Kwigobotora igitugu n’akarengane: Gén E.Habyalimana asobanuye uko abanyarwanda babisohokamo vuba
UMUKINO UKOMEJE GUKINIRWA KURI “RAPPORT DUCLERT” URACYASHOBEYE BENSHI!
Yanditswe na Albert MUSHABIZI
Ku bw’Ikigo cyitiriwe Francois MITTERRAND, ngo haba hari abakomeje kwisiringa ku butabazi bw’u Bufaransa ku Rwanda muw’1994 (Operation Turquoise). “Rapport Duclert” nk’uko yitirirwa Vincent DUCLERT, impuguke mu bumenyi bw’amateka y’Umufaransa, yari ikuriye Komisiyo yashyiriweho gushakisha mu bushyinguranyandiko, uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside ya 94 yahekuye u Rwanda; ikomeje kuba amayobera. Ibi biva ko ibikubiyemo, byaba bihabanye n’ibiyivugwaho mu itangazamakuru na bamwe bashaka guhaza ibyifuzo byabo.
Mu nyandiko dusanga ku rubuga rw’Ikigo cyitiriwe Francois MITTERRAND (https//:www.mitterrand.org/Rwanda-S-en-tenir-aux-faits.html ): ho banatangazwa n’uko na nyir’ukuyitirirwa ubwe, ayivugaho ibihabanye n’ibiyikubiyemo. Ni ukuvuga ko hari umugambi, unyuriye mu itangazamakuru, wo kubeshyera iyi raporo ko yaba ishinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside y’1994; mu gihe urwo ruhare rutagaragara muri raporo ubwayo!
Nk’uko muri iyi nyandiko dusanga ku rubuga rw’iki kigo, bakomeza babisobanura, ngo hariho umugambi uteye isoni, ugambiriye kuyobya amateka. Uyu mugambi rero utajya wemera kuvugwaho cyangwa se gukomwa mu nkokora; ngo ubumbatiye ingingo y’uko igikorwa cy’ubutabazi u Bufransa bwakoreye mu Rwanda muri 94, cyajanditse iki gihugu mu mahano ya Jenoside. Ushatse wese kunyomoza uyu mugambi, ngo nta kindi akorerwa uretse guhita ashinjwa guhakana Jenoside ubwayo. Muri iyi nyandiko bahamya nta kujijinganya ko “rapport Duclert” yaburijemo uyu mugambi; kubera ko uruhare rw’u Bufaransa muri iriya Jenoside rutaboneka na gato.
Iyi nyandiko ikomeza yamagana ko Prezida Francois MITTERRAND yaba yaraguye mu mutego wo gushyigikira Ingoma ya HABYARIMANA adashishoje. Yerekana ko ibyemezo byose u Bufransa bwagiye bufata ku bihereranye n’ibibazo u Rwanda rwarimo muri kiriya gihe; byanyuraga mu nzego zabihinyanyuraga mu buryo bunoze. Igikorwa cyo gutabara muri Jenoside, cyo cyari cyaherewe uburenganzira n’Umuryango w’Abibumbye. Ibindi bikorwa, nko gufasha gukoma mu nkokora umuvumba w’ibitero, Inkotanyi zafashwaga n’igihugu cya Uganda zari zinjiranye; u Bufaransa bwabikoze, mu nyungu zo gukumira urugomo rw’igihugu ku kindi. U Bufransa bukiva kuri urwo rugamba butatinzeho kandi, bufasha mu mishyikirano yagombaga gutuma, impunzi zarwanaga zitahuka mu mahoro yo kugabana ubutegetsi.
None umukino waba waba uteye ute !?
Leta ya Kigali yiyubikije raporo yayo yenda gusohoka, ku ngingo yo gukenguza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside ya 94. Ibizava muri iyi raporo bishobora kuzaba bihabanya n’iyi ya Duclert, tugendeye ku mikino nk’iyi, Kigali yagiye ikina cyane cyane ku kibazo cy’ihanurwa ry’indege. Gushyigikirana uburyarya iyakozwe n’u Bufaransa, mu gihe ihabanye n’umugambi wo gushinja uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, ku kiguzi icyo ari cyo cyose; bishobora kuba bifite umukino ubyihishe inyuma. Uyu mukino wa politiki waba ugamije ko u Bufaransa nabwo, bugomba kuzagerera u Rwanda mu kebo rwabugereyemo, rwemera nta mpaka raporo ishobora kuzasohoka itabushimishije !
U Bufaransa nabwo bukomeje umukino wa politiki kuri iyi raporo, mu mbwirwaruhame n’ibiganiro ku bitangazamakuru bikomeye mu Bufaransa; n’abagabo bazwi cyane kandi bakoranye na Prezida Francois MITTERRAND barimo abanyapolitiki n’Abasirikari. Aba bumvikana bamagana raporo idafite icyo itwaye u Bufaransa, na Prof. Vincent DUCLERT akayihinyura, mu magambo mu itangazamakuru kandi yarayitunganyije mu nyandiko. Uyu mukino ukaba waba ugamije gukura u Bufaransa mu ipfunwe, bushaka gukururirwamo nkana na Leta ya Kigali, yiriza ay’ingona, icuruza Jenoside mu buryo bwo kuyibyaza inyungu za politiki n’ubukungu. U Rwanda nk’igihugu cyivumbura kandi kigahubuka mu bikorwa byo gukoza isoni u Bufaransa; ni urwo gukuyakuya nk’umwana warezwe bajeyi n’ibihugu by’ibihangange!
Aha kandi ntitwakiyibagiza ko, uretse no guhungabanya igihagararo cy’u Bufaransa muri politiki yayo yo ku mugabane wa Afrika, uruhare rwayo muri Jenoside ya 94 ruramutse rwemejwe bidasubirwaho; byatangisha u Bufaransa impozamarira y’ibifaranga bitagira ingano… Aho rero Kigali nayo ikaba idashobora kuhavirira, cyane iyo kibaye ikibazo cyo gucuruza Jenoside, umurimo yiyemeje kandi ikorana umwete n’umurava!
Turaguje umutwe uyu mukino ushobora kuzarangira ute !?
Iyi mikino y’ibihugu byombi kuri iyi raporo, iradushimangirira ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, twabonaga usa n’uwavuyemo agatotsi; bishobora kuba atari byo, ahubwo ari amacenga ya politiki masa. U Bufaransa nabwo mu mikino nk’iyi buramenyerewe cyane ! Urugero ruheruka kandi ruzwi cyane, rukaba ari ukuntu bwiyegereje Prezida KADAFI mu bihe bye bya nyuma; mu gihe bwari bukimushakira ibirungo, byo kuzamukaranga mu ntambara yamukuyeho, ikanamuhitana.
Nta gitangaza cyaba kirimo, ko n’ubuhendabana tubona u Bufaransa busuka ku Rwanda, mu mubano wa none, ukwicisha bugufi imbere y’u Rwanda no kurushyigikira mu byifuzo byarwo byose, ndetse bimwe bitesha agaciro u Bufaransa nk’igihugu cy’igihangange; byaba ari ukurangaza bwishakira ibirungo, byo kuzakaranga u Rwanda igihe kiri izina!
Rwanda: Propande iciriritse ikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.
Yanditswe na Mahoro Scorpion
Inkuru dukesha ikinyamakuru cyegamiye kuri Leta yo mu Rwanda igihe.com ifite umutwe ugira uti:” Kayumba Christopher yasohowe mu nzu yakoreragamo” yemeza ko gutangaza inkuru zivuga buzima bwe bwite ari ibisanzwe kuko atari uwa mbere ubikorewe ushyizwe ku ka rubanda nyuma yo gushaka kwinjira mu nzira ya politique aho bamugereranyije n’abanyapolitike batandukanye bo ku mugabane w’uburayi ndetse n’amerika bagiye bandikwa mu binyamakuru bitandukanye nyuma yo gushaka kwiyamamaza nka Donald Trump wabaye president wa Leta zunze ubumwe z’amerika , François Hollande wayoboye ubufaransa ndetse n’abandi . Iri gereranya ryakozwe muri iyi nkuru rihabanye cyane n’ibibera mu Rwanda kuko mu banyapolitique bose bavuzwe muri iyi nkuru nta n’umwe wafunzwe azira gushaka kwiyamamaza, ahubwo bose byarangiye bayoboye ibihugu byabo .
Mu gihe mu Rwanda ho bimaze kuba umuco, gufunga, gushimuta, kwica ndetse no guhimbira ibyaha uw’ariwe wese ugerageje gushinga umutwe wa politike utavuga rumwe na leta cyangwa se ugerageje kuvuga ibitagenda neza. Abakorewe ihohoterwa bazira ibitekerezo byabo ni benshi ariko ibiri gukorerwa Kayumba bigarura mu mitwe ya benshi bakurikiranira hafi politique y’ U Rwanda ibyakorewe umuryango wa Rwigara Assinapol ubwo umukobwa we Diane Rwigara yatangaga Candidature yo kuba Presidente wa Republika y’u Rwanda mu mwaka 2017 aho yari kuba ahanganye na Paul Kagame. Yarajujubijwe acibwa bufuni na buhoro, ahimbirwa ibyaha kugeza ubwo afunganywe na nyina umubyara Adeline Rwigara bashinjwa guteza imvururu muri rubanda ndetse no gukoresha impapuro mpimbano ariko nyuma baza gufungurwa bagizwe abere n’ubutabera nyuma y’imyaka bafungiwe ubusa. Ibi byakozwe mu rwego rwo kubacecekesha kugirango n’ibitekerezo byose bijyanye na politique bibashire mu mutwe kugeza n’ubu kandi baracyakomeje guca mu nzira y’umusaraba kuko inzego za RIB ziherutse gutumizaho umubyeyi wabo.
Iyi tekenikike rero ikoreshwa mu Rwanda Kayumba yita propaganda iciriritse ntaho ihuriye n’ibikorwa ahandi, birasanzwe gushaka kumenya ubuzima bw’uwiyamamariza kuyobora igihugu ariko muri gahunda Kayumba yatangaje ntayo kuyobora u Rwanda yatanze dore ko nta n’amatora ateganywa muri uyu mwaka. Ikindi kumenya ubuzima bw’ushinze umutwe wa politike si ukumusebya , kumuhimbira ibyaha , gusaka aho atuye , ndetse no guhora ahamagazwa kuri RIB, icyigamijwe ntabwo ari ukumenyesha abaturarwanda ubuzima bwe ahubwo ni ugushaka kumwangisha abaturage kugirango atazabona abayoboke kuko n’umwe mu bari bashinzwe gushaka abayoboke b’ishyaka rye RPD aherutse gutabwa muri yombi ashinjwa ubujura .
Mu gihe nta gihindutse ngo urubuga rwa politiki rufungurwe tuzahora muri demokarasi imeze nk’ikinamico kuko n’andi mashyaka yose bivugwa ko yemewe akorera mu kwaha kwa FPR.
Ese koko Cyuma Hassan bari bamutsinze ku Muyumbu? Iyicwa ry’umuturage waho ryo rihatse iki?
se koko Cyuma Hassan bari bamutsinze ku Muyumbu? Iyicwa ry’umuturage waho ryo rihatse iki? Kuki nta bategetsi bamaganye ubwo bugizi bwa nabi? Abatumirwa baradusubiza. Hari Sixbert Musangamfura na Didas Gasana.
LA HAYE: UBUTABERA BWISUBIYEHO KU NGINGO YO GUTUMIZA IMIPANGA»
Iyi ni inkuru dukesha ikinyamakuru oeil d’Afrique.com yanditswe na Maghene DEBA (Ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo), ishyirwa mu Kinyarwanda kubwa The Rwandan na Albert MUSHABIZI.
Ukwezi kwa Mata gukomatana n’isabukuru ibabaje ya Jenoside, igikorwa cyasigiye igihugu ibisare, kugeza uyu munsi bikiri ingaruka z’ukutavuga rumwe mu gikorwa cyo kwibuka. »
Mu ngingo zitavugwaho rumwe, iyo gutumiza imipanga hanze y’igihugu, iteza impagarara kandi ikaza mu zikunze kwibonekeza. Iyi ngingo kandi iracyari muzibandwaho cyane mu biganiro, kuva umunyemali w’umunyarwanda Felisiyani KABUGA yafatwa n’inzego z’ubutabera muri Gicurasi 2020. Uyu mugabo w’igihangange, wari inshuti ya hafi y’uwahoze ari Prezida Yuvenali HABYARIMANA, amenyereweho uruvugo rumwibasira ko ari « umuterankunga wa Jenoside » ; ngo kubera ko yaba yaratumije imipanga hanze y’igihugu, maze ubutabera mpuzamahanga na Guverinoma y’u Rwanda bikabihuza n’itegurwa rya Jenoside.
Uko biri kose, nyuma y’umugambi w’iharabika wanyujijwe cyane mu itangazamakuru kuri iyi ngingo, mu gihe gikabakaba imyaka makumyabiri ;ikirego nticyabashije kwerekana isano iri hagati yo gutumiza imipanga kw’Ikigo cy’ubucuruzi cya ETS KABUGA no gutegura Jenoside. Bityo rero, iki kirego cyararetswe mu buryo bwenda kuba ijijisha!
Ese gukurwamo kw’iki kirego bikwiye gufatwa nk’akantu gato, cyangwa se byakabirinduye uru rubanza rwose !?
Uko byagenda kose ababuranira Felisiyani KABUGA ntibazabura kwishingikiriza no kuri iri jijisha, mu gihe rubanda yo izakurikirana n’igishyika urubanza, rumaze kuboneka ko atari urusanzwe mu mateka.
Amakuru agenda akura kandi ariko ahindagurika
Iki gikorwa gishya cyo gukuraho ikirego kimwe muri byinshi byari byamaze kwemezwa ; kizatera amahinduka agaragara mu buryo inyandiko y’ibirego izigwaho muri rusange na cyane ko iyi nyandiko y’ibirego yari yubakiye kukuba yaremejwe inshuro zikurikirana n’abashinjaga Felisiyani KABUGA uruhare muri Jenoside muri TPIR (Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda).
Byose bitangira kuwa 22 Kanama 1998, ubwo Umunyakameruni Bernard MUNA, wahoze yungirije Umushinjacyaha w’urukiko yashyiraga umukono ku nyandiko y’ibirego byakorewe abantu umunani, bahoze bakomeye mu Ishyaka rya MRNDD. Yagaragaraga nk’uhagaze ku ibyo akora, atajijinganya kandi yerekana ko abifiteho amakuru ahagije. Yemeje atya : « kuva muw’1992, Felisiyani KABUGA, abicishije mu ikigo cye cy’ubucuruzi cya ETS KABUGA, yatangiye gutumiza mu buryo bwimbitse, imipanga, amasuka n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buhinzi azi neza ko bizakoreshwa nk’intwaro mu gihe cy’ubwicanyi»
Kuva icyo gihe, iyo myumvire niyo yishingikirijweho gusa, mu gukekaho Felisiyani KABUGA ko yagize uruhare rw’ubuhuzabikorwa bw’Interahamwen;aho gushimangira cya kirego cyo gutumiza imihoro mu rwego rwo gutegura Jenoside.
Mu wa 2004, mu yindi nyandiko y’ibirego itandukanye, Umushinjacyaha w’Umunyagambiya wa TPIR, Hassan Bubacar JALLOW yashyizemo ko « Felisiyani KABUGA yahaye amategeko abakozi b’Ikigo cy’Ubucuruzi cye ETS KABUGA gutumiza mu ingano y’umurengera y’imipanga mu wa 1993. Muri Mata 1994, yahaye amategeko bamwe mu Interahamwe yari afiteho ububasha buhagije, gutwara ya mipanga n’izindi ntwaro ku Gisenyi no kuyikwiza mu nterahamwe. Hagati y’uwa 7 Mata n’uwa 17 Nyakanga 1994, Interahamwe zakoresheje imipanga i Gisenyi mu kwica abanyagihugu b’Abatutsi. Mu gutumiza no gukwirakwiza imipanga mu nterahamwe, yashishikarije ubwicanyi bwakozwe n’Interahamwe. » Ingingo yakomeje gushimangirwa, na nyuma y’imyaka 7 uhereye ubwo, nko mu wa 2011 urya JALLOW yarongeye ahamya kandi ko : « muri Mata 1994, Felisiyani KABUGA yategetse Interahamwe yari afiteho ububasha, kujyana imipanga n’izindi ntwaro ku Gisenyi, no kuyigabanya Interahamwe zo ku Gisenyi kuwa 3 n’uwa 7 Mata 1994 ;maze bizitera akanyabugabo ko gukora. Izo Nterahamwe zakoresheje izo ntwaro n’iyo mipanga ku Gisenyi hagati y’amataliki ya 7 Mata na 17 Nyakanga 1994 mu kurimbura no kwica abantu babaga babonywe nk’Abatutsi ahitwa kuri Commune Rouge’ , n’utundi duce twa Prefegitura ya Gisenyi ».
Ku wa 21 Nyakanga 2021 ubwo hazaba hatangijwe urubanza rwa Felisiyani KABUGA, imipanga izaba ari ipfundo ry’impaka zizagibwa. Ariko noneho si ku mpamvu z’itumizwa ryayo, ahubwo noneho ni ukuyikwirakwiza, ibirego bibiri byari mu nyandiko y’ibirego yatangiriweho, maze bihinduke ibibazo bito mu iburanisha mu ruhame.
None se ubwo imyanzuro iherutse gufatwa yaba ifite gaciro ki !? Uwahoze ari « umuterankunga wa Genoside » azahinduka « umukozi wari ushinzwe ibikoresho nkenerwa » ?
Ibura ry’ibihamya
Ku bwo kutabasha kubona ibihamya bigusha neza neza ko gutumiza ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, byashyira mu idosiye ya KABUGA icyaha kiri ku rwego rwo gutegura Jenoside ;ibiro by’umushinjacyaha byitabaza ikindi gikorwa. Mu iby’ukuri, ishusho ya KABUGA wateguye Jenoside isakaye muri rubanda, ishingiye ku gikorwa cyo gutumiza imipanga, si ku gikorwa cyo kuyikwiza mu bicanyi – iki gikorwa cyo gutanga imipanga, naho nacyo cyamuhama, kikaba cyahabana n’icyaha cyo ku rwego rwo gutegura Jenoside.
Umugabo uvugwa muri make ni uwambitswe isura mbi, mu buryo bwo gusisibiranya, cyangwa se gukora amaperereza mu buryo bukocamye. Iyi ni ingingo ikomeye y’ubutabera ikwiye kujyanwa mu rukiko ;gusa hashobora kuzaboneka byinshi bitari byitezwe, kandi bikongera bikazamura impaka ku migenzereze y’uru rubanza. Mu gihe Umushinjacyaha BRAMMERTZ yagiraga icyo atangariza itangazamakuru kugufatwa kwa KABUGA ; yitwararitse gukomoza ku ivanwa mu birego itumiza ry’imipanga mu rwego rwo gutegura Jenoside. Kuki hatagenderwa ku nyandiko y’ibirego itunganyijwe mu buryo butabogamye kandi budasumbanya abantu imbere y’amategeko !?
Ingaruka zo zizaba nyinshi ! Urega aramutse yemeje ko KABUGA atigeze atera inkunga Jenoside, hazashakwa irindi sisibiranya ;bitabaye ibyo icyaha cyo gutegura jenoside kizaba imfabusa. Ibiri amambu, itegura niyo nkingi ya mwamba kugira ngo havugwe Jenoside, nk’uko byibukijwe n’umushakashatsi Patrick MBEKO, mu kiganiro yagiranye na ikinyamakuru Oeil d’Afrique dukesha iyi nkuru, yagize ati : « Ibi nibyo byashyitse mu rubanza rwa Theoneste BAGOSORA wagaragazwaga nk’umutekereza (ubwonko) wa Jenoside. Urukiko rwageze ku mwanzuro ko Jenoside itateguwe. Bikaba bivuze ko, hari ikidasanzwe kuri Jenoside nyarwanda ;nibwo bwa mbere mu mateka hemezwa Jenoside itarateguwe ». Ngicyo igihirahiro kimwe muri byinshi umushinjacyaha ashyira mu bantu, kubera inyungu runaka. Abacamanza noneho bazahangwa amaso cyane, mu kureba amaherezo y’iyi ngingo ihabanye.
Inkuru y’ikibi n’icyiza bikomatanye kandi bivurugana
Mu buryo buzira ubucabiranya, Abanyarwanda, abashakashatsi, indorerezi, ndetse n’impande zirebwa n’ikibazo bose bakwiye gushishikarira kwibaza : « ese ubu KABUGA tumufiteho iyihe shusho, mu gihe atakiregwa nk’uko byatangiye, gutumiza imipanga yo kuzifashisha muri Jenoside » ? Ikibabaje gusa ni uko bitazashoboka ko ashumbushwa igihe yatakaje mu kwihishahisha no guhindanyirizwa isura ; cyane ku mukambwe w’imyaka 86, yaba umwere cyangwa se agahamwa ku bindi byaha.
Bitewe n’aya makosa yakozwe, amateka y’uru rubanza niyo ashobora kuzafata umwanya munini mu iburanisha, nyamara bitari mu nyungu zo kwihutisha urubanza.
Uyu munsi, Abanyarwanda bakeneneye kwita ku ntambwe y’ukwiyubaka, nyamara kubakira ku binyoma ntibiramba. Niba inkuru ya Jenoside yarasisibiranyijwe, uru rubanza rwagombye gufatwa nk’amahirwe yo kubaka ukuri.
Adashira amakenga imirimo y’ubutabera mpuzamahanga kuva kuri TPIR, kugeza ku rwego rwashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, gukurikirana imirimo yasizwe n’uru rukiko rurimo gukora ubu ;Patrick MBEKO yizera ko amaherezo ukuri kuzageraho kukaganza amasisibiranya, aragira ati : « igihe nicyo kizishungurira, igihe nicyo kizerekana ukuri. Simpamya ko n’ubwo ikinyoma gishyigikiwe, byazatuma kiramba. Ndagira ngo kandi nibutse ko hashize imyaka ibiri u Bwongeraza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basanzwe bashyigikira cyane FPR, bashoboye kugira uruhande babarizwaho, mu gihe bavugaga ko hatabayeho gusa Jenoside y’Abatutsi, ko ahubwo habayeho n’irimbura ry’Abahutu naryo rigombwa kwitabwaho. Bivuze ko Kigali, itazakomeza kutava ku izima yemeza abantu ibyo ishaka ko bemera ».
Kugeza ubu, inkuru ya Jenoside yemewe yagizwe igishyitsi kidatsinsurwa. Paul KAGAME ayishimangira mu bubanyi n’amahanga bugwiriyemo igitugu kuri iyi ngingo, kugira ngo uko ifatwa bidahinyurwa cyangwa ngo bivuguruzwe.
Ihame ryo gutumiza imipanga mu buryo bufite intego runaka, bikozwe n’ “umunyacyubahiro w’umuhutu” ;bifite icyo bimariye Kigali mu kwamamaza inkuru ya Jenoside. Gusenya iryo hame bizagira ingaruka ku nyito ya « Jenoside yakorewe abatutsi », maze bihe amahirwe inyito ya Jenoside ikomoza ku abayiguyemo bose. Kandi rero, icyo ni igishyika kuri Kigali, igomba gutsimbarara ku nyito yayo ;n’ubwo bwose ibivuguruza iyo nyito bidasiba kubitura hejuru.
Mu rwego rwo kwiyunga n’umufatanyabikorwa ukomeye mu Akarere k’Ibiyaga Bigari, Prezida w’u Bufransa Emmanuel MACRON nawe yunga mu nyito ya « Jenoside yakorewe Abatutsi » ;nyamara ikora mu nkovu bamwe mubo hejuru bagize ubutegetsi bw’u Bufransa.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye nawe ntashaka kugira aho abogamiye. Ku ngingo ya Jenoside, yagize ati : « Abazize Jenoside bari biganjemo Abatutsi, ariko na none harimo n’Abahutu ndetse n’abandi bantu barwanyaga Jenoside. Kuri uyu munsi turunamira abo bantu bose ».
Kuwa 07 Mata 2019, mu mbwirwaruhame yo gutangiza icyunamo ku nshuro ya 25, Prezida KAGAME yakoresheje bwa mbere « Abazize amahano », nk’uko bigaragazwa n’Umuhanga mu by’Imibanire y’abantu w’umufransa Andreya GUICHAOUA, umushakashatsi mu Ikigo Gishakashaka ku Amajyambere ya Sorbonne, akongera akaba n’impuguke y’Akarere k’Ibiyaga Bigari bya Afrika. Icyo nacyo kiramaze !
Mu nyandiko ye « Intego z’urubanza rwa Felisiyani KABUGA » (Les enjeux d’un procès de Félicien KABUGA), yasohoye kuwa 30 Kanama 2020, Profeseri GUICHAOUA, arongera akibutsa ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza bahagaze ku ngingo yatunguranye yiswe : » ukwifata ku ivangura ry’abazize Jenoside n’intambara ndetse no gusubira kwandika amateka y’ahashize mu buryo bushya mu guhangana n’ingaruka z’iryo vangura ».
Ibivugwa bihabanye n’ukuri kw’ibyariho
Urubanza rwa KABUGA rushobora gusubiza ibintu ibubisi, hashyirwa hanze ibyasisibiranyijwe byose. Kwerekana uruhare rwa buri umwe ushinjwa gutegura Jenoside, ntibisigana no kugena abagombaga kwibasirwa n’abateguraga ubwicanyi. Iyo ngingo irakomeye cyane, kubera ko mbere ya Jenoside KABUGA siwe munyemali wenyine watumizaga imipanga. Sosiyete RWANDEX-SHILINGTON, yo ahubwo yari inafite uruganda runayikora.
Umunyemali w’umuhinde Kishor JOBANPUTRAS, wahoze ariwe nyir’ikigo cy’ubucuruzi cya LA TROUVAILLE muri icyo gihe, ntiyigeze akomozwaho mu maperereza ya TPIR ;mu gihe we ahubwo yatumije imipanga ku ngano iruta kure iyo KABUGA yatumije. Ubu rwose arakorera imirimo ye mu Rwanda no mu karere, ntawe umushyiraho intugunda.
Icyaha cya Felisiyani KABUGA, kwaba ari ukuba nawe yaba yaratumije icyo gicuruzwa, kandi ari umuntu wo hafi ya HABYARIMANA wahoze ayoboye igihugu, akaba anagereranywa n’uwashoboraga kuba yaba igikoresho cy’imyumvire ya « hutu power » ?
Kugira ngo hahagarikwe ingaruka z’ubutabera bushingiye ku marangamutima, uko gushora abantu mu manza bagendeye ku bintu bidashinga gukwiye kuranduranwa n’imizi ;aho gushyirwa ku karubanda gusa byonyine. Mu bucukumbuzi ku buterankunga bwa Jenoside nyarwanda bwashyizwe ahagaragara kuwa 12 Werurwe 2019, Ikinyamakuru « Le Monde » cyabishimangiye mu buryo bukurikira : « Nuko Bwana KABUGA yirundurira mu gutumiza imipanga mu ngano idashidikanywaho ko hari umugambi wo kuyikoresha ibindi byihariye wari uteganyijwe mu gihe kizaza. M’Ugushyingo 1993 Ikigo cy’ubucuruzi cya KABUGA gitumiza toni 25 z’imipanga yo mu Bushinwa, nyuma yaho umubare w’imipanga ushyika ku 50,000 muri Werurwe 1994. » Igitangazamakuru Jeune Afrique cyo cyagejeje n’aho gikabiririza KABUGA ko yatumije amatoni 581 y’imipanga, mu nkuru yabo yasohotse kuwa 16 Gicurasi 2020.
Gukabiriza ingano nyakuri y’ibyatumijwe bifite ingaruka zikomeye kandi ni ukwatsa umuriro, ku ngingo nk’iyo iteye amakenga, kandi Abanyamakuru ba biriya bitangazamakuru bya Le Monde na Jeune Afrique ntibakeneye kubyibutswa, muri icyo gihe, ibyo bitangazamakuru nta kindi byikorera uretse gufasha gukwirakwiza ibinyoma babizi neza. Iyo ngingo yateye umushakashatsi w’Umunyekongo Patrick MBEKO igishyika bituma ahanura mu buryo bukurikira : « ikidashidikanywaho cyo ni uko twibereye mu bihuha no kurindagizwa, aho kuba twasobanura ibishinjwa uriya mugabo. »
N’ubusanzwe ibarurishamibare ry’igihugu cy’u Rwanda ry’icyo gihe ryerekana ko toni 581 z’imipanga zihwanishwa n’imipanga yatumijwe mu Bushinwa n’Abanyemali 10 batandukanye hagati y’imyaka y’1991 n’1994. Nk’uko byagaragajwe na raporo ya Galand-Chossudovsky wasesenguye ubushyinguranyandiko bwa Banki Nkuru y’u Rwanda, uruhare rwa KABUGA ni toni 96 z’imipanga zihwanishwa na 16% by’iyinjijwe yose. Nyamara LA TROUVAILLE, ikigo cy’ubucuruzi cya Kishore JOBANPUTRAS, cyinjije toni 288 z’imipanga, urebye akaba ari 50% z’iyinjiye yose, nyamara we ntiyigeze akekekerwa cyangwa ngo yerekezwe ku itegura rya Jenoside.
Ukuri n’ubwiyunge
Abanyarwanda baracyafite inzira ndende y’ubwiyunge hagati yabo nk’abanyagihugu, ndetse no hagati yabo n’Abanyekongo b’abaturanyi babo ;bikorejwe umusaraba w’ingaruka za Jenoside, nyuma yo gucumbikira impunzi zahunze izo ntugunda, nyuma zikaza kuvamo urwitwazo rw’ibitero by’u Rwanda ku butaka bw’gihugu gituranyi.
Haba imbere mu gihugu, haba no mu karere umwumvikano n’amahoro nyakuri, bigomba gushingira kukubaka ukuri : « icyo tugomba kwitega kuri ibyo byose, ni ubutabera, kubera ko hatabaho ubutabera nta kuvugisha ukuri ;kandi igihe cyose ukuri kuzakomeza gupfukiranwa, nta butabera buzabaho… Njye sintekereza ko bishoboka ko umugambi wa Felix (Aha yavugaga Felix KISEKEDI Prezida wa Congo) na KAGAME wo guharanira amahoro n’umutekano urambye waterana intambwe izinzika ry’ukuri kw’ibyabaye. Haracyariho ibikomere bijojoba kandi byatuye, inkovu ni nyinshi, mbese ntabwo abantu bakora nk’aho ntacyabaye », uwo ni Patrick MBEKO washimangiraga.
We ukunze kwiyerekana nk’utajya imbizi n’ »icyerekezo kidashinga cy’amakimbirane hagati y’Abanyafrika » agakangurira abasore n’inkumi ba Afrika guhagarara ku maguru yombi bakagarura icyubahiro cyabo cyononekariye mu mateka ya vuba y’amahano yabaye mu Rwanda : « ni ukuvuga ko haherwa ku byiyumviro by’ubwenge buke ko Abanyafrika n’Abanyarwanda by’umwihariko ari abanyamusozi bashihagurana mu mugi y’imipanga. Ishusho y’imipanga, akenshi yatangiye gukinishwa guhera muri Jenoside, Abanyafrika bagaragazwa muri rusange, naho Abanyarwanda bakagaragazwa by’umwihariko muri iyo migirire, muri iyo miterere nyamuco na nyamubano ; reka da ibyo ntibishobora kwemerwa uko ».
Kongera kubaka igihugu
Ubu dufite amezi yimirije imbere yacu, aho twiteze ko impande runaka, ndetse n’abafata ibyemezo bigenga isi, bazaha ruriya rwego rwashyiriweho gukurikirana imanza z’i Arusha, rugari, ntirukorere mu nyungu n’intego za mpatsibihugu ; kugira ngo ukuri gutsinde nk’uko bikenewe cyane n’Abanyarwanda ngo bazahure igihugu cyabo. Birakwiriye ko uru rubanza rwa KABUGA rufasha umuryango w’abantu ku isi yose, gusohoka mu nzarwe y’amakosa yaranzwe mu manza za TPIR, bigafasha Kigali kwibasira ubwoko bw’abahutu mu mbwirwaruhame za dipolomasiya, ko ubwo bwoko buhwanishwa n’agatsiko k’abanyamahano. « Jenoside nyarwanda » yakagombye kuba yibuka ibyago byagizwe n’abaturage bose, kurura imijinya no kubaka umubano ntamakemwa, utari uwa nyirarureshwa. Ukongera kwiyunga k’Ubudage kwabaye isomo ryiza ry’imbabazi n’ubutabera butabogamye. Abafransa, Abanyamerika, Ababiligi, Abadage, bose babizi by’imvaho.
Mu Akarere k’Ibiyaga Bigari, ingendo nk’iyo iri mu cyizere, kugira ngo bifashe by’intangamuganzanyo, ugutaha kuri gakondo kw’Abahutu banyanyagiye hanze y’imipaka y’igihugu cyabo. Ku banyekongo icyababayeho ni uguhekurwa guhoraho, ndetse no kuba Abanyekongo barinubiye, bakanicuza impamvu bacumbikiye Abanyarwanda muw’1994.
Uwo ni umusanzu wacu w’ibitekerezo mu kunamira ibihumbi n’ibihumbi byahoneye muri Jenoside, harakabaho ubufatanye bw’Abanyafrika ngo buhumurize Abanyarwanda !
RWANDA : ESE KOKO ABAHUTU BAKOREWE JENOSIDE ?” Ikiganiro twagejejweho na Amb. JMV Ndagijimana
Ibanga umunyamategeko yahishuriye impunzi ngo zicume iminsi, cyane cyane izo muri Malawi
RWANDA: FPR-Inkotanyi mu manga! Banyarwanda, nimuve ku ruhu inka yariwe kera!
Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme
Mu Kinyarwanda iyo bavuze ngo “Yabaye nk’indondogozi y’ikirondwe isigara ku ruhu, inka yarariwe kera”, baba bavuga ko umuntu agitsimbaraye ku bintu bitakiriho, bityo akaba yanabirwanirira kugeza apfuye, akazira ubusa. Abanyarwanda rero, kubera kutareba kure ngo babone, bakomeje guhihibikana ngo bararwanira ishyaka rya FPR-Inkotanyi. Muri iyi nyandiko turagira ngo twereke Abanyarwanda ko FPR-Inkotanyi, bahihibikanira, batarwambaye, itakiriho, kuko yahirimye mu manga, iraribwa. Ahubwo se iyo mfizi yivugaga igakangaranya, yashowe mu manga nande, ryari, kubera iki? Ese ni nde uri kuvovora imihore y’iyo mfizi?
Ku butegetsi bwa mbere y’intambara y’amoko n’ubutegetsi mu Rwanda mu 1990, ku butegetsi bwa Général Major Habyarimana Juvénal na MRND, Umunyarwanda wese yari “Umumilita” w’iryo shyaka rimwe rukumbi, ryashyizweho tariki ya 05/07/1975. Ishyaka ryageze aho ryitwa ubwato bufite umusare umwe, utananirwa, utaruhuka, ubwato bwo kwambutsa Abanyarwanda inyanja y’ubukene! Umusare w’ubwo bwato, Général Major Habyarimana Juvénal, yageze ubwo ananizwa, arananirwa, aho kugira ngo arebe uwamufatira mu ngashya wo gukomeza kuvuganya ubwo bwato mu muhengeri urimo imiraba, n’umuyaga uturutse i La Baule mu Bufaransa, n’i Kampala muri Uganda, ahubwo yarivuze ati “Ndi ikinani cyananiye, abagome n’abagambanyi”. Bwarakeye bati “Vuga uvuye aho, ntawe wananiye!” Yaguye nk’umusivili iwe kandi ngo yari umuparakomando kabuhariwe, burende idakandwa n’ibindi byose umuntu ahanga ahanganye na Nyamunsi! Na n’ubu, nkatwe ababandwa, twabuze aho yabikiriwe ngo tuhace ingando, tubage ingumba, ducurure roho y’umwungura w’umukono, dukure amahano ku gihugu cyacu cy’u Rwanda cyiyiciye Perezida, ntikimushyingure! Abamuhanuje inkuba, bateje u Rwanda amahano atazaruvamo; amahano azabakurikirana. Ubwo butegetsi bwa Habyarimana wakundwaga cyane n’Abanyarwanda, ubwo butegetsi bw’Abahutu, bwarembereye abantu barebera, nyamara abahanga n’abahanuzi nka Magayane ndetse n’umusizi Gasimba Francois, bari babubonyemo amasiha rusahuzi, babubonamo imfizi ya Bangaheza, igaramye aho, yahiritswe mu manga na bene yo, ari nabo bayisangirira, nta no gutanga amabati bameye! None FPR yasimbuye MRND, ngo yo si ubwato ahubwo ni cya gari ya moshi-ruvakwaya kigenda umuvuduko ukabije, kikagenda gihumbahumba aho kinyuze hose! Umushoferi wacyo Général Major Kagame Paul, ntabona, ntiyumva akaruru avugirizwa n’abo atwaye n’aho anyura; none nawe akubise aho icyivugo ati “Uwansimbura yava he? Yanyura he, muri demokarasi se cyangwa mu masasu?” ati “turacyari ba bandi bashobora gusubira mu ndaki”, kandi ubwo arabwira abanyarwanda kuko uru Rwanda nta wundi nyirarwo uretse Abanyarwanda. Abo cya gariya moshi-ruvakwaya cyapakiye gihaguruka bamwe bagipanduye kera; aho babunze barimo bariruhutsa jugujugu bari batwawemo na Shoferi Kagame Paul. Kirahorera kijya he? Ese gisigayemo bande?
FPR-Inkotanyi igitera igihugu mu 1990, yaje ivuga ko ije gukemura ibibazo koko bimwe byagaragara, ariko iyo usesenguye neza icyegeranyo cy’ibyagezweho muri iyi myaka 27, ubona ko ibishashagirana yigamba, ari ibyo guhuma amaso, ko ari nka ya mpeta iri ku kizuru cy’ingurube! Usanga yewe na FPR ntayikiriho, usanga ya mfizi yivuganaga ubukaka ubu iri ku isahani, iminopfu yayo irimo gushishisha bamwe, abaturage barya ubusa bakiyorosa umuyaga. Usanga ibibazo FPR-Inkotanyi yakuruye biruta kure ibyo yavugaga ko ije gukemura! Ku itubitiro FPR-Inkotanyi niyo yakuruye ubwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda uko bwakwitwa bwose bwaba itsembabwoko cyangwa itsembatsemba: Kuvana abantu mu bwato umaze kwica umusare wabo bakundaga, ukabajyana muri cya gari ya moshi-ruvakwaya bagasangamo ababawira “Good Morning”, bari bamenyereye kuvugira mu mazuru ”Bonjour”, byabaye ihane rikomeye!
Reka gusesengura ibyo FPR-Inkotanyi yidoga ko yagezeho, tubigereranye n’ibigaragara mu buzima busanzwe ariko cyane cyane n’ingingo-remezo icyenda z’iryo shyaka ritajya rikozwa kwitwa gutyo ahubwo ryiyita “Umuryango”. Ntabyo duhimba buri wese, uretse abakada ba FPR bikirigita bagaseka, yabibona.
FPR-Inkotanyi yaje irirmba iki?
FPR-Inkotanyi, itera u Rwanda, ku itariki ya 01/10/1990, yaje irirmba imigabo n’imigambi yagaragaraza koko impinduramatwara ku bibazo bimwe na bimwe byari byugarije igihugu. Iyo migabo n’imigambi ikubiye ku ntego-remezo icyenda, ziririmbwa mu ndirimbo nziza cyane mbere ya buri nama y’icyama. Izo ntego-remezo ni izi zikurikira:
1. Kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda;
2. Kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu;
3. Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi;
4. Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’Igihugu;
5. Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu n’izindi ngeso zijyanye na byo;
6. Kuzamura imibereho myiza y’Abaturage;
7. Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi;
8. Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane;
9. Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Muri izo ntego-remezo, ni iki cyagezweho?
Iyo usesenguye ibyagezweho kuri izi ntego-remezo muri iyi myaka 27, usanga FPR-Inkotanyi hari ibishashagirana yakoze, ikaba buri guhe ibivuga kugira ngo ihume abantu amaso, ariko hari byinshi cyane itagezeho ku buryo umuntu yakwibaza niba ari ubushake bwayo cyangwa se niba itarahinduye intego n’icyerekezo cyangwa yo ubwayo igahinduka. Umuntu akaba yakeka ko ari byo byakomeje kugenda bituma FPR-Inkotanyi itakaza bamwe mu bayirwaniye, ariko igakoresha amayeri akomeye yo guhuma abaturage amaso, ibaha ubuhendabana kugira ngo bakomeze bayigundire.
Mu byerekeye ubukungu
FPR-InkotanyI ivuga ko yateje imbere ubukungu bushingiye ku miterere no ku mutungo bwite by’Igihugu, cyane cyane ku Banyarwanda ubwabo. Iyo witegereje neza usanga ibi bivugwa atari ko bimeze kuko ubukungu bw’Igihugu cy’u Rwanda bushingiye ku ishoramari ryo mu rwego rwo hejuru, rwo gutanga serivisi; iryo shoramari rikaba riri mu maboko y’abashoramari b’abanyamahanga baba bafatanyije na Kagame ubucuruzi. Indege, amahoteri, ubukerarugendo, itumanaho, ingufu z’amashanayarazi, gutumiza no kohereza ibintu mu mahanga, ubwikorezi bugezweho, ubu si ubukungu bushingiye ku muturage na mba kandi bufashe bibyuze 80% by’ubukungu bw’igihugu! Imishinga ikomeye yakagombye kuba iy’Abanyarwanda cyangwa iya Leta yose yihariwe n’Abanyamahanga na Kagame. Muri make Igihugu kirimo kiragurishwa Abanyarwanda barebera dore ko n’ubutaka bakagomye guhinga bakibonera ibijumba, babwambuwe, bakaba babutangaho n’imisoro. Hari n’ubuhabwa amacuti ya Kagame. Reka twitangire ingero ebyiri gusa, Ikibuga cy’indege cya Bugesera cyahawe Qatar Airways naho ubutaka bugera kuri hegitari 1700 i Nasho ya Kayonza bwamburwa abaturage buhabwa inshuti ya Kagame akaba n’umuherwe Howard Graham Buffett. Ubukene buranuma mu baturage, aho abaturage barenga 30%, ni ukuvuga miriyoni eshatu n’igice zirenga, batarya ngo bahage, ingaruka z’iyo mirire mibi zikaba abana bagwingiye bagera kuri 38%. Ubwo bukungu bushingiye ku banyarwanda bishwe n’inzara, barwaje bwaki, ni bukungu ki? Ni byo muri Kigali n’indi mijyi iyunganiye, harashashagirana imiturirwa n’imidugudu myiza . Ese Banyarwanda, Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi, muzi ba nyiri iyo miturirwa n’imidugudu? Kagame Paul, Kabarebe, Cyomoro, Ange, Jeannette, Dodo, Ibingira… na Crystal Ventures! Byarangira mwese bakabaka imisanzu ya FPR-Inkotanyi, mugahutera ngo nimutayitanga barabita ibipinga. Murumva iyo FPR yaje ivuga ko ije kubavana ku ngoma y’igitugu ya Kinani, ikiri uko yaje yivuga? Niba ikiriho se, yenda ikaba igisamba, iyo FRP-inkotanyi ibambura ubutaka ikabuha abanyamahanga, FPR-Inkotanyi ivanaho imisoro ku bintu bihenze, yakagombye ahubwo kongerwa, ariko ikagundira umusoro w’ubutaka imaze kubambura, iyo FPR-Inkotanyi ikomeze ibabeshye ngo ubukungu bw’Igihugu nimwe bushingiyeho mubyemere! Ubwo aha ntimwabaye ikirondwe kiri mu ruhu rw’inka itakiriho koko? Cyangwa se mukaba mushaka kwagaza inka yacitse ingombe, ikajya mu ishyamba, igahinduka imbogo?
Mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage,
Baravuga ngo n’ubwo wagaya urukwavu hari icyo wakwemera ko ruzi, urukwavu ruzi kwiruka. Ariko burya hari igihe ushobora kwiruka ukamara imisozi n’ibibaya wajya kureba ugasanga warayobye. Nibyo koko FPR-Inkotanyi yongereye amashuri, amavuriro, amazi, amashanyarazi, imihanda. Ibi ariko si ibitangaza, kuko iterambere, ryakwihuta cyangwa ryagenda buhoro ni ikintu kidahagarara! Kuko na Leta ya Habyarimana Juvénal twirirwa dutuka, yashimwaga byinshi cyane, yari icyitegererezo ku bihugu bikikije u Rwanda, ku buryo n’ubu muri 2021, hari ibihugu birukikije bitaragera aho u Rwanda rwari ruri mu 1990, ku bintu byinshi. Abaturanyi b’u Rwanda bakiriye impunzi z’Abahutu muri 1994 bakubwira ibintu byinshi batangariraga ku Banyarwanda, nyamara bari bagiye biruka bahunze, batazindutse, ngo bambare, bikeshe!. Abatanzaniya n’Abanyekongo ngo baketse ko Habyarimana yahaga Abanyarwanda bose matera! Muri za 1990 iyo wambukaga imipaka ukinjira muri ibyo bihugu bikikije u Rwanda, wabaga usezereye burundu ikintu cyitwa umuhanda wa Kaburimbo. Mbasekejeho gato, nigeze gutemberera Uganda muri 1990, ukwezi kumwe gusa mbere y’uko Inkotanyi zitera. Abanyeshuri bo muri Uganda ngo bari baziko abo mu Rwanda bo mu mashuri yisumbuye bigaga bahembwa! Kubera ko babaga bakeye kubarusha. Ibyinshi muri ibyo bihugu ubu nibwo birimo kubaka imihanda ibihuza n’ibindi nabwo ku mishinga ihuriweho n’ibihugu byinshi. Abenshi mu baturage b’ibyo bihugu babonye ubuvuzi kubera inkambi z’impunzi, nyamara mu Rwanda byibuze buri Komini yarifite ikigo nderabuzima. U Rwanda rwari umunyeshuri ntangarugero mu gukoresha neza inguzanyo n’inkunga by’ibigenga mpuzamahanga, ariko ubu menya rujya rubazwa aho amafaranga rwahawe yarigitiye. Dusesenguye amashuri n’amavuriro, ibikorwa-remezo birahari ariko se ireme rya servisi zitangwa muri ibyo bice by’ubuzima by’ingenzi rihagaze gute? Kwigisha abantu bose, watanga akazi ukabura utsinda ikizamini bimaze iki? Gutanga akazi se bwo, warangiza kakajya gakorwa n’ibigo by’ubuhanga byigenga (Consultance Companies), bivuze iki? Ese hagati y’ubwiza bw’ikintu (quality) n’ubwinshi bwacyo (quantity), icyakagombye gushyirwa imbere ni ikihe. Naho ubuvuzi bwo politiki y’ubwishingane magirirane ni nziza cyane ariko se, abaganga ni abahe? Si barya bajya kwandikisha impamyabumenyi muri Congo cyangwa mu magereza, ujya gutanga umuti w’amaso agatanga uw’ibimeme? Kuri gahunda zo kwita ku batishoboye, si ubugiraneza budasanzwe bwa FPR-Inkotanyi, nta gihugu na kimwe kitazigira kuko biri mu buryo bwo gusaranganya abanyagihugu umutungo w’igihugu. Ariko by’umwihariko , ubutegetsi bwa FPR burazitegetswe cyane kugira ngo bugabanye ubusumbane bukabije mu mibereho kandi bugaragarira buri wese buri hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Kuko abatutsi bafite ikigo cya Leta cya FARG, gishyirwamo, 5% by’ingengo y’imari y’igihugu. Kibitaho kuri byose. Kurwanya nyakatsi biri muri urwo rwego kuko Abatutsi bose bubakiwe amazu meza cyane, si ibigondero by’amabati icumi byubakiwe Abahutu. Naho gahunda z’ubudehe nazo urebye zireba abahutu gusa kuko Abatutsi bahabwa ibyo bakeneye batiriwe bajya guharura imihanda wagereranya na shiku twumva! Kwivuza nabyo ni uko, ndetse na ya mafaranga 7.500 ahabwa abatishoboye ku kwezi. Byose ni ukugira ngo FPR idakomeza kubazwa impamvu z’ubukene bugaragarira buri wese, bityo abazi kwitegereza bakaba basanga ari ubukene bw’ubwoko bumwe gusa bw’abahutu, naho ubukire n’ibindi byiza byose biri mu maboko y’Abatutsi. Uku ni ukuri gushaririye! Kuki abantu batubakiwe amazu mazima! Ese utwo tururi two twaruzuye?
Mu miyoborere myiza,
Duhereye kuri ibyi tumaze kuvuga bwo gusaranganya abenegihugu ibyiza byacyo, biragaragara ko Abahutu bajugunyirwa ibisigaye, kuko batsinzwe. Aha rero ntawatinyuka kuvuga ko mu Rwanda hari imiyoborere myiza. Reka ariko tubirebe neza. Ububoyozi bwose buri mu maboko y’Abatutsi ku buryo n’umuhutu uhawe kuyobora, wa wundi baba bise « uwacu » ku mpamvu zinyuranye, uretse kuba nta n’ibyemezo afata, nawe ahubwo aba yikandagira yumvako bamurobesheje. Byumwihariko ariko, ibigo byinshi bizwi ko nta muhutu utinyuka gusabayo akazi kubera bihemba neza. Za Rwandair, za Rwanda Revenue Authority, za RSSB, ni ibigo byihariye by’abatutsi. Mu Buyobozi bwite bwa Leta tuvuze nko mu Turere, niba mu Rwanda harimo Uturere 30 tugizwe n’abari muri Nyobozi 120, Abahutu ntibarenga 40. Mu mirenge 416, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Abahutu barimo ntabwo bashobora kugera ku 100 niba ari benshi bakabije. Uturere tw’Iburasirazuba ho hari aho Umuhutu bamuha akazi, akaba yahitamo kutajyayo aho ni nko muri Nyagatare na Gatsibo, mu gihe abatutsi bo bumva bisanzuye hose, kuko bumva ko igihugu ari icyabo. Wabyemera utabyemera uko niko kuri: hari igihugu ni icyacu ku batutsim hari n’igihugu barakitwambuye ku bahutu! Abahutu bo, barabibwirwa ku mugaragraro, ko igihe cyabo cyarangiye! Uburenganzira bw’ibanze mu Rwanda bwo gutanga ibitekerezo nta buhari, ubwo ku mutungo nabwo bwagiye nka Nyomberi ubwo Abanyarwanda bamburwaga ubutaka bwabo.
Tugarutse ku bumwe n’ubwiyunge Leta ubwayo ya FPR yiyitirira, yabwishe kare ubwo yamaraga imyaka 15 yose (1994-2009) iri mu rugamba rwo kwandika ubwoko mu itegeko risumba yose ariryo Tegeko Nshinga. Ubwoko bwavuye mu ndangamuntu ariko buri mu Itegeko Nshinga, kandi harimo ubwoko bumwe, ubwo ubutarimo sinzi aho buri? Nako buri mu gatebo kamwe k’abicanyi. Abanyarwanda bumvaga barebwa n’ubwicanyi bwabaye kuva 1990-1994, Leta yabaciyemo ibice. Bamwe bahakanirwa kwitwa ko bazize cyangwa barokotse “Jenoside yo mu Rwanda”. Iyo habonetse imirambo nk’iyabonetse Rulindo muri Shyorongi Cyangwwa Burera muri Cyanika, Ubuyobozi bwihutira kumenya ba nyirayo: ese ni abahutu cyangwa ni abatutsi. Iyo ari abatutsi Leta irahurura, amazu agasenywa ngo harashakwa abandi, ubwo icyunamo kigatangira, abaturiye aho bakadagadwa basenga kutabazwa iby’abo bantu; iyo ari abahutu na Gitifu w’Akagari ntahagera! Ese Leta ivangura abapfu batagize icyo bayisabye uretse intaho ya nyuma, yabasha kwihanganira kutavangura abayisaba akazi? Nguko uko kubona akazi cyangwa amasoko bisigaye birimo ruswa ivuza ubuhuha. Nguko uko FPR yavuye ku ntego-remezo n’ubu turirimba muri ya ndirimbo, nguko FPR yayobye kuko ihame nshingiro ry’ubunyarwanda yaryishe cyane, nguko uko abashoboye bafite uko bashobora kubabo, bapanduye cya gari ya moshi, mu gihe abandi twumiwe tukagumano kuko kubaho mu Rwanda utari muri FPR ntibishoboka. Sinirirwa mvuga ku kibazo cy’impuzi kuko abayirwaniye bamwe yarabatorongeje, barabunze hirya no hino mu ishyanga bamwe bari baziko baruhutse, abo ba Kayumba na Himbara ba Sebarenzi, banze burya gukomeza koga mu nyanja y’amaraso n’akarengane ya FPR-Inkotanyi. Abahutu se bo, banyanyagihe ishyanga bazataha ryari ngo bavanwe kuri cya kilisiti y’umukara cy’interahamwe! Naho abana babo se? baza gute se Kabarebe yirirwa yigisha bagenzi babo b’abatutsi kubafata nk’abanzi b’ejo ngaha bazabafatana igihugu. Ubuterahamwe bubaye icyaha cy’inkomoko birarangiye! Ubwo nibwo bumwe Leta yiyitiriye koko! Ibiganiro bitangwa n’abayobozi bakomeye nk’uwo Jenereli James Kabarebe aho abiba urwango mu basore b’abatutsi, ngo bange bagenzi babo barorongotaniye iyo za Mozambike na Malawi ni ikimeneyetso kigaragara ko nta bumwe n’ubwiyunge butegerejwe hagati y’Abahutu n’Abatutsi mu gihe hari abakarabye amaraso y’abo bombi bagifite ijambo.
Naho ku kibazo cya demokarasi mu Rwanda ni ingorabahizi. Kuko ntiwavuga demokarasi mu gihugu Perezida Paul Kagame ubwe ayihakana, akavuga ko uko abayizanye bayivuga atari uko we ayibona. Bigaragarira buri wese ko nta n’igitotsi cyayo gihari mu Rwanda. None iyo bigeze ubwo Leta ikorera abaturage ibiseke ngo nibirukanke basabe ko bashaka ko Itegeko Nshinga rihinduka kubera umuntu, demokarasi iba irihe? Paul KAGAME ubwe mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru yivugiye ko hari demokarasi nyarwanda, itagize aho ihuriye n’iy’abayizanye. Ubwo haba hasigaye iki ngo atubwire ko Repubulika yayigize ubwami?? Umuntu ahita abona ko demokarasi yavugwaga muri 1990, igashyirwa no mu ntego-remezo za FPR, ishobora kuba yari iyo kubeshya abantu kugira ngo abari bafitiye Leta ya Habyarimana akangononwa, bamwe bari baranarahiye kutazongera kuvugana n’abatutsi bataramera imisatsi babone uko bajya mu kigare bityo FPR yiyorose umwenda wa demokarasi. Ubwo umuntu yahita abona ko demokarasi ya FPR-Inkotanyi bivuga kwirukana Habyarimana n’Abahutu ku butegetsi. Niba ari demokarasi tuzi rero ikorera abaturage, ikubahiriza amahame yo gusimburana ku buyobozi, ariko ubu FPR ikaba iyihakanye, kandi yari intengo-remezo yayo ikaba n’ihame shingiro rya repubulika, ubwo yataye umurongo.
Niba abari muri cya gari ya moshi rero batabibona cyangwa u Rwanda rukaba rwarabaye Ubwidishyi, rukeneye abaruhanura, Umwami w’abidishyi nawe agaterwa icyuhagiro kuko nawe aho bukera yagagara akabura ayo avuga! Yabura ayo avuga kuko iyo ugeze aho abaturanyi bumva uvuze bagakangarana, bakihutira kujya ku marembo kugarira bikanga ko maheru uje gufata iby’iwabo akabyita ibye, biba bikabije. Ni gute rero FPR-Inkotanyi yakwikirigita igaseka, ikavugako ububanyi n’amahanga bumeze neza? Paul Kagame gusa menya ashaka kwicisha Abanyarwanda inzara. Ayobewe se ko abaturage ba Burera, Gicumbi ndetse na Nyagatare, urupagasirizo n’amahahiro yabo yari Uganda? Abarundi bari bararetse inzigo y’impfu z’abaperezida babo Melchior Ndadaye na Cyprien Ntaryamira arabashakaho ikindi ki kugeza ubwo acumbikira, mu mazu ahenze, abo icyo gihugu cyita abanzi bacyo? Iyo niyo diporomasi ivugwa ko yagezweho? Tanzaniya se yo ko ari uko Nyakwigendera Nyiricyubahiro Magufuli yahomahomaga agakina “siasa”, mugira ngo ibanye neza n’u Rwanda? Kongo se yo ahari n’urukundo cyangwa n’amabuye y’agaciro u Rwanda rushakayo rwitwaje guhiga FDLR, nabo ubwabo birirwa bavuga ko itakiriho! Ese ubwo Banyarwanda murumva musigaje iki, ngo muve ku nka yahirimye kera. FPR, ntikiriho, niba ikiriho iri mu mpapuro gusa! Ese mwebwe Banyamuryango ba FPR, mwumva koko hari agashema mufite ko gufungiranywa mu Rwanda na Chairman wanyu Paul Kagame? Ese mwese muzajya muhaha mu mahanga mukoresheje za ndege ze? Ubwo igitoki cya Kabale na Gisoro tuvaneyo amaso tuyahange za Tel aviv na Dubai, batigirira n’ubutaka?
Tuvuze ku by’umutekano, nibyo koko Inkotanyi zizi kurwana ku buryo aho zikandagiye zirahatitiza. Ariko nubwo nta ntambara u Rwanda rurimo ubu ku buryo bweruye, ntawuyobewe ko Ingabo z’u Rwanda RDF ziri muri Kongo, ko ziregetse ku mupaka w’u Burundi! Icyiza cyokora izo ngabo ubu ziri mu butumwa bunyuranye mu mahanga. Nko muri Santrafrika zijya mu bikorwa byo gufasha ingabo z’icyo gihugu kurwanya abanzi bacyo. Ese byazatubera nk’iby’Abafaransa mu Rwanda, natwe tukazabazwa nk’ibyo tubaza Ubufaransa ubu, cyane ko intambara zo muri Afurika zose ziba zishingiye ku moko? Mu Rwanda kandi n’ubwo nta masasu aba ahari nta mutekeno uhari kubera inyerezwa n’iyicwa ry’abantu bya buri bihe. Ntihashira ukwezi hatumvikanye umuntu yarashwe! Ikindi kandi aho abantu baba bari hose baba basa n’aho batunzwe imbunda ibabuza kuvuga no kwisanzura. Kuri ibyo hiyongeraho intugunda yo kutizera ejo hazaza, bityo abantu benshi bakiberaho umunsi ku wundi. Ese uwo ni umutekano twijejwe, mu 1990, urugamba rugitangira?
Mu rwego rw’ubutabera
Mu butabera ho ni agahomanunwa. Iyo igihugu kigeze aho gishinjwa gushimuta abantu hirengagijwe amategeko mpuzamahanga yo guhererekanya abanyabyaha biba byarenze urugero. Ibyakorewe Rusesabagina byabaye nko guhamiriza ku rwego mpuzamahanga ko nta butabera buri mu Rwanda. Akarengane mu gihugu ni kose, kugeza ubwo inzinduko za Paul Kagame abayobozi b’inzego z’ibanze baba batazifuza kuko ni akarengane gusa gusa, aba ategereje kwakira. Ruswa mu masoko ya Leta, mu itangwa ry’akazi yahawe intebe no mu nzego zo hejuru ho hatangwa ruswa y’igitsina. Abagore bo mu nzego zo hejuru baba biganyira ko amatako yabo yajegeye kubera ko buri kuzamurwa mu ntera iyo utazwi, bisaba kuba inshoreke y’imwe mu Nkotanyi ivuga rikijyana. Mu butabera kandi hagiyeho amategeko ataragiye avugwaho rumwe, haba mu gihugu imbere ndetse no mu rwego mpuzamahanga; aha umuntu yavuga nk’itegeko ryitiriwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside nyamara ari iryo gukangisha abahutu cyangwa buri muntu wese wagira icyo avuga ku bwicanyi bwakozwe na FPR-Inkotanyi. Uvuze ibyo Leta idashaka aranyerezwa akicwa cyangwa agafungirwa akamama.
None FPR yaba irihe?
Iyo usesenguye ingingo-remezo FPR inkotanyi yamukanye, ugasuzuma ibimaze kugerwaho ubona ibintu bibiri bivuga ikintu kimwe: FPR yarayobye, irahaba ku buryo wenda kuyihabura byashoboka cyangwa se FPR yari umwambaro impunzi z’abatutsi zambaye kugira ngo zibashe kwigarurira abantu zibone uko zifata ubutegetsi I Kigali, none uwo mwenda ukaba ushaje kuko utajyanye na gahunda nyazo yari ifite. None FPR-Inkotanyi yaba ishaka kugaruka ku izina yafashe igishingwa rya RANU ryibutsa UNAR, rya shyaka ryahirimbaniraga ubwami muri za 59, dore ko mu gisigo “Ukwibyara gutera ababyeri ineza”, Nyakayonga ka Musare avuga ko imfura nziza igaruka ku izina rya se? Ese mwari muziko Inkotanyi ari icyivugo cy’umuheto wa Rwabugiri? Ndabona rero FPR yaba ikiriho ku izina ariko ko iganisha u Rwanda mu cyo abantu bose batinye kuva kera: ubuyobozi buva ku gatsiko k’abantu bamwe, byarimba ako gatsiko kakaba umuryango umwe. None se twaba tugana k’ubwami? Ukurikije uko ibintu byihuta mu Rwanda, ntimuzatungurwe abantu bongeye kwikorera ibiseke bakajya gusaba ko babona nta wundi wayobora iki gihugu uretse umukobwa cyangwa umugore wa Kagame! Ko byaba byiza u Rwanda rubaye ubwami. Nanjye menya icyo gitekerezo cy’ubwami nagishyigikira kuko “findifindi irutwa na so araroga”!
Kuko iyo urebye uko Paul Kagame n’umuryango we bigwizaho imitungo, inshuti zikomeye baba bashaka zo gukikiza umuryango wabo aho kuba iz’igihugu, usanga bidasanwe. Nyamara ubwo ibyaro byasigaye inyuma, uburezi nta reme bufite, ubushomeri ni bwose muri rwa rubyiruko rushukwa ngo ruriga, serivisi z’ubuzima nta reme, nta buryo buhamye bwo kurengera abatishoboye ku buryo bumwe ntakubavangura ngo bamwe bubakirwe amazu y’amamiriyoni mu gihe abandi bagonderwa burende y’amabati icumi, nta politiki igaragara yo kuvana mu muryango nyarwanda ibintu byose bibasumbanya bityo bigatuma batibona kimwe. Mu gihe ubukene, inzara no kugwingira bizaba bikiri mu Banyarwanda barenga 30%, nta muntu uzongera kumbwira ko FPR-Inkotanyi iriho nubwo yidoga imiturirwa n’indege bya Kagame, imitungo itabarika bya Kabarebe, imidugudu ya Cyomoro, amabisi ya Dodo, amazu ya Ibingira mu mijyi yose, Cristal Ventures n’ibindi. Mu gihe nta munyarwanda uzaba agisohoka ngo akoze ikirenge mu gihugu gituranyi atavugirijwe induru, mu gihe hazaba hari amatageko ashyirirwaho abantu bamwe babeshyerwa ko bokamwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, nyamara ku maradiyo, televiziyo, za yutubi n’ahandi intiti n’abatekereza b’ingoma ya FPR birirwa batuka abahutu babita amazina y’ibikoko, bigisha urwango….nzakomeza mbone ko FPR yahirimye mu manga ihiritswe n’abo bose yagwijeho imitungo yakagombye kuba yarasaranganyije Abanyarwanda, bakareka kwicwa n’inzara no kurwaza bwaki! Mu ijambo rimwe gusa: Banyarwanda, nimuve ku ruhu inka yariwe kera!
Rwanda: Amategeko ashyirirwaho kandi arengera Paul Kagame (FPR)
Yanditswe na Arnold Gakuba
Bakundwa basomyi ba The Rwandan, dukunda gukoresha mu nyandiko nyinshi imvugo/inyito Paul Kagame (FPR). Impamvu nta yindi ni uko ishyaka/umuryango FPR-Inkotanyi (nk’uko byakunze gukoreshwa) ritakibaho nyuma y’uko Paul Kagame yamaze guhemukira abo babanye muri ryo ku ikubitiro, abenshi akabica abandi akaba abahejeje ishyanga agamije kuba FPR nyirizina (Ubu Paul Kagame = FPR). FPR rero nk’ishyaka ntikibaho isigaye mu nyandiko gusa. Ubu hariho Paul Kagame niwe byose. Ibi bisobanuro biradufasha kumva neza iyi nyandiko yerekana uburyo Paul Kagame yigaruriye u Rwanda ahereye ku gukora amategeko ye ayita amategeko y’igihugu ku buryo ubu byafashe undi ntera. Nyuma y’uko Paul Kagame = FPR, ubu Paul Kagame = u Rwanda.
Kuva muri 1994 FPR-Inkotanyi, ishyaka rimwe rukumbi ryari ku butegetsi mu Rwanda riyobowe na Paul Kagame (kuko nta mashyaka menshi ari mu Rwanda nk’uko babeshya rubanda n’amahanga), ryigaruriye inzego nyinshi zigize ubuzima bw’igihugu zihereye ku gushyiraho amategeko aharanira inyungu za Paul Kagame (FPR). Ibibera mu Rwanda ubu bikaba bitera benshi kwibaza niba ari igihugu kingendera ku mategeko, cyubahiriza uburenganzira bwa muntu, kigendera ku mahame rusange y’ubutabera.
Mu bihugu bifite ubutegetsi bushingiye ku mahame ya demokarasi, itegeko-nshinga rigaragaza neza itandukaniro riri hagati y’ubutegetsi nshingamategeko, y’ubutegetsi nyumahiriza mategeko n’ubucamanza. Nk’uko bigaragara rero itegeko-nshinga niryo mutima w’ubuzima bw’igihugu kuko riyobora andi mategeko agenga iguhugu. Paul Kagame rero akaba yarabanje kwigarurira ibijyanye n’amategeko agenga u Rwanda ahereye ku itegeko-nshinga nk’uko amateka abigaragaza.
Kuva mu myaka ya 2000, Perezida Paul Kagame amaze kwicara ku mugaragaro ku ntebe y’ubuperezida (kuko n’ubundi ariwe wayoboraga mu buryo buziguye), ubutegetsi bwa FPR bwatangiye kumunga inzego zikomeye z’ubuzima bw’igihugu hibandwa cyane cyane ku gushyirwaho amategeko arengera Paul Kagame (FPR). Muri 2003, ku ya 4 Kamena hashyizweho Itegeko-nshinga rishya igihugu kigomba kugenderaho rishingiye ku nyungu za Paul Kagame (FPR). Igitangaje ni uko ingoma ya Paul Kagame itanyuzwe n’ibyo yari yishyiriyeho maze mu gihe gito cyane ku irariki ya 2 Ukuboza 2003 hahita habaho ivugurura rya mbere ry’Itegeko nshinga rya Repulika y’u Rwanda. Nyuma y’imyaka 2 gusa ku irariki ya 8 Ukuboza 2005 hahita hakorwa ivugurura rya kabiri. Ayo mavugirura abiri ngo yari agamije cyane cyane “kugaruka ku mitunganyirize y’Ubuyobozi n’inshingano z’inzego za Leta cyane cyane iz’Ubutabera n’urwego rw’Umuvunyi hakurikijwe ibyagaragajwe mu gutangira gushyira mu bikorwa Itegeko Nshinga. Yibanze kandi no guhuza Itegeko Nshinga n’imitegekere mishya y’Igihugu cy’ u Rwanda” nk’uko bigaragazwa mu Itegeko-nshinga ryasohotse muri 2010. Nyamara mu by’ukuri, byari bitangiye kugaragarira Paul Kagame (FPR) ko Itegeko nshinga rya 2003 ritazamugeza ku ntego ze, maze yihutira guhita atangira kunoza umugambi we wo kuba byose abintujije mu itegeko risumba ayandi ariryo “Itegeko-nshinga“.
Ivugurura rya gatatu ryabaye mu myaka itatu ikurikira ritangazwa ku irariki ya 13 Kanama 2008. Iryo vugururwa rya gatatu ryibanze cyane ngo mu “gutunganya bimwe mu bibazo bitahise bikemurwa n’ayo mavugururwa yombi, cyane cyane ikibazo cya manda z’Abagize Inzego Nkuru z’Igihugu zari zigejeje igihe cyo kurangira; gukemura ikibazo cyo gutuma Itegeko Nshinga rigira ubwinyagamburiro n’ingingo z’inzibacyuho zari zigejeje igihe cyo guhuzwa n’aho Igihugu kigeze“. Nyamara na none icyari kigamijwe ni cya kindi cyo gukomeza kubaka “ishyaka-muntu” cyangwa “igihugu-muntu” cyangwa “sisitemu-muntu” ariwe Paul Kagame.
Ivugurura rya kane ryabaye ku itariki ya 17 Kamena 2010. Ivugururwa rya kane ngo ryibanze cyane cyane ku “gukemura ikibazo cyerekeranye n’uko Itegeko Nshinga ryatowe muri 2003 ryasobanuraga ibintu mu buryo burambuye, bityo uko hagize igihinduka nko mu kunoza imikorere y’Urwego runaka bikaba ngombwa ko rivugururwa“. Iri vugururwa kandi ngo ryibanze no ku “guhindura uburyo abayobozi bakuru b’Igihugu bashyirwaho, kugabanya umubare w’amategeko ngenga, gukuraho manda za bamwe mu bacamanza n’abashinjacyaha ndetse no guhindura inyito za zimwe mu nzego za Leta“. Ibyo byose nk’uko mubibona byari bigamije kubaka umuntu n’inyungu ze ntibyari bigamije kubaka igihugu.
Ivugurura rya gatanu ryabaye ku itariki ya 24 Ukuboza 2015; iri rikaba ryarabaye rurangiza kuko ryateguraga amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagombaga kuba muri 2017. Ingingo ya 101 y’Itegeko nshinga nk’uko ryagiye rivugururwa kugera 2010 irebana na manda ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagiraga iti “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika“. Kugera rero muri 2010, ubwo habaga ivugurura rya kane ry’Itegeko nshinga, umwaka Paul Kagame yatorewe Manda ya kabiri y’imyaka irimdwi yo kuyobora u Rwanda, ubanza atari yakarebye neza uko agomba kwigarurira igihugu. Tuributsa ko manda ko Paul Kagame n’ubwo yari atorewe manda ya kabiri y’imyaka irindwi yamuhaga kuzayobora u Rwanda imyaka 14, yari amaze indi myaka icyenda (9) kuva 1994 ayobora icyo gihugu; bivuga ko yarabonye uburenganzira bwo kuyobora u Rwanda imyaka 23. Iyi tukaba tubona rwose yari imyaka ihagije nako myinshi umuntu yamara ku butegetsi bw’igihugu akabuvaho atanze umusanzu we mu kubaka igihugu.
Manda ya kabiri ya Paul Kagame yatunguye benshi cyane, dore ko n’ubundi atari shyashya ariko noneho yatangiye kumena amaraso ya benshi ku mugaragaro ndetse akanabyigamba, aho yagiye anakurikirana benshi n’aho bahungiye mu bihugu byo hanze y’u Rwanda. Muri iyi manda niho yishe Patrick Karegeye muri 2013 wabaye umukozi we w’imena ushinzwe iperereza. Bamwe ntibatinya no kwita Manda ya kabiri ya Kagame “Manda y’amaraso ku bakoranye na FPR”. Twibutse ko iyo Paul Kagame yishimira itegeko-nshinga yishyireyeho muri 2003 akarihindura inshuro enye kugera muri 2010 yari burangize manda ye ya kabiri afite imyaka 60 (1957-2017). Iyi ikaba yari bube Ari imyaka myiza yo kuruhuka ahasigara ari umujyanama mwiza nk’uko yabyemererwaga n’amategeko.
Siko byagenze rero kuko muri 2015 ubwo haburaga imyaka ibiri ngo manda ya kabiri ya Paul Kagame yemererwaga n’amategeko irangire maze abanyarwanda bitorere undi muperezida wo kubayobora, Paul Kagame yabonye ko yibeshye maze yongera guhindura itegeko-nshinga. Manda isanzwe yari imyaka 7 ivugururwa rimwe yashyizwe ku myaka 5 ariko bigateganywa ko igihe gishya kizatangira kubahirizwa nyuma ya manda y’imyaka 7 izatangira muri 2017!
Iri hindura rihita ryemerera Paul Kagame kuba Umwami w’u Rwanda nako Perezida ubuzima bwe bwose, kuko ryamuhaye uburenganzira bwo gutegeka u Rwanda kugera 2034 aho azaba afite imyaka 77 y’amavuko. Icyo tuzi neza ni uko abaye akiriho n’ubundi itegeko nshinga rizongera rigahindurwa.
Icyagaraye ni uko muri wa mugambi wa Paul Kagame wo kubaka igihugu-muntu kuko ishyaka rya FPR ryamufashije kugera ku butegetsi yarikubitiye ahareba inzega, akomeje kuvugurura amategeko ahereye ku itegeko nshinga kuko no muri 2017 hongeye habaho irindi vugurura ndetse no muri 2019 habaho irindi. Niba itegeko-nshinga rivugururwa hafi buri myaka ibiri gusa, ese andi mategeko avugururwa bingana iki? Ikibabaje ni uko ayo mavugurura yose ataba agamije inyungu rusange ahubwo ari uburyo bwo gukomeza Paul Kagame (FPR) ku butegetsi no guharanira inyungu ze bwite.
Ubutabera ni urwego rukomeye mu buzima bw’igihugu kandi bukaba bushingiye ku mategeko. Nk’uko twabibonye haruguru rero amategeko agenga u Rwanda, ahereye ku itegeko rikuru “Itegeko-nshinga“, yagiye avugururwa (agorekwa) ku bw’inyungu za Paul Kagame (FPR) bityo ubutabera bw’u Rwanda nta wundi bukorera utari umunyagitugu, umuherwe Paul Kagame. Ubutabera bw’u Rwanda rero kuva 1994 bukorera Paul Kagame (FPR) n’inyungu ze kandi bukaba bushinzwe gupyinagaza no guhonyora abo Paul Kagame (FPR) atifuza baba abadahuje nawe ibitekerezo bya politiki cyangwa abo abona ko bamubangamiye ku bw’inyungu ze za politiki cyangwa z’ubukungu cyangwa se abo adashaka gusa. Aha buri muntu wese ushyira mu gaciro yakwibaza impamvu umuntu yanga undi ntacyo bapfa kugera n’aho amwambura ubuzima bwe. Mu Rwanda rwa Paul Kagame rwo muri 2021, amategeko yose yamaze gutunganywa kandi aracyatunganywa ngo arengere inyungu za Paul Kagame. Abashinzwe kuyashyiraho (abadepite n’abasenateri) no kubahiriza amategeko (abacamanza) n’ubwo baba barize amategeko ku buryo bwa gihanga, iyo bashyizwe mu mirimo birengagiza amahame mpuzamahanga agenda imirimo yabo maze bakubahiriza ibyifuzo bya Paul Kagame (FPR). Birababaje kandi biteye isoni n’agahinda.
Imanza zibera mu Rwanda ni amakinamico yo gushimisha Paul Kagame. Nta rubanza na rumwe rukurikiza amategeko ahubwo hakurikizwa ibyifuzo bya Paul Kagame (FPR). Kimwe mu byo abakozi ba Paul Kagame (FPR) bakora gikomeye kandi kibangamiye cyane abanyarwanda bashinzwe ni “guhimba/gucura ibyaha“. Iyo hari uwo Paul Kagame atifuza maze agatanga amabwiriza yo kumufata ngo afungwe (iyo adahise yicwa) hatangira umurimo wo kumushakira/kumuhimbira ibyaha hifashishijwe ya mategeko yashyiriweho Paul Kagame (FPR) kuko n’igihano azahabwa kiba cyategetswe mbere y’uko afatwa. Iyo rero bigaragaye ko amategeko Paul Kagame yishyireyeho atamufata neza (ngo bajijishe ko ahamwe n’ibyaha biteganywa n’amategeko), akenshi uwo muntu arazimizwa/aburirwa itengero/aricwa. Ingero zirahari nyinshi zitandukanye nk’uko twagiye tuzisohora mu zindi nkuru zanditse. Ngayo amatwara ya Paul Kagame (FPR).
Ubucamanza bw’u Rwanda rwa Paul Kagame burangwa n’ibinyoma ndengakamere aho abantu bahimbira abandi ibyaha bihereye ku bashinjacyaha nyuma bigashakirwa abatangabuhamya. Bimwe mu byaha bigezweho mu gucurwa ubu harimo “Gukwirakwiza ibihuha, kwangisha ubutegetsi abaturage no kugambanira igihugu“, dore ko abacurabyaha ba Paul Kagame bagenda babihindura uko igihe gihita kigashyira ikindi. Ibi byaha byiyongera ku cyaha cyo “gupfobya jenoside“, icyaha gifatwa nk’iturufu ikomeye y’ingoma ya Paul Kagame. Ibi byaha byavuzwe haruguru ndetse n’ibindi byagiye bisimbuzwa uko igihe gitashye nibyo bitegwa abatavuga rumwe na Paul Kagame cyangwa abo adashaka. Ingero ni nyinshi duhereye kuri Bizimungu Pasteur wabaye perezida w’u Rwanda akaza kunanizwa na Paul Kagame maze akamuhereze ubutegetsi bwe, Mushayidi na Ingabire Victoire. Ubu hagezweho Madamu Idamange Yvonne, Paul Rusesabagina n’abandi benshi tutarondora muri iyi nyandiko.
U Rwanda rwa 2021 ni igihugu kigendera ku mategeko yashyizweho na Paul Kagame (FPR), ashyirirwaho Paul Kagame (FPR) kandi arengera Paul Kagame (FPR). Dore uko ubutegetsi bwa Paul Kagame bwigaragaje: kugera muri 2010, FPR = Paul Kagame; kuva 2010 kugeza ubu, Paul Kagame = u Rwanda. Icyo nicyo gituma inzego zishinzwe kurenganura rubanda zirimo abadepite, abasenateri, abacamanza, polisi ndetse n’izindi ntacyo zimariye abaturage kuko zifite umurongo ngenderwaho wa Paul Kagame (FPR) bityo akarengane, ihihoterwa, kubuzwa uburenganzira byahawe intebe mu Rwanda bikaba bitsikamiye abanyarwanda. Abanyarwanda dukeneye ubutegetsi buharanira inyungu z’abaturage kandi abaturage bagiramo uruhare.
Ngo barashaka umutwe wa Cyuma? Bakawumaza iki? Ese uwarashwe yazize Macadamia koko?
VICTOIRE INGABIRE arashinja BIZIMANA uyobora CNLG
Kagame yirengagije nkana ibibazo by’ingutu byugarije Abanyarwanda
Yanditswe na Ben Barugahare
Mu nama ya Komite yaguye ya FPR, Perezida Paul Kagame ari nawe Muyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi yavuze muri rusange ku buzima bw’igihugu, atanga ishusho rusange isa neza neza n’iyo asanzwe atanga mu mpera z’umwaka, agaragaza uko igihugu kiwushoje gihagaze mu nguni zose (Presidential national address).
Kuri iyi nshuro ariko, kuba yaratanze iyi shusho mu nama y’ishyaka FPR Inkotanyi, n’ubwo bidakwiye (Kuko Abanyarwanda bose batayirimo), ariko ubwa byo nta kinini bitwaye, ariko igifite icyo gitwaye ni ukuba aravuze ku bibazo bya ntabyo, naho ibibazo by’ingutu bihogoje Abanyarwanda ntabikomozeho.
Mu ijambo rye ry’iminota 51, Perezida Paul Kagame yamaze umwanya munini yidoga ko ubuyobozi bwe budahangarwa, ko ntawamwinjirana, ko ibyo bakora byose ari imitamenwa. Ageze ku bibazo byakabaye bikomeye bigomba gushakirwa umuti, ari nabyo Abanyarwanda bamuteze amatwi baba bifuza ko yabitangaho umucyo bagasubiza agatima mu nda, siko yabigenje ahubwo yavuze ku bibazo mu by’ukuri bidahari.
Mu bibazo bidahari Perezida Kagae yagarutseho, yashimangiye ikinyoma cya Polisi yikuye mu isoni zo kuba yararaje abageni muri Stade bigateza ururondogoro abaturage bakanarakarira Leta cyane, avuga ko aba bafashwe bambaye imyenda y’ubukwe ngo bagamije gutera imbabazi inzego z’umutekano. Akibivuga inkomamashyi ziganjemo abari baranenze iyo migirire ya polisi, zahise zikoma amashyi (Ya yego Mwidishyi), mu rwego rwo kumwereka ko atajya yibeshya. Mu kubereka ko yumva neza ibyabaye ku bageni yanakoresheje imvugo atebya ati:”Abo bitwaga abageni n’imyenda bambaye ntiyari iteye ipasi” nk’ikimenyetso cyo kuba baratetse imitwe.
Perezida Kagame n’ubwo avuga ko yasomye impaka zagiwe kuri iyi ngingo, ashobora kuba atarasomye ibyagaragazwaga na bamwe nk’ibidashoboka, urugero nko kuba abantu bari gukora akabari katemewe bagahita bateganya imyambaro y’umukwe n’umugeni (irimo agatimba) ngo bayiteganyirije kujijisha abapolisi. Tubibutse ko Polisi yategetse aba bageni kutazigera bahirahira ngo bavugane n’itangazamakuru ku byababayeho, na none Polisi ifatanyije na RIB bakaba barahagaritse igikorwa cy’inkunga yakusanyirizwaga uru rugo nk’impozamarira, n’amafaranga arenga miliyoni eshatu yari amaze gukusanywa akaba atarahawe abageni ntanasubizwe bene yo, kuko ngo yafatiriwe n’izi nzego.
Indi ngingo Perezida Kagame yavuzeho yarakaye kandi yishongora cyane ni ukwiyama no kwihaniza abakoresha imbaga nkoranyambaga cyane cyane Youtube, ashimangira ko abakoresha izi mbuga banenga ibitagenda mu Rwanda bari mu nzira y’ubuyobe, kandi ko bashobora kuzagwa mu ruzi barwita ikiziba.
Ibibazo by’ingutu Perezida Kagame yirengagije kuvugaho no gutangira ibisubizo
Mu ijambo nk’iri riba ritegerejwe na benshi, haribazwa impamvu Paul Kagame atavuze kuri ibi bikurikira:
Ubukene n’inzara bikomeje kuba karande mu Banyarwanda
Abanyarwanda barashonje kandi barakennye. Ntibafite ubushobozi bwo guhinga ngo beze, kuko batabona imbuto ihagije, bitewe no kuba barategetswe kujya bategereza imbuto igezweho yatubuwe bazajya bahabwa n’ubuyoibozi, iyi mbuto ikaba itaboneka bamwe bakarara ihinga, abandi bagahinga bakererewe. Imirima irarumba, imirima iratwarwa n’isuri, umuyaga mwinshi n’ibindi biza, kandi abaturage ntibabone ingurane/ abaturage ntibihaza mu biribwa (Food security), bamwe barya rimwe ku minsi abandi rimwe mu minsi ibiri, kandi nabwo bakarya nabi.
Ikibazo cyo kuraswa kwa hato na hato kw’imfungwa n’abandi
N’ubwo mu mwaka ushize Perezida Paul Kagame yasabye ko inzego z’umutekano zihagarika ibyo gukoresha imbaraga z’umurengera birimo no kurasa abagororwa, imfungwa n’abandi bakekwaho kunaniza inzego z’umutekano igihe zigiye kubafata bakaraswa mu cyico, ubusabe bwe bwumviswe akanya gato gusa. Ubu noneho ahubwo byakajije umurego, kuko muri uku kwezi kwa kane konyine hamaze gupfa abasaga 10 barashwe mu bihe binyuranye, kandi ku mpamvu zidasobanutse.
Biravugwa bigacecekwa, ababurirwa irengero bakavugwa bigasubirwamo kenshi ariko ntibibonerwe umuti. Iki ni kimwe mu bibazo Abanyarwanda bakeneye kumva Umukuru w’igihugu agitangaho umucyo.
Ubukungu burushaho kugwa hasi
N’ubwo raporo nyinshi zihora zishyira u Rwanda mu bihugu bifite ubukungu buzamuka ubudasubira inyuma, ibi si ukuri kw’ibiriho, kuko abanyarwanda bose ugezeho bakubwira ngo “Ifaranga ryarabuze. Ibiciro ku masoko birahanitse, ibikomoka kuri peteroli birazamuka ubutitsa, ifaranga ry’u Rwanda rirata agaciro mu buryo buhoraho….“
N’igihugu ubwacyo kirakennye, bikagaragarira mu gusaba baturage bacyo imisoro irenze ubushobozi bwabo, bamwe bikabaviramo ko iyo mitungo yabo igurishwa, bazira za cyamunara zidasobanutse, cyagwa se bakazira kuba batarabashije kwishyura inguzanyo bahatiwe ngo hagamijwe ibikorwa by’iterambere rusange bo badafitemo inyungu.
Ikindi kigaragaza kugwa k’ubukungu, ni ukuba hari ibikorwa byinshi (businesses) bifunga imiryango umusubirizo, ubajijwe wese impamvu yafunze business ye akavuga ko yahombye, cyangwa se ko atahirwa kwitwa umushioramari kandi avi ko atagira inyungu na ntoya akorera.
Ikibazo cy’ubuzima n’ubuvuzi budafite ireme
Hashize iminsi havugwa ibitaro bikomeye mu Rwanda byaciwe miliyoni ijana z’amafaranga ku bw’ibikorwa bidahwitse bakoze mu buvuzi, nko guca ibere umubyeyi ari nta mpamvu n’imwe isobanutse mu buryo bwa kiganga, abibagirirwa imikasi mu mibiri y’abo bavura bababaze, abaca ingingo, abaregwa kurangarana abarwayi bagapfa bitari ngombwa, n’ibindi.
Mu kibazo cy’ubuzima hiyongeraho ubuke bw’abaganga babihugukiwe, kutagira amashuri ahamye mu Rwanda asohora abaganga bujuje ubumenyi-ngombwa, imiti ipfira muri stock itarageze ku barwayi kandi barabwirwaga ko ntayihari, ikibazo cya Mutuel ikomeje guhindagurirwa ibigenderwaho ikaba itanagura imiti ikwiye.
Ubutaka n’imitungo yasizwe na bene yo
Kimwe mu bibazo bikomeje kuba agatereranzamba mu Rwanda ni ikibazo cy’ubutaka abaturage batagifiteho ijambo, bakabusorera butitwa ubwabo ahubwo bwitwa ubwa Leta, kugurisha bikaba bidapfa gukorwa ubuyobozi budashyizeho amananiza, kandi gukorera icyo ushatse mu butaka utunze bikaba bitagipfa gukunda kubera amabwiriza ahora ahindagurika, no kuba umuntu atabasha kubyaza umusaruro umutungo kamere abusanzemo (amabuye y’agaciro, …) byose bikitwa ibya Leta. Abaturage bakeneye uburenganzira ku butaka basigiwe n’abakurambere babo. Iki kibazo kiniyongeraho ubutaka n’imitungo yasizwe n’abantu bari mu mahanga ku mpamvu zitandukanye, iyo mitungo yasizwe Leta ikaba yarayambuye abayisigiwe mu buryo bw’igitugu nyamara ntiyishyure n’imisoro kandi yakira ubukode buva muri iyo mitungo bikazarangira habaye za Cyamunara z’ikinamico aho iyo mitungo iteshwa agaciro ikagurishwa intica ntikize ku bantu bari hafi y’ubutegetsi cyangwa za sosiyete ziyobowe n’abashumba b’abari mu butegetsi.
Kwimurwa nta ngurane no guhuguzwa imitungo
Niba hari indirimbo irambiranye mu Rwanda ni iy’abantu bakomeza kwimurwa ku ngufu bakavanwa mu byabo nta ngurane ikwiye, ku buryo ubu bigikomeje kwibazwa niba mu Rwanda itegeko rigenga ingurane ikwiye nta gaciro rigifite. Ibi bikajyana no kuba hari benshi bahuguzwa imitungo yabo Leta irebera, cyangwa se ikabigiramo uruhare binyuze mu nkiko zidakora mu mucyo.
Ubutabera bwamunzwe kandi budafite ireme
Rumwe mu nzego zidafite ireme mu Rwanda ni urw’ubutabera, raporo zakozwe mu bihe binyuranye zirimo iy’umuvunyi n’iya Transparency (byombi bikorera mu gihugu imbere) zagiye zigaragaza ko ubucamanza bw’u Rwanda ari urwego rurangwamo ruswa ihambaye.
Kuba aho perezida Kagame agiye hose ahasanga umurundo w’ibibazo abaturage bavuga ngo ni we wenyine wabibakemurira, hakaba na benshi birirwa bamwandikira ngo abarenganure, bigaragaza ko ubutabera bw’u Rwanda butizewe n’abo bwakabaye bukorera.
Hari byinshi Kagame yakagombye kuba yaravuzeho nk’ibibazo by’igihugu, ntitwabirondora ngo tubirangize, kuko mu burezi, mu bikorwa-remezo, mu miyoborere, mu mazi n’amashanyarazi, mu kwishyira ukizana no gutanga ibitekerezo, muri transport n’ahandi henshi, hari ibibazo umurundo bikeneye kuganirwaho mu nama nka ziriya, aho kuba iyo kwivuga imyato bikarangirira aho.
“Ndi mu Rugwiro nibajije uyobora igihugu hagati ya FPR, igisirikare na Kagame” Dr David Himbara
Paul Kagame azutse agira ati “u Rwanda inzu yanjye”
Yanditswe na Arnold Gakuba
“Njyewe nzasakara inzu yanjye kugirango ntanyagirwa. Nzashyiraho imiryango idadiye utanyinjirana ugatwara ibyanjye.”
Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho cyane na Paul Kagame, perezida w’u Rwanda akaba na perezida wa FPR-Inkotanyi, “ishyaka-muntu” rimwe rukumbi riri ku butegetsi mu Rwanda asoza inama ya Komite Nyobozi yaguye yaryo ku wa 1 Gicurasi 2021. Ijambo rya Paul Kagame rero rikaba ryaranzwe no kugaragaza ko u Rwanda ari inzu ye yiyubakiye, ko agomba kuyicunga no kuyirinda uko abyumva. Ikindi cyagaragaye muri iryo jambo ni ukwivuguruza ashaka kwisobanura ku makosa ye.
Mu ijambo rye, Paul Kagame yavuze ko we “nk’u Rwanda yifuza amahoro” ko ntawe yifuza kubangamira. Akomeza gushimangira ko ariwe gihugu, Paul Kagame yagaragaje ko ntawe abangamira nyamara uwo abangamiye wa mbere ni “umunyarwanda” yaba uwo mu gihugu imbere cyangwa uba mu bindi bihugu. Ubu umunyarwanda uba mu gihugu imbere nta bwisanzure, nta terambere, nta guseka, nta kwishima, nta kuvuga. Muri make nta kwinyagambura. Ese uko niko gutanga amahoro, kutabangamira abandi. Ikindi Kandi, nk’uko yabyivugiye ubwe, u Rwanda ntirubanye neza n’ibihugu by’abaturanyi cyane cyane Uganda n’u Burundi n’ubwo yemeje ko umubano w’u Burundi agiye kuwusubukura. N’ubwo n’umubano wa Tanzaniya nawo atari shyashya, uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo wo ukaba urimo amacenga menshi kuko igishishikaje Paul Kagame ari ugusahura umutungo wa Kongo. Ukutagenda neza k’umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi bituruka kuri Paul Kagame.
Icyavuye mu ijambo rya Paul Kagame gikomeye kurusha ibindi ni uko yiyemerera ko hari ibibazo ahanganye nabyo kandi ko hari ibihugu bimurwanya n’ubwo atavuga ibyo bibazo ibyo ari byo ngo anavuge ibyo bihugu ibyo ari byo. Ibibazo rero Paul Kagame ahanganye nabyo bikomeye kugeza ubu ni ibya politiki ye mbi kuko imiyoborere ye mibi yatumye benshi barushaho kumumenya none batangiye kumuvanaho amaboko. Ibyo byatumye bimwe mu bihugu byari “hora ntaguha iki“, cyangwa byamuvugaga neza gusa Paul Kagame, bitangira kubona agatotsi kari mu miyoborere ye. Ubu rero Paul Kagame arahangana no guhindura umuvuno aho ubu yongeye kwerekeza mu Bufaransa nyuma y’uko abona ko Abanyamerika bamutahuye. Kwerekeza mu Bufaransa ariko nabyo ni amatakirangoyi kuko ngo aho wahemutse ntukwiye gusubirayo. Nyuma y’igihe kirekire yihenura ku Bufaransa, ubu ngo umubano we n’Ubufaransa ugiye gukomera. Tubitege amaso!
Paul Kagame kandi yagarutse kuri raporo ya Human Rights Watch imushinja kwica inzira karengane. Biratangaje ko umukuru w’igihugu wagombye kuba ari umubyeyi w’abo ayobora yihandagaza akavuga ko abo raporo ya Human Rights Watch itangaza ko bishwe ko bose ngo bariho ngo ndetse bo batazi ibyatangajwe ko bapfuye. Paul Kagame ati “bariho kandi bariho neza“. Aya magambo twayafata nko gushinyagurira abanyarwanda. Ese koko ba nyakwigendera Kizito Mihigo, Anselme Mutuyima, Rwigara Asinapolo n’abandi ugiye aho bari batuye wabasangayo? Imiryango myinshi yuzuye ishavu, umubabaro n’agahinda byo kubura ababo amanzaganya, nawe ati abapfuye bariho.
Dore amagambo ntamukuru yaranze ijambo rya Paul Kagame:
1. “Njyewe nzasakara inzu yanjye kugirango ntanyagirwa. Nzashyiraho imiryango idadiye utanyinjirana ugatwara ibyanjye.”
2. “Aho kurinda izamu wubaka urugo rukomeye, wubaka inzu ikomeye, wubaka urugo rufite imyugariro ikomeye.”
3. “Twubake inzu ikomeye, isakaye kugirango imvura nigwa itadusanga mu nzu yacu aho turi.”
Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho cyane na Paul Kagame ashimangira ko u Rwanda ari “akarima” nako “inzu” ye. Aya magambo yanyibukije ayo numvanye Jacques Nziza muri 2006, aho yagize ati “umuntu ntiyakwikorera umushinga ngo nyuma undi aze awumutereho.” Aha yashakaga kuvuga ko gutera u Rwanda ari umushinga wa FPR, wayigejeje ku butegetsi. Icyo gihe, ndavuga batangira umushinga, Paul Kagame yari kumwe n’abandi bafatanyabikorwa. Ikibabaje rero ubu ni uko umushinga wari uhuriweho n’abantu runaka, bose batewe ishoti ukaba warabaye “inzu/urugo” ye. Ngaho aho ibibazo bikomeye byatangiriye FPR nyir’umushinga (u Rwanda) ku ikubitiro ihirikwa na Paul Kagame maze u Rwanda rugahinduka inzu/urugo rwa Paul Kagame. Ibyo twabonye ngo ni “inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR” ni ikinamico ku banyarwanda benshi bataramenya ukuri no ku banyamahanga.
Abanyarwanda rero babaye ingwate za Paul Kagame wabakinguranye mu nzu ye yakinze akadanangira. Ntawe isohoka, ntawinyagambura. Abanyarwanda ntibashobora gusohoka ngo barebe hanze bamenye uko hasa n’ibihari; bameze nkabari mu buvumo. Ikiranga abantu bari mu buvumo ni ubwoba, kutamenya ibibera hanze, kudatekereza neza bishyira kubura ubwenge. Imana yo mu ijuru itabare abanyarwanda!
Kangondo: umucamanza yabindikiranyije abareze? Amategeko amwemerera kunga? Dore igisubizo cy’impuguke
Icyo Prof Dr Charles Kambanda avuga ku myifatire y’umucamanza mu rubanza rw’abasenyewe Kangondo
Kuki hari Abanyarwanda bishimye inama ya CHOGM ihagaritswe by’agateganyo?
NI UBWICANYI CYANGWA NI GENOCIDE YAKOREWE ABAHUTU ?
Macron arateganya kujya i Kigali gusaba imbabazi?
Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme.
Mu kiganiro Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’Abanyamakuru Marc Perelman wa France 24 na Alexandra Brangeon wa FRI, kuri uyu wa mbere tariki ya 17/05/2021, yabajijwe byinshi, asubiza bimwe ibindi arabikwepa, ariko by’umwihariko yasabye Ubufaransa ibintu bikomeye. Ni ibiki yasabye?
Mbere na mbere twibukiranye ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari mu gihugu cy’Ubufaransa kuva kuri uyu wa mbere ariki ya 17/05/2021, mu nama isanzwe ihuza Afurika n’Ubufaransa mu rwego rwo kwigira hamwe ku bufatanye bugamije iterambere ry’ubukungu bw’Afurika. Ku ikubitiro Perezida Paul Kagame yabajijwe ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ubu usa naho urimo guhemberwa ngo usubire mu nzira nziza, nyuma y’igihe kirekire usa n’uwazimye. Paul Kagame yashubije ko ari byo koko ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo kongera kubana neza. Yavuze ko hari ibyagaragajwe mu maraporo yakozwe n’impande zombie ati “Ni intambwe ikomeye kuba ukuri kwaragaragajwe na komisiyo zombi yaba iy’u Rwanda, yaba iy’Ubufaransa, bityo bwa mbere hakabaho guhuza. Ku Rwanda n’Ubufaransa ub u hari amahirwe, fondasiyo yakubakirwaho umubano mwiza”. Yavuze ko nubwo nta bufatanyacyaha bwagaragajwe, hari icyitwa “uruhare rukomeye rw’Ubufaransa” muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyagaragajwe n’Abafaransa ubwabo muri raporo yabo ya Duclert. Yakomeje avuga ko ariko ari ngombwa kurenga ibyo byose, hakabaho kubabarira ariko bitavuze kwibagirwa. Abajijwe niba Ubufaransa bugomba gusaba imbabazi nk’uko Ububiligi na Loni babikoze, Paul Kagame yavuze ko kuri we atajya gutegeka igihugu kindi kugira ibyo gikora, ko rero Ubufaransa ubwabwo buzakora icyo bwumva gikwiye, kibufitye inyungu. Umunyamakuru Marc Perelman yitsitse kuri icyo kibazo maze amaherezo Kagame arashira agaragaza ibyo u Rwanda rwifuza kuva kera, niko kwatura avuga ko Ubufarans busabye imbabazi byaba ari ibintu byiza cyane. Yavuze ko kandi nyuma yifatwa rya Kabuga Félicien, ashima nk’igikorwa koko kigaragaraza ko Ubufaransa noneho bwatangiye inzira yo gukurikirana abajenosideri bidegembya ku butaka bwabwo, ko byazaba byiza uwo murongo mwiza ukomeje maze uwahoze ari umugore wa Perezida Habyarimana Juvénal, Agatha Habyrimana , akaba yazanwa mu Rwanda, kuko ari muri mu ba ruharwa ba mbere ku rutonde rw’abajenosideri bashakishwa.
Ku kibazo cya Rusesagagina cyakomeje kuvugwa no kuvugisha menshi amahanga aho ayo mahanga yagaragaza ko afite impungenge ko u Rwanda rutizewe ku butabera azahabwa, ibyo bigashingira cyane cyane ku buryo yafashwe, ukongeraho n’urupfu rw’Umucuranzi Kizito Mihigo waguye muri kasho ya Polisi, nawe ashinjwa ibyaha nk’ibya Rusesabagina, Paul Kagame yavuze ko hari ibintu by’amahomvu bivugwa kuri iki kibazo, ko kuri Leta y’u Rwanda gushimuta Rusesabagina ntacyo bivuze, ko uburyo ubwo aribwo bwakoreshejwe icy’ingenzi ari uko umunyabyaha yafashwe akaba ari imbere y’Ubutabera, aho agomba kuburana ku byaha yakoreye Abanyarwanda. Aha akaba yongeye kwiyama amahanga akomeza kuvuga ko Rusesabagina atazabona ubutabera nyabwo mu Rwanda nk’uko yabubonera mu bihugu byabo, avuga ko ibi ahubwo byakagombye gufatwa nk’ivanguramoko.
Abajijwe ku kuba niba abayobozi ba Kigali, ni ukuvuga aba Leta ayoboye, biteguye kuba bashyirwa imbere y’ubutabera kubera ibyaha, bavugwa kuba barakoreye muri Kongo, muri raporo yitwa Mapping, Paul Kagame yavuze ko iyo raporo nta gaciro ayiha kuko uretse no kuba ibyo ivuga ari bya bindi by’ababa bashaka kuzana imitekerereze ya jenoside ebyiri, ko by’umwihariko iyo raporo yakuruye impaka ndende mu bayikoze aribo Loni, ndetse ko n’abanyekongo ubwabo ivuga ko bahohotewe, batayivugaho rumwe. Naho ku kibazo cy’umutekano muke uri muri Kongo mu Ntara za Kivu na Ituri, Perezida Paul Kagame yavuze ko Umuryango mpuzamahanga umaze imyaka 24 muri Kongo, ugomba kwemera ko ntacyo wakoze, ko watsinzwe. Ko ariko u Rwanda rwiteguye gufatanya na Kongo mu bikorwa bya gisririkare byo kugarurira Kongo ubusugire bwayo. Aha ariko yahaswe ikibazo cyo kumenya niba ingabo z’u Rwanda zaba zararangije kugera muri Kongo nk’uko byemezwa n’impuguke za LoniI; Kagame yaciye hirya hirya no hino yigarukira gusa ko Umuryango mpuzamahanga watsinzwe muri Kongo, ariko ntiyemera cyangwa ngo ahakane ko ingabo ze ziriyo. Ku kibazo kijyanye no kumenya niba ashobora kuziyamariza kuba Perezida mu matora ateganyijwe mu Rwanda mu 2024, Paul Kagame yashubije ko icya mbere asaba Imana ari ukugira ubuzima bwiza, ko ibyo kwiyamamaza atarabitekerezaho. Ariko arangiza yishongora ko byanga bikunda nabisabwa n’Abanyarwanda, azabikora.
Abantu benshi bakaba bahanze amaso uru rukundo rushyushye hagati y’Ubufaransa n’u Rwanda, urukundo rumeze nk’urw’abageni bari mu kwezi kwa buki. Ese uru rukundo rwubakiye ku gushaka ko buri umwe arengera undi, agahishira cyangwa akamuhanaguraho uruhare yagize mu tsemabwoko n’itsemabatsemba ry’Abanyarwanda, ruzashoboka? Kuko biratangaje cyane kubona Kagame agera aho asaba Ubufaransa kohereza ambasaderi wabwo mu Rwanda! Ese Emmanuel Macron azakora iki, tariki ya 27 Gicurasi 2021, i Kigali? Azapfukama asabe imbabazi bityo umugeni we Paul Kagame amuhe ikiganza umwambike impeta? Reka tubitege amaso!
Kongo-Rwanda: Paul Kagame yaba yarenze umurongo utukura?
“Amagambo Paul Kagame yatangarije itangazamakuru ry’ubufaransa (France 24 na RFI) yahagurukije abanyekongo n’Umuryango w’Abibumye.”
Yanditswe na Arnold Gakuba
Uruzinduko rwa perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, i Paris mu Bufaransa rwo ku wa 16-19 Gicurasi 2021 rwabaye imbarutso yo guhagurutsa abanyekongo n’isi yose ku ruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu marorerwa yakorewe ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) kuva 1996 kugeza ubu. Perezida Félix Tshisekedi akaba asaba Paul Kagame gutanga abakoze ibyaha bagashyikirizwa ubutabera.
Igihugu kinini muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aricyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) cyahuye n’intambara ebyiri zikomeye hagati ya 1996-1997 na 1998-2003, zishe cyane abaturage b’inzirakarengane kandi zihungabanya akarere gahana imbibi na Kivu. Izi ntambara zagaragayemo ingabo zavuye mu bihugu bitandukanye ku buryo bw’umwigariko igihugu cy’u Rwanda. Ingabo z’icyo gihugu zikaba zo zitarigeze ziva muri Kongo kuva icyo gihe kugeza ubu kandi zikaba zaragize uruhare mu bwicanyi bwavukije ubuzima ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage b’inzirakarengane. Nyamara Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda we akaba akomeje kubihakana .
Paul Kagame ari i Paris, mubo yaganiriye nabo harimo na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, nyuma agirana ikiganiro na Televiziyo France 24 na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) aho yabajijwe ku bwicanyi bwakozwe n’ingabo z’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bukaba bwarahitanye abagera kuri miliyoni esheshatu nk’uko bigaragazwa na “Rapport Mapping”. Muri icyo kiganiro, Paul Kagame yemeza ko nta bwicanyi ingabo ze zakoze nk’uko bivugwa na “Rapport Mapping”. Aravuga ko ngo ibyo ababihamya ari abashyigikiye ko habayeho “jenoside ebyiri”. Paul Kagame akaba rero ahakana yivuye inyuma ibitangazwa muri “Rapport Mapping” yerekanye ubwicanyi bwakozwe n’ingabo ze muri Kongo hagati ya 1993-2003.
Paul Kagame yikomye kandi igihembo (Prix Nobel) cyahawe Dogiteri Denis Mukwege nyuma yo guharanira amahoro muri Kongo no kwamagana ubwicanyi bwakorewe abanyekongo n’ingabo z’u Rwanda; we akaba asanga icyo gihembo nta gaciro gifite.
Paul Kagame arahakana ko nta ngabo ze ziri muri Kongo. Avuga kandi ko Monusco (ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Congo) yananiwe kugarura amahoro mu Burasurazuba bwa Kongo, agahamya ko iyaba yariyo ikibazo cy’umutekano waho aba yarakirangije kare, ko ngo kitari kumunanira. Ubu hakaba hari kwigwa uburyo ikibazo cy’umutekano muke mu Burasurazuba bwa Kongo cyacyemuka ndetse Paul Kagame akaba yaremereye mugenzi we wa Kongo, Félix Tshisekedi, ko yiteguye kumufasha muri icyo kibazo mu kiganiro bagiranye ubwo bahuriraga i Paris.
Agaruka ku byavuzwe na Perezida Kagame kuri “Rapport Mapping”, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, avuga ko habayeho urujijo aho avuga ko iyo raporo yakoreshejwe ishinja ku buryo butaribwo abantu n’ibihugu hagamijwe gushyigikira igiteketezo cya “jenoside ebyiri”. Twibutse ko “jenoside” ari umwe mu ntwaro zikomeye Leta ya Paul Kagame yishingikirijeho. Nta gitangaza rero kuba Minisitiri Biruta yagaruka mu magambo ya shebuja ayitsindagira. Uko byagenda kose ukuri ni ukuri kandi kuzatsinda.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi yavuze ko biyemeje kugeza mu nkiko abakoze ibyaha bose. Akaba asaba Perezida Paul Kagame ko yashyikiriza ubutabera abakoze ibyaha bari mu ngabo ze. Aragira ati “Ni mu nyungu ze kubashyikiriza ubutabera“. Nyamara Perezida Félix Tshisekedi yiyibagiza ko Paul Kagame ariwe wa mbere urebwa n’ikibazo. Ntiyakwemera gushyikirizwa abakoze ibyaha ubutabera kuko aramutse abikoze nawe yahita abwitaba.
Perezida wa Kongo yashimangiye kandi ko igihembo (Prix Nobel) cyahawe Dogiteri Denis Mukwege, cyanenzwe cyane na Paul Kagame, ari ishema ry’igihugu. Aha akaba atemeranya na Paul Kagame ukibonamo imbogamizi kuko ari umwe mu ntambwe zikomeye zo kwerekana ko muri Kongo habayeho ibyaha byibasiye inyoko muntu, bityo ababikoze bakaba bazabibazwa. Paul Kagame akaba abona rero ko amaherezo bizamushibukana. Perezida wa Kongo we rero aremeza ko Denis Mukwege yakoze umurimo ukomeye mu kugarurira icyizere cy’ubuzima abantu benshi barimo n’abagore bahohotewe.
Nyuma ariko, Félix Tshisekedi yisegura avuga ko adashaka gushyiramo Perezida Paul Kagame, aho avuga ku bafitanye umubano mwiza. Akavuga ko ariko nta kundi yari bubigenze kuko yemera ko “Rapport Mapping” yakozwe n’abahanga ba Loni kandi ko ubutabera bugomba guharanirwa. Avuga ko yemera ko abagize uruhare mu kuvutsa ubuzima abantu benshi muri Kongo no mu karere bagomba gushyikirizwa ubutabera. Avuga kandi ko abo bantu baregwa Paul Kagame avuga ko ari abere agomba kubashyikiriza ubutabera akaba aribwo buzakemura impaka. Icyo Perezida Felix Tshisekedi yifuza ni ukugarura amahoro ku baturage be ndetse n’abaturanyi. Nk’uko abitangaza rero, Félix Tshisekedi avuga ko Kongo igiye gukora ibishoboka cyose hakajyaho ubutabera, amahoro agaharanirwa, igihugu ndetse n’akarere bikinjira mu iterambere.
Amagambo yavuzwe na Paul Kagame ndetse na mugenzi we wa Kongo Félix Tshisekedi yahagurukije benshi mu banyekongo. Itsinda rigizwe n’abantu basaga 50, barimo abahanga, abanyapolitiki n’abaharanira impinduka, ryashyize umukono ku itangazo ryamagana uguhakana kwa Paul Kagame ko abasirikare be bagize uruhare mu bwicanyi bwabaye muri Kongo. Iryo tsinda riragira riti “Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, arahakana ubwicanyi abasirikare be bakoreye mu Burasurazuba bwa Kongo. Nyamara hari ibimenyetso byinshi byererekana ko amateka atazigera ahisha ubwicanyi ingabo z’u Rwanda zakoreye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) i Kisangani, Kasika, Makobola, Tingi-Tingi, Mbandaka hagati ya 1997-2003.”
Harasabwa rero ko abanyekongo bishwe, imiryango yahekuwe indi igasenyuka bahabwa icyubahiro cyabo, ubutabera no gusanwa. Bati “hari ibihumbi n’ibihumbi by’abanyekongo bishwe“. Barongeraho ko Paul Kagame ubwe adahwema gutesha agaciro abanyekongo babuze ubuzima bwabo none yikomye na Dogiteri Denis Mukwege wahawe igihembo cya Nobel muri 2018! Bati “isi yose yemera ko Denis Mukwege yifatanyije mu kababaro n’abasizwe iheruheru n’ubwicanyi ingabo za Paul Kagame zakoreye ku butaka bwa Kongo Kandi ni ijwi ry’abanyekongo ibihumbi.” Bityo baramagana bivuye inyuma uguhakana kwa Paul Kagame babona ko ari ugukomeretsa imiryango yashengabaye.
Barabona nta wundi warwanya ibinyoma bya Paul Kagame, bo batabigizemo uruhare. Bararwanya cyane uwashaka wese kugoreka amateka no guhisha ukuri. Barasoza bagira Bati “ibikorwa n’ukuri biracecetse ariko dufite icyizere ko igihe kizagera abagize uruhare mu byaha by’ubwicanyi byakorewe muri Kongo bakabiryozwa.” Barizera rwose ko igihe kizagera, aho bagira bati “ntituzibagirwa amaraso y’abavandimwe bacu yamenetse“. Barongeraho ko “imyaka 20 yo guhishira abanyabyaha, y’ikinyoma, yo gusahura Kongo, yo kwiba no guhohotera bitakurwaho n’amagambo yabwiwe abanyamakuru.” Bati “turemera neza ko umunsi ari umwe amateka akazabaza Paul Kagame ibyo yakoze yaba azaba akiriho cyangwa yarapfuye, kuko icyubahiro n’ubutabera by’abaturage b’inzirakarengane ari iby’agaciro gakomeye.”
Abanyekongo benshi ndetse n’inshuti zabo barasanga amagambo ya Paul Kagame mu guhakana ko ingabo ze zakoze ubwicanyi muri Kongo nk’uko byagaragajwe na “Mapping Report” bitangaje cyane. Barabona ko biteye agahinda kuba acuruza jenoside nyamara agahakana inzirakarengane zisaga miliyoni 10 zatikiriye muri Kongo, ingabo ze zibigizemo uruhare. Adolphe Muzito, umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Lamuka, arasanga ibyo Paul Kagame atangaza bitazamuhanaguraho ibyaha byakorewe i Makobola, Mwenga, Kasika, Kisangani mu gihe cy’intambara y’iminsi 6 n’ahandi mu burasirazuba bwa Kongo. Yongeyeho ko raporo ya mapping igomba gucukumburwa kandi ko hagombye gushyirwaho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri Kongo.
Mu guhakana ko nta marorerwa ingabo ze zakoreye muri Kongo, Paul Kagame yanavuga ko ingabo z’umuryango w’Abibumbye zananiwe kugarura amahoro mu Burasurazuba bwa Kongo, aho yihandagaza akavuga ko we wenyine yabishobora. Ibi bikaba bidatangaje na gato kuko Paul Kagame ariwe uteza umutekano muke muri ako karere ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange.
Amagambo ya Paul Kagame kandi yagarutsweho na Mathias Gillman, intumwa ya Loni muri Kongo Kinshasa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa anenga amagambo ya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Monusco iravuga ko ari uburenganzira bwa buri wese bwo kugira uko abona ibintu ariko ikemeza ko yakoze akazi gakomeye mu gihe cy’imyaka 20, igihe yabonaga ko igihugu kiri gusenguka. Iti “Ku bufatanye n’abayobozi ba Kongo, twashoboye kubungabunga imipaka yaranzwe no kuvogerwa, kugira ngo duteze imbere ukwishyira ukizana kwa Leta ya Kongo, tugarure amahoro ku butaka bwose bwa Kongo.” Akazi ka Monusco ntabwo kigeze kayorohera kubera kuvogera imipaka ya Kongo kwa Paul kagame agambiriye inyungu ze zirimo gusahura amabuye y’agaciro. Ntibitangaje rero Paul kagame avuze ko ikibazo cy’umutekano wo mu Burasurazuba bwa Kongo yakirangiza wenyine kuko bizwi neza ko ariwe uterayo umutekano muke.
Paul Kagame yakojeje agati mu ntozi. Aka wa mugani ngo “igisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda“. Paul Kagame yakunze kuvuga cyane abeshya amahanga none ibyo avugiye i Paris bimukozeho, u Rwanda rusigaye rwonyine birarangiye; nta Uganda, nta Burundi, nta Kenya, nta Tanzania none na Congo nayo iragiye. Perezida Felix Tshisekedi yavuze yeruye ko umwanzi wa mbere wa Kongo ari u Rwanda rwa Paul Kagame. Nta kundi yagombaga kubigenza nka Perezida ukunda abaturage be nibo yagombaga gushyira imbere. Raporo mapping ayihesheje agaciro. Abanyekongo barushijeho kubona neza Paul Kagame uwo ariwe. Paul Kagame ntiyakwishyikiriza ubutabera ahubwo umuryango Mpuzamahanga ugomba gukora inshingano yawo yo kumushyikiriza ubutabera. Urwishigishiye ararusoma. Ihurizo riracyari rirerire kuri Paul Kagame.