Ese Aimable Karasira ntiyaba yarakatiwe ataraburana?
“LANTOS FOUNDATION” IRASABIRA IBIHANO ABATEGETSI 2 BA LETA YA KIGALI. TUBYITEGEHO IKI?
Yanditswe na Albert MUSHABIZI
Leta ya Kigali yakunze gukoresha imbaraga nyinshi mu gusisibiranya no kuburizamo, ikurikiranwa ry’abanyabyaha bayuzuyemo. Kuva ku mukuru w’igihugu, ugifite amahirwe y’ubudahangarwa akesha kuba umuyobozi w’ikirenga w’igihugu, kumanuka ku bakuru b’ingabo bamugaragiye, kugeza ku basivili nabo bo mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu. Kigali ikaba ihihibikanira kuburizamo ibi bihano, cyangwa impapuro zo guta muri yombi abanyabyaha bayo; mu rwego rwo kwirinda ko icyemezo kimwe muri ibyo, cyakangurira n’andi madosiye aremereye aba yarasinzirijwe, yakangurwa bikayigiraho ingaruka zikomeye z’ubutabera mpuzamahanga. Izi ngaruka z’ubutabera iyo zishyikiye ingoma yubakiye ku kinyoma nk’iya Kigali, zikaba zitera ingabo mu bitugu abaharanira impinduka mu mitegekere y’igihugu; ku rugero rwo kuba bahirika ingoma ibatwaza igitugu.
Ibihano bisabwa n’Ikigo LANTOS FOUNDATION, kimwe mu bigo by’ibihangange ku isi mu guharanira Uburenganzira bw’Ikiremwa-muntu n’Ubutabera, gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika; birasabirwa Bwana Johnson BUSINGYE Ministri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, na Colonel Jeannot RUHUNGA, ukuriye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha (RIB). Ibi bihano bikaba bishingiye ku ruhare aba bagabo bombi, bagize mu Ishimutwa ry’Umunyapolitiki, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, akaba n’intwari ya filimu “Hotel Rwanda”, Paul RUSESABAGINA, ubu urimo kugaraguzwa agati mu nkiko za Kigali. Ibi bihano bishingiye ku ikomanyirizwa mu bwisanzure n’ubutunzi; bikaba byarasabwe mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubwongereza n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Iki kibazo kikaba gishobora kubera umutwaro Leta ya Kigali; kubera ko ikidashidikanywaho cyo, imbaraga zo gusisibiranya kuri iyi Leta zigenda ziba iyanga, kubera Diplomasiya yayo yatentebutse mu minsi ya vuba aha.
Isi nayo ikomeje guhumurwa amaso, ku isura nyakuri y’ubutegetsi buyoboye u Rwanda; kubera itangazamakuru mpuzamahanga ryahinduye imyumvire ku Rwanda, ibitabo by’abahanga bikaba bikomeje kwisukiranya bivuga akari i murori ku Rwanda, ibyegeranyo na za raporo zivuga u Rwanda mu isura nyakuri bikaba byisukiranya, biherekejwe n’imyanzuro yihanangiriza iki gihugu, ku bibazo bitandukanye bishingiye ku miyoborere igayitse. Ukuri kuragenda gutamuruka umunsi ku wundi na none, ku amateka nyakuri y’urugendo rwa FPR-Inkotanyi kuva mu ishyamba, kugera ifashe ubutegetsi, imiyoborere y’igihugu n’imibanire itari shyashya n’ibihugu byo mu karere. Iyi mibanire ikaba yarakunze kuba isoko y’amakuba yibasiye Abaturage b’ibyo bihugu by’abaturanyi, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko bikubiye mu cyegeranyo cya “Mapping Report”.
Ikigo LANTOS gisabira ibihano abategetsi ba Leta ya Kigali, gifite ikihe gihagararo, ku buryo cyabasha guhagama Leta ya Kigali?
Tom LANTOS witirirwa iki kigo yahoze ari Intumwa ya Rubanda, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni Umunyamerika w’umwimukira, kuko afite inkomoko y’Abayahudi, wageze muri iki gihugu mu mwaka w’1947, aje kuhakomereza amashuri ye ya kaminuza. Uyu rero akaba abarirwa mu bihangange, byanditse amateka muri iki gihugu, yo guharanira uburengazira bw’Ikiremwa-muntu. Uyu muhamagaro akaba yarawukomoye ku mateka ye, yo kuba Umuyahudi wahuye n’akaga kahuye n’abo mu bwoko bwe, muri Jenoside bakorewe n’abaNAZI b’Abadage. Aka kaga akaba yarahuye nako mu gihugu cya Hongiriya, aho yavukiye mu murwa mukuru w’iki gihugu, wa Budapest, ku babyeyi b’abimukira b’Abayahudi. Uyu akaba ariwe muyahudi umwe rukumbi, wacitse ku icumu rya Jenoside y’Abayahudi, wabashije kwesa uyu muhigo, wo gukora uyu murimo wubashywe w’Intumwa ya Rubanda, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Yibukirwa ku magambo meza yigeze kuvuga mu Ukuboza kwa 2007, asobanura ko uburwayi bwe bwa kanseri y’igihogohogo, yari apimwemo mu minsi ya vuba, butamwemerera, kongera kwiyamamariza manda y’Intumwa za Rubanda yari yimirije. Muri aya magambo yashimagije, igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yizemo, akagikuriramo, akacyubakiramo urugo, akagikorera imirimo myinshi, irimo imyaka ikabakaba 30 ari Intumwa ya Rubanda, ndetse n’ubuhirimbanyi ku burenganzira bw’ikiremwa-muntu, ku rwego rw’ibihangange muri iyo ngeri; mu gihe yakimukiyemo ari umukene, inkirirahato ya Jenoside… Ati : “Nta kindi gihugu wabonamo umugisha nk’uyu utari witeze, uretse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”
LANTOS FOUNDATION, kikaba ari ikigo kimwe mu by’ibihangange, byubahwa n’ibihugu by’ibihangange birimo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho gifite icyicaro gikuru; mu guharanira uburenganzira bw’Ikiremwa-muntu n’ubutabera, nk’intego nyamukuru cyubakiyeho. Ibigo byiyemeza imirimo inyuranye, hirya no hino ku isi, by’Abayahudi bikaba bisanzwe bizwiho ubuhangange, no kuvuga rikijyana.
Leta ya Kigali yakunze kwifashisha ibigo n’imiryango y’Abayahudi, mukumvikanisha Jenoside yo muri 1994. Mu mbwirwaruhame zimwe na zimwe z’Abanyapolitiki bayo, cyane cyane umukuru w’igihugu Paul KAGAME, hagiye humvikanamo amarangamutima, yo kwigereranya n’igihugu cya Israeli cyangwa se Abayahudi, hagendewe kukugenekereza amahuriro ya Jenoside y’Abayahudi na Jenoside y’Abatutsi ya 94. Si ibyo gusa, Leta ya Kigali inigamba ko ubuhangange n’uburyo bwo kwivuna abanzi, ibuhwanije n’imigirire y’igihugu cya Israyeli, nacyo gikunze kurangwa n’ubushotoranyi igirira ibihugu bituranyi by’Abarabu, gikingiwe ikibaba n’ibihugu by’uburengerazuba bw’isi, birengera Israeli nk’inzirakarengane ihoraho. Uyu muco ni mahwi kandi, n’imyitwarire ya Kigali, ku bihugu by’abaturanyi; ihora ikangisha kandi igahungabanya yishingikirije iturufu y’abashyigikiwe nabyo, bashaka gusubukura Jenoside, yahagaritse muw’1994, Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu by’ibihangange birebera. Kuba Ikigo cy’Abayahudi cyo ku rwego rwa LANTOS FOUNDATION, cyafatira ibyemezo bikakaye Leta ya Kigali; nabwo bwaba ubutumwa budashidikanywaho ko, iyi Leta ikataje gusatira ibihe byayo bibi! Ubusabe bwo gufatira ibihano BUSINGYE na RUHUNGA, bw’iki kigo ku gihugu cya US, UK n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi; bukaba bufite amahirwe menshi yo guhabwa agaciro, kubera ko Abayahudi bazwiho kugira uruhare rw’ibanga, muri za Leta z’ibihugu by’ibihangange n’imiryango ikomeye ku isi.
Kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi ihorana umutwaro wo kurwana n’ibyaha byakozwe n’ibikomerezwa byayo, icyo iburizamo ni ibihano n’impapuro zo guta muri yombi; nyamara kandi amadosiye ntaburizwamo arasinzirizwa, isaha ni isaha akaba yakangurwa imwe ku yindi !
Mu gihe u Rwanda rwashyirirwagaho n’Umuryango w’Abibumbye, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, rwari rufite icyicaro Arusha; inshingano z’urwo rukiko kwari ugukurikirana ibyaha by’intambara, n’ibyakorewe inyoko muntu, byakozwe kuva ku itariki ya mbere Mutarama 1994, kugeza kuya 31 Ukuboza 1994. Mu inshingano z’uru rukiko ntihigeze havangurwa abakoze ibyaha. Nyamara haje gukorwa irimanganya, rikingiwe ikibaba na ba Mpatsibihugu b’u Burengerazuba; ngo urwo rukiko rwumvikane nk’urwashyiriweho Abahutu bonyine, bashinjwaga gukorera Jenoside Abatutsi. Carla DEL PONTE, umusuwisikazi wigeze kuba Prokireli w’uru Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha we; yagombye no kwirukanwa ku mirimo ye, mu buryo bubi, azira kwibwira ko yari akwiye gukurikirana n’Abakoze ibyaha, ku ruhande rwa FPR-Inkotanyi.
Ibi byatumye n’icyaha gikomeye cy’ihanurwa ry’indege kirengagizwa, muri gihe ariyo mbarutso ya Jenoside ya 94, mu myumvire y’Umuryango w’Abibumbye. Iki cyaha cy’iterabwoba, gifitwemo akaboko n’ibihugu bimwe by’u Burengerazuba, mu nyungu z’imivuno ya politiki y’Akarere. Ibi bihugu by’i Burengerazuba byari bifite inyungu, mu guhirika ubutegetsi bw’Abahutu, zikimika ubw’inyeshyamba z’abatutsi; bwakoze ibishoboka byose ngo izo nyeshyamba zifate ubutegetsi, ariko kandi byiha n’umukoro wo kubusegasira, birwana n’icyabuca intege icyo ari cyo cyose. Icyajyaga guca ubu butegetsi intege, ku ikubitiro, ni ubutabera bwajyaga kugaragaza ibyaha byakozwe n’izi nyeshyamba za RPF-Inkotanyi, mbere na nyuma yo gufata ubutegetsi. Abenshi mu bazikuriye bari gukurikiranwa, bagahagarikwa bagafungwa, harimo n’umukuru wazo Paul KAGAME.
Aya mahirwe yo gukingirwa ikibaba k’ubutegetsi bwa RPF-Inkotanyi, n’ibihugu by’ibihangange bifite akaboko mu ibyaha yakabajijwe; niyo yabaye inkomezi cyangwa se inkingi ya mwamba, y’iyi ngoma yaranzwe n’ibyaha byinshi byibasira inyoko muntu, mu gihugu rwagati no mu bihugu by’Abaturanyi, kuva mu ishyamba, kugeza magingo aya! Ibyegeranyo byakozwe ku byaha bya RPF-Inkotanyi biri ku gatwe k’ibikomerezwa by’iri shyaka, binyanyagiye mu myanya y’inzego zo hejuru z’umutekano n’iza gisivili muri Leta ya Kigali, ntibibarika. Ibyegeranyo bimaze gukorwa ku ihanurwa ry’indege, bikaburizwamo mu buryo bw’amayobera nabyo ntibigira ingano.
Anketi n’impapuro zo guta muri yombi abahanuye indege bo muri RPF Inkotanyi, zasohowe na Juji Jean-Louis Bruguière; zaburijwemo n’indi anketi mpapirano ya Juji TREVIDIC yaje igamije kuyobya uburari kuri icyo kibazo. Nyuma impapuro zo guta muri yombi benshi mu bikomerezwa bya RPF-Inkotanyi, bakabakaba 40, zarasohotse zigamije kubaryoza uruhare bagize mu bwicanyi bakoreye abanyagihugu b’Abesipanyolo. Ariko nazo zahinduwe ubusa mu buryo bw’ubufindo, ba mpatsibihugu babiri inyuma. Umwanditsi w’ibitabo, umusesenguzi n’impuguke mu bumenyi bwa Politiki Charles ONANA yadusogongeje, ku buryo ibihugu by’ibihangange bifasha ingoma ya Kigali, kuburizamo impapuro ziba zasohorewe guta muri yombi ibihangange byo muri RPF Inkotanyi, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Raphaël STAINVILLE, mwakikurikiranira aha kuri uyu mushumi.
Yagize ati : “…Nagize amahirwe yo gucukumbura kuri « Dosiye ya Espagne », mbona byinshi mu bigize iyo dosiye. Abategetsi bo hejuru bo muri dipolomasiya ya Amerika, bashyize igitutu k’u Budage, k’u Bwongereza, n’ibindi bihugu by’u Buranyi, ngo nabyo bishyire igitutu kuri Espagne, nayo ihindukire ibwire Juji wayo Andreya akureho impapuro zita muri yombi, yari yasohoreye Abategetsi begereye KAGAME. Abategetsi b’Amerika, cyane cyane Ambasaderi wabo i Madrid, ntiyakanguriye gusa bagenzi be bari kumwe aho i Madrid ;ahubwo yegereye na Ministri w’Ububanyi n’Amahanga wa Espagne, amukangurira ko ubutabera bwa Espagne buhagarika gukurikirana ibyegera bya KAGAME ! Prokireri w’u Bwongereza yagiye i Madrid, gusaba Juji Andreya gushyira umukono ku mpapuro zemeza ko, ubutabera bwa Espagne butagikurikiranye ukundi ibyegera bya KAGAME ! Uwo mujuji yanze gusinya izo mpapuro ! Umuntu wari wahagaritswe na polisi yo mu Bwongereza (Generali KARENZI KARAKE), kubera impapuro zimuhagarika zamushyiriweho n’ubutabera bwa Espagne yararekuwe, wa mujuji abimenyera mu itangazamakuru ! Nguko uko ibintu biba byitwaye muri izo dosiye !… »
Ni mahirwe ki makeya kuri iyi nshuro ashobora gutuma Leta ya Kigali inanirwa gusisibiranya no kuburizamo ibi bihano bisabirwa BUSINGYE na RUHUNGA ?
Ikibazo cya RUSESABAGINA kirihariye, ndetse gitandukanyije isura n’ibibazo by’ibihano, cyangwa se impapuro zo guta muri yombi Kigali yagiye irwana nazo, ikaziburizamo. Ibyo KIGALI yagiye irwana nabyo bikarangira ibiburijemo, ni ibyaha bikomeye, Abategetsi bayo bagiye bakora ku bufatanyacyaha, cyangwa se bakingiwe ikibaba na ba Mpatsibihugu, ku nyungu runaka. Umwihariko w’ikibazo cya RUSESABAGINA, ni uko ari icyaha cyakozwe na Leta ya Kigali ubwayo, nta bufatanyacyaha cyangwa gukingirwa ikibaba, n’ibikomerezwa cyangwa se Leta z’ibihugu by’ibihangange. Inyungu Leta ya Kigali ifite mu ishimuta rya RUSESABAGINA, yikoreje nk’iyikoreza urusyo rushyushye; ziragayitse kubera ko zishingiye gusa, ku mico y’intege nke z’ubwibone, bw’umukuru w’igihugu Paul KAGAME !
Nta shiti ko biteye ipfunwe, kuba Leta ya Kigali, yakihererana ibihangange byari bisanzwe biyirwanaho, mu gusisibiranya ibibazo bikomeye, ngo byongere biyirwaneho na none, ku kibazo cya RUSESABAGINA. Gushimuta RUSESABAGINA no kujya kumucira imanza za nyirarureshwa, byagaragarira ubasha gusesengura wese, nk’ubusazi bwaganishije Leta iyoboye igihugu, ku bukubaganyi buyambika ubusa; mu gihe yashoboraga kwihanganira utavuga rumwe nayo, nk’uko n’izindi Leta zose, zirimo n’iz’ibitugu ku isi, zirinda guhutaza abatavuga rumwe nazo, byongeye bazinengera hanze y’ubutaka bw’igihugu, zirinda kurushaho gushyira ibintu i rudubi. Ihuzagurika ryagaragaye mu mvugo zivuguruzanya zinashinjanya, zitandukanye za Prezida KAGAME, iza Ministiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta BUSINGYE, n’iz’umuyobozi w’Ikigo cya RIB RUHUNGA mu itangazamakuru; ni igihamya ndakuka ko gushimuta RUSESABAGINA ari igikorwa Leta ya Kigali yahubukiye, kandi ikaba yaratunguwe n’inkurikizi z’iryo shimuta, zageze ku rugero itigeze isesengura mbere y’igikorwa.
Leta y’u Rwanda byakayoroheye kwikuraho uru rusyo yikoreje, rukaba rushobora kuyibera intango y’ibindi bibazo, bishobora kuririra ku kibazo cya RUSESABAGINA, mu buryo iyi Leta itari ibyiteze. Gukemura ikibazo ni inzira imwe gusa, kurekura RUSESABAGINA, maze Prezida KAGAME akihanganira ipfunwe rishingiye gusa ku magambo y’ubwibone no gukangata, yakurikije iki kibazo; mu nyungu gusa zo guhabura abatavuga rumwe na Leta ye, abikuzaho ko nta ntambwe bazigera bamuterana! Ibi byakabaye ari nabyo biri mu mitima y’abagize aho bahurira n’iki kibazo batari Prezida KAGAME; imbogamizi zikaba gusa ko u Rwanda ruyobowe aka wa mugani w’”Umwami w’Abidishyi”. Muri uyu mudeli w’imiyoborere, abakagiriye inama umukuru w’igihugu ni ba mbarubukeye, bahora bazurungutana n’ibibazo bitakabereye umutwaro igihugu, kubera gusa ko bishingiye kuri kamere y’umukuru w’igihugu!
Dore impamvu abashimuse umunyamakuru Cassien Ntamuhanga bagiye kubiryozwa imbere y’amahanga
KAGAME MU GUFATIRA KU RWARA ABARWANYA UBUTEGETSI BWE; NTIYABUZE NO GUSHIMANGIRA KO BO N’AMAHANGA BAMUGEZE KU BUCE !
Yanditswe na Albert MUSHABIZI
Prezida KAGAME yagiranye ikiganiro n’”Abavuga Rikijyana” bazwi mu ndimi z’amahanga nka ba “Opinion Leaders/Leaders d’opinion”, bo mu Akarere ka MUSANZE. Nyuma yo kumara igihe atagaragara kenshi imbere y’abaturage benshi, bikagera aho abikwa n’abanyapolitiki bamwe na bamwe ; uwavuga ko uyu ariwo mubonano n’urwego rwegereye cyane abaturage, utandukanye n’ibirori yari asigaye abonekamo nka kibonumwe, yaba atangiriyeho, ntiyaba ari kure y’ukuri.
Mu ijambo yagejeje kuri aba “bavuga Rikijyana”, yafatiye ku rwara abarwanya ubutegetsi bwe cyane cyane abari mu mahanga, ataretse n’abari mu gihugu, ko gahunda zabo zidatera intambwe, kubera ubukene n’imibereho mibi y’ishyanga. Ariko muri kwa kwivuguruza kwe, kutajya kubura mu mbwirwaruhame ze ku giti cye, arutisha izo yateguriwe n’ababishinzwe; ntiyabuze no kugaragaza amarangamutima, y’uko abo batavuga rumwe nawe, bamugeze ku buce, bo n’amahanga babwira ibyo we yita ibinyoma ku miyoborere y’igihugu cy’u Rwanda.
Ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bakorera mu gihugu, yaciye amarenga yerekeza ku mpirimbanyi Aimable KARASIRA iherutse gutabwa muri yombi, n’abandi bahirimbanira uburenganzira bw’abaturage mu buryo bumwe nawe; ko basara bavuga, bakabareka bakavuga, igihe cyagera bakarenga umurongo utukura; bakibona mu buroko. Aya magambo akaba asa neza n’ayo Prezida wa Repubulika yigeze na none kuvugira ku munyapolitiki Victoire INGABIRE, amugenekerezaho ko yahawe igihe cy’ukwezi kwa buki, ko kuvuga ibyo yishakiye, ariko akaba ari hafi gusohoka muri uko kwezi kwa buki, akabiryozwa ! Bwarakeye biraba !
Ni koko se abahunze igihugu, bari mu mibereho mibi muri rusange, ugereranyije n’imibereho umunyarwanda uri mu gihugu, yashyizwemo n’imiyoborere ya FPR-Inkotanyi !?
Agitangira imbwirwaruhame ye, Prezida KAGAME, yumvikanye annyega, abamuhunze ko babayeho ubuzima bubi, bakaba badafite imirimo myiza bahoranye mu gihugu. Yatangiriye ku nzego zo hejuru, atanga urugero rw’abahoze ari abajenerali n’abaministiri, ubu babayeho nabi cyane; bakaba icyo bitura ubwo buzima bubi, ari ugusebya u Rwanda. Yakurikijeho ingero z’abashoferi n’abarimu, yemeza ko abo bose iyo bahungiye, babayeho ubuzima bubi cyane, buri inyuma y’ubwo bahozemo. Ibi bikaba byenda gusa neza n’indi ncyuro, Prezida KAGAME yigeze kwerekeza ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe; abita “abikorezi b’amakarito” mu bihugu by’Uburayi n’Amerika, biha gushaka kumugamburuza, badashinga.
Ni koko amahanga arahanda, kandi ntacyaruta gakondo ! Kuba Prezida KAGAME yasetse impunzi, zahunze ubutegetsi bwe nawe yarigeze kuba yo, ibyo ubwabyo ni ikibazo ku muyobozi w’igihugu cye, unnyega abaturage be, ku ngaruka z’ibibazo barimo, byananiwe gukemurwa n’inzego akuriye! KAGAME mukwishongora kubamuhunze, ko batigejeje aho bari bakiri mu gihugu; yaba yiyibagije ko abarangaye gukiza amagara yabo, igihe byari ngombwa; barimo kuborera mu magereza y’igihugu ku kamama, abandi bakaba barabuze aho bamenera kubera guhozwaho ijisho no kunyagwa ibyangombwa by’inzira, abandi bakaba barishwe, abandi bakaba baratindahajwe ku rugero rwo kugirwa ibisenzegere!
Abaturage Prezida KAGAME yabwiraga muri rusange; bazi neza icyo ababa hanze y’igihugu, bamariye imiryango yabo iri mu Rwanda, iri mu bukene, bwatewe na za gahunda zinyuranye z’imiyoborere ya FPR-Inkotanyi. Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 cyajegeje isi yose, maze kigashyira hanze isura nyakuri y’ubushobozi bwo kubaho bw’Abanyarwanda, abafite bene wabo bari hanze bashobora kuboherereza udufaranga two kwikenura, barushije amahirwe abatabafite. Muri gahunda ya “Ngwino urebe” ikangurira Abanyarwanda gutahuka mu gihugu, abategetsi b’u Rwanda ntibahwema gukangurira, Abanyarwanda bari hanze gutahuka bagahabwa ibyangombwa, maze bagasubira hanze guhahahirayo, bazirikana guteza imbere igihugu cyabo.
Abanyarwanda benshi bahunze n’imibereho mibi, badafite izindi mpamvu zabahagurukije mu gihugu, banyanyagiye mu bihugu bituranyi n’u Rwanda! Ubwo imipaka yafungwaga hagati y’u Rwanda na Uganda; byagaragaye ko Abanyarwanda benshi bajya gushaka imibereho mu bihugu bituranyi, kubera ko ubuzima bw’umunyarwanda muri rusange, buri hasi cyane ugereranyije n’ibihugu bituranyi. Abandi bakaba bigira mu bihugu bituranyi, gushaka aho bakorera ubushabitsi badashyirwa ku nkeke; bakimura ubushabitsi bwabo, bakajya gukorera mu bihugu bituranyi bahunga imisoro y’umurengera, ruswa itonesha bamwe ikibasira abandi… Kugenda kugeza iyo mu majyepfo y’Afrika mu bihugu bya SADC, impunzi z’Abanyarwanda z’ubukungu ziruzuye, zagiye gushaka amahirwe mu bihugu byorohereza abaturage !
Prezida KAGAME yagaragaje igishyika atewe n’“Ubwigenge na Demokarasi”, na cyane ko ari ibyo byombi abahunze igihugu basobanurira amahanga, maze akabafasha muri gahunda zabo zirwanya ubutegetsi bwa Kigali.
Agitangira imbwirwaruhame ye, Prezida KAGAME wari wifitemo umujagararo, yibagiwe gusuhuza ba Nyakubahwa bari mubamuteze amatwi, aza kubyibuka hanyuma abasuhuza bya nyirarureshwa, bamwikirizanya amashyi nk’uko bisanzwe mu muco wa Kigali. Mu kwerekana ko abahunze igihugu bagiye bashaka gusubiza u Rwanda habi, byabananira bakamenengana kujya kwicwa n’umukeno, yifashishije imvugo-shusho y’abazamuka icyobo. Kuri iyi mvugo-shusho y’icyobo yagenekereje ko muw’1994 u Rwanda rwari ruri ku ndiba yacyo. Iyi ikaba ari ya myumvire ihengamye, iyobya abantu kubona u Rwanda, nk’aho rutangira amateka muw’1994. Maze amateka ya mbere y’uwo mwaka, akaba agomba gukomozwaho gusa, igihe havugwa ibihe by’icuraburindi igihugu cyanyuzemo. Prezida KAGAME yagaragaje ko kuva muw’1994, FPR-Inkotanyi yafata igihugu, kugera muw’2010; mu buyobozi bari bifitemo abubaka n’abasenya! Abasenyaga bakururaga berekeza ku ndiba y’icyobo, n’aho abubaka berekeza kukuva mu cyobo. Abo bakururaga berekeza ku ndiba y’icyobo, nibo baje kujya hanze y’igihugu, bakaba bahahoneye, ari nako bakomeza kugisenya bakivuga nabi.
Prezida KAGAME, kandi ntakubica ku ruhande, yerekanye ko n’ubwo, aba barwanya igihugu bazahajwe n’imibereho mibi; nyamara batabuze kuba, ibyo we yita ko babeshyera igihugu, bakinenga imiyoborere, babasha kubyumva kimwe n’amahanga, yikiriza intero yabo. Mu ntero yabo bumvikana n’ayo mahanga, harimo ko mu Rwanda hatarangwa “Ubwigenge na Demokarasi.” Nyamara we akaba abona ko abo bashaka, kuza gufatanya na ba bandi bahunze igihugu, kwigisha u Rwanda “Ubwigenge na Demokarasi” batazabigeraho; kubera ko abaturage bamaze gusobanukirwa neza batazabibemerera. Yashimagije abaturage ko intambwe nziza igihugu kigezeho ari ukubera bo; anashimagiza inzego z’umutekano yageraranyije n’”uruganda” rutunganya abagerageza impinduka bitwaje intwaro. Ngo izo nzego z’umutekano –ingabo, polisi,…” zabatunganyije neza kuburyo ubu batagiteye ubwoba, kubera ko basigaye ari ngerere!
Imbwirwaruhame nk’iyi mu Akarere ka Musanze, ahahozwe hazwi nko mu “Ruhengeri” kuki ?
Amateka y’aka gace, Prezida KAGAME yavugiyemo imbwirwaruhame nk’iyi si meza cyane, ku ishyaka rya FPR-Inkotanyi riyoboye igihugu. Aka gace kari mu mfuruka y’Amajyaruguru y’u Burengerazuba bw’igihugu, kahuye n’ibyago byinshi mu rugamba rwagejeje FPR-Inkotanyi ku butegetsi. Ni akarere kazahajwe n’iyo ntambara, kubera ko gaturaniye ibirunga, byari byaritabajwe n’inyeshyamba z’Inkotanyi, nk’agace keza ko kurwaniramo intambara y’ibitero-shuma bizahaza abaturage, kakaba indiri nziza y’ubwihisho nyuma y’ibyo bitero. Inkotanyi zifata igihugu abaturage b’aka gace ntibaziyumvagamo na buke, bituma abagabaga ibitero bizwi nk’iby’Abacengezi, byari bigamije kugamburuza ingoma yari ikiri nshya y’Inkotanyi; bakifashisha, biranabahira bakorana neza n’abo baturage. Mugukemura ikibazo cy’aba bacengezi, aba baturage bahahuriye n’akaga; kaberekeje ku myitwarire yo kuba abantu bumva cyane ubutegetsi bw’Inkotanyi, bitari ukubwiyumvamo nyakuri, ahubwo bishingiye kukutifuza icyazabagarurira ubugira gatatu, umuze bakomora ku Inkotanyi zabasigiye ihahamuka, ko zitera itabi zititangiriye itama.
Aka Akarere ka MUSANZE, ubu kazahajwe n’umuze gakomora kukuba, u Rwanda rwarivumbuye kuri Uganda rugafunga umupaka; maze ubuhahirane kagiriranaga n’igihugu cya Uganda, bukagenda nka nyomberi. Ubuhahirane bw’ibihugu bituranye, ni amahirwe ku baturage baturiye umupaka; kuyabuzwa ku maherere bikaba ibyago bitagereranywa.
Mu gihe Prezida MUSEVENI yavaga i Gatuna guhura n’abayobozi b’ibihugu bitatu by’u Rwanda, Angola na RDC/DRC, bagerageza kureba uko ikibazo hagati y’ibihugu bituranyi cyakemuka, imipaka igafungurwa, ubuhahirane bukagaruka; yahagaritswe n’abaturage ba KABARE, bamuhata ibibazo, bamusaba kugarura umubano n’igihugu gituranyi, bakizahurira ubuhahirane. Ibi byari ngombwa, na cyane ko abo baturage ba KABARE, bashoraga ibiribwa mu gihugu gituranyi, bigateza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ndetse bakibonera n’ababakorera imirimo bavuye mu Rwanda. Prezida MUSEVENI yisobanuye mu kubaha abaturage be, nk’ubafiteho inshingano, ahamya ko ananizwa n’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda, kirangwa n’uburyarya kuva kera.
Mu gihe cyo kwiyamamariza intebe y’umukuru w’igihugu, mu ntango z’uyu mwaka; abaturage ba KISORO ihabanye n’Akarere ka MUSANZE, bahase ibibazo Prezida MUSEVENI, bamugaragariza ko batishimiye ifungwa ry’imipaka, bagiriyemo igihombo gikomeye ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, bamubaza aho ageze akivugutira umuti. Prezida MUSEVENI, nk’ufite inshingano ku baturage be, yaberetse ko ikibazo kirimo kivugutirwa umuti, icyakora noneho yirinda kwerura ko byose bihagamwa n’u Rwanda. Aya mahirwe abaturage ba KABARE na KISORO, ku ruhande rwa Uganda, bafite yo kubaza Prezida wa Repubulika impamvu batungukira mu nyungu z’imihahirane n’igihugu gituranyi; abaturage bo ku ruhande rw’u Rwanda ntibayafite na mba. N’uwarota kubyijujutira ntibyamugwa amahoro ! Barabyihanganira bikabashengura umutima, nyamara ni nabo bahombye cyane; kubera kuri bo, ubu buhahirane bwazambijwe bwabakururiye igihombo cyo kwiteza imbere mu bushabitsi, hiyongereyeho n’umuze w’inzara n’ubushomeri.
Prezida KAGAME azi neza ko Abaturage b’Akarere ka MUSANZE, n’ubwo batatinyuka kwinubira ingaruka z’icyemezo kigayutse, u Rwanda rwakoreye agahimano rufunga imipaka iruhuza na Uganda; bitababujije kubashengura umutima. Ntibyaba ari ukuraguza umutwe cyane umuntu atekereje ko uruzinduko rwa Prezida KAGAME muri aka karere, guhurirana n’ishimuta ry’umusirikari wa Uganda, wari wibereye ku burinzi ku ruhande rw’igihugu cye; ari rimwe mu mayeri yo gukomeza kurangaza Abaturage ko, icyemezo cyo gufunga imipaka u Rwanda rwafashe gikwiye, kubera ko rufite umuturanyi mubi.
N’ubwo Prezida KAGAME yashimagije abaturage, ko abarwanya igihugu batatera intambwe, kubera ko abaturage bazi neza icyo bashaka, bakaba bashyigikiye ubuyobozi bwabo; ku rundi ruhande u Rwanda ruhangayikishijwe, n’iterambere ry’umubano wa RDC/DRC na Uganda ukomeza gutera intambwe, ku rugero rwo kuzibona ruhejwe, mu gace k’Amajyaruguru ya Kivu muri RDC/DRC rwari rwaragize indiri, rwitwaje gucunga umutekano warwo. Mu cyumweru gitaha Prezida Felix TSHISEKEDI wa RDC/DRC arahurira i KASINDI na mugenzi we wa Uganda, MUSEVENI. Bagiye gusinyana amazezerano y’umuhanda Uganda igomba kubaka uhuza iki gihugu n’umujyi wa GOMA. Ibi bivuze ko ikibazo cy’ubuhahirane u Rwanda rwari rwarateje, bigatera igihombo igihugu cya Uganda n’icyambu cya MOMBASA, cyanyuzaga ibicuruzwa muri Uganda no mu Rwanda, bijya mu Burasirazuba bwa RDC/DRC; kigiye kuvugutirwa umuti. Uganda na Kenya bikaba bizagira imitwe y’ingabo, zigarura amahoro muri Kivu y’Amajyaruguru, muguha umutekano icyo gikorwa remezo; ibitazagwa neza u Rwanda ruhorereye imitwe myinshi y’inyeshyamba, rukanaba ku butaka bwa RDC/DRC mu buryo bwihishe.
Gucungira umutekano hakurya y’umupaka bizaba inzozi, aho u Rwanda rutanahwemo gushinja Uganda ko ikorana n’imitwe irurwanya. Ibyo u Rwanda rwakoze ku gahimano rufunga umupaka, bishobora kurukururira akato, kazakomeza kurugiraho ingaruka ku bukungu, cyane cyane abaturage baturaniye umupaka. Uwagendera kuri ibi byose, yagenekereza guha umuzi n’umuhamuro, ingingo zari mu mbwirwaruhame ya Prezida KAGAME, imbere y’Abavuga Rikijyana mu Akarere ka MUSANZE !
Mu bihe bidasanzwe, uburemere bw’akazi Amb mushya w’Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré agiye guhura na ko
Musanze: Paul Kagame yongeye kwikoma abanyarwanda baba hanze n’ibihugu bibacumbikiye
Yanditswe na Arnold Gakuba
Ku itariki ya 11 Kamena 2021, Perezida Paul Kagame yagaragaye mu majyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Musanze aho yavugiye yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo y’abayobozi 47 ba gisirikare na polisi mu Ishuri Rikuru rya gisirikare (RDF Command and staff College) riherereye I Nyakinama nyuma akaganira, ku gicamunsi, n’abavuga rikijyana (opinion leaders) bo mu turere twa Rubavu na Musanze. Aho hombi, Paul Kagame yavuze kuri byinshi ariko cyane cyane agaruka ku mutekano w’u Rwanda n’uw’akarere aho yongeye kwikoma abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda ndetse n’ibihugu babamo. Paul Kagame utarigeze asuhuza abayobozi batandukanye, nk’uko asanzwe abigenza ageze aho yaganiriye n’abavuga rikijyana, kuko yasaga nunaniwe cyangwa umuntu ufite byinshi mu mutwe; yabyibutse nyuma maze ahita yikomereza. Aho naho yagarutse cyane ku banyarwanda baba hanze ndetse n’abatavuga rumwe nawe muri rusange.
Mu ijambo yavugiye muri Military Academy i Nyakinama, Paul Kagame yagaragaje ko atishimiye uburyo abasirikare barangiza muri iryo shuri baba badafite ubumenyi mu ikoranabuhanga ngo maze babukoreshe mu kurinda umutekano w’igihugu aho yagize ati “Ningaruka nkasanga ibyo bidakorwa muzajya mu kaga gakomeye“. Maze amashyi ngo kacikaci. Ibyo yabibwiye abayibozi b’iryo shuri, ab’ingabo ndetse n’abashinzwe uburezi.
Kuri Paul Kagame ngo ikoranabuhanga rizamufasha mu gucunga umutekano w’akarere nk’uko yashatse kwigira umupolisi w’akarere k’ibiyaga bigari. Ikibabaje kurusha ibindi ni uko amaze kuvuga ayo magambo, abari bitabiriye ibyo birori ndetse barimo n’abayobozi babwiwe ko bazabona akaga gakomeye bahise bamuha amashyi. Iki kirerekana urwego rubi rw’ubwoba abanyarwanda bamaze kugezwaho, aho babwirwa ko bazagirirwa nabi bakabishimira (gukoma amashyi mu Kinyarwanda uko byahoze byakorwaga ari uko abantu bishimiye ibyo babwiwe, kereka niba mu Rwanda rwa Paul Kagame byarahinduye inyito).
Paul Kagame yongeye kandi kuvuga ababaye cyane ko atishimiye abasirikare bahabwa amasomo nk’ayo atangirwa mu Military Academy ndetse n’ahandi hatandukanye mu mashuri ya gisirikare akomeye yo hirya no hino ku isi, dore ko Paul Kagame ashoramo akayabo kugirango arebe ko umutekano we warushaho gucungwa, nyamara ngo abababazwa n’uko abarangiza ayo masomo bamwe batoroka igihugu bakajya mu bindi bihugu. Paul Kagame yavuze ko bagerayo bagakwiza ibihuha ku Rwanda (nako kuri Paul Kagame) ngo babone uko bakirwa neza ndetse bagahabwa umwanya wo kwiteguriramo guhungabanya umutekano we. Paul Kagame akaba ababazwa n’uko yigisha abasirikare ibyo kumucungira umutekano maze ahubwo bigatuma bamwe bawumubuza. Yabivuze muri aya magambo “Hari abantu barangije nk’uko namwe mwarangije, nyuma kubera ibibazo byabo bwite by’ubugizi bwa nabi bifitemo bakajya mu bihugu twita iby’inshuti (aha bahise berekaba amabendera y’ibihigu bitandukanye bagaragaza arimo n’irya Uganda) babeshya byinshi maze bakakirwa. Abo bantu bakaba aribo baduteza umutekano muke”. Paul Kagame yavuze ko icyo ari ikibazo kimukomereye ko kandi ibyo birushaho kugenda biba. Aha twakwibaza kandi nawe yakwibaza impamvu ibitera. Ese ntabwo yaba ariwe nyirabayazana?
Ikibazo cy’umutekano kandi Paul Kagame yongeye kukigarukaho mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikijyana bo mu turere twa Rubavu na Musanze. Paul Kagame yavuze ko kuva muri 1990 ugera muri 2010, u Rwanda rwari rufite abubaka n’abasenya. Nyamara ariko mu ijwi rye, yibanze cyane mu myaka ya 1997, 1998 na 1999; imyaka ikomeye cyane mu mateka y’intara y’Amajyaruguru aho abaturage bari aba perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi bishwe umusubizo. Paul Kagame yiyemerera rwose ko abo bantu basenya cyangwa basenye abazi neza. Yashimangiye kandi ko bamwe bahari, ko ngo ariko abenshi bafashe inzira bakigendera. Aha twakwibaza niba noneho Paul Kagame yaba agiye kwemera ko ababikoze bagiriye nabi izo nzirakarengane bibihanirwa cyangwa se niba nawe yakwemera ko yabigizemo uruhare? Niba atari ukwigira nyoninyinshi cyangwa kuyobya uburari? Ese abahunze baba baratinye ko bagiye gushyikirizwa ubutabera cyangwa hari izindi mpamvu?
Ku bijyanye n’abahunze u Rwanda, ngo basize barushenye nk’uko Paul Kagame yabivuze, yavuza ati “nta n’umwe n’umwe rutoki umeze neza kuruta uko yagiye ameze“. Aha Paul Kagame arashimangira ko ukora nabi wese nta mahoro agira aho yajya hose. Twakwibaza rero niba we iyo agirira nabi abanyarwanda ajya yibuka ko iyo nabi izamugaruka! Mubo Paul Kagame avuga ko bavuye mu gihugu bagisenya avugamo abari abaminisitiri ndetse n’abari abayobozi b’ingabo (ndetse barimo n’abajenerali). Paul Kagame yongeye guhamya ko abahunga u Rwanda babeshwaho n’ibinyoma mu bihugu bajyamo, ko ngo ariko ibinyoma byabo byanze gukora. Maze amashyi ngo kaci kaci. Ibi bigararaza abayobozi u Rwanda rufite ubu kuko ni abayobozi b’inkomamashyi, bashimagiza ibyo Paul Kagame avuze byose kabone n’iyo avuze ko ari bubagirire nabi nabwo bakoma amashyi. Ni akumiro!
Kagame yasabye ibihugu bifatanya n’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano kutagaruka inyuma ngo batere inkunga abashaka guhungabanya umutekano bagize uruhare mu kubaka. Aya magambo aragaragaza ko Paul Kagame yaba afite ubwoba bw’abasirikare bagenda bamucika uruhongohongo kubera kubona ko umutekano w’ubuzima bwabo ugerwa ku mashyi maze bagahungira mu bihugu bisanzwe bifatanya n’u Rwanda. Aha twakwibaza n’iba umutekano w’ubuzima bwa buri muntu utangana kuko Paul Kagame ashaka umutekano we ariko akaba atifuza uw’abandi. Ubundi iyo umuntu ashaka umutekano yagombye kuwuha abandi kuko ngo icyo utanga aricyo uhabwa. Paul Kagame arasabwa guha abasirikare bakuru ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange umutekano kugirango nawe azawubone. Ikindi nanone ni uko agomba guha ibihugu by’abaturanyi n’inshuti umutekano kugirango na we awubone. Guharanira umutekano kwa mbere ni ukutavogera ubusugire bw’ibindi bihugu nk’uko byakunze kugaragara mu mikorere ya Paul Kagame.
Aganira n’abavuga rikijyana, Paul Kagame yerekanye ko abanyarwanda batari mu Rwanda atari abanyarwanda aho agira ati “abanyarwanda ibyo barabirenze“, akoresha ijambo “abanyarwanda” ashaka kwerekana ko abatari mu Rwanda batakiri abanyarwanda. Icyo ni kimwe mu bibazo bikomeye ubutegetsi bwa Paul Kagame bufite, abatavuga rumwe bose na Paul Kagame abambura ubunyarwanda, akababona nk’abanzi maze akabona uko abagirira nabi. Imiyoborere nk’iyo ntaho ishobora kugeza igihugu usibye kukigumisha mu rwobo nk’uko Paul Kagame yabyivugiye ko “u Rwanda ruri mu cyobo” nyamara akabeshya abanyarwanda ko cyaruvuyemo nyamara arimo kurushaho kubatsindaguramo.
Paul Kagame yiyemereye ku mugaragaro ko abanyarwanda baba hanze ngo hasigaye mbarwa kuko ngo afite “uruganda” (Factory) abashyiramo. Aha yonyeye kwiyemerera ko abanyarwanda benshi baburirwa irengero baba abo mu Rwanda imbere mu gihugu cyangwa se baba abo hanze mu bindi bihugu, bose ariwe ubanyereza. Ayo magambo nayo yavuzwe maze “abayobozi” bakoma amashyi. Ngaho aho u Rwanda rugeze aho umuyobozi, Perezida w’igihugu yigamba ko yica abenegihugu maze agahabwa amashyi n’abandi banyagihugu. Birababaje!
Paul Kagame yasabye abasirikare barangije amasomo kutareba ibintu nk’uko abandi nabibonye ahubwo ko bagomba kubireba ku buryo butandukanye n’ubwabo. Aha Paul Kagame ariyibagiza ko guhindura ibibera mu Rwanda ariwe byakagombye gutangiriraho dore ko bavuga ngo “umwera uturutse ibukuru bwira wakwiye hose”. Imikorere myiza y’abayobozi bakuru n’ingabo izashyigikirwa kandi iterwe inkunga n’imikorere myiza y’ababayobora, Paul Kagame.
Paul Kagame yongeye kwemeza ko abaharanira demokarasi mu Rwanda ntacyo bazageraho; akarya jambo ngo “binyuze mu zihe nzira, iya demokarasi se, iy’amasasu se, barabashuka! Paul Kagame akomeje kwerekana ko ariwe kamara wo kuyobora u Rwanda maze abidishyi nabo bâti “karame mwidishyi”. Kuba mu Rwanda ni gucisha make ukemera ibyo utegekwa na Paul Kagame nta guhigima, uko Paul Kagame agira ati “uwashaka yacisha make tukabana“. Ngayo amatwara ya Paul Kagame. Dusoze iyi nkuru tugira turi “Abanyarwanda dukeneye gushyira hamwe kugirango twubake u Rwanda rugendera kuri demokarasi, rufite amahoro n’umutekano birambye aho buri munyarwanda wese azagira uburenganzira busesuye mu gihugu cye“.
Rwanda: Imanza n’amadosiye ashobora gushibukana ubutegetsi.
Ingaruka za Covid-19 zishobora gutuma za Leta zirenga 20 zihirima
IBYA CSP INNOCENT KAYUMBA WAHOZE UKURIYE MAGERAGERA, BISHOBORA KUGIRA IMPU EBYIRI!
Yanditswe na Albert Mushabizi
Birasanzwe ko gereza zifashisha impano z’abagororwa zitandukanye, muri za serivisi zikenerwa muri gereza ubwazo; hakaba n’ubwo baherekezwa gukora imirimo hanze ya gereza, muri gahunda z’imirimo yo kongerera gereza ubushobozi bw’umutungo. Ku makuru The Rwandan yashoboye gukura muri gereza ya Mageragere, ni uko umugororwa Olivier AMANI, ufungiwe ibikorwa by’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga, hejuru yo kwifashishwa mu kuzahura ibyabaga byazambye mu ikoranabuhanga muri Gereza ya Mageregere; uwahoze ari umuyobozi w’iyo gereza CSP Innocent KAYUMBA, yamwifashishije mu gucucura umugororwa w’Umwongereza uhafungiye, bifashishije ikoranabuhanga. Ubu bujura CSP Innocent KAYUMBA akaba abukurikiranyweho mu nkiko zo mu Rwanda.
Olivier AMANI ubusanzwe ni umuhanga wabinonosoye mu mashuri, akaba n’inkerebutsi yihinze by’akarusho mu iby’ikoranabuhanga. Uyu akaba asobanukiwe n’ibyo kwiba amakuru, no kuvogera gahunda za mudasobwa –ibizwi mu ndimi z’amahanga nka “hacking”- zifashishwa n’ibigo bitandukanye, akazinjirira yikorera ibyo adafitiye uburenganzira, bigateza ibyo bigo ibibazo by’umutekano n’ibihombo! Akaba yarageze muri iyi gereza ya Mageragere, ku ibyaha yafatiwemo bijyanye n’ubu bukerebutsi.
Yabanje kwitabazwa, we n’abandi banyururu basobanukiwe n’iby’ikoranabuhanga bari bafunganywe; mu gufasha Gereza gukemura ikibazo cyo kwihutisha ingemu yohererezwaga abagororwa, mu buryo bw’ikoranabuhanga, icyemezo cyafashwe n’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda (RCS), mu ngamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Maze icyo kibazo gikemurwa neza ayoboye bagenzi be b’abagororwa; babasha gufasha abashinzwe ikoranabuhanga muri gereza. Nyuma umuyobozi akimubonamo iyo mpano, yafashe umugambi wo kumwifashisha mu kwinjirira amakarita ya banki y’Abagororwa, aba abitswe na Gereza. Uyu mugambi w’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga, ukaba waracucuye umugororwa w’Umwongereza, ufungiye muri iyo gereza, akabakaba miliyoni 9 n’ibihumbi 100 z’amafaranga y’amanyarwanda.
CSP Innocent KAYUMBA, usanzwe uzwiho ubugome bw’iyicarubozo ku banyururu, yatinyuye Olivier AMANI, amwimenyereza gahoro gahoro muri twa serivisi twa nyirarureshwa, yamusabaga kumufasha gukemura kuri telefoni na mudasobwa. Yahise yigira inshuti n’umujyanama wa Olivier AMANI, ibyateraga igishyika uyu mugororwa, kubera ubugome bw’indengakamere, uyu muyobozi yari azwiho n’abagororwa bose. Ubu bufasha Olivier AMANI, akaba yarabutangiraga ahagenewe abagororwa gushyikiraniramo n’abayobozi ba gereza, ndetse hanyuma akajya abikorera mu biro bya CSP Innocent KAYUMBA. Mu busanzwe bikaba byari ikimenyabose ko umugororwa utumiwe mu biro bya CSP KAYUMBA, aba agiye guhura n’akaga gakomeye k’iyicwarubozo! Nyuma uyu muyobozi yaje kugeza igitekerezo cye, cy’ubujura ku mugororwa; umugororwa ntiyazuyaza kumushwishuriza ko mu ibyo akerebutsemo, ibyo atabifitiye ubushobozi. CSP KAYUMBA, wari ufite amakuru y’imvaho ko AMANI yashobora uwo murimo, ntiyamuhaye agahenge; ahubwo byaziyemo no kumushyira ku nkeke z’iterabwoba, birangira AMANI yemeye kumufasha muri uwo mugambi, wo kwiba ku makonti y’abanyururu, bifashishije amakarita aba abitswe na Gereza.
Iki gikorwa, CSP KAYUMBA akaba atarabuze kukigiramo ubuhubutsi bwinshi, kubera ko yagikoze bibonwa n’abakozi batandukanye ba gereza yari ayoboye, nk’uwari ushinzwe kubika ayo makarita ya banki na za telefoni z’abanyururu, ushinzwe umutekano we, ushinzwe amakuru muri gereza… Kwizera ko umubare w’abakozi runaka wakugirira ibanga, mu gikorwa cy’ubujura nk’iki, ngo ni uko wigize umugome utinyitse, mu gihugu nk’u Rwanda, aho buri umwe aba ari maneko w’undi; bikaba ari ugukabya kwibera indangare. Aha tukaba twahamya ko inyota y’ifaranga, n’umutima wo gucuza iby’abandi utavunikiye; yahumye amaso y’umutima, CSP KAYUMBA.
Uko CSP KAYUMBA yaje gufatwa, n’iki cyaha kikananirana kuba cyazinzikwa mu kumurengera, cyangwa kurengera isura y’urwego akorera; nabyo ni ikindi cyo kwibazwa. Gusa ikizwi ko ni uko, uyu mugabo yabaye inkoramutima, kandi agakorera hafi y’umusirikari mukuru, uzwi cyane mu bikorwa by’iyicarubozo mu Rwanda, witwa GACINYA RUBAGUMYA. Mu Rwanda, kuvuga ko runaka yajyanywe “Kwa Gacinya”; ni nko kuvuga ko ari mu makuba akomeye aganisha ku rupfu; ku mpamvu z’uko mu gihugu no hanze yacyo, huzuye ibimuga n’ibisenzegere, kubwo kuba barigeze gufungirwa “Kwa Gacinya” bakahakorerwa iyicarubozo. “Kwa Gacinya”, aha niho uyu mugabo, yashiriye ibinya byo kwica urubozo. Abantu bakoreshejwe imirimo nk’iyi, bakunze kuba bazwi kandi barengerwa na ba shebuja; iyo bitabaye ibyo, hari n’ubwo ziba zabyaye amahari, uwakamurengeye nawe wenda akaba ari mu bihe bye bibi byo kurukwa n’ingoma, nk’uko tumaze kubimenyera mu muco w’imiyoborere ya RPF-Inkotanyi. Tutiyibagije ko na none abakoreshejwe amahano n’inzego z’ibanga z’ingoma ya Kigali , bakunze kutagira amaherezo meza; kubw’uko hari igihe amabanga y’ibikorwa bibi baba babitse, akenerwa kubungabungwa, ari uko bavanywe ku isi.
Olivier AMANI nawe si umugororwa usanzwe, kuburyo atakoreshwa mu mikino, yo kwigizayo umugabo nka CSP KAYUMBA; wenda ibyo tubona bikaba atari nawe wabikoze, arenganywa. Uyu mugororwa yabaye muri byinshi, akorana ibyaha by’ubujura bwe bwifashisha ikoranabuhanga, n’abantu bakomeye barimo n’abashinzwe umutekano. Abo yambuye za mudasobwa zabo, dore ko nazo yazikanikaga, bagatanga ibirego, bikaburizwamo byo gukingirwa ikibaba ntibagira ingano. Uyu mugororwa ni umwana bwite wa RCS CGP Juvenal MARIZAMUNDA; umwe mu bayobozi bakuru b’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda. Dufatiye ingero ku mayeri yakoreshejwe n’ingoma ya RPF-Inkotanyi, mu gukubita hasi no kwikiza, abatagikenewe muri sisitemu; ibya CSP KAYUMBA bishobora kuba ari ukuri, cyangwa se ahimbirwa ibyaha. Mu buryo ubwo ari bwo bwose, Abanyarwanda bagombye kuzirikana ko uwo ingoma ya Kigali, itarakaranga, iba ikimushakira ibirungo!
Ni mpamvu ki bashaka kuburanishiriza Idamange i Nyanza? Ni irihe tegeko yabatsindisha ntaburanireyo?
Ikoranabuhanga RYAMBITSE UBUSA UBUTEGETSI BW’IGITUGU~ Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo buriyongera
Mubaraka umugambanyi kabuhariwe/Maneko ukomeye/Avugwaho kurigisa Joseph Harelimana
Nyuma yo gushyirwa mu majwi ashinjwa ubugambanyi, ubushimusi, n’ibindi muri video ziri hano hejuru, Eduard Mubaraka yisobanuye muri video iri hano hasi.
Umubonano wa Tshisekedi na Kagame uhatse iki?

Yanditswe na Arnold Gakuba
Kuri uyu wa 25 Kamena 2021, haravugwa uruzinduko mu mujyi wa Rubavu wahoze witwa Gisenyi ukaba uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda rwa Perezida Felix Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo wakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame. Amakuru atandukanye aremeza ko urwo ruzinduko rwaba rugamije kureba no kuganira ku ngaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ngo abo bakuru b’ibihugu byombi barebere hamwe uko bagirana ubufatanye mu guhangana nazo nk’uko byatangajwe na BBC ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye bya Leta ya Kigali n’iya Kongo.
Uru rugendo rw’aba ba Perezida bombi, Felix Tshisekedi wa Kongo i Rubavu kuri uyu wa gatanu n’urwa Paul Kagame ruzaba ejo i Goma zatunguye benshi kuko nta makuru yigeze atangwa kuri urwo ruzinduko ndetse bikaba nta no guhwihwiswa kwabayemo. Umuntu yakwibaza impamvu rwagizwe ibanga kugeza ku munsi warwo wa nyuma. N’ubwo benshi bemeza impamvu nyamukuru yarwo ari iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, tuributsa ko Nyiragongo yatangiye kuruka ku wa 22 Gicurasi 2021, hakaba hashize ukwezi kurenga nyamara aba bakuru b’ibihugu bombi bakaba batari barigeze gutangaza ko bazahura ngo baganire ku ngaruka zabyo.
Igitunguranye cyane kandi cyatera buri wese kwibaza ibibazo byinshi kuri uru ruzinduko ni uko ku wa 11 Kamena 2021, Perezida Paul Kagame yari i Musanze aho yagiranye ikiganiro n’abavuga rikijyana bo mu turere twa Rubavu na Musanze nyamara ntiyigeze akomoza ku ngaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyangwa ngo anavuge wenda ko ateganya kuganira na mugenzi we wa Kongo kuri icyo kibazo. Ku rundi ruhande, muri ino minsi kuva ku wa 19 Kamena 2021, ni nabwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi yaje mu Burasurazuba bw’icyo gihugu muri gahunda yo kwihanganisha abaturage b’ako karere bari guhangana n’ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ariko cyane cyane akaba yarazanywe no kwiga uko ikibazo cy’umutekano muke urangwa muri ako karere cyabonerwa umuti. Muri iki gihe kigera hafi ku cyumweru, Perezida wa Kongo nawe ntiyigeze atangaza ko azahura na mugenzi we wa w’u Rwanda, ahubwo yahuye na Mugenzi we wa Uganda batangiza umushinga wo kubaka umuhanda uzafasha mu guhahirana n’iterambere ry’ibihugu byombi.
Bitunguranye rero, uyu munsi ku wa 25 Kamena 2021, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we Felix Tshisekedi, ku mupaka La Corniche aho Perezida Kagame atwaye imodoka yarimo wenyine na Perezida Tshisekedi bakoze umutambagiro w’umujyi wa Rubavu bareba bimwe mu bikorwa remezo byasenywe n’umutingito watewe n’iruka rya Nyiragongo. Biravugwa ko barebye ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu mujyi wa Rubavu, abo baperezida bombi bagiranye ikiganiro cyabereye mu muhezo “tête-à-tête”, nta munyamakuru wemerewe kuhagera.
Amakuru dufitiye gihamya agera kuri The Rwandan aremeza ko ikiganiro cya Felix Tshisekedi na Paul Kagame kitagenze neza kuko Paul Kagame atari yishimiye mugenzi we wa Kongo kubera ko muri ino minsi Félix Tshisekedi yibereye mu mishyikirano n’abayobozi b’ibindi bihugu birimo na Perezida wa Uganda. Paul Kagame rero ntabwo yishimiye umubano Félix Tshisekedi afitanye n’abo Paul Kagame yita abanzi be. Paul Kagame ubu asihaye wenyine mu Karere k’ibiyaga bigari. Ubu ntiyapfa kwegera Perezida w’Uburundi (n’ubwo yabeshya mu minsi ishize ko umubano w’u Rwanda n’Uburundi ugiye kumera neza), uwa Tanzaniya we yirinda Kagame nk’urwaye ibinyoro cyangwa ibibembe. Urebye rero, perezida Paul Kagame wari uzi neza ko Felix Tshisekedi ubu amaze iminsi i Goma, kubera amashyari ye n’ubumaneko bwe burimo uburyarya, yashatse kwifatira mugenzi we wa Kongo, yakandiye ahoroshye kuko ahandi ho atahashobora maze amubaze icyo arimo kuvugana n’abandi baperezida bo mu bihugu bikikije u Rwanda. Mu nkuru duherutse gusohora, twagaragaje ko Felix Tshisekedi yatunguye benshi barimo na Paul Kagame, ese aho yakandiye hari icyo azavanayo. Tubitege amaso!
Benshi baracyibaza impamvu guhura kwa Paul Kagame na Félix Tshisekedi byagizwe ibanga ariko ubundi nta gitunguranye muri byo kuko niwo muco wa Paul Kagame cyane cyane ko aba afite umugambi utari mwiza. Wasanga yarabisabye Félix Tshisekedi nk’ejo hashize, noneho muri bwa bushishozi bwe n’ubuhanga muri politiki yifitemo benshi batarabona agahita amwemerera ngo yumve akamuvamo.
Uru ruzinduko rw’abo baperezida bombi tubaye bamaze igihe bacecetse nyuma y’uko bahurira i Paris maze Félix Tshisekedi agasaba Paul Kagame ko yashyikiriza ubutabera abasirikare b’u Rwanda bakoze ubwicanyi muri Kongo nyamara Paul Kagame we akaba atabikozwa ndetse akaba atemera n’ibyatangajwe muri raporo mapping. Turibaza niba noneho aba baperezida bombi bashobora kugira icyo babikomozaho cyangwa niba Paul Kagame ari amayeri ye yo kugirango yihererane mugenzi we wa Kongo amubeshye ko azamufasha mu kibazo cy’umutekano wo mu Burasurazuba bwa Kongo, nk’uko yavugiye i Paris ko iyaba ariwe ikibazo aba yarakirangije, nyuma y’uko abona ko Leta ya Kongo irangajwe imbere n’umukuru w’icyo gihugu, ndetse banabifashijwemo b’ibihugu by’inshuti, u Rwanda rutarimo, yiyemeje kurangiza icyo kibazo. Ese Paul Kagame ntibyaba byamuteye ubwoba bw’uko agiye kuvutswa umugati akura muri ako gace none akaba agiye guca undi muvuno?
Turacyabakurikiranira ngo tumenye ibyo baganiriyeho by’imvaho, dore ko biteganijwe ko na Paul Kagame nawe ejo azerekeza mu mujyi wa Goma, uturanye na Rubavu. Nyuma harateganywa ko abo baperezida bombi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru. Wenda ahari nibwo bazatangaza ibyo baganiriye mu muhezo niba nabwo batazasisibiranya abanyamakuru bakababwira ibiterekeranye n’ibyo baganiriye.
Goma: Amacenga ya Paul Kagame na Félix Tshisekedi
Yanditswe na Arnold Gakuba
Nyuma y’uruzinduko Félix Antoine Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yagiriye i Rubavu (Rwanda) ejo ku ya 25 Kamena 2021, uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, uwari utahiwe ni Paul Kagame, perezida w’u Rwanda kwerekeza i Goma, ibi akaba ariko byagenze. Mu masaha y’igicamunsi, Paul Kagame yagaragaye i Goma aho yakiriwe na mugenzi we wa Kongo, Felix Tshisekedi. Muri urwo ruzinduko rwa Paul Kagame havugwaga ko nyuma yo gusura ibyangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri uwo mujyi wa Goma, yari bushyire umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Kongo. Mu bindi byari biteganijwe kuri gahunda harimo no kugirana ikiganiro n’abanyamakuru b’ibihugu byombi (Rwanda na Kongo). Iyi nkuru iradufasha kureba neza uburyo ibyabereye i Goma byuzuyemo amacenga menshi, kujijisha abanyamakuru n’abari biteze kumva ibirava muri uwo mushyikirano.
Icyaranze uruzinduko rwa Paul Kagame i Goma ni ubwiru, kwifotoza no gutesha abantu (cyane cyane abanyamakuru) igihe cyabo. Usibye kwiyererutsa, ibinyamakuru bya Kigali bikavuga ko abaperezida bombi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Kongo n’u Rwanda, ibiganiro bya Perezida Paul Kagame (Rwanda) na Felix Tshisekedi (Kongo) byagizwe ibanga rikomeye. Tukaba tubona ko ubwo bwiru burimo amakenga n’amacenga menshi kuko ibyo baganiriye byari iby’abantu babiri gusa. Iyo biza kuba biri mu nyungu z’ibihugu byombi biba byatangarijwe rubanda n’amahanga kugirango bishyirwe mu nyandiko kuko byari bube ari ibireba ibihugu bitareba abantu ku giti cyabo ku buryo n’abazabasimbura bazabyitaho mu rwego rwo gukomeza umubano n’imikoranire y’ibihugu byombi nk’uko bateye igipindi abari aho ndetse n’abakurikiranaga ibyari kubera i Goma.
Uti amacenga yaba yari agamije iki? Mu mikorere ye yerekanye kuva akimara kugera ku butegetsi, Félix Antoine Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo kwifatanya n’ibihugu bihana imbibi na Kongo cyane cyane mu bijyanye n’ubuhahirane, iterambere n’umutekano. Nk’uko twabitangaje mu nkuru yacu yasohotse ejo, Paul Kagame yabonye ko asigaye inyuma nk’ikote aho yari amaze kubona ko Félix Tshisekedi afite ubufatanye bwiza mu by’ubukungu n’iterambere na Uganda, akaba afite ubufatanye n’umubano bwiza n’igihugu cy’Uburundi, Tanzaniya ndetse na Kenya, aribwira ati “akanjye kashobotse, ko ngoswe bikaba birangiye nzasohokera he (nako nzibira he)?” Nibwo rero yigiriye inama yo kwiga umuvuno wo kujya kuryarya Félix Tshisekedi wa Kongo kuko abandi bose bo bamaze kumutahura, ntaho yamenera. Paul Kagame aribwira ko Felix Tshisekedi we ataramumenya. Ntawamenya! Uruzinduko rwe rero i Goma kwari nko kujya gutata Felix Tshisekedi ngo yumve impumeko ye n’icyo abandi bamutekerezaho. Nyamara Felix Tshisekedi nawe si ifu iseye nk’uko yabimugaragarije i Paris mu Bufaransa amutamaza kandi akamwigarika amubwira ko atamushyigikira ku bijyanye n’ibyaha aregwa by’ubwicanyi yakoreye muri Kongo (avuga abasirikare be).
Paul Kagame yaba yahiye ubwoba yibaza uko azabaho cyane ko usibye iby’umubano mwiza n’ibihugu by’abaturanyi yagarutseho gato mu kiganiro gififitse abaperezida bombi bagiranye n’abanyamakuru (ari nko kubabipa), nta kindi gihugu cy’igituranyi n’u Rwanda Paul Kagame abanye nacyo neza ku mpamvu z’uburyarya, uburiganya, ububeshyi, ubushotoranyi, kwivanga mu buzima bw’ibyo bihugu byamuranze maze isaha ikaba yarageze bakamutahura, bakamutera ishoti. Ubu rero yamaze kubura ubwinyagamburiro none arashaka gukandira aho yita ko horoshye. Ariko na none afite inyungu nyinshi kuko ahabuze ibye byaba birimo bimurangirana.
Mu guhangika abanyamakuru, Felix Tshisekedi na Paul Kagame babajijwe niba mu byo baganiriye harimo n’icy’umutekano muke ubarizwa muri ako karere. Félix Tshisekedi yihutiye guhita avuga ko ikibazo cy’umutekano kireba abanyagihugu (Abanyekongo) ko aribo bagomba kukikemurira. Aha ni nk’aho yahise abwira Paul Kagame ko atamushaka mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke kibaye ubukombe muri Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru kuko azi neza ko ariwe nyirabayazana. Abo Félix Tshisekedi yifuza ko bamufasha muri icyo kibazo yamaze kubibasaba kandi gahunda yabo igeze kure. Kuko yari amaze gusa n’ucecekeshejwe, Paul Kagame we yavuze ko niyitabazwa muri icyo kibazo azakigiramo uruhare bitewe n’uko ubushobozi bwe bungana. Aha yiyibagije ko ari i Paris yiyemeye akavuga ko ikibazo cy’umutekano muke urangwa mu burasurazuba bwa Kongo ngo iyo aba ariwe aba yarakirangije kera. Ariko ibi biranumvikana, nonese ko ariwe ubiri inyuma, abishatse yakurayo imitwe yahaye intwaro ngo imusahurire amabuye y’agaciro maze ikibazo kikaba kirakemutse. Gusa ibi ni n’inzozi kuri Paul Kagame kandi ntibyoroshye na gato kuko ubutunzi bwinshi bwe bukomoka muri ako karere.
Muri make, iyo abaperezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Kongo baza kuba bavuganye ibintu byubaka ibihugu byombo kandi bibifitiye akamaro, ntibaba bazuyaje kubitangariza abanyamakuru. Inyungu zabo bwite nizo zari zishyizwe imbere, nizo zari zabahuje si inyungu z’abaturage bayoboye. Ariko cyane cyane uwari wihereranye undi kandi ubifitemo inyungu nyinshi ni Paul Kagame kugirango arebe ko yabona uburyo bwo gukomeza gutera akaduruvayo mu burasurazuba bwa Kongo, abeshya ngo akurikiranyeyo FDLR cyangwa interahamwe kandi ari Coltan na zahabu bimutwayeyo. Iki akaba ari ikinyoma nka cya kindi cya Semuhanuka yifashisha ngo asahure umutungo kamere wa Kongo. Reka ibintu bigende neza mu burasurazuba bwa Kongo maze abasirikare bagiye kwibira Paul Kagame amabuye y’agaciro bakubitirwe ahareba inzega maze turebe ko amagambo adazashira ivuga.
KWICA, KWIBA, GUSINDA UBUTEGETSI, GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA – NGIBYO IBITUMA BAGUNDIRA UBUTEGETSI
AMASEZERANO Y’UBUHAHIRANE N’UBUCURUZI YASINYIWE I GOMA KUWA 26 KAMENA, HAGATI YA KAGAME NA TSHISEKEDI ARACA AMARENGA KI?
Yanditswe na Albert MUSHABIZI
“Amasezerano ateye nk’ayo KAGAME yasinyanye na TSHISEKEDI i GOMA, ni ikimenyetso ndakuka cy’uko u Rwanda ruzi nta shiti, ko ruri gusohoka mu mubano usa n’uw’ubukoloni n’igihugu cya RDC/DRC, rukaba rushakisha uko rwahahirana n’icyo gihugu, mu buryo buciye mu mucyo; ngo rutere kabiri. Iyi ntsinzi ya KISEKEDI, siwo mubano KAGAME yasingizaga nk’uwakadasohoka; kuko ari ipfunwe kuri we, no kubura igihagararo cy’umujura n’umukomisiyoneri w’umutungo kamere wa RDC/DRC, mu karere. U Rwanda rwibutse ibitereko rwasheshe, na cyane ko rutangiye kureba, uko rwakikura mu kato k’ubuhahirane mu karere, katangiye guca amarenga, kandi kakaba gakataje. Aka kato rwikururiye rubanira ibihugu bituranyi, umubano w’ubushotoranyi, agahimano, agasuzuguro n’igisa n’ubukoloni; kakaba kagiye gutentebura ubukungu bw’u Rwanda, bwari busegasiwe n’ubusahuzi bw’umutungo kamere, mu gihugu cya RDC/DRC, bugenda busibirwa amayira.”
Kuwa gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, Prezida TSHISEKEDI yagiriye uruzinduko ku Gisenyi, mu Rwanda; maze bukeye bwaho kuwa gatandatu taliki ya 26 Kamena 2021, Prezida KAGAME nawe agirira urundi ruzinduko i Goma muri DRC. Iyi mijyi yombi isa n’ifatanye, igatandukanywa gusa za bariyeri zitandukanya ibihugu byombi. Ubwo Prezida KAGAME yari i Goma ariko, hakaba harasinywe amasezerano agira gatatu: rimwe ku guteza imbere no kubungabunga ishoramari, irindi ku gukuraho gusoreshwa inshuro ebyiri, ku bicuruzwa by’uruza n’uruza hagati y’ibihugu byombi, no kurwanya magendu, naho irya gatatu ku bucukuzi bwa zahabu ku Rwanda muri RDC/DRC.
Amasezerano y’amaburakindi ku Rwanda; kubw’imikino ya politiki y’ibihugu bya Kenya na Uganda, iyibereye ihwa mu kirenge.
Inyungu z’ubukungu, n’igitinyiro cyo guhagararira inyungu za ba mpatsibihugu, byitezwe ku mubano w’ubuhahirane hagati ya RDC/DRC n’ibihugu bya Uganda na Kenya, ndetse n’Ingabo z’ibihugu byombi ziri ku mugaragaro muri iki gihugu, mu butumwa butandukanye, ni igishyika n’igihombo kinini ku Rwanda rwasaga n’urwigaruriye RDC/DRC! U Rwanda rwari rumenyereye kuvogera rwihishwa ubutaka bwa RDC/DRC bizarugora cyane; kuko ubu aho rwavogeraga huzuye ku mugaragaro ingabo z’ibihugu bya Uganda na Kenya, mu buryo buzwi n’amahanga, kandi bushyigikiwe n’Inteko z’ibihugu byazanye ingabo n’icyakiriye ingabo.
Nta yandi mahitamo, u Rwanda ruzongera kugira mu minsi ya vuba aha, ku mutungo kamere w’igihugu gituranyi kiwukungahayeho, uretse kugenda mu nzira ziboneye, zitabamo inyungu z’umurengera n’umurengwe; nk’izo rwabonaga mu kuwusahura mu nzira za rwihishwa, ruhateza umutekano muke. Ngayo ya masezerano yo guteza imbere no kubungabunga ishoramali, ndetse n’ay’ubucukuzi bwa Zahabu, kubera ko iyavaga mu Rwanda igiye gukendera ku masoko mpuzamahanga, -mu gihe u Rwanda rwesaga umuhigo ku masoko mpuzamahanga nk’igihugu gikungahaye kuri zahabu n’andi mabuye y’agaciro rwasahuraga muri RDC/DRC, ruyita ayarwo- n’uruganda ruyitunganya rwashowemo imali mu Rwanda, rukaba rwahagirira igihombo gikomeye; mu gihe abashoramali barwo, bari bafite icyizere, ko zahabu ya RDC/DRC, ari umurage bwite wa Prezida KAGAME.
Ntitwavuga kuri aya masezerano tuvuze haruguru, ngo twibagirwe igitutu u Rwanda rwari ruriho; kubera raporo z’imiryango mpuzamahanga, zitahwemaga kwisukiranya, zirega u Rwanda ko amabuye y’agaciro rwigerezaho ko rukungahayeho, ruyasahura muri RDC/DRC.
U Rwanda rwasaga n’urugenzura imipaka yombi, rwabangamiraga abacuruzi b’Abanyekongo, rubasoresha, mu nzira za magendu ikozwe n’Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority), nk’abinjiza ibicuruzwa mu Rwanda; bikaba mahire kuri abo bacuruzi, ko bagera hakurya iwabo bakiba iyo misoro, batanga ruswa ku bakozi ba duwane, bakorera inyungu z’u Rwanda kurusha iz’igihugu cyabo. Ngayo ya masezerano yo gukuraho gusoreshwa inshuro ebyiri ku bicuruzwa bihererekanywa hagati y’ibihugu byombi; kubera ko Kenya yamaze gushyiraho ingamba zo korohereza, mu kumenyekanishiriza imisoro y’ibicuruzwa bigana RDC/DRC, ku cyambu cya Mombasa, bikazakuraho ubujura bwo kwiba imisoro y’iki gihugu, bwakorwaga ku bufatanyacyaha bw’u Rwanda, abacuruzi n’abakozi b’urwego rushinzwe imisoro muri RDC/DRC.
Amasezerano yasinyiwe i Goma kuwa 26 Kamena, ni ishusho ya none, y’igihagararo cy’u Rwanda ruciye bugufi mu karere !
Abanyarwanda bari mu gihugu, abari mu buhungiro, abanyamahanga bakurikirana hafi ubuzima bwa politiki y’u Rwanda; bamaze iminsi bibaza byinshi, ku mbwirwaruhame zirimo guca bugufi n’imvugo z’amaganya za Prezida KAGAME mu minsi ya none! Uyu mugabo wageze n’aho ahimbwa akabyiniriro k’”Umugabo w’igihangange mu Akarere k’ibiyaga Bigari/l’homme fort des Grands Lacs”; imyitwarire ye mu minsi ya vuba, igaragaza ko atakirangwa no gukangata, nk’uko yahoze! Ibi bigaha urwaho bamwe mu bamurwanya, kuyicuranga bakayica umurya; bahamya ko Prezida KAGAME babona mu mbwirwaruhame, amafoto na za videwo, ari “umutekinakano”, kubera ko KAGAME nyakuri, amaze igihe kitari gito yitabye Imana.
U Rwanda rukaba rukoze aya masezerano, mu gihe Uganda mukeba warwo, bahora barebana ay’ingwe yo yageze ku ntera yo hejuru cyane, mu mubano wayo na RDC/DRC; kugera n’aho irimo gutunganya imihanda iyihuza na RDC/DRC, mu rwego rwo guhahirana bisesuye, no guhuza u Burasirazuba bwa RDC/DRC n’icyambu cya Mombasa muri KENYA. Ubu buhahirane bukaba bwari bwarazambijwe n’u Rwanda, rwafunze imipaka yarwo n’igihugu cya Uganda, ku mpamvu zishingiye ahanini ku gahimano; bigateza igihombo Uganda n’igihugu cya Kenya. Iki gihombo kikaba ari kinini cyane no ku Rwanda, ndetse n’Abaturage; gusa nk’uko ibyo bihugu bindi bitaka igihombo, u Rwanda rwo ruhamya ko rwungukiye byinshi, mu gufunga umupaka, n’abaturage bakabiha umugisha, byo kwirinda gukoma rutenderi. Uganda irakataje cyane kandi mu bufatanye mu iby’umutekano, ikaba ifite ingabo zayo ku mugaragaro mu gihugu cya RDC/DRC, mu ntumbero ebyiri : iyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC/DRC, n’iyo gucunga ibikorwa remezo bishorwa, kandi bizakomeza gushorwa, muri iki gihugu.
U Rwanda kandi rukoze aya masezerano, mu gihe Kenya yo yakataje mu rwego rwo hejuru mu buhahirane na RDC/DRC nayo ubu bitarebana ryiza, kubera igihombo rwayiteje ubwo rwateraga umugongo umushinga wa Gari ya Moshi wagombaga guhuza, icyambu cya Mombasa, Nairobi, Kampala, Kigali, Bujumbura ndetse n’u Burasirazuba bwa RDC/DRC, rukiyunga ku mushinga wa Tanzania, nawo waje gupfubira mu igi, magingo aya hakaba nta kanunu kawo. Impamvu ya mbere yo gufunga imipaka na Uganda, icyambu cya Mombasa cyagiriyemo igihombo.
Kigali kandi yari yarabashije kwigarurira, imiryango mpuzamahanga nk’umujyi utekanye, usukuye kandi wujuje ibikorwa remezo nk’amahoteri yakira amanama mpuzamahanga, nk’indiri nziza y’ubushabitsi bwa ba mpatsibihugu, umufatanyabikorwa mu iby’umutekano mu karere; kuva aho Nayirobi igabiweho ibitero by’iterabwoba na AL SHABAAB, muw’1997. None ubu, ku busabe bwa US, Kenya niyo yasabwe n’umuryango w’Abibumbye, kujya kunganira MONUSCO; amaherezo mu gihe MONUSCO yaba ikuyemo akarenge, Kenya ikaba yasigarana uyu murimo ukomeye, uyihesha igihagararo n’ubuhangange mu kugarura amahoro mu karere.
TSHISEKEDI uhagaze neza mu macenga ya politiki, arimo arereka ubworo bw’ikirenge, KAGAME wari warigize intyoza mu karere !
N’ubwo TSHISEKEDI yari yabonwe na benshi nk’umuswa muri politiki, ubwo yiyegerezaga KABILA mu matora, bagasinyana amasezerano yamugejeje ku ntebe, bidashidikanywaho ko yibiwe n’ubutegetsi yasimbuye; yaratunguranye ubwo yavanguraga na KABILA mu ibya politiki, -ubwo asesa amasezerano impuzamshyaka ye yari yagiranye n’iya KABILA, agamije guha impuzamashyaka ye ubwiganze mu nteko, ngo imishinga ye ya politiki, ibashe gucamo nta nkomyi yo gutambamirwa n’impuzamashyaka ya KABILA, yari yiganje mu nteko- akamuhigika mu nguni akimucungiyemo, mu gihe agishaka undi muvuno wo kumusyonyora bya burundu, amatora yimirije imbere, akayinjiramo anegekaye, byanarimba akayazibukira, bitabujije ko yanayazibukizwa burundu ku gitutu cy’amahanga abanye neza na TSHISEKEDI.
Nyuma y’uko Prezida KAGAME arwanyije intsinzi ye, agashaka no gukoresha imbaraga yari afite icyo gihe, nk’ukuriye umuryango w’Ubumwe bw’Afrika; byaje kuba nk’ubufindo butazwi aho bwakenekewe, n’ababukenetse, TSHISEKEDI na KAGAME baboneka mu mubano w’akadasohoka. Abenshi barongeye barabigaya, cyane, ndetse biviramo akabyiniriro ka “TSHISEKERAMWANZI”. Akabyiniriro karogeye kagenura ko intamenya, irimo kwiyegereza umwanzi numero ya mbere w’igihugu cya RDC/DRC.
Tshisekedi yamenye ko abanzi ba mbere, atazaterana intambwe ari KABILA na KAGAME. Yari azi neza ko n’ubwo zari zarabyaye amahari hagati y’abo banzi bombi; bitabujije ko umwe abyara undi. Bidashidikanywaho KAGAME, niwe wagize KABILA icyo yabaye cyo; nyuma amwivumburaho amaze kumwigiraho byinshi, byatuma yikinira imikino ye mu bwisanzure busesuye, adatewe icyugazi. Muri politiki ni ihame ko, umwanzi w’umwanzi wawe, ahinduka incuti yawe ! Aha TSHISEKEDI yakenze ko, kutajya imbizi icyari mwe na KAGAME na KABILA, byatuma basubirana bakamuviraho inda imwe! Mu kwikiza no kwitsa KABILA, TSHISEKEDI yagombaga kuba agihugije KAGAME; bitabujije ko uko akaranga KABILA, arimo anategura n’ibirungo byo kuzakaranga KAGAME. Ni koko ujya kwica ubukombe arabwagaza !
TSHISEKEDI yitabaje UGANDA, iyobowe na MUSEVENI uzi KAGAME neza, n’aho akura ingufu zimugira indakoreka mu karere! Arongera yitabaza US, yashimye kugirwa mu rubuga rw’amahina na Kenya; mu mayeri yo gutinya ingaruka zagiye zibera iki gihugu umutwaro, aho cyagiye kivangira mu buryo buziguye, mu mikino nk’iyi y’amakarita ya za politiki z’akarere, hirya no hino ku isi. Uganda na Kenya ubu biraganje muri RDC/DRC, mu buryo bwa magirirane mu guharanira inyungu kuri buri gihugu; batabishwaniyemo, nk’uko byakunze kugendekera u Rwanda na Uganda, mu mikino nk’iyi mu gihugu cya RDC/DRC. –intambara ya Kisangani ku bihugu byombi, u Rwanda kwirukana Uganda muri Ituri rukahigarurira, icikamo kabiri ry’umutwe wa M23 wari umushinga w’ibihugu byombi-.
Mu buryo butomokeye buri wese, kuba TSHISEKEDI yahigika KAGAME, akirukana burundu u Rwanda ku butaka bwa RDC/DRC, yinjije Uganda na Kenya; ntawabimuvebera, kuko iyo hariho amahitamo hagati y’ibibi bibiri, uhitamo ikibi gifite ubukana buciriritse, n’ingaruka zoroheje! U Rwanda rwari rumaze kwigarurira RDC/DRC, no gucengera inzego zayo z’umutekano; ku rugero rwo kuba kururandura muri iki gihugu, byasabaga umuvuno ukenetse neza, nk’uko TSHISEKEDI yabikenetse.
Magingo aya Kenya ibifashijwemo na US, yabashije kubona amahirwe mbonekarimwe yo kuba igihugu cyo mu karere, ingabo zacyo zikoranye bisesuye na MONUSCO muri RDC/DRC. Kenya kandi ikagirayo n’uwundi mutwe w’ingabo, wihariye, ushingiye ku masezerano y’ubufatanye yasinywe n’ibihugu byombi; urimo gufasha mu kugarurira umutekano u Burasirazuba bwa RDC/DRC, ari nako urinda inyungu zishingiye ku masezerano ashingiye ku buhahirane n’ubucuruzi Kenya yamaze gusinya na DRC/RDC, kuwa 22 Mata 2021, i Kinshasa hagati y’abakuru b’ibihugu byombi.
Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa Nation.Africa imiterere y’umutwe w’ingabo za Kenya zizafatanya n’iz’umuryango w’Abibumbye, kugarura amahoro mu Akarere k’u Burasirazuba bwa RDC/DRC; igaragaza ko bizagora ingabo za RDF n’imitwe y’inyeshyamba yororewe n’u Rwanda muri ako gace -ngo ikorane na RDF-, kubaca mu irihumye, cyangwa kwihishahisha, nk’uko zari zibisanganywe, mu kuzahaza umutekano wa RDC/DRC, hagamijwe ubusahuzi bw’umutungo kamere.
Muri uyu mutwe w’ingabo za Kenya, harimo abahanga mu kugenda ingendo ndende cyane, bahetse imizigo yabo y’ibirwanisho n’ibibatunga; bazajagajaga ibihuru bya kure y’amabarabara, guhigayo abihishahishayo, nk’uko bajyaga babikorera ingabo za MONUSCO zisanzwe. Ingabo zidasanzwe z’Abakomando nazo ziri muri uyu mutwe, ni kabuhariwe, kandi zifite amateka n’uburambe muri aka kazi; aho zagiye zica agahigo, mu kugarura umutekano mu bihugu nka Somaliya, Sudani y’Amajyepfo…
Uyu mutwe kandi uzaba urimo n’ishami ry’abahanga mu kuneka, bazi kwiyoberanya mu gukusanya, no gusesengura amakuru ku mwanzi. Aba batigera bambara impuzankano, cyangwa ngo bagire isura y’abasirikari, ngo aka kazi bagafitemo uburambe n’ibigwi bitavugwa… Ishami rya ba kabuhariwe mu kurwanira mu mazi –aha bazibanda mu kuburizamo inzira y’amazi y’ikiyaga cya KIVU, ijya nayo ikoreshwa na RDF, mu kuvogera ubutaka bwa RDC/DRC-. Hari kandi na ba kabuhariwe mu kurwanira mu kirere. Izi ngabo kandi zizagira n’irindi shami rizajya gusimbura Afrika y’epfo, muri wa mutwe wo kunganira MONUSCO, kurwanya imitwe iri mu burasirazuba bwa RDC/DRC; wibukirwa cyane ko ariwo washenye kandi ugahashya, umutwe w’Inyeshyamba za M23 zafashwaga n’u Rwanda, kuzengereza u Burasirazuba bwa RDC/DRC…
Iyi mitwe ibiri y’ingabo yihariye ya Kenya, isangayo imitwe ibiri y’ingabo ya Uganda, umwe wo gufasha kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC/DRC, ku iturufu y’uko ADF yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na US umwaka ushize –ibi bikaba byanashimangira ko uyu mutwe w’ingabo za Uganda, kurwanya iterabwoba rya ADF, waba uri no ku nyungu runaka z’igihugu cya US, kizakomeza kuwushyigikira no kuwutera inkunga, muri gahunda zawo zo kurwanya iterabwoba-. Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa argusmedia.com, undi mutwe w’ingabo za Uganda, ni uwo kubungabunga ibikorwa remezo by’imihanda –inafitiye akamaro icyambu cya Mombasa- ndetse n’umushinga wo kubaka umuyoboro wa Petroli icukurwa mu Kiyaga cya Albert, wa Sosiyete ya TOTAL y’Abafransa. Uyu mutwe rero mu buryo busesuye, ukaba uzaterwa inkunga ukanashyigikirwa n’igihugu cya Kenya ndetse n’icy’u Bufransa, ku bw’inyungu z’ubucuruzi ibyo bihugu byombi bihuriyeho na Uganda.
Iyo urebye ikihishe inyuma y’izi ngabo z’ibihugu bya Uganda na Kenya zinyanyagije u Burasirazuba bwa DRC/RDC; nta kindi kitari ukuburizamo imitwe y’ingabo z’u Rwanda, ikorera mu bwumvikane bwo mu bwihisho, ku butaka bwa RDC/DRC, ku bwumvikane bwa Prezida TSHISEKEDI na KAGAME, nyamara bitazwi n’umuryango mpuzamahanga, cyangwa ngo bishyigikirwe n’Inteko ishinga amategeko ya RDC/DRC, yewe bikaba byamaganirwa kure n’abatuye u Burasirazuba bwa RDC/DRC, bafata u Rwanda, nk’umwanzi numero ya mbere, mu ruhare rw’icyorezo cy’umutekano muke ubazahaje! Aha rero hakaba ariho TSHISEKEDI yaba yarakubise umutego wa Rugondihene KAGAME; mu gihe ababirebera inyuma bibwiraga ko, gukomeza kwemerera ingabo z’u Rwanda, kujya rwihishwa muri RDC/DRC; byaba byari ukwikurahuriraho umuriro.
Ibihe bidasanzwe byashyizwemo intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri; mu gihe kimwe no kuhashyika kw’imitwe ya Uganda na Kenya; nabyo bishobora kuba bihatse undi muvuno. Ikidashidikanywaho ni uko imitwe y’ingabo za Uganda na Kenya, iri mu burasirazuba bwa RDC/DRC, ifatanyije n’abayobozi bashya b’intara ziri mu bihe bidasanzwe, ndetse n’abayobozi b’ingabo za FARDC bizewe n’ubutegetsi bwa TSHISEKEDI, ko batari ibyitso bya KAGAME cyangwa KABILA; bafite uburyo bwiza bwo kwibasira Ingabo z’u Rwanda ziriyo nk’amabandi atazwi ! Uwatekereza ko Prezida KAGAME yaba ari mu nzira zo kuvanayo Ingabo ze, inzira zikigendwa, cyangwa bikaba biri muri gahunda za bugufi; ntiyaba akabije kuraguza umutwe. Ibi bikaba bishingiye ko inyungu zatumye ibihugu bya Uganda na Kenya byoherezayo imitwe yabyo; zitacirwa akari urutega n’Ingabo za KAGAME, ziriyo mu buryo bwa rwihishwa.

Nk’uko bigaragara mu maphoto ari aho haruguru, ingabo zidasanzwe za Uganda na Kenya, zishobora kuba ziri no mu nzego zinyuranye z’igisirakari cya FARDC; mu rwego rwo kukivugurura no kugishunguramo inkumbi z’ibyitso bya KAGAME na KABILA. Mu gihe ibyitso bya KABILA na KAGAME byuzuye ingabo za FARDC, byacishwa bugufi, bikamburwa ubuhangange bifite, cyane cyane ubwo mu iperereza; Prezida TSHISEKEDI, umaze gukora amavugururwa ya politiki, atangiye kumuha ingufu za politiki; yaba agize ingufu za kabiri za ngombwa, arizo zo mu nzego z’umutekano w’igihugu, mu gukomeza ubutegetsi bwe.
Kuri TSHISEKEDI, ukwizanira ku giti cye, abajura bashya –Uganda na Kenya- basahura umutungo kamere wa RDC/DRC, bivuze kuburizamo amasezerano ya rwihishwa y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yashyizweho na KABILA, akaba yari akiyakamiramo. Ibi nabyo rero nta shiti, ko byamuha izindi mbaraga za gatatu zo gukama ku mutungo kamere, mu gukomeza ishyaka rye, nawe ubwe bwite, mu nzira zo kwigwizaho umutungo wa ngombwa, mu gukeneka buri kimwe, nk’abandi banyagitugu bose bo muri Afrika, bakorana neza na ba mpatsibihugu. Gusa inzira ya demokarasi mu miyoborere ye, cyangwa se gusaranganya umutungo kamere w’igihugu ku nyungu z’abanyagihugu, biracyari inzozi kuri TSHISEKEDI; ugendeye ku mikino, ibyo ibihugu binywanyi yitabaje bya Uganda na Kenya, bikinira mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfho, bihurijemo inyungu zo gusahura umutungo, byiyambitse agakingirizo ko kuzana umutekano no guhahirana.
U Rwanda ntaho rwanyura ngo rwinjize ingabo zarwo, nk’uko TSHISEKEDI yatumiye ibihugu bituranyi, birebwa n’imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC/DRC, –bya nyirarureshwa kuko n’ubundi zisanzweyo, mu buryo buvogera ubusugire bw’igihugu gituranyi- , mu kugarura amahoro muri RDC/DRC; kuko rwahita rwamaganirwa kure n’abaturage b’u Burasirazuba bw’igihugu, bikaba byanagorana ko Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu yabiha umugisha. Uretse no kuba ari ruvumwa mu kibazo cy’umutekano muri RDC/DRC; ingabo zarwo ntizahuza n’iza Uganda birebana ay’ingwe; muri make yahita iba intambara yeruye ibi bihugu byombi byahita birwanira mu gihugu gituranyi.
Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa the Africa Report.com , ikibesheje u Rwanda muri DRC/RDC ni ugusahura umutungo kamere, kandi iki ni nacyo kijyanye Uganda nk’uko uru rubuga rutabiciye ku ruhande, ko Uganda ihaye RDC/DRC imihanda n’umutekano; ku ngurane yo gusahura umutungo kamere w’amabuye y’agaciro. Uku kuri kwambaye ubusa kw’iki kinyamakuru, niko kuri kw’impamo; gutandukanye n’ukwa politiki, dusoma mu bika bigize amasezerano y’ubufatanye nk’ubu bw’ibihugu, kuba kuzuyemo ibinyoma byinshi. Uku kuri kw’iki kinyamakuru kandi, niko dushingiraho twemeza ko, Uganda guhurira na Kenya bimenyeranye gusahura imitungo y’ibindi bihugu mu mwumvikano, nk’uko ibi bihugu bibikora mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo, bikaba byarigeze no kwiyamwa n’Umuryango w’Abibubumbye, -nk’uko tubisoma ku rubuga rw’Ijwi ry’Amerika ; bitazajya imbizi n’Ingabo z’u Rwanda n’imitwe y’inyeshyamba yashinzwe narwo, bisanganywe inzika rusange, yo kuba rwarabangamiye inyungu za byombi, rufunga imipaka yarwo na Uganda.
Ibi iyo byiyongeyeho ku nzika Uganda ifitiye u Rwanda, zifatiye ku makimbirane ya Kisangani, u Rwanda kwirukana Uganda mu ntara ya Ituli muw’2002, n’andi makimbirane yagaragajwe n’icikamo kabiri rya M23, yafashwaga n’ibihugu byombi…; nibyo duheraho twemeza ko u Rwanda ruri mu bihe byarwo bya nyuma mu guhungabanya no kwigarurira RDC/DRC. Ibi bihe bikaba biduha u Rwanda rushya rukennye cyane, rufite igihagararo cya ntacyo muri politiki y’Akarere, rutakirebwa irihumye na ba mpatsibihugu, kubw’uko ntacyo barusoromaho ! Uwavuga ko ibihe bibi u Rwanda rukomanga ku muryango; bizanahanantura Prezida KAGAME mu bushorishori yari yarimanitsemo, nawe agahirimana n’ingoma ye y’Igitugu ya RPF-Inkotanyi, iyogoje Abanyarwanda n’ibihugu bituranyi, ntiyaba ari kure cyane y’ukuri !
Ni iki gitumye Paul Kagame arambye ku ngoma?
(Igice cya mbere)
Yanditswe na Arnold Gakuba
Intangiriro
Basomyi bakunzi ba The Rwandan, hari ibibazo byinshi benshi bibaza kuri Paul Kagame, perezida w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2000 (mu buryo butaziguye) ubwo perezida Bizimungu Pasteur yananizwaga maze akegura akamurekere ubutegetsi ku mugaragaro no kuva mu mwaka wa 1994 (mu buryo buziguye) kuko aribwo yatangiye kuyobora u Rwanda, Bizimungu Pasteur ari agakingirizo. Ibyo bibazo akenshi biterwa n’imiyoborere, imiterere n’imikorere y’uyu mugabo yaba ituma, n’ubwo akora nabi bwose, bamwe cyangwa benshi basa nk’aho batabibona, maze akaba amaze imyaka igera kuri 27 ayobora u Rwanda, akaba yarihaye manda y’imyaka 7 ngo y’igihembo cy’uko yayoboye u Rwanda neza, akabeshya ko ari abanyarwanda babikoze, ndetse akaba yarihaye n’izindi manda 2 z’imyaka 5 ibyo byose bikazamugeza muri 2034 aho azaba afite imyaka 77 y’amavuko, benshi bemeza ko naba akiriho azanakomeza kuyobora. The Rwandan yiyemeje kubakorera ubusesenguzi bwimbitse kuri zimwe mu mpamvu zituma Paul Kagame arambye ku butegetsi, n’ubwo bwose ayobora nabi kandi atishimiwe na benshi (niba atari bose). Muri iki gice cya mbere, turasesengura impamvu eshatu arizo kwigwizaho, ubwoba no gukoresha iterabwoba.
1. Kwigwizaho ubuyobozi, ububasha n’imitungo
Kimwe mu byaranze Paul Kagame kuva akiva mu gihugu cya Uganda muri 1990 agatangiza urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Habyarimana wayoboraga icyo gihe u Rwanda ni “ukwigwizaho“. Ibyo kandi ngo byamuranze kuva na mbere y’aho mu mirimo yakoze muri Uganda itandukanye yiganjemo iy’ubutasi. Kuva Museveni yafata igihugu cya Uganda muri 1986, yahise azamura mu ntera Paul Kagame amugira umusirikare mukuru ahita anamugira umuyobozi w’ubutasi mu bya gisirikare “head of military intelligence” (https://en.m.wikipedia.org/wiki/Paul_Kagame). Muri uwo murimo yakoze kugera ashoye urugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana ngo yaba yararanzwe no kwigwizaho ubuyobozi n’ububasha (centralization of power). Ibyo akaba aribyo yakomeje mu Rwanda kuva muri 1994 kugeza ubu..
a) Kwigwizaho ubuyobozi
Twifashishije ikiganiro Dr. David Himbara wabaye umujyana wa Paul Kagame yagiranye na Mulindahabi Jean cyasohotse kuri YouTube ku itariki ya 2 Gicurasi 2021, uyu muhanga mu by’ubukungu w’inararibonye yagaragaje ko ubuyobozi, ubushobozi n’ububasha bwose mu Rwanda bifitwe na Paul Kagame gusa. Ububasha bwose ni ubwa Paul Kagame uhereye ku bubasha-nshingamategeko (legeslative power), nyubahiriza-tegeko (executive power) n’ubucamanza (judiciary power).
Dr. David Himbara yatangaje ko akantu kose kaba mu gihugu ngo Paul Kagame aba agomba kukamenya nk’umutasi w’umwuga kandi wabikoze igihe kirekire. Ibyo yabigezeho mu Rwanda ashyiraho urwego rw’ubutasi rutuma umwana aneka umubyeyi, umubyeyi akaneka umwana, umugabo akaneka umugore, umugore akaneka umugabo bityo bityo. Paul Kagame rero nta muyobozi numwe aha ububasha bwo gufata icyemezo yaba umuminisitiri, guverineri, umusirikare; byose arabyikorera nk’uko David Himbara wabanye nawe abitangaza. Kuba ububasha bwose buri mu biganza bya Paul Kagame, bituma nta wamunyura mu rihumye ngo abe yahirahira gukora icyamukura ku ngoma none imyaka 27 irashize kandi n’indi iracyaza Paul Kagame ari byose.
b) Kwigwizaho imitungo
Si ukwigwizaho ububasha gusa, Paul Kagame yigwijeho n’umutungo. Paul Kagame niwe ufata ibyemezo byose birebana n’imikoreshereze y’umutungo w’u Rwanda. Ibigo byose byinjiza akayabo birimo Ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (caisse sociale), Ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuvuzi (Mutuelle de santé), Banki Nkuru y’igihugu na banki zitandukanye z’ubucuruzi, inganda ndetse n’ibindi byose bicungwa na, nako ni ibya Paul Kagame. Ikindi gitangaje ni uko amasoko yose y’igihugu ahabwa kompanyi za Paul Kagame.
Ibyo byose byatumye Paul Kagame igira umutungo utabarika (ikirenga) wo gukoresha mu bishoboka byose kugirango agume ku butegetsi kuko ushatse kumurwanya cyangwa uwo batavuga rumwe wese yashyiramo amafaranga yasabwa ayo ariyo yose maze akamwikiza maze agasugira agasagamba. Ikindi ni uko kwiharira ububasha ku mutungo (absolute control of economic power) bimuha ububasha buhanitse kuri buri wese kuko igihugu cyabaye nka sosiyete ye y’ubucuruzi (commercial entreprise). Uyibonyemo akazi akaba ahembwa “intica ntikize”, agategekwa kutagira ahandi akura amafaranga, (reba Ingingo ya 9 y’Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryo Kurwanya ruswa) kugirango ahore mu bukene maze yemere kuba umucakara wa Paul Kagame. Ubu ni uburyo Paul Kagame yashyizeho bwo gucunga umutungo wa buri munyarwanda wese ngo hatavaho hagira undi wagira ubutunzi utari Paul Kagame. Ibyo bituma buri wese uhawe akazi muri sosiyete ya Paul Kagame yigengesera ngo atavaho abura umugati (n’ubwo benshi bibarangirana nabi ahubwo babuze n’ubuzima bwabo). Yewe n’abikorera ku giti cyabo nabo akenshi birangira imitungo yabo ayigaruriye.
Ububasha busesuye ku mutungo bituma uwo Paul Kagame adashaka wese cyangwa uwo akeka ko amurwanya, aho yaba ari hose, amafaranga byatwara byose, Paul Kagame ayatanga, kuko ayafite ariko icyo ashaka kumukorera kikagerwaho. Urugero ruri hafi ni urwa Paul Rusesabagina wakodesherejwe indege yihariye ariko umugambi wo kumushimuta muri Kanama 2020 akajyanwa mu Rwanda ukagerwaho. Kwigwizaho umutungo, akoresha mu nyungu ze bwite, byahaye Paul Kagame imbaraga (economic power) zo kugera kucyo ashaka maze bimuha kuramba ku butegetsi bw’u Rwanda na magingo aya.
2. Kubiba ubwoba hose no muri bose
Ubwoba, guhahamura, gutukana, gususugura ni zimwe mu ntwaro zikomeye za Paul Kagame. Umuntu yakwibaza impamvu yabyo. Abize imiterere n’imitekerereza ya muntu bemeza ko umuntu ukorera ku bwoba ataba yigenga kandi ahora ahangayitse kuko aba atazi uko ejo hazaba hameze. Paul Kagame yakoresheje kubiba ubwoba bukabije mu banyarwanda baba abaturage ndetse n’abayobozi bo mu nzego zose iza gisivili ndetse n’iza gisirikare maze abusakaza muri bose, baba abari mu gihugu imbere cyangwa se abari hanze y’u Rwanda; kugera n’aho abantu basigaye bikangana ngo “dore Paul Kagame“. Bishatse kuvuga iki? Paul Kagame afatwa nk’umuntu udasanzwe (cyangwa ikigirwamana), utinyutse, utavugwaho. Uko gutinywa rero bituruka ku bibi akorera abanyarwanda, kuko burya ntawe uterwa ubwoba n’ikintu cyiza ahubwo ni ikibi.
Mu gutera ubwoba abanyarwanda, Paul Kagame abikorana ubugome ndengakamere bugera no kwambura ubuzima umuntu wese uhirahiriye, agashirika ubwoba, akavuga ku makosa ya Paul Kagame. Utamutinya wese akamubwiza ukuri ntatinda gupanga kumwikiza aho yaba ari hose. Uko niko byagenze kuri Patrick Karegeya muri Afrika y’Epfo muri 2013, Seth Sendashonga i Nairobi muri Kenya muri 1998, Kizito Mihigo mu Rwanda muri 2020 ndetse n’abandi benshi tutarondora muri iyi nkuru. Ibyo bituma buri munyarwanda wese, aho yaba ari hose ashya ubwoba. Abanyarwanda bayoborwa kandi babayeho mu bwoba bwinshi cyane kubera umuntu umwe gusa “Paul Kagame” aho iyo avuze, ku giti cye cyangwa abinyujije mu bakozi be nabo bakoreshwa n’ubwoba, icyo avuze cyose gihita cyubahirizwa kabone n’aho yaba ari kugambana, gushinja ibinyoma cyangwa kwica. Birababaje kandi biteye agahinda!
3. Gukoresha no gushyigikira iterabwoba
Gukoresha no gushyigikira iterabwoba ni indi ntwaro ikomeye ikoreshwa na Paul Kagame. Nk’uko twabibonye mu gika giheruka, Paul Kagame yaranzwe kandi arangwa no gukoresha iterabwoba. Yabikoze neza aho ubu yashyizeho inzego z’umutekano mu gihugu zidateganywa n’amategeko zishinzwe guhungeta abaturage no kubahatira gukora ibitabafitiye inyungu kugirango barengere inyungu za Paul Kagame. Abo harimo Abadaso, inkeragutabara, n’abandi. Ikibabaje kandi giteye n’agahinda ni uko n’inzego z’umutekano, igipolisi n’igisirikare, zakagombye gucunga umutekano w’abaturage nazo zikoresha iterabwoba rya Paul Kagame ku baturage.
Usibye rero gukoresha iterabwoba mu gihugu imbere, Paul Kagame bivugwa ko akorana n’imitwe y’iterabwoba n’ibyihebe. Paul Kagame ngo yaba afitanye umubano uhambaye na Emir wa Qatar ukunze gushyirwa mu majwi ku bijyanye no gufasha iterabwoba (abatalibani, Hamas n’abandi). Ikindi ni uko Paul Kagame yaba yakira abakekwaho iterabwoba birukanwa n’ibindi bihugu (nka Amerika n’ibindi). Hakaba hakekwa ko yaba afite gahunda yo kuzabakoresha mu minsi iri imbere mu kwikiza abo adashaka cyangwa mu guteza intugunda mu bindi bihugu ahereye ku by’abaturanyi. Aha ntidushatse kurondora imitwe yitwara gisirikare yateye kandi agitera inkunga ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nka Mai Mai, M23 n’iyindi.
Paul Kagame rero akaba akoresha iterabwoba nk’igikoresho gikomeye cyo kugumisha ku butegetsi akorera mu Rwanda no ku banyarwanda ndetse ataretse n’amahanga ahereye ku bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Umwanzuro
Bakundwa, basomyi ba The Rwandan, tubahishiye byinshi mutari muzi ku mpamvu Paul Kagame arambye ku butegetsi, uretse ibyo yirirwa abeshya abanyarwanda n’amahanga. Urutonde ni rurerure. Iyi nkuru yabagejejeho impamvu eshatu “kwigwizaho, ubwoba no gukoresha iterabwoba“. Ikigaragara rero ni uko kuba Paul Kagame ayoboye u Rwanda nabi igihe kingana gitya si uko ayobora neza; si uko akunzwe; si uko akora ibyiza; si uko akoresha ukuri; si uko abanye neza n’abanyarwanda cyangwa amahanga; si uko akunda abaturage; si uko yubahiriza amategeko; kandi si n’uko afite inshuti nyinshi.
Biracyaza.
Gatanazi asanga amwe mu makosa yakozwe 1992-1994 ari kugaruka ubu
Yanditswe na Frank Steven Ruta
Umunyamakuru w’Umunyarwanda Etienne Gatanazi asanga hari amakosa itangazamakuru n’inzego bigwamo ashobora gutuma bisanga basubiramo ayakozwe hagati y’umwaka wa 1992, 1993 na 1994.
Ibi Etienne Gatanazi abishingira ku kuba hari Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye barimo n’abanyamakuru babiba urwango, batukana, basebya abandi bikareberwa. Akagira ati : “Dushobora kuzisanga mu bihe bisa n’ibyo muri iriya myaka”.
Umunyamakuru Gatanazi anavuga ku gipimo cy’ubwisanzure bw’Itangazamakuru mu Rwanda, akagaragaza ko n’ubwo butari bwose ku gipimo gihanitse, ariko ngo uko biri kose, hari ubuhari uko bwaba bungana kose. Ibi akabyemeza atanga urugero ko hari nibura ibibasha kuvugwaho bishobora kudakunda ko bivugwa muri Leta zimwe na zimwe.
Etienne Gatanazi avuga kandi ko kunenga kw’abanyamakuru bitagamije gusebya Leta, ahubwo biyifasha gukora akazi kayo, kuko iba yatungiwe agatoki aho ikwiye kunoza.
Byose biri mu kiganiro Etienne Gatanazi yagiranye n’Umunyamakuru John Williams Ntwali kuri PAX TV/IREME News ikorera i Kigali mu Rwanda.
Tega amatwi (Video) ikiganiro kirambuye:
Abanyarwanda baribohoye ? Uwarwaniriye FPR abibona ate ? Abandi babivugaho iki ? U Rwanda rurigenga?
Kagame arasabwa kohereza Paul Rusesabagina muri Amerika ku buryo bwihuse
Yanditswe na Arnold Gakuba
Ku itariki ya 23 Kamena 2021, intumwa za rubanda zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigera kuri 41 zongeye gushyira igitutu kuri Guverinoma y’icyo gihugu zisaba ko yarangiza ikibazo cya Paul Rusesabagina binyuze mu nzira za dipolomasi cyangwa izindi izo ari zo zose zishoboka ariko uwo mugabo akagarurwa muri Amerika, igihugu umuryango we utuyemo. Ibi bibaye nyuma y’uko mu mwaka ushize, izo ntumwa za rubanda zari zandikiye n’ubundi Paul Kagame, perezida w’u Rwanda zimusaba ko yarekura Paul Rusesabagina akagaruka muri Amerika, zinasaba Guverinoma ya Amerika kwita kuri icyo kibazo, nyamara nk’uko asanzwe abigenza, Paul Kagame akaba yaratereye agati mu ryinyo kugeza na n’ubu. Iyi nkuru irabagezaho ubusesenguzi bw’ubutumwa bushya bw’intumwa za rubanda za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri icyo kibazo.
Umwaka uri hafi gushira umuturage wa Amerika, Paul Rusesabagina, utuye muri San Antonio ashutswe n’umukozi wa Paul Kagame, agakodesherezwa indege yihariye, aho byarangiye afashwe agafungwa amaze kugezwa i Kigali mu Rwanda. Nk’uko twabikomojeho, Paul Kagame yasuzuguye cyane intumwa za rubanda zo muri Amerika maze agumisha Paul Rusesabagina mu kasho, aho abayeho nabi cyane, ubu akaba arimo gutekinika urubanza rwe. Mu gukora ibyo byose, Paul Kagame yiyibagiza ko Amerika ariyo yamuteretse ku ngoma binyujijwe kuri Museveni yitaga “Papa” none nawe ubu akaba amufata nk’umwanzi we. Ibyo nta gitangaza kirimo kuko ubwiye Paul Kagame wese ukuri ahita ahinduka umwanzi we. Ese no kuri Amerika siko byaba bigiye kugenda?
Magingo aya, abayobozi batowe mu mashyaka yombi ayoboye Amerika (Abademokarate n’Abarepubulika) barasaba Leta y’icyo gihugu gutanga ibisobanuro n’ibisubizo aho igize yita ku kibazo cya Paul Rusesabagina, mu gihe urubanza rwe ruri hafi ku musozo. Intumwa za rubanda ziribaza impamvu Guverinoma y’Amerika atarangiza ikibazo cy’umuturage wacyo. Benshi baribaza icyaba cyihishe inyuma, abandi bakagira bati “Paul Kagame ahora atsinda amahanga igihe cyose“. Wasanga na dosiye ya Paul Rusesabagina nayo ayiburijemo, akamunyonga bikarangira, amahanga amurebera arimo Amerika n’Ububiligi, Paul Rusesabagina afitiye uburenganzira bwo guturamo n’ubwenegihugu.
Paul Rusesabagina, uvugwaho kuba yararokoye ubuzima bw’abantu barenga 1200 mu gihe cya jenoside nyarwanda yo muri 1994, akaba yaramamaye muri filime yakinnye yitwa “Hotel Rwanda, ubu akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba mu gihugu cye cy’amavuko, Rwanda. Paul Rusesabagina, utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i San Antonio n’umuryango we, ahakana ibyo aregwa avuga ko ari ukwihimura kubera ko yanenze imiyoborere ya perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Nk’uko bisanzwe kandi byagenze kuri benshi, umuntu wese ushatse kugaragaza ukuri kw’ibibera mu Rwanda, avuga ku makosa ya Paul Kagame, yaba umunyapolitiki cyangwa atariwe, yaba ari mu Rwanda cyangwa ari hanze yarwo, Paul Kagame amurwanya yivuye inyuma maze agahimbirwa ibyaha.
Mu cyumweru gishize, Senateri John Cornyn (R-TX), Depite Joaquin Castro (D-TX), Umudepite Tony Gonzales (R-TX) hamwe n’abandi basenateri 38 n’abayoboke ba Kongere basabye umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken kugira ngo abagezeho ibiri gukorwa kugirango Paul Rusesabagina avanywe mu Rwanda. Iyi baruwa irasaba kandi ibisobanuro ku biganiro ibyo ari byo byose Amerika yaba yagiranye n’u Rwanda ku rubanza runyuze mu mucyo rwa Paul Rusesabagina. Yakomeje agira ati: “Twanditse kugira ngo tugaragaze ko duhangayikishijwe no gukomeza gufunga Bwana Paul Rusesabagina na Leta y’u Rwanda. Uyu mugabo akaba yemerewe gutura muri Amerika ku buryo buhoraho kandi bwemewe n’amategeko, akaba yarahawe n’umudari w’icyubahiro wa Perezida wa Repubulika kandi tunabasaba gukoresha inzira zose z’ububanyi n’amahanga mufite mu kumugarura muri Amerika amahoro.” Icyi cyifuzo cy’izi ntumwa za rubanda ni cyiza cyane. Gusa ntawakwizera ko Paul Kagame azagiha agaciro. Wasanga na none yikomereje gahunda ze zo kumugeza mu buroko nk’uko abakozi ba Paul Kagame barimo gutekinika urubanza rwa Rusesabagina bamusabiye gufungwa ubuzima bwe bwose. Ku rundi ruhande ariko, turasanga kiriya gitutu cy’intumwa za rubanda zo muri Amerika gishobora guhisha ubwoba Paul Kagame kuko Leta y’Amerika yaba igiye kumenya neza uwo ariwe maze ikamukuriraho amaboko rimwe aramutse yanze kuyumva ngo arekure Paul Rusesabagina. Kandi birazwi neza ko mu kwihagararaho kwa Paul Kagame ibyo atabikozwa. Igiteye ubwoba ni uko ashobora kotswa igitutu agahitamo kumwambura ubuzima bwe nk’uko yabikoze kuri Kizito Mihigo.
Ibaruwa ihuriweho n’amashyaka abiri iragaragaza kandi ibyabaye muri Mata muri Kaminuza yitiriwe Mutagatifu Mariya (St. Mary’s University) aho umudipolomate w’u Rwanda bivugwa ko yinjiye mu cyumba cy’inama gikorerwa ku ikoranabuhanga bita “Zoom” atabiherewe uruhushya kugira ngo akurikirane ibiganiro by’abanyeshuri b’iyo Kaminuza ku kibazo cya Paul Rusesabagina. Icyo kiganiro kikaba cyari cyateguwe n’abana babiri ba Rusesabagina, umwe wari uri kuri “St. Mary’s University” undi akaba yari ayoboye ikiganiro. Ibi nabyo nta gitangaje kirimo kuko ubu ni bumwe mu buryo Paul Kagame akoresha kugirango amenye amakuru yabo adashaka. Akaba rero abishyiramo akayabo k’amafaranga kugirango abigereho.
Paul Rusesabagina yatawe muri yombi mu mpera za Kanama 2020 nyuma yo kwinjira mu ndege yihariye i Dubai. Paul Rusesabagina yizeraga ko yajyaga mu Burundi aho yari agiye kuganira n’abayobozi b’amatorero batandukanye, nyamara indege yahise yerekeza i Kigali, mu Rwanda aho Paul Rusesabagina yafatiwe agafungwa ashinjwa iterabwoba ririmo gutwika, ubwicanyi no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba. Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko iryo ari ishimutwa ndetse ko n’ibyaha aregwa ari ibyo kwihorera kubera ko yagiye anenga guverinoma y’u Rwanda. Birasanzwe ko abatavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame bibasirwa ku buryo bwose bushoboka.
Ntabwo ari ubwa mbere abanyapolitiki bo muri Amerika basabye ibisobanuro bijyanye n’ifatwa rya Paul Rusesabagina. Mu Kuboza umwaka ushize wa 2020, Abasenateri 37 n’abagize Kongere bandikiye ibaruwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, basaba ko Paul Rusesabagina yagarurwa muri Amerika amahoro bashingiye ku mpamvu z’ubutabazi. Babajije kandi guverinoma y’u Rwanda uburyo Paul Rusesabagina yafashwe agafungirwa mu Rwanda aho koherezwa mu gihugu atuyemo. Iyo baruwa yagize iti: “Twizera ko kurekura Bwana Rusesabagina ku mpamvu z’ubutabazi bifite ishingiro kandi bikwiriye, kubera ko yarokotse yari agiye guhitanwa na kanseri igihe COVID yari irimbanije kandi akaba arwaye indwara nyinshi zidakira.” Ibi byabaye nko kugosorera mu rucaca kuko Paul Kagame ari nk’utarabyumvishe maze akikomereza umugambi we wo kumvisha Paul Rusesabagina.
Urubanza rwa Paul Rusesabagina rubera mu Rwanda rwatangiye muri Werurwe 2021 ariko ntiyarwitabiriye kenshi. Yabwiye urukiko hakiri kare ko atizeye ko azabona ubutabera. Urubanza ruri hafi kurangira ariko rwakomeje kwamaganwa n’abashyigikiye Paul Rusesabagina. Icyakora, urubanza rwasubitswe igihe gito bikaba biteganijwe ko ruzakomeza mu cyumweru gitaha rugana ku musozo. Hagati aho, itsinda ry’abacamanza rizatanga imyanzuro yaryo ya nyuma, biteganijwe ko izatangazwa muri Nzeri 2021. Aramutse ahamwe n’ibyaha aregwa, Paul Rusesabagina ashobora kumara ubuzima bwe bwose muri gereza kandi afungiwe mu Rwanda. Ninde uzatsinda hagati y’amahanga na Paul Kagame, hagati y’ukuri n’ikinyoma?
Ikibazo cya Paul Rusesabagina ntikizarangizwa n’urukiko kuko inkiko zo mu Rwanda ndetse n’izindi nzego zose nta bubasha bwo gufata ibyemezo zigira. Paul Kagame niwe wenyine ufite ikibazo cya Paul Rusesabagina mu ntoki ze. Abishatse yamurekura, yabishaka akamureka nk’uko byagenze kuri Musenyeri Misago, Ingabire Victoire, n’abandi. Paul Kagame nta rwego agira agisha inama yaba Inteko Ishinga Amategeko (imitwe yombi: abadepite n’abasenateri), yaba Guverinoma, yaba ubucamanza. Ikibazo cya Paul Rusesabagina nacyo rero, Paul Kagame abishatse yakirangiza nk’uko asanzwe abigenza. Nk’uko yaciye iteka bakajya kumushimuta, abishatse yaca irindi akarara arekuwe. Ahari wenda igitutu cy’Abanyamerika cy’ubugira kabiri hari icyo cyatanga dore ko icya mbere, icy’ububiligi n’Uburayi bwose byose Paul Kagame yabiciye amazi.
Ababikurikiranira hafi barasanga ibihano byasabiwe bamwe mu bayobozi ba Kigali bishobora gushyirwa mu bikorwa ndetse bikanongera Paul Kagame aramutse yimanye burundu Paul Rusesabagina.