Quantcast
Channel: Isesengura Archives - Umunyarwanda
Viewing all 973 articles
Browse latest View live

IMPAMVU ZIKIGOYE OPOZISIYO KUZAHURA ABANYARWANDA BATSIKAMIWE IMYAKA 27 N’INGOMA Y’IGITUGU YA FPR-INKOTANYI.

$
0
0

Yandistwe na Albert MUSHABIZI

Impamvu ya mbere : AMACAKUBIRI

Imiryango ya politiki, imitwe y’ingabo, n’amashyirahamwe ya sosiyete sivile, birwanya ingoma y’igitugu ya FPR-INKOTANYI, itsikamiye Abanyarwanda, ni byinshi bihagije. Ubwinshi bukaba ntacyo butwaye; igiteye inkeke kikaba ubwinshi nk’ubwa bwa buro, butagira umusururu! Guhurira ku murongo umwe rusange, nk’abafite icyerekezo kimwe, byakomeje kuba agateraranzamba. Amahuriro yageragereje ikivi hamwe nayo, akaba yarakunze gukomwa mu nkokora n’amacakubiri; na cyane ko bwa bwinshi bukomoka ahanini, kugucikamo ibice kw’imiryango ya politiki n’imitwe y’ingabo, byagiye bibyara amahari, k’ubwo kunanirwa kugendera mu mujyo umwe, wasesengura byimbitse, ugasanga amacakubiri ari wo muzi w’uya mahari. Amahuriro ariho ubu nayo, aracyataguza, cyangwa se akarangwamo intege nke zishingiye ahanini, ku rwikekwe n’uburyarya; biba biyaganisha ku kurunduka, nk’andi yahozeho, nyuma akaba amateka!

Aya macakubiri azahaje opozisiyo nyarwanda; ni imwe mu nkingi ya mwamba ingoma z’igitugu muri rusange, n’iya FPR-INKOTANYI by’umwihariko, byubakiraho ubuhangange. Umukurambere w’ihame ryo kugaba amacakubiri, ngo ubashe kuyobora buhumyi (divide and rule/diviser pour régner), umuryango w’abantu runaka; ni umutaliyani Nicholas MACHIAVELLI, uyu yari umunyampolitiki, umudiplomate, umwanditsi n’umusesenguzi wa Politiki. Uyu akaba ariwe wanditse igitabo cyamenyekanye cyane, “The Prince/Igikomangoma” kigashingirwaho nk’ikigira inama, abayobozi b’ibitugu kwifashisha amacakubiri; ngo babashe gushobora abo bayobora. 

Amacakubiri yubakira ingoma y’igitugu ya FPR-INKOTANYI,  niyo azahaje opozisiyo iharanira impinduramatwara.

Inzira y’ishyamba yagejeje FPR-INKOTANYI ku butegetsi yaranzwemo, imivuno y’amacakubiri, yakoreshejwe ku isonga, n’uwari ukuriye izo nyeshyamba Generali Paul KAGAME; kugira ngo abashe gutwara umutwe w’ingabo, n’ishyaka rya politiki mu kwaha kwe, mu mayeri menshi. Amacakubiri yo kutumvikana ku migendekere y’urugamba, n’uko nyuma yo gutsinda urugamba, FPR-Inkotanyi izayobora igihugu yaje mu ikubitiro.

Iyi mivuno y’amacakubiri niyo yagize Generali KAGAME, igihangange akibona ari umukuru w’urugamba, mu buryo benshi batashoboraga kubyiyumvisha, abasha kuruyobora mu mivuno y’amacakubiri, ashegesha ingoma yarwanaga nayo ya Juvenal HABYARIMANA, muri iyo mivuno y’amacakubiri, afata igihugu muri iyo mivuno, akomeza no kwifashisha iyo mivuno, mu gukomeza ubutegetsi bwe,kugeza magingo aya.

Uko imyumvire y’amacakubiri yagiye igabamo abanyarwanda ibice bishyamiranye

Nk’uko umuhanga  Gustavo RAZZETTI abidusobanurira ku rubuga “fearlessculture.design” (https://www.fearlessculture.design/blog-posts/dividing-people-is-the-best-way-to-lead), umutegetsi kuramba ku ngoma, ahindura igihugu nk’umunani yarazwe n’ababyeyi be, akica akiza uwo ashaka; uburyo bwamushoboza ibyo ni ukugaba amacakubiri mu bo ayoboye, maze bakamukurikira buhumyi. Umunyagitugu ariyubaka, agakeneka agatsiko gato kamugaragiye, maze agasenya abo agamije kuyobora; ngo batazisuganya bakamumenesha.

uburyo bwo kuyobora ni bubiri : ubwa mbere ni ukubiba amacakubiri, ngo ubashe kuyoboza igitugu usenya abo uyobora, ubwa kabiri ni uguharanira ubumwe hagati y’abo uyoboye, ngo ubashe kuyobora muri demokarasi isesuye, wubaka abo uyobora. Amahitamo muri ubu buryo uko ari bubiri, ni ngombwa. Guhitamo uburyo bumwe ukaruma uhuha, witoratoza ku buryo bundi bibusanye, ntibifasha ubikoresha mu mvange. Birakwiye ko niba uri umunyagitugu,  utajenjeka, niba kandi uri umudemokrate, ntufatafate ku migenzo y’abanyagitugu.

Ni koko rero ingoma ya FPR-Inkotanyi, irangajwe imbere na Prezida KAGAME, yahisemo igitugu, kandi nta kayihoyiho ka demokarasi kuri yo. Ikinanije opozisiyo kuyihangamura, nta kindi rero, kitari uko yananiwe gutora uburyo bumwe, -demokarasi isesuye cyangwa igitugu kitajenjeka-. Niba opozisiyo nyarwanda irwanya ingoma y’igitugu, intero n’inyikirizo ni uko ishaka kuzanira rubanda demokrasi isesuye. Ntawahirahira guhirika ingoma y’igitugu, avuga ko nawe aje kwimika ikindi; aka cya gitabo “Inkundura” cya Jean Baptiste NKURIYINGOMA, kidutondera uko FPR-Inkotanyi yaje iririmba guhirika igitugu, ikimika ikirushijeho ! Kuba opozisiyo ikifitemo imigenzo y’igitugu, nicyo gituma idatera intambwe, kubera ko igikerakera mu buryo bubiri bubusanye; mu gihe Prezida KAGAME we yahisemo igitugu kirashe! 

Hari mpamvu nyinshi zitandukanye zikomeje Ingoma ya FPR-Inkotanyi, zikazahaza opozisiyo nyarwanda. Impamvu tubimburiyeho y’”Amacakubiri” ikaba iradusesengurira ingero z’amacakubiri, yabaye akarande mu muryango nyarwanda. Ayo macakubiri yimikwa n’ubutegetsi bw’i Kigali, ngo abufashe kuyobora basenya; uyasanga no muri opozisiyo nyarwanda, iri ku kivi cy’impinduramatwara, yo gusimbuza ingoma y’igitugu, ubuyobozi bwa demokrasi isesuye ! Izikurikira ni ingero z’ingenzi z’amacakubiri, akomeje kuranga umuryango nyarwanda, ku mpande zombi :

  1. Amacakubiri hagati y’Abega n’Abanyiginya

Inzika hagati y’Abega n’Abanyiginya yaboneye izuba, ku mahano yabereye mu ihirika ry’ubutegetsi (Coup d’Etat) yo ku RUCUNSHU, yabaye mu mpera z’uw’1896 bishyira intangiriro z’1897. Ni amacakubiri atajya ashyirwa hanze, kubera ko ari hagati y’ayo moko yombi, mu akabakaba 16 agize umuryango nyarwanda. Ikindi kandi akaba hagati y’Abatutsi gusa, barwanira kwiganza ku ngoma iyoboye igihugu. Aya macakubiri agarukira ku rwego politiki iyobora igihugu, akaba gake muri rubanda giseseka. 

Nk’uko tubisoma ku rubuga “Ingenzinyayo.com” (http://www.ingenzinyayo.com/2016/07/05/ikosa-ryumwami-rwabugiriintandaro-yintambara-yo-ku-rucunshu/); uru rubuga ruratangaza ibinyoma nkana, kubera ko ruhengamiye kuri Leta ya Kigali, iyobowe na Prezida KAGAME w’Umwega w’Umwakagara, ikataje mu kuyobya amateka, itaretse n’ayo ku Rucunshu. Abega b’Abakagara nibo bavukamo Umugabekazi KANJOGERA, na basaza be KABARE na RUHINANKIKO, bakoze amahano yo ku Rucunshu, igihe batwikira Umwami MIBAMBWE RUTARINDWA, wari wemejwe n’Abiru ko agomba kwima ingoma, KIGELI IV RWABUGIRI nawe akabyubahiriza atyo. Gusa uyu MIBAMBWE RUTARINDWA utaragiraga nyina, yahaweho KANJOGERA nk’umugabekazi w’umutsindirano, ibitari bigize icyo bitwaye mu busanzwe; gusa uyu KANJOGERA nawe wonsaga MUSINGA, agambana na basaza be kwica MIBAMBWE RUTARINDWA, bakimika uruhinja bazategekeramo. 

Aya macakubiri yaranzwe n’inzika yariho, kuva ku mwami Yuhi V MUSINGA, kugera mu myivumbagatanyo yo muri 1959, yabaye intandaro y’ihirima ry’ingoma nyiginya. Aya macakubiri rero ,yaje kuba nk’asinziriye mu gihugu hagati, akomereza hanze y’igihugu, aho impunzi z’Abatutsi zo muw’1959, zageze hanze zigasangayo impunzi z’Abatutsi n’abagaragu bazo b’abatwa n’abahutu, zahunze mu gihe cy’Amahano yo ku Rucunshu. 

Mbere, hagati, na nyuma y’urugamba rwa FPR-Inkotanyi, aya macakubiri yarongeye arabidogeza ! Mu inkotanyi ziteguraga urugamba, aya macakubiri akaba yari ibanga rizwi na bake, bo mu nda y’ingoma. Aya rero yakajije umurego, igihe yaje kuba ishingiro ry’imyumvire ya  Majoro Paul KAGAME, wari mu bakuriye inzego z’iperereza z’igisirikari cya Uganda. Iyi myumvire ikaba yari ihabanye cyane, n’iya Generali Majoro Fred GISA RWIGEMA, mu mushinga w’urugamba, Inkotanyi zakozagaho imitwe y’intoki, n’imitunganyirize y’ubutegetsi mu Rwanda, nyuma y’intsinzi itarashidikanyagwaho… 

Bivugwa ko aya macakubiri, yaba ariyo Majoro KAGAME,yakoresheje nk’umuvuno, wo guhigika no gukura Generali RWIGEMA mu nzira; maze agashyira Inyeshyamba za FPR-Inkotanyi mu kwaha kwe, byaje no kumugeza kugushyira n’ishyaka nyirizina mu kwaha kwe.

Generali Fred GISA RWIGEMA wari ukunzwe cyane, n’impunzi z’Abanyarwanda, cyane cyane izari Uganda zari zimuzi neza, yari inshuti kandi akiyumvamo cyane, Umwami KIGELI V Jean Baptiste NDAHINDURWA, wari impunzi muri US. Bivugwa ko uretse no kuba baravuganaga inshuro nyinshi kuri telefoni, umwami yanamutumagaho Umukarani we Boniface BENZIGE, ngo baganire imbonankubone. Generali RWIGEMA wari ukunzwe cyane na Prezida MUSEVENI, nk’umusirikali wayoboye abarinda MUSEVENI akiri inyeshyamba, akaba yari no muri bake babanye nawe muri MOZAMBIKE, mbere yo gutangira urugamba rwagejeje MUSEVENI ku butegetsi, akaba umusirikari mwiza ku rugamba, kandi agakora imirimo yo hejuru mu ngabo z’igihugu za Uganda imaze gufatwa; ngo yaba yaratangiye gutakarizwa icyizere cyo kuba yayobora urugamba, kubera izi ntege nke zo kwiyumvamo umwami.

U Rwanda ruyobowe n’umwami, ugendera ku itegeko-nshinga (Monarchie Constitutionnelle); icyo nicyo cyari icyerekezo cya Fred RWIGEMA. Muri we yumvaga ko u Rwanda rwatakaje ubumwe bwarwo, aho Umwami arimanganyirijwe agakorerwa Kudeta, muri Kamarampaka (Referendum) yo kuwa 25 Nzeri 1961, yasezereye ubwami burundu. Uku kurimanganywa, yumvaga kimwe n’Umwami KIGELI V NDAHINDURWA, ngo kukaba kwarabayeho ku kagambane k’Abaparmehutu, Kiliziya Gatolika n’Abakoloni b’Ababiligi. Mu myumvire ya RWIGEMA, urugamba FPR-Inkotanyi yari yimirije imbere, rukaba rwaragombaga kwitwararika guhutaza rubanda rw’umwami; kubera ko urwo rubanda, rwajyaga gusobanurirwa hanyuma y’intsinzi, uko umwami yarenganyijwe, maze akaba ariwe gisubizo cy’u Rwanda rwunze ubumwe.

Mbere gato y’urugamba rw’Inkotanyi, Majoro Paul KAGAME yari yariteguye neza, mu mpande zombi urwa gisirikali n’urwa politiki; afitemo abantu bakomeye babyumva kimwe, ko intege nke zigaragarira mu myumvire ya Fred RWIGEMA, ntaho zazageza urugamba. Abaterankunga b’imena b’uru rugamba nabo, bari baramaze kubyumva kimwe na Majoro KAGAME. Gusa Generali Fred RWIGEMA, yari akibonwamo indi turufu ikomeye. Niwe wenyine washoboraga gutangiza uru rugamba, rukitabirwa na benshi bashoboka, mu bumwe bwo ku kigero runaka; ari nabyo byatumye aticwa mbere y’igihe, ngo abise Majoro KAGAME. 

Byari kandi bikenewe ko Abanyarwanda, bari bagwiriye mu gisirikali cya Uganda, bitangiye kubera umuzigo Prezida MUSEVENI, basohoka batorotse igisirikali, bakaba bikaniye urwo kutazakigarukamo na rimwe, mu buryo bwemewe; ibyo kandi bikazabafasha kurwana inkundura, nk’abadafite andi mahitamo yo gusubira inyuma. Nguko uko Majoro KAGAME yacishijwe inkeramucyamo, akajya kwiga muri Amerika, ngo ibyo kuvana Generali RWIGEMA mu nzira, bizabe adahari, agaruke aje kuyobora urugamba, nk’udafite icyasha mu rupfu rw’umugabo wakundwaga na benshi, muri rubanda giseseka ndetse n’abakomeye biyumvagamo  uru rugamba.

Byaranasakujwe ko abasirikari bagiye bicwa ku rugamba, n’ibico byabaga byateguwe na Generali Majoro KAGAME, wakuriye urugamba akuye RWIGEMA, aya makimbirane ya EGA-NYIGINYA yari afitemo akaboko katari gato. Byanavuzwe cyane kandi ko ukwicwa kwa ba Majoro BUNYENYEZI na BAYINGANA; nabyo byari bishingiye kuri aya macakubiri  ya EGA-NYIGINYA. Inzigo ishingiye kuri aya macakubiri, yasogongejwe kuri benshi mu Banyarwanda, bayakekaga nk’amateka ya kera cyane, atagifite aho ahuriye n’ibihe bya vuba; mu itanga ry’Umwami KIGELI V NDAHINDURWA. Imbaraga n’imivuno Prezida KAGAME yakoresheje, mu gutahura kumeze nko kwiba umugogo w’umwami, n’agasuzuguro Leta iyobowe na KAGAME, yagiriye imihango yo kwakira umugogo, no kuwutabariza i Mwima ya Nyanza; byakanguye benshi ko aya macakubiri ntaho yagiye. Hahwihwishijwe ko kandi, uyu mugogo w’umwami waba warakoreweho imihango ya gipfumu, mu myumvire yo gukemura cyangwa se kumara amahano, y’ubwiko bwo ku Rucunshu!

Abamenyereye neza iby’Inkotanyi, bavuga ko aya macakubiri akibica bigacika, mu bikomerezwa bya FPR-Inkotanyi ! Ishyirwa ku ruhande n’itotezwa ry’umufasha wa Generali Fred GISA RWIGEMA, bivugwa ko rishingiye kuri aya macakubiri. Mushiki wa Generali RWIGEMA watabarutse mu bihe bishize, ikiriyo n’ishyingurwa bye nabyo byavuzwemo ibibazo, bigaragaza ko aya macakubiri ntaho yagiye, kandi akibangamiye Abanyarwanda barebwa nayo. Amagambo yatangajwe n’umusirikari akaba n’umuhanzi Staff Sergeant Robert, wahungiye muri Uganda mu bihe bishize, nayo yerekanye ko aya macakubiri agisagambye ! Ngo Kigali yaba yarashatse kumwirenza, imuziza gusa ko yaba hari uburyo, yajyaga yegera umuryango wa Generali Fred GISA RWIGEMA –bashobora kuba banafitanye amasano ya hafi-, uri mu kato ku mpamvu z’aya macakubiri!

No muri Opozisiyo aya macakubiri ntiyahatanzwe ! Bivugwa ko hari abahoze mu Inkotanyi bahunze igihugu, bisanganaho cyangwa bakazirana bishingiye kuri aya macakubiri ya EGA-NYIGINYA. Icyo aya macakubiri yoroherejeho gusa, ni uko akunze kuba ubwiru bwa ba nyirayo, batajya bashima kubyasasa hanze; akanaba kandi hagati y’imiryango ifite amateka yo kuba hafi y’ubutegetsi bwa cyami n’ubwa FPR-Inkotanyi, ntabe muri rubanda giseseka. Uko byagenda kose ukudahuza, hagati y’Abatutsi bahunze Leta y’Inkotanyi, bagizemo uruhare rutari ruke, n’ukudahuza hagati y’abiyumvamo ubwami, n’abagitsimbaraye kuri Repubulika muri Opozisiyo, ntibibuzeho imizi mike muri aya macakubiri ya EGA-NYIGINYA. Ikidashidikanywaho ni uko aya macakubiri, afatiye runini Prezida KAGAME, mukwiyubakiraho ingoma ya FPR-INKOTANYI, kuzimya abafite intekerezo ya Generali RWIGEMA, n’intekerezo y’ubwami bugendera ku Itegeko-Nshinga…

  1. Amacakubiri hagati y’Abalunali n’Abaparmehutu

Aya macakubiri yadutse mbere ya revolution yo muri 59, mu nkundura y’amashyaka menshi, ubwo amashyaka ya UNAR na MDR PARMEHUTU yari ku isonga, kandi ahabanye cyane mu byerekezo. Icyo gihe “Umulunali” yari umuntu wese, ushyigikiye ko ubwami bwakomeza nyuma y’ubwigenge, naho “Umuparmehutu” akaba uwumva ko, u Rwanda rukwiriye kwikiza, ingoma isumbanya Abanyarwanda ya cyami, mbere y’ubwigenge nyirizina.

 Kuba abami baravaga mu muryango w’Abanyiginya b’Abatutsi, byatumye ababushyigikira baba benshi mu bwoko bw’Abatutsi; maze UNAR isa n’ihwanishijwe n’ubwoko bw’Abatutsi, n’ubwo itari ibuze abayoboke bake bo mu bwoko bw’Abahutu n’Abatwa. Kuba Abahutu aribo bashinze kandi bakaba ku isonga rya MDR-PARMEHUTU, byatumye yibonwamo n’abahutu bari n’umubare mwinshi w’Abanyarwanda; maze nayo isa n’ihwanishijwe n’ubwoko bw’Abahutu, n’ubwo itari yibuzemo abayoboke b’andi moko abiri asigaye.

Nyuma y’ubwigenge bwo muw’1962, MDR-PARMEHUTU, nk’ishyaka ryari riyoboye igihugu; yahanganye n’ibitero by’Inyenzi, by’abari bashyigikiye ubwami, bageragezaga guhirika ubutegetsi bwa Repubulika. Iki kibazo nacyo, cyakomeje gukongeza arya macakubiri y’”Abalunali n’Abaparmehutu.” Aya macakubiri y’Abalunali n’Abaparmehutu kandi, yaba yarongeye kugira agaciro ka politiki, mu gihe cya Kudeta yo muw’1973. Iyi Kudeta mu buryo ubu cyangwa ubundi, bivugwa ko yari irimo akaboko k’impunzi z’1959, ku bufatanye n’Inshuti zabo zari mu gihugu, cyane cyane mu Abihaye Imana, ubutegetsi bw’u Burundi bwari bushyamiranye n’ubw’u Rwanda… Abahiritse Repubulika ya mbere bateje akavuyo mu gihugu, bifashishije amacakubiri yari mu Burundi, ikibazo cy’impunzi z’Abahutu z’Abarundi, zari zirokotse Itsembabahutu ryo mu 1972, zari mu Rwanda ku bwinshi zikirakaye, kandi zirebwa ryiza n’ubuyobozi bw’igihugu… Nyuma abasivili ba Leta ntibamenye uko amacakubiri yari i Burundi, yakongejwe u Rwanda, ikibazo kigera iwa NDABAGA; maze abasirikali bari inyuma y’ako kaduruvayo kari mu Rwanda; babona impamvu yo guhirika ubutegetsi bw’Abaparmehutu, bitwaje ko ubwo butegetsi butahaga agahenge, Abatutsi bafatwa nk’Abarunali.

 Amakimbirane y’Abalunali n’Abaparmehutu, yongeye gufata indi ntera ifatika, mu icengezamatwara ry’intambara ku mpande zombi, guhera mu 1990 Inkotanyi ziteye, kugeza magingo aya, na cyane cyane ko Ingoma ya FPR-Inkotanyi, yifashisha cyane ijambo “Abaparmehutu” cyangwa se “Ingengabitekerezo ya Parmehutu”, mu guheza abo mu bwoko bw’Abahutu ! Kugirana isano ya hafi n’impirimbanyi, zari ku isonga mu guharanira Repubulika, utabyumva kimwe na FPR-Inkotanyi, bikugira ako kanya “Umuparmehutu”, nk’umuntu mubi wakoreye Abatutsi amahano mu nkundura ya Repubulika, ndetse ukagira n’”Ingengabitekerezo ya Parmehutu” ihwanishwa n’”Ingengabitekerezo ya Jenoside”; dore ko mu myumvire y’Inkotanyi, Jenoside ihera muw’1959, Abatutsi bicwa bakanameneshwa n’Abaparmehutu !

No muri Opozisiyo amacakubiri y’Abaparimehutu n’Abarunali arakataje ! Igitangazamakuru “Inda y’ingoma” -radiyo ikorera kuri murandasi-; inshuro ivuga “Abaparmehutu” ni nyinshi cyane, ukaba wakeka ko aribo ihanganye nabo, kurusha uko ihanganye na Leta ya Kigali! Iyi radiyo ifite abo kuyisubiza mu buryo butsimbana n’insanganyamatsiko, ikunze kwiha ingingo zo kwibasira abo yita “Abaparmehutu”! Ibiganiro byo gusubiza ibiba byatambutse kuri iyi radiyo, bihita ku ayandi maradiyo, ahirimbanira kugamburuza ingoma y’igitugu ya Kigali, nka Radio Inkingi. Impinduramatwara yo muw’1959, ndetse n’ubwigenge bwagize u Rwanda Repubulika, byibasirwa na benshi bo muri Opozisiyo, ko byashyize u Rwanda mu icuraburindi, mu buryo buri mahwi n’imyumvire ya Leta ya Kigali. Iyi Leta isuzugura ubwigenge, ku kigero cy’uko itajya inizihiza umunsi mukuru wabwo, wa buri ya mbere y’ukwa Nyakanga. Muri opozisiyo hakaba harimo kandi, Abahutu bubaha Revolisiyo y’1959, yahaye umuhutu ijambo mu gihugu cye, Kamarampaka yasezereye ingoma ya cyami, ndetse n’ubwigenge bwakuyeho ubukoloni bw’Ababirigi.

 Ibi bice bibiri bihabanye mu myumvire, nta kindi cyabafasha koroherana no kubakira hamwe, uretse kwemera amateka, kubera ko nta kundi twayagira. Abanga impinduka z’Abaparmehutu, zitabuzemo urugomo rwibasiye ababo, bemera “Ukwibohora kw’Inkotanyi” muw’1994, kwahutaje Abahutu bitavugwa, kutaretse n’Abatutsi ! Opozisiyo ikwiye kurangwa n’ubworoherane, no kurenga ku mateka yahungabanyije aba n’aba, itagifite icyo yakoraho; kugira ngo ibashe guterurira hamwe ikivi cy’impinduramatwara!

  1. Amacakubiri hagati y’Abanyenduga n’Abakiga

Amacakubiri ya KIGA-NDUGA yihariwe n’ubwoko bw’Abahutu hagati yabwo, gusa Abatutsi bakaba bayifashisha mukuryanisha abo bahutu. Aya yabonye izuba mu bwumvikane buke bw’ubutegetsi bwa gisivili n’inzego z’ingabo z’igihugu, muri Repubulika ya mbere. Ishyaka MDR-PARMEHUTU, nk’ishyaka ryatsinze amatora muri Repubulika ya mbere, ryari rifite icyicaro i Kabgayi mu MARANGARA, ari naho, ndetse no mu turere tuhazengurutse, habonetse imboneza z’impirimbanyi nyinshi mu izaharaniye Repubulika. Ibi byatumye abari bagize inzego nyinshi za Leta y’icyo gihe, nka Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko, n’abayobozi b’ibigo bya Leta bikomeye, biganzamo abakomoka muri ako gace.

 Mu gihe Ababiligi biteguraga gutanga ubwigenge, nk’uko yari inkundura mu mugabane w’Afrika yose; bateguye urwego rw’ingabo z’igihugu na polisi zizakura izabo, bamaze kugenda. Mu gushaka abinjira igisirikari, aba babiligi ngo baba barabengutswe ibigango, indeshyo n’igihaha -imbaraga zo kwiruka cyangwa kugenda urugendo rurerure utananirwa-, by’abasore bo mu misozi miremire y’Amajyaruguru y’u Burengerazuba bw’u Rwanda. Ibyo byatumye aka karere kibandwaho mu kwinjiza ingabo nshya. Aho Ababiligi bagendeye basize abasirikali bakuru bakomoka muri ka karere; byorohera kandi bikangukira bwangu, abakomoka muri aka karere, gukomeza kugana ingabo z’igihugu. Nguko uko byaje kurangira ingabo z’igihugu, ziganjemo abakomoka muri kariya karere twavuze haruguru.

Aho u Rwanda rubereye Repubulika na none, umurimo w’ingabo z’igihugu na polisi ntiwari ushamaje cyane; bituma abakomoka mu turere twari twiganjemo abanyapolitiki b’icyo gihe, badashamadukira uwo murimo. Nguko uko abarangije amashuri yisumbuye baganaga Ishuri Rikuru rya Gisirikari, biganjemo na none abo mu Amajyaruguru y’u Burengerazuba bw’igihugu; na cyane ko bagendaga bisanga, ahari benshi mu baturanyi n’abavandimwe babo babanjirijeyo. 

Mu myaka ya za 60 ishyira za 70, ishyaka ryari ku butegetsi rya MDR PARMEHUTU, ryaje kurangwamo ubwumvikane buke, hagira abaryirukanwamo, ari nako birukanwa mu mirimo yo hejuru bari bashinzwe. Ibi byahungabanyije Prezida Gregoire KAYIBANDA, n’ibyegera bye bya hafi; bibagusha mu ikosa ry’irondakarere; kubera ko gushaka ababafasha kuyobora Repubulika nshya, byabasabaga gutoranya abo bizeye neza. Ibi byaje gukurura icyuka kibi, hagati y’inzego z’umutano n’iza gisivili zari zikuriye igihugu. KIGA-NDUGA iba ije ityo, abakuriye inzego z’umutekano bitwa ABAKIGA, naho abakuriye inzego za gisivili bitwa ABANYENDUGA; ari nabyo byaje kuvamo Kudeta yo muw’1973.

Repubulika ya kabiri yari iyobowe na Prezida Juvenal HABYARIMANA, nayo ntiyabaye shyashya, mu irondakarere, ndetse ntiyorohera n’imiryango y’Abanyapolitiki b’Abanyenduga yari ikuye, irabica, itoteza abasigaye, irabaheza karahava. Iki rero nicyo cyahaye imizi amacakubiri ya KIGA-NDUGA; ari nayo FPR-Inkotanyi yifashishije, mukwigarurira abahutu biyumvaga nk’Abanyenduga. Ibi byaciye intege ubutegetsi bwa Juvenal HABYARIMANA, bitavugwa; birangira RPF-INKOTANYI ifashe igihugu, muw’1994.

Nyuma aho Guverinoma y’Abatabazi, ihungiye ikivunge muri Zayire, no mu zindi mpande z’isi zitandukanye; aya macakubiri ya KIGA-NDUGA, ntiyabuze gukomeza kubakurikirana. Gusa aha ho yagiye yifashishwa nk’indwara karande, n’abashakaga babigambiriye cyangwa bagushijwe mu mitego, gusenya ikivi cy’impinduramatwara mu mashyaka ya opozisiyo.

Hagiye havugwa kenshi, ko FDLR yamunzwe n’amacakubiri ya KIGA-NDUGA, akaba ariyo yatumye idatera intambwe, nyamara mu kuri kwamye bapfaga ibindi bitari KIGA-NDUGA. Abayobozi bakuru ba FDLR, bakunze gupfa kudahuza umurongo w’imiyoborere, kurusha uko byabaga ari amakimbirane aturutse kuri KIGA-NDUGA. Ikimenyimenyi, ni uko abayobozi bakuru babaga bashyamiranye, akenshi babaga bayobowe n’ababarirwa mu gice cy’Abakiga; kubera ya mpamvu, twavuze haruguru, yatumye abenshi mu basirikari bakuru, bakomoka mu buryo bw’ubwiganze mu Karere kitirirwa ak’Abakiga.

KIGA-NDUGA muri FDLR, ni icengezamatwara rya Kigali n’abambari bayo; baba bashaka gusa kubaciraho iteka, ko ntacyo bazapfa bimariye. Generali RWARAKABIJE ataha i Kigali, yari Umukiga uhunze abandi bayobozi bakuru b’Abakiga, bari baraturutse mu gice cy’u Burengerazuba gufasha Prezida L.D. KABILA. Aba bamushinjaga ko intambara ya kabiri y’Abacengezi –yabaye igice cy’u Burengerazuba kitarahura n’icy’u Burasirazuba- yiswe “Operation Oracle du Seigneur”, yateguranywe ubuswa n’ubugambanyi. Generali MUSARE, ava yiyomora kuri FDLR, akajya gushinga RUDI-URUNANA, yari umukiga utumvikana n’abagenerali bakuru b’abakiga; bapfa gusa imikoreshereze y’umutungo, yabonaga ko kuri we idahwitse.

Icyakora no muri FDLR, imbere ubwayo, abayobozi bakuru bamwe, bashoboraga kwifashisha aya macakubiri ya KIGA-NDUGA, nk’amayeri yo gushaka kuyobokwa, n’igice cy’imbaga y’abasirikari bato; nyamara amakimbirane nyamukuru, ashingiye kukudahuza ku murongo wa politiki. Urugero rufatika ni ivuka ry’ishyaka CNRD, ryiyomoye kuri FDLR, n’ingabo zabo za FLN, ziyomoye kuri FOCA. Uku gucikamo kabiri kwari gushingiye, ku mushinga w’impuzamashyaka CPC n’umushinga wayo, wari igitekerezo cy’umunyapolitiki Faustin TWAGIRAMUNGU. Generali Wilson IRATEGEKA wakunze kugira ingendo zo gukurikirana uyu mushinga, mu bindi bihugu bituranyi n’u Rwanda, yasinze uyu mushinga; mu gihe FDLR yo yari irimo kuwugiraho amakenga, kandi ayo makenga akaba yari afite ishingiro.

 Mu gihe General IRATEGEKA uzwi nka LUMBAGO, yari hafi guhagarikwa azira kuba ari kwitwara nabi, bihabanye n’amategeko agenga FDLR-FOCA; yifashishije iturufu ya KIGA-NDUGA, abasha kugira igice kinini cy’Abasirikari, Abanyapolitiki n’impunzi abasha gucikana. Ikimenyimenyi ko KIGA-NDUGA, itari ifite uruhare muri uku gucikamo ibice, ahubwo ari ukudahuza mu murongo wa politiki, ku bayobozi bakuru; ni uko hari Abakiga benshi bakurikiye General W. IRATEGEKA LUMBAGO, n’Abanyenduga benshi bakisigarira kwa Generali MUDACUMURA. Ikindi gihamya ni uko bamaze kugera mu gice cyabo, bakicara bagashinga umutwe w’ingabo FLN; iryo shami ry’ingabo ryahise riyoborwa, n’Umukiga w’Umugoyi Generali Hamada HABIMANA, naho Generali W.I. LUMBAGO, asigara ayoboye ishami rya politiki.

Amacakubiri ya KIGA-NDUGA, ntashingiye ku burere bwahoze bwitwa NDUGA na RUKIGA, nk’uko benshi bakunze kubyibeshyaho. Ni nayo mpamvu ari amacakubiri ya politiki, kurusha ko ari ivangura rishingiye ku turere, tw’aho abanyarwanda runaka bakomoka. Aya macakubiri ya KIGA-NDUGA, Inkotanyi zarayifashishije mu icengezamatwara ryayo ryo ku rugamba, mu gusenya ubutegetsi bwa Juvenal HABYARIMANA, bwitirirwaga ubw’Abakiga b’Abahutu. Ibi byatumye rwose abibonaga nk’Abanyenduga, bayoboka Inkotanyi. FPR-Inkotanyi yakomeje gukora icengezamatwara rya KIGA-NDUGA, mu gusenya FDLR, no gukanga Abanyarwanda biyumva nk’Abanyenduga kuyiyoboka mu mashyama, bahunga ubutegetsi bw’Inkotanyi.

Amacakubiri ya KIGA-NDUGA aritoratoza muri opozisiyo, n’ubwo atagira umuzi ushingiye ku turere. Mu bihe bishize hadutse umushinga wa Radio Ijwi rya Amerika, wari ugamije gucukumbura ukuri, ku mpamvu nyakuri za Kudeta yo muw’1973, ndetse no gutanga umucyo ku ibyakorewe Abanyapolitiki ba Repubulika ya mbere n’imiryango yabo. Uyu mushinga wari ugamije gusa ukuri, ubutabera n’ubwiyunge, wabyukije irari ry’abasobetswe n’amacakubiri; batangira kuwutwara intambike. Abiyumva nk’Abakiga bawurwanyije ko ari uwaje, guca intege abateruriye ikivi hamwe cyo guhangana n’ingoma ya Kigali; abiyumvamo cyane nk’Abanyenduga, bagaragaza ishavu ryinshi, ko amakuba abagejeje aharindimuka bayakuririwe n’Abakiga, bahiritse Repubulika ya mbere. 

Nyamara kandi abagize uruhare muri uyu mushinga wa VOA, barimo cyane cyane abakomoka ku miryango yagiriwe urugomo n’ibya mfura mbi, ndetse n’abari ku ruhande rw’abagize uruhare muri iyi kudeta; baranzwe n’ubuhamya no kungurana ibitekerezo mu ituze, biganisha ku butabera n’ubwiyunge. Ababivumbiraga ku ruhande, nibo bazanyemo za kidobya, n’imyumvire y’amacakubiri abasabagiyemo. Abatutsi basa n’abarebera iki kibazo cya KIGA-NDUGA ku ruhande, nabo ntibabuze kwivanga muri iki kibazo, mu buryo bwo kunnyega Abahutu, no gusubiza ibintu irudubi. Aba batutsi, ni intore z’abacengezamatwara ba Leta ya Kigali, n’abandi bari muri Opozisiyo, bakunze gukwirakwiza icengezamatwara rya KIGA-NDUGA.

 Igitangazamakuru cya Radio Ishakwe, cy’ishyaka ryo muri opozisiyo rikorera hanze y’igihugu; kikaba gikunze kumvikana cyane cyibasira, igice cy’Abahutu babarwa nk’Abakiga, ko ari abahezanguni, mu gihe Abahutu babarwa nk’Abanyenduga ari Abamodere! Iyi Radiyo Ishakwe ikunze kurangwa n’imvugo nk’izo z’akaminuramuhini, ikunze guhangana n’gitangazamakuru Radio Ijwi rya Rubanda, cy’impirimbanyi y’umuhutu w’umukiga nacyo, gikunze kumvikana kibasira, igice cy’Abahutu babarirwa mu Abanyenduga. 

Mu mvugo zisesereza kandi, iyi Radio Ishakwe, ikunze kugirana amakimbirane na Radio, yibasira ko ari iy’”Imfubyi za Habyarimana”, mu kuri kwamye ikaba ari Radio Inkingi. Radio ishakwe ihora kandi ihanganye n’ishyaka RNC, biyomoyeho, ntijya icira akari urutega Radio Itahuka ya RNC; maze RNC n’Itahuka nabyo bikarangwa no kuyisubiza biningura ko Ishakwe ari “Radio Rumunga.” Impirimbanyi Andreya KAZIGABA y’umuhutu w’umunyenduga, nawe akunze kumvikana yibasira Abahutu b’Abakiga, ko aribo ba nyirabayazana, b’ibyago byagwiririye umuhutu w’Umunyarwanda muri rusange, kuva ku ihirikwa rya Repubulika ya mbere kugeza magingo aya. Iyi myumvire ayisangiye na benshi, bahurira ku mbuga ze za Whatsapp ndetse n’imiyoboro ye ya Youtube.

Uko byaba kose ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi, niyo yasaruriye muri aya macakubiri ya KIGA-NDUGA, kandi iracyakora iyo bwabaga, ngo Abanyarwanda bayirwanya ntibazigere bashyira hamwe. Niyo mpamvu iyi ngoma y’igitugu, ishobora gukoresha amayeri yose, igateza urujijo muri opozisiyo, ikoresha impirimbanyi n’abanyapolitiki bo muri opozisiyo; ngo bakwirakwize amacakubiri ya KIGA-NDUGA. Umujyano w’icengezamatwara, rishingiye kuri aya macakubiri ni uko : Abakiga ari abahezanguni, Abanyenduga bakaba Abamodere, bityo bikabagira amazi n’umuriro bidashobora guhuriza mu gikorwa kimwe. Ni aha opozisiyo rero ukwishunguramo inkumbi, ikareba ibiyisenya biyibuza guterurira hamwe ikivi iriho, ikabyamaganira kure, ngo ibe yatera intambwe !

  1. Amacakubiri hagati y’Inyenzi/Ibyitso  n’Abapawa/Interahamwe/Impuzamugambi

Aya macakubiri atangirana n’intambara yo mu 1990, hagati mu ntambara,  mu inkundura y’amashyaka menshi, kugeza mu gihe cya Jenoside, gishyira ifatwa ry’igihugu n’Inyeshyamba za RPF Inkotanyi. Imburagasani z’Inyenzi, Ibyitso by’Umwanzi, Inyangarwanda… ni amagambo yakoreshejwe mu icengezamatwara, na Leta ya Repubulika ya kabiri. Iryo cengezamatwara ryari rigamije, kurwanya FPR-Inkotanyi yari yateye igihugu. Aya mazina yitwaga Ingabo za FPR-Inkotanyi n’abazishyigikiraga, yaramamaye cyane kandi akangurirwa gukoreshwa, mu itangazamakuru rya Leta, n’iryigenga ribogamiye kuri Leta. Izi nkotanyi zari zifite abazishyigikiye, imbere mu gihugu, biganje cyane cyane mu bwoko bw’abatutsi, byari biteye igishyika Leta yariho; maze itangira uburyo bw’icengezamatwara, bugamije gukoma mu nkokora, no guha akato, abagaragaza akayihoyiho ko gushyigikira no gucengeza, impamvu z’urugamba rwa FPR-Inkotanyi. Izi nyito zazanye amacakubiri, atari asanzwe mu gihugu, maze Abahutu bamwe batangira kwibasira abaturanyi babo b’Abatutsi, bakekagaho gushyigikira Inkotanyi, cyane cyane nk’aboherezaga abana babo gufasha urugamba rw’Inkotanyi. Habayeho kandi ubukangurambaga, bwo gufata no gufunga ibyitso by’umwanzi; aba bitwaga ibyitso, bakaba bari biganjemo Abatutsi, ariko ntibabuzemo n’Abahutu, nabo banuganuzwe ku bw’impamvu runaka.

 Ababishoboye ndetse bahereye aho bahunga igihugu, bamwe muri bo berekeza mu Inkotanyi, kandi wenda batari banazi umugambi wazo mbere y’ibitero. Uko biri kose ibyitso by’Inkotanyi byo, byariho koko, ahanini byiganje mu Abihayimana, bafashaga mu gukusanya imfashanyo, no kohereza abasore b’Abatutsi hanze y’igihugu, ngo bazikebanure bajya ku rugamba rw’Inkotanyi. Ariko kandi, ibi ntibibujije ko hari n’abiswe ibyitso, bikanabagiraho ingaruka zirimo, guhagarikwa, gufungwa, kuburabuzwa no kuvutswa ubuzima, bazira amaherere, batari bagira aho bahurira n’izo nkotanyi, cyangwa abazishyigikiye, ngo bakangurirwe kuziyumvamo.

Si igitangaza ko Abanyarwanda batari bagize icyo babwiwe, n’itandukaniro riri hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Agatsinda amacakubiri yo mu bihe by’ingoma ya cyami, yari amaze kuba amateka, kandi abenshi baravutse nyuma yayo, atabafasheho na gato. Kuva ku bitero by’inkotanyi mu Ukwakira kwa 90, washoboraga kumva imvugo nka : “ese burya wari uzi ko na runaka ari umututsi ?” Bivugwa n’umugabo w’igikwerere cyangwa umugore w’ijigija, wibaza ku muturanyi we; bisobanuye ko ikibazo cy’ubuhutu n’ubututsi, cyarimo kiranduka hagati mu Abanyarwanda, ba rubanda giseseka; n’ubwo wenda hatashoboraga kubura ibibazo bitsikamiye Abatutsi, muri politiki iyoboye igihugu. Tuvuze nko kubyiswe “Iringaniza”, iri ntiryahezaga abatutsi gusa, ahubwo ryashoboraga, no guheza abahutu bo mu buce bumwe, ndetse ritaretse n’abahutu b’abakene badafite uruvugiro, mu burere bwitwa ko buri ku ibere.

Nyuma mu nkundura y’amashyaka menshi, hadutse izindi nyito z’Interahamwe, Impuzamugambi n’Abapawa; zaherezwaga ku bahutu batajyaga imbizi na FPR-Inkotanyi, bibatandukanya n’abahutu, bari bafite imyumvire icira akari urutega, ndetse ntireke no gushyigikira FPR-Inkotanyi, yari yaragabye intambara ku Rwanda, ingaruka mbi zibereye umutwaro ukomeye Abanyarwanda, cyane cyane abakomoka mu turere twibasiwe n’iyi ntambara. 

“Interahamwe” zatangiye ari urubyiruko rw’Ishyaka, ryari ku butegetsi rya MRND IVUGURUYE, “Impuzamugambi” zivuka nk’igisingizo cy’Abarwanashyaka b’ishyaka CDR, rimwe rukumbi ryari ribogamiye ku nyungu z’abahutu, mu myumvire yaryo, nta guca ku ruhande. Naho “Abapawa” biza bivuga abayoboke b’amashyaka, yari amaze kwiyomora ku yandi mashyaka yo muri opozisiyo, -bihabanya n’ayo mashyaka ku myumvire yo gushyigikira, bitari kure yo gukorera FPR-Inkotanyi- biturutse ko ibyo bice byiyomoye, byagumanaga izina rya rya shyaka byiyomoyeho, byongeyeho akajambo “Power”.

 Abasesenguzi bamwe bahamya ko, ivuka rya CDR, ndetse n’amashyaka ya “power”, byaba byaraterwaga inkunga na MRND IVUGURUYE, yari izahajwe na opozisiyo, yari imaze gucengerwa na FPR-Inkotanyi, ku buryo butentebura, ishyaka ryayoboraga igihugu, bitaretse no gutentebura igihugu nyirizina, kubera ingaruka z’intambara n’igitutu cya politiki. Iyi CDR ndetse n’amashyaka ya “power”, akaba atararyaga iminwa mu bukangurambaga, burwanya inkotanyi n’abazishyigikiye bose, nk’abanzi b’igihugu. Ubwo bukangurambaga rero, MRND IVUGURUYE ikaba itarashoboraga kubutinyuka, kandi iyoboye Leta, ishyikirana na FPR-INKOTANYI; kubera ko uruhande rwa FPR-Inkotanyi, rwari guhita ruteza ubwega, ko rushyikirana n’indyarya.

FPR-INKOTANYI imaze gufata ubutegetsi, inyito z’Interahamwe, Impuzamugambi n’Abapawa zahwanishijwe n’Abajenosideri. Kuva ubwo ziba zibaye ibikoresho, byo guhutaza Abahutu bari mu gihugu, no kurwanya abari barahunze, bari muri gahunda zibangamiye ubutegetsi bushya, bwari mu gihugu. Kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi, kugeza magingo aya, izi nyito zirifashishwa cyane, mu icengezamatwara ryo guhashya, utari mu murongo w’ubu butegetsi. Ikidasanzwe mu bihe bya none, ni uko bitagitangaje kumva, intore n’abacengezamatwara ba Kigali, baherereza izi nyito ku batutsi barokotse Jenoside yo muri 94, cyangwa abatahukanye n’Inkotanyi batakijya imbizi n’ubutegetsi.

No muri Opozisiyo, izi nyito z’amacakubiri zirogeye ! Ku mbuga nkoranyambaga n’imiyobora ya Youtube, nta gitangaza kumva impirimbanyi cyangwa abanyapolitiki bo muri Opozisiyo, cyane cyane ikorera mu gihugu, batumberezanyaho izi nyito.  Zimwe mu mpirimbanyi n’abanyapolitiki bamwe bo mu bwoko bw’Abatutsi, baracyafata  imitwe y’ingabo z’Abanyarwanda b’impunzi bari mu mashyamba nka FDLR-FOCA, CNRD-FLN, RUDI-URUNANA na FPP-ABAJYARUGAMBA nk’Interahamwe, Abajenosideri, Abapawa, impuzamugambi…

Ku nkuta z’urubuga nkoranyambaga rwa FACEBOOK, mu matsinda yo ku mbuga za whatsapp, no ku miyoboro ya Youtube y’Impirimbanyi n’Abanyapolitiki bo muri opozisiyo; hakwiragiye ubutumwa buvangurana, bushingiye kuri aya macakubiri. Uku gukamirana mu kitoze, kw’abakabaye ku kivi kimwe, cyo kurwanya ingoma y’igitugu ya FPR-INKOTANYI, itsikamiye abanyarwanda; nta nyungu bifitiye abo babigira, ahubwo inyungu n’iz’abo bahanganye nabo.

Muri opozisiyo haracyarimo kandi, urwikekwe rw’ibyitso by’umwanzi. Nk’abasirikari b’abawofisiye bahoze mu Inzirabwoba, nyuma bakaza kwiyunga n’Inkotanyi; noneho hanyuma bakazibona mu buhunzi barwanya FPR-Inkotanyi; hari abahutu bamwe bakibafata nk’ibyitso by’umwanzi. Ku mbuga nkoranyambaga, hamaze iminsi hakwirakwizwa, ibaruwa yiswe “Kuri Padiri Thomas NAHIMANA”. Iyi ikaba yaranditswe n’uwahoze ari umuwofisiye mu Inzirabwoba, aburira Thomas NAHIMANA, ko akwiriye kwitwararika Generali Emmanuel HABYARIMANA –uzwi ku kazina ka “Mukaru” akiri mu Inzirabwoba- , umunyapolitiki washinze akaba anayoboye Ishyaka rya CNR Intwari, kubera ko yahoze ari icyitso cy’umwanzi –Inkotanyi- kandi n’ubu akaba atareka kuba cyo!

 Iyi nyito y’ibyitso ihererezwa no ku Abanyapolitiki, bakoranye n’ingoma ya Juvenal HABYARIMANA, nyuma bagakorana n’ingoma ya FPR-INKOTANYI; zabyara amahari bakibona mu buhungiro barwanya ingoma ya FPR-INKOTANYI. Aba rero, abahutu bandi bahunze Inkotanyi zitarafata igihugu, baracyababona nk’Ibyitso by’Inyenzi. Aba bahererezwaho inyito z’ibyitso nabo, bakoranye na FPR-Inkotanyi bitwa “Abamodere”, mu gihe cy’inkundura y’amashyaka menshi FPR-Inkotanyi, ikiri mu ishyamba; nabo haba ubwo bafata ababita “ibyitso”, nk’Abahutu b’Abahezanguni; maze ntibibuze no kubahererezaho inyito z’Interahamwe/Impuzamugambi/Abapawa/Abajenosideri.

Ku mbuga nkoranyambaga za Facebook, whatsapp na Youtube, nanone; Impirimbanyi n’Abanyapolitiki bo muri Opozisiyo, bakoresha zimwe mu mvugo nk’izi twavuze muri aya macakubiri; ndetse n’izisa nazo, baherereza kuri bagenzi babo, bari kumwe muri Opozisiyo. Uko byagenda kose, amacakubiri ashingiye kuri izi nyito, afitiye inyungu nini, FPR-Inkotanyi mu gusenya opozisiyo; ntiyakagarutse ngo ashingirweho na zimwe mu mpirimbanyi n’abanyapolitiki bo muri oppozisiyo, mu gusenyana hagati yabo, aho gutahiriza umugozi umwe.

  1. Amacakubiri hagati y’Ibipinga/Abajenosideri, Abacikacumu n’Abarutashye

Inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi, zahungetaga abahutu, zabonagaho urwaho rwo kuba bataziyumvamo, nk’Ibipinga. Akenshi ibi byabaga ari no ku maherere gusa, nta mpamvu y’ukuri igaragaza, ko abo bahutu bafite akayihoyiho, ko kutayoboka ingoma nshya. Ingero z’amahere zakundaga kuboneka kuri za bariyeri, zari zuzuye igihugu: ugasanga nk’umuhutu arazira gusa ko afite izina ry’irigenurano, bamubeshyera ko yihimbye ako kanya, ngo akunde  aningure Inkotanyi. Nguko uko abitwa ba Mazekubamenya, Twarabamenye, Ndimubanzi, Barwigere, Ganzamuhutu, Mukamuvoma, Parmehutu…;bagiye bakubitwa cyangwa bagatoterezwa ku mabariyeri, ngo bavuge amazina yabo y’ukuri, kandi nyamara ayo bavuze ariyo biswe n’ababyeyi…

Icyo gihe kwitwa igipinga cyangwa umujenosideri ku muhutu, byashoboraga no guturuka  kukunyuranya n’Abasirikari b’Inkotanyi, bari banyanyagiye ku misozi y’ibyaro; ikitari kimenyerewe mu Rwanda, ko Ingabo z’igihugu zikambika ahatari ibigo bya gisirikari. Muri ibyo byaro hari aho banywaga amayoga ntibishyure, bakanyaga imitungo nk’amapikipiki, bagashaka kwigabiza abakobwa b’uburanga ngo babonone…; aho umuhutu wageragezaga kubyitambika, cyangwa guteza ubwega yitwaga igipinga/umujenosideri. Uwitambikaga ibyo bikorwa by’urugomo kandi, byashoboraga kumuviramo, gukubitwa, guhimbirwa icyaha cya Jenoside, akagenda buhere, cyangwa agafungwa uburoko bw’amaherere, aho yafungurwaga nk’utagira idosiye mu gihe kiri hagati y’imyaka 5 n’10. Abacikacumu rya Jenoside bamwe b’umutima mubi, nabo bagiye bajya kunyaga imitungo y’Ibipinga, nk’inka zitari izabo; baherekejwe n’Abasirikari b’Inkotanyi b’umutima w’ubujura. Utazi ubwenge ngo aryumahe bitwarire, akaba yaviramo kugirirwa ihototerwa nko gukubitwa, gufungirwa amaherere cyangwa kwicwa, agahwana nayo.

Abarutashye bari ku ibere, ibyiza byose by’igihugu ari umugabane wabo bisanzuyeho ! Icyakora n’Abacikacumu rya Jenoside, bari bakirebwa ryiza muri rusange; na cyane ko bamwe muri bo bifashishwaga, mu gukuririza Jenoside nk’iturufu ya politiki y’ingoma nshya, mu gucinyiza abahutu, n’abatumva ibintu mu murongo uboneye wa FPR-Inkotanyi.

Urebye uko ubuzima bwari bumeze icyo gihe, aya macakubiri yari akoze inzego (classes socials) z’umuryango nyarwanda; mu buryo budashidikanywaho. Mu nzego z’imirimo, amashuri, amasoko ya Leta, amahirwe y’imfashanyo, kwisanga mu nzego za Leta, gukemurirwa ibibazo mu nzego za Leta, kubona ibyangombwa by’ubucuruzi, iby’inzira, iby’ubudakemwa mu mico no mu myifatire…; Abarutashye barabanzaga, Abacikacumu bagakurikira, Abahutu bahwanishwa muri rusange n’Ibipinga, bagaheruka ku kigero cya ntacyo!

Aya macakubiri yafashije FPR-INKOTANYI, kwikubira ibyiza by’igihugu kw’imiryango yitangiye urugamba n’abayikomokaho –harimo n’abanyamahanga nk’Abanyamurenge, Abanyayuganda…-, kwiyegereza Abacikacumu bafite ishyaka, ryo kwibonamo ingoma no kuyiyoboka kurusha abandi, no kwiyegereza Abahutu bafite ishyaka ryo kugambanira no guhungeta benewabo.  

  1. Amacakubiri hagati y’Abasope, Abasagya, Abatizedi, Abajepe, Abadubayi n’Abanyamulenge

Aya macakubiri yari agamije gucisha bugufi Abatutsi, bacitse ku icumu rya Jenoside; ko burya hari byinshi bahuriyeho n’Abahutu nk’abasanzwe mu gihugu. Ibyo bahuriragaho ni nk’imyumvire y’abasanzwe mu gihugu, abatahukanye n’Inkotanyi bareberaga ku rwego ruciriritse.  Intego yayo kandi yari n’iyo kuzana inzego, z’uko abavuye hanze barutana gutona ku ngoma ya  FPR-Inkotanyi; ibyari bimenyerewe gusa mu nzego z’igisirikari.

 “Abasagya” biswe batya, kubera ko “umusagya” bisobanuye “umugabo” mu rurimi rw’urugande. Ibi byabaga bigenura ko iyo uri uwavuye Uganda, uba uri umugabo uhamye mu mu myumvire y’Inkotanyi. Ibyo byatumye n’abarutashye bava Uganda b’igitsina-gore, iyo nyito yagasobanuye “Abagabo”, ibahama byo kudahara iryo shema ryo kuba umunyarwanda nimero ya mbere; mu kugira amahirwe ku byiza by’u Rwanda, ruyobowe n’Inkotanyi. 

“AbaTZ” bari abavuye muri Tanzaniya. Aba bo bahererejweho imvugo y’impine ya Tz; imenyerewe guhwanisha n’igihugu cya Tanzania.

 “AbaGP” bari baravuye i Burundi, bagenuriweho iyo nyito, yari imenyerewe ku basirikari, barindaga umukuru w’igihugu Juvenal HABYARIMANA, kubera amahane n’uburakari bagiriraga Abahutu, bashaka kwitwara nk’Abacikacumu, kubera nabo bavuye mu gihugu kirimo amacakubiri y’Abahutu n’Abatutsi. AbaGP bagiye no mu rugomo rwo kwihorera ku bahutu; kuberako Jenoside yakorewe Abatutsi bayibonagamo cyane. Inkotanyi zikabagenuriraho ko ari AbaGP, bibuka uburakari n’amahane y’AbaGP barindaga Prezida HABYARIMANA, byatumye barwana inkundura n’Inkotanyi, mu rugamba rw’iminsi ya mbere, yakurikiye ihanurwa ry’indege. 

“Abadubai” baturutse mu icyari Zayire, bagenuriweho iri zina, kubera isoko rishya rya Dubai ryari ryadukanye, ibicuruzwa bishashagirana ariko akenshi, ari ibishaje byavuguruwe, cyane cyane nko ku mamodoka. Iri soko rya Dubai ryanadukanye ibicuruzwa bitaramba,  bigaragara neza ari ibyiganano by’inganda n’amasosiyete yubatse izina, byavaga mu nganda zo mu Burasirazuba bw’isi zizwiho guhangika, kurusha izo mu Burengerazuba bw’isi. Abarutashye bavuye Zayire bari bavuye mu gihugu, cyazonzwe na ruswa, no kubeshya, ndetse n’amafiyeri yo kwiha igihagararo umuntu adafite; kubera umuco wari uzwi nka “Article 15, Debrouillez-vous”, wari umenyerewe muri Zayire y’icyo gihe. Aba nibo babaga bafite impamyabushobozi batigiye, bazi gucuruza magendu, bazi ubushabitsi burimo ububeshyi, cyangwa se ubushabitsi buciriritse ariko bwambitswe isura y’ubwihagazeho! Nguko uko imico y’abaturutse mu icyahoze ari Zayire, yabahwanishije n’isoko rya Dubai; rikabagenurirwaho!

“AbaSOPE” bo bari Abanyarwanda bose basanzwe mu gihugu, mu mbumbe yabo; byo kubatandukanya n’Abarutashye. Inkotanyi zitaha igihugu habayeho uguhunga kw’ikivunge; kuburyo imisozi myinshi yuzuye amazu y’ibidatuwe, byiyongera ku matongo y’Abatutsi bari barishwe muri Jenoside. Abasope bagenekerejwe, kuri Sitasiyo y’ibikomoka kuri Petiroli yitwaga SOPECYA (Société Petrolière de Cyangugu) –yaje guhinduka SOPETRAD- yari mu KANOGO ko mu mujyi wa Kigali ;izwiho ko ariyo yakomeje kugurisha ibikomoka kuri Petroli, mu gihe cy’intambara yari iyogoje Kigali yendaga gufatwa, mu gihe izindi sitasiyo zose zari zarafunze. Bityo rero Abasope bakabigenurirwaho ko nabo banambye, Inkotanyi zikabasanga mu gihugu, badapfuye bishwe na Jenoside cyangwa intambara, cyangwa ngo bahungire Inkotanyi hanze y’igihugu.

“Abanyamulenge” ni abatutsi bari barisigariye muri Zayire, bamenetse mu gihe cy’intambara yo gukuraho Mobutu, ndetse n’igihe Prezida LD KABILA yirukana Abatutsi; nk’uburyo bwo kwibohora igisa n’ubukoloni, u Rwanda rwari rutsikamije igihugu cye. Icyo gihe Abanyamulenge nibo bitiriwe aba batutsi bose; kubera ko aribo bari bafite imico y’udushya twinshi, twatumaga bagira umwihariko wabo. N’ubwo hari Abanyamulenge mbarwa binjiranye n’Inkotanyi, kubera ko wenda bari abasirikari bazo.

Abanyamulenge bubatse izina, kugeza aho nk’Abasope badasobanukiwe neza iby’Abarutashye, bafataga umututsi wese wavuye muri Zayire, nk’Umunyamulenge. Aba bakundaga kubamenyera ku rulimi rw’Ilingara, n’ikiswahili cy’Ikingwana kivugwa muri RDC/DRC, gitandukanye cyane n’Ikiswahili “sanifu” kivugwa muri Tanzania na Kenya… Ugasanga wenda umwe aragira ati, «runaka ni Umunyamulenge, utavuga Ikinyamulenge!» Muri aba batutsi bahwanishwa n’Abanyamulenge harimo Abagogwe, Abanyabwisha, Abanyamasisi, Abanyejomba, Aba59 bari barihinduye Abazayirwa, batahutse kubera intambara zazahaje Zayire…

Mu kuri kwamye Abanyamulenge si Abanyarwanda, ni Abanyamahanga b’Abakongo, cyo kimwe na bamwe mu Abanyamasisi, Abanyejomba… ;ndetse benshi barabyihamiriza, bakazira n’ubita Abatutsi b’Abanyarwanda. Gusa abari mu Rwanda, bakunze gufatwa nk’abenegihugu buzuye, batagombye gusaba ubwenegihugu ;kubera imikino ya FPR-Inkotanyi mu gihugu cya Zayire/RDC ;yabagizeho ingaruka bakibona bagomba guhungira mu Rwanda. Gusa barimo benshi bibereye impunzi mu bihugu bituranyi n’u Rwanda ;ariko kubera ko bari ubwoko burondana, abo baba mu bihugu byo hanze, iyo bageze mu Rwanda, bahita bibona nk’Abanyarwanda.

Abanyamulenge baciriweho imvugo n’ibiparu byinshi by’ubuse; basa n’abakuye ubwoko bw’Abatwa bwari busanzwe butererwaho ibiparu byinshi, byuzuyemo n’ibihimbano. Ibiparu bibagenurirwaho akenshi biba bishingiye, ku rukundo ruhebuje bakunda inka n’ibiyikomokaho. Abazi kwigana imivugire yabo, ihabanye cyane n’iy’Ikinyarwanda, -n’ubwo bihuje amagambo menshi n’imyandikire- ahubwo ikenda kurandaga nk’iy’Abarundi; babigira bashaka gutebya no gutarama bikaryoshya ibiparu mu bitaramo…Bakunda ubwoko bwabo cyane, kugeza ubwo bagenurirwaho ko ari bo bonyine bibona nk’Abantu… Bakunze kubera beza ubwoko bw’Abahutu, kubera ko batajya bivanga mu macakubiri, yo hagati y’Abatutsi n’Abahutu b’Abanyarwanda, bo babona mu myumvire yabo ya gitesi ko bisa nk’aho ntaho batandukaniye!

 Abanyamulenge badukanye n’umuco wo kwihakana ubututsi ;ku rugero rw’uko bamwe ndetse baninguraga ko, Abatutsi n’Abahutu bose ari cyo kimwe. Aba bakunze kurangwa cyane mu nzego z’ubutabera ; iyi myumvire yabo yo guhwanisha Abatutsi n’Abahutu, hari Abahutu yafashije cyane. Ni muri cya gihe harimo imanza nyinshi, no gufungirwa amaherere ku bwoko bw’Abahutu, bazira ibyaha byo kubacinyiza –bazira imirimo, imitungo, no kwishyirwamo n’abarakare b’Abacikacumu-, n’iby’ibihimbano bifatiye kuri Jenoside. Iyo wageraga ku Umunyamulenge uri umuhutu, yashoboraga kurya ka ruswa –baragakundaga cyane nk’Abazayirwa- akagufasha, icyo umututsi watahutse avuye ahandi cyangwa umucikacumu atagufasha. 

Ubwo bufasha ni nko kukwibira dosiye yawe –iyo yoroshye kandi yubakiye ku matiku adashinga-, igacibwa, ikabura burundu mu rukiko ntizabyutswe ukundi, kukuburira imigambi y’abagushinja n’ibyihishe inyuma y’ibyo ubeshyerwa, kukwibira ibanga ko urubanza rwa nyirarureshwa uregwa, hari ibikomerezwa by’Abatutsi, cyangwa abagambanyi b’Abahutu babiri inyuma, akaba yakugira inama yo kwihungira inzira zikigendwa, utagombye gushaka ubutabera utazabona…

Kamwe mu dushya twaranze aya macakubiri, ni uko wasangaga hari Abasope bamwe, bashoboraga kuba ari bashyashya batamenyerewe mu gace kamwe; maze bakitwara nk’Abarutashye bagoreka imvugo, bigana n’imico y’ab’aho baturutse. N’ubwo Abarutashye barimo mbarwa b’Abahutu; ibi ntibyabuzaga Abahutu bashize ibinya, kandi bakaba bibona mu masura y’Abatutsi, kuba nabo bakibeshyera ko ari Abarutashye, mu gihe bari aho batazwi, bakaba babigiriramo amahirwe runaka. Aba bahutu bashize ibinya kandi bashoboraga kuba bari mu duce batazwimo, bakaba banakihindura Abacikacumu, iyo amasura yabo yabaga yabibafasha; mu guharanira kwibona ku ruhande rwiza, no kuba babyungukiramo andi mahirwe nk’imirimo, kugira uruhare ku nyungu z’Abacikacumu nko kuvurirwa no kwigira ubusa, bataretse no kubona ku mfashanyo zabaga zisukiranya zigenerwa abo bacikacumu.

Abasagya nk’igice cy’abubashywe kandi bibona cyane mu ngoma, uwagiraga amahirwe yo kubana nabo akabigiraho ururimi n’imico (imirire, imibyinire, imishyikiranire…); wenda yakoze nko mu Kabari/Restaurent –dore ko nazo zabaga zigabanyije muri ibyo bice- yahitaga yimuka akihwanisha nabo, kabone n’aho nawe yaba abarirwa mu Abarutashye bavuye ahandi, hatari Uganda. Abasagya biyumva nk’abantu bavuye mu gihugu giteye imbere, cyangwa gifite imyumvire n’umuco usumba iy’abandi banyarwanda bose. Mu mbwirwaruhame cyangwa mu biganiro, wagiraga utya ukumva Umusagya arihandagaje ngo “…mu bihugu byateye imbere nka Uganda… ho ibintu biteye bitya… bitandukanye na hano mu Rwanda mu bihugu bigikennye…” Abavugaga ibi, babivanaga ko igihugu kitari u Rwanda, babaga barakandagiyemo cyabaga ari Uganda gusa, abenshi bakaba batazi n’ibigenderwaho, ngo igihugu kibarirwe mu biteye imbere, cyangwa se kibarirwe mu bikennye bikiri mu nzira y’amajyambere.

Aya macakubiri ya SAGYA-TZ-DUBAI-GP-SOPE rero, akaba yari mabi cyane ku Abacikacumu; kubera ko yabashyiraga mu rwego rumwe n’Abahutu. Ibi byaberaga Abacikacumu umutwaro ukomeye, mu gihe Abahutu bo byababeraga iturufu, yo kubona bacishirizwa hasi hamwe n’Abacikacumu, bari babanje kuba ku ibere, mu gihe cyakurikiye ugufata igihugu kw’Inkotanyi cyamenyekanye nko “Kubyina Intsinzi.”

 Muri iki gihe cyo “Kubyina Intsinzi”, Abarutashye n’Abacikacumu bakaba bararanzwe n’ibirori n’imyidagaduro, yari yiganjemo ingeso y’ubusambanyi –ibyitwaga ku bagore n’abakobwa “gutanga intsinzi”, bikanabera ishema ba nyir’ukuyitanga-; ingaruka ziza kuba ko hapfuye benshi, mu myaka yakurikiyeho bazira ubwandu bw’agakoko, nabwo bwiswe “Sida yo mu ntsinzi”. Iki cyorezo cya SIDA cyari gisanzwe kibarizwa mu mijyi; cyasakajwe mu byaro n’Abasirikari b’Inkotanyi, bari banyanyagijwe mu byaro, ibyari imihini mishya ku Abasope, bari basanzwe bamenyereye ko abasirikari baba mu bigo byabo, ibyo bigo nabyo bikunze kwibera mu mijyi.

Nk’uko tubisoma ku rubuga Rwandanet.Tripod.com (https://www.rwandanet.tripod.com/abdulruzibiza.html), mu buhamya bwa Nyakwigendera Abdoul RUZIBIZI,  aya macakubiri yo gutandukanya abantu ku butoni bitewe n’aho bavuye; FPR-INKOTANYI yayatangiriye mu ishyamba itarafata igihugu. RUZIBIZA nk’umusirikali wabibayemo, asobanura ko mu kwizerwa mu ishyamba, ingabo zabaga mu bice bitanu : positive 1-5. Mu rugero rwo kwizerwa, aba mbere batashidikanywagaho, kandi biganje mu buyobozi bw’ingabo ku rugero rwa 95%, babaga baraturutse muri Uganda, ubwa kabiri hagataho abavuye muri Tanzania, hagataho abavuye i Burundi ku mwanya wa gatatu, k’uwa kane hakaza abavuye muri Zayire, abanyuma bakaba abavuye mu Rwanda. Ngo kubavuye mu Rwanda naho babaga ari Abatutsi ku babyeyi bombi, bashoboraga kwizerwa, byibura nka nyuma y’imyaka ibiri. 

Mu nzego z’ubutegetsi nka za Minisiteri, hari izizagorana kuba zareka kuba zishingiye kuri aya macakubiri: nka Minisiteri y’Imali n’igenamigambi, uyigeramo ukagirango ugeze Kampala, kubera ko yayobowe cyane n’Abasagya bakarundamo bene wabo. Iyo ugeze muri Minisiteri y’umuco na Sport, -ikorera mu mazu ya Sitade Amahoro-, ugira ngo uri i Bujumbura, kubera nayo yakunze kuyoborwa n’AbaGP bakarundamo bene wabo. Iyo ugeze muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, cyane cyane muri Administration, ugira ngo uri i Kinshasa; kubera gusa ko habaye igihe kirekire Umuyobozi ushinzwe abakozi (Chef du Personnel) w’umuDubai…

Mu Rwanda na n’ubu haracyagaragara utubari, amatorero (insengero), amashuri, amakipe ya sport, za restaurents, amaguriro, ashingiye kuri aya macakubiri. Iyo ugeze mu mijyi imwe n’imwe ndetse, ntibibuza ko ubona n’amakaritsiye ashingiye kuri aya macakubiri. Nko mu mujyi wa Butare harangwayo amakaritsiye y’AbaGP, imijyi ya Kamembe na Rubavu hagwiriyeyo amakartiye y’Abadubai, imijyi ya Byumba, Ruhengeri n’Umutara biroroshye kubonayo amakaritsiye y’Abasagya. Imidugudu nayo ni uko, hari ishingiye kuri aya macakubiri…

Aya macakubiri yifashishwa na Leta ya FPR-Inkotanyi, gusumbanya Abanyarwanda ku butoni, yagiye agira ingaruka nyinshi; nko mu gisirikali ukongeza amapeti no kuzamurwa mu ntera, bishingiye cyane ku aho wavuye, kurusha icyakagendeweho… Iyi Leta kandi yifashisha aya macakubiri, mu kubyinisha abo mu nzego zo hejuru muzunga, munyangire, itonesha, ikumira… Ugasanga nko mu mizo ya FPR-Inkotanyi Abarinda umukuru w’igihugu bahoze ari Abasagya, nyuma baba AbaGP, ubu ngo ni Abadubai…

Muri opozisiyo naho aya macakubiri araca ibintu, Abatutsi n’Abahutu basanzwe mu gihugu, hari aho babyumva kimwe; bakita Abarutashye Abavantara. Iyi ngingo turayiva imuzingo, mu ngingo zikurikira. Ugasanga amashyaka cyangwa imiryango ya Sosiyete sivile, yo muri opozisiyo imwe n’imwe, ishingiye kuri aya macakubiri; ndetse bikaba byayishyamiranya n’abo mu kindi gice… Uko byaba kose Leta ya Kigali, niyo yungukira muri aya macakubiri; igitanya abarwanya ingoma y’igitugu, icyo aricyo cyose, ni ikibasubiza inyuma ku kivi.

  1. Amacakubiri ashingiye ku Abacengezi/Interahamwe/Abatingitingi

Aya macakubiri yabonye izuba muw’1996, mu gihe cy’intambara ya Kongo ya mbere, yari igamije gucyura impunzi z’Abahutu, zari mu nkambi zo mu icyahoze ari Zayire. Muri iyi ntambara, ndetse na nyuma yaho, abahutu baratahutse kubwinshi. Tingi-Tingi –Inkambi mu mashyamba ya Zayire yakusanyirijwemo inkirirahato zikagarurwa mu Rwanda- niryo jambo ryacishaga umuhutu watahutse bugufi, kubera ko abavuyeyo baje n’indege baje barazahaye, bagahururirwa n’Abarutashye, Abacikacumu, n’Abahutu ba bangamwabo ! Barabannyegaga bati : “muze murebe za nterahamwe zasize zishe abantu !!!” 

Barebwaga nk’inyamaswa muri pariki, basohoka mu ndege i Kanombe, basa nabi ku bw’inzira ndende bari baciyemo; maze ababahururiye bakibaza aho abategetsi n’abakire bajyanye basigaye. Icyakundaga kubatangaza ni uko babonaga kuri Televiziyo, amashusho y’abahoze ari Abategetsi, Abacuruzi n’Abakungu bazwi ku ngoma ya Juvenal HABYARIMANA, berekanwa nk’Interahamwe z’indongozi zatoranyijwe muri abo; ngo zihite zifungwa zitaratoroka, cyangwa ngo zisibanganye ibimenyetso.

Muri aba abagombaga kujya mu mirimo ya Leta iciriritse yari ikiboneka, cyangwa se gusubizwa mu mashuri; bagombaga kubanza guca mu ngando, yo kubatsindagiramo ingengabitekerezo nshya za FPR-Inkotanyi, babapakururamo ingengabitekerezo z’Interahamwe babanaga nazo, nk’uko byivugirwaga n’ingoma ya RPF-Inkotanyi. Kuba umutingitingi washoboraga kubivangurirwa, ukabihererwa akato, mu kazi ndetse no mu mashuri; bitaretse no mu buzima busanzwe mu giturage, aho bahoraga bikangwamo kuba ibyitso by’Abacengezi, mu ntambara yakurikiyeho muw’1997. Agakomye kose kajyanye n’umutekano muke, hagombaga gukekwa abo batingitingi bwa mbere; bagakunda no gutangwaho ingero z’incyuro, ko bakurikiye abicanyi, banga kuyoborwa n’ingoma y’Abatutsi yari ifashe igihugu.

Intambara y’abacengezi yicotsemo muri za 1997, hatangiye icengezamatwara rishya, ryo guhungeta umucengezi, ukorana nabo abashyigikira, gucisha bugufi uwacyuwe ku ngufu, bose bakaba bahwanishwa n’interahamwe… Ntawe uzibagirwa ibibazo abantu bahuriraga nabyo ku mabariyeri, yari yuzuye igihugu cyose, igihe intambara yabicaga bigacika, iyo za Buringa ya Gitarama, ndetse na Gisenyi na Ruhengeri. Abantu bafungiwe amaherere, yo kuba gusa bagirana amasano n’Abahoze ari Abasirikari, bari bakiri hanze y’igihugu, cyangwa se Interahamwe zizwi, cyangwa se abahoze ari Abayobozi, ntibagira ingano. Icyo gihe umuhutu washakwaga, ku mpamvu z’imitungo ye, kwangirwa ko yize akaminuza… yashoboraga gufungwa cyangwa akicwa ku mpamvu mpimbano, ko babonye ibimenyetso ko akorana n’Abacengezi.

Aya macakubiri yo kubona abantu nk’Abacengezi, ingabo z’Inkotanyi zayifashishije mu kwikiza, Abahutu, Abacikacumu ndetse n’Abarutashye, banugwanugwagaho kutayoboka ingoma bya nyabyo. Aho niyo wumvaga ngo, kwa runaka hatewe n’Abacengezi, kandi byakozwe n’Inkotanyi. Mu buryo bwo kwerekana, ko Abacengezi ari Abahutu bagarutse gukora Jenoside, ingoma ya RPF-Inkotanyi, yatanze ibitambo bitabarika by’Abacikacumu b’Abatutsi, igasiga inzandiko zidasinye ziriho ubutumwa bugaragaza ko, abo bacengenzi bagarutse gusubukura Jenoside; kubera ko bishe ntibimare ipfa muw’1994, na cyane ngo ko Ingabo z’Inkotanyi –ziyita abarengezi b’Abatutsi bicwaga- babakomye mu nkokora. Abategetsi barimo Abadepite, ba Burugumestiri… nabo barishwe nk’ibitambo, ngo byose bigerekwe ku bacengezi; muri ya mayeri y’Inkotanyi.

Aya macakubiri yashegeshe bitavugwa imiryango yari mu gihugu, ifite abahungiye hanze bari ku rutond,e rw’abakekwa na FPR-Inkotanyi ko bari Abasirikari, Abanyapolitiki, Abakire n’Abakungu; kubera ko bavugaga ko bafite uko bakorana n’abo, ngo bajya baza mu gihugu rwihishwa. Abatingitingi kandi babashije kuyoboka FPR-Inkotanyi, bagaragayeho gucinya inkoro cyane; ibi bibaviramo wa muco wo kuneka, kugambanira no kwibasira abadashishikajwe no gusara muri politiki, na cyane ko bari barabonye isomo ry’uko abihebeye politiki mu gihe cy’inkundura y’amashyaka menshi, bakuyemo ingaruka zitari nziza muri rusange. 

Abatingitingi bari mu nzego zose z’ingoma ya FPR Inkotanyi, bakarangwa n’amagambo akarishye yo gusingiza ingoma;  aho usanga nk’Umutingitingi Senateri –MURESHYANKWANO-, ashima mu ruhame ko FPR-Inkotanyi yamuvuye indwara y’ubuhutu. Umutingitingi Ministri JMV Gatabazi, ntawe utazi uko ugucinya inkoro kwe, kuzahaje Abanyarwanda. Umutingitingi Ministri Seraphine MUKANTABANA –n’ubwo atatashye mu kivunge ntibimubuza kubarirwa mu batingitingi- yaranzwe n’imvugo z’incyuro, acyurira bene wabo b’impunzi bakiri mu mashyamba… Umutingitingi Ministri Philbert BIMENYIMANA, yagiye agaragara kenshi abyina umudiho w’indimburamabuye, imbere ya ba madamu Jeannette KAGAME, n’ibindi bikomerezwa byo mu ngoma, mu buryo bwo guhakirizwa…

 Muri make Abatingitingi bayobotse ingoma byo kuyihebera, FPR-Inkotanyi irabifashisha cyane, mu gucinyiza abandi bahutu, dore ko batojwe ko nabo barokowe n’ubwiza n’impuhwe za FPR-Inkotanyi, yabakuye mu menyo ya rubamba y’Interahamwe z’amashitani. Nyamara iyo hageze aho Umutingitingi anyuranya, cyangwa akabusanya n’iyo ngoma, ahura n’akaga gakomeye, ko gucirirwaho iteka, ko ingengabitekerezo y’ubuterahamwe ariyo imuteye ibyo byose, ko n’ubundi nta cyiza kibereye u Rwanda cyamuvaho.

Muri opozisiyo naho aya macakubiri arahari ! Abatingitingi basubiye mu buhungiro bwa kabiri, bahora ku ncyuro, ko bikojeje mu Rwanda, FPR-Inkotanyi ikabatuma gusenya Opozisiyo. Aha muri Opozisiyo bagakunda kubaha indi nyito y’”Abademayi” n’”Intore” turasesengura ahakurikira. Aya macakubiri nayo, atabujije gukoma mu nkokora urugendo rw’impinduramatwara rwa opozisiyo nyarwanda; nta wundi uyungukiramo kandi unayabiba atari FPR-INKOTANYI, ingoma y’igitugu izahaje rubanda.

  1. Amacakubiri hagati y’Intore n’Ibigarasha

Ijambo “Ibigarasha” nk’inyito ivangura Abanyarwanda bamwe, ryavuzwe bwa mbere na Prezida KAGAME mu mbwirwaruhame yo kuwa  21 ukuboza 2010  (https://www.youtube.com/watch?v=D5MOGXioJSY), aho hari mu nama ya munani y’umushyikirano, igamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.  Iyi nama yaranzwemo iterabwoba ryinshi nk’uko tubisoma mu nkuru y’Ijwi ry’Amerika (https://www.radiyoyacuvoa.com/amp/kagame-yiteguye-intambara-yabamurwanya-112255799/1266988.html), ni nayo Prezida KAGAME yaninguriyemo igihugu cya Uganda -icyo gihe cyavugwagaho gufasha abahunga u Rwanda- ko imikorere yo gushyigikira abarwanya u Rwanda, ntaho itaniye no gutwika nyakatsi y’umuturanyi, kandi nawe ariyo utuyemo. Ngo iyo ukongeje iy’umuturanyi wawe, biba bishoboka ko n’iyawe iribushye.

Prezida KAGAME akomoza ku bigarasha yatumberezaga cyane, ku Inkotanyi zahoze zikorana nawe; zari zamaze kwandika inyandiko ikomeye yiswe “Rwanda Briefing Note”, hiyongereyeho Paul RUSESABAGINA. Aba bahoze muri FPR-Inkotanyi, bakanashingwa imyanya ikomeye mu gihugu, bakaba aribo bahindukiye bakanashinga ishyaka RNC, rirwanya ubutegetsi bwa Kigali. Yagize ati: “… ba RUSESABAGINA, ba KAYUMBA, ba KAREGEYA, ba Theogene (RUDASINGWA) ba GAHIMA ba… ni ibigarasha, mu gihe kiri imbere bizaba ibigarasha bicitse…” 

Umwaka w’2010 wari indya nkurye ku ngoma ya FPR, aha warimo urangira, ubwo yavugaga iyi imbwirwaruhame. 2010 ni umwaka ukomeye mu mateka y’Inkotanyi, hagaragaye ko mu iby’ukuri ubwumvikane buke mu bikomerezwa by’iryo shyaka, buhari bidashidikanywaho; ku rugero rwo kuba hari ibice bibiri bishobora guhangana. Aba, Prezida KAGAME yise ibigarasha, bari bamaze kumena amabanga menshi ya FPR Inkotanyi bazi neza, kandi babayemo mu nzego zo hejuru; opozisiyo yari ihinduye isura, kubera ko abarwanyaga FPR-Inkotanyi mbere y’uyu mwaka, bahitaga bahwanishwa n’Interahamwe zasize zimenye amaraso, zikaba zishaka kugaruka gusubukura Jenoside zateshejwe n’umurengezi FPR-Inkotanyi. 

General KAYUMBA NYAMWASA, umwe mu mazina yiswe ibigarasha muri iyi mbwirwaruhame, yabaye nka nimero kabiri ku rugamba rwo kubohora igihugu, nyuma ya KAGAME, ageze mu gihugu akurira Gendarmerie yafatwaga nka Polisi y’igihugu, nyuma aba Umugaba mukuru w’ingabo igihe kitari gito; kugeza zibyaye amahari, akoherezwa kwiga, nyuma yavayo akagirwa Ambasaderi mu Buhinde, ari naho yari akiri, ubwo ahunga. Colonel Patrick KAREGEYA, nawe wavuzwe muri iyi mbwirwaruhame, yakuriye iperereza ryo hanze, kuva Inkotanyi zafata igihugu, kugeza ubwo zibyaye amahari, agahagarikwa agafungwa, nyuma agahungira muri Afrika y’Epfo, aho KAYUMBA yagiye amusanga. Major Theogene RUDASINGWA, nawe yashinzwe imirimo ikomeye, irimo kuba Umunyamabanga mukuru w’Ibiro bya Prezida KAGAME, ndetse no guhagararira u Rwanda muri US igihugu, kizingiyeho byinshi, mu mateka y’Inkotanyi. Naho Gerard GAHIMA, nawe wabaye Umushinjacyaha mukuru, igihe kitari gito mu butegetsi bw’Inkotanyi, umwanya nawo utoroshye. 

 Abo bose KAGAME yise Ibigarasha ku ikubitiro, hiyongeraho Paul RUSESABAGINA umusope, wari umaze kwandika amateka akomeye, nk’intwari ya filmu y’icyamamare “Hotel Rwanda”; isi yose yari imaze kumenya ko yarokoye abatutsi bari bacumbitse muri Hotel des Milles Collines, mu gihe cya Jenoside. Yari amaze kwambikwa imidari, irimo umwe ukomeye cyane, yambitswe na Prezida BUSH wa US, akora ibiganiro mbwirwaruhame hirya no hino ku isi, asobanura ububi bw’ingoma ya FPR-Inkotanyi… Kongera ubu buhangange bwe kubw’abo bagabo bandi, bakarwanyiriza FPR-Inkotanyi muri iryo shyaka rishya rya RNC; byari biteye igishyika gikomeye FPR-Inkotanyi.

Nguko uko inyito y’”Ibigarasha” yaje itumbereje mu iby’ukuri Inkotanyi zataye umurongo; wa FPR iyoboye igihugu, igakurirwa na Prezida KAGAME. Iyi nyito irakomeye cyane mu icengezamatwara ry’ingoma ya KIGALI; kuburyo utumva ibintu kimwe n’iyi ngoma wese, kandi ufatwa nk’uyitobera yitwa ikigarasha. Iyi nyito y’amacakubiri ikoreshwa kandi, mu gucecekesha Impirimbanyi ziri mu gihugu, zigerageza kwerekana ibitagenda neza, mu butegetsi bw’Inkotanyi; nazo zihungetwa mu ivangura rizerekezaho ko ari Ibigarasha. Impirimbanyi akaba n’umunyamakuru Etienne GATANAZI, uzwi cyane ku muyoboro we wa Youtube wa REAL TALK, ni umwe mu bibasiwe n’iri vangura, kandi ari mu gihugu. Muri iki kiganiro yaragize ati 🙁https://www.youtube.com/watch?v=d1dhT3dEfLg), “njye na Idamange turi ibigarasha bibiri byahuye… banyise umuhutu kabombo…” Uyu Etienne GATANAZI, ni umututsi watahukanye n’Inkotanyi aturutse Uganda, ariko mu buryo bwo kumucecekesha, bamwita ikigarasha, bakongeraho ko ari n’umuhutu. Ibi bisobanuye ko inyito “umuhutu” nayo ari igitutsi, kuburyo yerekezwaho, abatabonwa neza n’ingoma ya Kigali. Uyu GATANAZI ntiyiswe ikigarasha n’umuhutu wenyine, ahubwo bamukomatanyirizaga hamwe n’Impirimbanyi Yvonne IRYAMUGWIZA IDAMANGE, wacitse ku icumu rya Jenoside ubu akaba ari gucunagurizwa mu nkiko za Kigali, azira gusa kugaragaza ibitekerezo bye, bihabanye n’imyumvire ya Kigali.

Na none kandi muri iki kiganiro Etienne GATANAZI ati: (https://www.youtube.com/watch?v=WomndCEZb_g) “ abatwita ibigarasha baba bacinya inkoro, ariko basebya igihugu…” Ibi birerekana ko inyito y’ivangura y’Ibigarasha ikomeye cyane, mu icengezamatwara rya FPR-Inkotanyi, mu guhutaza no kwibasira abatavuga rumwe nayo.

 Guhangana n’izo nkotanyi zataye umurongo, zigatangira kurwanyiriza igihugu hanze; inyito y’ “Intore” byaje nk’igisubizo, ndetse intore zigahuriramo Inkotanyi zatahutse n’izayobokeye mu gihugu kimaze kubohorwa. Iyo urebye neza uko inyito y’”Intore”, yatangiye ikoreshwa n’Inkotanyi, nk’inyito ikwiye kurangwa uwiyumvamo Ingoma ya Kigali bya nyabyo, akabiharanira, akabirata, akabihirimbanira… Ni imvugo ivangura Abanyarwanda, babonwa n’ingoma nk’abari mu murongo, n’Abanyarwanda ingoma yagize ibicibwa, ikaba igomba, kubibasira, ibafungira amaherere, ibatoteza mu kubaheza ku byiza by’igihugu, ibashimuta, ibafungira amaherere, ibangaza, ibagaraguza agate, ibica…

Iyi nyito y’”Intore tuyibusanya n’iy’”Ibigarasha, kubera ko nyuma y’uko Inkotanyi zigaragayemo, Inkotanyi nkuru zirwanya Ingoma ya Kigali; Kigali yahise ifata umuvuno wo gushaka inyito y’Inkotanyi nyakuri, maze ikuza “Intore”, ishinga icyiswe “Itorero ry’Igihugu” rifatwa nk’ishuri, rihoraho ry’icengezamatwara ry’Ingengabitekerezo za FPR.

Aya macakubiri ashingiye ku nyito y’Intore, no muri Opozisiyo arogeye! Utumva ibintu kimwe n’uwo bari kumwe ku kivi cy’impinduramatwara; amuhindanya amusiga inzarwe yo kuba “Intore” ya FPR-Inkotanyi. Muri opozisiyo kandi, inyito ibigarasha ikunze gukoreshwa, yibasira abahoze ari “Inkotanyi” barwanya Kigali, maze Inkotanyi z’i Kigali, zikabafata nk’abatatiye igihango. Uko byagenda kose, opozisiyo ikeneye kunga ubumwe, kurusha gufasha no gukuza “inyito” zateguwe na FPR-Inkotanyi, mu kwibasira abatabyumva kimwe nayo. Abagize opozisiyo mu gukuza izi nyito, bazitana hagati yabo; baba bahaye umuganda uwo barwanya, wo gukwikwiza ingengabitekerezo z’amacakubiri, abasenya, nyamara yubakira FPR-Inkotanyi.

  1. Amacakubiri ashingiye ku Abanyakibuye/Ingabo z’umwami n’Abakonyine

“Solidarité Kibuye» ni rimwe mu mashyirahamwe, yari akomeye cyane mu myaka yakurikiye, ugufata igihugu kw’Inkotanyi. Iri shyirahamwe ryahuzaga ibikomerezwa bikomoka muri iyi Prefegitura ya Kibuye, birimo Abacikacumu, Abasirikari nka ba Ben RUTABANA…, Abanyapolitiki nka Assiel KABERA, Joseph SEBARENZI KABUYE… Abanyemali nka Assinapol RWIGARA, Paul MUVUNYI… Bari abantu bose bahiriwe n’Ingoma ya RPF-Inkotanyi, bibonagamo ko bakwiriye guhurira hamwe bakungurana ibitekerezo, ku iterambere ry’Intara yabo, no kuzamurana hagati yabo. Aba bivanze mu manyanga ya FPR-Inkotanyi, arimo na za munyangire, no kwikiza abantu babeshyerwa kubusanya n’ingoma, kwangaza no kwiza Abahutu babaziza amashyari y’imitungo, amadiplome…

Gusa mu gihe Visi-Prezida Paul KAGAME yiteguraga, kubohoza bya burundu ishyaka rya FPR-Inkotanyi, akanajya ku mwanya wa Prezida wa Repubulika byeruye –n’ubwo n’ubundi ariwe wayoboreraga mu gakingirizo ka Pasteur BIZIMUNGU-, ibi byose kandi  akabyongera ku nzego z’umutekano w’igihugu, yari yaragize akarima ke; hatangiye urunturuntu mu nda y’ingoma. Hariho ibikomerezwa by’abasirikari bakuru n’Abanyapolitiki b’inararibonye, -barimo n’abashinze FPR-Inkotanyi- batifuzaga ko Paul KAGAME, yakigarurira ishyaka ryari risigaye ariryo, ryageragezaga kuba risa nk’aho rikirimo, akantu kameze nk’ubwigenge, KAGAME atarifite mu kwaha bya nyabyo. 

Mu barwanyaga ko Paul KAGAME atwara u Rwanda nk’akarima ke; biyongereye ku bikomerezwa byo muri FPR-Inkotanyi; habonetsemo n’ibikomerezwa byo muri “Solidarité Kibuye”, nk’abatutsi bibonaga mu ngoma, kandi bumva ko bakwiriye kugira umusanzu, ukomeye batanga ku buzima bwa politiki y’igihugu cyabo. Pasteur BIZIMUNGU yabaye “Iturufu” yo gukinishwa ku mpande zombie, z’abashyigikiye ubwami muri Repupubulika bwa Paul KAGAME, ndetse n’abatabukozwa. KAGAME yapanze umupango wo kwibasira, no guhirika Pasteur BIZIMUNGU, nka Prezida w’igihugu na Prezida wa FPR nk’ishyaka; ngo akunde yigarurire ishyaka aritware mu kwaha; ajye no ku buyobozi bukuru bw’igihugu ku mugaragaro, azakurweho n’urupfu. Abarwanya ibyo nabo bahitamo gushyigikira, no kurwanira ishyaka Pasteur BIZIMUNGU kugira ngo agume kuri iyo myanya yombi.

Imivurungano yarabaye imbere mu nda y’ingoma biracika, rubanda giseseka bo batazi ikiriho. Maze mu mivuno myinshi, Paul KAGAME abasha guhigika abarwanyaga icyerekezo cye; Pasteur BIZIMUNGU asimburwa na Paul KAGAME, ku buyobozi bukuru bw’ishyaka n’ubw’igihugu. Iyi mivurungano yasigiye ibisare ishyirahamwe rya “Solidarité Kibuye”, Assiel KABERA wari umujyanama wa Pasteur BIZIMUNGU, abyamburirwamo ubuzima, naho Joseph SEBARENZI KABUYE, atakaza umwanya wo kuyobora Inteko y’Abadepite, birangira anahunze igihugu. Ibi bikomerezwa bibiri byari bitakajwe, na rya shyirahamwe ry’Abanyakibuye, byari igihombo gikomeye, no gutentebuka kw’iri shyirahamwe, ryari mu akomeye icyo gihe, ashingiye ku aho Abanyarwanda bakomoka.

Gusa ntibyaciriye aho, kubera ko mu buryo bwo gusenya iri shyirahamwe Burundu, n’andi yose yazagerageza kuvuka akitwara nkaryo; Abacurabwenge ba FPR-Inkotanyi, bahimbye umutwe wo kuzamura indi turuf,u y’icyiswe “Forces Négatives/Ingabo z’Umwami”, maze ubuhuzabikorwa bwabyo bugerekwa kuri “Solidarité Kibuye.” Ingabo z’umwami zaravuzwe biratinda, zamaganwa na Leta ko zishaka guhirika Leta yakuye u Rwanda mu rwobo; kandi ari umuvuno w’ikinyoma wahimbwe na FPR-Inkotanyi. Izi ngabo z’umwami zaragiye ziva mu bakomeye, zijya no muri rubanda giseseka, maze ubonyweho guteshuka ku mahame n’umurongo wa FPR-Inkotanyi, wese agakumirwa kandi akavangurwa, hashingiye kuri icyo kinyoma cy’ibitariho.

Abantu barafunzwe, abandi baratotezwa, abandi bomongana bahunga igihugu, abandi barashimutwa baricwa; bazira ingabo z’umwami zitigeze zibaho, ari icyuka FPR-Inkotanyi yahimbywe mu gutoteza abatavuga rumwe nayo. Ngayo amaherezo y’ubuhangange bwa “Solidarité Kibuye”, yegetsweho ikinyoma cy’Ingabo z’Umwami, ikinyoma cy’ibintu bitigeze bibaho. Na n’ubu aya macakubiri y’abashyigikiye ubwami, barwanya Ingoma ya FPR-Inkotanyi, ntiyarekeye aho; mu gihe kiri ngombwa, iyo hagomba kwibasirwa aba n’aba, ngo badakoma mu nkokora ingoma y’igitugu, aya macakubiri arifashishwa ! Abanyakibuye bayegetsweho, na n’ubu baracyayatoterezwa, bamwe barakicwa, abandi baracyahunga…

Muri opposition naho hari abiyumvamo ubwami, badasiba kubomborana n’ababwanga urunuka! Abakunda ubwami bafite ingeso yo gutesha agaciro Kamarampaka, Revolution ya 59 na Repubulika yo muw’1962, yakuye abahutu mu buja. Nka Radio inda y’ingoma, ijya inarengera, ikageza aho yita umugabo ufatwa nk’”Intwari y’Abahutu”, Gregoire KAYIBANDA, amazina amutesha ubumuntu -nk’imbwa…-! Ibi abazi gusesengura barabigaya cyane, kubera ko nta muntu witwa ko afatanije ikivi n’abandi, wagatinyutse guhangara bene kariya kageni, umuntu wibonwamo n’abantu benshi nk’intwari yabo. Ibi nicyo kimwe n’Abahutu barengera, bakaba batuka “Rwigema, Rudahigwa…” bibonwamo na benshi mu Abatutsi bafatanyije ikivi, nk’intwari zabo.

Abahutu biyumvamo ibyo birango bikomeye bya Revolution, Kamarampaka na Repubulika, byabakuye mu buja, ntibashobora gucira akari urutega ababikamira mu kitoze. Mu bakunda ubwami harimo n’abahutu, n’abakunda Repubulika Abatutsi bakababamo benshi, nk’uko byari bimeze mu nkundura ya mbere y’ubwigenge. Hari n’abahutu bumva bagarura ubwami bw’Abahutu bahiritswe n’ingoma nyiginya, ubwo yagendaga yiyagura. “King Mashira Institute” ni rimwe mu mashyirahamwe akorera muri Oposition, ritarya iminwa mu kurwanira ishyaka ikiremwa-hutu, mu buryo bamwe babona nko guheza inguni, bakanabirwanya bivuye inyuma. Uko byagenda kose aya macakubiri ni inyungu ku ngoma y’igitugu igejeje u Rwanda habi; akabera igihombo abari ku kivi cyo kuyigamburuza.

“Abakonyine”  bo rero, ni Abatutsi b’Abanyankole batahukanye n’Inkotanyi muw’1994, kuri ubu bacucitse mu Akarere ka Nyagatare, ahazwi nk’Umutara. Aba batutsi ntibakunze kubyumva kimwe, n’Abatutsi bahunze muw’1959; kubera ko bo bagiye Uganda kera. Abenshi bakaba baragiye yo bajyanywe n’Ingoma nyiginya; mu gihe ibice bya ANKOLE Na BUNYORO byari byigaruriwe n’u Rwanda. Abandi bimukiye muri ibyo bice, bahunga ubukoloni bwo mu Rwanda, bwari bugoye cyane, ugereranyije n’ubw’Abongereza  bwari muri Uganda. Abandi muri abo Bakonyine, bahungiye muri ibyo bice bya Uganda, mu makimbirane yabyaye intambara yo ku Rucunshu.

Aba Bakonyine bitangiye cyane urugamba rw’Inkotanyi, na cyane ko bari begereye ibice Inkotanyi zinjiriyemo zikanahakomereza ibirindiro. Gusa kubera kugira imitungo imwe n’imwe, nk’ubutaka n’inka nke Inkotanyi zabasigarije, hakurya muri Uganda; batahuka bicucitse mu mu Mutara, ahari ubutaka bashobora kuragiramo kororeramo, na cyane ko wariwo muco wabo. Aho mu Umutara, bigaruriye amasambu yari ahari, aba iyanga, ndetse badukira na Pariki y’Akagera barakonda, bimarayo. Igice kinini cya Pariki y’Akagera baracyigabije, ugasanga umuryango umwe wakonze amahegitari n’amahegitari y’urwuri. Abenshi muri bo, bahise bagurisha amasambu bari bafite muri Uganda, bumva ubukonde bw’igice kinini cyahoze ari Pariki y’Akagera bubahagije.

Abakonyine bagiye bavangura cyane abahutu, ndetse bakabakorera urugomo rwo kuboneshereza imyaka; ngo bazibwirize bimeneshe bababisirize inka, bigarurire na tujya dusambu twabo duto bahingagamo imyaka. Aya makimbirane n’Abahutu bahasanze, byagiye biba ngombwa, ko ubutegetsi bw’Inkotanyi buyakemuza igitsure; maze kubera ubutesi bw’Abakonyine ntibibashimishe, batangira kuvuga amagambo atarashimishije ubutegetsi bw’Inkotanyi, butajyaga bwifuza kumenyerwa. 

Nyuma y’aho Ingabo z’Inkotanyi zihungiyemo bamwe, mu bakuru bazo aribo Colonel Patrick KAREGEYA na General KAYUMBA NYAMWASA, bibona muri iki gice cy’Abatutsi b’Abakonyine; kurusha uko bibona mu bandi batutsi biganjemo impunzi zo muw’1959, bose batahukanye, byabyaye icyuka kibi. Mu kubakubita akanyafu, FPR-Inkotanyi zateguye isaranganyabutaka, ryari rigamije kwikubira ibikingi by’Abasirikari bataye umurongo w’Inkotanyi, bari barahunze nka KAREGEYA, na KAYUMBA; ndetse n’abandi bari barashyizwe ku gatebe, bagaraguzwa agati mu gihugu. Aya mayeri ya FPR-Inkotanyi yo kunyaga Abakonyine ibikingi byabo, babyikubira bo n’abana babo; yakozwe bagaruriza n’Abahutu bamwe bari baranyazwe ubutaka ku ngufu, baratorengera, abandi bahutu b’Abatingitingi nabo bari barananiwe gusubira mu butaka bwabo, baribukwa bahabwa utwabo. Ibi byatumye abantu bibwira ko, iri saranganyabutaka ryari riciye mu kuri koko; mu gihe ibikingi by’Abakonyine, byari byagabanyijwe Abatutsi biganjemo Abawofisiye bakiri abatoni ku ngoma, mu buryo bw’amanyanga yumvisha Abakonyine.

Abakonyine babaye aho ari abarakare; gusa  ku mpamvu z’uko FPR-Inkotanyi izi guhonda uyibyimbijeho amazuru, batwarira iyo rigoramiye. Ibi byose byababyariye amacakubiri akomeye, batangira kujya bigengesera ku ngoma ya RPF, ndetse benshi muribo bafitanye amasano n’imiryango yahunze igihugu, cyangwa yivumbuye igasubira gusuhukira Uganda, cyangwa y’Abarakare bavuga amagambo anenga ubutegetsi bakiri mu Umutara; nabo batangira guhezwa, no gukumirwa gahoro gahoro ku byiza by’igihugu, bari batuye bisangaho.

Umujinya w’Abakonyine wagaragaye bidasubirwaho, ko ari amakimbirane atoroheye FPR-Inkotanyi; mu matora ya Prezida wa Republika yo muw’2003, bahundagaza amajwi ku mukandida Faustin TWAGIRAMUNGU, bari bazi neza ko Inkotanyi zitamuha ubutegetsi, ariko aribwo buryo bwo gutangamo ubutumwa bukomeye kuri FPR-Inkotanyi. Bikaba bivugwa ko Faustin TWAGIRAMUNGU, yaba yaratowe ku kigero kingana na 99%, mu biro by’amatora byo mu buce rwagati butuwe n’Abakonyine.

Kuva icyo gihe FPR-Inkotanyi, yahise itangira guhungeta Abakonyine, abenshi barahunga basubira Uganda iyo bavuye, abahagumye bayoboka bubi na bwiza. Aya macakubiri ashingiye ku Abakonyine, aracyarikoroza na n’uyu munsi mu Rwanda; gusa wenda icyiza cyayo, kikaba ko aba acecetswe, azwi gusa n’abo areba. Bivuze ngo utari umukonyine, ntube n’uwo mu nda y’Ingoma ya FPR-Inkotanyi; ntiwapfa kurabukwa uko aya macakubiri abica bigacika, mu nzego nyinshi z’ubuzima muri kiriya gihugu cy’u Rwanda.

Amacakubiri ashingiye ku Abakonyine no muri opozisiyo arimo, gusa kubera ko abasobanukiwe iki kibazo ari bake; ababikomozaho ntibakunze kubona ba Rukurikirizindi bo kubiha umugisha. Umuyoboro wa Youtube witwa “Isubyo Radio Tv”, w’impirimbanyi Andreya KAZIGABA; niwo ukunze kurangwa n’imvugo y’abo yita “Abavantara b’Abanyayuganda batagira gakondo –batazi uturere ba sekuru bari batuyemo kubera ko bahunze kera cyane- mu Rwanda.” Aba KAZIGABA abarega ko aribo bazambije igihugu cy’u Rwanda; ko bo bakwiriye gusubira iwabo Uganda, naho Inkotanyi nka KAGAME n’abandi bafite gakondo mu Rwanda –bahunze guhera muw’1959, kuburyo bazi n’uburere bakomokamo, bakagira na bene wabo bahoze mu Rwanda- bagakemura ibibazo byabo mu mutuzo n’Abasope basanzwe mu Rwanda muw’1994. Iki kibazo turakigarukaho, mu kanyangingo kavuga ku macakubiri ashingiye ku Abavantara, turibusesengure mu mapaji akurikira. 

  1. Amacakubiri ashingiye ku Abanyakazu  n’AbanyagatsikoSsagya

“Abanyakazu” ni inyito izwi mu mateka ya vuba y’u Rwanda, ikagira igisobanuro cy’Abahoze ari abatoni ku ngoma ya Juvenal HABYARIMANA, bari biganjemo abakomoka mu Amajyaruguru y’u Burengerazuba bw’u Rwanda. “Akazu” gasobanurwa nk’Abanyagisenyi iwabo wa HABYARIMANA ku rugero rwo hejuru, hagataho Abanyaruhengeri ahakomoka naho, benshi mu bahiritse Repubulika ya mbere, yashinjwaga kuba iy’Abanyenduga. Harimo n’abakiga bake bo mu nche za Byumba. “Akazu” kashatswe gukoreshwa nk’iturufu ya politiki, maze FPR-Inkotanyi, bakuririza iyi nyito; kugeza aho basisibiranya ko “Akazu”, wari umuryango usobanutse, ufite n’Abanyamuryango bawo, ufite uko uterana ukajya inama, ugafata n’imyanzuro, yagenderwagaho n’Ubutegetsi bwa Repubulika ya kabiri.

Icyakora iki kinyoma cya Semuhanuka nticyahiriye FPR-Inkotanyi; kuva ubwo bakoze ikosa ryo gutangira, no kwifashisha “Akazu” mu kwibasira abahutu mu manza z’i Arusha. Mu rubanza rwa Protazi ZIGIRANYIRAZO, muramu wa HABYARIMANA, umunyapolitiki Faustin TWAGIRAMUNGU, akaba yaratanzeyo ubuhamya busenya kandi bukaburizamo “Akazu”, mu rukiko rw’i Arusha rwari rwashyiriweho u Rwanda, n’Umuryango w’Abibumbye. Ibyo byaviriyemo na Protazi ZIGIRANYIRAZO kugirwa umwere, ku cyaha cyo kuba umunyamuryango w’Akazu, wari mu bafata ibyemezo byayoboraga igihugu, harimo no gutegura Jenoside.

Uko byasa kose ingoma ya Juvenal HABYARIMANA, ntiyabuze kugaragaramo irondakarere; ryanakujije inzigo hagati y’Abakiga n’Abanyenduga. Aya macakubiri ya KIGA-NDUGA, yo tukaba twayacacuye mu mpapuro zabanje. Ibi byatumye iyi nyito y’amacakubiri y’”Abanyakazu”, ikomeza kubica bigacika kugeza na n’ubu; na cyane ko FPR-Inkotanyi nayo ikomeza kuyikuza, yerekana ko ibyiza byose by’igihugu, ku ngoma ya Repubulika ya kabiri, byari byikubiwe n’imiryango ya hafi, ndetse n’iy’Abasangirangendo ba Juvenal HABYARIMANA. Ibi byongera bigasobanurwa nka “Politiki y’iringaniza”; binacanye umuriro muri opozisiyo, aho abibona nk’Abanyenduga, badasiba kwibasira abo bita Abakiga. Maze ba nyir’ukwibasirwa nabo bagasubiza, bakubita ahababaza, mukuvangura bagenzi babo bari ku kivi kimwe, ko “Abanyenduga” aribo bashyigikiye ku mubare mwinshi, Inkotanyi bakazimika i Kigali; maze zabahinduka bakibuka ko wirukana umugore uguguna igufwa, ukazana urimira bunguri.

“Abanyagatsiko-ssagya” nk’uko Abasope babavuga, naho abahoze mu nkotanyi bari muri opozisiyo bakabita gusa “Agatsiko-ka-Kagame-n’abambari-be”, mu rwego; rwo kwirinda gukomatanyiriza hamwe, n’abahoze mu nkotanyi, bari muri opozisiyo, baratahutse muri 94, bava muri Uganda. Ni igisa n’akazu ko ku butegetsi bw’Inkotanyi. “Abanyagatsiko” bikunze gukoreshwa n’abari muri oppozisiyo, bavangura Inkotanyi z’i Kigali za nyazo, naba Rukurikirizindi, bapfa amaramuko, batazi ikiri mu nda y’ingoma. Nyamara n’Abanyarwanda bari mu gihugu, bazi ko ubutegetsi bw’Inkotanyi ari ubw’”Agatsiko”; bakamenya gutandukanya Inkotanyi yo mu gatsiko (mu nda y’ingoma); n’inkotanyi Rukurikirizinda ya “Mpemuke ndamuke!”

Aya macakubiri aba mabi muri opozisiyo, iyo avanguye abahoze mu “Agatsiko”, bari ku kivi cyo kurwanya Kigali; akabitirira nk’abakikarimo. Iyi nyangingo tukaza kuyisobanura neza, tuvuga ku nyito y’”Inkotanyi-zagabanye-imirimo-zimwe-mu-rugwiro-izindi-muri-opozisiyo”. Na n’ubu hari benshi muri opozisiyo, batizera Abahoze ari Inkotanyi bari muri Opozisiyo; bakavuga ko bari ku ibanga n’Inkotanyi z’i Kigali, kugira ngo barindagize opozisiyo, ntizagire intambwe iterana Kigali. Ngaho aho aya macakubiri abera icyago muri opozisiyo, iri ku kivi kimwe!

  1. Amacakubiri ashingiye ku Abateruzi-b’ibibindi

Inyito y’”Abateruzi-b’-ibindi” yakuze kandi iba ikimenyabose, igihe zabyaraga amahari muri RNC, muri Nyakanga 2016 icikamo ibice bibiri, ikiyobowe na Dr Theogene RUDASINGWA, kikiyomora gushinga “New RNC”, yaje guhinduka ishyaka rizwi nka RFM-ISHAKWE. Iki gihe uruhande rwa Theogene RUDASINGWA, rwaregaga KAYUMBA NYAMWASA, guheza bamwe no gukora imishinga itazwi n’umuhuzabikorwa w’Ishyaka, ariwe wari Theogene RUDASINGWA, ndetse n’abandi bantu bamwe biganjemo abiyomoranye nawe. Impamvu nyakuri y’aya macakubiri, yateye ugucikamo kabiri kw’ishyaka icyo gihe, ni umushinga w’ingabo ziswe Intarumikwa, cyangwa se zikamenyekana cyane nk’”Ingabo za P5”; uruhande rwa  RUDASINGWA rwabonaga udashoboka kandi udakwiriye, mu gihe urwa KAYUMBA rwawufataga nka “PLAN B”.

Mu matsinda RUDASINGWA yashyize mu majwi ko yifashishijwe na KAYUMBA, mu guhigika RUDASINGWA n’abo babyumva kimwe; humvikanyemo “Itsinda ry’Indobanure z’abahoze ari Abasirikari ba FPR b’Abatutsi”, n’iry’”Abateruzi b’ibibindi b’Abahutu.” Iyi nyito y’”Abateruzi b’Ibindi” yari isanzweho ariko, itari yakabaye igiparu kiryoshye, kivuzwe n’umuntu ukomeye, mu ruhame. Kubera ko icyo gihe Umuvugizi w’Ishyaka rya RNC, yari Umuhutu Gervais CONDO, wasangaga ari we ujya gusobanura iby’amacakubiri yavutse mu ishyaka, ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC. Maze RUDASINGWA, akabyamaganira ku rukuta rwe rwa FACEBOOK rwa “Dr Theogene RUDASINGWA”, agira ati: “KAYUMBA, arabura kwisobanurira ubwe ibibazo biri muri RNC, agatuma Umuteruzi w’Ibibindi we Gervais CONDO.”

Nguko uko inyito y’”Abateruzi-b’-ibibindi”, yari itarakwiragira muri rubanda, yabaye ikimenyabose; Abacengezamatwara   ba Kigali bayisamira hejuru, ndetse n’abakunda byacitse muri opozisiyo bannyegaga Abahutu bifatanyije n’abahoze ari Inkotanyi, bayifata nk’igiparu kiryoshye! Iyi mvugo yamaganwa n’abantu benshi nk’irengera, kandi idakwiriye gukoreshwa n’umunyarwanda uwo ariwe wese; kubera ko isa n’ishyira igitutu ku bahutu bamwe, ibabuza uburenganzira bwo gukorana n’uwo ari we wese bahuje ibitekerezo. Umunyamakuru Jean Claude NKUBITO, ni umwe mubatihanganiye kurya iminwa kuri iyi nyito; maze ayamagana mu Inkuru yanditse akayitangaza ku rubuga rw’Ikinyamakuru TheRwandan.com (https://www.therwandan.com/ki/abateruzi-bibibindi-koko/amp/). 

Iyi mvugo kandi yinubiwe, na bamwe mu banyamuryango b’amashyaka yiyunze na RNC, ngo bikore impuzamashyaka ya P5; bayihererezwagaho n’ababanengaga, ko nta bwisanzure bafite muri iyo mpuzamashyaka. Justin BAHUNGA, nawe yamaganye abavuga ko amashyaka afatanyije na RNC muri P5, akorera mu kwaha kw’iryo shyaka, yiyama n’ababita “Abateruzi-b’-ibibindi”; mu inkuru yatangajwe ku Kinyamakuru TheRwandan.com (https://www.therwandan.com/ki/justin-bahunga-ati-ntabwo-turi-mu-kwaha-kwa-rnc-ntabwo-turi-abateruzi-bibibindi/amp/)

Aya macakubiri avukira muri opozisiyo, Kigali iyifashisha mugutera ipfunwe abahutu bashaka kubyumva kimwe n’abahoze ari inkotanyi; bityo abacengezamatwara bayo bagakunda kuyifashisha, mu binyamakuru nka “Rushyashya.net”, kizwiho ubuhezanguni no kwibasira abatagendera mu murongo wa FPR-Inkotanyi, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga. Muri opozisiyo naho, aya macakubiri yerekezwa iteka ku bahutu, abatizera Abatutsi bo muri opozisiyo, ntibasiba kuyibasiza Abahutu bakorana n’Abatutsi; bishingikirije ahanini ko abenshi bakoranye n’Inkotanyi zikiri mu ishyamba, bitabahiriye zifashe ubutegetsi. Imyumvire nk’iyi ihuma amaso opozisiyo; ikaba ikwiye kwamaganwa n’uwifuza wese, ko ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi, icura bufuni na buhoro Abanyarwanda, yagamburuzwa!

  1. Amacakubiri ashingiye ku Abateruzi- b’-Amakarito

Aya macakubiri yabonye izuba kuwa 17 kamena 2017, mbere gato y’amatora ya Prezida wa Republika,  mu imbwirwaruhame Prezida KAGAME, yavugiye muri kongre ya FPR (https://www.youtube.com/watch?v=qvuu3PE2BGk). Muri iri jambo ryavuzwe mbere gato y’amatora, Prezida KAGAME yateraga ubwoba abakandida ku mwanya wa Prezida; cyane cyane umwali Adeline RWIGARA, wari wiyemeje kugamburuza FPR, no kuyimenyesha isura nyakuri, mu bacikacumu bagenzi be, nyuma yo guhitana umubyeyi we, umunyemali Assinapol RWIGARA. Byari biteye igishyika FPR, kubona umucikacumu, ukomoka ku munyemali uzwi cyane, wanateye inkunga igaragara Inkotanyi zikiri mu ishyamba; kubona yajya ku mugaragaro agakangura abacikacumu bagenzi be, basanzwe babindikiranywa ko FPR yababereye umurengezi, kandi igikomeje kubabundikira mu mababa yayo, ngo ababisha babakozemo Jenoside batagaruka kuyisubukura. Muri iyi mbwirwaruhame Prezida KAGAME yarakangase, yita abakandida Diane RWIGARA na Phillippe MPAYIMANA, abambari ba mpatsibihugu, babeshywa kuza guhindura ibintu mu Rwanda; nyamara ababashora batabarengera igihe yabacecekeshereza mu gihome.

N’ubwo umukandida wari uteye igishyika cyane, ari Diane Rwigara, muri bwa bwoba bwa FPR-Inkotanyi, nk’ishyaka rizi ko ridakunzwe n’Abanyarwanda, ahubwo bariyoboka ku gitugu; ryari rihangayikishijwe na none n’umukandida Phillipe MPAYIMANA, wari utuye mu gihugu cy’u Bufransa, yiyemeje kuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Prezida KAGAME usanzwe utajya imbizi n’abamurwanya bari hanze, agahora aharanira kubatesha agaciro, no kubangisha Abanyarwanda bari mu gihugu, niho yaninguye Phillipe MPAYIMANA, ko ari umuteruzi w’amakarito i Burayi, utinyuka kuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Aha akaba yarashakaga kumvikanisha ko uwo mukandida aciriritse cyane; ku rugero rwo kuba adakwiriye kubera Abanyarwanda umukuru w’igihugu. Gusa iyi ngingo yo kuba umukandida Phillipe MPAYIMANA ari “umuteruzi w’amakarito mu ruganda rw’ibirungo i Parisi mu Bufransa”, ikaba mu mezi atanu mbere y’uko KAGAME nawe ayiha umugisha, yari yigeze gukomozwaho n’ikinyamakuru “Rushyashya” (https://rushyashya.net/impamvu-umuteruzi-wamakarito-yibirungo-mu-ruganda-i-parisi-asha-kwiyamamariza-kuba-perezida-wu-rwanda).   

Aya macakubiri yibasira impirimbanyi n’Abanyapolitiki bo hanze, bari ku kivi cy’impinduramatwara, ntasiba mu icengezamatwara rya FPR-Inkotanyi; n’ikimenyimenyi muri uku kwezi kwa Kamena, Prezida KAGAME yongeye kurangwa n’imvugo zo kwandagaza Abahunze ubutegetsi bwe, mu imbwirwaruhame yavugiye imbere y’Abavuga-Rikijyana, bo mu Akarere ka Musanze, ahahoze ari Ruhengeri (https://youtu.be/w51ODdIGKOk).  Aya macakubiri yihariwe na Kigali, impirimbanyi n’Abanyapolitiki bo muri opozisiyo bayifashisha gusa; mu gukwena FPR-Inkotanyi ibatesha agaciro, mu gihe bafatiye runini, Abanyarwanda benshi b’inshuti n’abavandimwe, bazahajwe n’ubukene batewe n’ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi. 

  1. Amacakubiri ashingiye ku “Inkotanyi-zikorera-muri-opozisiyo” 

“Inkotanyi-zagabanye-imirimo-zimwe-mu-Rugwiro-izindi-muri-opozisiyo” ni imvugo y’amacakubiri yibasira abahoze ari inkotanyi, bari mu buhungiro, barwanya ingoma bimitse i Kigali. Aya macakubiri arangwa muri opozisiyo gusa, agamije gukangurira “Abasope” kutizera abahoze ari Inkotanyi, barwanyiriza ingoma bimitse mu buhungiro; kubera ko gashobora kuba ari agakino ka rimwe muri ya mayeri 1000 Inkotanyi zidasiba kwigamba. Ni amacakubiri aca ingufu opozisiyo kubera ko aba bahoze ari Inkotanyi, bafite umwihariko wo kuba bazizi neza; kuburyo bakunze gusobanura ibibi byazo, nk’ababibayemo; bikumvikanira neza amahanga, yakunze kubeshywa isura nziza y’ubutegetsi bwa Kigali, Inkotanyi zihora zikeneka. 

Aba bahoze ari Inkotanyi nabo, bafite uruhare muri iri vangura ribakorerwa; kubera ko benshi muri bo bakunze kurangwa n’intege nke zo kwerekana ko KAGAME n’agatsiko ke ari bo babi, naho FPR-Inkotanyi ikaba ari umuryango mwiza wononwe, ugangahuwe ugasubira ku mahame yawo, waba igisubizo ku Rwanda. Iki giparu kikaba cyakiranwa umutima mubi, n’abazi aho FPR-Inkotanyi nk’ishyaka riyoboye igihugu rigejeje u Rwanda; bifuza ko yarimbukira mu mizi, ikagenda buhere nka MRND, PARMEHUTU na KARINGA, Abanyarwanda bagatangira amateka mashya. Aba bahoze mu nkotanyi kandi, bakunze kurangwa n’umusonga, baterwa n’umuntu wese ukomoza kuri “Jenoside yakorewe Abahutu”. Ibi bikaba hari Abahutu biha urwaho, rwo kuvuga ko batinya gushyira hanze ibyaha byibasiye inyoko-muntu, cyane cyane Abahutu; kubera ko bamwe muri bo babifitemo uruhare !

  1. Amacakubiri hagati y’Abavantara, Abanyamahanga na ba “Ndi Umunyarwanda

“Abavantara” inyito nshya y’amacakubiri muri opozisiyo bayivuga beruye, n’i Kigali bayivugira mu marenga bifashishije abacengezamatwara; ni ijambo rikomoka ku ubuhanuzi bwa Nyirabiyoro (https:/jkanya.free.fr/nyirabiyoro/)  Kugeza magingo aya macakubiri ari mu buryo bune. Uburyo bwa mbere,hari abanyarwanda muri rusange bafata «Abavantara« nk’ingoma ya FPR-Inkotanyi, muri rusange, bagendeye ku busesenguzi bw’indagu za Nyirabiyoro; gusa aha abantu bakaba badakunze kuhahuza. 

Uburyo bwa kabiri, ni imyumvire y’Abacengezamatwara ba FPR-Inkotanyi, nka Nsanzabera Jean de Dieu ubikeneka, mu ikiganiro ku muyoboro wa Youtube wa «Intsinzi Tv» (https://youtu.be/oTcNO9xy88Y)  ko Abavantara ari Abatutsi batahutse, barahunze kera cyane mbere y’1959, kuburyo byabagora no kukwereka, akarere bakomokamo mu Rwanda. Uburyo bwa gatatu, ni uko iyi myumvire ya NSANZABERA, ari nayo y’impirimbanyi zimwe na zimwe zo muri Opozisiyo; nk’uko umuyoboro wa youtube “ISUBYO radio tv” w’impirimbanyi yo muri opozisiyo, ukunze kubisubiramo kenshi utarya iminwa.

Uburyo bwa kane ari nabwo bwa nyuma, ni abumva “Abavantara”, nk’Abanyarwanda bose batahukanye n’Inkotanyi udakuyemo n’umwe! Abafite iyi myumvire bakangurira abiyumva nk’Abasope, Abahutu n’Abatutsi kwitondera Abavantara bose; kubera ko baje kuzambya ubumwe bwabo, bwari bubasagambyemo mbere y’umwaduko w’Inkotanyi. Banenga kandi imico y’abo bita “Abavantara”, barangwaho agasuzuguro, uburyarya n’ubugome babagirira; nk’aho bo atari abaragwa b’igihugu cy’u Rwanda. Ibitangazamakuru by’Abanyapolitiki bo muri Opozisiyo birangwa n’ubukangurambaga buziguye, kuri iyi ngingo y’Amacakubiri, ni imiyoboro ya Youtube ya “IKAMBA” na “ISINIJURU.” Hari bamwe bakabiriza ko inkundura y’amacakubiri, ashingiye ku “Abavantara” iharawe mu minsi ya none, yatumye Abahutu n’Abatutsi bibona nk’Abasope, bongera kugarura akayihoyiho k’ubumwe bweruye, bwabarangaga mbere y’Intambara y’Inkotanyi!

Amacakubiri ashingiye ku “Abavantara” ararikoroje muri Opozisiyo mu minsi ya none. Ibitangazamakuru byinshi by’abibona nk’Abasope –b’abahutu n’abatutsi- muri Opozisiyo, byihaye kwamamaza aya macakubiri; mu ntumbero yo gucecekesha abahoze muri FPR-Inkotanyi, batahukanye nayo mu gihugu, nyuma zikaza kubyara amahari, bakaba bayirwanyiriza muri opozisiyo. Icyo aba biyumva nk’abasope bashingiraho, bibasira bagenzi babo bari kumwe ku kivi; ngo ni uko imico abo bita Abavantara bagaragaza muri opozisiyo, ntaho itandukaniye n’iyabagize FPR bari i Kigali. Iyi mico ngo ikaba ahanini ishingiye ku bwibone n’agasuzuguro, ko guhora barebera hasi Abanyarwanda basanze mu gihugu, bakumva igihe cyose babana, umubano wenda gusa n’uw’ubuhake.

“Abanyamahanga” ngo ni Abahutu bose muri rusange, hagendewe ko u Rwanda rwa Gasabo, rw’Abanyiginya, rwagiye rwaguka rwigarurira impugu z’Abahutu; zikomekwa ku Rwanda, ariko abo bahutu bikaba bitabagira Abanyarwanda buzuye. Ibi ngo bikaba ari kubera ko, hari ibyo bagombaga kuzuza, birimo n’imyitwarire ishingiye nko ku mbonezamubano, ndetse n’igihe bamaze bometswe ku Rwanda. Ni ingengabitekerezo rutwitsi ya wa mucengezamatwara, akaba n’umucurabwenge w’ingengabitekerezo ya “Ndi-Umunyarwanda”, Jean De Dieu NSANZABERA. Iyi ngengabitekerezo rutwitsi, tukaba tuyisanga na none, muri cya ikiganiro ku muyoboro wa Youtube wa «Intsinzi Tv» (https://youtu.be/oTcNO9xy88Y). Iki kiganiro yahaye umutwe ugira uti: “Ntibari Abanyarwanda, Habyarimana, Kayibanda & Mbonyumutwa”, NSANZABERA Jean de Dieu.” Gisobanura neza ibanga nyakuri rya “Ndi-Umunyarwanda”, inyangingo dusesenguraho ahakurikira.

“Ndi Umunyarwanda” ni amacakubiri akenekwa n’ingoma ya Kigali, mu mayeri yo gutera ipfunwe, Abahutu n’Abandi batutsi bahunze kera cyane mbere y’Impinduramatwara yo muw’1959 –ngo batagira gakondo mu Rwanda rwa Gasabo rwakonzwe n’Ingoma Nyiginya-. Nkuko Jean de Dieu NSANZABERA akomeza abivuga, mu kiganiro twakomojeho haruguru, “Ndi-Umunyarwanda” igamije kwerekana ko Prezida KAGAME, uyoboye FPR-INKOTANYI, ariwe mana y’i Rwanda, ikwiriye kurufatira inkoni y’ubutware; kubera ko ariwe ugendera kuri filozofiya y’Abatutsi ba nyir’u Rwanda. Uyu mugabo NSANZABERA, uvuga ibi, akaba atari Umunyarwanda rubanda giseseka, kubera ko ari umushakashatsi n’umwanditsi, wibanda ku nyandiko z’amateka n’ubuvanganzo gakondo-nyarwanda, akaba yaranditse n’ibitabo bitari bike, bigurishwa ku mbuga za murandasi. Ni umucurabwenge akaba n’umucengezamatwara wa FPR-Inkotanyi, wemewe kandi usingizwa na bamwe mu bayobozi ba Kigali; kuburyo ibyo avuga utabyita, amahomvu, cyangwa ubujabirizi budafite umuzi n’intumbero.

Amacakubiri ashingiye kuri iyi ngengabitekerezo rutwitsi ya “Ndi-Umunyarwanda” ni igikoresho cya propagande y’ubutegetsi bwa Kigali. Opozisiyo hafi muri rusange iyafata, nko gutana no guta umurongo kwa Leta ya Kigali; ibihamya bya bamwe muri Opozisiyo tukaba tubisoma, mu Inkuru yatambutse mu Ikinyamakuru TheRwandan.com (https://www.therwandan.com/ki/ese-abanyarwanda-batandukanye-babona-bate-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda/amp/). 

“Ndi-Umunyarwanda” ikaba mu kuri kwamye ari igihangano cy’umuhutu, Ministri Edouard BAMPORIKI ucinya inkoro cyane, akarangwa n’ipfunwe ry’ubwoko bwe, kandi akabikamisha ingoma ya FPR-Inkotanyi ibimutoneshereza; nk’uko inkuru dusanga ku rubuga rwa BePax.org yabivuye imuzi (https://bebax.org/publications/le-programme-ndi-umunyarwanda-une-opportunite-d-expression-vraie-pour-rwandais.html) . Bikaba bigaragara ko nyuma yo guhanga iyi ngengabitekerezo rutwitsi ya “Ndi-Umunyarwanda”, igakora izina rikomeye, ndetse Leta ikayigira, imwe muri politiki zayo; BAMPORIKI muri kwa kwicisha bugufi kwe byo kwihakirwa, asigaye anigurutsa ko ari we nyirabazayana w’aya macakubiri, nk’uko yabyitarukije abishinjwe n’umunyeshuri wo muri Kaminuza y’u Rwanda, i Butare, ibi tukaba tubisoma mu nkuru y’ikinyamakuru umurava.rw (http://umurava.rw/2019/10/28/bamporiki-yahakanye-kuba-mu-batangije-ndi-umunyarwanda-avuga-ko-yayibotse/

Isomo abari muri Opozisiyo bagakuye muri aya macakubiri, ni uko nk’uko umucurabwenge n’umucengezamatwara Jean de Dieu NSANZABERA, yabyerekanye mu kiganiro twakomojeho, mu bika byacu bibanza kuri iyi nyangingo; nta munyarwanda n’umwe utabasha kuvangurwa, kugera no ku rugero rwo kwamburwa, ubwenegihugu. Ikiruta ikindi ku bari ku kivi cy’impinduramatwara yo kugamburuza ingoma y’igitugu, izahaje Abanyarwanda imyaka 27 yose; bakirinda amacakubiri mu buryo bwose, bagakorera mu mitwe yabo itandukanye ya politiki, n’amashyirahamwe yabo atandukanye ya sosiyete sivile, ariko bahurira ku cyerekezo kimwe, cyo kwirinda gutandukanya imbaraga zabo, ahubwo bakazitumbereza ku mwanzi nk’ikibatsi cy’umuriro. Inyangingo tugiye gusozerazaho, iratwereka uburyo isoko y’amacakubiri, avukira muri opozisiyo idasiba kuvubura, n’ikimenyimenyi, abari muri opozisiyo bahora bahangayikishijwe no guhanga amacakubiri mashya, abashwanyaguza.

  1. Amacakubiri ashingiye ku “Abubatsi-b’-ibiraro” n’”Abanyacyangugu-union

Aya ni amacakubiri agitaguza, gusa twanze gusiga inyuma; ngo twerekane ko Abanyarwanda bahora bahangayikishijwe n’ibibatandukanya kurusha ibibahuza. Nta byinshi turi buyavugeho kubera ko bene kuyahembera batari bashyika ku rwego rwo kuyakwirakwiza, akaba kimomo mu Banyarwanda bari muri opozisiyo, ari naho afite umuzi.

Amavu n’amavuko y’aya macakubiri, ni impaka zimaze iminsi zirikoroza muri Opozisiyo zishingiye kuri “Jenoside yakorewe Abahutu”, itaremezwa mu iby’ukuri, ariko ihirimbanirwa kwemerwa na benshi mubari muri opozisiyo, na cyane ko “mapping report” ya UN yakoze akazi gakomeye, hakaba ari ah’Abanyarwanda, gushyiraho ibuye ryabo. 

“Abubatsi-b’-Ibiraro” ni ihuriro ry’imitwe ya politiki n’imiryango ya sosiyete sivile; bagerageza kwihuriza hamwe ngo barwanye ingoma ya Kigali, mu cyerekezo kimwe. Muri iri huriro hamazemo iminsi ibibazo bishingiye; kukutumva ibintu kimwe kwa babiri bazwi, nk’abagize runini mu imbanzirizamushinga y’iri huriro, umwe waserukiraga imitwe ya politiki, undi agaserukira imiryango ya sosiyete sivile, mu guhuriza hamwe izo ngeri mu mushinga umwe. Abo ni ba Ambasaderi Charlotte MUKANKUSI umunyapolitiki wa RNC, na JMV NDAGIJIMANA, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, ukuriye kandi washinze umuryango “Ibuka Bose, Rengera Bose.” Aba bombi bahabanya imyumvire, ku murongo opozisiyo yatora kuri “Jenoside yakorewe Abahutu.”

Kuri Ambasaderi Charlotte MUKANKUSI, Jenoside yakorewe Abahutu, ntikwiye gukomozwaho, kubera ko itaremerwa; naho kuri Ambasaderi JMV NDAGIJIMANA, iyi Jenoside kuyikomozaho, ni ukuyihirimbanira ngo izemerwe, kandi nta kibi kirimo, ku muntu wese ushaka kwimika ukuri no kurwanya amahano yazahaje u Rwanda. Ibi rero byabaye urwaho rwa bamwe mu mpirimbanyi n’abanyapolitiki, bari baritabiriye iri huriro gushyamirana, no guterana amagambo, kandi bari mu ihuriro rimwe.

“Abanyacyangugu-Union” ni inyito y’igihangano bwite cy’amacakubiri cy’impirimbanyi, RUGEMA KAYUMBA, izwiho kutarya iminwa ku ibyo yemera, kabone n’ubwo byaba bikomeretsa bamwe ku rugero rungana iki. Uyu ku rukuta rwe rwa FACEBOOK amaze iminsi yibasiye Ambasaderi JMV NDAGIJIMANA, ashinja ingengabitekerezo ya PARMEHUTU; kubera impamvu zo kurwanira ishyaka “Jenoside yakorewe Abahutu.” Uyu rero na none, ku mbuga nkoranyambaga nka whatsapp, akaba ashyamiranye n’impirimbanyi zivuka i Cyangugu, hamwe na Ambassaderi JMV NDAGIJIMANA, yahimbiye akazina rusange k’”Abanyacyangugu-Union.” 

Si aba “Abanyacyangugu-Union” babona ko “Abubatsi b’Ibiraro” barengera, iyo banga kwifatanya n’Abahutu bahirimbanira ko Jenoside yabakorewe yakwemezwa; ahubwo n’abandi bababajwe n’iyi myitwarire ntibahwema kubyamagana. Kuri ubu, ihuriro ry’”Abubatsi b’Ibiraro” rimaze kugaragara nk’irigengwa n’abafite icyerekezo, cyo kudacira akari uru urutega iyi Jenoside yakorewe Abahutu. Impamvu batanga zo kutayikomozaho zifatwa nk’iza nyirarureshwa; kubera ko basa n’ababindikiranya ko kuyikomozaho baba bayemeje, bityo bakaba banyuranyije n’amategeko, kubera ko atari bo bemeza Jenoside. Naho abatemeranywa nabo bakabasaba kuyikomozaho gusa, bakanashyigikira ko yakemezwa; ko ntawabasabye kuyemeza, na cyane ko nta bushobozi babifitiye. Ubu rero hariho n’ubwo mu “Abubatsi b’Ibiraro” hakirimo impirimbanyi n’abanyapolitiki benshi, bubaha bakanemera guhirimbanira, ukwemerwa kwa Jenoside yakorewe Abahutu, isobanurwa neza na “Mapping Report” ya UN; ugendeye ku biganiro bishyamiranya aba n’aba ku mbuga nkoranyambaga,birasa n’ibica amarenga ko mu minsi iri imbere, “Abubatsi b’Ibiraro” bazaba bahwanishwa, n’abatewe icyugazi na Jenoside yakorewe Abahutu, bakaba bahungabanywa no gukomozwaho kwayo.

Aya macakubiri agitaguza, bene kuyahembera nibabishyiramo umurava, azongerwa ku yandi azahaje opozisiyo, ayicamo ibice. Uwaroze Abanyarwanda indwara y’amacakubiri ntiyakarabye !

Ni ah’ubutaha, ku ngingo ya kabiri y’IKINYOMA


NTA BUTEGETSI BWIZA KURUTA UBUNDI – MURI AFURIKA PEREZIDA AFITE UBUBASHA CYANE

ABAZUNGU BADAHARI NTITWAKWIYOBORA RWOSE ! Gaston yemera ko Afrika ikiyobowe GIKOLONI

Mozambike: Ni iki nyamukuru gitumye Kagame yoherezayo ingabo?

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Inkuru ivugwa ubu ni iy’abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bagera ku 1,000 berekeje muri Mozambike bivugwa ko bagiye mu gikorwa cyo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru y’icyo gihugu. Nk’uko byagiye bigenda mu bihe byashize, ingabo z’u Rwanda ndetse n’igipolisi bagiye boherezwa hirwa no hino mu bihugu bitandukanye ngo muri gahunda yo kugarura amahoro. Nyamara abakurikiranira hafi kandi bagasesengura imikorere ya Paul Kagame, basanga akenshi haba hari izindi mpamvu ze bwite zihishe inyuma y’ibyo bikorwa. Ese aho muri Mozambike naho siko byaba bimeze?

Dusubize amaso inyuma 

Kuva muri 1996 abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Leta ya Paul Kagame yavugaga ko ikurikiranyeyo abakoze ibyaha muri jenoside yo muri 1994 no gucyura impunzi z’abanyarwanda zari muri icyo gihugu. Nyuma yaho muri 1998 nabwo yongeye gusubirayo noneho avuga ko agiye kurwanya abitegura guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Kongo akaba ari rumwe mu ngero zerekaba aho Paul Kagame yohereje ingabo ze bitazwi kandi bitemewe ariko akanga akabikora kubera inyungu ze akenshi ziganjemo iz’ubukungu na politiki nk’uko byagiye bitangazwa na benshi ndetse barimo n’Umuryango w’Abibumbye mu cyiswe “mapping report“.

Kuva 2005 abasirikare b’u Rwanda boherejwe i Darfur muri Sudani mu cyiswe UNMIS. Abakurikiranira hafi bakaba bemeza ko aha Paul Kagame yabonye uburyo bwiza bwo gushushanya amahanga ayereka ko igisirikare n’igipolisi by’u Rwanda ari akataraboneka. Ku rundi ruhande, muri ubu butumwa bw’ingabo z’u Rwanda muri Sudani, ngo Paul Kagame yaba yarabonyemo akayabo k’amadolari.  Umwe mu basirikare bagiye mu butumwa muri Darfur yabwiye The Rwandan ko igice kinini cy’amafaranga uwoharejwe mu butumwa yagenerwaga n’Umuryango w’Abibumbye kidahabwa nyirubwite ahubwo kiguma muri Leta.

Mu bihe bitandukanye, igipolisi cy’u Rwanda cyoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino nko muri Haïti (2011-2019), Côte d’Ivoire Libéria, Sudan y’amajyepfo n’ahandi hatandukanye. Aho hose, hakaba hari hagamijwe kwiyerekena ariko cyane cyane hagamijwe no gukurayo akayabo k’amadolari.

Kuva muri 2019 abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bohetejwe i Bangui muri Centrafrique mu cyiswe MIMUSCA. Nk’uko byagenze muri Sudani, aha naho Paul Kagame yarebaga akamiya. Ku rundi ruhande ariko hashobora kuba harimo n’impamvu za politiki dore ko Perezida w’icyo gihugu arindwa n’abasirikare b’u Rwanda. Si Ibyo gusa kuko mu mwaka wa 2020 igihe Inyeshyamba zasatiraga umujyi wa Bangui, Kagame yohereje izindi ngabo muri Centrafrique zo zidaciye muri ONU.

Amakuru avugwa ubu ni ay’abasirikare n’abapolisi barenga 1,000 boherejwe ku mugaragaro muri Mozambike, hakaba hanavugwa kandi ko hari abagezeyo mbere nyamara bikaba bitaratangajwe. Aho hose twavuze ndetse n’ahandi tutavuze,  u Rwanda rwagiye kandi rugenda rwohereza abasirikare n’igipolisi harimo aho rubikora ku buryo buzwi kandi bwemewe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’indi miryango n’ibihugu, ariko harimo n’aho bikorwa bitemewe cyangwa bitazwi. Gusa n’aho byemewe ushobora gusanga haba harimo n’izindi mpamvu zihishe inyuma.

Zimwe mu mpamvu zo kohereza abasirikare n’igipolisi cy’u Rwanda kanze

Kwibonekeza no kubeshya amahanga

Imikorere n’imiyoborere ya Paul Kagame yaranzwe no kwibonekeza mu ruhando rw’amahanga. Ibi bikorwa mu rwego rwo kugirango amahanga abone ko Leta ya Kagame ari intangarugero, akataraboneka ko hari byinshi yakwigirwaho. N’ubwo wenda abasirikare n’igipolisi cy’u Rwanda byaba bifite icyo birusha ibindi, n’ubwo ari ibyo kwitondera kuko nta kibigaragaza, ntabwo wahamya ko ari intangarugero mu ruhando rw’amahanga ku buryo aribo bitabazwa kenshi. Igishobora kuba kihishe inyuma ni ukugirango amahanga arangarire utwo dukorwa duto maze ntashobore kubona imiyobore mibi y’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ibyo kandi byaragaragaye kuko bigarukwaho mu mbwirwaruhame nyinshi za Paul Kagame n’abamushyigikiye aho bakunda gusobanura ko ari intangarugero muri byinshi maze bagatanga ingero ku gisirikare n’igipolisi byoherejwe mu butumwa hanze.

Gushaka imitungo

Kohereza abasirikare mu bindi bihugu, byaba ari muri gahunda zo kubungabunga amahoro cyangwa se izindi zihariye, byagaragaye ko Leta ya Paul Kagame iba ihanze amaso kukizavamo, akamiya. Ibi bikaba bigerwaho ku buryo butaziguye nko kwikubira igice kinini cy’imishahara y’ababa boherejwe muri ubwo butumwa ariko na none hakaba harimo no kuba bagira ububasha kuri imwe mu mitungo kamere y’ibyo bihugu (urugero nko muri Congo no muri Centrafrique) ndetse no kwinjira mu isoko ry’ubucuruzi ku buryo uretse ibikoreshwa n’izo ngabo bigurwa mu masosiyete ya FPR, ayo masosiyete abona amasoko ukomeye muri Ibyo bihugu biba birimo Ingabo z’u Rwanda.

Politiki

Kubera ko ingoma ya Paul Kagame yahemukiye kandi yatsikamije benshi mu banyarwanda maze ababona ubuzima bwabo buri mu mazi abira bagahitamo gukuramo akabo karenge ngo bakoze amagara yabo, Paul Kagame ahora atekereza ko hari ibibi baba bategura. Ibyo bituma Paul Kagame yohereza ingabo ze (igisirikare n’igipolisi) bitwaje ubutumwa bw’amahoro nyamara bagamije kureba no kuneka bimwe mu bikorwa by’abanyarwanda baba baherereye muri ibyo bihugu. 

Kuki abasirikare n’abapolisi boherejwe muri Mozambike

Nk’uko tumaze kubisobanura haruguru, impamvu zitumye Paul Kagame yohereza abasirikare muri Mozambike zishobora kuba zidatandukanye cyane n’izimaze kuvugwa. Isesengura ry’iyo ngingo rishobora gushingira ku bintu bitatu by’ingenzi: gahunda yo gukomeza kwibonekeza nk’inararibonye mu by’umutekano, ubukungu ndetse na politiki.

Mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka wa 2021, perezida wa Mozambike Filipe Nyusi yasuye Paul Kagame w’u Rwanda. Mu by’ingenzi byamugenzaga harimo kuganira ku kibazo cy’iterabwoba.  Urwo ruzinduko rwabaye nyuma y’uko inyeshyamba zisunga amahame ya kiyislamu zigabye igitero, muri Werurwe 2021, mu mujyi wa Palma uherereye mu majyaruguru ya Mozambike zigahitana ubuzima bwa benshi. Uwo mujyi wa Palma ukaba ari ihuriro ry’ubukungu. Twakwibaza uruhare Paul Kagame yaba afite mu guhosha iterabwoba. Ikindi na none twakwibaza ni impamvu Filipe Nyusi yahisemo kwegera Paul Kagame ngo amugire inama kuri icyo kibazo. Ese aho ntabwo yaba yarabeshywe ko abanyarwanda bibera muri Mozambike bishakirayo amaramuko baba bari muri ibyo bikorwa noneho akumva ko Paul Kagame yazamufasha kubarwanya?

Twibutse ko igihugu cya Mozambike kiri muri bimwe mu bihugu bya Afrika birimo abanyarwanda benshi bagiyeyo ku mpamvu zitandukanye zirimo ubuhunzi ariko kandi hari na benshi bagiye muri icyo gihugu gukorerayo ubucuruzi kuko kwa Paul Kagame byari byanze. Wasanga nabyo byarariye Paul Kagame agahitamo kujya kubavuyanga no kubabuza umutekano. Mu byiciro by’abanyarwanda baba muri Mozambike kandi harimo n’impunzi zahunze u Rwanda kuva 1994, Paul Kagame yita interahamwe. Ikinyamakuru rya Leta ya Paul Kagame “Rushyashya” cyatangaje  kuri uyu wa 9 Nyakanga 2021 inkuru igira iti “Interahamwe n’ibigarasha Biba Muri Mozambike Byahiye Ubwoba Byumvise ko U Rwanda Rugiye Koherezayo Ingabo N’abapolisi.” Ese ntabwo kwaba ari uguca amarenga ku mpamvu zijyanye abasirikare n’abapolisi ba Paul Kagame muri Mozambike?

Amajyaruguru y’igihugu cya Mozambike aherereyeho intara ya Cabo Delgado ni agace kagize kuri gaz ubu icukurwa na sosiyete yitwa “Total” yo mu gihugu cy’Ubufaransa. Twibutse ko ubu umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa uhagaze neza cyane ku buryo aho Ubufaransa bwaba buri bitagorana ko n’u Rwanda rwahatera amatako kugirango bafatanye mu bikorwa by’ubucuruzi dore ko ikibazo cya politiki cyo barangije kugikemura. Ikindi kizwi neza ni uko Paul Kagame atakohereza abasirikare n’abapolisi be nta nyungu z’amafaranga afitemo. Wasanga rero iyo gaz nayo Paul Kagame yaba ayihanze amaso ngo abone uko akomeza kongera umutungo we. 

Twanzure

Mu myaka 27 amaze ku butegetsi mu Rwanda, Paul Kagame yagaragaye ko yashatse kandi agishaka kwibonekeza mu ruhando rw’amaganga, kugwiza umutungo abinyujije mu nzita nyinshi zirimo no gukoresha igisirikare ndetse n’igipolisi ndetse no gusahura imitungo kamere y’ibindi bihugu mu buryo bwa rwihishwa nk’uko byagenze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Ku rundi ruhande, ku ngoma ya Paul Kagame, hari abanyarwanda benshi biganjemo abanyapolitiki, abasirikare bakomeye ndetse n’abari abacuruzi bahunze igihugu kubera umutekano wabo maze bajya kwibera mu bihugu bitandukanye byaba ibyo ku mugabane w’Uburayi ndetse n’ibyo muri Afrika. Mozambike ikaba ari kimwe mu gihugu cy’Afrika abanyarwanda bagiye gushakiramo imibereho. Kuba Paul Kagame yagira umudendezo muri Mozambike bishobora kumuha uburyo bwiza bwo kumenya imibereho y’abanyarwanda bari muri icyo gihugu. Ese aho ntiwasanga zimwe muri izi mpamvu turondoye arizo nyamukuru zamujyanye muri Mozambike yitwaje kujya kubungabunga amahoro?

KONKA FPR URI INYANA Y’INTSINDIRANO NI INDYA NKURYE: BAMPORIKI YATEGETSWE KWIGAMBA UMUTUNGO WA MILIYARI KURI RADIO-RWANDA !

$
0
0

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

“Ubuhamya butekinitse” ni ikintu gikomeye cyane, FPR-INKOTANYI iha agaciro; ku mpamvu z’uko icengezamatwara ry’iyi ngoma ryubakiye ku kinyoma n’”ibipindi”. Ibintu akenshi tubona mu bitangazamakuru, ibitabo, ibiterane, inkiko… nk’ubuhamya, ni ibintu biba byateguwe neza, bifite ababiteguye FPR yizeraho ubwo buhanga. Abo babitegura ntuzigera ubabona, muri ayo manjwe; ahubwo uzabona abantu bamwe barafashwe nk’imizindaro yo guhora mu buhamya bwenda gusa, bugahora bwizirikira ku ngingo imwe baca hirya, bagaca hino… Abo bantu bahora mu buhamya bumwe, bahuriye ku bintu bitatu bikurikira; kumenya kuvuga neza (rhétorique/rhetoric), kuganzwa no kwiyumvamo ko baciriritse (complexe d’infériorité/inferiority complex), n’ubucakura (fourberie/cunning). Iyo wujuje ibi ko ari bitatu, FPR ishobora kugukoresha nk’igikoresho cy’icengezamatwara, ryubakiye ku buhamya bukenetse; ikagenda ikugenera indonke, ikuzamura mu ntera…

Buri munyarwanda wese uciye akenge, kandi wagize aho ahurira n’Inkotanyi, iby’ubu buhamya butekenitse arabisobanukiwe; kubera ko bukoreshwa mu ngeri nyinshi z’ubuzima nka Politiki, ubutabera, imibereho y’abaturage, ubuvuzi, uburezi, ubushabitsi… Ubuhamya nka bene ubu, bwarakoreshejwe cyane mu nkiko, zaba izisanzwe mu gihugu, zaba iza gacaca, zaba iza Arusha, ndetse no mu maperereza abera mu gihugu, kugirango imanza zishingiye kuri Jenoside, zo mu bihugu bya kure zibashe gucibwa. Abantu bagatozwa igihe runaka, nka kurya abakina amakinamico cyangwa amafilmu bitoza; bamara gutora neza ibyo batekerewe, bakajya kubitangaho ubuhamya, nk’ibyabayeho mu gihe runaka naho byahe byokajya!

Abatangira ubuhamya ibyiza FPR-Inkotanyi yabagejejeho, nabo barimo intyoza, zihora zizenguruka ku ngingo imwe cyangwa ebyiri z’ubutumwa, zisubiramo akenshi. Ugasanga nka Senateri MURESHYANKWANO, ahora asubiramo uko FPR-Inkotanyi, yarokoye abantu ibakura mu mashyamba y’icyahoze ari Zayire –ngo yamuvuye indwara y’ubuhutu-; mu buryo bwo guhishira ubugome ndekamere, n’ibyaha by’intambara izo nkotanyi zakoreye Abanyarwanda zacyuraga, n’abaturage b’Abakongo bari aho, mu Burasirazuba bwa Zayire. Ugasanga nka Ministri Seraphine MUKANTABANA na Generali Paul RWARAKABIJE, bahora batanga ubuhamya bw’ukuntu Inkotanyi, zabakijije ubuzima bubi bw’ubuhunzi, bagataha mu gihugu cyabo gutengamara; ko n’izindi mpunzi zakagombye kwihutira gutahuka ngo zitengamare nkabo…

Si aba gusa bo ku rwego rwo hejuru, ahubwo usanga hari n’abo mu nzego zo hasi, batanga ubuhamya butekenitse, akenshi buba bugamije gusigiriza ubwiza  bwa politiki ya FPR-Inkotanyi zicinyiza abenegihugu; mu gihe izo gahunda zagizwe indirimbo ko zigize u Rwanda paradizo, abarutuye bakaba baragashize ! Izo gahunda ni nka za “gir’inka”, “ubwisungane mu kwivuza”, “uburezi kuri bose”, “ubudehe”, “ndi umunyarwanda”, “uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori…” Aba nabo rero iyo bamaze kumenywaho, ubuhanga mu kuvuga neza, ingeso yo kutamenya kwiyakira, ubucakura no gukunda indonke; usanga barabaye ibyatwa, bagatumirwa kwiyaturiraho ibyinshi baba bibeshyera, banabeshyera FPR-Inkotanyi na KAGAME, uko uburyo bubonetse…

Ubu buhamya butangwa n’aba bose, babutozwa n’abahanga bazi uwo murimo, mu gihe kiri ngombwa, iyo hari ikigamijwe mu bukangurambaga n’icengezamatwara bya FPR-Inkotanyi! Itsinda ritegura ibi, usanga akenshi riva i Kigali mu biro bya FPR-Inkotanyi; cyangwa abagomba gutanga ubuhamya bagatumirwa i Kigali mu masubiramo, kugira ngo bazabutange neza ku munsi cyangwa se igihe kiri izina. Aba banyacyubahiro bo bari i Kigali, usanga bahawe umwanya n’ahantu runaka ho gutorezwa buri umwe, bitewe n’ikigamijwe. Gusa kubera ko ubuhamya butekenitswe bwabaye nk’umuco, kubera igihe cy’icyunamo bukorerwa hose, ndetse no mu nkiko gacaca bukaba bwarakorewe hose; no mu ntara haba hari intyoza za FPR-Inkotanyi kabuhariwe mu gutoza ubuhamya, bagatoza ababegereye bo kuzatanga ubuhamya, mu birori, amanama, ku bitangazamakuru…

 Umugabo nka Ministri Edouard BAMPORIKI, amaze kwandika amateka yo kwiyaturiraho, byinshi mu buhamya butandukanye, ahora agarukwaho kenshi; ariko kubera ko uwo ariwo mumaro amariye FPR-Inkotanyi, akenshi ibye nta n’igishya kibamo, uretse ko ahora azunguruka ku ngingo ebyiri z’ingenzi, arizo kurata FPR nyirizina no kuyisingiza ko yamukuye habi. Ubusanzwe ni umugabo usanganywe impano yo kumenya kuganira, nk’umukinnyi w’amakinamico, na filimu w’umuhanga; kuburyo agutaramiye byanga bikunda yakubera urukerereza! 

FPR-Inkotanyi yakubise imboni BAMPORIKI, ubwo yandikaga filimu kuri se umubyara yise “Long Coat”; ivuga ku ngingo itera ipfunwe Abahutu, ibaturiraho ko muri rusange, bikoreye umuvumo wo kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside yo muri 94. Mu myumvire y’uyu mugabo wihandagaje agasabira n’Abahutu imbabazi batabimutumye; Jenoside ni icyaha cy’inkomoko ku muhutu wese, kabone n’utari bwavuke magingo aya. Uyu mugabo wahanze igitekerezo cya “Ndi Umunyarwanda”, FPR ikaba yarakigize imwe muri za politiki zayo zo kwimika amacakubiri; akunze no gutanga ubuhamya ko yigirira ipfunwe ryo kwitwa umuhutu, nk’uko tubikurikira ku muyoboro wa Youtube

Ni umugabo udatinya no kwandarika umubyeyi mama we wamubyaye, amutaramanye kugira ngo akunde akeze Inkotanyi, kandi azigushe neza; ari nako yibonekeza ko yacengewe n’ubukotanyi, nk’uko tubikurikira ku muyoboro wa Youtube

 Ubuhamya bw’ibikoresho by’icengezamatwara rya gikotanyi, nka Ministre Edouard BAMPORIKI, buba buteguye neza, bugendanye na gahunda-ncengezamatwara (campagne/campaign) igamije intego runaka. Aho uzamusanga atanga ubuhamya, mu gihe cyo kwizihiza ukwibohora kw’Inkotanyi, igihe cy’amatora, igihe cya Rwanda-day, mu gukangurira Abanyarwanda baba hanze ubukotanyi, igihe cy’inkiko-gacaca, imirimo y’itorero yo guhindura Abanyagihugu bose Inkotanyi ku kibi n’icyiza, guhangana n’impirimbanyi n’abanyapolitiki bateye igishyika FPR-Inkotanyi, amasabukuru yo mu rugo rwa Prezida KAGAME, igihe cy’ibidasanzwe byabaye ku gihugu (ikipe y’igihugu yitwaye neza…) bigomba gukezwa KAGAME ko ariwe ubihanga…

Kwiyaturiraho umutungo wa Miliyari kuri Ministri BAMPORIKI bihatse iki mu bihe bya none?

Mu Rwanda ruyobowe na FPR-INKOTANYI, naho waba ikiburabwenge ku rugero rungana iki; ntiwarota utangaza ku mugaragaro, ku gitangazamakuru nka Radio y’igihugu, ingano y’umutungo wawe bwite. Impamvu zitarondoreka, zirimo izikurikira z’ingenzi : Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, gihora gishinyitse amenyo gusoresha umurengera, imisanzu mu bigega bitagira indiba nk’ibyo gutera inkunga FPR, Agaciro Development Fund bitegeka ingano y’umurengera utagomba kujya munsi wayijya mu nsi ukazibonera –Pasiteri Gerard URAYENEZA w’i Gitwe uborera muri gereza ni urugero rumwe muri nyinshi-, ba rwiyemezamirimo bahora bategekwa kugurisha imigabane ku ngufu mu mu masosiyete bishingiye yunguka neza hakinjira abanyamigabane b’igitugu babarusha ijambo –Entreprise Urwibutso Nyirarangarama ya Gerard SINA ni urugero rumwe muri nyinshi-, gutegekwa kugura imigabane mu mishinga ya baringa yo guhahira FPR mu buryo bwo guhoza ijisho ku mutungo uzamburwa umunsi zabyaye amahari na FPR -, FPR kwambura ba Rwiyemezamirimo amasosiyete akora neza ikayagira ayayo bwite –Paul MUVUNYI n’uruganda rw’ibireti ni urugero rumwe muri nyinshi-, gutegeka intwererano z’umurengera mu makwe y’ibikomerezwa cyangwa, ibindi birori biba bifite aho bihuriye n’icengezamatwara rya FPR –kujya muri Rwanda-Day ku ngufu wirihiye byose ni urugero rumwe muri nyinshi-…

Ubu buhamya Ministri BAMPORIKI yatanze kuri Radiyo y’igihugu

, ibinyamakuru biri hafi y’ubutegetsi bwa FPR nka igihe.com bikabusamira mu kirere; byari muri gahunda y’icyumweru cyo kwizihiza ukwibohora kw’Inkotanyi. Nk’uko bisanzwe mu muco w’icengezamatwara rya gikotanyi, ubwo BAMPORIKI yashyizwe ku rutonde rw’ibikorwa by’ubuhamya, ahura n’itsinda rishinzwe ubuhamya mu myiteguro y’umunsi w’Ukwibohora,  bamuhitiramo ingingo azavugaho, arabyitoza kugeza bishimwe n’abatoza, hashyirwaho umunsi wo kuzabutanga n’aho azabutangira. Uwo niwo mukino w’ubuhamya, mu muco w’icengezamatwara rya gikotanyi !

Mu minsi ya none rero, buriya buhamya bukaba butabura n’indi ntumbero ;ugendeye ko ubukungu bwifashe nabi, FPR-Inkotanyi nk’umushoramali ucuruza u Rwanda, ikaba nayo itorohewe. Buriya buhamya bugamije kwibutsa abatijwe imitungo n’Inkotanyi, kwitegura gutanga imisanzu bazategekwa ingano y’umurengera idashidikanywaho; kuko iba ishingiye ku mitungo bafite, kandi izwi. Iyo misanzu ni iyo kuziba icyuho cy’imitungo ya FPR yazahajwe na Covid-19; ndetse no kuba u Rwanda rutakisarurira umutungo kamere wa RDC/DRC, nk’umwana ukama inka yahawe na se nk’umunani. Iyo umugabo nka BAMPORIKI ategetswe kwigamba umutungo wa Miliyari, ushobora gusanga koko wenda ibyo afite bikabakabamo, ariko wabara nk’amadeni ya banki, yabonye bitamugoye mu rwego rwo guteza imbere amabanki y’Inkotanyi -nka Bank of Kigali, COGEBANQUE- … ugasanga agaciro nyakuri k’umutungo we bwite gashobora kuba katanarenga miliyoni nka 200.

Imishinga BAMPORIKI agwijemo imitungo ni Amahoteli; ubu ari mu bihombo bikabije kubera covid-19; nyamara amabanki yo ataretse kubara amanyungu yayo. Twibutse ko kugira ngo ushobokane na FPR-Inkotanyi; ari uko ushora mu bikorwa izi, ikaba ihacungiye imitungo yawe, izisubiza umunsi igihe cyageze ikagucisha bugufi. FPR-Inkotanyi biga imishinga nk’iyo y’amahoteli, ngo yo guteza ubukerarugendo imbere, ikayitegeka Inkotanyi zayo ku ngufu, ikazemerera inguzanyo mu mabanki yayo, igacungira izo nkotanyi ku madeni; utemeye gushora muri iyo mishinga yigiwe, akagerekwaho gushora mu mitwe irwanya igihugu.

Abatengamajwe n’imitungo y’intizo ya FPR-INKOTANYI ntibabarika, kuki Ministri BAMPORIKI ariwe uhora mu ndirimbo yo kuba FPR yaramukuye mu bucukuzi bw’imisarani, ikamugeza ku rwego rwa Ministri w’umuherwe mu mamiliyari !?

Gutunga ugabiwe na FPR-INKOTANYI uba utijwe ; iyo igihe kigeze uratindahazwa. Ba Ministri Jacques BIHOZAGARA baguye ishyanga mu gihugu cyafatwaga nk’umwanzi, bangara kubera ubworo barunduriwemo n’Inkotanyi bahoze bayobotse, bakotanira kandi basingiza. Abahoze ari abaherwe, ubu batakibona n’amafaranga yo kujyana abana mu mashuri aciriritse; ntibagira ingano kandi ibyabo byarahombejwe nkana, na FPR-Inkotanyi, ku mpamvu zo kuba batakirebwa ryiza akenshi ku maherere !

Ukuzamuka mu ntera k’umuturage ni ibisanzwe, FPR ntiyagombye kubigira igikangisho; kubera ko ishyaka riyobora igihugu rifite mu nshingano guteza imbere Abaturage, muri za politiki ziboneye ziteza abanyagihugu imbere. Biriya FPR yirirwa iririmbisha abagabo nka ba Ministri BAMPORIKI, ni igihamya ko Abanyarwanda babasha kugira amahirwe yo gutera imbere, ubu babariwa ku mitwe y’intoki; kubera za politiki ruvumwa zigamije gukama abanyagihugu kurusha kubateza imbere.

Umuntu yakibaza igihe nka Prezida KAGAME, bivugwa ko nawe yabayeho umutindi nyakujya, mu buhunzi iyo mu nkambi zitandukanye mu gihugu cya Uganda, bikavugwa ko yaba yaracuruje amasegereti n’amagi aho za bisi zihagarika abagenzi, agakoraho akazi k’ubukomvuwayeri kuri za taxi i Nayirobi, azatangira ubuhamya bw’uko FPR-INKOTANYI yamugize umwe mu baherwe bakomeye kuri iyi si ya Rurema ? Ese nka General KABEREBE, Generali KAYUMBA NYAMWASA yivugiye kuri Radiyo Itahuka, ko yamutije imyambaro n’inzu yo kurongoreramo, none ubu FPR-INKOTANYI ikaba yaramugize icyatwa, kuburyo yaba anatunze amato rutura mu nyanja, azatanga ubuhamya ryari ? Nka Ministri Johnson BUSINGYE se, Profeseri Charles KAMBANDA  yahamirije kuri Radiyo Itahuka na none ko, FPR yamutoraguye imukuye mu bucuruzi bw’amakara bwari bwaramubayeho akarande –abazi kuyica umurya bakabiriza ko ariyo mpamvu yirabura cyane nk’amakara- , akaza kwica amategeko mu Rwanda, azatanga ubuhamya ryari ko FPR-Inkotanyi yamukuye habi ? Ese ba Generali buzuye mu nkotanyi, ubu bakaba ari abamiliyoneri, barahoze ari abashumba b’inka, nazo zitari izabo cyangwa za bene wabo, bazatanga ubuhamya ryari ?

FPR nayo ni umuti w’amenyo, kurengera kugeza no gufata abaherwe nka ba Gerard SINA, bakaririmbishwa ko bagizwe ibyatwa na politiki ya mukotanyi; kandi baratangiye ubucuruzi bwabo mu myaka ya za 80, ahubwo inkotanyi zikinjira mu bucuruzi bwabo mu buryo bwo kubuzambya no kubwikubira !!

Ni ingaruka ki ibikorwa by’ubuhamya no gushora amagambo, bishobora kuzagira kuri  BAMPORIKI umunsi zabyaye amahari na FPR-INKOTANYI, nk’uko bigendekera izindi nkotanyi?

Abagabo bavugishwa menshi na FPR-Inkotanyi nabo bakagororokerwa ;bakunze kurangiza nabi cyane. Ministri Protazi MITARI, ni urugero rwiza rwa vuba; yaranzwe n’akarimi gashyashyariza –yigeze no kwibasira Kizito MIHIGO muri ya nzira ye y’umusaraba-, none ubu aho yahungiye Inkotanyi ni ruvumwa, yihaye akato nk’umurwayi w’ibinyoro. Buriya kwatura umutungo kwa BAMPORIKI kuri radiyo, ni no kumuteza amashwamwinyo, na cyane ko asanzwe yisimbukira imitego ategwa n’abanyamashyari bo muri FPR-INKOTANYI, nk’uko abyivugira kuri uyu muyoboro wa Youtube

batiyumvisha ukuntu Inkotanyi zitareshya n’izindi nazo zikwiye gutengamara! Ubu igikomerezwa cyo muri FPR, kiraza kigira ubukwe, maze abone abaza kumukangurira gutanga intwererano ya miliyoni, cyangwa arengaho; ayatange nta kuzuyaza by’amarenzamunsi, nguko uko u Rwanda rubayeho! Ibigega bitagira indiba byo mu Rwanda rw’Inkotanyi, agiye kujya abitangamo amamiliyoni mirongo, ku kibi n’icyiza, ngayo amajyambere y’amakotanyi !! Ibi ni agasanzweho, ariko kandi ubu noneho bigiye guhumira ku murari; nk’uwigambye umutungo, ubu yinjiye mu igenamigambi rya benshi na byinshi mu Rwanda rw’Inkotanyi!

Ministri BAMPORIKI kandi akunze gukoreshwa mu gushora amagambo, acisha Abanyarwanda umutwe, cyane cyane abacikacumu n’abatahutse ! Impirimbanyi Yvonne IRYAMUGWIZA IDAMANGE ugaraguzwa agati mu nkiko z’ikinamico za Kigali; yamutanzeho ubuhamya ko yamutumweho, nk’uko tubyiyumvira kuri uyu muyoboro wa Youtube

Amagambo y’urukozasoni yavugiye ku rukuta rwe rwa Twitter, ubwo Umuhanzi Kizito MIHIGO, yarimo atotezwa aganishwa kuguhotorwa, ntazasibangana mu mitwe y’Abanyarwanda. Si Kizito gusa, Ministri BAMPORIKI yavuze na none, amagambo y’agashinyaguro ku muhanzi Innocent BAHATI, washimuswe na Leta ya Kigali. Icyo nkundira Inkotanyi ubu igihe cye cyo gusubizwa hasi kigeze; n’ibi zamutumaga kuvuga, no gushyira ku rukuta rwe rwa Twitter, zizabimurega nk’umunyarwanda wifitemo urwango yanga Abanyarwanda runaka, dore ko buri gihe bamutuma ku bwoko bumwe gusa !! Ibi byose kubivuga FPR-Inkotanyi ikigushakira ibirungo, nyakubivuga yumva yizihiwe kandi akora neza; nyamara iyo FPR ikugwirije ibirungo, yenda kugukaranga nk’abandi bose, nibwo wibuka ingata umenye !

Rwanda: Minisitiri nshya y’Ubumwe nyuma y’Imyaka 27

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Imyaka 27 irashize (1994-2021), FPR-Inkotanyi, ishyaka rimwe rukumbi riri ku butegetsi mu Rwanda. Iryo shyaka riyobowe na Paul Kagame akaba na perezida w’u Rwanda ryafashe ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto risimbuye irya MRND naryo ryari rimaze imyaka 19 (1975-1994) ku butegetsi. Ikibazo cy’ubumwe bw’abanyarwanda kikaba cyarabaye kimwe mu bibazo by’ingutu umuryango nyarwanda wahuye nabyo kuva na mbere y’izo ngoma zombi ariko kikaba cyarakajije umurego nyuma ya jenoside yo muri 1994 yatumye umuryango nyarwanda ugira ibikomere bikabije bishingiye ku moko. Witegereje neza ukaba wabona mu nshingano za mbere za Leta ya Paul Kagame, iyoboye u Rwanda ubu kuva 1994, nta y’indi yagombaga guheraho nyuma y’amarorerwa yahekuye igihugu atari “kugarura ubumwe no kunga abanyarwanda”. Nyamara ariko minisiteri y’ubumwe ikaba ishyizweho nyuma y’imyaka 27 yose. Ese iyo minisiteri ntiyari ikenewe mbere hose? Ubu se Leta ya Paul Kagame nibwo ibonye ko iyi minisiteri aribwo ikenewe koko? Ese iyi minisiteri hari icyo izamara nyuma ya Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge imaze imyaka 22 (1999-2021) ishyizweho?

Tubaze amateka: ikibazo cy’ubumwe bw’abanyarwanda

Ikibazo cy’ubumwe bw’abanyarwanda gifite umuzi mu mateka ya kure.  Nk’uko tubisoma mu gitabo cyiswe “Amateka y’u Rwanda” cya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge cyanditswe na Deo Byanafashe na  Paul Rutayisire kigasohoka muri 2016 ndetse na  raporo ya Komite yashyizweho na perezida Pasteur Bizumungu, ku wa 27 Kamena 1998, yo kwiga ikibazo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda, maze igasohoka muri Kanama 1999, umwaka Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yashyiriweho, dusanga icyo kibazo kimaze igihe kinini mu buzima n’imibereho y’abanyarwanda. 

Icyagaragaye ni uko haba ku gihe cya cyami, ku gihe cy’ubukoroni, ku gihe cya Repubulika ya mbere, iya kabiri ndetse n’iya gatatu, ikibazo cy’ubumwe bw’abanyarwanda cyagiye kigira ubukana nk’uko tubisoma muri raporo twavuze haruguru yo muri 1999, aho byabaye agahomamunwa nyuma ya 1994, aho umuryango nyarwanda watakaje igice kinini cy’abana bawo. Ubutegetsi uko bwagiye busimburana mu kuyobora u Rwanda bwagiye bwerekana muri gahunda zabwo ko harimo kugera ku bumwe bw’abatuye u Rwanda, nyamara bigaragara ko bitagezweho. Ese ni ubushake cyangwa ubushobozi buke cyangwa ni utabiha agaciro no gukurikirana inyungu bwite aho kureba iz’abanyarwanda bose? Ese gushyiraho minisiteri y’Ubumwe hari igishya bizazanira umuryango nyarwanda?

Imboni 

Bitunguranye, ku ya 14 Nyakanga 2021, inama y’abaminisitiri yanzuye ko hagomba kubaho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Ubundi uko dusanzwe tubizi tukanabisanga mu mateka y’ibihugu bitandukanye, iyi minisiteri yitabazwa iyo igihugu kivuye mu ntambara. Icyo gihe rero, u Rwanda rumaze imyaka 27 rukivuyemo none nibwo abaminisitiri babonye ko iyo minisiteri ari ngombwa. Ibi bishobora kuba bihishe byinshi. Ababikurikiranira hafi barasanga:

Icya mbere: kuba Leta ya Paul Kagame yibutse gushyiraho iyi Minisiteri, nyuma y’imyaka 27 yose, byaba ari ikimenyetso cyerekana ko no kuri Leta ye, ikibazo cy’ubumwe bw’abanyarwanda kititaweho. Bityo, uwavuga ko mu myaka 27 ishize  ubumwe n’ubwiyunge bitagezweho ntiyaba abeshye. Ibi bikaba bihabanye cyane n’ibyo Leta ya Paul Kagame yirirwa iririmba ibinyujije muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge imaze imyaka 22 ikora, ikaba yaratangaje ko ubwiyunge bw’abanyarwanda  bwagezweho ku gipimo cya 94.7%. Ikigaragara ni uko ubumwe n’Ubwiyunge hagati y’abahutu, abatutsi n’abatwa, abatahutse bavuye mu buhungiro muri 1994 na nyuma yaho, abacitse kw’icumu rya genocide ndetse n’abandi biciwe ababo butaragerwaho, maze guverinoma ikaba yabonye ko ari ngombwa ko hashyirwaho minisiteri yihariye yakurikirana icyo kibazo. Ese iyi minisiteri izaba koko igisubizo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda?

Icya kabiri: gushyiraho iyi minisiteri mu myaka 27 irenga Paul Kagame ari ku ngoma bisobanuye ko aba abonye ko ariyo nzira yanyuramo ngo yigobotore ibibazo by’ingutu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda bafite kuva kera na kare byakajije umurego nyuma y’amarorerwa yagwiririye u Rwanda muri 1994. Cyangwa iyi minisiteri izaba imwe mu nzira zo gutegura ibiganiro hagati y’impanze zigize umuryango nyarwanda kugirango harebwe igikenewe maze abanyarwanda bave mumyiryane ihora ibaranga ikaba yarakajije umurego kuva aho FPR-Inkotanyi (Paul Kagame) ifatiye ubutegetsi.

Icya gatatu: gushyiraho iyi Minisiteri bivuze ko bishobora kuba nta yandi mahitamo asigaye ashobora kuvana igihugu mu bibazo by’ubumwe n’ubwiyunge. Ibi kandi bishobora kuzaba inzira nziza yo kurekura ubutegetsi maze Paul Kagame akavaho neza yunze abanyarwanda bityo akababarirwa amakosa ye yose yakoze ari ku butegetsi ntazakurikiranwe mu nkiko.  

Icya kane: kuba Paul Kagame atekereje gushyiraho ino minisiteri ni kimwe gusa mu bintu by’ingenzi byari bisigaye nk’icyanzu cyo gutabara abanyarwanda bugarijwe n’ibibazo bikomeye bijyanye no kuba nta bumwe buri hagati yabo.

Icya gatanu: gushyiramo iyi minisiteri bishobora na none kuba ari nko guhindura umwenda utakarabye, bikazaba nk’agatereranzamba kabaye muri Komisiyo y’Iguhugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge imyaka 22 yose.

Icya gatandatu: Paul Kagame ashobora kuba yaragiriwe inama. Iyi minisiteri ikaba ari intwaro y’umuvuno wo kujijisha amahanga n’abanyarwanda ko noneho yisubiyeho akaba agiye gushyira ubumwe bw’abanyarwanda imbere ya byose. Ibyo bishobora kumuha amahirwe maze akabigira iturufu yo gutegura amatora ateganijwe muri 2024.

Icya karindwi: birashoboka ko Paul Kagame yaba yarashyizweho igitutu ngo yemere kuganira n’abo atavuga rumwe nabo. Iyi minisiteri ikazaba ifite mu nshingano zayo gutegura ibyo biganiro, ikanaba ikiraro. Twibutse ko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame yaba akorera hanze ndetse nari mu gihugu imbere yasabye kenshi ibiganiro na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda.  

Twibukiranye

Ubwo hagiyeho Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda. Leta ya Paul Kagame, niba koko yiyemeje gushyigikira no guharanira ubumwe bw’abagize umuryango nyarwanda, hari ibyo yagombye kwibuka:

Icya mbere: Umunyarwanda ni umuntu wese ifiteho umurage igihugu cy’u Rwanda, yaba ari mu gihugu imbere cyangwa yaba ari hanze.

Icya kabiri: Umunyarwanda si ubwoko. Yaba umuhutu, umutwa cyangwa umututsi bose basangiye ubunyarwanda kandi ku rwego rungana. Buri wese asabwa kubona muri mugenzi we ubunyarwanda.

Icya gatatu: Impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose ku isi nazo ni abanyarwanda. Kurangira ikibazo cy’ubuhunzi ni imwe mu ntabwe nyamukuru y’ubumwe bw’abanyarwanda. 

Icya kane: Umunyarwanda yagombye kuba aharanira inyungu z’u Rwanda muri rusange kandi aho ari hose. Umunyarwanda si uri ku uruhande rwa FPR-Inkotanyi gusa ngo utavuga rumwe n’ayo yamburwe ubunyarwanda. 

Icya gatanu: Imvugo zambura bamwe ubunyarwanda (ikigarasha, umuvantara, umwanzi w’igihugu,…..) zitambamira ubumwe bw’abanyarwanda.

Icya gatandatu:  Minisiteri y’Ubumwe yagombye kwimakaza uburenganzira bwa muntu (harimo no kwibuka abe, kuvuga ibyamubabaje, gutanga ibitekerezo n’ibundi), ukuri, ubutabera kuri buri wese no kutagoreka amateka. Bitabaye ibyo, iyi minisiteri izaba ari igipindi cyangwa baringa. 

Umusozo

Ikibazo cy’ubumwe bw’abanyarwanda cyabaye karande kubera kutitabwaho no kudahabwa agaciro k’ubutegetsi uko bwagiye busimburana mu Rwanda. Impamvu nyamukuru ni uko buri butegetsi bwagiye bujyaho aho kugira ubumwe bw’abanyarwanda inkingi ya mwamba ahubwo gucamo abanyarwanda ibice nibyo byagizwe iyo nkingi.  Uburegetsi bwose bwasimburanye mu Rwanda busa n’aho bwakurikije uburyo bwo “gucamo ibice ngo ukunde uyobore” (Divide and rule), n’ubwo wenda bitabaye ku rwego rungana, ibi bikaba byarakomye mu nkokora kugera ku bumwe bw’abanyarwanda kugeza magingo aya. Imwe mu twaro ya Leta ya Paul Kagame, kandi itumye aramba ku butegetsi imyaka 27 ikaba ishize ndetse akaba agifite ubushake bwo kwiyongeza, nayo ni iyo “divide and rule“. Nta gihamya rero ko minisiteri yashyizweho hari icyo izahindura ku ntumbero ya Paul Kagame. Nta cyizere abanyarwanda bagira kuri iyi minisiteri. Igikenewe mbere ya byose ni ubushake bwa politiki bwo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, inkingi ya mwamba y’amahoro, umutekano n’iterambere ry’igihugu. 

Kuba umwe no kwiyunga bisaba kubabarira ndetse no kwigomwa byinshi ku mpande zombi.

Faustin Twagiramungu na J.Baptiste Nkuliyingoma bavuze amakuba bahuye na yo muri Guverinoma y’ubumwe

Yarazinutswe, yegura muri Guverinoma nta n’amezi 3 ashize. Hari n’ibyo atubwiye bwa mbere kuri micro


Uko umukobwa wa Rusesabagina yamenye ko telephone ye ishobora kuba yumvirizwa

$
0
0

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu-Amnesty International uratunga agatoki ikigo NSO Group gifite icyicaro muri Isirael ko cyaba gifasha ibihugu mu bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu byibasira impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi hirya no hino ku isi.

Raporo y’iryo shyirahamwe ivuga ko telefoni zirenga 50,000 zaba zarumvirijwe cyangwa se zinjirwamo benezo batabizi hifashishijwe ikoranabuhanga ry’akamashu ka Pegasus rikorwa n’ikigo NSO Group. Iyo raporo irashyira mu bakiriya b’imena b’iryo koranabuhanga ibihugu birimo n’URwanda ariko u Rwanda rurabihakana.

Ku rutonde rwa bamwe mu bavugwa kuba baratezwe ako kamashu harimo Carine Kanimba, umukobwa Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

Avugana na mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana, yatangiye amubwira uko yamenye ko telephone ye ishobora kuba yumvirizwa:

Mwumvaga Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina ufungiye mu Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

Twibutse leta y’u Rwanda yabwiye ijwi ry’Amerika ko U Rwanda rudakoresha iyo porogaramu nkuko byatangajwe guhera mu Ugushyingo 2019, ko nta nubwo rufite ubwo bushobozi cyangwa iryo koranabuhanga.

Ministiri Vincent Biruta w’ububanyi n’amahanga yavuze ko ibyo birego ari ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga ndetse no guteza urujijo mu baturarwanda.

VOA

ESE GUMA MU RUGO NTIZONGERWA? II IMBARAGA Z’UMURENGERA NTIZIZATUMA DUHASHYA COVID-19

Iyo gutabariza birushijeho guhungabanya no gushyira mu kaga utabarizwa: Abaharanira guca akarengane mu Rwanda bakitwararika bate!?

$
0
0

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

“Bamwe mu abagize ubushake bwo gufasha Diane ISHIMWE gushakisha umuryango we; bashatse gutera ibuye rimwe bakica inyoni ebyiri, baboneraho n’ubukangurambaga no kwamagana amahano Inkotanyi zakoreye impunzi z’Abahutu, mu icyahoze ari Zayire; ndetse n’akarengane gakomeje kugirirwa Abanyarwanda. Bamwe ndetse baboneyeho no kwikorera ubushabitsi bwabo, ibimenyerewe nko kugwiza “views/vues”; mu bucuruzi bwo ku mbuga nkoranyambaga. Hari n’ababoneyeho gukuza imirongo bihaye muri politiki cyangwa ubuhirimbanyi, igaragaramo gukwiza ibihuha nkana, kwibasira abatumva ibintu kimwe nabo, bari ku kivi kimwe cy’impinduramatwara, guharabika no kwibasira inzirakarengane zifitanye amasano n’abayogoje u Rwanda –kandi icyaha ari gatozi-… Gusa aha, abo –byumvikane ko atari bose, kuko hari n’abamufashije mu bupfura, batagombye kwiyamamaza no kumwanika ku karubanda- bakaba barirengagije nkana, cyangwa se byarabasobye; ko gufatanya ubwo bukangurambaga no gushakisha umuryango wa Diane ISHIMWE, byamukururira ibibazo bimwe atamenyereye, bidasigana no guterwa ubwoba no kwibasirwa na Leta y’Inkotanyi, imenyereweho iyo mico igayitse, ku muntu wese ukomoje ku byaha byakozwe n’iyo Leta. Diane yavuze amateka ye, ku buryo buhagije gusobanukirwa n’uwo ari we mu gihugu nk’u Rwanda; n’umwitwarariko agomba kugira kuri Leta ya Kigali, tuzi neza uko iteye. Ni iki cyatuma abantu bamushora muri politiki, cyangwa ubuhirimbanyi ku ngufu, kandi batazamufasha kwikura mu bibazo bizamukururira? Ese uyu ntiwaba ari umuco mubi wo gukunda ibitambo!?”

U Rwanda ni igihugu cyimakaje politiki yo kurenganya abaturage bacyo; ndetse ntibisiba kwamaganwa n’amahanga mu byegeranyo bitandukanye, n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, igasohora impuruza yikoma u Rwanda. Ubugizi bwa nabi ingoma ya FPR-INKOTANYI, igirira Abanyarwanda yagakwiye kurengera; akenshi ibukora yiyorobetse, cyangwa se yasize ibyaha bya nyirarureshwa, abo igamije gusagarira. Impamvu ihatse izindi ikaba ari uko iterabwoba no guhungeta abaturage; ari inkingi ya mwamba mu gusigasira ingoma z’ibitugu zose iyo ziva zikagera.

N’ubwo ingoma y’igitugu ya FPR, ikataje mu kurenganya Abanyarwanda, hariho abandi banyarwanda bateye intambwe mu mihate y’ubwitange umunsi ku wundi; ngo bagamburuze iyo ngoma ibubarayeho. Mu bikorwa by’Abanyarwanda babyiyemeje, harimo no kuvugiriza induru; ingoma ikomeje kugaragaraho guhekura no guhungabanya abana b’u Rwanda. Ibi bikorwa byo gutabariza bikaba bigira umusaruro mwiza, ndetse bitangiye no gutanga umusanzu w’ubwiyunge nyakuri; kubera ko Abanyarwanda bazahajwe n’ingoma y’igitugu batabarizanya, hatitawe ku macakubiri ayo ariyo yose, asanzwe ari icyorezo mu Rwanda. Ingoma y’igitugu ya FPR, ikaba yaramaze kubera Abanyarwanda akabarore, ko itagira ubwoko, ubucuti, icyenewebo; uwo ariwe wese iba imutegurira ibirungo, byo kuzamukaranga umunsi uri izina.

Indi ntambwe nziza cyane ibi bikorwa byo gutabarizanya bigezeho, ni ugufasha uwagiriwe akarengane kwikura mu manzaganya agashingiyeho! Ibi bikaba bikorwa mu gukusanya inkunga yo gutabara abashyizwe mu kaga, cyangwa se imiryango y’abashyizwe mu kaga –nk’iyo uwashyizwe mu kaga afungiye ahadasurwa, arigishijwe, ahotowe…-; n’inzego zitandukanye mu izigize Leta ya Kigali zihishemo inshingano zo guhungeta Abaturage, nk’iz’umutekano, iz’ubutabera, iz’ubuyobozi bw’ibanze, n’izindi zishyira mu bikorwa ibyemezo bikandamiza Abaturage, biba byarafashwe na gahunda zitandukanye za Leta. Barafashijwe abirukanywe ku kazi ku maherere, imiryango yafungiwe by’akarengane abakayitayeho, imiryango Leta yangaje ibirukana mu byabo ngo ibyikubire nta ngurane, abasiragizwa mu butabera ntibagire ababunganira mu iby’amategeko…

 Ibi bikorwa byo gutabariza, bikorwa n’Impirimbanyi n’Abanyapolitiki batandakunye, basanzwe ku kivi cy’impinduramatwara; ni umusanzu ukomeye mu guharanira impinduka nyakuri. Umunyarwanda wese wumva ko impinduka mu Rwanda ari ngombwa, arabihangayikiye kandi akabyifuriza gutera intambwe iruseho. Muri iyi minsi hakaba hatangiye kugaragara ko muri za mpirimbanyi n’Abanyapolitiki biyemeza gutabariza; hatangiye kuzamo abadohoka, bagateshuka byo kwibeshya cyangwa se nkana, ku mwitwarariko wakagombye ibikorwa by’imena nk’ibi. Urugero rw’umubyeyi Diane ISHIMWE, abenshi bari bamenyereye nk’umwali –nyamara yarubatse ndetse yibaruka n’imfura-; rukaba ari rumwe mu izakagombye kutubera intangamuganzanyo yo kwitera icyuhagiro tugatwara ibikorwa byo gutabariza mu murongo uboneye.

Ntiwatabariza udasobanukiwe ibyo gucukumbura amakuru no kuyasangiza ababikwiriye!

Mu rugendo rw’impinduramatwara Abanyarwanda banyotewe; hagaragaramo inyota ya benshi mu banyarwanda bifuza gutanga umusanzu wabo kuri iki kivi. Gusa n’ubwo iki kivi kigizwe n’ingeri nyinshi; uwifuza kugiterurana n’abandi, yakagombye kuzajya amenya ngo buri ngeri ifite uko ikorwa, kandi akanitwararika ibigenderwaho, ngo iyo ngeri igere ku ntego zayo. Dufashe igikorwa cyo “gutabariza”, nk’ingeri imwe muzakagombye kugirwaho ubwitwararitsi; turibanda cyane ku kintu cyo gucukumbura amakuru, kuyabona no kuyatangariza ababikwiriye.

Ubwo Diane ISHIMWE yegeraga “Isimbi Tv”, akayiha ubuhamya bwe bwo gushakisha umuryango yaburanye nawo; yari afite intego runaka, kandi isobanutse neza, ku muntu wumvanye umutima iyo videwo ya “Isimbi Tv”, yaje gukurwaho ku busabe bwa Diane ISHIMWE, ku bw’uko yari imuteje umutekano muke, ikongera igashyirwa kuri murandasi, n’umuyoboro wundi wa Youtube wa “RTv KUMUGARAGARO”. Diane yari yifitiye igishyika cyo kumenya niba, hari uwamufasha kubona umuryango we; ku mpamvu tugenekereza nta shiti ko zegeranye n’izo gushinga urugo. Dore ko yabyiteguraga ndetse icyo gihe bikaba bishoboka ko yari yarasamye. Tugendeye ko magingo aya ari umubyeyi wubatse, wamaze no kwibaruka imfura ye.

Ku bantu bose bazi ibigeragezo abana b’imfubyi bahura nabyo; kimwe mu bikomeye ni ukugira ubukwe udafite abo wita umuryango w’amaraso yawe bagushyigikira. Byibura bakaba aho ngo musangirire ibyishimo hamwe by’iyo ntambwe ikomeye uba uteye mu buzima. Muri iriya videwo nta hantu na hato, byagaragaraga ko Diane ISHIMWE, yatabaje abamufasha guhura n’umuryango we; agamije kugaragaza amabi Inkotanyi zagiriye impunzi z’Abahutu mu cyahoze ari Zayire iyi ngingo kandi ikaba ikubita ahababaza Leta ya Kigali. 

Bamwe mu abagize ubushake bwo gufasha Diane gushakisha umuryango we; bashatse gutera ibuye rimwe bakica inyoni ebyiri baboneraho n’ubukangurambaga no kwamagana amahano Inkotanyi zakoreye impunzi z’Abahutu, mu icyahoze ari Zayire; ndetse n’akarengane gakomeje kugirirwa Abanyarwanda. Bamwe ndetse baboneyeho no kwikorera ubushabitsi bwabo, ibimenyerewe nko kugwiza “views/vues”; mu bucuruzi bwo ku mbuga nkoranyambaga. Hari n’ababoneyeho gukuza imirongo bihaye muri politiki cyangwa ubuhirimbanyi, igaragaramo gukwiza ibihuha nkana, kwibasira abatumva ibintu kimwe nabo, bari ku kivi kimwe cy’impinduramatwara, guharabika no kwibasira inzirakarengane zifitanye amasano n’abayogoje u Rwanda –kandi icyaha ari gatozi-… Gusa aha, abo –byumvikane ko atari bose, kuko hari n’abamufashije mu bupfura, batagombye kwiyamamaza no kumwanika ku karubanda- bakaba barirengagije nkana, cyangwa se byarabasobye; ko gufatanya ubwo bukangurambaga no gushakisha umuryango wa Diane ISHIMWE, byamukururira ibibazo bimwe atamenyereye, bidasigana no guterwa ubwoba no kwibasirwa na Leta y’Inkotanyi, imenyereweho iyo mico igayitse, ku muntu wese ukomoje ku byaha byakozwe n’iyo Leta. Diane yavuze amateka ye, ku buryo buhagije kumva uwo ari we mu gihugu nk’u Rwanda; n’umwitwarariko agomba kugira kuri Leta ya Kigali tuzi neza uko iteye. Ni iki cyatuma abantu bamushora muri politiki cyangwa ubuhirimbanyi ku ngufu, kandi batazamufasha kwikura mu bibazo bizamukururira? Ese uyu ntiwaba ari umuco mubi wo gukunda ibitambo?

Diane ISHIMWE, nk’uko abisobanura muri videwo yindi ngufi, mu ikiganiro yagiranye n’umuyoboro wa Youtube wa Ukwezi TV, niwe wasabye ko ikiganiro cye gikurwa ku muyoboro wa Youtube, kubera ko we yari yamaze kubona amakuru y’umuryango we; mu gihe yari abangamiwe n’abamubuzaga amahwemo bamuhamagara ubutitsa. Aba bamuhamagaragaga ubutitsa, nibo batumye akuraho umurongo wa Telefoni yari yatanze mu kiganiro afata undi –byumvikane ko abo yaretse ari abamuhaga ubutumwa bumutera igishyika-. Birashoboka ko hari abuririye ku kibazo cye cyo gushakisha umuryango, maze bakagira ibyo bamusaba nko kugirana ibiganiro nabo, cyangwa se kumwifashisha ngo agire ibindi yongera kubuhamya yari yatanze, bwakomozaga ku nzira y’umusaraba impunzi z’Abahutu zanyuzemo mu mashyamba y’icyahoze ari Zayire. Byumvikane ko iyo ngingo iteye igishyika ku muntu uri mu gihugu cy’u Rwanda; kubera ko itunga agatoki ubutegetsi buriho, ku byaha bwakoze. Ntawashidikanya icyo iyi ngingo ivuze ku butegetsi bw’i Kigali, ashingiye ku mihibibikano iyi Leta ihoramo; ihanganye na “Mapping Report” ikibitswe mu tubati, nyamara ikaba yayihagama igihe cyose yaramuka ibyukijwe.

Abagerageje gukora ibyabangamiye Diane, bakoresheje nabi amakuru bari babonye; kubera ko bashoboraga kumufasha kubona umuryango we, no kumugenera ubundi bufasha, batamuteje ibibazo mu gihugu nk’u Rwanda. Nk’uko tubikurikirana muri iki kiganiro ku muyoboro wa Youtube gutabaza RIB (Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha) mu kiganiro wibasiyemo umufasha w’umukuru w’igihugu, Ministri w’Ubutegetsi bw’igihugu, n’abandi bayobozi bo mu Rwanda; ni ugukoresha nabi amakuru ufite, ukanacukumbura andi ushaka kumenya mu buryo bwa nyirarureshwa, kubera ko uwatabajwe, adashobora kugusubiza byo gutinya ko yabonwa nk’ushyikirana n’uwibasira abayobozi b’igihugu. Ubu noneho umuntu yakibaza uko Diane yumvise amerewe, n’ibibazo byari bimwiteze; kuba ikiganiro yatangije cyari gitangiye kwifashishwa n’abatinyuka abakomeye bo mu ngoma iyoboye igihugu bakanabaharabika by’amaherere, kubera ko bashinjwaga kwica Diane no gukoresha amaraso ye mu mihango y’ubupfumu yo gukagira abana babo, kandi ari ibinyoma bisa.

Kuri iyi ngingo yo gucukumbura amakuru, hari bamwe mu mpirimbanyi n’abanyapolitiki, bumvaga Diane afite inshingano zo kudakuzaho videwo y’ikiganiro cye, ndetse nta n’uburenganzira afite bwo gukuraho umurongo we w’itumanaho ku bw’umutekano we. Aba bakaba barabigiraga mu buryo busa no kumushyiraho igitutu, mu mvugo nka “si twe twamubwiye ngo ajye mu itangazamakuru… nashyireho umurongo we rero, kandi na videwo y’ikiganiro cye isubireho…!!!” nk’uko tubyumva muri iki kiganiro ku muyoboro wa Youtube. 

Muri iki kiganiro kandi,  hibasiwe abari baratangaje, ko Diane ari amahoro, bagerekwaho ubugwari/ubutinyi -cyangwa se “naïveté” nk’uko nyakuvuga yifashishije inyito y’Igifransa-. N’ubwo uvuga muri videwo atabavuga amazina, dushingiye ku nkuru zari zishyushye ku mbuga nkoranyambaga icyo gihe, nta shiti ko mu abo yibasiye, harimo n’umunyamakuru Eric BAGIRUWUBUSA w’Ijwi ry’Amerika ukorera mu Rwanda  wabitangaje ku rukuta rwe rwa Twitter , n’Umunyamakuru Marc MATABARO, wabitangaje mu nkuru ku rubuga rw’ikinyamakuru The Rwandan. Uwibasiye aba banyamakuru yakagombye kuba yarabegereye, agacukumbura amakuru y’imvaho; aho kunezezwa no gutangaza ibihuha, bivanze n’andi magambo abibasira, ataretse no kwibasira abakomeye b’i Kigali afatiye urwaho ku kiganiro Diane yakoze, agamije gusa gushakisha umuryango we.

Amakuru acukumburwa n’utabariza, si na ngombwa ko buri gihe ashyirwa mu bitangazamakuru; mu gihe cyose byarushaho gushyira utabarizwa mu kaga. Urugero rufatika, ruri muri cya kiganiro ku muyoboro wa Youtube, guhamagara umuvugizi wa RIB utabaza, uri mu kiganiro ku iradiyo yawe, kandi ntunamumenyeshe ko uri gutangaza ku iradiyo by’inyumva-nkumve ikiganiro murimo kugirana, unazirikana ko iradiyo yawe itajya imbizi na Leta uwo muvugizi akorera; maze ukajyaho ugategereza ko azaguha igisubizo, ni ukwikirigita ugaseka! Ntibinagoye kugenekereza ko ibyo bizashyira mu kaga uwo uri gutabariza; dushingiye ku ngero nyinshi zigaragaza imico y’ubutegetsi bw’i Kigali. 

Amakuru yo gutabariza ashobora gusangizwa bucece, indi miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yaba mpuzamahanga, iyo mu karere, cyangwa mu gihugu, impirimbanyi n’abanyamakuru bakora ubucukumbuzi; bagakora amaperereza bucece, kandi bakaguha igisubizo kirashe. Byaba kugitangaza ntacyo byakononera uwatabarijwe, cyane cyane iyo musanze biri amahire; bigakorwa mu rwego rwo kumara impungenge abari bari kuri icyo gishyika, bitabaye urwaho rwo kuririzaho izindi ngingo z’icengezamatwara, rizagira ingaruka ku uwatabarijwe. 

Twitwararike gutabariza twiyorobetse inyungu za politiki, ducike burundu ku ngeso yo gutabariza tugamije kwiyamamaza cyangwa se guharanira indonke! 

Mu buryo ubu cyangwa ubundi, iki kibazo cyo gutabariza Diane ISHIMWE cyabonetsemo Impirimbanyi n’Abanyapolitiki babikoze biyorobetse izindi nyungu za politiki. Ibi wenda byashyika; kandi iyo bikoranywe ubushishozi n’ubwitwararitsi ntibyakabaye guca inka amabere! Birashyika ko mu nkundura yo kurwanya ingoma y’igitugu, hashobora kubonekamo n’amayeri yifashisha guca ukuri inkeramucyamo nkana, -ibi bikaba aribyo byitwa propaganda/propagande mu ndimi z’amahanga- hagamijwe gutobera umwanzi uhanganye nawe! Ariko kandi ibi iyo bijemo kubikorana ubuhubutsi cyangwa se kurengera gukabije, hagamije guhaza amarangamutima n’ibyuyumvo by’impirimbanyi cyangwa umunyapolitiki ku giti cye; bishobora kubyarira amakuba uwatabarizwaga. Ibi bikaba aribyo byabaye kuri Diane ISHIMWE, waje gufatwa nk’uwashakishije umuryango we yiyorobetse kwerekana amabi Inkotanyi zakoreye Abahutu mu nkambi z’impunzi mu icyahoze ari  Zayire.

Hari n’Impirimbanyi n’Abanyapolitiki babona gutabariza nk’inyungu zo kwimenyekanisha kurushaho. Ibiganiro, za “campagnes/campaigns”, amatangazo… bigategurwa byatamirijwe ibirango by’imiryango runaka, hakaba aho bikozwe nabi, bishobora kurushaho kumvisha abahohotera utabarizwa barushaho gukaza ingoyi; bitewe n’uko baba bahwanisha utabarizwa n’imirongo ya politiki y’imiryango itabaza, cyangwa bigafatwa nk’aho habonetse ibihamya bidashidikanywaho by’ibyo uhototerwa azizwa. Ibi nibyo bituma ibyo bakwiza mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, byakagizwe amabanga ngo bikunde birusheho kugira umusaruro; biba ngombwa ko byasaswa, bigatuma abashyize ku nkeke utabarizwa, babona uburyo bwo kurushaho kwitwararika, no guhisha ibimenyetso. Muri uku gukwirakwiza amakuru yakabaye ibanga, nk’aho utabarizwa akekwa ko afungiwe, yafatiwe, cyangwa se abakekwaho kumugambanira ku mbuga nkoranyambaga; bituma abakora amaperereza bagorwa no gutungurana, cyangwa kwiyoberanya bacukumbura amakuru akenewe, mu gushaka ikirari, impamvu nyakuri z’ihohotera, abihishe inyuma y’ibikorwa bibi, abakoreshejwe, abafatanyacyaha…

Muri ibi bikorwa byo gutabariza, hatangiye no kugaragaramo ingeso y’ubutekamutwe, bwihishe inyuma y’ikusanya ry’inkunga yo gufasha utabarizwa, cyangwa se imiryango ye iri mu kangaratete. Ugasanga nk’abantu bafashe iya mbere gukora ubuhuzabikorwa bwo gukusanya inkunga, ntibabasha kwihuza; ari byo bituma iyo inkunga zitandukanye ziri gukusanyirizwa umuntu umwe cyangwa umuryango w’umuntu umwe, abakitanze bifata gufasha, kubera ko baba babibonamo urujijo, batizeye ko inkunga zabo zizashyikirizwa abo zigenewe.

Hari n’abatabariza maze abo batabariza bava mu kaga bari barimo; bigasa n’aho ari igihombo ku ababatabarizaga.

Hari ubwo wenda umuntu afungirwa amaherere, maze nyuma yarekurwa; agatangira kwibasirwa n’abamutabarizaga ko ari gatumwa w’abamuhohoteraga. Ugasanga inkuru ziracicikana ngo yagiranye amasezerano y’ibanga, yo gukorera ubutasi Leta yari imushyize ku ngoyi by’amaherere. Iyi ngeso mbi y’urwikekwe ireze cyane, kandi ikaba isubiza inyuma intambwe y’abari ku kivi cy’impinduramatwara bakunze gutabariza abahohoterwa na Leta y’Inkotanyi yatoye umuco wo guhutaza abo yakarengeye mu nshingano zayo nka Leta. Mu kibazo cya Diane, abatangaje ko bafite amakuru y’uko ari amahoro ari we wahisemo ubwe gukuzaho videwo yafashwe uko atabishatse no gukuraho umuyoboro w’itumanaho rya Telefoni ku bw’umutekano we; bibasiwe ko ari ibyitso by’abamuhotoye barimo kuyobya uburari. Aho Diane ahisemo kwigaragaza ubwe, atangira gutongerwa imvugo zo kumwibasira, bamwandagaza ngo aha yafashwe ku ngufu, yagizwe umucakara w’iyicarubozo rishingiye ku gitsina, yahindutse umubiri… Bamwe ndetse ntibabuze n’imvugo yo kumunnyega ko ibyo atangaza abivugishwa n’ingoyi; ukibaza ukuntu bibaye ari nabyo, umuntu yaseka imbohe kandi hari umugani w’Ikinyarwanda usobanura nabi uwasetse imbohe !

Umuco wo gutabariza ibyo abantu badafitiye amakuru nawo ukwiye kwamaganwa kubera ko uha umuganda Leta ya Kigali; yerekana ko abatabaza ari abanyabinyoma maze bikaba aka wa mwana murizi udakurwa urutozi! Gutabariza ni impuhwe zo kurengera uri mu kaga, si urwaho rwo kurengwa n’amarangamutima ngo usuke uburakari n’umujinya kuri Leta ya Kigali; nyamara ariko urushaho gukoreza urusyo uwo watabarizaga! Gutabariza na none byeze imbuto nziza kandi biracyazera; kubizambya byo kudasobanukirwa cyangwa ukabigira nkana, uba uhaye umusanzu FPR-Inkotanyi itawugusabye!

KAGAME ABEREYE IKIBAZO ABANYARWANDA N’ABANYAFRIKA MURI RUSANGE

AMAKURU UMUSESO WAYAKURAGA HE? DEPITE HABINEZA WAWUKOREYE YEMERA ABANENGA UBWISANZURE BW’ITANGAZAMAKURU

Ambasaderi JMV Ndagijimana ngo arasabwa kwicisha bugufi no koroherana

RWANDA: “Mwafunga, mutafunga sisitemu ituyobora sinyemera”

$
0
0

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme

Ayo ni amwe mu magambo akarishye yavuzwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 23/07/2021 na Bwana KARASIRA Aimable Uzaramba, mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, aho yaburanaga hakoreshejwe iyakure. Ese yaburanaga iki? Andi magambo yavuze ni ayahe?

Ni mu rubanza rwabaye mu buryo bw’iyakure aho Bwana Karasira Aimable Uzaramba, yaburanaga ari muri kasho afungiyemo ya Kicukiro. Twibutse ko Karasira Aimable yafunzwe tariki ya 31/05/2021, ubwo we ku giti cya yitabye Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubugenzacyaha (RIB), nyuma y’uko itsinda ry’abahezanguni ryitwa “Umurinzi Initiative”, rihamagariye abantu gusinya inyandiko isaba inzego za Leta gufata Karasira Aimable, ngo agakurikiranwa ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akorera mu biganiro anyuza ku muyoboro wa YouTube we witwa “ Ukuri mbona”.

Karasira Aimble akaba aregwa ibyaha bine birimo:

  • Guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
  • Guha ishingiro Jenoside
  • Kubiba amacakubiri
  • Kugira umutungo udafitiwe ibimenyetso by’aho uturuka.

Ibi byaha byose Karasira Aimable n’abamwunganira barabihakana.

Kuva Karasira Aimable yafatwa, habaye impaka ndende cyane zigaragaza atakagombye gukurikiranwa kubera ko ibyo aregwa bitagize ubwabyo icyaha byongeye akaba yarabikoze nk’umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe. Ibi byo kuba afite uburwayi bwo mu mutwe kandi na Karasira ubwe akaba abyivugira, akavuga ko n’ubwo yavuze ukuri kutari ngombwa kuvugwa, byatewe n’uko ataraheruka gufata imiti ye y’uburwayi bwo mu mutwe. Agakomeza avuga ko uretse n’ibyo by’uburwayi ko n’amagambo ye ntaho ahakana Jenoside kuko yayirokotse, ko nta n’amacakubiri yateje nk’uko abiregwa.

Kuri uyu wa gatanu rero tariki ya 23/07/2021, impaka zari zikiri ndende kuko haburanwaga ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo. Abamwunganira basabye kuva kera ko afungurwa akagira umwidegembyo usesuye cyangwa se akarekurwa by’agateganyo akajya aburana ari hanze.

Ibyo byanzwe n’Urukiko rwagaragazaga ko Karasira Aimable ashobora kuburana, ko ari muzima kandi ko ibyaha aregwa bitemewe ko aburana ari hanze. Nyamara icyemezo cyo kwa muganga nacyo cyateje impaka kuko cyakozwe na Dr. Chantal MUREKATETE, utari usanzwe akurikirana ubuzima bwa Karasira Aimable mu gihe yakurikiranwaga na Dr Jean Pierre GAFARANGA na Dr. Emmanuel MUSONI Musafili. Muri rubanza rwo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 23 Nyakanga 2021 haherewe ku nzitizi 2, zatanzwe ubushize, tariki ya 07/072021 zishingiye ko Karasira Aimable yari afite intege nke, agaragara nk’unaniwe no kuba adafite ubushobozi bwo mu mutwe bwo kuburana nk’uko byari byasabwe n’abamwunganira Dr. KAYITANA Evode na Me. Gatera Gashabana, ubushinjacyaha nabwo bukemeza ko hakorwa icyemezo cya muganga kigaragaza ubuzima bwe bwo mu miutwe. Iki cyemezo nacyo cyabyaye impaka ndende, hakibazwa impamvu Ubushinjacyaha bwakoresheje muganga udasanzwe akurikirana ubuzima bwa Karasira Aimable, bityo abamwunganira bagasaba ko icyo cyemezo guteshwa agaciro. Ubushinjacyaha bwaragagaje ko Dr. Chantal MUREKATETE nawe afibifiye ububasha n’ubumenyi kandi ko ibyo yakoze yabihereye ku byo abaganga basanzwe bavura, bakanakurikirana Karasira Aimable bamuhaye. Muri make ariko icyo cyemezo kikaba kigaragaza ko koko Karasira Aimable agifite ibibazo byo mu mutwe ku gipimo runaka ko kumukurikirana bizafata igihe kirekire. Kuko afite ibibazo bigenda bikangurwa n’ibyo agenda anyuramo. Urukiko n’ubushinjacyaha bwo bukagaragaza ko adashobora gufungurwa kubera ko ibyaha akurikiranyweho ari ibyaha bikomeye kuko byamuha igihano kiri hejuru y’imyaka 2 biramutse bimuhamye. Ese ahari Urukiko ruzafata umwanzuro ukwiye ubutaha maze rurekure uyu mwana w’Umunyarwanda, bigaragara ko wamunzwe n’agahinda gaturuka ku buzima bubi yanyuzemo, ubuzima bwaje kuvamo uburwayi, ku mpamvu yavuze mu magambo akomeye akurikira.

Karasira yamenetse aravuga!

Muri uru rubanza Karasira yabonye umwanya wo kongera kugaragaza “Ukuri abona”. Yavuze arinigura. Yamenetse umugani w’Abanyarwanda, cyangwa muri ya mvugo yacu y’Abanyamakuru ngo “Yamennye/yakoze umuti”. Yabaye nka wa mukobwa w’umunyarwandakazi babwiye bati “Mukobwa ko ushira isoni”, agiye gusubiza ati “Ntutse nde mwa mbwa mwe!” Dore amwe mu magambo akomeye yavugiye mu Rukiko. 

  • Karasira Aimable ati “Ndi umucikacumu [wa Jenoside yakorewe Abatutsi Ndlr]. Ariko udafite aho yibona mu moko, nkaba narahisemo kwiyita umushingwacumu”. Aha aragaragaza ko mu gihe abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bafatwa neza, bagahozwa, we yatereranywe. Aha ni mu gihe kuko n’akazi kari kamutunze yakirukanyweho.
  • Yavuze ko abakozi ba DMI (Departement of Military Intelligence), bagiye bamuha amafaranga kenshi, bamusaba kwibasira abarwanya ubutegetsi nka Jambo asbl, Paul Rusesabagina, n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali. Ko ariko yageze aho akabona bihabanye n’umutimana we, akabireka. Ibi kandi koko byabayeho kuko  Karasira Aimable yigeze kuva mu murongo yagenderagaho, biranavugwa cyane ko yaguzwe.
  • Karasira Aimable yageze aho anenga ku mugaragaro Leta ati “Mwamfunga, mutamfunga, sisitemu ituyobora sinyemera”. Ni nko kunegurira abazimu mu ndaro, cyangwa kwibera nka ka kandi kabaye icwende katoga! Muri make ubutegetsi buriho ntabwemera kandi mu byo aregwa,  mu byo yazize ibyo birimo.
  • Nk’uko yavuze kuri DMI, yagarutse no ku Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), yemeza ko hari umukozi wa RIB wamuhaye amafaranga asaga miliyoni, ngo ayo mafaranga ayakoreshe mu gusebya abatavuga rumwe n’ubutegetsi. 
  • Karasira Aimable yageze aho avuga ibiteye ubwoba. Yifashishije indirimbo ya  Nyakwigendera Kizito Mihigo, afata nk’Umutagatifu yitwa “Hataka nyir’ubukozwemo, nyir’ubuteruranwe n’akebo akinumira”. Akaba, avuga ko, nk’uko iyo ndrimbo ibivuga, mu gucika kw’icumu rya Jenoside kwe, hari ukuri kwinshi kutavugwa n’abo yakozeho. Ahubwo abo itakozeho bakivugira ibyo bashaka
  • Yakomeje avuga ko amateka “nyayo” ari ayandikwa n’abari ku butegetsi. Aha akaba yakoresheje ininura ashatse kuvuga ko, buri butegetsi bugira uko bwandika amateka, akenshi buyagoreka. Ibyo bikaba bivuga ko Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi, atajya acira akari urutega, burimo kugoreka amateka nyayo y’Abanyarwanda
  • Nubwo hari aho yemeye ko yavuze ukuri gukomeye kubera ko atari aherutse gufata imiti y’uburwayi bwe bwo mu mutwe, Karasira Aimable yashimangiye ko igihe kizagera abantu bakemera ko ibyo avuga ari ukuri n’ubwo ukuri kose atari ngombwa ko kuvugwa uko kwakabaye. Ati “Ahari kera igihe kizagera bemere ko ibintu byanjye ari ukuri”.
  • Yanenze cyane ubuyobozi bw’u Rwanda aho avuga ko amabwiriza ari hejuru y’amategeko. Aha yashatse kuvuga ko u Rwanda ari igihugu kitagendera ku mategeko, ahubwo kigendera ku mabwiriza y’abantu. Mu mategeko ariko ubusanzwe amabwiriza nta na rimwe ashobora kujya hejuru y’amategeko, mu byitwa ubusumbane bw’amategeko(Hiérarchies des normes), byongeye kandi ayo mabwiriza ntiyakagombye kuba abusanye n’amategeko kuko ashyirwaho ashingiye ku mategeko!
  • Karasira Aimable ati “Urubanza rwanjye ni urubanza rwa politiki. Ntacyo nabihinduraho. Mubishatse n’ejo nafungurwa cyangwa se nkamara imyaka nk’iyo Mandela yamaze mu buroko!” Aha akaba yagaraje kunenga gukomeye k’ubutabera bw’u Rwanda bugendera ku mabwiriza, ku bushake bw’umuntu, aha mwumve Paul Kagame, ako kugendera ku mategeko. 
  • Ijambo rya nyuma rikomeye yavuze ni uko ibyo yavuze mu “Ukuri mbona”, nta muntu n’umwe wabimusabye, cyangwa wamusunitse ngo abikore. Ko ibyo yakoze byose yabikoze abyibwirije n’umutimana we. Kuri iki twagaruka gato ku cyaha aregwa cyo “kutagaraga inkomoko y’umutungo”, aho aregwa ko hari amafaranga yahabwaga n’abarwanya Leta. Akaba, we n’abamwunganira mu mategeko, bagaragaje ko ayo mafaranga agera kuri miliyoni 40 ayafitiye gihamya byaho yaturutse, haba mu byo yanyuzaga ku murongo we wa YouTube “Ukuri Mbona”, mu ndirimbo ze nk’Umuhanzi ndetse no mu nshuti ze zamuremeye Leta imaze kumwirukana ku kazi.

Ngibyo ibyo Karasira yavugiye mu Rukiko. Nk’uko nabivuzeho ni nko kubwira Urukiko ngo ibyo navuze, ntacyo mbyicuzaho, reka mbibasubireremo amaso ku maso, hapfa uwavutse!

Umwanzuro

Niba koko Leta y’u Rwanda, ari Leta igendera ku mategeko, ikaba Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yakagombye kumva agahinda ka buri Munyarwanda, kuko imyaka 10 y’intambara (1990-2000) hagati y’Abanyarwanda yahungabanyije umuryango nyarwanda wose. Abahutu n’Abatutsi, bagize ibyago byo kugira abayobozi babi, batareba inyungu z’Abanyarwanda bose ahubwo bareba iz’agatsiko bahagarariye, bityo aho kubabanisha mu mahoro, bakabakoresha mu nyungu z’ako gatsiko. Ngurwo urupfu rw’u Rwanda, rugeze aho gutaka kw’ababaye kwakagombye gusubizwa ngo “mpore!”, gusigaye kwitwa politiki yo kurwanya ubutegetsi. Ese koko u Rwanda rurajya he? Ese Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, izabasha kugangahura u Rwanda cyangwa izaba iyo gukomeza kwandika amateka agoranye no guhanagura ubwonko bw’Abanyarwanda. Reka tubitege amaso. Ariko urubanza rwa Karasira Aimable rwo ni urucabana, kuko yarihungabaniye n’ubwo Abanyarwanda bavuga ngo “…..akagwa ku ijambo!”


Abasesenguzi bari i Kigali babona bate kohereza Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.

Hagiye kubaho passport ya Covid19- Dr Kayumba

U RWANDA MURI MOZAMBIQUE: IBIMENYETSO BY’INTAMBARA Y’IGIHE KIREKIRE, Y’IBIKORWA BYA KINYAMASWA,  NO KUZASHYAMIRANA N’INGABO Z’IBIHUGU BYA SADC.

$
0
0

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Kwitiranya KAGAME n’u Rwanda, byahoze ari ugucyaha; kuba uwo mugabo asigaye aruta igihugu yahwanishwaga nacyo, ntibigishidikanywaho! Mu gihe zimwe mu nkotanyi zo mu nda y’ingoma zari zitangiye kuva mu bitotsi, zirabutswe ko inzozi za KAGAME zitandukanye n’umuyobozi w’inyeshyamba ukarishye, kandi wuje ubugome ngo abashe kugera ku ntego; nibwo twabonye ibihinda mu myaka ya za 2000. Ibi byahindanye Prezida Pasiteri BIZIMUNGU, avanwa mu nzira, abanza kunyuzwa mu gihome, ngo azavemo yize ko ari Inkotanyi itareshya n’izindi –aka wa mugani wa Bamporiki wasaze akagwa ku ijambo-. Ni uko BIZIMUNGU atozwa ikiruhuko cya burundu, gisa na rya ruhuko ridashira ryifurizwa abatabarutse!

Aho niho Prezida KAGAME yatsinze icy’umutwe, Inkotanyi zashoboraga kumuvuga imbere, ziba zeretswe igihandure; tubona inkotanyi nka Generali KAYUMBA NYAMWASA yoherezwa gukarishya ubwenge –hatitawe ko yari imwe mu nkotanyi nke zaminuje iyo mu gicumbi cy’intiti cya Uganda; ahazwi nko muri Kaminuza ya Makerere-. Ni koko yoherejwe mu Bwongereza, aho yavuye akurwa hambavu y’ingoma, ngo hato atazayikubaganira, acirirwa kure; iyo isi iterwa inkingi… iyo mu Buhinde, avayo agana iy’ubuhungiro. Tubona zibyara amahari; inkotanyi nka Colonel Patrick KAREGEYA yerekezwa mu gihome, ngo yigishwe ko uwo ageza kurya isataburenge atari mugenzi we, aho yavuye ahabwa ibiro bitagira inshingano, ngo acungirwemo, ahava yerekeza iy’ubuhungiro!

Muri ibyo bihe; ubwo Inkotanyi mu iz’ibanze zahingwagamo ubudehe, umwiryane wa bucece mu nda y’ingoma wakomeje kurikoroza, abacibwa baracibwa, abandi barekerwa mu byimbo bakihacungiwe ku jisho rikanuye kandi ridahuga, mu gihe bagitegurirwa ibirungo… Naho abandi berekezwa udutebe twa burundu, bazindukirizwa ikiruhuko mu mirimo ya gisirikari, bishingikirazagaho amashagaga…  Nibwo KAGAME yari akiruma ahuha adakinduririraho, byo kutizera guhamya ibirenge mu byimbo mu bwami bushya… Nyamara ntibyaretse kuba  aka wa mugani, ko uwica imbeba atababarira n’ihaka; ku nkotanyi z’inyigakurunga : barahunga ba  Joseph KABUYE SEBARENZI, barakindurwa ba Assiel KABERA, bakenderezwa umukamo ba Tribert AYABATWA RUJUGIRO,  bari basanzwe bagororerwa ko baremeye Inkotanyi zikiri ku itabaro…

Ubwo KAGAME yahereye aho akomeza ubwami bushya, ari nako ba Mpatsibihugu bamubonamo umwambari uhamye; utwaye igihugu mu kwaha, mu gihugu kitagira urwego na rumwe rwamukoma imbere. Umunyagihugu ugerageje kubibona ukundi mu buryo ubwo ari bwo bwose, agacecekesherezwa mu gihome, ku gatebe gashyigikijwe ubworo, mu kwangara cyangwa guhotorwa… KAGAME ufite inzego z’igihugu n’abaturage mu nsi y’ikirenge; yari imbonekarimwe mu bakuru b’igihugu b’Abanyagitugu, babasha gukinishwa imikino rurangiza, yo kuyogoza ibice bimwe by’Isi, bigitsikamiriwe mu bukene bw’akarande, imikino yagora abandi banyagitugu bagitewe icyugazi, n’ubwisanzure runaka bw’inzego z’igihugu, n’abanyagihugu babasha kuzamura ijwi muri opozisiyo, imiryango ya sosiyete sivile, n’itangazamakuru ry’imbere mu gihugu ryigenga…

Imikino ya vuba aha hagati ya Prezida KAGAME na ba Mpatsibihugu b’u Burengerazuba; yari imaze iminsi ishobeye benshi, ubu iragenda itamurukira buri wese ! KAGAME mu mwambaro w’u Rwanda rumudodeweho, umunywanyi w’akadasohoka w’u Bufransa mu minsi ya none; mu gihe ibihugu byombi bitacanaga uwaka. KAGAME mu mikino nshoberamahanga, yo kudurumbanya ibihugu by’abaturanyi… KAGAME kwirukanwa muri Kongo, ahari umushinga muremure w’ibyihebe ngo u Bufransa bucukure Petiroli bwisanzuye –Petiroli mu Ikiyaga cya Albert, yitirirwa Uganda, kandi inyinshi iri ku ruhande rwa Kongo-, KAGAME akoherezwa muri Mozambique gusegasira umushinga muremure w’ibyihebe ahavomwa gazi n’Abafransa! Iryo cenga ryo kwirukana KAGAME, hambavu y’inyungu z’Abafransa muri Kongo-Kinshasa, ajya gusegasira inyungu zabo muri Mozambique, akanajyanwa kurinda umukuru w’igihugu uhabanya n’inyungu z’Abafransa, mu gihugu cy’Afrika yo Hagati… Uyu ni umuvuno wa ba Mpatsibihugu b’u Burengerazuba ukenekanye ubuhanga buhanitse !!

Umubare w’ingabo zitangazwa n’u Rwanda ko rwohereje muri Mozambique ushobora kuba uri hasi cyane y’umubare nyakuri !

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique, byatangajwe ko ubu zishyika ku igihumbi; ni ukuvuga abasirikali 700, n’abapolisi b’inyunganizi 300. Umuyobozi mukuru w’izo ngabo, akaba ari Innocent KABANDANA ufite ipeti rya Generali Majoro ! Iri peti ubwaryo rikaba risobanuye byinshi mu muteguro w’igisirikari! Iri peti rya gisirikali ubundi riyobora abasirikali bari mu rwego rwa “division”; bakaba baba hagati y’10,000 na 15,000.

 Uwakibwira ko uyu muteguro utubahirizwa mu gisirikali cya RDF, yishingikirije ko gikunze kurangwa n’imico yegereye cyane iya kinyeshyamba, yaba ari kure cyane y’ukuri –dushingiye ku makuru duhabwa n’umuwofisiye watorotse igisirikari cya RDF mu myaka 3 ishize-. Umusirikali nka General Major muri RDF, aherekezwa n’abandi bakoloneri batari hasi ya batatu, nibura n’abamajoro batari hasi y’9. Umwe muri aba  bamajoro 9, akaba ariwe ukwiye kuyobora  ibatayo y’Abasirikari bari hagati ya 600 n’1000. Ibi bikaba bisobanuye ko iby’u Rwanda muri Mozambique ari ibindi bindi; bitandukanye kure cyane n’ibitangazwa.

Mu mikorere ya RDF, ku butumwa budahagarariwe n’umuryango mpuzamahanga, tuvuge nk’Umuryango w’Abibumbye, cyangwa uw’Ubumwe bw’Afrika; ibyo dutangarizwa biba bihabanye kure cyane n’ukuri. Ibyo twatangiye kubona by’uruzinduko rwa Philippe NYUSI, mu Rwanda mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka, aje kwitabaza u Rwanda; byari ikinamico yo gutangira gushyira hanze amabanga yari amaze igihe kirekire apfundikanywa. Ibi bikaba bisobanuye ko mu mikorere ya RDF, byaba bidatangaje cyane, byaratangajwe ko berekejeyo; nyamara ababanjirijeyo bamazeyo igihe kitari gito, twagereranya nk’imyaka ibiri kujyana hejuru, mu buryo bwa kinyeshyamba. Ibi bikaba bisobanuye ko inyeshyamba zigereranywa n’ibyihebe, muri Mozambique, zimaze imyaka zirikoroza; nta gitangaza ko zaba zirimo akaboko ka RDF y’u Rwanda. Imikino u Rwanda rumaze ibihe rukinira mu burasirazuba bwa RDC/DRC; ikaba ariyo ndorerwamo yo kugenekereza ibi, byo kuba hari umubare w’ingabo zitazwi, waba umaze igihe muri Mozambique, kandi wenda zizakomeza no kwiyongerayo rwihishwa, kongera umubare n’ibikorwa byo mu bwihisho.

Ikindi kimenyetso simusiga kigaragaza ubwinshi bw’ingabo za RDF muri Mozambique; ni ariya mayeri yo kubeshya ko u Rwanda ari rwo ruzishyura ibizagenda byose ku ngabo rwohereje muri Mozambique –ibidashoboka mu buryo ubwo ari bwo bwose-; nk’uko umuvugizi wa RDF, Colonel Ronald RWIVANGA yabitangarije BBC mu nkuru dusoma ku rubuga bwite rwa BBC-Gahuza  Ibi bikaba bigamije guhisha amakuru y’ibarurishamibare (statistics); ryo mu mutungo ugenerwa ibikorwa by’ingabo, ibizwi nka “logistique/logistics” mu ndimi z’amahanga; byari gutuma hagira amakuru asohoka ku mubare w’ingabo z’u Rwanda, n’amakuru ku bikorwa bya gisirikari “operations”, bituma hamenyekana aho zinyanyagiye, ibyo zikora, abo zikorana nabo… Na none iki kinyoma kikaba gishingiye ko, ibihugu bya SADC bizatabara muri Mozambique aribyo biba bigomba kwirihira ibikenewe byose; u Rwanda rushobora kuba rufashwa n’u Bufransa muri uyu mukino, nta shiti ko narwo rugomba kubeshya nkana, ko ruzimenya ku kiguzi cy’iyi ntambara.

Birashoboka ko General Majoro Innocent KABANDANA, azayobora ibikorwa by’imitwe myinshi y’ingabo, irimo n’uriya w’ingabo igihumbi uzwi. Amayeri yo gukora imitwe myinshi no kuyihanganisha, mu nyungu z’ubujura bw’umutungo kamere; u Rwanda rukaba rubifitemo uburambe bukomora mu Burasirazuba bwa RDC/DRC, nk’uko tubimurikirwa n’igitabo cya Boniface MUSAVULI, yise “Les Massacres de Beni, Kabila, le Rwanda et les Faux Islamistes”. Iyi mitwe iba irimo abayobozi n’abaterankunga bake cyane, basobanukiwe uko umukino uteye; mu gihe abandi basigaye baba batwawe buhumyi, ku nyungu n’impamvu z’ubujiji gusa, bakagira ishyaka ryo kumena amaraso y’abo basangiye gakondo. Maze umutungo kamere ukibwa mu buryo bunogeye ba nyir’umukino, ibyinshi bikagenda mu buryo butazwi, ibigiye mu buryo buzwi nabyo bikagurwa urumiya; k’ubwo kuba biboneka mu buryo buruhije cyane, bwagereranywa n’indya-nkurye.

Ubufatanye bw’u Rwanda na Mozambique mu ibyo guhungabanya umutekano!

Kuwa 28 Mata 2021 Prezida NYUSI yaje mu Rwanda, mu rugendo rwiswe urwo gutsura umubano, no gusaba u Rwanda gufasha Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba, iyogoje amajyaruguru y’igihugu. Twibutse ko ariko atari rwo rugendo rwa mbere NYUSI yari agiriye mu Rwanda, kubera ko no kuwa 20 Nyakanga 2018 yari yahazindukiye, hagasinywa amasezerano atanu yari agamije ubuhahirane no gusaranganya ubumenyi, nk’uko tubisoma ku rubuga rwa ktpress.rw . Aya masezerano akaba akekwa ko ariryo tangiriro ry’akaboko k’u Rwanda, mu ntambara ziyogoza amajyaruguru ya Mozambique, aka gace kuva icyo gihe kakaba kari kamaze umwaka urengaho gake, karimo ubushyamirane bushobora kuba bugamije inyungu za ba mpatsibihugu, mu kuvoma umutungo kamere binyuze mu masezerano y’ubuhahirane, bwambitswe amayeri y’ubujura kabuhariwe, nk’uko bikorwa n’ahandi mu bihugu bikennye.

Ishingiro ryo gukeka ko aya masezerano yo kuwa 20 Nyakanga 2018, yari yiyubikije andi ataratangajwe; ni ukuba ibyazinduye Prezida NYUSI kuwa 28 Mata 2021, bidakubiye muri ayo masezerano. Mu masezerano 5 yashyizweho umukono, nta butwererane mu iby’umutekano no gutabarana byarangwagamo. Ibyari bikubiyemo byagarukiraga gusa ku bucuruzi n’ishoramari, ingendo z’indege, ibijyanye na “visas” z’abadiplomate, guhana ubumenyi muri siyansi n’ikoranabuhanga n’amahugurwa, no gufungura za ambasade. Nyamara iyo urebye ibikorwa byaranze ambasade y’u Rwanda i Maputo, birimo kwica impunzi zitwa abanzi b’u Rwanda, gushimuta, guhuza ibikorwa by’urugomo rugamije guhotora abitwa abanzi ba Kigali, n’ubutasi mu bihugu bya SADC; usanga byanga bikunda hariho ubundi bwumvikane bw’ibanga, hagati ya KAGAME na NYUSI bwashyigikiraga ibyo bikorwa byose by’imbonekarimwe, ku gihugu kibikorera mu kindi gifite ubwigenge n’ubusugire busesuye.

Prezida KAGAME nawe akaba yarabashije gusura Mozambique, kuwa 06 Kanama 2019, mu gihe yitabiraga imihango yo gusinya amasezerano y’Amahoro, hagati y’Amashyaka akomeye mu gihugu cya Mozambique, ariyo FRELIMO riri ku butegetsi, na RENAMO ryahanganye mu ntambara z’urudaca kuva muri za 1975. Uru rugendo rwa KAGAME i Maputo, rukaba rwarakangaranyije impunzi n’impirimbanyi zitumva ibintu mu murongo wa Kigali; nk’uko tubisoma ku rubuga rw’imwe mu mpirimbanyi rwa rpfgakwerere.org. Izo mpungenge ntizari ku busa, kubera ko kuwa 26 Kanama 2019, iminsi 20 gusa KAGAME akubutse muri Mozambique; amakimbirane yo kurwanira ubuyobozi hagati y’intore zibarizwa mu muryango wa Diaspora, yacuze inkumbi, Louis BAZIGA wari uwuyoboye akaraswa urufaya rw’amasasu.

Nyuma y’aya masezerano, mu mwaka wakurikiyeho wa 2019, habayeho gufungura ambasade y’u Rwanda i Maputo, maze hoherezwayo mu buryo butunguranye, Ambasaderi Claude NIKOBISANZWE, umwicanyi kabombo wari warirukanywe na Afrika y’Epfo, nk’umudiplomate wagize uruhare mu bikorwa, bihungabanya umutekano w’igihugu, bigamije ubutasi no guhigira guhotora impunzi z’Abanyarwanda, ziri ku butaka bw’icyo gihugu. Ibi ubwabyo, bikaba byari bifite ubutumwa bw’agasuzuguro ku gihugu gituranyi na Mozambique, cya Afrika y’Epfo. Kuba Mozambique nayo yaremeye umudiplomate, wirukaniwe guhungabanya umutekano w’igihugu gituranyi, nka Ambasaderi w’igihugu cy’iyo gihera; bigaragaza ko bitabaye ukwibeshya, ahubwo ari uko yemeranywaga n’u Rwanda, kuri ubwo butumwa bw’agasuzuguro, bwagombaga guhabwa Afrika y’Epfo.

Kuva aho NIKOBISANZWE agereye i Maputo, igihugu cya Mozambique cyahinduwe indiri, cyangwa se icyicaro gikuru cy’intasi n’abahotozi b’u Rwanda; badurumbanya impunzi zahungiye ubutegetsi bwa Kigali, mu bihugu by’Amajyepfo ya Afrika. Ubwisanzure bw’izi ntasi n’abicanyi, bwacaga amarenga, ko u Rwanda na Mozambique byaba bifitanye amasezerano y’ibanga, kubigendanye no guhungabanya umutekano, waba uw’Abanyarwanda b’impunzi mu bihugu bya SADC, ndetse n’AbanyaMozambique mu nyungu runaka za politiki –kurema imitwe y’abaterabwoba-; nk’uko tuza kubibona mu nyangingo iribukurikire.

Ubu bwisanzure bukaba butarasiganye no kurema umutwe w’intore z’inkotanyi, -zisanzwe zizwi nk’imiryango ya diaspora aho bakorera ku isi yose-, mu gihugu cya Mozambique; ibitarabuzemo amakimbirane yatumaga n’izo ntore, zikorwamo zigahotorwa na ba shebuja, nk’uko byagendekeye Louis BAZIGA wari umukuru wazo, kuwa 26 Kanama 2019. Uguhotora Louis BAZIGA gushingiye ku mwiryane wari hagati mu ntore zo muri Mozambique, zarwaniraga ubuyobozi, no kuba yaragombaga kwikizwa kubwo kuba yari azi amabanga menshi, ubwo Ambasaderi NIKOBISANZWE yari atarahagera; nk’uko tubisoma na none ku rubuga rwa rpfgakwerere.org. 

Mu minsi mike ishize na none, kuwa 22 Gicurasi 2021, Umunyamakuru wari ukunze kunenga Leta ya Kigali, kandi akaba yaratorotse uburoko bw’akamama, Cassien NTAMUHANGA, akaba yarashimuswe, na magingo aya; akaba akiburiwe irengero. U Rwanda rwikorera ibyo rushaka, mu gihugu cya Mozambique, wagira ngo ntikigira ubwigenge n’ubusugire; rukaba rwaraketswe na benshi kuba ari rwo rwakoze iki gikorwa kigayitse.

Kuba u Rwanda hari icyo rwari ruhugiyeho muri Mozambique, muri iyi myaka itatu ibanziriza kujyayo ku mugaragaro kandi; bisobanurwa n’amakimbirane Mozambique itahwemye kugirana na Leta y’Afrika y’Epfo, muri iki kibazo cy’imitwe y’ibyihebe ibarizwa mu Amajyaruguru ya Mozambique. Mozambique ikaba yarahanuye utudege tutagira abapilote twa Afrika y’Epfo; twagenzuraga imiterere y’imitwe yiswe iy’iterabwoba ikorera muri Cabo Delgado. U Rwanda kandi rufite uburambe mu gukora imitwe ishyamiranye, yose ihanganye kandi imena amaraso, ku nyungu abayigize bataba basobanukiwe neza, cyane ko iba irimo abayikomeyemo n’abaterankunga basobanukiwe neza umukino; naho abarwanyi n’abashyigikira basigaye bakagendera mu kigare, cy’inyungu z’ubuhumyi, zigarukira gusa kugusesa amaraso y’abasangiye gakondo.

Ikindi kigaragaza ko ingabo z’u Rwanda RDF zimenyeranye n’iza Mozambique, zishobora kuba zimaranye igihe cy’imyaka mu gukeneka ibyo tubona muri Cabo Delgado; ni ibigwi bikomeje kwigambwa n’ingabo zombi, nk’uko tubisoma mu nkuru ku rubuga rwa zitamar.com n’inkuru ku rubuga rwa clubofmozambique.com. Ibi bigwi bikubiyemo kwigarurira ibirindiro by’imitwe y’iterabwoba, ndetse n’icyerekezo cyo kuyihashya bayicira abarwanyi. Ibi byose bikaba byaba biri mu mugambi wo kwerekana imikoranire myiza y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique; mu buryo bwo kumvikanisha ko iz’u Rwanda ari iz’umumaro ntagereranywa, ku rugero rwo kudashidikanywaho, no kuzishingira igiti bazirutisha iza SADC. 

Ingabo za SADC za Afrika y’Epfo na Botswana zimaze kugera Cabo Delgado, birashoboka ko zitazihanganira imivuno yose, zizavumbura ko ihishe inyuma ya RDF gutabara muri Mozambique; iyi niyo izaba intangiriro y’amakimbirane rero, na cyane ko Prezida NYUSI azakomeza gukoresha imbaraga z’ibinyamakuru, n’ijambo rye bwite, gushyigikira no kuvugira RDF. Ibihugu by’u Burengerazuba birangajwe imbere n’u Bufransa, bifite inyungu mu makimbirane yo muri Mozambique, nabyo ntibizabura kuvugira no gushyigikira RDF. Nyamara kandi ibihugu bya SADC bishyigikiwe cyane n’abaturage n’inzego za Mozambique; bishobora kuzakoresha iyi turufu, mu gutobera RDF bitishimiye ko itabara mu karere kayo, iyi nayo ni indi mpamvu y’amakimbirane atazabura, hagati y’ingabo zatabaye hamwe, zitavuga rumwe.

Mu gusoza iyi nyangingo kandi ntitwabura no kwibutsa ko, inararibonye zitagira ibinya mu bikorwa by’ubunyamaswa, arizo zirongoye umutwe w’ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique. Ibinyamakuru byo muri Mozambique byateye imboni Jeneral Majoro Innocent KABANDANA, ko ari umwicanyi kabuhariwe, wahagarikiye ibikorwa byo guhekura u Rwanda i Kabgayi, aho yaciye umutwe Kiliziya Gatorika, ayihotorera Abasenyeri n’abandi bihaye Imana batagira ingano, akanayobora n’ubundi butumwa bwinshi bugamije ubuhotozi, yatumwe n’u Rwanda imbere no hanze y’igihugu. 

N’ubwo ibi binyamakuru byateye imboni uyu mwicanyi kabuhariwe, bikanamwandikaho nk’ibiteza ubwega; icyo bitamenye ni uko na Chief Supritendent of Police Silas KAREKEZI, ari inararibonye mu bikorwa by’ubunyamaswa, nawe wagororewe kugenda akuriye umutwe w’Abapolisi 300 b’ingobokarugamba, bamwe mu bantu 1000 u Rwanda rwohereje muri Mozambique. Uyu mupolisi akaba afite uburambe mu guhiga Abanyarwanda mu Rwanda no hanze yarwo; ndetse akaba ari nawe wagiye ayoboye itsinda ry’inkozi z’ibibi zateye urugo rw’Impirimbanyi Yvonne IRYAMUGWIZA IDAMANGE, magingo aya ucunagurizwa mu butabera macuri bwa Kigali, nk’uko ikinyamakuru The Rwandan cyabicukumbuye  

Akavuyo mu Amajyaruguru ya Mozambique ku nyungu za Total y’u Bufransa, Prezida NYUSI, n’ibihugu bizitabira ruriya rugamba harimo n’u Rwanda rwitanguranijwe !

Nk’uko twabisobanuye mu nyangingo ibanziriza iyi, u Rwanda rugenekerezwa kuba rwaratangiye ibikorwa bya gisirikari mu buryo bw’ibanga muri Mozambique, ubwo rwasinyanaga amasezerano atanu n’icyo gihugu kuwa 20 Nyakanga 2018, nyamara muri aya masezerano nta na rimwe ryarebanaga n’ubutwererane mu iby’umutekano.

 Nk’uko twongeye tukabikomozaho kandi, duhereye ku bikorwa byo kuvogera ubusugire bwa  Mozambique, bikozwe n’inzego z’ibanga zo mu Rwanda, ubuhuzabikorwa bukaba muri Ambasade y’u Rwanda i Maputo, byatangiriye aho; bigaragara ko mu masezerano yatangajwe, hariho n’irindi cyangwa se ayandi ataratangajwe, ari nayo Prezida NYUSI yahereyeho aza gusaba u Rwanda, kuwa 28 Mata 2021, kuzana ingabo zarwo ku mugaragaro muri Mozambique. Uku kuzana ingabo z’u Rwanda ku mugaragaro muri Mozambique; bwari ubusabe ku mugaragaro bugamije gutanguranwa n’iza SADC, zari zicyumvikanaho uburyo bwo gutabara muri Mozambique. 

Uku gutanguranwa kandi kukaba kunasobanukira neza, ku kuntu Ingabo z’u Rwanda zahise zigaba, zititaye ku mbogamizi zerekanywe na Afrika y’Epfo, nk’igihugu cyari cyashinzwe na SADC kuba umuhuzabikorwa w’umutwe wo gutabara wa SADC, ubuhuzabikorwa iki gihugu cyunganirwaho n’igihugu cya Botswana, nacyo cyamaze kugeza ingabo zacyo muri Mozambique kuwa 26 Nyakanga 2021, nk’uko tubitangarizwa n’urubuga rwa Clubofmozambique.com.  

Izi mbogamizi na none zikaba zarerekanywe n’igihugu cya Zimbabwe, Nk’uko tubisoma mu nkuru iri ku rubuga rwa allafrica.com, cyerekanye ko intambara yo muri Cabo Delgado ari intambara ihenze cyane, kandi igoye kubera ko imitwe y’iterabwoba irwana intambara yo kwihisha, gutungurana n’ubutero-shuma; ibisaba ubushobozi bwinshi cyane, ibikorwa bihenze by’ikoranabuhanga rya none nka za “drones”, n’intambara yo mu kirere, idasigana n’ubutasi bwo mu rwego rwo hejuru.  Izi mbogamizi na none, ntizahwemye kugaragazwa n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Mozambique, Ishyaka rikomeye mu atavuga rumwe n’ubutegetsi rya RENAMO…

Uku gutanguranwa kwa RDF, kukaba kwaba gufite impamvu zikomeye zo gutanguranwa ibirindiro, bitunganiye RDF kuba bagera ku nyungu runaka, no kuba babasha gukora ibikorwa “operations” by’ibanga bihabanye n’ibyabajyanyeyo ku mugaragaro, izindi ngabo zatabaye zitarabutswe. Ibi bikorwa bikaba bitaba kure cyane, yo kwatsa umuriro ujunditse amazi; tugendeye ku ngeso za RDF mu gihugu cya RDC/DRC, ahaba harakozwe imitwe ihanganye ku nyungu zo guteza akavuyo, ahagomba gusahurwa umutungo kamere. Izi ngeso kandi n’igihugu cy’u Bufransa kikaba cyarazivuzweho mu karere ka Sahel… aho bivugwa ko ingabo z’u Bufransa ziba ziriyo, zitwa ko zagiye kurwanya iterabwoba, nyamara zifite abayobozi n’abaterankunga b’iyo mitwe y’iterabwoba bakorana nayo, mu rwego rwo gukuza no kurambisha amakimbirane; ngo umutungo kamere wibwe mu mayeri menshi.

Iyo ahavomwa umutungo kamere hari imidugararo, igiciro cyo kuwuvomayo kiba kiri hasi cyane cy’icyakagombye; kandi hakagira igice kinini kiburirwa irengero mu buryo budashobora gukurikiranwa. Nko kuba ubu sosiyete TOTAL yarahagaritse imirimo ku mpamvu zo kubura umutekano; igihombo kizabarwa maze uruhande rutanga isoko arirwo rwa Leta ya Mozambike rugushwemo. Uko kugushwamo kuzabarirwa mu giciro TOTAL yakarishye, urugero-fatizo runaka rwa gazi izavomwa. Ibi bikaba bivuze ko byanga bikunda, aho TOTAL izagarukira, amasezerano yariho agomba kuvugururwa, agahuzwa n’ibihe, hagendewe ku bihombo byatewe n’umutekano muke, ibihombo bizakomeza kubera gukorera ahantu hadatekanye; ibi bikaza buri gihe bitsikamira uruhande rwatanze isoko, arirwo rwa Leta ya Mozambike. Bitabujije ko bigirira inyungu z’umurengera ababiri inyuma ku giti cyabo.

Inkuru dusoma ku rubuga rwa issafrica.org, iduhamiriza ko Prezida NYUSI ari muri uyu mukino w’u Rwanda n’u Bufransa, nkawe ku giti cye; cyangwa se n’agatsiko k’abantu bake cyane, batazwi ariko bazi inyungu ziri muri uyu mukino. Muri iyi nkuru bagaragaza ko nyuma y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, n’Inteko Ishinga Amategeko yanenze iby’u Rwanda kwitanguranwa muri Cabo Delgado, Ishyaka RENAMO irikomeye mu arwanya ubutegetsi, ryahoze mu ntambara z’ubutitsa n’iriri ku butegetsi rya FRELIMO, ryabyamaganye; mu gihe ishyaka riri ku butegetsi rya FRELIMO ritaragira icyo ribivugaho, gusa rikaba ritaranatangaje ko rishyigikirye umukino wa NYUSI n’u Rwanda, ibitabuze kuba byatera kwibaza byinshi.

Nk’uko tubisoma mu nkuru y’urubuga rwa dailymaverick.co.za si gazi ivomwa na total y’u Bufransa iboneka hariya mu gace ka Cabo Delgado yonyine. Ako karere kanakungahaye ku mabuye y’agaciro y’ingeri nyinshi arimo na zahabu, kanakungahaye kandi ku biti byiza bikenerwa n’amahanga. Imikino tubona rero y’ibihugu bihihata, irimo inyungu nyinshi cyane, zigamije kwiba umutungo kamere. U Rwanda kwitanguranwayo, rukaba rwaragiye guhitamo ibirindiro bimeze neza, kandi bizarworohereza kwikorera ubujura bw’umutungo kamere. Abari inyuma y’umutekano muke muri Cabo Delgado, ni abazi uko bazawusaruriramo; mu buryo bwenda gusa n’ibyo tumenyereye mu gihugu cya RDC/DRC. Imitwe ihari igamije kubangamira Mozambique nka Leta, kugira amasezerano yo mu mucyo ahamye n’abavoma umutungo kamere, ku nyungu zisesuye z’igihugu. Uyu mutekano muke kandi, ushobora kuzafasha Prezida NYUSI, ushobora kuba yaribonye nk’umukandida wa FRELIMO ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ku buryo butunguranye kandi bw’amayobera; gukomeza kugundira ubutegetsi, agendeye mu gihu cy’uko muri Mozambique ari ibicika.

Gahunda yitwa iy’ubutabazi bw’igihe gito; ishobora kuzaba iy’igihe kirekire kibasha no kuzavamo ubushyamirane n’ibihugu bya SADC, bitaretse no gusubiza Mozambique nk’igihugu mu mwiryane hagati y’abenegihugu !

Biraca amarenga ko ibyitwa ubutabazi bw’igihe gito, mu ntara ya Cabo Delgado, bishobora kuzabyara amakimbirane y’igihe kirekire; mu nyungu z’abazi neza umukino urimo ukinwa, nk’uko twabikomojeho mu nyangingo dusoje haruguru. Tugendeye ku nkuru dusoma ku rubuga rwa issafrica.org, ntibyaba biri kure cyane y’ukuri, gukeka ko iki kibazo cya Cabo Delgado, gishobora kubyutsa intambara hagati ya RENAMO na FRELIMO, byari bimaze imyaka iyingayinga ibiri bisinye amasezerano y’amahoro yo kurangiza burundu, intambara yari imaze imyaka itari hasi ya 44, dore ko yatangiye mu myaka ya za 1975, amasezerano y’amahoro agasinywa kuwa 06 Kanama 2019. Nk’uko iriya nkuru ikomeza ibitubwira kandi, no hagati mu ishyaka rya FRELIMO, riri ku butegetsi; bishobora kutazaba mahire, bigakurura umwiryane, na cyane ko ibyo Prezida NYUSI arimo bitazwi n’inzego z’ubutegetsi nk’Inteko Ishinga Amategeko, n’ishyaka rye rikaba ritarabiha umugisha n’umunsi wa rimwe.

Ibihugu bya Afrika y’Epfo na Botswana, byamaze kugeza imutwe y’ingabo zitabaye muri Mozambique, kuwa 21 na 26 Nyakanga 2021. Ibi bihugu cyo kimwe n’ibindi byo muri SADC, bizirihira igiciro cyose cy’ibizagenda ku ngabo zabyo. Ibi by’uko ibihugu byose bizitabira gutabara, bizirihira uburyo buzagenda ku ngabo zabwo, bikaba byongeye gushimangirwa na Prezida NYUSI, mu mbwirwaruhame igenewe Abanyagihugu yo kuwa 26 Nyakanga 2021, nk’uko tubisoma mu nkuru y’urubuga clubofmozambique.com. 

Birashoboka ko uyu mutego wo kwirihira uburyo bwo gutabara, ari uwo ba Mpatsibihugu b’u Burengerazuba bw’isi bari bateze SADC; ngo ye kwitabira uru rugamba rwo muri Mozambique. SADC yitabaje Umuryango w’Abibumbye, ngo ube watera inkunga y’uburyo, impuruza ishobora kuba itarahawe agaciro –byashoboka na none ko ari akagambane ka ba mpatsibihugu b’u Burengerazuba-; ariko birangiye biyemeje gutabara, ku buryo nyuma ya Afrika y’Epfo na Botswana dushobora no kubona ibindi bihugu bya SADC bitabara. 

  Afrika y’Epfo kandi cyagaragaje kitarya iminwa, ko kidashyigikiye iby’u Rwanda kwitanguranwa muri Mozambique, rutagendeye ku mategeko ya SADC. Mu buryo ubu cyangwa ubundi, ingabo z’ibihugu bya SADC zibonwamo n’abaturage ba Mozambique kurusha u Rwanda; kubera ko hari byinshi abaturage b’ibihugu bituranyi bahuriyeho. Ibihugu bya SADC kandi bishobora gukinisha opozisiyo irangajwe imbere n’ishyaka RENAMO, mu kugamburuza Prezida NYUSI, u Bufransa n’u Rwanda rubuhagarariye, ndetse n’ibindi bihugu bikihishe inyuma y’umukino wo muri Cabo Delgado.

Mu bundi buryo kandi, ibihugu bya SADC bishobora kuzagirana amakimbirane n’u Rwanda, ashingiye ku nyungu ziboneka mu bikorwa by’ubutabazi nka biriya, mu duce tw’ibihugu bikungahaye ku mutungo kamere. Afrika y’Epfo na Botswana, ntibizabura kubyumva kimwe n’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose cya SADC kizakurikiraho gutabara. Amakimbirane y’umutwe w’u Rwanda n’iy’ibihugu bya SADC, muri Cabo Delgado, kuyatekereza nk’inzozi zitakabywa, byaba bihabanye cyane n’ukuri, tugendeye ku ibyashyikiye u Rwanda na Uganda i Kisangani muw’1999.

Uguhiga ubutwari muratabarana ! Biragoye ko ibihugu bya SADC bizihanganira agasuzuguro nka kariya, nk’uko bitihanganiye aka Uganda n’u Rwanda; ubwo byarimo bivogera ubusugira bwa RDC/DRC, maze bikajya gutabara L.D. KABILA, mu ntambara bivugwa ko yaba ariyo ya mbere yahanganishije ibihugu byinshi muri Afrika. Nta gitangaza rero hongeye kuboneka intambara irimo ibihugu byinshi, birwanira aho byari byagiye gutabara.

 Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, bishobora kugira ingaruka ki ku butegetsi bwa KAGAME?

Haramutse havutse amakimbirane hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza SADC muri Cabo Delgado; byabera umutwaro ukomeye ubutegetsi bwa Kigali. U Rwanda ruzengurutswe n’ibihugu bibiri binini cyane bya DRC/RDC na Tanzania biri mu muryango wa SADC, i Burengerazuba n’i Burasirazuba. Amajyepfo hari igihugu cy’u Burundi, gifatwa nk’umwana wa Tanzania, urebye amateka ya vuba y’amashyaka yombi ari ku butegetsi, n’umubano w’ibihugu byombi. Iki gihugu cy’u Burundi kikaba cyarasabiwe na Tanzania kwinjizwa muri SADC, bikaba bikigwaho, kandi bifite amahirwe menshi yo kuzacamo, na cyane ko u Burundi buri kwiyubaka neza cyane, busohoka mu bihe bibi bwari bwaroshywemo na ba Mpatsibihugu, ku kagambane n’u Rwanda. Amajyaruguru y’igihugu  hari Uganda itarebana ryiza n’u Rwanda, kandi yagira inyungu nyinshi, mu kubogamira ku nyungu za SADC, mu gihe yaba ifite amakimbirane n’u Rwanda.

Uyu mukino u Bufransa bwinjijemo u Rwanda, ni umukino wo kwitonderwa cyane, tugendeye ko Mozambique igifite ibisare by’amakimbirane yakibesheje mu ntambara ndende; kandi iyo ntambara iramutse ikangutse, mu buryo ubu cyangwa ubundi ikaba yahangayikisha ibihugu bya SADC. Ibihugu bya SADC kandi byaryoherwa, no kubona u Bufransa buzibukira burundu umushinga wabwo, wo muri Cabo Delgado, ubu usa n’aho wubaraweho n’u Rwanda.

Amwe mu mayeri y’urugamba, ni uguca intege uwo muhanganye, iyo hari uburyo bushoboka bwose bwo kumuturuka mu bitugu. Ibi bivuze ko ibihugu bya SADC nibyinjira mu makimbirane n’u Rwanda; bishobora kubona umuvuno wo kuba u Rwanda rwasohoka muri Mozambique, rujya kurwana ku rugo. Ibi bikaba bisobanuye ko amakimbirane y’u Rwanda n’ibihugu bya SADC muri Mozambique, yaba ay’intambara yeruye cyangwa se iy’ubutita; yaha amahirwe menshi, abarwanya Leta y’u Rwanda, mu buryo bwa Demokrasi cyangwa se bw’intambara. Ibi bikaba bisobanuye ko nta gitangaza kirimo, habonetse umuyaga w’impinduka utwawe n’imbaraga nyinshi zitagaragara –nyamara zihishwe inyuma na SADC-, zitwara abarwanya ubutegetsi bwa Kigali; n’ibyemezo bitentebura Kigali, n’ubundi yarimo irira ku mpembyi. Biramutse bigenze bitya, ingoma ya FPR-Inkotanyi igahirikwa kubera ubukubaganyi bwa Prezida KAGAME, no gukunda gusarurira mu nduru; iyi ngoma yazajya igenurirwaho ko, “Imbeba yakurikiranye akaryoshye mu nsi y’ibuye, ikahakura inda y’akabati!”

Kigali: Ni iki cyagarutsweho mu kiganiro Minisitiri Biruta yagiranye n’abanyamakuru?

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Bwana Buruta Vincent yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho yagerageje gutanga ibisobanuro ku bibazo bimwe na bimwe Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bibaza muri ino minsi ku Rwanda. Ikibazo cy’ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambike, umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ubutasi bukorwa na Leta y’u Rwanda hakoreshejwe Pegasus ni bimwe mu by’ingenzi byagarutsweho. 

Kohereza ingabo z’u Rwanda muri Mozambike

Ntibyavuzweho rumwe na benshi cyane cyane ku mpamvu nyamukuru zatumye izi ngabo zoherezwayo, zikaba zitabwaho na Leta y’u Rwanda kandi ubushobozi bwayo ari buke, kandi zikaba zaroherejweyo mbere y’iza SADC – igihugu cy’u Rwanda kitanabarizwa muri uwo muryango -. Minisitiri Vincent Biruta yavuze ko izo ngabo zijya koherezwayo byabanje kuganirwaho hagati y’ibihugu byombi -Rwanda na Mozambike-, ko kandi ubutegetsi bw’u Rwanda ngo bwabanje no kuganira n’ibindi bihugu birimo ibigize SADC, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Porutigali, Ubushinwa, Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika (AU) ndetse n’Umuryamgo w’Abibumbye (UN). Yashimangiye ko abatarabyishimiye ari abantu ku giti cyabo, atari za guverinoma.  Ikindi ngo ni uko hagendewe ku mahame ya Kigali yo kurengera abasiviri. Ibi bibaye ari ukuri, byaba byaranyuze mu nzira nziza za dipolomasi. Nyamara ariko bimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Iterambere ry’Afrika y’Amajyepfo (SADC) birimo na Afrika y’Epfo bivuga ko koherezwa ingabo z’u Rwanda muri Mozambike- byatunguranye ndetse n’ababikurikiranira hafi bemeza ko Inteko zishinga amategeko z’u Rwanda na Mozambique zitigeze zibimenyeshwa. 

Hagati aho ariko, ubu ingabo za SADC nazo zimaze kugera muri Mozambike aho Afrika y’Epfo imaze koherezayo abagera kuri 1,500 ndetse na Botswana yoherejeyo abagera kuri 300. Izo ngabo za SADC zikaba zisanze iz’u Rwanda zigera ku 1,000 zaragezeyo (n’ubwo hari amakuru yizewe yemeza ko u Rwanda rwoherejeyo benshi barenga umubare watangajwe). Ese impamvu zaba ari izihe?

Ku rundi ruhande, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga nawe, muri icyo kiganiro, yatanze ishusho y’uko ingabo z’u Rwanda zitwaye muri Mozambike. Yavuze ko guhera ku ya 24 kugera ku ya 28 Nyakanga 2021, izo ngabo zimaze kwivugana inyeshyamba 14, zikaba zaranambuwe imbuda nyinshi zo mu bwonko butandukanye kandi zikaba zaravanywe mu birindiro byazo. Abajijwe niba ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda ntabahasize ubuzima, yasubije ko nta n’umwe ko ngo hakomeretse umwe gusa nabwo ku buryo bworoheje. Bibaye ari ukuri byaba bitangaje dore ko burya iyo habaye imirwano buri ruhande rurwana ruba rufite ubushobozi. 

Umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu cyane cyane iby’ibituranyi

Nawo wagarutsweho muri icyo kiganiro. Minisitiri Vincent Biruta yavuze ko umubano w’u Rwanda n’Uburundi ubu urimo ugenda neza kandi bitanga icyizere, akaba yatinze cyane kuri icyo gihugu yerekana ibyakozwe mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi. Ageze kuri Uganda yiyemereye ko umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu ukiri irudubi, gusa yemera ko uzageraho ukagenda neza. Umuntu yakwibaza uwanangiye umutima hagati y’ibyo bihugu byombi: u Rwanda cyangwa Uganda? Ku bindi bihugu, Minisitiri Biruta Vincent yavuze ku Bufaransa, DRC, n’ibindi.

Ku birego ku Rwanda ko rukoresha porogaramu y’ubutasi “Pegasus”

Minisitiri Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rutayikoresha. Ngo ababyanditse ndetse bagatanga n’amazina y’abo iyo porogaramu y’ubutasi ikoreshwaho ari abafite izindi mpamvu. Ati “u Rwanda nk’ibindi bihugu byose rufite sisitemu rukoresha mu gutara amakuru ajyanye no gucunga umutekano warwo ariko porogaramu ya Pegasus ntayo rukoresha“. Yabihakanye yivuye inyuma avuga ko nta bushobozi bujyanye n’ikoranabuhanga bafite bwo kuyikoresha. Yongeyeho ko lisiti yatangajwe mu binyamakuru yabakurikiranwa hakoreshejwe Pegasus atazi iyo yavuye. Nyamara ariko, n’ubwo Minisitiri Vincent Biruta yatangaje ibyo byose ku birego bijyanye n’ubutasi hakoreshejwe Pegasus, guverinoma y’u Rwanda ivuga ko igihugu ari Singapuru y’Afrika kandi ko ruri mu bihugu bya mbere muri Afrika byateje imbere ikoranabuhanga. Ikiyongereye kuri ibyo, ibihugu byinshi birimo Ubufaransa ndetse n’Amerika byiteguye gushyiraho ubushakashatsi bwigenga kuri icyo kibazo. Ese koko u Rwanda ntiruzi cyangwa ntirukoresha iyo porogaramu “Pegasus”?

Mu bindi byagarutsweho mu kiganiro harimo ikibazo cya Koronavirusi.

Minisitiri Vincent Biruta yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda igikomeje gushyiraho ingamba zo guhangana n’icyo cyorezo, ko ngo hanateganywa uko u Rwanda rwakora inkingo zarwo. Nyamara ariko ntiyigeze akomoza ku kibazo cy’inzara yugarije abanyarwanda bashyizwe muri guma mu rugo kandi irimo ivuza ubuhuha.

Ku bijyanye no kohereza Rutunga ukekwaho ibyaha bya jenoside ngo aze kuburanira mu Rwanda. Minisitiri Vincent Biruta yavuze ko Leta y’u Rwanda nta ruhare yabigizemo, ngo ni ubushake bwa Leta y’Ubuhorandi nk’uko n’izindi Leta zijya zibikora.

Muri rusange, amagambo ya Minisitiri Vincent Biruta ndetse n’umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga yaranzwe no gusa n’ababeshyuza ibivugwa ku Rwanda, gusibanganya ibimenyetso, gukabya inkuru, kwiyemera ndetse no guhakana ukuri.

Gufunga Abanyamakuru Kubakenesha, Gushaka Gusingizwa–ISHUSHO BAMWE BAFITE KURI LETA N’ITANGAZAMAKURU

Viewing all 973 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>