“Ikiganiro cya KAGAME kuri FRANCE 24 na RFI cyari gisobetsemo imitego yo gutamariza KAGAME ku butaka bw’u Bufransa; igihugu atahwemye gutoteza yifashije umuvuno wa Jenoside. Abanyamakuru b’inararibonye, Marc PERELMAN na Alexandra BRANGEON, bamutegaga, mu bibazo bitondetse ku buryo bwa gihanga; ku buryo ingingo yatangiraga asobanura neza “mu buryo butuje bwa diplomasiya iboneye”;yahitaga azisenyera ubwe mu bibazo bikurikiyeho “mu buryo bw’umujinya bwa dipolomasiya y’ubunyamusozi!” Nta shiti ko Prezida KAGAME yatunguwe cyane, n’ukuntu amagambo yuzuye ubwishongozi, agasuzuguro n’agashinyaguro ku gihugu gituranyi cya RDC/DRC, yavugiye muri iki kiganiro; yahise aterwa imijugujugu na Prezida TSHISEKEDI ubwe, ndetse n’Abaturage b’igihugu cye. Iyi myitwarire ya TSHISEKEDI yahise itanga umucyo; ko mikino ya politiki imaze iminsi mu karere u Rwanda ruherereyemo; ishobora kuba ari iy’ubufatanye bw’ibihugu, mu kuvugutira umuti uhamye kandi wa burundu, Prezida KAGAME wigize indakoreka. Muri iki kiganiro kandi, Prezida KAGAME yavugishijwe akari i murori; ashyira hanze umujinya afitiye ba Mpatsibihugu barimo kumurya isataburenge; k’ubwo kuba atakivuna umuheha ngo bamwongeze undi !”
Mu nkuru yatambutse kuri TheRwandan.com, umwanditsi yatuviriye i muzingo, uko umubano wa KAGAME na TSHISEKEDI ushobora kuba urimo akangononwa ka TSHISEKEDI, waba waratoye umugendo wo kwica ubukombe abanje kubwagaza; bitandukanye n’abakeka ko TSHISEKEDI yaba ari “TSHISEKERAMWANZI !” Na none mu nkuru yatambutse kuri TheRwandan.com, umwanditsi yarongeye atuvira i muzingo, uko imbwirwaruhame zisize umunyu kuri “Rapport DUCLERT” ku mpande zombi z’u Bufransa n’u Rwanda, nyamara mu bitangazamakuru tukahabona ibihabanye; nabyo byaba birimo umukino w’uburyarya ufite icyo uhatse, tubirekera ibihe bizaza ngo bizabidusobanurire. Ikiganiro cy’imbonankubone Prezida Kagame yagiriye ku bitangazamakuru bya FRANCE 24 na RFI, nacyo TheRwandan.com yabahinduriye mu nyandiko y’Ikinyarwanda, kiduhishuriye ko KAGAME ariwe wo kugenurirwaho ko “iyahigaga yahiye ijanja”; nk’umugabo umaze gushoberwa n’imibanire ye n’Akarere yari yarigizemo “akari aha kajya he” ataretse no gutenteburwa n’imibanire ye na ba mpatsibihugu, itakiri iyo kurebana akana ko mu jisho!
Ikiganiro cya KAGAME kuri FRANCE 24 na RFI cyari gisobetsemo imitego yo gutamariza KAGAME ku butaka bw’u Bufaransa; igihugu atahwemye gutoteza yifashije umuvuno wa Jenoside. Abanyamakuru b’inararibonye, Marc PERELMAN na Alexandra BRANGEON, bamutegaga mu bibazo bitondetse ku buryo bwa gihanga; ku buryo ingingo yatangiraga asobanura neza “mu buryo butuje bwa diplomasiya iboneye”; yahitaga azisenyera ubwe mu bibazo bikurikiyeho “mu buryo bw’umujinya bwa dipolomasiya y’ubunyamusozi!”
Nta shiti ko Prezida KAGAME yatunguwe cyane, n’ukuntu amagambo yuzuye ubwishongozi, agasuzuguro n’agashinyaguro ku gihugu gituranyi cya RDC/DRC, yavugiye muri iki kiganiro; yahise aterwa imijugujugu na Prezida TSHISEKEDI ubwe, ndetse n’Abaturage b’igihugu cye. Iyi myitwarire ya TSHISEKEDI yahise itanga umucyo, ko imikino ya politiki imaze iminsi mu karere u Rwanda ruherereyemo; ishobora kuba ari iy’ubufatanye bw’ibihugu, mu kuvugutira umuti uhamye kandi wa burundu, Prezida KAGAME wigize indakoreka. Muri iki kiganiro kandi, Prezida KAGAME yavugishijwe akari i murori; ashyira hanze umujinya afitiye ba Mpatsibihugu barimo kumurya isataburenge; k’ubwo kuba atakivuna umuheha ngo bamwongeze undi!
Muri kiriya kiganiro, Prezida KAGAME akimara gushima intambwe nziza igenda iterwa n’ibihugu byombi mu kuzanzamura umubano; yabishimangije ko n’ingingo ivuga ko u Bufransa bufite inshingano ziremereye muri Jenoside y’1994 irimo kurengera no gukabya. Yavuze mu buryo bwiza, ko hagomba kubaho kudatsimbarara ku ibyabaye, ahubwo hakarangamirwa kubabarirana no kujya mbere.
Nyamara nyuma yo kumubaza aho KAGAME uvuga ayo magambo meza mu w’2021 atandukaniye na KAGAME wibasiye u Bufransa mu w’2014; yazinze umunya asubiza mu buryo busenya ibyo yari amaze kwivugira ubwe! Yahise yerekana ko atemeranywa n’imyanzuro ya raporo ya za “rapport Duclert” na “ na “rapport Muse”; bihabanye n’uko yari amaze kubyihamiriza. Maze mu mujinya mwinshi avuga ko, ko kuba raporo zombi zaranzuye ibyo zanzuye, ari akazi kazo; nyamara bidakuraho ko KAGAME we afite uburenganzira bwo kugumana imyumvire y’u Bufransa bwagize ubufatanyacyaha muri Jenoside, ndetse bukanagira uruhare rufatika mu bikorwa nyirizina by’iyo jenoside.
Iyi muzunga KAGAME yabyinishijwe n’Abanyamakuru ku butaka bw’u Bufransa, byongeye ku bitangazamakuru rurangiranwa by’u Bufransa, byamuhesheje urw’amenyo; isi yose muri rusange n’Abafransa by’umwihariko, bikurikiranira umugabo w’indimanganya, ukoresha Jenoside mu mivuno ya politiki. Aba banyamakuru bamuvugishije akari i murori; biha iki kiganiro kuzahora iteka ari igihamya gikomeye, gicecekesha u Rwanda, mu mikino yo kwibasira u Bufransa ku ruhare muri Jenoside ya 94. Iki kiganiro kandi kizaba imfashanyigisho y’isesengura-butumwa (discours analysis/analyse du discours), mu masomo y’abaminuza mu bumenyi bwa politiki mpuzamahanga. Umusanzu nk’uyu mu bumenyi ukaba umenyerewe ku Rwanda, ruhorana udushya –“operation Kitona” ubu yabaye imfashanyigisho mu masomo y’ubumenyi bw’intambara nka “operation” y’ubusazi, umujinya, ubuhubutsi n’ubuswa ndengakamere-!
Ntibyaciriye aho abanyamakuru b’abahanga, bamutega rwagakoco y’Umunyekongo, impirimbanyi y’amahoro akaba n’uwatsindiye igihembo cya Nobel cy’amahoro, Denys MUKWEGE, Kigali itahwemye kugaragaza umujagararo iterwa n’ibikorwa bye biyambika ubusa. KAGAME yahise yibasira Denys MUKWEGE, arakomeza avurunga mu isayo Umuryango w’Abibumbye, igihugu cye kibereye umunyamuryango, ataka Ingabo ze ubumarayika n’ubuhangange butavugwa, ashinyagurira Abanyekongo bakorewe ibyaha by’intambara, afatira ku rwara imihate ya mugenzi we TSHISEKEDI n’ibihugu by’Akarere mu gushakira u Burasirazuba bwa RDC/DRC amahoro.
Iyi mitego yagushijwemo muri iki kiganiro, ikaba isize hanze ishusho nyakuri y’umubano w’u Rwanda na DRC; na cyane ko TSHISEKEDI yahise amwamaganira kure kuri ayo magambo yuzuye ubwishongozi, agasuzuguro n’agashinyaguro, kuri buri ngingo.
Prezida KAGAME akimara gutsindwa mpaga ku mubano n’u Bufransa, ndetse n’uw’igihugu gituranyi RDC/DRC; abanyamakuru b’abahanga bakomereje ku bibazo by’imbere mu gihugu, barongera bamutegera ahamutoneka. Ubwo noneho rwagakoco yabaye Abanyarwanda Nyakwigendera Kizito MIHIGO yahotoye ku maherere, na Paul Rusesabagina nawe usiragizwa ku maherere mu butabera budashinga! Aha Prezida KAGAME yahatereye ibaba, kugeza arenze akarimbi, agahamya ko gukeburwa n’ibihugu by’ibihangange, kuri politiki ye icinyiza uburenganzira bwa muntu, ari amahomvu y’ibyo bihugu by’ibihangange, abiganisha ku ivangura-ruhu. Yacurikiranyije amagambo, ararimanganya, azura kamere y’umujinya; maze asoza aciye amarenga akurira inzira ku murima, abashoboraga kuba barota ko, iyi yaba ishobora kuba manda ye ya nyuma!
Umwanzuro
Nk’uko twabyanditse mu mutwe w’iyi nkuru, ibya Prezida KAGAME mu karere bishobora kuba bitari shyashya ! Ibi tukaba tubishingira ku mikino ya politiki imazeho iminsi hagati y’ibihugu by’Akarere bikomeje kuzengerezwa n’umuturanyi mubi; tutaretse n’imyitwarire TSHISEKEDI yahise agira ku magambo yuzuye ubwishongozi, agasuzuguro n’agashinyaguriro ku gihugu cya RDC/DRC, muri kiriya kiganiro yagiranye na FRANCE 24 na RFI!
Ikinyoma cya KAGAME wavugiye mu nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Ishyaka RPF Inkotanyi yo kuwa 30 Mata 2021, ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi urimo kuzanzamuka, ikibazo kikaba gisigariye kuri Uganda; cyakubitiwe ahareba i Nzega n’amasezerano arimo n’ubufatanye mu iby’umutekano u Burundi bwasinyanye na Uganda, ubwo Prezida NDAYISHIMIYE yari mu ruzinduko muri iki gihugu, aho yanitabiriye imihango yo kurahira kwa Prezida MUSEVENI, imihango KAGAME atigeze yitabira. Aya masezerano kandi yateye u Rwanda ikirungurira, nk’uko byigaragaza mu magambo yuzuye ishyari ari mu nkuru y’igihe.com.
Amagambo yavugiwe mu biganiro bya Prezida NDAYISHIMIYE na MUSEVENI, bakongera guhamya ko badatewe igishyika, no guca inkeramucyamo bahuzwa n’imihanda ya Tanzania; mu gihe imihanda ica mu Rwanda itunganye kandi ya bugufi idashoboka kubera umuturanyi mubi, ubaniye ibihugu byombi, byibukije ko u Rwanda gufunga umupaka na Uganda, rwanahemukiye cyane igihugu cya Kenya, binahombya bitavugwa icyambu cya Mombasa. Ubufatanye mu iby’umutekano w’ibihugu bituranyi n’u Rwanda, hahora hikangwa intambara ku mipaka yombi; ni igihunga kuri KAGAME, ubu ugiye kubona nk’ugoswe n’abo ahora yibasira ko ari abanzi be, kandi ko azabaha amasomo, anyuriye mu kubadurumbanyiriza umutekano.
Ingabo za Uganda na Kenya, ibihugu byahombejwe n’u Rwanda rwafunze by’agahimano umupaka ruhuriraho na Uganda, byararitswe na TSHISEKEDI kuza kumufasha kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC/DRC; aho u Rwanda rwororeye imitwe myinshi yo guhungabanya ako karere ngo rwiyibire umutungo kamere. Kugeza ubu u Rwanda narwo rukaba rufite ingabo muri kariya karere, ziriyo mu buryo bw’ibanga n’ubutegetsi bwa TSHISEKEDI. Ibi nabyo bikaba bidashidikanywaho ko biteye KAGAME igishyika; na cyane bisa n’ibirimo icyagaragara nk’akagambane ka TSHISEKEDI, ushaka kumusekuranya n’abo badashobora guhuza. Iby’u Rwanda mu karere, birimo amahinyu; ibihe biza, nta kabuza ko birimo impinduka karundura !
FPR-Inkotanyi, ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, rigifata ubutegetsi; abanyarwanda bari mu gihugu bakirijwe ibyitwa «ibipindi» batari bamenyereye ! Ibi byari ibiganiro umuyobozi aza agaha umuturage cyangwa se abaturage, byuzuye ibinyoma bya nkana; bimeze nka birya babeshya umwana, bati ceceka iriya ngwe iryamiye amajanja mu nsi y’urugo itaza ikakurya ! Byari bimenyerewe ko umutegetsi, ari umuntu witwararika mu magambo ye, akaba atahirahira abeshya icya «Semuhanuka» mu ruhame ;kabone n’iyo ntawari kumunyomoza, yashoboraga kugenda yibwira ko yakoze ibidakorwa, ndetse umunsi umwe akaba yiteguye no kuba yazabibazwa, nk’uwononnye inshingano z’umuyobozi ! Mu muco w’«ibipindi» byadukanywe na FPR-Inkotanyi byo si uko bimeze, umuntu araguhangika, ukikiriza ;ndetse waba ushabutse nawe, ukaba washyanuka ukongeraho ibyawe binyoma bibishimangira. Bityo ukabonwa nk’umuturage usobanutse, mu minsi iza ukaba wanabigororerwa kuyobora rubanda, nk’umunyarwanda wumva neza «ibipindi» bya ngombwa mu kuyobora abaturage, mu myumvire ya FPR-Inkotanyi !
Ingero nziza z’»ibipindi» ni nka «Vision 2020» twaririmbiwe, rigahoga kandi ari icyuka gisa ! Politiki nk’iz’ubwisungane mu kwivuza, ubudehe, kuremera abatishoboye, ireme ry’uburezi, uburezi kuri bose, ukwihaza mu biribwa, imibereho myiza, kwegereza abaturage ubuyobozi… Ibyo byose bihora biririmbwa mu mashusho ashashagirana, ukaba wakeka ko u Rwanda ariyo ya paradizo bavuze ;nyamara wakigerera mu baturage hagati, ugasanga ibiririmbwa n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi, bibusanye cyane n’ibigaragarira amaso, cyangwa se ibihamywa n’abagenerwabikorwa !
Hejuru y’ »ibipindi» mu miyoborere ya FPR Inkotanyi, hiyongeraho «itekenika/gutekenika» ;ari byo bisobanuye gukora iyo bwabaga ukabindikiranya umusaruro mubi, cyangwa se ingaruka mbi z’ibyo wakoze nabi ;ukabimurika nk’umusaruro mwiza, cyangwa se ingaruka nziza, unyomeka ko wakoze neza ! «Itekenika» ni umuco uteye ishema FPR-Inkotanyi, ku buryo zakoze iyo bwabaga, iryo jambo ry’umuco mubi, wo kwamaganwa rigashyirwa mu nkoranyamagambo y’Igifransa, ryikoreye ibendera ry’u Rwanda. Uramutse wihereye amaso aka kavidewo gakurikira, uko Louise MUSHIKIWABO, Umudiplomate w’Umunyarwandakazi, magingo aya ukuriye umwe mu miryango y’ibihangange ku isi, wa «FRANCOPHONIE», yari atewe ishema no gusobanura uko «techniquer/gutekenika», ari umuco mubi ukomoka mu Rwanda ; wakiyanzurira ko koko, «abagira inyonjo bagira ibirori !»
Urugero rwiza rwo «gutekenika», ni nka birya twumva cyangwa dusoma mu byegeranyo mpuzamahanga biba byituzweho akayabo na FPR-Inkotanyi ;biha u Rwanda isura y’igitangaza, ukaba wakeka ko igihugu bavuga, uretse no kuba kitaba u Rwanda, cyaba gitunganyije ku rugero rwo kuba kitarabukwa kuri iyi si dutuye ! Ngayo nguko ! Umuyobozi mu Rwanda «gutekenika» raporo y’imihigo aba yarasinye nta kidasanzwe, kubera ko ari umwera uva i bukuru ugomba gukongera ! Ni kenshi twumva na Prezida KAGAME ubwe, ageraho akinubira ko mu imurika ry’imihigo y’uturere haba huzuyemo «itekenika» ;gusa akabihinira aho, kubera ko : «uwiba ahetse aba abwiriza uri mu mugongo !»
Ni kenshi abari mu nzego zo hejuru mu gisirikari no mu gisivili, muri FPR Inkotanyi, iyoboye u Rwanda ;bagiye bahamiriza mu ruhame nta soni, ko iyo usubiyemo ikinyoma inshuro nyinshi, kigera aho kigahinduka ukuri ! Babeshya uyu munsi, bwacya bakinyomoza nta soni na nke ! Byanagiye bigaragara kenshi ko, umuyobozi wo ku rwego nk’urwa Ministiri anyomeka mu ruhame nk’uwabitekererewe na «system» ;maze bakiri aho, Prezida KAGAME, Intore izirusha intambwe, agahita yiyemeza kubivuga ukuri, atitaye kukumwaza cyangwa guhesha inkwenene, uwari umaze kubeshya nk’uwabitekererewe ! Ibiri amahire ni uko gusa, Abanyarwanda bamaze kumenyera umuco w’ikinyoma mu bayobozi, kuburyo nta n’ukibitaho umwanya abijujuraho ! Batwariye iyo rigoramiye !
Tugaruke ku ngingo yacu nyirizina, twanzikiye mu mutwe w’iyi nyandiko ! Mu kiganiro Prezida KAGAME Yagiranye na RFI na FRANCE 24, imbonankubone kuwa 17 Gicurasi 2021, i Paris mu Bufransa aho yari mu rugendo ; yateye «ibipindi» biratinda ! Reka si «ugutekenika» mu ibyo yasubizaga Abanyamakuru aragororokerwa ! Ntawarubara ! Gusa mu buryo butandukanye n’ubusanzwe twatangiye kumva, nyuma y’ikiganiro, Ministri we ushinzwe Diplomasiya bari kumwe mu rugendo, Dr Visenti BIRUTA atangira guhengekereza ku rubuga rwa «Twitter» agorora ibyo Prezida we yari yakabije «gutekenika» ;na cyane ko byari byatangiye guterwa imijugujugu n’abatari bake, barimo na Prezida TSHISEKEDI wamaganye byinshi biherereye ku gihugu cye, Prezida KAGAME yarengereyeho agakabya. Umuryango w’Abibumbye nawo wamaganye, amagambo y’ubushizi bw’isoni ya Prezida KAGAME, ku muryango igihugu cye kibereye umunyamuryango. Yewe n’abandi bantu bakomeye batandukanye ku isi, batangaje byinshi bamagana ibinyoma n’amagambo yo kurengera ;yavuzwe na Prezida KAGAME muri iki kiganiro !
Bitunguranye, mu kinyamakuru «Jeune Afrique» cyo kuwa 25 Gicurasi 2021 hakaba hatambutse inkuru y’umunyamakuru Francois SOUDAN, usanzwe umenyereye gusingiza ingoma ya Kigali, akorera akayabo kava mu misoro y’abaturage, afatanyije na mugenzi we Romain GRAS. Mu kiganiro bombi bagiranye na Prezida KAGAME, hakaba humvikanyemo akayihoyiho ko gusana ibyangijwe na nyir’ubwite, mu kiganiro cyo kuwa 17 Gicurasi kuri RFI na FRANCE 24 ! Mu mvugo ituje kandi igerageza kwitwararika, bitandukanye n’ikiganiro cyo kuri RFI na France 24 ;mu kiganiro na JA Prezida KAGAME yakunze kurangwa n’imvugo z’ubwiyoroshye nka : »Urashaka ko nsubiza iki ?, Oya sibyo nari nshatse kuvuga ! Si ibyo navuze ifatire umwanzuro… » Muri iki kiganiro Prezida KAGAME waganiraga n’umunyamakuru bamenyeranye, Francois SOUDAN, na cyane ko akunze gusohora inkuru nyinshi zisingiza u Rwanda, cyangwa u Rwanda rukamwitabaza, iyo hari ubutumwa bukomeye rushaka gutangariza amahanga… Prezida KAGAME yasubije ibibazo mu buryo bwa diplomasiya, n’ubwo hari aho yagombaga kwitabaza «itekenika» mu binyoma ku bibazo bimwe na bimwe ;ariko bitandukanye n’ikiganiro cyabanje, akaba yageragezaga kutishongora, gusuzugura no kwikuza ariko akamira abandi mu kitoze! Twibukiranye ko ikiganiro kitari ikibiriraho (Live) kandi ko Jeune Afrique ari ikinyamakuru cyandikwa byoroshye gukosora (editing)
Kuri Raporo Duclert na Raporo Muse, yongeye gushimangira ko abantu bakwiye kuva ku kahise, bakarangamira intambwe ijya mbere, ku kunoza umubano w’ibihugu byombi. Abajijwe niba inshingano z’u Bufransa muri Jenoside, zaba ari iza politiki kurusha uko zaba ari iza gisirikari ;KAGAME yasubije ko izo ngeri zombi kuzitandukanya bigoye, ko akenshi igisirikari gishyira mu bikorwa ibyifuzo by’abanyapolitiki. Naho umuhuro we n’abasirikari bahoze muri «Operation Turquoise», ndetse n’umudiplomate wabaye cyane mu bibazo birebana n’u Rwanda, hagati y’imyaka ya 90 na 94 ;KAGAME yabisobanuye nk’ikimenyetso cy’uko hagomba kurengwa amateka mabi yagatandukanyije abantu, hagamijwe kunoza ahazaza. Yongeyeho ko uwo muhuro yawusabwe n’ubutegetsi bwa Paris, ndetse na Duclert ubwe, akabona nta mpamvu yo kubyanga !
Prezida KAGAME akaba yashimagije Prezida MACRON, ku bw’uko yashyize imbaraga mu kunoza umubano w’ibihugu byombi ;anahamya ko yafatiye mu ngata mugenzi we SARKOZY wari watangiye icyo kivi, akava ku butegetsi atagisoje. Abajijwe ku byegeranyo bidahwema gusohoka, n’ibihugu by’ibihangange birega u Rwanda kutubahiriza ubwinyagamburiro bwa politiki no kwisanzura mu bitekerezo ;Prezida KAGAME yagerageje gusisibiranya yifashishije ya ntwaro ye ya Jenoside, ko abataragize icyo bayikoraho, badakwiriye kumuhanura gutanga ubwisanzure mu bitekerezo n’ubwinyagamburiro bw’abatavuga rumwe nawe ! Yabaye nk’upfundikanya ko ibyo byombi bibuze mu Rwanda, kubera ko rwabayemo Jenoside !
Ku ishimuta rya RUSESABAGINA, KAGAME yapfunyitse amazi ko igikwiye kurebwa ari uko ahamwa n’ibyaha agahanwa, atahamwa nabyo akarekurwa ! Ibyo gushimuta aba abirengejeho urwiri, kubera ko nta kindi yari afite cyo kubivugaho ; ngubwo ubudasa u Rwanda ruririmba, ubutabera macuri ! Ku mubano n’u Burundi, Prezida KAGAME ntiyaciye ku ruhande mugushinja icyo gihugu gushyigikira abamurwanya ;naho Uganda yo uretse no gushyigikira abamurwanya, icyo gihugu ngo cyaba gishaka kwitwara nka mukuru w’u Rwanda, waruha amabwiriza, ibintu atazigera yihanganira nk’uyobora igihugu cyigenga !
Kuri «mapping report» Prezida KAGAME yakomeje kuyishinja kuberaho ihame rya Jenoside ebyiri ;yongera kwibasira Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ko atari izo kwizerwa, yirinda kwibasira Umuryango w’Abibumbye ubwawo. Gusa Prezida KAGAME ntiyabuze kwemeza ko, ari uburenganzira bwa mugenzi we TSHISEKEDI kwizera izo mpuguke ;gusa amutega iminsi ko atazatinda kubona ko azibeshyaho ! Kuri iyi nshuro noneho Prezida KAGAME yitwararitse Dr Denys MUKWEGE, anamushima ko yakoze byiza avura abagore bakorewe ibya mfura mbi ;gusa arongera arikocoreramo ko ibikorwa bye byo gukangurira amahanga gushyiraho Urukiko Mpanabyaha rushingiye ku byaha byashyizwe ahagaragara na «Mapping Report» ;biri muri wa murongo wa Jenoside ebyiri, asunikirwamo n’ababiri inyuma banabifitemo inyungu ! Umunyamakuru ati : «Noneho urashaka kuvuga ko Dr MUKWEGE akoreshwa !?» Prezida KAGAME ati : »Si ibyo mvuze da !! Wifatire umwanzuro !!»
Bitandukanye n’uko Prezida KAGAME, yari yafatiye ku rwara umwanzuro wa TSHISEKEDI wo gushyira Intara za Ituri n’Amajyaruguru ya Kivu mu bihe bidasanzwe, mu kiganiro na France 24 na RFI ;KAGAME noneho yashimye uyu mwanzuro, gusa avuga ko udahagije, ko ibihugu by’abaturanyi, n’u Rwanda rurimo, bifite byinshi byo gukora, mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo. Yanerekanye ko yizera ko we na TSHISEKEDI bashobora kuzagira ibyo bageraho ;bitandukanye na KABILA bagiranaga umugambi ugapfuba hadateye kabiri !
Ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Centre Afrique, KAGAME yahamije ko amatora atajyaga gushoboka iyo zitabayo. Yasobanuye ko ziriyo mu buryo bubiri, izasabwe n’Umuryango w’Abibumbye zifite inshingano zigoranye –kubera ko zicunga umutekano w’abaturange ntizemererwe kurwana n’Inyeshyamba- n’izasabwe n’igihugu ubwacyo ku mubano wa byombi, zirwana aho rukomeye, zikarinda zijya z’Umuryango w’Abibumbye zitemerewe ibikorwa bimwe na bimwe. Prezida KAGAME kandi yahakanye yivuye inyuma ko kuba ingabo z’igihugu cye zarahuriyeyo n’iz’u Burusiya, nta banga riri hagati y’igihugu cye n’u Burusiya ;ari impurirane zidafite umugambi rwihishwa ibihugu byombi biziranyeho !
KAGAME abajijwe ku bana be babiri bakuru Ivan na Ange bashobora kuba bafite imyanya, yamushinja itonesha ;yasubije ko bakora ibisanzwe, imirimo itari mu nzego zo hejuru. Ngo ibi bikaba bitandukanye, n’uko abibona ku baprezida bagenzi be, baha abo mu miryango yabo ya hafi imyanya ikomeye mu gihugu. Yavuze ko uko biri kose, atakora ikosa ryo kwitaruza abana be…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, Emmanuel Macron Perezida w’Ubufaransa yasesekaye i Kigali mu murwa Mukuru w’U Rwanda, nk’uko byari byaratangajwe mu minsi ishize. Uru ruzinduko rwari rutegerejwe na benshi; bamwe barutegerejanije amatsiko, abandi ibyishimo, naho abandi akababaro. Emmanuel Macron yabaye ruticumugambi, umunsi n’isaha aba arabyubahirije naho Paul Kagame we ari nkuwifashe mapfubyi. The Rwandan yasesenguye uru ruzinduko maze ibagezaho uko yarubonye n’uko yabonye uku kwezi kwa Gicurasi 2021, ukwezi bamwe bafashe nk’ukwa buki hagati ya Emmanuel Macron na Paul Kagame (Rwanda-Ubufaransa).
Imyiteguro y’urugendo ivugwaho iki ?
Mu matariki ya 16-17 Gicurasi 2021, ni mu minsi icumi gusa ishize, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari i Paris mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama kuri Sudani y’Amajyaruguru no ubukungu bw’ibihugu bya Afrika. Muri iyo nama, Paul Kagame we akaba yari yajyanywe na twinshi twarimo no kunoza umubano we na Emmanuel Macron, perezida w’Ubufaransa.
Kuva muri 1994, Paul Kagame yagera ku butegetsi mu Rwanda, umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wajemo agatotsi, imyaka 27 yari ishize utifashe neza. Mu byari bishishikaje Paul Kagame rero hakaba harimo kotsa igitutu Ubufaransa ngo bwemere ko bwagize uruhare n’ubufatanyacyaha muri jenoside yo muri 1994, maze Paul Kagame abone aho yuririra yuzuza umugambi we wo gucuruza jenoside.
Uruzinduko rwa Emmanuel Macron i Kigali rukaba rwari rugamijwe kuzahura umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ariko kandi rukaba rwarabanjirijwe na raporo ebyiri nazo zishingirwaho nk’imbarutso y’umubano mwiza w’ibyo bihugu byombi ; raporo yiswe ‘’Duclert’’ na raporo yiswe ‘’Muse’’ imwe ku ruhande rw’Ubufaransa, indi ku ruhande rw’u Rwanda. Nyuma y’uko izo raporo zombi zisohoka, byahaye imbaraga Paul Kagame kuko yazibonyemo itutufu yo gukomeza kumwicaza ku butegetsi bw’u Rwanda. Yabishyizemo imbaraga rero mu gihe gikomeye amahanga arimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Ubwongereza arimo kumwotsa igitutu ngo agendere ku mahame y’uburenganzira bwa muntu, nyuma y’uko babona ko politiki ye ishingiye ku kinyoma no guhohotera uburenganzira bwa muntu. Paul Kagame rero yabonye icyuho ku Bufaransa maze ahita afatiraho.
Uruzinduko rwa Emmanuel Macron i Kigali rwavuzweho byinshi, baba abafaransa ndetse n’abandi bazi neza uburyarya, ubucakura n’ikinyoma bya Paul Kagame. Benshi baribaza ukuntu Emmanuel Macron anywana n’umuperezida wasebeje kandi agatuka Ubufaransa n’Abafaransa. Ababikurikiranira hafi basanga, Emmanuel Macron yarasuzuguje abafaransa, abandi bagasanga haba hari inyungu ze ku giti cye akurikiye zitari iza Leta y’ubufaransa.
Uruzinduko rwa Emmanuel Macron rero, Paul Kagame n’abambari be bakaba bari barutegererejanije amatsiko kuko bari biteze ibintu bibiri : gutsinda icy’umutwe cyangwa gushibukanywa n’umutego. Ibyo bikaba byagombaga kugaragarira mu ijambo Emmanuel Macron yagombaga kuvugira i Kigali, dore ko benshi bifuje kumenya aho Leta ye ihagaze ku kibazo cy’uruhare rwa Leta y’Ubufaransa muri jenoside mbere y’uru ruzinduko, Macron akifata, akabwira bose ko icyo atangaza azagitangaza yageze i Kigali. Amatsiko rero yari menshi cyane.
Ni iki Macron yavugiye i Kigali?
Emmanuel Macron, Perediza w’Ubufaransa akigera i Kigali mu Rwanda, aherekejwe n’itsinda ryiganjemo abirabura, bamwe bemeza ko ari abanyarwanda (abambari ba Kagame baba mu Bufaransa) yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi N’amahanga w’u Rwanda maze ahita yerekezwa ku rwibutso rwa jenoside ruherereye ku Gisozi aho yavugiye ijambo ryari ritegerejwe na benshi.
Mu ijambo rye, Emmanuel Macron yagaragaje ko igihugu cy’Ubufaransa, ayoboye ubu, cyagize amakosa menshi mu gihe cy’intambara na jenoside byabaye mu Rwanda. Yavuze ko uruhare yemera uruhare rw’Ubufaransa mu gufasha guverinoma yari iriho haba mu rwego rw politiki cyangwa se rwa gisirikare. Nyamara, Emmanuel Macron ntiyemeye ko habayeho ubufatanyacyaha muri jenoside. Emmanuel Macron rero yasabye imbabazi ku burangare, ku guceceka ndetse no ku ruhare rundi urwo arirwo rwose Ubufaransa bwagize mu bibazo byabaye mu Rwanda, yizeza Paul Kagame ko umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wari warajemo agatotsi ugiye kongera ukaba mwiza.
Ayo magambo kandi yanasubiwemo na Emmanuel Macron mu kiganiro bwirwaruhame n’abanyamakuru aho yaboneyeho n’umwanya wo gusubiza bimwe mu bibazo yabajijwe ku byerekeranye n’uruhare rw’Ubufaransa mu marorerwa yagwiririye u Rwanda. Macron yashimangiye ko Ubufaransa n’U Rwanda bigiye gufatanya mu rugendo rwo kubaka ejo heza hazaza byaba mu bukungu, imibereho myiza, ubuzima ndetse na politiki.
Emmanuel Macron akaba yishimiye uko yakiriwe ageze i Kigali maze atangaza ko kubaka umubano w’ibihugu byombi watangiye muri 2017 ngo ubu ibihugu byombi bikaba biri mu nzira y’ukuri. Twibutse ko Nicolas Sarkozy ariwe muperezida w’Ubufaransa waherukaga gusura u Rwanda 2010, ndetse akaba yarakomeje no kuba inshuti ya Paul Kagame kuko hemezwa ko hari na byinshi yamugerejeho birimo n’ubu bushuti afitanye na Emmanuel Macron.
Ijambo rya Emmanuel Macron yavugiye i Kigali riravugwa byinshi. Ikinyamakuru “The Guardian”cyo kiti ‘’perezida Emmanuel Macron yahaye Paul Kagame impano y’imbabazi nyuma yo kwemera uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside nyarwanda’’. Nyamara ariko, Emmanuel Macron ntiyemera ko Ubufaransa bwagize ubufatanyacyaha, ngo gusa hari amakosa yakozwe maze atuma habaho ingaruka nyinshi. Twibutseko u Rwanda rwo rurega Ubufaransa kuba rwaragize ubufatanyacyaha bwahitanye imbaga muri 1994.
Ese Kagame yesheje umuhigo?
Paul Kagame, perezida w’u Rwanda yagaragaye mu kiganiro mbwirwaruhame n’abanyamakuru, akaba ari naho yavugiye ijambo rye rijyanye n’uruzinduko rwa mugenzi we w’Ubufaransa. Mu ijambo rye, Paul Kagame yishimiye ko Emmanuel Macron yasabye imbabazi mu izina rya Leta y’Ubufaransa akaba yemeza ko ngo ari intambwe ikomeye iyewe hagati y’ibihugu byombi. Yavuze kandi ko ‘’Ukuri gukiza’’. Usesenguye neza ariko, kuri Paul Kagame, ukuri kwaba gukiza abandi we atarimo kuko yishimira kumva abandi bamubwira ukuri ariko we nta kuri ashaka kuvuga. Paul Kagame yaba ari mu bantu mbere bakeneye gukizwa n’ukuri yemera uruhare yagize kandi agikomeje kugira mu guhohotera ikiremwa muntu.
Disikuru ya Emmanuel Macron yari iteguye neza dore ko yayisomye uko yakabaye, ijambo ku rindi, yari disikuri politiki. Nyamara kuri Paul Kagame we, ngo disikuru ya Emmanuel Macron ni iyagaciro gakomeye cyane kuko ibyo yavuze birenze gusaba imbabazi. Impamvu nta yindi ni uko yayibonye nk’imari, nk’uko yari abyiteze, izamugeza kuri byinshi.
Perezida Paul Kagame rero akaba yashimye mugenzi we w’Ubufaransa Emmanuel Macron ko atitwara nk’abandi bazungu bavangura. Aho yagize ati ‘’Emmanuel Macron ni umuntu wumva, abandi ntibumvaga’’. Kuri Paul Kagame, umuntu wumva yaba ari uganisha ku nyungu ze gusa n’aho udateye atyo akaba atumva. Paul Kagame akaba asanga uruzinduko rwa Emmanuel Macron ngo rwazanye ubushuti bidasanzwe hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa, maze aho kwita Emmanuel Macron perezida yihitiramo kumwita inshuti ye. Ibi nabyo bikaba bihishe byinshi nyuma y’igihe kinini Paul Kagame yikomye Ubufaransa n’Abafaransa. Umuntu yakwibaza niba umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ugarukira kuri Paul Kagame na Emmanuel Macron !
Udushya mu ruzinduko rwa Emmanuel Macron i Kigali
Uruzinduko rwa Emmanuel Macron yagiriye i Kigali, aho ava yerekeza muri Afrika y’Epfo rwaranzwe n’udushya twinshi, twatandaje benshi ariko na none twateye benshi kwibaza byinshi. Ese ni iki cyagaragariye amaso ya benshi kidasanzwe?
Akigera i Kigali, Emmanuel Macron perezida w’Ubufaransa ntiyakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ku kibuga cy’indege ahubwo yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Rwanda Vincent Biruta. Ibi byateye benshi kwibaza niba kwari ukwishyura Emmanuel Macron kuko ngo igihe Paul Kagame aherutse i Paris nawe yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa. Nyamara ibyo byaba atari byo rwose kuko Paul Kagame yari yatumiwe nk’umwe mu baperezida ba Afrika ku zindi gahunda zitari umwihariko w’Ubufaransa. Kuba rero Paul Kagame ataragiye kwakira mugenzi we w’Ubufaransa Emmanuel Macron hari abakeka izindi mpamvu zishobora kuba ari umunaniro aterwa n’imbaraga nke z’umubiri dore ko byakunze guhwihwiswa ko ubuzima bwe bwaba budahagaze neza. Ibyo bikaba bishobora kuba ari nabyo byamubujije guherekeza Emmanuel Macron ku rwibutso rwa Gisozi.
Mu kiganiro bwirwaruhame n’abanyamakuru, hagaragaye guhuzagurika kubari bashinzwe umuhango. Ibi byagaragajwe cyane no kuvugana igihunga ku wari ushinzwe kuyobora gahunda, bishobora kuba byatewe n’uko umuhango wari utateguwe neza cyangwa se ubwoba bwo gutinya ko hari icyo yavuga kidashimishije shebuja Paul Kagame (dore ko bose bamutinya cyane). Ibyo byanatumye ashaka guha ijambo Emmanuel Macron mbere ya Paul Kagame.
Mu ijambo yavuze, Paul Kagame yise Emmanuel Macron inshuti ye. Ibi ntibisanzwe kuko bigaragaza ko kagati ya Emmanuel Macron na Paul Kagame haba harimo ubushuti budasanzwe. Si ibyo gusa ariko, ubanza Emmanuel Macron yaba ari no mu baperezida bake niba atari we wenyine Paul Kagame yise ‘inshuti ye’, kuko ubundi nta nshuti agira. Ibi ntibitangaje ariko kuko burya ngo “ushaka amata y’imbogo arayagaza”. Aya magambo Paul Kagame akaba yayavuze nyuma y’imyaka 27 yo kwanga Ubufaransa n’abafaransa aho hateguwe imyigaragambyo yo kwamagana abafaransa, hahagarikwa ambasade y’Ubufaransa, Igifaransa kivanywa muri gahunda y’uburezi, inzu ndangamurage y’Ubufaransa irahagarikwa n’ibindi. Paul Kagame afite impamvu nyinshi zo kuryoshya Emmanuel Macron ngo arebe ko yagira icyo amukuraho ariko na none agire uwo asigarana nawe ku mugabane w’uburayi na Amerika nyuma y’uko Amerika n’Ubwongereza butahura amayeri ya Paul Kagame maze bikaba byaramuhagurukiye ngo aryozwe ibyo yakoze byose birimo n’ubwicanyi yakoze mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Mu bunyaryenge bwa Paul Kagame rero yiyegereje Uburafansa abifashijwemo na Emmanuel Macron ngo arebe ko yagira amaboko asigarana.
Ari kumwe na mugenzi we w’Ubufaransa, Paul Kagame yagaragaye arushye kandi ananiwe. Ibi byagaragariye mu muri disikuru yavuze, mu ijwi rito, rigendabuhoro; asoma ijambo ku rindi bitandukanye cyane n’uko dusanzwe tumuzi. Paul Kagame ni umuntu udakunda nako utajya utegurirwa disikuri ngo ayisome uko yakabaye. Uruzinduko rwa Emmanuel Macron rero rwubutse amateka koko. Nk’uko twabivuze haruguru, birashoboka ko Paul Kagame nta ntege afite zo kwitegurira disikuru ariko ku rundi ruhande wanasanga ari impamvu za politiki kuko disikuru zavugiwe hariya ku mande nzombi niko zagenze, zagaragayemo kwitonda no kwigengesera ngo ahari hatagira icyongerwamo kitari ku murongo wa politiki. Muzitege amaso ibizazikurikira!
N’ubwuzu bwinshi, bigaragara ko bwari buhishe bwinshi, Emmanuel Macron yagaragaye ahobera ku buryo budasanzwe Louise Mushikiwabo umaze igihe kinini aba mu Bufaransa aho ayobora Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa. Gukoresha igitsina gore akaba ri imwe mu ntwaro ya Paul Kagame iyo yamenye ko umuntu afite intege nke kuri urwo ruhande. Twibutse kandi ko mu gihe cyose Louise Mushikiwabo amaze mu Bufaransa bigaragara ko imbaraga nyinshi yazishyize mu gutsura umubano n’abayobozi b’Ubufaransa aho kwita ku nshingano ze zamujyanye. Kwakira kuriya Emmanuel Macron rero bihishe byinshi dore ko ntawashidikanya ubuntu avuze ko Mushikiwabo ahagarariye Kagame mu Bufaransa.
Abatavuga rumwe na Paul Kagame bahagaze bate?
Uru ruzinduko rwa Emmanuel Macron i Kigali rwerekanye imbaraga nyinshi abatavuga rumwe na Paul Kagame bafite ariko bakaba batazibyaza umusaruro. Mbere y’uru ruzinduko gato, Ingabire Victoire na Ntaganda basohoye itangazo ritishimira uruzinduko rwa Emmanuel Macron mu Rwanda rifite umutwe ugira uti “Uruzinduko rwa Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu Rwanda ni igitutsi ku ndangagaciro zigize Repubulika y’Ubufaransa”.
Iryo tangazo rigisohoka ryahise ritangazwa na bimwe mu binyamakuru bikomeye ku isi birimo Aljazeera, BBC, VOA, le Figaro, n’ibindi binagaragaza ko koko uruzinduko rwa Emmanuel Macron rudakwiye, ko kurukora ari ukwirengagiza indangagaciro za demokarasi ziranga Repubulika y’Ubufaransa. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame bagombye kwibaza cyane impamvu ibyo binyamakuru byemera gutangaza inkuru nk’iriya. Icya mbere ni uko haba kari uruhare rwa Leta z’ibihugu ibyo binyamakuru bikoreramo zikaba zishyigikiye impinduka mu Rwanda nyuma y’uko bamenya neza uwo Paul Kagame ari we. Ikindi ni uko izo Leta ziteguye kuba zafasha uwariwe wese wakwiyemeza guharanira demokarasi nyanyo mu Rwanda.
Ikinyamakuru The Rwandan kikaba gisanga ubu ari ubutunzi bukomeye abarwanya Leta ya Paul Kagame bagombye kubyaza umusaruro maze bikabaha ingufu zo gukataza muri politiki y’impinduramatwara ya demokarasi mu Rwanda. Ngo “abwirwa benshi akumva beneyo”. Nyir’amatwi yo kumva ni yumve.
Twanzure
Uruzinduko rwa Emmanuel Macron i Kigali rwari rutegerejweho byinshi cyane cyane ku ruhande rwa Paul Kagame n’abambari be. Nyamara ahari bishobora kuba atariko byagenze n’ubwo habayeho kwihagararaho ku ruhande rwa Paul Kagame akemeza ko Emmanuel Macron ari inshuti ye. Uru ruzinduko rufite imizi muri “Raporo Duclert” ifatwa na bamwe nk’igikorwa cya Emmanuel Macron aho kuba igikorwa cy’ubufaransa n’Abafaransa ntirwishimiwe na benshi bamaze gutahura imikorere idahwitse ya Paul Kagame. Ku rundi ruhande, Paul Kagame wagaraye nk’udafite intege z’umubiri mu ruzinduko rwa Emmanuel Macron yaba amaze gutahurwa n’amahanga menshi. Ikindi ni uko uru ruzinduko rwahumuye benshi barimo n’itangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’abarwanya Leta ya Kagame. Ese ibi byose ntibyaba aribyo byamuciye intege? Dutege amaso ibizava mu mubano watangijwe hagati ya Paul Kagame na Emmanuel Macron.
Mu kiganiro “LE GRAND ENTRETIEN” gitambutswa n’urubuga rwa “VA Plus”, kigatangazwa no ku muyoboro wa « YouTube », Charles ONANA, umushakashatsi, umuhanga mu bumenyi bwa politiki, akaba n’inzobere mu bibazo by’Akarere k’Ibiyaga Bigari by’Afrika, yaganiriye n’umunyamakuru Raphaël STAINVILLE, kuwa 19 Gicurasi 2021. Muri iki kiganiro Charles ONANA akaba asogongeza kuri byinshi bicagagaguye mu gitabo cye “ENQUETES SUR UN ATTENTAT: Rwanda, 06 Avril 1994.” Tugenekereje mu Kinyarwanda, uwo mutwe w’igitabo ukaba usobanuye : “AMAPEREREZA KU CYAHA CY’ITERABWOBA : Rwanda, kuwa 06 Mata 1994”. Uyu mushakashatsi akaba yarakoze aya maperereza, mu gihe kingana n’imyaka 25.
Iki kiganiro cy’amajwi n’amashusho, mukaba mwaragihinduriwe mu nyandiko y’Ikinyarwanda na Albert MUSHABIZI
Mukurikire ikiganiro :
Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Muraho Charles ONANA !
Umushakashatsi Charles ONANA : Yego muraho !
Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Tunejejwe no kubakira uyu munsi… uretse « Radio Notre Dame » mwafunguye mu byumweru bishize mwahitishijeho ibitekerezo, ku gitabo cyanyu muherutse gusohora; ku yandi maradiyo mwasaga nk’aho mwari mwabaye muhoze… Birumvikana, umurimo wanyu hari abo uteye igishyika, ubangamiye… Ibiri amambu, mwemeje ko Umunyamategeko wanyu wihariye Philippe PRIGENT, yamaze gutanga ikirego, kuwa 06 w’ukwezi gushize kwa Mata: aho akurikiranye Ikigo “France Medias Monde” n’umuyobozi wacyo Marie Christine SARAGOSSE, ku cyaha cy’ivangura no gucecekesha. Mu iby’ukuri kandi, Madame SARAGOSSE akaba yarakoze ibyo, ku busabe bw’Imiryango ibogamiye ku butegetsi bwa Prezida Paul KAGAME; yatezaga ubwega ko mudakwiriye kuzongera guhabwa ijambo kuri Radiyo RFI na Televiziyo FRANCE 24. Ni iki waba waribeshyeho cyangwa se warakosheje; kugira ngo benshi babe batakiguha ijambo mu minsi ya none ?
Umushakashatsi Charles ONANA : Urebye… kubera ko… mbere ya byose njye mbanje kubashimira kumpa ijambo ! Impamvu iroroshye kandi nta yindi, itari uko njye nkomeza guhiga ukuri aho ari ho hose kwaba kwihishe ! Haba ku ruhande rw’Abafransa, Abongereza, Abanyamerika, FPR, ubutegetsi bwahozeho bwa mbere ya Jenoside… Nagerageje guhiga ukuri kw’ibyakozwe… Kandi sinabura kubibutsa ko kwinjira muri iki kibazo cy’u Rwanda, ari ibintu bisa nk’ibyangwiririye! Sinigeze mba uwa hafi y’ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside, habe n’ubwa nyuma ya Jenoside. Nta nshuti n’imwe nari mfite muri biriya bice u Rwanda ruherereyemo ! Icyantunguye cyane ni ukubona Abakuru b’ibihugu babiri b’Afrika, bicirwa hamwe n’itsinda ry’abatwara n’abakanika indege b’Abafransa; maze abantu bose bakaba badashaka kugira icyo babivuzeho !
Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Turaza kugaruka kuri iki kibazo kigize ipfundo ry’igitabo cyawe. Ariko se, kuki na mbere y’uko igitabo cyawe kijya ahagaragara; wavangurwaga ukanacecekeshwa n’ibinyamakuru by’u Bufransa bya Radiyo RFI na Televisiyo FRANCE 24 ?
Umushakashatsi Charles ONANA : Mbere ya byose ni uko nari maze kuvuga ku iby’icyo gitabo cyagombaga kuzasohoka ! Ariko cyane cyane byaterwaga n’uko nari ngiye guhinyuza ibintu uko bisanzwe bizwi, nifashishije igitabo cyanditswe hashingiwe ku mahame nyabumenyi agenga icukumbura, igitabo kandi cyahawe iriburiro na Coloneli Luc MARECHAL, Umubiligi wahoze ari Komanda mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye i Kigali muri 94. Yahaye igitabo cyanjye iriburiro, kubera ko yari amaze kubona ko ibyo nashyize ahagaragara byose byari bishingiye ku bucumbuzi nyakuri bw’ibyabaye. Nabaye umwe mu mbonekarimwe z’abashakashatsi, babashije kujya gushakura mu bushyinguranyandiko bw’Akanama k’Amahoro k’Umuryango w’Abibumbye! Nahavumbuye ibintu byinshi cyane kandi by’umumuro ntagereranywa; kubera ko “Operation Turquoise” yabayeho, ku cyemezo cy’Akanama k’Amahoro k’Umuryango w’Abibumbye. Bityo rero, si ndi umuntu wo gukemangwaho kuza kwivugira gusa mu buryo bworoshye ingingo zikomeye; mbishingiye ku marangamutima cyangwa se kuryoshya inkuru !
Ahubwo rero ikibazo cyabaye ko bamenye ko naba naramaze kuvumbura ingingo zikomeye z’amakuru, zishobora gucurangura amateka ashyigikiwe na Leta, ayo makuru y’akaga u Rwanda rwahuye nako. Uko kuri navumbuye kukaba guhabanye cyane, n’inkuru zimaze imyaka 25 zicuruzwa mu bitangazamakuru by’u Bufransa. Ibyo rero ntibyajyaga kubagwa neza, aho ndavuga abagize ingoma ya Kigali, ntaretse n’ababashyigikira bari mu Bufransa. Bose rero barampagurukiye, bigira hamwe uko bankurikirana mu nkiko, ariko ntabwo nigeze nkurikiranwa mu nkiko…
Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Ariko hariho uwagerageje kugukurikirana mu nkiko…
Umushakashatsi Charles ONANA : Yego yarabigerageje kunkurikirana hano mu Bufransa, ariko hanyuma aza kureka ikirego cye ku bushake bwe… umukuru w’igihugu… erega sinaregwaga ikirego cyoroshye… naregwaga n’umukuru w’igihugu ndetse na Leta y’u Rwanda… Kubera iki Leta y’u Rwanda ?… Kubera ko Bwana KAGAME yavugaga ko nari nahangaye ingabo z’igihugu cy’u Rwanda; nyamara si ko byari, njye navuze ku nyeshyamba yayoboraga muw’1994. Muri make nashyize hanze ibitagombye kumenywa na bose; icyo kikaba aricyo kimbera ingaruka yo gucecekeshwa, kikangira umuntu udakwiye gutegwa amatwi…
Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Ku baba batakuzi, Charles ONANA, ufite impamyabushobozi y’ikirenga (Phd) mu bumbenyi bwa Politiki, impuguke mu bizazane n’amakimbirane yitwaza intwaro bikomeje kuyogoza Akarere k’Ibiyaga Bigari by’Afrika. Mu gihe kingana n’imyaka nka 30 ishize, mwasohoye inyandiko nyinshi k’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mwasohoye n’inyandiko kuri “Operation Turquoise”; noneho magingo aya musohoye ubucukumbuzi bukomeye cyane, bubangamye, buteye igishyika, bushinja… ku gikorwa ntangamuganzanyo… Kubera ko Umuryango w’Abibumbye ufata ihanurwa ry’indege “Falcon 50” yari itwaye abakuru b’ibihugu bibiri by’Afrika, abayobozi bari babaherekeje ndetse n’Abafransa 3 bari mu batwara iyo ndege, yahanuwe n’igisasu cya misile “SAM 16”, hafi n’ikibuga cy’indege cya Kigali; nk’imbarutso ya Jenoside Nyarwanda. Kugira ngo buri wese asobanukirwe, kiriya cyaha cy’iterabwoba cyo kuwa 06 Mata, umuntu yakigereranya n’ikindi cyaha cy’iterabwoba cyabereye i SARAJEVO, maze kikaba imbarutso y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Mbega mwasobanura mute, ukuntu nyuma y’imyaka 27 habaye icyo gikorwa cy’iterabwoba, nta kuri kwabyo kuzwi… Ni gute mwabisobanura !
Umushakashatsi Charles ONANA : Umva… ukuri kurazwi, ariko ntibashaka ko kuvugwaho ! Ntibashaka ko abantu bagira uruhare kuri uko kuri ! Kubera iki !? Nk’uko umaze kubivuga, kiriya gikorwa nicyo cyabaye indunduro ya byose ! Mwamaze kubona ko mu Bufransa, bacira imanza abo bita “Abajenosideri b’Abahutu” mu mpande zose, abandi barashakishwa… Umupadiri witwa MUNYESHYAKA yacunagujwe igihe kingana n’imyaka 25, bakirirwa bamutaranga ku miyoboro ya za Televisiyo za Leta nka FRANCE 2… none nyuma y’iyo myaka yose, uwo mupadiri yagizwe umwere kuri byose. Mu iby’ukuri ubuzima yabayemo kuri ubu butaka bw’u Bufransa, wabugereranya n’umuriro utazima ! Mbega ni gute wasobanura ko, igikorwa cyabaye imbarutso y’akaga kose; ariko ntibashake gushyira hanze, abantu bakoze icyo gikorwa!
Nyamara njye nagerageje kubikora mu buryo budaheza inguni ! Hari n’abandi bagerageje kubikora; cyane cyane nk’ubucamanza mpuzamahanga, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Juji BROUGUIERE, Ubucamanza bwa Espagne, Urukiko rwa Gisirikali rw’u Bubiligi… Habayeho za Anketi nyinshi cyane… ubwanje nabaruye anketi mpuzamahanga 5 zakozwe kuri kiriya gikorwa ! Nyuma y’imyaka 27, ntibashobora kutubwira ko ntacyo bazi ! Ntibashobora kutubwira ko kuwa 06 Mata, i Kigali, abahanuye indege… kubera ko dukwiye kwibutsa ababakurikira ko Ikibuga cy’Indege cya Kigali, cyari kiri mu maboko y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye… Bivuze ngo Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye hari icyo zamenye… Colonel Luc MARESHAL, wahaye iriburiro igitabo cyanjye kuri “Operation Turquoise”, niwe wari ushinzwe umutekano w’umujyi wa Kigali… Muri make niwe wagenzuraga ingabo zo ku ruhande rwa FPR, ndetse n’izo ku ruhande rw’Abahutu ! Ni gute batwemeza ko ntacyo bazi… mbese barashaka ko tubitekereza nk’amayobera y’iyicwa rya KENNEDY !! Ntabwo bishoboka !!
Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Ni koko ! Ikibazo cya mbere cyo kwibaza ni ukuntu, Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwari rwahawe umukoro wo kugenza ibyaha byose byakozwe, hagati y’itariki ya mbere Mutarama 1994, n’itariki ya 31 Ukuboza 1994; rwakoze ibishoboka byose, rukihunza inshingano zo gukurikirana iki kibazo… Mu gihe iki cyaha cyakozwe muri Mata cyari mu mukoro w’urwo rukiko !!
Umushakashatsi Charles ONANA : Yewe, uko byagenze ni uko ! Urwo rukiko rwasabwe gukurikirana abakoze Jenoside; noneho buri wese yishyira mu mutwe, ko ari ugukurikirana Abajenosideri ! Mu iby’ukuri icyo si n’ikintu kibi rwose ! Ariko mu mukoro w’urukiko, harimo kandi gukurikirana ibikorwa byose, byahungabanyije uburenganzira bwa muntu, harimo ibyaha byakorewe inyoko muntu, ibyaha by’intambara byakozwe muri ya mezi 12, ndetse hiyongereyemo n’ibyakorewe mu bihugu bituranyi, byose byose rwagombaga kubikurikirana ! Nahuye na Prokireli Carla DEL PONTE, i La HAYE muw’2005, maze abasha kuntangariza mu biro bye, imbere y’umwungiriza we, ko: Paul KAGAME yamubwiye ko atari yarazanywe mu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, no gukurikirana Inyeshyamba z’Abatutsi za FPR, nazo zakoze ibyaha byibasira inyoko muntu !! Ngiryo ipfuno ry’ikibazo !
Mu gihe nagarukaka kuby’icyo kiganiro, nagiranye na Prokireli Carla DEL PONTE muw’2005, mu gitabo cyanjye nasohoye : “Le Secret de la Justice International/Ibanga ry’Ubutabera Mpuzamahanga”, cyahawe iriburiro na Pierre PEAN, bararuciye bararumira ! Igitabo cyavuzweho na benshi, hari n’ibitangazamakuru bikomeye mu Busuwisi byakivuzeho; ariko mu Bufransa, habe n’uwo kubara inkuru ! Ibyo rero bikaba bisobanuye, ko abashyigikiye KAGAME bose, abamushyize ku ngoma, cyane cyane Abanyamerika n’Abongereza, bafite uruhare muri kiriya gikorwa, ku rwego mpuzamahanga, ntibashaka ko umuntu wabo (KAGAME) yakurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga, habe ngo n’ubutabera bw’u Bufransa bube bwamukurikirana ! Ngiryo ipfundo ry’ikibazo !
Mu gihe cyose rero, abantu batazaba barashobora gusobanukirwa uwo muvuno… Ku mpamvu zo kuba barashyigikiye umuntu, magingo aya, ufite uruhare mu byaha mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo… Kandi bikaba bizwi ko ingabo ze ziba umutungo kamere, nka Colta ifasha muri izi telephone ngendanwa zacu… muri icyo gihugu… ko bidakwiriye ko uwo mugabo akurikiranwa… Mbese ntiwazasobanukirwa ikiriho ! Bashobora kutubwira hano mu Bufransa ku bakoze Jenoside; bakatubwira ko u Bufransa nabwo hari ibyo bushinjwa muri Jenoside… ariko iyo siyo yakabaye ingingo nyirizina ! Ingingo nyirizina yakabaye uwakoze kiriya cyaha cy’iterabwoba, cyo kuwa 06 Mata 1994, badashaka gukomozaho ! Uwo kandi akaba atagomba gufatwa cyangwa ngo akurikiranwe; kubera ko ashyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange… Uwo akaba kandi akomeje gusahura umutungo kamere wa Kongo… Mu gihe cyose utakita kuri uwo muvuno, mu rwego rwa politiki y’Akarere… Byazakugora gusobanukirwa iyi ngingo !
Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Hashize iminsi mike Nicolas SARKOZY, mu kiganiro “Le Grand Interview” yagiranye n’ikinyamakuru “Le Point”, cyari gifite insanganyamatsiko y’”Ubuhumyi bw’u Bufransa”, noneho we yishimiraga kuba yarongeye kubyutsa umubano na Paul KAGAME… Ese yaba yishunga… !? Aribeshya…!? Ni iki wavuga kuri ayo magambo uwahoze ari umukuru w’igihugu yavugiye ku kinyamakuru “Le Point”?
Umushakashatsi Charles ONANA : Ikibazo cya Nicolas SARKOZY, ni uko ntashobora kumenya ari uwuhe Nicolas SARKOZY wo kwizigirwa ! Ese yaba ari uriya Nicolas SARKOZY wahoze ari umuvugizi wa Ministiri w’Intebe Edouard BARADUR muw’1994; wavuze ko u Bufransa bwabaye intangarugero mu gikorwa bwakoze mu Rwanda muri “Operation Turquoise” ? Ese yaba ari uwaje kuba Prezida wa Repubulika wavuze ko u Bufransa bwakoze amakosa, kandi ntabashe no kurondora ayo makosa !? Njye si nzi ari uwuhe Nicolas SARKOZY muri abo wo kwizigirwa ! Muri abo ba SARKOZY babiri, sinzi ubeshya n’uvugisha ukuri ! Ndongeraho indi ngingo, uriya Edouard BARADUR wahoze ari Ministri w’Intebe yavuze amagambo, ahabanye n’aya SARKOZY !!
Kuri njye ndabona ko magingo aya, hari ikibazo gikomeye mu buryo abantu bumva ibintu; aho wumva abayobozi b’Abafransa bavuga amagambo ahabanye ku ngingo imwe ! Icyo ni ikibazo gikomeye cyane ! Kubera ko iyo ufite u Bufransa n’Abafransa mu nshingano zawe, nk’uko byari bimeze kuri Prezida SARKOZY; ntibyagakwiriye ko ukerensa ikibazo cyibasira Abasirikari b’u Bufransa… Ikibazo cyanaguyemo Abafransa batandatu… tubaze batatu baguye mu ndege, n’abandi Bajandarume babiri b’Abafransa bapfuye bukeye bwa nyuma yo guhanura indege, n’undi, iminsi ibiri nyuma yo guhanura indege ! Maze abantu bakaba ntacyo bagomba kubaza !?
Hari icyo namaze kuvumbura ! Nyuma gato y’impapuro zo guta muri yombi zasohowe na Juji Brouguiere, izo zikaba zitaragwaga neza ingoma ya Paul KAGAME… Ubwo Prezida SARKOZY yajyaga mu Rwanda muw’2010… Inyuma ye hari ukekwa numero ya mbere… Ayo mashusho wanayabona kuri “AFP”… Inyuma ye hagaragaraga Ukekwa w’ibanze mu bwicanyi bwakorewe Abafransa ! Bwana James KABAREBE, wari Ministiri w’Ingabo, akaba yarahoze ari Umugaba w’Ingabo ! Izina ry’uwo mugabo riri muy’ibanze mu mpapuro zo guta muri yombi za Juji Brouguiere… Ariko yabonekaga ari inyuma ya SARKOZY… Ibi ni nk’ubusazi !! Kandi muri icyo gihe, u Bufransa bwaregwaga ibyaha bya Jenoside… Ndetse Prezida SARKOZY avuga ko azakurikirana abo bireba… Urashaka gukurikirana abishe Abatutsi mu Rwanda, icyo ni igikorwa cyiza ! Nk’Umufransa ushobora kubikora ! None abishe Abafransa bo ntubitayeho ? Urumva nta mwanya ufite wo kubitaho !? Wayoboye u Bufransa, wabaye Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo; baratuka abasirikari b’Abafransa buri munsi… Ariko sinigeze numva abivugaho ashikamye… Nk’uko numvise avuga ashikamye mu Rwanda muw’2010, arengera inzirakarengane z’Abanyarwanda !
Umushakashatsi Charles ONANA : Oya ! LOIRET ni ahantu h’ikibaya, mu gihe umujyi wa Kigali wo ari ahantu h’imisozi ! Ni gute wakumva ubwomongane bw’urusaku rwa za misile, mu buryo bumwe mu karere k’ikibaya, n’akarere k’imisozi !? Ibintu byose bihabanye n’imigendekere y’ubutabera, bihabanye n’imisesengurire ya politiki, bihabanye n’imyitwarire yakarenze ukora anketi… Ibyo bintu byose bihabanye, nibyo dufite mu idosiye ya kiriya cyaha cy’iterabwoba cyo kuwa 06 Mata… Kandi ukabona nta n’uwo biteye igishyika…
Ubundi ugasanga bafite abantu birirwa batukana… ngo mwe muri abahakanyi, ngo mushyigikiye ibi n’ibi… Mu gihe muri abo nta n’umwe wemera ko mwajya impaka, mu buryo bushingiye ku buhanga n’ubumenyi, ngo neneho akwemeze aho wibeshye… Njye ubwanjye ndi umuntu wakwemera kwerekwa aho nibeshye, nta gishyika binteye… N’ikimenyimenyi ihame ry’imitekerereze ya gihanga, ryemeza ko gutekereza bishobora gutangirira no kukwibeshya ! Ni gute abantu badashaka kujya impaka za gihanga nawe, birirwa bagutuka ku mbuga nkoranyambaga iyo hose… Njyewe nigishijwe mu myumvire ya CARTESIEN, mba nkeneye ko umbwira ngo Bwana ONANA aha ngaha waribeshye ! Nta soni na nke, nta gishyika na gike, naterwa n’uko hari uwamvuguruje ! Ubwo rero njye ngomba gushikama kubyo nabashije kugeraho !
Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Ibyo byo niko byagakwiriye… Ariko kandi imivuno y’u Rwanda, ndetse n’ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi… n’akaga ka Jenoside yabayeho… hariho kandi n’umukino wa politiki y’Akarere itambutse kure ikibazo cyoroshye cy’amoko azirana… Hari ikibazo cy’uruhare rw’u Bufransa, uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uruhare rw’u Bwongereza… Mwanabikomojeho mu gitabo cyanyu… Ni iyihe mivuno igezweho y’ingenzi ku kibazo cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ?
Umushakashatsi Charles ONANA : Ikibazo cy’ingenzi ni ubukungu bw’amabuye y’agaciro ku gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ! Iyo niyo mpamvu yonyine yatumye Bwana KAGAME yimikwa ku ngoma ! Ntabwo yimitswe kubera ko yari umudemokrate, igihamya ni uko amaze imyaka 27 ku butegetsi… Mu gihe ariwe wanengaga Prezida HABYARIMANA ko yagundiriye ubutegetsi imyaka iri munsi y’iyo we abugundiriye ! Muri make uriya mugabo ntiyazanywe na demokrasi ! Ikindi usanga raporo nyinshi ku burenganzira bwa muntu, ziteye ubwoba, iyo bigeze kukugaragaza ibibi by’ingoma ya KAGAME ;ku rugero rurenze kure, uko byari bimeze ku ngoma ya HABYARIMANA.
Kuva mu 1994 kugeza ubu 2021 uzi icyo ubutegetsi bwa KAGAME bwakoze… Abasangirangendo be bamufashije gufata ubutegetsi, abenshi ubu bari mu buhungiro ! Igice kinini kiri mu buhungiro magingo aya ! Ngabo abasirikali, ngabo ba Ministiri b’intebe, ab’Ububanyi n’Amahanga n’ibindi utarondora… Bose barihungiye nabo ubwabo barambiwe ububi bw’ubutegetsi baharaniye… Impamvu y’ibyo byose ni ugushikamya umuntu umwe, ukora neza umurimo ukenewe na ba mpatsibihugu ! Muri make kuri ba Mpatsibihugu uriya ni Sekibi, ariko kandi Sekibi wabo bibarutse ! KAGAME yashyizwe ku kuyobora hariya ;kugira ngo agenge umutungo kamere w’amabuye y’agaciro, acucitse mu Burasirazuba bwa Kongo ! Kubera iki ? Urabona dufashe nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, by’intangamugazanyo… Colta ubu nk’ibuye nyamukuru kandi ngirakamaro mu by’ibikoresho bitembera ikirere, amatelefoni agendanwa, za mudasobwa… ni amamiyari y’amadolari atabarika ku mwaka, ku masosiyete y’ibihangange ku isi, ni n’amamiriyari y’amadorali atabarika ku mwaka, ku bacuruzi b’ayo mabuye…
Ngiyo rero impamvu u Bufransa bwisanze ku murongo w’imbere nk’ubwatsinzwe, kubera ko bwafashije abahutu batsinzwe ;kandi iyo abo wafashije batsinzwe, nawe ufatwa nk’uwatsinzwe ! Muri make magingo aya, Abafransa bafatwa nk’Abahutu !
Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza byakinnye mu ruhande rwo kunnyega u Bufransa, mu buryo ubwo ari bwo bwose ngo bwerekane ko ari bwo nyirabayazana w’amakuba yabaye mu Rwanda ; mu ntumbero yo kubuca ingufu no kubwirukana muri kariya karere ka Afrika ?
Ibyo bihamya byose ni ibikwereka ko magingo aya, Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hariyo u Bushinwa, hari kandi u Burusiya, ubu buri muri Repubulika ya Afrika yo Hagati bukenguza neza bwitonze ibibera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo… Hariyo kandi u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, byihishe inyuma y’amasosiyete y’ubucuruzi y’ibihangange akomoka muri ibyo bihugu… Noneho u Bufransa bwirukanywe muri ako karere kubera gukina nabi politiki yabwo y’ububanyi n’amahanga, no kutamenya kuhakinira neza umuvuno wa Politiki y’Akarere ngo bukomeze buhagaragare…
U Bufransa burashaka kongera kuhiyubaka, bushingiye umusingi ku Rwanda, igihugu cyakomangiye Umuryango wa « Francophonie », na nyuma ntibikibuze kwibona muri « Commonwealth » ! None ubwo u Rwanda rwisanze muri « Commonwealth », u Bufransa bwakoze iki ? Bwahize burugabira « Francophonie »… Hariho umugore w’umunyarwandakazi ukuriye uriya muryango wa « Francophonie », uri gukora ibyo yishakiye… mbega ni ikinyamakuru « Liberation » cyatangaje inkuru iteye ubwoba kuri ruswa n’imikorere iteye isoni y’uriya Umunyamabanga Mukuru wa « Francophonie » ! Irebere nawe uwo mugore widamarariye mu Bufransa ;maze akita kuri « Francophonie » bya ntabyo ;magingo aya ibikorwa bya « Francophonie » bikaba bitakigaragarira benshi… Muri uku kwezi Prezida MACRON ateganya kuzindukira mu Rwanda, KAGAME nawe azaza hano mu Bufransa…
Mbega iyo ureba ibyo byose… Kubera ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishyigikira KAGAME, n’isi yose ikaba ishyigikira KAGAME… u Bufransa bwumva ko atari bwo bukwiriye gutangwa kugushyigikira KAGAME… nguwo umugendo w’u Bufransa… Si umugendo wo guhanganira igihagararo muri politiki y’akarere, bitari iby’amarangamutima… Turabona abantu bishushanyiriza imbata zo mu nyungu zabo bwite nk’abantu, bihabanye n’icyerekezo rusange cy’igihugu cyose… Ibyo akaba aribyo byatuma abantu babasha gusobanukirwa, impamvu igihugu kivuga Igifransa, gifite ibihugu byinshi nabyo bivuga Igifransa… aho kugira ngo hahangwe amaso « Francophonie », hakajya guhangwa amaso igihugu gihora gituka ingabo z’u Bufransa, kuva mu gitondo gushyika ku mugoroba, kandi nacyo kiyambitse uwo mwambaro wa « Francophonie » !
Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Uvuze ku bantu bishushanyiriza imbata zo mu nyungu zabo bwite nk’abantu, mbega waduha urugero ?
Umushakashatsi Charles ONANA : Mu minsi ishize warabibonye muri gahunda za SARKOZY, ko yagiye gukorera ibiruhuko mu Rwanda, akanahizihiriza isabukuru ye y’amavuko ! Uko biri kose ibyo nabyo ni byiza… Ariko ntabwo niyumvisha ukuntu kugirana umubano mwiza n’u Rwanda… Nyamara nta nyota yo kumenya ngo, abo ni bande bishe Abafransa mu gikorwa cy’Iterabwoba… Icyo ni ikibazo gifite ishingiro ! Siniyumvisha ukuntu batuka Abasirikali b’Abafransa mu gihe cy’imyaka myinshi, Abakuru b’ibihugu bibiri bivuga Igifransa bakicwa, hakaba ntawe ubyitayeho… Noneho ahubwo ugasanga bitaye ku mugabo uhora atera u Bufransa hejuru, mu gihe cy’imyaka irenga 25 ;kandi agahora atera hejuru ibihugu bivuga Igifransa bituranye nawe… Kugira ngo uwo abe ari we uhangwa amaso, abere abandi icyitegererezo, abe ari we uvugwa, abe ari we usingizwa…
Njyewe ntekereza ko Abategetsi b’u Bufransa, ibyo barimo bakora atari ibibaha igihagararo muri Politiki y’Akarere, n’ubwo ariko bashaka ko abantu babyizera… Kubera ko buriya Abategetsi b’Afrika bareba ibyo u Bufransa bwikora mu Rwanda si ibicucu, bakora amasesengura… Kandi n’amamiliyoni y’abavuga igifransa bose akomeza kureba ibyo u Bufransa bwigira akabyibazaho… Ese buriya nk’ejo u Bufransa buramutse bukeneye amajwi y’ibihugu bivuga igifransa, mu Akanama k’Amahoro k’Umuryango w’Abibumbye, biriya bihugu bizabukera ra !? Kubera ko icyo ni ikibazo gikomeye cyane; abantu bakwiye gusesengura, bakagira ubutwari bwo kugikomozaho ! Magingo aya, ishusho y’u Bufransa yarononokaye mu bihugu by’Afrika bivuga Igifransa ! Kubera iki ? Iyo shusho izakomeza kononekara, niba Abafransa badakangutse, niba abategetsi b’Abafransa badahinduye gahunda yabo; ibiri amambu, magingo aya, gahunda yabo yakwamiye bya burundu i Kigali !
Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Mu kugaruka ku gitabo cyawe, kandi twinjiye neza mu ipfundo rya kiriya gikorwa cy’iterabwoba cyo kuwa 06 Mata ;ese mwavuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyizeho akazo, mu kuburizamo imitunganyirize myiza ya ziriya anketi zose zagiye zikorwa ?
Umushakashatsi Charles ONANA : Mu buryo bugaragara neza muri « Dosiye Ya Espagne » ! Nagize amahirwe yo gucukumbura kuri « Dosiye ya Espagne », mbona byinshi mu bigize iyo dosiye. Abategetsi bo hejuru bo muri dipolomasiya ya Amerika, bashyize igitutu k’u Budage, k’u Bwongereza, n’ibindi bihugu by’u Buranyi, ngo nabyo bishyire igitutu kuri Espagne, nayo ihindukire ibwire Juji wayo Andreya akureho impapuro zita muri yombi, yari yasohoreye Abategetsi begereye KAGAME. Abategetsi b’Amerika, cyane cyane Ambasaderi wabo i Madrid, ntiyakanguriye gusa bagenzi be bari kumwe aho i Madrid ;ahubwo yegereye na Ministri w’Ububanyi n’Amahanga wa Espagne, amukangurira ko ubutabera bwa Espagne buhagarika gukurikirana ibyegera bya KAGAME ! Prokireri w’u Bwongereza yagiye i Madrid, gusaba Juji Andreya gushyira umukono ku mpapuro zemeza ko, ubutabera bwa Espagne butagikurikiranye ukundi ibyegera bya KAGAME ! Uwo mujuji yanze gusinya izo mpapuro ! Umuntu wari wahagaritswe na polisi yo mu Bwongereza, kubera impapuro zimuhagarika zamushyiriweho n’ubutabera bwa Espagne yararekuwe, wa mujuji abimenyera mu itangazamakuru ! Nguko uko ibintu biba byitwaye muri izo dosiye ! Noneho ngira ngo waba usobanukiwe impamvu badashaka ko hari icyo ntangaza ! Ni uko njye ntavuga ibitekerezo byanjye, ahubwo mvuga ibyo nakuye muri izo dosiye zose, maze nkabishyira ku karubanda ! Kandi njye nkaba niteguye no kuba nanengwa ; mu gihe cyose izo nyandiko nshingiraho ibyo ntangaza zaba zifite inenge cyangwa se ari impimbano ! Kugeza magingo aya abandwanya kuri iyo ngingo ntibafite ubwo bushobozi bwo kumvuguruza ;kubera ko inyandiko nshingiraho ibyo mvuga sinjye nazihimbye… Ubwo rero igisubizo bafite nta kindi, uretse kuncecekesha !
Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Umva twaguhaye umwanya wo gushyira ukuri kwawe ahagaragara, kwisobanura no gusobanura intekerezo zawe… Ngarutse ku gitabo cyawe umuntu wese ashobora kwigurira, gishingiye ku bihamya nyakuri, kikaba kibumbatiye imigereka yubakiye ku ngingo zigikubiyemo, kandi iyo migereka ikaba ariyo ushingiraho ibisobanuro byawe ! Turabashimiye na none kuba mwitabiriye, kandi muhorane ubwira bwo kujya mbere ! Murakoze Charles !
“Uretse kuba RUKERAMIHIGO yarabonanye Prezida KAGAME na Ministri BAMPORIKI mu gihe yerekwaga Kudeta, amagambo ye y’ibisigo n’ibisingizo kuri Prezida KAGAME, mu buhanuzi bwe, atoye neza umugendo w’ibisingizo, Ministri BAMPORIKI ahakishwa ku mbuga nkoranyambaga! Ibi tukaba dukunze kubibona nko ku munsi w’amavuko wa KAGAME, iyo KAGAME yungutse umwuzukuru, n’iyo hari icyiza cyose cyagwiririye u Rwanda -nko gutsinda kw’Ikipe y’igihugu- BAMPORIKI akitanguranwa ashimagiza Prezida KAGAME, mu buryo buri mahwi no kumuramya!”
Umuhanuzi Daniel RUKERAMIHIGO wahanuriye Prezida Paul KAGAME, kuva mu mwaka wa 2019, ubu noneho yatangiye gukwirakwiza ubutumwa ku miyoboro ya za “YouTube”; igikorwa avuga ko ngo yabujijwe n’inzego z’umutekano zimaze kumufunga inshuro ebyiri zose, ariko akaba yabirenzeho yiteguye no kuzabyirengera ikindi gifungo. Twagerageje gusesengura ubuhanuzi bwe yatangarije ku muyoboro wa “YouTube” wa PRIMO TV, aho yaganiraga n’umunyamakuru Jean de Dieu KALINIJABO!
Ubuhanuzi bwa RUKERAMIHIGO, kuva ku munota wa mbere kugeza kuwa nyuma, ni ugusingiza Prezida KAGAME, atera ubwoba uwahirahira kumurwanya wese ko yikoza ubusa, kubera ko Imana ariyo yonyine izamwikurira ku butegetsi, kandi ikaba ikimukomeyeho! Aratanga imbuzi ku Banyarwanda bose bagerageza kuba barwanya ubutegetsi bwa Prezida KAGAME, ko bishuka ! Araburira Abasirikali bose b’igihugu, ko uzababeshya ngo bakorane kudeta bazamwima amatwi; kubera ko izabapfubana, nyuma kandi bagafatwa mpiri, bakaryozwa umugambi mubisha wabo.
Amayerekwa ya RUKERAMIHIGO akaba ngo yarayatangiriye mu gace ka MUBENDE mu gihugu cya Uganda, aho yari yaragiye gupagasa; maze akagaruka mu Rwanda aje gusohoza ubutumwa kwa Prezida KAGAME! RUKERAMIHIGO kandi ni umugabo wanacengewe neza na politiki y’Intore yo kwibasira igihugu cya Uganda na Prezida MUSEVENI! Uyu mukuru w’igihugu gituranyi nawe, akaba hari ubutumwa yamugeneye abucishije kuri Ambassade ya Uganda i Kigali. Muri ubu butumwa, yamwihanangirije, kureka intambara ye ategura ku Rwanda, ayifatanyije n’Abanyarwanda batumva ibintu kimwe na KAGAME! Yamubwiye ko azayitangiza, ariko ikamurangirira nabi ! Nk’uko abyerekana ku rupaparo ruteyeho ikashi, yahawe na Ambassade ko yakiriye ubutumwa bwa Prezida MUSEVENI, akaba ngo afite icyizere ko ubutumwa bwashyitse kuri nyir’ubwite; bityo akaba atazahirahira yikururira akaga !
Ukurikije ibivugwa na nyir’ubwite ku munota wa 2’:10’’, izina rya Edouard BAMPORIKI, rizamo nk’umuntu umwe rukumbi, umuhanuzi yabashije kumenya mu iyerekwa, muri benshi bari kumwe na Prezida KAGAME akorerwa Kudeta… Gusa ngo ikaba yarahise iburizwamo! Ibi bikaba byatuma umuntu anatekereza ko uyu mushinga w’ubuhanuzi, yaba ari Edouard BAMPORIKI uwihishe inyuma! Iyo asabwe kuvuga izina ry’umusirikari mukuru uba uyoboye Kudeta mu iyerekwa rye, ubona abikwepa mu ibindikiranya; nyamara bigaragara ko atamuyoberwa, na cyane ko aba avuga ko amubona yafashwe, afite ikimwaro, ari gukanirwa urumukwiye !
Uyu munyacyubahiro ku rwego rwa Ministri, Edouard BAMPORIKI, akaba azwiho udushya twinshi two kwibonekeza! Ibyo yanditsemo amateka menshi akaba ari ugusabira abahutu imbabazi batabimutumye, muri politiki ya “Ndi Umunyarwanda”. BAMPORIKI kandi azwiho kwihakirwa ashyashyariza abanyarwanda –uwibukwa cyane akaba ari Nyakwigendera Kizito MIHIGO-, ataretse na nyina wamwibyariye, yashyashyarije mu ruhame imbere ya Prezida KAGAME n’umugore we, amushinja ingengabitekerezo ya Jenoside! Mu rubanza rw’Impirimbanyi Yvonne IDAMANGE IRYAMUGWIZA, ubu ucunagurizwa mu butabera macuri bwa Kigali, azira gusa kugaragaza ibitekerezo bye; BAMBORIKI avugwamo nk’uwamutumweho na Leta, kumukangurira imishyikirano nayo, ngo akaba yaragombaga kureka kuyinenga, akagororerwa ibya mirenge!
Uretse kuba RUKERAMIHIGO yarabonanye Prezida KAGAME na BAMPORIKI mu gihe yerekwaga Kudeta, amagambo ye y’ibisigo n’ibisingizo kuri Prezida KAGAME, mu buhanuzi bwe, atoye neza umugendo w’ibisingizo, Ministri BAMPORIKI ahakishwa ku mbuga nkoranyambaga! Ibi tukaba dukunze kubibona nko ku munsi w’amavuko wa KAGAME, iyo KAGAME yabyaje umwuzukuru, n’iyo hari icyiza cyose cyagwiririye u Rwanda -nko gutsinda kw’Ikipe y’igihugu- BAMPORIKI akitanguranwa ashimagiza Prezida KAGAME, mu buryo buri mahwi no kumuramya !
Twibutse ko uyu murage wo guhakishwa imvugo z’amashyengo n’ibisingizo, wahoze wihariwe n’intore z’abatwa mu gihe cy’ingoma ya cyami mu Rwanda; zikabyishongorana kandi zikabikundirwa mu bitaramo byo gushengerera umwami. Uyu muco utari usanzwe umenyerewe mu mateka y’ingoma za Repubulika mu Rwanda, waje kwadukanwa na Bwana Boniface RUCAGU, nawe wahoranaga imvugo zimeze nk’ibyivugo, zuzuye ibisingizo kuri Prezida KAGAME. Hanyuma mu myaka ya za 2010, BAMPORIKI Edouard, umuhanzi w’amakinamico yateye imboni uyu muco, yihishurira ko wahaha ! Awutora kuri Bwana Boniface RUCAGU, agaragaza iyo mpano, kugeza agororewe kujya mu Inteko Ishinga Amategeko, akahava ajya kungiriza RUCAGU mu Itorero ry’Igihugu. Hanyuma RUCAGU agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, akukana iki kigo, kiri mu bikomeye kandi bikorerwamo gahunda nyinshi z’icengezamatwara ry’Ingoma ya RPF-Inkotanyi. Aho mu Itorero ry’Igihugu, yaje kuhava ajya kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umuco na Sport, umwanya akiriho magingo aya !
RUKERAMIHIGO yifashisha igitabo cye yise “Intwari Idatwaza Intwaro n’Inda”! Uwo mutwe w’igitabo nawo ukaba ari igisingizo gisobanura Prezida KAGAME, ko adategekana igitugu, kandi ko nta nda mbi iri mu buyobozi bwe ! Ku gifuniko cy’icyo gitabo hariho n’ifoto ya Prezida KAGAME mu mpuzankano ya Gisirikari. Mu buhanuzi bwe kandi, RUKERAMIHIGO ntiyagoswe indi ngingo irikoroza mu minsi ya none ya “Kagame yarapfuye”, agakurira inzira ku murima ababyibeshya, ko Imana yabimushwishurije; ko ndetse no gupfa kwe atari iby’imyaka ya vuba aha! Si ba Prezida KAGAME na MUSEVENI Imana yatumyeho RUKERAMIHIGO, ahubwo n’uwa ANGOLA n’uwa KONGO-Kinshasa yabamutumyeho uko ari 4; ko umushinga wabo wo kugerageza kunga u Rwanda na Uganda, ari ukubeshyana babigira nkana!
Kuva ku munota wa 36’: 50’’ RUKERAMIHIGO, mu byivugo n’ibisingizo ararata gahunda ya «Ndi Umunyarwanda» ; ku ruhande rw’inyuma rw’igifuniko cy’igitabo, yahumekewemo n’Imana, aho yabaga mu bishanga arara mu Itanura ! Nyuma Imana ikamwoherereza uwitwa MUTABAZI we wabashije no kwiga –RUKERAMIHIGO we yarangije amashuri 6 abanza gusa- , ngo azamwandikire neza icyo gitabo, na cyane ko ariwe ujya unamwandikira ibyo yoherereza MUSEVENI mu rurimi rw’Icyongereza, ataretse n’ibyo yoherereza Prezida KAGAME !