Quantcast
Channel: Isesengura Archives - Umunyarwanda
Viewing all 974 articles
Browse latest View live

N’iki cyaba kihishe inyuma y’ifungwa rya Dr Rose Mukankomeje?

$
0
0

Dr Rose Mukankomeje usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA afunzwe n’inzego za polisi aho akurikiranyweho gushaka gukingira ikibaba abayobozi bakekwaho ibyaha bya ruswa ndetse ngo anagerageza kumena amabanga y’akazi.

Nk’uko byatangajwe na Polisi Dr Mukankomeje afungiye kuri station ya Polisi ya Kicukiro, ibyaha Mukankomeje akurikiranyweho ngo bifitanye isano n’iby’abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro. Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Murenzi Thomas, yatawe muri yombi na Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Ugushyingo 2015.

Ubushinjacyaha buvuga ko Murenzi yatse ruswa y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 15 rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ryo kubaka Guest House y’Akarere ka Rutsiro amubwira ko ari ugufasha ingengo y’imari y’Akarere mu gikorwa cy’amatora.

Ngo Murenzi yahise aha uwo rwiyemezamirimo konti ya banki y’umugore we kugira ngo azabe ari ho anyuza ayo mafaranga yitaga ayo gutera inkunga amatora.

Byukusenge Gaspard wayobora Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi tariki ya 2 Werurwe 2016 i Kigali agiye kwitaba Urwego rw’Umuvunyi.

Dr Rose Mukankomeje ni muntu ki?

Dr Rose Mukankomeje uvuka mu cyahoze ari Kibuye. N’ubwo hari bamwe bamuziza kutajenjeka mu kazi ke (mu nshingano yari afite harimo gutanga ibyangombwa byemerera umuntu wese ugiye gutangira umushinga ku butaka bw’u Rwanda ko ibikorwa bye bitazabangamira ibidukikije, kutajenjeka mu gutanga ibi byangombwa ndetse kugeza no ku bikomerezwa nk’abajenerali n’abandi byamukururiye abanzi benshi) ariko ikidashidikanywaho ni uko yari umuntu uzwiho kuba umukozi, kutagira akaboko karekare no kutagaragaza inyota yo gukira.

Abamuzi bavuga ko atari umuntu wemera kogerwaho uburimiro n’ubonetse wese. Urugero ruvugwa na benshi ni uko igihe yari umudepite mu nteko nshingamategeko yagiye mu mirya na bazina we Lt Col Rose Kabuye, abakabya bavuga ko ngo hitabajwe inshyi, amakofe n’ibindi muri iyo mirwano.

Uyu munyarwandakazi bivugwa ko atigeze ashaka ndetse nta n’abana yigeze, amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko yari uwihaye Imana muri babandi bita abakobwa ba Musenyeri baba mu nzu kwa Musenyeri, uyu Dr Mukankomeje akaba yari mu bakobwa ba Musenyeri Wenceslas KARIBUSHI wari Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo. Yize ibya Sciences muri kaminuza ya Notre Dame de la Paix y’i Namur mu gihugu cy’u Bubiligi. Yabaye mu myanya myinshi y’ubuyobozi mu Rwanda ndetse no mu rwego mpuzamahanga yahawe igihembo nk’umwe bantu bake babaye indashyikirwa mu kurengera amashyamba kw’isi. Uretse iki gihembo yabonye n’ibindi bihembo byinshi bitandukanye bijyanye no kurengera ibidukikije. Twizere ko mu byo azize hatarimo guhabwa ibihembo dore ko mu Rwanda ugomba gushimwa no guhembwa ari umwe gusa, siniriwe muvuga nzamuvumba.

Solidarité Kibuye

Dr Rose Mukankomeje yari mu bashinze umuryango Solidarité Kibuye, uyu muryango abari bawurimo hafi ya bose bakaba barishwe cyangwa barahunze! Twavuga nka Assinapol Rwigara, Assiel Kabera, Ben Rutabana, Joseph Sebarenzi Kabuye, Thomas Sankara Habyalimana n’abandi..

Mu gihe nk’iki abantu nka Assinapol Rwigara bamaze iminsi bishwe umuntu akaba atabura kwibaza niba iri fungwa nta huriro ryaba rifitanye n’iki kibazo.

Ikigega FONERWA

Iki kigega kigamije gutera inkunga imishinga y’amajyambere igamije kurengera ibidukikije ku nkunga y’igihugu cy’u Bwongereza, PNUD.. Dr Mukankomeje yagize uruhare runini mu gushakira iki kigega amafaranga mu baterankunga ndetse akaba yari afite uruhare runini mu kugenzura uburyo umutungo w’iki kigega ukoreshwa.

Ikindi kizwi kuri iki kigega ni uko ari nk’ubushyo bwite bwa Lt Gen Fred Ibingira, kuko niwe ugabira uwo ashatse. Iki kigega kikaba gikunze guha amafaranga imishinga y’abahoze ari abasirikare (demobs) ariko nyine hitawe ku buryo urebwa neza ibukuru.

Muri make iki kigega ni ubwatsi Lt Gen Ibingira yagabiwe hakoreshejwe ingufu za ba Gen James Kabarebe na Gen Jack Nziza kubera ko yari atangiye kuba umurakare, rero iki kigega gisa nk’igikoreshwa ngo kiryoshyaryoshye abahoze ari abasirikare bataba abarakare ngo bajye muri opposition mu gutera inkunga y’amafaranga imishinga yabo n’iyo yaba iya nyirarureshwa.

Murabyumva namwe ko uburyo aya mafaranga atangwa n’uburyo akoreshwa bishobora gutuma bamwe mu bayobozi batabibona neza. Nka Ministre Vincent Biruta ushinzwe umutungo Kamere we yisanganiwe n’ubundi ubwoba yarazibukiriye ariko bivugwa ko Dr Mukankomeje we yakomeje guhanyanyaza asa nk’usaba ko ayo mafaranga yakoreshwa mu byo agenewe. Ubu hari abadashidikanya ko nta kindi azize uretse kwitambika agatuma Lt Gen Ibingira adatanga amafaranga uko yiboneye!

Abasesengura ibibera mu Rwanda bahamya ko umuntu nka Dr Mukankomeje uzwiho kutagira umururumba wo gushaka gukira vuba nta kuntu yari kujya kurya za ruswa iyo za Rutsiro asize akayabo kari muri FONERWA, ahubwo kwanga ko amafaranga atangwa nk’inzoga ibishye ashobora kuba ari byo azize!

Umunyarwanda umwe wakurikiye inkuru y’iri fungwa yagize ati: “Abagabo bararya abagore bakishyura. Imishinga yariwe ko ari myinshi kandi ko  mu bayobozi bakuru nta n’umwe urabibazwa? Abaguze imashini zo guhinga zitigeze zikora na rimwe, abaguze inka mu Buholandi zikamwa litiro ebyeri ku munsi, abatumije inzitiramubu zitujuje ubuziranenge, abashinzwe gutubura imbuto bapfunyikira amazi abahinzi bo ko ntabyo bajijwe…”

Tubitege amaso!

Marc Matabaro

 


Amadini ya shitani mu Rwanda! Ni iki kibyihishe inyuma?

$
0
0

Mu minsi mike ishize  Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) cyatangaje ko hari amadini abiri avuga ko akorana na SHITANI, yasabye kwemererwa gukorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Igitangaje si uko ayo madini yasabye ibyangombwa byo gukorera ku mugaragaro mu Rwanda ku buryo bwemewe n’amategeko ahubwo igitangaje ni ibyatanjwe n’abayobozi ba RGB aho bavuga ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ritanga uburenganzira busesuye bwo gusenga uko umuntu ashaka, rero ngo nta cyabuza ayo madini kwemererwa gukorera mu Rwanda!

Iyo umuntu asesenguye ibirimo kuba mu Rwanda ubu atangira kwibaza niba ahubwo Perezida Kagame atagiye kwegurira u Rwanda Shitani nk’uko Umwami Mutara Rudahigwa yari yararweguriye Kristu Umwami.

Hari byinshi byabaye mu myaka yashize abantu batigeze baha agaciro ariko kuri ubu iyo umuntu asubije amaso inyuma atangira gusobanukirwa impamvu y’ibyo bikorwa.

Igikorwa giherutse umuntu atabura guhuza n’iyi karibu irimo guhabwa amadini yemera Shitani ni ikurwa mu itegeko nshinga ry’u Rwanda ry’ijambo (IMANA ISUMBA BYOSE) kuko wa mugani ntabwo wari kwishingikiriza itegeko nshinga ririmo izina ry’IMANA ISUMBA BYOSE mu kwemerera amadini akorera shitani. Bishatse kuvuga ko nta gushidikanya iki gikorwa cyari kigamije guharurira inzira abo bakorera SEKIBI ku mugaragaro.

Hari ibikorwa byinshi byabaye mu mateka ya vuba aha mu Rwanda byerekana ko SHITANI yahawe karibu kera ahubwo hari hasigaye kubyandika mu bitabo no kubishyira mu mategeko y’igihugu.

Hari ibikorwa by’urukurikirane bisa nk’aho bigamije guca intege abemera IMANA mu rwego wa mugani wo gufungurira inzira SHITANI, kera benshi batekerezaga ko kunaniza amadini bigamije gutuma abanyarwanda bumva ko Imana yabo isigaye ari FPR cyangwa Perezida Kagame ariko ubu bimaze gufata indi ntera yatuma umuntu yibaza ikibazo gikurikira: UBUFATANYE BWA FPR CYANGWA KAGAME N’ABAKORANA NA SHITANI BWATANGIYE RYARI?

Dufate ingero zoroshye:

-Hishwe abasenyeri ba Kiliziya barenga 5 n’umubare munini w’abihaye Imana bishwe na FPR (hari abashobora kuvuga ngo byari ukwihorera kubera abatutsi bari bishwe, ibyo siko bimeze kuko muri bihaye Imana bishwe harimo n’abatutsi kandi FPR yari ibizi)

-Nyuma ya 1994 abapadiri bakomeje kwicwa mu gihugu cyose ndetse hatangira n’itotezwa rya bamwe mu bihaye IMANA twavuga nk’ifungwa rya Musenyeri Augustin Misago n’abandi..

-Leta ya FPR yashinje Kiliziya Gaturika kugira uruhare muri Genocide ndetse Leta ya FPR iyisaba gusaba imbabazi. Icyari kigamijwe ni ugutesha agaciro Kiliziya imbere y’abanyarwanda no gutuma abayoboke bayo bafite ukwihangana guke birukira mu madini yandi y’inzaduka.

-Leta ya FPR mu gushaka gutuma abanyarwanda babura ibyo bafata n’ibyo bareka yemereye amadini gukora ndetse igera n’aho ishinga ayayo ku buryo ubu mu Rwanda habarirwa amadini agera ku 1500, abasesenguzi bahamya ko icyari kigamijwe ari ukwambura abayoboke mu mayeri amadini ya gikristu azwi kuva kera Leta ya FPR yabonaga kuyavugiramo bitazayorohera.

-Gutesha agaciro abihaye Imana hakoreshejwe abatekamutwe uruhuri biyita abakozi b’Imana. Natanga urugero rworoshye: ubu mu Rwanda habarizwa ba Musenyeri (Bishop) uruhuri, mu gihe mu madini ya gikristu yari mu Rwanda kuva kera kuba Musenyeri byari izina ryubashywe cyane ndetse ridapfa guhabwa ubonetse wese, ubu kwitwa Bishop ni ibintu bisanzwe ndetse ushatse wese yahimba idini uyu munsi ejo akiyita Bishop. Uyu mukino wo gutesha agaciro abihaye Imana b’ukuri umuntu abona unahishe impamvu zindi. None se nihagira uvuga ko FPR yishe abasenyeri ba Kiliziya Gatorika barenga 6 ninde uzabiha agaciro mu gihe mu Rwanda hari abiyita ba Bishop uruhuri kandi bamwe bafite imyitwarire ituma iryo zina ubwaryo rita agaciro?

-Kwibasira Kiliziya Gaturika byatumye umubare w’abagaturika b’abanyarwanda usubira hasi cyane, mu gihe mu 1994 bari 67% by’abanyarwanda bose, ubu ntabwo barenga 48% by’abanyarwanda bose! Mbere ya 1994 iyo wabazaga umukozi w’Imana bakwerekaga Padiri cyangwa Musenyeri runaka ariko ubu iyo ubajije bakubwira Rutayisire, Masasu, Rwandamura n’abandi… Gitwaza we kubera kudashaka kujya mu kwaha kwa FPR cyane ntawe ugitinyuka kumuvuga.

-Gucamo ibice amadini asanzwe akomeye no gushyira mu buyobozi bw’ayo madini abantu bizewe ko bari mu kwaha kwa FPR ijana kw’ijana, ibyo byaragaragaye muri ADPR ndetse no mu bayisilamu n’ahandi…

Tugarutse ku by’amadini akorera Shitani umuntu yakwibaza ibibazo bimwe na bimwe:

-Tuzi ko mu Kiliziya iyo umuntu abatizwa havugwa ko umuntu yanze Shitani n’ibyayo yose. None se ubwo umupadiri uzabatiza hakavugwa ayo magambo, abasenga Shitani ntibashobora kumurega ivangura no kubiba amacakubiri kandi bikemerwa kuko azaba abangamiye uburenganzira bwabo bahabwa n’amategeko?

-Tuzi ko Perezida wa Repubulika iyo agiye kurahirira imirimo yo kuyobora igihugu asengerwa n’amadini atandukanye amusabira ku Mana ngo azasohoze imirimo ye neza. Ikibazo cyanjye ni iki. Uhagarariye Shitani nawe azahabwa umwanya nawe aragize Perezida wa Repubulika Shitani ngo izamufashe gukora imirimo ye neza?

-Hari ibikorwa byiswe National Prayer Breakfast bikunze kuba mu kwezi kwa mbere mu Rwanda, Ese abahagarariye Shitani bo bazajya babihezwamo ko usanga amagambo Perezida Kagame avugiramo ahubwa ahuye mahwi n’ibikorwa bya Shitani?

Mu gusoza umuntu yavuga ko abakorana na Shitani n’ubundi basanzwe bahari icyaburaga n’uko byajya ku mugaragaro ndetse bikanashishikarizwa abanyarwanda ku mugaragaro.

Mu rwego rwa poitiki y’isi birazwi ko abantu benshi b’ibikomerezwa bafite aho bahuriye n’imiryango ndetse n’amadini akorana na Shitani cyangwa ibindi binyabubasha by’ikuzimu, ibi bikaba bishaka kuvuga ko Perezida Kagame mu gushaka ingufu yiyambaza abo bantu kandi akaba yiteguye gukora cyangwa akaba akora ibyo bamusaba byose kugira ngo agume ku butegetsi.

Ese ko Perezida Kagame ahora mu kirere nk’inyoni muzi aba yagiye hehe?

Muzi yarategetswe iki ko wagira ngo hari icyamurigase munsi y’ikirenge ko aticara hamwe?

Ese abantu baburirwa irengero mu Rwanda umunsi ku munsi twamenya bajya hehe aho ntibaba baranzweho ibitambo mu mihango ya gipagani?

Perezida Kagame ni umuntu wagaragaje kenshi kutoroherana na gato, umuntu udashobora kwemera ko n’ishyaka rito nka Green Party rigira umuntu waryo uba umuyobozi w’umudugudu cyangwa nyumbakumi, amadini akorana na Shitani yakwemerwa gute na RGB nta mugisha Perezida Kagame ubwe abihaye? Byashoboka nta nyungu za FPR zirimo gute?

Amashyaka menshi yagiye yangirwa gukora andi araseswa ndetse n’abanyapolitiki benshi barafungwa abandi barahunga ngo baregwa kwigisha amacakubiri (ibitandukanya n’inyungu za FPR na Kagame) noneho se abavugira SHITANI bo mu kwihanganirwa s’uko batabangamiye inyungu za FPR  niba ahubwo batayikorera cyangwa niba atari FPR igiye gushinga ariya madini?

Ben Barugahare

 

Zimwe mu mpamvu zigiye gutuma Dr Mukankomeje aborera muri Gereza

$
0
0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, afungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma y’uko rwasanze hari impamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha zituma ataburana ari hanze. Umva uko hano hasi byagenze mu rukiko nk’uko bitangazwa na Radio Ijwi ry’Amerika

 

 

Icyatumye Dr Mukankomeje afungwa gitandukanye n’ibyo aregwa mu rukiko

Iyo umuntu yumvise ibyo Dr Mukankomeje aregwa usanga ubushinjacyaha bwabigize ibyaha bikomeye, iyo urebye usanga ari ibyaha bitatuma umuntu nka Dr Mukankomeje wakoreye igihugu cyari kikinakemeye afungwa giturumbuka gutya nta tegeko rivuye kwa mwenyewe (Perezida Kagame).

Ibi birego byo kuburira abantu no kubakingira ikibaba ni ibyaha byoroheje cyane kuko urebye neza wasanga bikorwa buri munsi mu Rwanda. Birazwi ko hari benshi badakurikiranwa kubera abantu bakomeye baba babarwanaho, hari ababona akazi kubera abo bantu bakomeye.. Ese abo bose barumvirizwa kuri za Telefone cyangwa bagafungwa?

Iyo umuntu akoze isesengura asanga hari byinshi byatuma Dr Mukankomeje afungwa ariko ubushinjacyaha budatinyuka kumurega mu rukiko ahubwo ibirimo kuba ubu ni urwitwazo rwo gukura Dr Mukankomeje mu nzira kuko nta kabuza hari benshi abangamiye.

Muri make Dr  Mukankomeje ashobora kuba azira iki?

-Dr Mukankomeje ni umuntu uzwiho kutavugirwamo, kugendera ku murongo no kudahakwa (bivugwa ko ari muri bake batajya gukoma amashyi kwa Jeannette Kagame) kuko yiyizeye mu bushobozi (uretse mu baganga ni umwe mu bagore bake batarenze 10 b’abanyarwandakazi bari bafite impamyabumenyi y’ikirenga ya Kaminuza mbere ya 1994) iyi miterere ye ihabanye cyane n’iya benshi mu bayobozi b’u Rwanda b’abaswa babona imyanya bitewe no guhakwa no kugira ababarwanaho mu nzego zo hejuru. Uku kwihagararaho bishobora gutuma Dr Mukankomeje atihanganira amafuti bikamugonganisha na benshi.

-Dr Mukankomeje ni umuntu udashishikajwe n’ubukire nta nyota y’ifaranga yigeze agaraganza nka benshi mu bayobozi, ku buryo gukora akazi ke neza byabangamiraga benshi mu bifuzaga kubona amafaranga y’imishinga ya nyirarureshwa bitwaje kurengera ibidukikije. Birazwi ko hari imishinga myinshi igamije kurengera ibidukikije ihabwa amafaranga biciye mu kigega FONERWA ikagenerwa abahoze ari abasirikare bakuriwe na Lt Gen Ibingira. Iyo mishinga igamije kugusha neza abahoze mu gisirikare kugira ngo bataba abarakare bakisangira abarwanya ubutegetsi.

-Umwanya yarimo wari ukenewe ngo uhabwe umuntu nka Collette Ruhamya utazarushya ba Rutemayeze ngo bisahurire, dore ko ntawavuga ko ubwumvikane hagati y’aba banyarwandakazi bombi bwari mahwi.

-Dr Mukankomeje ni umuntu ukuze wari wihagazeho ku giti cye ntabwo ari muri babandi bitabaza igitsina cyabo cyangwa amahabara ngo bagere ku myanya y’ubuyobozi cyangwa ngo bakingirwe ikibaba. Abazi gusesengura bavuga ko iyo aza kuba agera ku ngingo n’abantu nka James Musoni, Francois Ngarambe, Emmanuel Gasana (Rurayi) cyangwa ba Jenerali runaka nk’uko benshi mu bagore bakomeye babigenza ntabwo yari kuba afunze nk’uko bimeze ubu.

-Uyu munyarwanda kazi kuba umugatulika w’umwimerere (yigeze kuba umukobwa wa musenyeri) umeze nk’umubikira utarigeze ubyara cyangwa ngo ashake, utagurukana n’ibihise byose. Nabyo byakongera urwitwazo abashaka kumwikiza mu gihugu nk’u Rwanda aho Kiliziya Gaturika ari nk’umwanzi wa mbere wa FPR

-Kuba akomoka ku Kibuye akaba hari aho yigeze ahurira n’abantu nka Joseph Sebarenzi, Assiel Kabera, Assinapol Rwigara n’abandi, yasura cyangwa yavugana n’abo mu miryango yabo nabyo byatuma atangira gutakarizwa ikizere kugeza ubwo habonetse impamvu ifatika yo kumwikiza.

-Ibihembo byo mu rwego mpuzamahanga uyu munyarwandakazi yabonye kw’isi nabyo byamukurira ingorane kuko uretse mu rwego rw’ibidukikije nta handi u Rwanda rushobora gupfa kubona ibihembo mpuzamahanga hatabayeho itekinika. Rero ibi bihembo ahabwa byo kubungabunga ibidukikije abibona mu izina rye ntabwo byitirwa u Rwanda bityo ngo Perezida Kagame ahite abyitirirwa. Mu mahanga hari benshi bita Dr Mukankomeje “Forest Hero for Rwanda .. and the world” bagereranyaga n’umunyakenyakazi Wangari Maathai wigeze kubona igihembo kitiriwe Nobel mu 2004, ibi nabyo byatuma Perezida Kagame amuhekenyera amenyo kuko yumva nta munyarwanda wundi wabona igihembo cyangwa yitwe intwali uretse we.

Marc Matabaro

Ese abahutu hafi ya bose bagomba gufungwa kugirango icyo FPR yita ingengabitekerezo ya Genocide gicike?

$
0
0

Uyu mutwe w’iyi nyandiko urimo ukwibaza ariko na none ushingiye ku birimo kuba mu Rwanda muri iyi minsi y’icyunamo aho abantu barimo gufungwa umusubizo abandi bakaba barimo kuremerwa ibyaha, nyamara ariko Leta igatangaza ko ngo mu magereza yo mu Rwanda ari ho honyine hatigeze hagaragara ingengabitekerezo ya Genocide!

Ibi biteye impungenge no kwibaza. Ese abafunze (harimo benshi bazira Genocide) ni uko nta magambo bavuga cyangwa ibikorwa bakora biri muri rwa rwego Leta ya FPR yita gupfobya Genocide? Cyangwa ni uko urwabo rwarangiye nta kindi Leta ibashakaho? Ni ukumvikanisha se ko kumarira abantu mu magereza ari byo bizatuma abantu bareka ibikorwa cyangwa imvugo FPR na Leta yayo bita ko zipfobya Genocide?

Muri iyi minsi uretse mu Rwanda imbere no mu mahanga ubu ntabwo byoroshye kuko abanyarwanda bafite imiryango mu Rwanda cyangwa bagendayo ntawe urimo gutinyuka no kugurira umwana we wavutse muri ibi bihe impano y’isabukuru y’amavuko ngo hato hatagira ubimenya agashyirwa ku rutonde rw’abapfobya Genocide!

Ubu ibintu abantu barimo gufungirwa mu Rwanda bimwe birababaje ariko biranasekeje none se mwambwira ko mu gihugu kiri muri Demokarasi umuntu ashobora gufungwa ngo yarebye umupira kuri Televiziyo mu cyunamo?

Uretse no kwibasira abanyarwanda muri rusange ubu n’abanyamahanga barugarijwe kuko ubu hakozwe urutonde ngo rw’abapfobya Genocide b’abanyamahanga ariko iyo ushishoje abari kuri uru rutonde usanga abenshi bariho kubera impamvu za politiki ndetse no kunenga ubutegetsi buriho mu Rwanda cyane cyane ku bijyanye no kutagendera kuri Demokarasi no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iri terabwoba ku banyamahanga usanga ari indi ntwaro ya politiki Leta y’u Rwanda yadukanye dore ko ubu Leta y’u Rwanda irimo gusaba ko hashyirwaho amategeko mu rwego mpuzamahanga yo guhana abo Leta y’u Rwanda ishinja bapfobya Genocide.

Iterabwoba naryo ntabwo ryasihaye inyuma kuko mu nyigisho zitangwa ntako abambari ba Leta iriho batagira ngo batere ubwoba abaturage bivuye inyuma bakoresheje imvugo zikarishye cyane cyane ko abatanga ibyo biganiro abaturage baba babaziho ko kwica babigize nk’umukino.

Iyo usesenguye ibikorwa cyangwa amagambo yitirirwa gupfobya Genocide usanga abayafungirwa ari abaturage b’abahutu akenshi baba bashaka kwiyenzwaho no gushyirwaho icyaha kimeze nk’icy’inkomoko. Uretse ibyo kandi hanashyizweho urutonde rw’amagambo agomba gukoreshwa n’atagomba gukoreshwa

Ariko na none gushinja abantu ingengabitekerezo ya Genocide ni uburyo ubutegetsi bwa FPR bukoresha ngo bucecekeshe abantu ntibavuge akababaro kabo. Nk’uwavuze ngo: “Abatutsi nibo bahabwa akazi gusa muri iki gihugu, abana bacu barakabuze (…) ese ubundi kuki tutibuka n’abahutu?Aho yabeshye ni hehe? Ese mbere yo kumufunga bamusabye gutanga ingero arazibura?

Kurega ingengabitekerezo ya Genocide ni n’uburyo bwo gukumira ushatse kwibuka abahutu bishwe na FPR wese kuko iyo hagize uvuga ko abahutu nabo bishwe aba asa nk’aho atunze agatoki FPR n’ingabo zayo. Rero ntabwo wavuga ngo abahutu barishwe utanavuze ababishe.

Igikomeje kuba umutwaro kuri benshi ni uguhatirwa kwibuka abandi bapfuye nawe warapfushije ukaba utemerewe kwibuka abawe, ku buryo n’abari batangiye kugira agahenge batangiye gukira mu mutima ibi bikorwa bituma bongera gusubira mu kababaro n’akarengane bihoraho badashobora kugira icyo bakoraho cyane cyane ko n’amagambo n’ibikorwa by’ubushinyaguzi biba bitaboroheye.

Uretse abafunzwe muri iyi minsi y’icyunamo hari n’ibindi bikorwa umuntu atashidikanya ko bigamije kwikiza abaturage bamwe na bamwe. Natanga urugero rw’ibikorwa byo gushyira igiceri cy’ifaranga rimwe kiriho Perezida Grégoire Kayibanda mu nkunga ikusanywa mu gihe haba habaye ibiganiro ngo byo kwigisha abaturage ibya Genocide mu midugudu. Ibi bikorwa cyagaragaye i Butare no mu Ruhengeri. Abasesengura bakaba bahamya ko ari amayeri ya Leta yo gushaka abaturage batuye muri utwo duce bagerekwaho ibyo bikorwa.

Hano hasi mushobora kwibonera uburyo ibintu bikomeye mu Rwanda aho abantu barimo gufungwa umusubizo:

-Huye: Polisi yaraye ifunze abarenga 21 bareberaga mu kabari UEFA Champions League mu gihe cyo kwibuka

-Umukozi w’Umurenge n’umukecuru bakurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside

-Rubavu: Batandatu batawe muri yombi basimbuje akabari ibiganiro byo kwibuka 

-Nyanza: Umugabo akurikiranweho gukoresha ibirori mu cyunamo

-Karongi: Umuyobozi w’umurenge afunzwe akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

 

Marc Matabaro

Ese Ambasaderi Nduhungirehe na Alain Patrick Ndengera ntibashobora kuregwa gupfobya Genocide yakorewe abatutsi?

$
0
0

Mu iri iyi minsi y’icyunamo cya 2016 abanyarwanda benshi bo nzego zitandukanye barafunzwe bashinjwa icyaha ngo cyo gupfobya Genocide ndetse ngo n’ingengabitekerezo yayo. Imibare yatanzwe n’abantu bari mu buyobozi batandukanye ivuga ko abafashwe barenga 40.

Mu gihe ariko mu Rwanda abandi bafungwaga umusubizo ndetse batemerewe no guhumeka ngo hato badakoma rutenderi bagatabwa mu mvuto, mu mahanga ho bamwe mu bafana ba FPR (reka mbite abafana kuko burya hari abafana bafana bakurikiye ikipe itsinze gusa yatsindwa bakayita bagafana itsinze byaba ngombwa bakagaruka muri ya yindi bari bataye mbere bityo bityo) bo bibutse ababo ku mu garagaro banabicishije ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’inshuti n’abavandimwe barabihanganisha bifatanya nabo mu kababaro, nyamara abo bantu barishwe na FPR abo bafana navuze haruguru barimo bakorera ubu ngubu.

René Claude

Nyakwigendera René Claude kimwe n’urundi rungano Imana ibahe iruhuko ridashira

Mu mpaka zigibwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga iyo hagize uvuga ko hari abahutu bishwe na FPR, igisubizo gikunze gutangwa n’abatutsi b’abahezanguni n’abahutu b’abakombambehe cyangwa b’abarenzamase (wagira ngo bose bakigishirijwe hamwe) ni uko ngo abahutu bapfuye (harimo abana, impinja, abakecuru, abasaza, ibimuga, impumyi, abagore, abarwayi, abasazi, ibiragi….) ngo bose bishwe ngo mu rwego rwo guhagarika Genocide babasanze bica abatutsi!

Umuntu aha akaba yakwibaza niba Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Bwana Alain Patrick Ndengera nabo bemera ko abavandimwe babo Janvier Jean Cyriaque Nduhungirehena na René Claude Nzaramba (Imana ibahe iruhuko ridashira) nabo bishwe babasanze bica abatutsi nk’uko umurongo wa Leta bakorera ushaka ko bivugwa.

Nk’uko amakuru The Rwandan yashoboye kubona abivuga ni uko abo basore bishwe n’abasirikare ba FPR babigambiriye kandi igihe bicwaga nta n’umwe muri bo wari ufite intwaro nta n’uwari umaze kwica umuntu cyangwa ngo abe yari hafi y’ahari hamaze kwicirwa umuntu.

Bwana Alain Patrick Ndengera mu buhamya ubwe yitangiye ku rubuga DHR avuga ko igihe umuvandimwe we yicwa nawe yarusimbutse ndetse ngo icyo gihe si umuvandimwe we wishwe gusa kuko hishwe n’abandi baturanyi benshi aho bari batuye ku Kacyiru mu mazu ya Caisse Sociale du Rwanda.

Nyakwigendera Janvier  ni ikimenyetso cy'uko Imana ijya gutwara igahera ku beza ku mutuma

Nyakwigendera Janvier ni ikimenyetso cy’uko Imana ijya gutwara igahera ku beza ku mutuma

Mu magambo ye Bwana Ndengera aragira ati:

” Tariki ya 13 Mata 1994 mu gitondo, twari turangije irondo twiteguye kujya kuryama muri ako kanya tubona abasirikare benshi ba FPR baje biruka bateye ikigo cya Gendarmerie ku Kacyiru. Uwari ubayoboye we yasigaye inyuma aratwegera adusaba kutagira aho tujya. Asubiramo ko ariburase unyeganyega wese. Yitonze yatangiye kurasa ahamya umutwe wa buri wese amwegereye. Njyewe isasu ryanciye iruhande rw’umutwe rivugiriza ngwa mu mirambo. Ku bantu 12 twari kumwe, uretse njyewe n’uwitwa Safari Nyandwi nitwe twarusimbutse. Nari kumwe n’abantu twari duturanye nka Mohamoud Rahamatar, Karangwa, Iréné Kayibanda, Safari Eugène (Kisedeki), Claude (murumuna wanjye), Kagina n’abandi. Ku bw’amahirwe benshi bari bamaze gutaha naho ubundi hari kugwa benshi. Navuga abari bamaze kugenda nka Ambasaderi Bizimana Jean Pierre, Procureur Mutashya, Ngenzi, Pierre Ntivunwa, n’abandi…  Muri make muri iryo rondo twari abahutu n’abatutsi. Umusirikare wa FPR waturashe ntabwo yashoboraga kutwitiranya n’interahamwe kuko nta ntwaro, nta n’imyenda cyangwa amakarita by’interahamwe byaturangwagaho. Muri make abasirikare ba FPR bicaga umuntu wese bahuye nawe batitaye kureba. Ndekeka ko ari mu buryo nk’ubu Janvier Nduhungirehe (murumuna wa Ambasaderi Olivier Nduhungirehe) nawe yitwabye Imana. Navuga ko abantu benshi bagiye bicwa muri ubu buryo.”

Tugarutse kuri murumuna wa Ambasaderi Nduhungirehe, Nyakwigendera Janvier Jean-Cyriaque Nduhungirehe, wishwe afite imyaka 17 kw’itariki ya 15 Mata 1994 n’umusirikare wa RPF, wamurasiye mu marembo y’iwabo ku Kicukiro. Yavuye aho yari ari asubira iwabo, kuko yumvaga urusaku rw’amasasu rwagendaga rubegera, ariko atazi neza aho ayo masasu yaturukaga cyangwa yerekeza. Janvier yagize ibyago kuko ahubwo yagiye ayasanga ubwo yirukankaga metero 50 zari hagati y’aho yari ari n’urugo rw’iwabo. Yabaye agikanda kuri sonnette y’amarembo, nyina wari mu nzu asohoka yiruka aje kumukingurira kuko yahise yumva ko ari umuhungu we uje ahunga ayo masasu yari amaze kuvugira hafi aho. Aho yari mu gipangu, nibwo nyina yumvaga umwe mu basirikara ba FPR abwira undi ati : « Mwice Gatabazi » akaba ari nako izina ry’uwamwishe rizwi kuko yahise amurasa amasasu abiri, rimwe mu kwaha irindi mu musaya. Kubera ko bari bumvise ko abantu bagendagenda mu gipangu, abo basirikire b’inkotanyi bahise bahatera grenade ntiyagira uwo ifata ariko isakambura inzu yo kwa Nduhungirehe. Nyina yahise aryama hasi yumvise grenade ituritse. Muri uko gushyira umusaya hasi, nibwo yabonye bucura bwe arambaraye ku butaka, umwuka wamushizemo. Janvier yashyinguwe iwabo muri busitani.

Mu gusoza umuntu akaba yakwibaza ati: Niba Ambasaderi Nduhungirehe na Bwana Alain Patrick Ndengera bashobora kwibuka abavandimwe babo bishwe na FPR ntibabibazwe cyangwa ngo babifungirwe bashinjwa ingengabitekerezo ya Genocide cyangwa gupfobya Genocide, kuki mu Rwanda hari abagifungirwa ko bavuze gusa ngo abahutu barapfuye cyangwa kuki batibukwa kandi hari ababo bishwe barasiwe mu isoko cyangwa batumiwe mu manama?

Tuvuge se ko izi ntore za FPR zo zahawe uruhushya rwihariye rwo kwibuka abandi bahutu biciwe na FPR badafite? Uku kwibuka aba bagabo batinyuka kugukora batuye ku butaka bw’u Rwanda?

Igitangaje kurushaho ni ingufu nyinshi Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yashyize mu kurwanya abanyarwanda batuye mu Bubiligi igihe bari mu bikorwa byo kwibuka ababo n’abandi banyarwanda bose bishwe muri kiriya gihe, umuntu akibaza niba Bwana Ambasaderi Nduhungirehe atamaze kwandura ya ndwara ifitwe na bamwe mu banyarwanda bumva ko abahutu badafite uburenganzira bwo kwibuka ahubwo bagomba guhatirwa kwibuka gusa abatutsi bapfuye nta guhigima.

Marc Matabaro

Ni inde wateye impunzi ziri ku ruhande rwa Col Wilson Irategeka?

Olivier NDUHUNGIREHE: Kuba ataragizwe umuyobozi wa « Rwanda Revenue Authority » bigiye gutuma arya akataribwa!

$
0
0

Olivier Nduhungirehe mwene Jean Chrysostome Nduhungirehe afite ikibazo gikomeye. Ariko muri iyi minsi icyo kibazo cyongereye ubukana ku buryo budasanzwe. Icyo kibazo kigaragarira mu kubusana gutangaje kugaragara mu byo avuga no mu byo akora, iyo yiherereye n’iyo ari mu ruhame. Ameze nk’umuntu wiyemeje kugenda inzira ebyiri icyarimwe, twizere ko amaherezo atazatanyuka!

Ikibazo nyakuri ni ikihe ?

Olivier Nduhungirehe uko ateye biteye agahinda. Muri make ameze nk’umwana warezwe bajeyi. Icyo yifuje yumva agomba kukibona byanze bikunze, atakibona hakagomba kuboneka inzirakarengane yogeraho uburimiro. Niyo mpamvu ntacyo atakora ngo asohoze umugambi we. Ni umuntu ubangukirwa no kubeshya, kugambana, gucura amatiku, ndetse uko tumuzi no kwica cyangwa kwicisha abandi ntiyabitinya!

1. Iyo yiherereye n’Inkoramutima ze, Olivier Nduhungirehe ntatinya kuberurira akababwira ko afite « ambition » ikomeye yo kuzaba « Umukuru w’igihugu » . Akaba ariyo mpamvu akora ibishoboka byose ngo yigarurire Ishyaka PSD, ateganya kubera President-full ngo mu mezi ari imbere. Kuba Vice-President waryo ntibimunyuze na busa. Inzira azanyuramo yigizayo Perezida waryo uriho muri iki gihe ngo yarangije kuzishushanya. Ngo nta kabuza azabigeraho.

2.Inzitizi imwe rukumbi imubangamiye muri iki gihe nayo ntatinya kuyivuga : Ngo ni Perezida Paul Kagame udateganya kurekura ubutegetsi. Iyo mwene Nduhungirehe aganira n’abo yizeye, asobanura uko Kagame ateye mu magambo abiri gusa : (1) Ngo Kagame ni umwicanyi kabuhariwe, (2) Ngo Kagame ni umuntu ufunze mu mutwe, utemera Opozisiyo, ntiyemere ko hari uwazana ikindi gitekerezo gitandukanye n’icye! Aha niho Olivier ahera avuga ko Kagame yamwohereje kuba Ambasaderi w’agakingirizo mu Bubiligi ari nko kumucira ishyanga . Ngo Perezida Kagame yaravuze ngo « ako gahungu gafite amarere cyane nimukohereze i Buruseli, kajye kirirwa kigaragura muri ibyo Bihutu, dore ko n’ubundi aribyo kamenyereye » ! Ibi byateye Olivier Nduhungirehe kurakarira Perezida Kagame umujinya w’umuranduranzuzi. Gusa utazi Olivier Nduhungirehe yagira ngo umujinya we ni nka wa wundi w’imbwa, ushirira mu kuzunguza umurizo! Si ko bimeze, Olivier we afite umupango muremure!

3. Cyakora ngo igikomeye gitera Nduhungirehe kumva ko yaciriwe ishyanga ni uko Perezida Kagame yamwimye umwanya yashakaga cyane, kuko yabonaga ariwo wazamufasha kugera kuri ya ntego nyamukuru agambiriye. Ngo icyo Olivier Nduhungirehe yifuza kurusha ibindi ni ukugirwa umuyobozi wa RWANDA REVENUE AUTHORITY . Ngo abona abikwiye kurusha abo babishinze bose kugeza ubu, ngo kuko we ari inzobere mu mategeko ajyanye n’iby’imisoro n’amahoro ( Droit fiscal). Ngo uwo mwanya awubonye byamufasha kwigwizaho amafaranga menshi azamufasha muri gahunda yo kuzaba Perezida w’u Rwanda. Uko azabigeraho ngo ni ibanga rye.

4. Icyo Olivier yirinda uko ashoboye kose, ni uko FPR yatahura gahunda ze bwangu. Niyo mpamvu mu buzima bwe bwo mu ruhame, akora uko ashoboye kugira ngo FPR itamukeka ko atayikunze bityo ikamufumbiza umunaba! Muri ubwo buzima bwo kwihishahisha muzamucunge neza muzasanga arangwa n’iyi myifatire ikurikira :

(1)Afite inshuti abonana nazo mu majoro yihishe ariko akazibuza kwigaragaza ngo hato FPR itamuhindura ikigarasha ataragera ku mugambi we.

(2) Yirirwa ku mbuga nkoranyambaga atuka Abahutu n’abayobozi ba Opozisiyo abashinja Jenoside, ubujura, guhakana jenoside yakorewe Abatutsi. … ngo kugira ngo yereke FPR ko akora kurusha abandi.

(3)Mu makuru yoherereza abamukuriye harimo menshi y’amahimbano ndetse n’ibinyoma , kuko avuga ko igishobora FPR ari ukuyibeshya. Nduhungirehe yemeza ko azi FPR neza, ko iyobowe n’abantu b’injiji gusa, ngo iyo utababeshye bagira ngo ntukora, bakaba bakugirira nabi.

(4) Nyamara kandi Nduhungirehe ntatinzamo kuririra abo yisanzuyeho ko muri Ambasade y’i Buruseli nta kazi ahafite, ko nta cyemezo ashobora gufata, ko nta cyo amenya ku mikoreshereze y’amafaranga, ko nta jambo afite ku bakozi, mbese ko yumva mu by’ukuri ntacyo amaze!

(5) Nduhungirehe yakoze uko ashoboye kose ngo yiyegereze abayobozi ba Opozisiyo bo mu Bubiligi. Gusa kubera uko yaje i Buruseli yifoye cyane, yiyemera bidasanzwe , bose bamuteye utwatsi, bakaba basigaye bamwirinda aho anyuze hose nk’umurwayi w’ibinyoro !

(6)Ikibabaje kurusha ibindi muri iyi mikino ya Nduhungurehe ni uko atunzwe no kubeshyera abandi, akarya kandi akagaburira abana be ari uko yagambaniye inzirakarengane ngo zicwe agamije kurengera inyungu ze zonyine . Ngicyo icyo mwene Nduhungirehe yita « politiki ngo y’akataraboneka » Abanyarwanda bakeneye muri iki gihe. Ibi kaba bishengura abazi amateka n’amatwara y’Ishyaka PSD rya Gatabazi, Nzamurambaho na Nduhungirehe-père mu myaka ya za 90 ! Burya koko babivuze ukuri ngo » Iyo inzu ishizemo inyana, imbeba zikinagura mu kirambi ».

nduhungirehe

UMWANZURO

Olivier Nduhungirehe ni umuntu ugira ishyari rirenze igipimo. Ntiyifuza ko hari undi muntu wagira amahirwe yo gukundwa na rubanda, kuyobokwa no gufashwa. Musubire mu byo yanditse byose, musesengure ibyo yandika n’ibyo avuga muri iki gihe, murasanga Olivier Nduhungirehe nta kindi gisigo kimukwiye uretse kuba UMUSHUMBA W’INDA, wa wundi wirengagiza nkana ko aragiye izo azanyagwa!

Bwarakeye biraba.

Jean Michel Ngendandumwe,
I Kigali.

Ubwoko nyarwanda buri ugutatu.

$
0
0

1. Hari ubwoko umuntu yumva arimo (ethnie auto-identitaire)

Ubu ni ubwoko umuntu ababyeyi cyangwa abaturanyi baba baramubwiye ko arimo, umuntu akabifata nk’ihame. Wamubaza uti: Ubwoko bwawe ni ubuhe, akagusubiza ati: ‘Ndi umuhutu’, ‘ndi umututsi’ cyangwa ‘ndi umutwa’ kandi yenda atazi n’icyo ubwo bwoko yumva arimo buvuga. Ubu bwoko umuntu yumva arimo nta kamaro kuko ntacyo buguha nta nicyo bugutwara.

2. Hari ubwoko abaturanyi (l’environnement) bakubonamo (ethnie sociale)

Ubu ni ubwoko abo muri kumwe bagutwerera: ‘Kanaka ni umuhutu’, ‘Kanaka ni umututsi’ cyangwa ‘Kanaka ni umuhutu’, ‘Kanaka ni umututsi’. Ubu bwoko umuntu atwererwa n’abaturanyi bushobora kuba buhuye n’ubwoko umuntu yumva arimo cyangwa se bitandukanye. Ubu nibwo bwoko bw’ibanze cyane cyane mu gihe cy’imidugararo. Ubwoko abaturanyi bagutwerera nibwo umuntu azira. Iyi niyo mpamvu nkoresha amagambo ‘uzwi nk’umuhutu (réputé hutu)’, ’uzwi nk’umututsi (réputé tutsi)’, ‘uzwi nk’umutwa (réputé twa)’.

3. Hari ubwoko umunyagitugu agutwerera (ethnie politique)

Ubu ni ubwoko umunyagitugu akwemerera mu nyungu ze za politiki. Nk’urugero, Kagame, mu nyungu ze yahisemo gukoresha inyito ya ‘Jenoside yakorewe abatutsi’. Ni ukuvuga ko abo Kagame yemeye nk’abatutsi bahita baba abacikacumu (victimes), abandi bakajya mu mukumba w’aba-jenosideri cyangwa se abashobora kuba abajenosideri.

Nka buriya uriya ngirwa Premier Ministre Murekezi uherutse kuvuga ko ari umututsi, Kagame atabimwemereye ntacyo byamumarira. Urundi rugero: Makuza Anastase, wari umuparimehutu ukomeye, twakuze tuzi ko ari umuhutu, ariko nyuma, ubutegetsi bwa Habyarimana bwaje kumurega ko yabeshye ko ari umuhutu kandi ahubwo ari umututsi. Bamuciriye urubanza, bamusubiza irangamuntu yanditsemo tutsi, ndetse bamuca n’amafaranga.

Ubu bwoko umutegetsi yemerera umuntu nibwo cyane cyane umuntu azira.

Mboneyeho kwibutsa ko njye nemera ‘Jenoside yakorewe (abazwi nk’) abatutsi bari imbere mu gihugu’.

TWABYIFATAMO DUTE

Ko umuntu yiyita umuhutu, umututsi cyangwa umutwa ntacyo bitwaye, ni uburenganzira bwe bwa muntu. Tugomba, dukwiriye kubimwemerera, tukabimwubahira, ntawe ukwiriye kubimugishaho impaka.

Twebwe abaturage, dukwiriye kwirinda gutwerera abantu ubwoko kuko muri buriya bwoko bufite ibyasha (connotations négatives). Iyo umuntu atwereye undi ubwoko aba amuteye bya byasha, akamubonamo bya byasha aho kumubonamo umuntu. Utwerera umuntu ubwoko aba amwambuye ubumuntu. Kizito Mihigo araririmba ati: ‘Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu’.  Aho gutwerera umuntu ubwoko, ujye umubaza akubwire ubwoko yumva arimo.

Biriya abanyagitugu bacagura abaturage bakurikije amoko byari bikwiriye gucika. Hari hakwiriye kujyaho itegeko ribuza amashyirahamwe rusange (organisations publiques), uhereye kuri Leta ubwayo, gucagura abanyarwanda hakurikijwe amoko.

Muri make mbona ubwoko twari dukwiriye kuburekera umuntu ku giti cye bukaba du domaine privé, nyirabwo akabukoresha icyo ashaka. Mbese twabyitwaramo nk’uko twitwara mu madini: Umuntu ahitamo idini ashaka, akarihindura igihe ashakiye, kandi amategeko abuza amashyirahamwe rusange gucagura abantu hakurikijwe amadini.

Mugire amahoro n’ubugingo.

Guillaume Murere


Rwanda:Urugero n’ikimenyetso cyiza kuri bamwe, mugihe hari n’ababyibazaho

$
0
0

Abahungu babiri ba perezida Paul Kagame (Ian na Brian), ku wa gatandatu ushize baserutse mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ku batarengeje imyaka 20, ubwo yahuraga n’iya Maroc, mu mukino wa gicuti wateguwe hibukwa ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi. Ibinyamakuru byinshi mu Rwanda byakoze inkuru kuri uwo mukino (Ruhagoyacu.comigihe.com,umuseke.rw, n’ibindi). Bimwe mu binyamakuru byavuze ko ari « agashya ». Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Muri iyi nkuru, turanumva agace k’umupira w’amaguru uko wogejwe kuri Radio na Televiziyo by’igihugu.
Turumva kandi icyo Jean Népomuscène Mporamusanga, abivugaho. Ni umugabo usanzwe azi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda. Wumva iyo asubiza ibibazo by’umunyamakuru, adahutiraho. Wumva abanza gutekereza. Ni umwe mu batumirwa ba Serge Ndayizeye mu kiganiro cyo kuwa 18 Kamena 2016. Hari n’abandi batumirwa muri icyo kiganiro yakoze uwo munsi, dore ko hari n’izindi ngingo yari yateguye.
Aha ho, turumva igice kirebana n’uwo mukino wa gicuti, hagati y’Urwanda na Maroc hari kuri stage Amahoro i Remera, mu mpera z’icyumweru dusoje.

Icyo benshi mu banyarwanda bahurizaho ni uko, abana b’umukuru w’igihugu, na bo bashobora gukina mu ikipe y’igihugu, kuko bo, kimwe n’abandi banyarwanda bafite uburenganzira bwo guhagararira igihugu cyabo. Hari n’abasanga ari ikimenyetso cyo guha agaciro imikino, n’ikiba kigamijwe mu rwego rwayo. Hagati aho hari n’abanenga uburyo byakozwemo, bakibaza niba gutoranywa kwabo bikurikizwa uko amategeko yagenwe abiteganya mu rwego rwa « sports ». Abandi bati: »wari umukino wa gicuti kandi wari wanateguwe mu bihe bidasanzwe ». Abandi bati: « ni sports mwibitindaho ». Hari n’abagira bati: » si ikimenyetso cyiza mu rwego rwo kwerekana niba n’andi mategeko yubahirizwa ».

 

Jean Claude Mulindahabi

Imvo n’imvano: ikibazo cy’inzara mu Rwanda

Kagame avuga ko yanejejwe n’itsindwa ry’abategetsi bo mu Bwongereza

$
0
0

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, tariki ya 27 Kamena, perezida Paul Kagame (nk’uko buri wese ashobora kubyiyumvira ku mpera y’iyi nyandiko), yatangaje ko ashimishijwe n’ibyabaye ku bategetsi b’Ubwongereza ejobundi. Muri iyi iminsi abongereza bagize amatora adasanzwe. Aya matora yari ayo kugaragaza niba abaturage bifuza ko igihugu cyabo kiguma mu muryango w’ubumwe bw’i Burayi, cyangwa niba bifuza ko kiwuvamo.

Hafi 52% batoye ko cyawuvamo. Bucyeye bwaho abaguye mu kantu si abifuzaga gusa kugumamo, ahubwo na bamwe mu batoye kuvamo, bisanze mu gihirahiro kuko batazi neza niba igihombo atari cyo kizaba kinini. Minisisitiri w’intebe David Cameron yahise atangaza ko agiye kwegura. Yari mu bifuzaga ko Ubwongereza bwagumamo.

Uyu munsi abongereza bari kwibaza niba batarahisemo nabi. Muri bo hari abasanga barihutiye gutora kuvamo babitewe n’impungenge bari bafite z’ubukungu bibwira ko bwatera imbere kurushaho basohotsemo ndetse bikanabaha uburyo bworoshye bwo gukumira uwo batifuza ko yinjira iwabo. Nyuma y’umunsi umwe, bamwe muri bo bivugiye ko bashobora kuba bibeshya ku nzira batoranyije.

Mu gihugu nk’iki ntawukubwira ngo tora aha. Ni yo mpamvu, amatora yakiriwe uko yakozwe. Ubu, hari abaturage basaba ko yasubirwamo. Mu babyifuza, hanarimo abatoye kuvamo. Abari ku butegetsi ntibari mu bihe byoroshye. Barajya inama hagati yabo bazirikana icyafasha igihugu kwirinda guhungabana. Baranegera ibindi bihugu by’inshuti ngo baganire, bumve ibitekerezo byabo kuko nta mugabo umwe.

Icyaje gutangaza bamwe mu banyarwanda, ni uko perezida Kagame we yatangaje ko ashimishijwe n’icyo kibazo icyo gihugu kirimo. N’ubwo atavuze amazina, ariko ntawashidikanyije ku bo yavugaga.

Kagame 6

Ubwongereza ni kimwe mu bihugu byafashije cyane abari ku butegetsi mu Rwanda.  Nyuma y’intambara na jenoside, abongereza bitaye ku Rwanda mu bikorwa binyuranye. Nta gushidikanya ko ari kimwe mu bihugu biri ku isonga, bifasha Urwanda.

Ko bari mu ba mbere igihugu gicungiraho, bigenze bite?

Perezida Kagame, ntabwo yihanganira ko banyuzamo bakanenga politiki ye.  Ndetse mu ijambo yavugiye imbere ya ruriya rubyiruko ruhagarariye Intore, yashimangiye ko abo banyamahanga batagomba kumubwira icyo agomba gukora. Koko rero, abongereza bari mu bamubwiye kenshi ko nta bwisanzure mu bitekerezo,  nta rubuga rufunguye ku bakora politiki batabona ibintu kimwe na we. Ibi bibabaza Kagame. Hariya rero,  yumvaga abonye akanya ko kubabwiriramo. Hari abanyarwanda basanga ijambo ry’umukuru w’igihugu, ryakabaye rigira indi sura. Yewe bakanongeraho ko, kabone n’aho haba impamvu ituma hari icyo kutemeranywaho n’amahanga bigakorwa mu bundi buryo, nko kumenya gutoranya neza amagambo ajya mu mbwirwaruhame.

Aho imvugo izagororoka?

Mu myaka ya za 96, 97, 98, disikuru zidasanzwe nk’iyi, uwazumvaga yibwiraga ko hari hashize igihe gito abantu bavuye ku rugamba n’amakuba adasanzwe, umuntu akibwira ko bizashira gahoro gahoro. Imyaka 22 irashize! Ese hari icyizere ko umwaka utaha hari ikizahinduka? Abanyarwanda n’abanyamahanga, ni nde utarigera yumirwa ku mvugo zimwe na zimwe? Umwongereza wasemuriwe, yabyakiriye ate? Ni ukwiyumanganya?

Buri mwaka Abongereza bagenera Urwanda inkunga ya miliyoni zisaga 100 z’amadolari (100.000.000$), bihwanye na miliyoni 70 z’amapawundi (70.000.000£), ni ukuvuga Miliyari zirenga 80 z’amanyarwanda (80.000.000.000Frws). Ntagushidikanya ko Ubwongereza bufatiye runini Urwanda. Ni igihugu cy’inshuti. None bagize akabazo, uri umukuru w’igihugu bafasha kariya kageni, uzababwira irihe jambo?

Mu nyandiko yo mu cyongereza, Dr David Himbara aragira ati: « What a shame ». Ni ukuvuga ngo biriya ni urukozasoni. Uyu mugabo wigeze kuba umujyanama wa perezida Kagame mu by’ubukungu, ntiyiyumvisha ukuntu umuntu yashimishwa n’uko igihugu cy’inshuti gihuye n’ikibazo. Akomeza anibutsa ko uretse n’ibyo, ubusanzwe na Bibiliya yigisha ko ntanukwiye gushimishwa n’amakuba agwiririye uwo afata nk’umwanzi. Byanditse muri Bibilya, Imigani 24, 17 (proverbes 24, 17). Hagira hati: « ntukishime umwanzi wawe aguye, kandi ntukagire umutima unezezwa n’uko ashegeshwe ».

Burya umukuru w’igihugu, uwo ari we wese, si umuntu usanzwe. Impamvu ni uko ibyo avuga n’ibyo akora, hari ababyemera byose uko byakabaye, hari n’igihe byitirirwa igihugu cyose, bikagira ingaruka nziza cyangwa mbi ku benegihugu bose. Iyo ari byiza, biba ari ishema ry’igihugu cyose. Iyo bitabaye byiza, aba ari akandare.

Ni ukwikebuka (ku mugani w’abarundi)

 

Jean Claude Mulindahabi 

Kuki Lorrys Munderere ashaka gucurika abanyarwanda?

$
0
0

Mu kiganiro Bwana Lorrys Munderere, mwishywa wa Colonel BEMS Théoneste Bagosora yagiranye n’umunyamakuru w’igitangazamakuru Igihe.com, Bwana Aimable Karirima yarihanukiriye yemeza ko afite ikigo cy’ubucuruzi ubu gikoresha umutungo ungana na Miliyoni 2 n’igice z’amayero (chiffre d’affaire).

Nyamara amakuru Ubwanditsi bwa The Rwandan bwashoboye kubona ayo makuru ndetse n’inyandiko zishimangira ko ibyo Bwana Lorrys Munderere yatangaje bihushanye n’ukuri ahubwo ari uburyo bwo kwigaragaza uko atari kugira ngo Leta y’u Rwanda imusimbukireho yibwira ko iguye ku muherwe wagashize.

None se byakumvikana bite ukuntu ikigo cy’ubucuruzi cyatangiranye igishoro cy’amayero 5000 cyakunguka ku buryo mu gihe kitageze amezi 6 cyaba kigeze kuri chiffre d’affaire ya Miliyoni 2,5 z’amayero?

Niba atari ubwiyemezi kereka niba uyu mugabo asigaye acuruzanya na Cyama(FPR) ikaba yaramennyemo akantu mu bucuruzi bwe afatanije n’uwo bashanye!

last ned

last ned (1)

last ned (2)

last ned (3)

Inama y’Umuryango w’ubumwe bw’Afrika yasojwe igeze kuki?

$
0
0

Kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2016, i Kigali mu Rwanda hahuriye abakuru b’ibihugu by’Afrika, ndetse hanatumiwemo n’abandi banyacyubahiro, barimo n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-Moon. Bimwe mu byagombaga kugerwaho muri iyo nama, ntibyakozwe. Bamwe mu bagejeje ijambo ku bari bayirimo bagaragaje ko hakiri imbogamizi zituma uyu muryango umaze imyaka 53 ushinzwe utabasha kugera ku cyo washyiriweho. Muri zo harimo ko « ntawutanga icyo adafite ».

Insanganyamatsiko y’ibanze muri iyi nama yari,  « 2016: uburenganzira bw’ikiremwamuntu, by’umwihariko uburenganzira bw’umutegarugori ». Muri Afrika haracyari abakuru b’ibihugu, badindije inzira ya demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu iwabo. Ikibazo, abantu babaza abo bakuru b’ibihugu, ni ukumenya niba basangiza umugabane w’Afrika, ibyo batabashije gusakaza mu gihugu bayobora. Haracyari abakuru b’ibihugu bihambira ku butegetsi, ugasanga igihugu baracyifatiye nk’ubukonde cyangwa ikigo cy’ubucuruzi wayobora uko wishakiye, ntawukuvuguruza kuko ari umutungo wawe bwite wakoresha uko ubyumva. Muri Afrika hari abaperezida bamaze imyaka irenga 30, abandi isaga 20! Aba basobanura ko biterwa n’ibikorwa by’agatangaza bakora, bitabashwa n’undi, bakongeraho ko ngo binaterwa n’urukundo n’icyizere bafitiwe n’abo bayobora.

Mu ngingo zaganiriweho muri iriya nama y’i Kigali, hanarimo, kwiyemeza gusimburana ku butegetsi, hirindwa kubutsimbararaho cyangwa kwigira kamara. Si ubwa mbere bivugiwe mu nama nk’iyi. Ababikurikirana hafi, bavuga ko ari urwiyerurutso kuko ntibijya mu bikorwa. Utiriwe ujya na kure, ugahera no mu karere inama yabereyemo, yaba Urwanda, Uburundi, Uganda na Repubulika uharanira demokarasi ya Kongo, usanga abatavugarumwe n’abari ku butegetsi babagaya cyane ko babutsimbarayeho ku buryo bamwe bavugwaho kutubahiriza Itegekonshinga, abandi bakarihindura mu nyungu zabo, abandi bagakoresha amatora atanyuze mu mucyo, ndetse bamwe bakabuza amahwemo abatavugarumwe na bo. Ibi byose, Umuryango w’ubumwe bw’Afrika uzatanga umuganda ugaragara wo kubikemura umaze igisekuru?

Uyu muryango wagombaga kugira imyanzuro igaragara ku kibazo cy’amakimbirane ari hirya no hino muri Afurika, ndetse hafi y’aho inama yaberaga hari igihugu cy’Uburundi gikomeje kubamo umutekano muke n’ubwicanyi. Nyamara, intumwa z’iki gihugu, zavuye muri iyi nama ntaho iragera, ku buryo ubwabyo byerekana ko nta cyizere zari zifite muri kiriya cyumweru inama yamaze. Bitabaye ibyo zari kuhaguma zikavuga uko zibona icyo kibazo cyakemuka, ndetse zikumva n’inama n’ibyemezo byari gufatwa n’abakuru b’ibihugu bari muri iyo nama. Uyu muryango nyafurika wakabaye nk’umurwaza mwiza hafi y’Uburundi buri mu kaga. Uburundi bwakunze gushinja Urwanda guha imyitozo abashaka kurutera. Ibi ngibi, Urwanda rwabihakanye kenshi rwivuye inyuma. Uyu muryango nyafurika wakoze ibishoboka ngo wunge aba baturanyi? Ku gitekerezo kimaze igihe cyo kohereza ingabo z’amahanga, abarundi ntibahwemye kwerekana ko batagikozwa. No muri iyi nama, uyu muryango ntiwabashije kugitambutsa.

Muri iyi nama, hagombaga gutorwa perezida wa komisiyo y’ubumwe bw’Afrika kugira ngo asimbure ucyuye igihe, ariwe munyafurika y’Epfo Mme Nkosazana Dlamini-Zuma. Ntawigeze atorwa ngo amusimbure kuko muri batatu biyamamaje ntawagejeje ku majwi ya ngombwa. Abari biyamamaje ni ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, uwa Botswana, Pelonomi Venson-Moitoi, uwa « Guinée équatoriale », Agapito Mba Mokuy, n’uwahoze ari visi-perezida wa Uganda, Specioza Wandira-Kazibwe. Mme Nkosazana Dlamini-Zuma wari usanzweho yatangaje ko adashaka indi manda. Ingaruka y’ibi ni uko uzamusimbura azatorwa mu nama ubutaha, iteganyijwe muri Mutarama 2017. Ibi kandi bifunguriye amarembo n’abandi bifuzaga kwiyamamaza barimo uwahoze ari perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikweté n’umunyasenegali Abdoulaye Bathily. Hari abasanga Kikwete afite amahirwe yo gutorwa, mu gihe ariko ababikurikiranira hafi banavuga ko hari n’impaka zikomeye z’abifuza ko ubutaha perezida wa komisiyo y’ubumwe bw’Afurika yayoborwa n’uvuga igifaransa ngo kuko havuyeho uvuga icyongereza.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa RFI byatangaje ko ikibazo cy’aya matora cyanabayemo guhangana mu nama yabaye mu muhezo, batanga urugero rw’ukuntu perezida wa Liberiya Mme Ellen Johnson Sirleaf, yatse ijambo mu izina ry’abahisemo ko yakwimurwa, n’uko ngo perezida w’ubumwe bw’Afurika muri iki gihe, ari we Idriss Déby, amwima ijambo.

Mu bindi bibazo byaganiriweho muri iyi nama, hari ubushyamirane bukomeje guhitana abantu muri Sudani. Abakuru b’ibihugu bafashe icyemezo cyo kohereza ingabo muri Sudani y’amajyepfo kugira ngo zunganire iz’Umuryango w’abibumbye (ONU) mu kubungabunga umutekano. Mu byizweho hari kandi na Maroc yifuza kugaruka muri uyu muryango. Mu bitabiriye iyi nama hari hanarimo perezida Al Bashir ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC). Abantu banyuranye babajije niba igihugu nk’Urwanda rutarateshutse ubwo rwangaga gushyira mu bikorwa impapuro rwashyikirijwe n’urwo rukiko ngo rumubafate. Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko icyo kibazo kivanzemo politiki, ndetse ngo Urwanda ntiruri mu bagize urwo rukiko, yongeraho ko ngo abakuru b’ibihugu bafite ubudahangarwa iyo bagiye mu nama nk’iriya. Al Bashir ashinjwa na CPI ibyaha byibasiye inyokomuntu, birimo jenoside, iyicarubozo n’ibindi… Hari abasanga Urwanda rwakabaye intangarugero ku kibazo nk’icyo, kubera ko ruzi uburemere bw’ibyo uriya mugabo aregwa.

Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango batangije igikorwa kigena ishyirwaho rya pasiporo nyafurika, izorohereza abaturage b’uyu mugabane kuwugendaho nta nkomyi.

Ikindi uriya muryango nyafurika wizeho, ni ugushyiraho imisoro n’amahoro, izatangwa ahanini n’amabanki yo mu bihugu by’Afurika, ndetse ikava no ku bucuruzi budashingiye ku bintu by’ibanze ku muturage, kugira ngo haboneke ingengo y’imari ivuye mu banyafurika ubwabo. Ibi ngo byatuma, abanyafurika badahora bateze amaso ibiva hanze y’umugabane wabo.

Abantu banyuranye basanga iki gitekerezo atari kibi, cyakora bakibaza niba kugishyira mu bikorwa bizashoboka, mu gihe amikoro y’ibihugu byinshi muri Afurika akiri iyanga, mu gihe kandi muri buri gihugu hatabanje gushyirwa mu bikorwa gucunga neza ibya rubanda.

Jean Claude Mulindahabi

Ese kugaya ubutegetsi bwacya ukabusanga byaba ari icyaha?

$
0
0

Politiki burya igira imivuno myinshi. Abantu basangiye ibitekerezo bya politiki akenshi ntibishishana ndetse ntibanapfa kunengana. Akenshi rero basangira ubutegetsi bizihiwe ndetse haza impinduka ikabahirikira hamwe. Ntibishimira ko ababarwanya bagwira byashoboka bakabacecekesha. Aha rero nibwo akaga kigaragaza kuko hari abacecekesha ababarwanya babambura ubuzima. Nyamara hari n’abakora uko bashoboye bakabigarurira bagasangira umurongo umwe wa politiki.

Kunenga ubutegetsi rero cyangwa politiki iyi n’iyi bishobora kuba ukune:

  • Hari abanenga ubutegetsi indani muri bwo, ubuyobozi bukaba buzi neza ko nyiranaka yemerewe kunenga ndetse akanashushanya imiti abona yahabwa ibyo agaya. Bene aba bahanga akenshi ntibabura n’ababarwanya munda y’ingoma ariko ababashyigikiye nibo baba bafite ingufu bityo ntibagire icyo bikanga. Ku bireba bene aba bantu rero kunenga si icyaha , bameze nk’abacunnyi b’ingoma.

  • Hari n’abanenga ubutegetsi bari hanze yabwo ariko bari mu gihugu ndetse biyita ko baburwanya kandi nta rwego rwa politiki nk’ishyaka babarizwamo.Ni banyamwigendaho. Akenshi ubutegetsi ntibubacira akari urutega ndetse iyo bubaciye inkwaho burabivuna nk’uwivuna umwanzi. Nibwo wumva ngo hari abafunzwe bazize ibya politiki. Baba banangiye bakanga kugaruka mu murongo wa politiki w’abari ku ngoma kandi badafite n’urwego rwa politiki rubarengera cyangwa rubavugira. Aba bantu ntibakunze kuba benshi nyamara kandi ibitekerezo byabo akenshi baba babisangiye na benshi binumiye.

  • Hari n’abanenga ubutegetsi bari hanze yabwo mu gihugu cyangwa hanze bibumbiye mu mashyaka ya politiki ari mukeba y’iri ku ngoma. Birazwi ko ishyaka rya politiki riba rigamije kugera ku butegetsi. Igihe rero ritaburiho abarigize cyangwa abahanga baryo bashyira ahabona ibitagenda mu butegetsi kugirango abenegihugu babizere maze ishyaka ryabo bazaritore risimbure iriburiho. Ishyaka rero rirabarengera bityo kubivuna bigasa n’ibigorana. Nanone nyine iyo abategetsi bariho bafite akanunu ko kubahiriza amategeko n’ikiremwa muntu.

  • Hari na banyamwigendaho bibera hanze, batagira ishyaka babamo, bakunda kwivugira ku bigenda n’ibitagenda , bakanenga ndetse bagatanga n’imiti. Usangamo abahanga mu bya politiki, mu by’amategeko, abanditsi,abanyamakuru, abarimu muri za Kaminuza, abihaye imana n’abandi. Bene aba bantu, ntitwavuga ko barwanya ubutegetsi, baba bagamije gutangaza ibitekerezo byabo. Nabo ariko ubutegetsi bubazira byahebuje. Abanyapolitiki barabatinya byashoboka bakabegera ngo babigarurire uretse ko kubizera bigorana. Nabo kandi iyo babona babifitemo inyungu barayoboka.

Ese umuntu ashobora kugaya ubutegetsi bwacya akabusanga?

Ibi bibaho buri munsi kandi politiki niko ikora. Ikunda gutungurana ugasanga abari abanzi ejo babaye inshuti magara.Amashyaka amwe mu yiyita ko arwanya ubutegetsi buriho, ntibitangaje rwose ko kubera inyungu za politiki usanga ejo yishyize hamwe n’iryo yarwanyaga. Inyungu z’aka kanya muri politiki zihindura byinshi ku buryo hari n’abo zitungura bakayoberwa iyo bava n’iyo bajya. Ni ukuvuga ko uko kujarajara muri politiki kunangiza byinshi.Nibwo wumva ngo amashyaka yacitsemo ibice, ngo Kanaka warwanyaga ubutegetsi yishyize kuwa kajwiga, ngo abavandimwe ntibakivuga rumwe n’ibindi byinshi bitera amahari.

Uko byagenda kose ntawe ushinzwe kubuza undi gufata umurongo wa politiki ashaka. Gusa twavuga ko kugaya ubutegetsi bwacya ukabusanga atari uguca inka amabere ndetse ahubwo abantu byaba bagomba ko bahora biteguye ko bishoboka. Ndetse ku bwanjye nta n’icyaha mbibonamo kuko abahemukiwe nibo babiha izina bashaka. Cyakora hashobora kubamo ikosa rya politiki. Koko rero iyo utereranye abari bakwizeye muri politiki uba ukoze ikosa ariko si icyaha.

Ngaho rero nituzirikane ibi byose maze tubigereranye n’iby’iwacu. Biradufasha kumva ibibazo bimwe na bimwe twagiye duhura nabyo, ibyo twumvise n’ibyo twabonye.

 Mugire ibihe byiza.

Ignace Rudahunga

Nyuma ya Ambasaderi Gasana, amashumi ye birayagendekera gute?

$
0
0

Nyuma y’aho inkuru y’iyirukanwa rya Ambasaderi Eugène Richard Gasana ibereye kimomo ubu benshi barimo kwibaza uko bigiye kugendekera abandi bantu bashamikiye kuri Ambasaderi Gasana bari mu myanya y’ubuyobozi cyane cyane muri za Ambasade mu mahanga.

Nabibutsa ko Ambasaderi Gasana yari afite ingufu nyinshi mu bijyanye no gutuma abantu bahabwa imyanya muri za Ambasade cyane cyane mu bihugu by’u Burayi, iyo bigeze mu budage bwo wagira ngo yahagize iwe mu rugo.

Uretse udufi duto dushobora kugira Imana tugaca mu myenge y’urushundura hari abo twakwita ibifi binini badashobora gukira ino serwakira.

Birazwi mu butegetsi bwo mu Rwanda ko iyo umuntu runaka w’igikomerezwa akubiswe hasi hari abantu benshi bamushamikiyeho nabo bahita babigenderamo bitewe n’uburyo abo bantu bafite ibyo bahuriyeho cyangwa bitewe gusa na munyangire.

Birazwi ko Ambasaderi Gasana yagize igihugu cy’u Budage nk’akarima ke ku buryo abahakoze bose batumvikana nawe bagiye bahita bakurwaho vuba na vuba hagahabwa abantu bari mu kwaha kwa Ambasaderi Gasana nawe wabaga wahawe ingufu n’ubucuti bw’imyaka myinshi afitanye na Yohanita Nyiramongi umugore wa Perezida Kagame dore ko ari nawe waguraga imodoka Perezida Kagame agendamo mu Budage ndetse n’intwaro zo mu rwego rugezweho.

Abantu bose babaye ba Ambasaderi mu Budage bagiye bananiranwa na Ambasaderi Gasana duhereye kuri Rugema, Bernard Makuza na Laurien Ngirabanzi ku buryo byatumye Ambasaderi Gasana yoherezwa mu Busuwisi. Ariko ntabwo byatumye ingufu za Gasana zigabanuka mu Budage, ku buryo bivugwa ko Ambasaderi Gasana afite imitungo myinshi n’ibikorwa by’ubucuruzi byinshi mu Budage no mu Busuwisi byaba ibye ku giti cye cyangwa ibyo afatanije na Yohanita Nyiramongi. Iyi mpamvu akaba ari yo inatuma Ambasaderi Gasana ashaka guhungira mu Budage kuko anahafite ubwenegihugu.

Bamwe mu bashobora guhura n’ibibazo ni aba:

-nkulikiyinka-Ambasaderi Christine Nkulikiyinka: Ubu ni Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Suwedi, mbere yo kujya kuri uyu mwanya yari Ambasaderi mu gihugu cy’u Budage.

Kuva mbere ya 1994 yakoze mu kazi ka diplomasi kuko yahawe akazi muri Ambasade mu Budage biturutse kuri Nyakwigendera Ambasaderi Juvénal Renzaho.

FPR igifata ubutegetsi, Ambasaderi Gasana wigaga mu Budage yahise abohoza iyo Ambasade maze abakozi bose bayikoragamo bose barirukanwa uretse Christine Nkulikiyinka wahise acudika na Ambasaderi Gasana kugeza ubu!

Uretse ibijyanye n’imbonezamubano inkuru y’uko Christine Nkulikiyinka ari nk’umugore wa kabiri wa Ambasaderi Gasana yabaye kimomo ku buryo ari we wagiye amurwanaho amuhesha imyanya ikomeye ku buryo Ambasaderi Christine Nkulikiyinka we na Ambasaderi Gasana ari umwe mu bantu bamaze igihe kinini mu kazi ka diplomasi.

Uretse ibijyanye n’akazi ka Diplomasi bivugwa ko Ambasaderi Nkulikiyinka n’umugabo we baba ari abakozi ba Ambasaderi Gasana mu bikorwa bye by’ubucuruzi mu Burayi cyane cyane mu Budage.

igor-Ambasaderi Igor Cesar: uyu ni inshuti ya Ambasaderi Gasana, bikaba binavugwa ko ashobora kuba ari na mubyara we, bivugwa ko yamuhesheje uyu mwanya wo kuba ambasaderi mu Budage ndetse bakaba bafatanije ibikorwa by’ubucuruzi. Ibikorwa byavuzwe cyane ni Hotel irimo kubakwa na Ambasaderi Igor Cesar mu karere ka Rusizi.

Iki kibazo cya Ambasaderi Gasana gishobora gutera ingaruka zikomeye no mu gihugu imbere kuko uretse abashyizwe mu myanya na Ambasaderi Gasana n’abashyizwe mu myanya na Yohanita Nyiramongi bashobora nabo guhura n’ibibazo kuko hari abandi bantu bari hafi ya Perezida Kagame barekereje bashaka iyo myanya ndetse n’izo ngufu zari mu maboko ya Yohanita Nyiramongi na Ambasaderi Gasana.

Hari benshi bahamya ko iki kibazo cya Ambasaderi Gasana gishobora gushegesha bikomeye ubutegetsi bwa Perezida Kagame ndetse n’umuryango we dore abana ba Perezida Kagame igihe babaga muri Amerika bitabwagaho na Ambasaderi Gasana. Byatangiye no kwigaragaza dore ko no kw’isabukuru y’imyaka 54 ya Yohanita Nyiramongi, umukobwa we Ange ari we wenyine wifurije nyina isabukuru nziza mu izina ry’umuryango. Perezida Kagame we ntiyifurije isabukuru uwo bashakanye ahubwo yahaye Ange inshingano zo kwita kuri nyina!

Ikibazo gishobora kuba ingorabahizi ni ikibazo cy’umuhungu Ian Cyigenza Kagame bivugwa ko Yohanita Nyiramongi yabyaranye Ambasaderi Gasana, bimwe mu byateye ingorane cyane ni ibaruwa Ambasaderi Gasana yandikiye ikinyamakuru Inyenyeri News agisaba gukura inyandiko ku rubuga ndetse no gusaba imbabazi, ibi bikaba byarafashwe na benshi nk’ubuhubutsi no kwishinja icyaha.

Uretse iki kibazo cy’umwana cyangwa ibijyanye n’imyitwarire irimo agasuzugiro muri ONU birakekwa ko Ambasaderi Gasana yaba yaranibaga Perezida Kagame mu bikorwa yabaga arimo by’ubucuruzi yatumwe cyangwa ahagarariye umuryango wa Kagame ku buryo harik abanuganuga ko Ambasaderi Gasana ari umuherwe wo murwego rwo hejuru.

Marc Matabaro

 

 


Ese aho Yohanita Nyiramongi ntiyaba arengana?

$
0
0

Gutangira iyi nyandiko twibaza niba umufasha w’umukuru w’igihugu Yohanita Nyiramongi yaba arengana, si ukuvuga ko ari umwere byaba mu miyoborere y’igihugu kiri mu maboko y’umugabo we cyangwa mu buryo bw’ukuntu abanye n’umugabo we ahubwo ni ukwibaza niba nta nyoroshyacyaha yabonerwa imutera kwifata uko yifata.

Uretse ko bizwi ko Yohanita Nyiramongi akiri umukobwa yagacishijeho iyo za Bujumbura, Kigali, Nairobi n’ahandi ariko na none Perezida Kagame nawe ntabwo yamutera ibuye ku bijyanye no guca inyuma uwo bashakanye.

Mu muco nyarwanda kenshi umugabo ubyaye hanze cyangwa ugiye mu busambanyi hanze akunze kutarebwa nabi mu buryo bumwe n’umugore ubyaye umwana utari uw’umugabo we cyangwa uvuzweho ubusambanyi afite umugabo ariko ntabwo bishatse kuvuga ko ibibera mu rugo kwa Kagame n’ibitagenda neza byose bishyirwa ku gahanga ka Nyiramongi nk’aho Kagame we ari shyashya.

Ntabwo twarondora ibyakozwe na Perezida Kagame byo guca inyuma umugore we no kubyara hanze ngo tubirangize kuko ni byinshi ariko twatanga ingero zimwe zifatika cyangwa zavuzwe cyane  kugira ngo abafite icyo bazi cyangwa abasesengura twibaze niba nta kindi Kagame yaba apfa na Nyiramongi uretse gucana inyuma.

Birazwi ko Perezida Kagame afitanye umwana na murumuna w’umugore wa Kizza Besigye uyu wabijije icyuya Perezida Museveni, ibi bikaba ari nabyo bituma umubano wa Museveni na Kagame ujya uzamo agatotsi rimwe na rimwe. Umugore wa Besigye witwa Winny Byanyima nawe ni umuntu ukomeye mu rwego mpuzamahanga kuko ategeka umuryango mpuzamahanga witwa Oxfam International. Uretse n’ibyo akaba yarabaye ihabara ya Perezida Museveni imyaka myinshi mu gihe bakoranaga, umuryango wo kwa Byanyima ni umuryango munini ufite abantu benshi bize kandi bari mu nzego nyinshi z’ubuyobozi kugeza mu rwego mpuzamahanga. Kuba Kagame yarabyaye umwana muri uwo muryango byatumye yisanga yaguye rimwe na rimwe mu mutego wo gufasha Kizza Besigye amuha amafaranga n’ibindi.

Si aho gusa kuko ababaye mu ntambara ya FPR nabo bazi byinshi ku bijyanye n’imyitwarire ya Perezida Kagame n’abari abagore be kugeza n’aho bihindutse ikimenya bose. Ni nde mu bantu babaye muri FPR ikiri mu ishyamba utazi ibya Nyakwigendera Aloysia Inyumba na Perezida Kagame? Ibye na Lt Col Rose Kabuye se byo hari ubiyobewe?

Duhagarariye aho umuntu wenda yagira ngo Perezida Kagame avuye mu ishyamba yacishije make, ariko siko bimeze kuko yarushijeho kubera ingufu yahabwaga n’ubutegetsi bwari mu maboko ye ikibabaje ni uko izo ngufu zasenyaga ingo z’abandi kugeza n’aho abagabo bamwe bahaburira ubuzima, ibyabaye kuri Kajangwe mwarabyumvise ko mu byo yazize harimo umubano udasanzwe w’umugore we na Perezida Kagame. Si aho gusa kuko dufite amakuru y’uko n’umugore wa Piyo Mugabo nawe yari ihabara ya Perezida Kagame mu gihe Piyo Mugabo we yari yarahisemo kumarira agahinda ke mu nzoga. Hari n’amakuru avuga kandi ko mu gihe Ambasaderi Gasana yihereranaga Nyiramongi na Perezida Kagame nawe yabaga yatambikanye Teteri umugore wa Ambasaderi Gasana!

Mu gusoza twarangiza twibaza tuti: Ese izi nkuru z’uko Yohanita Nyiramongi yabyaranye na Ambasaderi Gasana zaturutse hehe kuki zivuzwe ubu?

Umwe mu basaza b’inararibonye yagerageje kuraguza umutwe no gusesengura atangira kwibaza niba nta bantu bo muri FPR bazi aya mabanga kuva kera bashatse kuyakoresha ngo bikize Yohanita Nyiramongi cyangwa bagabanye ingufu ze mu butegetsi.

Akongera akanibaza niba iki kibazo cya Yohanita Nyiramongi abo bantu bakizamuye bari mu butegetsi bwa FPR bataba barakizamuye bahereye kuri Nyiramongi ariko mu by’ukuri bashaka Perezida Kagame dore ko hari benshi muri FPR babona Perezida Kagame arimo ashyira FPR mu kaga ku buryo asa nk’uwayifasheho ingwate ngo narunduka azarundukane nayo?

Ese kuba bivugwa ko Yohanita Nyiramongi atari umukobwa wa Murefu ahubwo nyina yaba yaramubyaranye n’umuntu uturuka mu muryango wo hafi y’umwani Kigeli V Ndahindurwa byaba bifite icyo bivuze muri iki kibazo?

Frank Steven Ruta

Email: therwandan@ymail.com

Ubutegetsi bw’u Rwanda bukorera nde?

$
0
0

Ubusanzwe ubutegetsi cyangwa ubuyobozi bw’igihugu icyo ari cyo cyose ni urwego rushinzwe gutegura, gushyira mu bikorwa, gufata imyanzuro, kubungabunga no kurengera imibereho myiza, iterambere n’umudendezo by’abaturage bashinzwe kuyobora.

Impamvu ubutegetsi bwihatira gukorera ubutaruhuka abaturage ni uko abo baturage ari bo baba barashyizeho ubwo butegetsi bakaba kandi bashobora kubukuraho mu gihe bwaba budakora uko babyifuza.

Tugarutse ku ngingo yacu rero, tukareba uko Leta y’u Rwanda yitwara imbere y’abanyarwanda wakwibaza uwo ikorera ndetse n’uwayishyizeho!

Reka mbahe ingero kugira ngo byumvikane neza:

Ubwo abaturage bo mu burasirazuba barakaga inzara ndetse bagasuhuka, Leta yavuze ko rwose nta nzara iri mu gihugu ko abasuhuka bafite impamvu zabo bwite.

Mu karere ka Ruhango ubwo batakaga inzara bise “Nzaramba” igisubizo Leta yatanze cyari iki “Imisozi iratohagiye nta nzara iri muri aka karere”!

Urugero rwa kabiri mbaha ni urw’imirambo yabonetse mu kanyaru aho u Rwanda n’u Burundi byitanye ba mwana ariko Leta y’u Burundi ikemera ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ngo hamenyekane imvo n’imvano y’iyo mirambo ibi bikaba byaranzwe na Leta y’u Rwanda!

Ibi byiyongeraho abantu bagiye bashimutwa ndetse imwe mu miryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu ndetse na bimwe mu bihugu bikamagana iryo shimutwa Leta y’u Rwanda yo iti ahubwo turaza kurenzaho tuge tubarasa ku manywa y’ihangu!

Mu minsi ishize kandi natangangajwe no kubona ko ngo mu Rwanda ubushomeri bwagabanutse rwose ngo bukaba bugeze kuri 2%!

Izi ngero n’izindi ntarondora zigaragaza ko Leta y’u Rwanda ifite abo iharanira gushimisha batari abaturarwanda!

Nta munyarwanda uretse uwarenzwe cyangwa uwaguranishije ubwenge bwe umugati utabona ubucyene buvuza ubuhuha mu Rwanda! Ntawutabona uko ireme ry’uburezi ryazahaye! Ariko ubu ngo u Rwanda ruyoboye Afurika mu iterambere n’ubukungu!

Iyo witegereje usanga Leta y’u Rwanda yihatira gushimisha Rugigana!

Ariyo mpamvu usanga itekinika ryarashyizwe imbere aho ba Rugigana basimburana ino bigiza nkana ngo baje kwiga ibanga u Rwanda rukoresha mu kunyanyagira mu iterambere! Ikibabaje ni uko Leta yashatse uturangazabageni yereka abo ba Rugigana nk’ikitwa isuku mu mugi wa Kigali aho isafuriya ihora yera kuko ntabyo kuyitecyeramo bihari ariko tukabeshya ko uretse no kwijuta twagaburiye n’abaturanyi.

Mbere yo gusoza nababaza nti ese Leta y’u Rwanda ikorera nde? Ninde wayishyizeho?

Ku bwanjye ikorera uwayishyizeho! Niba warayishyizeho ishime ubwo ni wowe ikorera! Niba uziko utayishyizeho rero ntacyo ukwiye kuyisaba cyangwa kugira icyo uyibaza!

Emile Ndamukunda

Tatien Ndolimana Miheto na Dr Bizimana Jean Damascène barapfa iki?

$
0
0

Muri iyi minsi Bwana Tatien Ndolimana Miheto yadukanye umuderi udasanzwe umenyerewe mu buryo bwo gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook.

Muti bite?

Muri iyi minsi hari inyandiko Bwana Tatien Ndolimana Miheto yashize ku rubuga rwe asobanura imyumvire ye ku kibazo kiri mu Rwanda anavuga ko atemeranya na Dr Jean Damascène Bizimana umukuru wa CNLG ndetse akagera n’aho amwita injiji.

Mu nyandiko ye  Bwana Tatien Ndolimana Miheto hari igika kigira kiti:

Uyu munsi ibitekerezo byange biragusha ku ngingo yo gukora ibikwiye ngo ejo ejo bundi, abanyarwanda twese, abatutsi, abahutu n`abatwa, abayobozi n`abayobowe, tugire imibonere imwe n`imyumvire imwe y`amateka y`uRwanda, by`umwihariko ku ruhande rumwe génocide yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande, amateka y`intambara n`ingaruka zayo mu Rwanda kuva 1990 kugeza abagenosideri batsinzwe, na nyuma gato bagerageza kongera gutera uRwanda.

Maze iminsi ntanga ibitekerezo mu gikorwa gikwiye kuzashoboka, cyo kuzibuka ubuziraherezo, de generation en génération, genocide yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande hakanabaho kuzahora twibuka ubuzirahezo intambara y`uRwanda ya 1990-1994, mbese ibyacu bikaba nk`ibya genocide yakorewe abajuifs hamwe n`intambara y`Isi ya 1940-1945.

Umuntu usesengura akaba abona iki gika gisa nk’aho ari cyo muzi w’ubwumvikane buke hagati y’aba bagabo bombi.

Igitangaje ni uko abantu benshi bifuje ko Bwana Tatien Ndolimana Miheto yabaha ibisobanuro birambuye, ariko igitangaje ni uko Bwana Tatien Ndolimana Miheto ibyo bimenyetso cyangwa ibyo bisobanuro atabitanga ahubwo ahitamo kwiraza i Nyanza akavuga ko agiye kubitanga vuba bidatinze, abantu baba bagitegereje ahubwo agahitamo gusiba ibitekerezo by’abatinyutse kumubaza ku rukuta rwe rwa Facebook ariko na none igitangaje akongera agashyira ya nyandiko ye ku rukuta rwe rwa Facebook asa nk’aho ashaka kwibutsa abantu iby’iyo nyandiko!

Uyu mukino usa nk’uw’ijangwe n’imbeba waba uhatse iki?

Nkurikije uko nasesenguye inyandiko ya Bwana Tatien Ndolimana Miheto ndabona hari imyumvire yindi ashaka kwerekana isa nk’ivuga ko abahutu n’abandi bishwe na FPR ( Bwana Tatien Ndolimana Miheto we abyita intambara) bagombye kwibukwa ariko ibyo byo kubibuka bigatandukanwa no kwibuka abatutsi baguye muri Genocide mbese ngo bigakorwa  nk`ibya genocide yakorewe abajuifs hamwe n`intambara y`Isi ya 1940-1945, nk’uko Bwana Tatien Ndolimana Miheto abikomozaho   mu nyandiko ye.

Ku rukuta rwe kandi aho agenda asubiza abantu batandukanye yashinje Dr Bizimana kumurega kuvuga ko habayeho Genocide 2 ariko ntasobanura cyangwa ngo yerekana aho Dr Bizimana yabivugiye. Aragira ati:

 ”Iyo umuyobozi wagiriwe icyizere muri domaine y`urwego rw’igihugu yo kurwanya génocide ashinje umuntu kuba umwigisha wa double génocide, iyo yizeweho ubushishozi, uwo ashinja ahita akurikiranwa, iyo nyakuyobora atizeweho bihagije ubushishozi, ibyo atangaje bisuzumanwa ubwitonzi. Uyu mugabo Dr Bizimana J. Damascene watinyutse kunyita umwigisha wa double génocide kandi ndi umurescape wa génocide yakorewe abatutsi, nkaba n`inkotanyi muz`ikubitironitangira muri 0, ibyo arimo ngomba ikinyoma nikinyomabn`ubuswa bwabyogazanyungu zange niza cause nitangiye, kandi nzitangira, ya survorship.”

Ikibazo gihari kandi kigaragara ni uko Bwana Tatien Ndolimana Miheto asa nk’uwagize ubwoba bwo gusobanura neza icyo gitekerezo cye birambuye dore ko intagondwa zimwe na zimwe zivanze n’abateruzi b’ibibindi bameze nk’abamuteze igico ngo natinyuka kunyuranya n’umurongo ukurikizwa na Leta ya Kigali usanzwe waragizwe ihame nka Bibiliya bamwanjame dore ko hari n’abatangiye kumujomba ibikwasi ku mugaragaro.

Dr Jean Damascène Bizimana

Dr Jean Damascène Bizimana

Dr Jean Damascène Bizimana afatwa na benshi nk’umuntu w’intagondwa mu buryo amashuri yize asa nk’aho ntacyo amumariye kuko aho yagiye atanga ibiganiro n’imbwirwaruhame abantu benshi barumirwaga bakibaza niba uwo mugabo afite mu mutwe hakora neza cyangwa yaba yifitiye indi ntego ashaka kugeraho atavuga ku mugaragaro.

Ku bivugwa na Bwana Tatien Ndolimana Miheto byo abantu bamwe baribaza icyo agamije. Ese ni indi turufu yadukanye afitemo inyungu tutazi dore ko ibitarimo inyungu atabikozwa? Ese ni ugusaza kurimo gutuma agenda ashyira ubwenge ku gihe? Ese arashaka ko uriya mwanya wa Dr Bizimana muri CNLG ari we bawuha? Ese afite ubwoba bw’uko ibyo avuga byo kwibuka abandi bapfuye batari abatutsi byatuma Leta ya FPR imwijundika?

Wenda tuzabimenya mu minsi itaha Bwana Tatien Ndolimana Miheto naramuka atinyutse agatobora akavuga ibitekerezo cye mu buryo busobanutse ndetse agatanga ibimenyetso byerekana ko Dr Bizimana yamushinje kwigisha ko habaye Genocide 2.

Marc Matabaro

Hano hasi hari iyo nyandiko ya Bwana Tatien Ndolimana Miheto uko amaze iminsi ayishyira ku rukuta rwe rwa facebook

[22/08 18:00] Tatien Miheto: Abaswa n`inkundarubyino, baranziza uRwanda.

Hanze aha hari abantu banganya ubwenge na ba ba Dogiteri President Kagame yita injiji, usanga baragwije za diplomes ariko ari injiji zirimo zangiza igihugu/zangiriza abanyarwanda, hari kandi bagenzi babo inkandagirabitabo zidakozwa gutekereza.

Ndi mu bantu bize uko impunzi z`abanyarwanda zarwanirirwaga n`Inkotanyi zazatuzwa, n`uburyo byashoboka.

Ndi mu bantu batekereje kuva umunsi abagenosideri batsindiweho, buryo ki abarescape bakwitabwaho, buryo ki twashyingura mu cyubahiro abacu, buryo ki habaho rééducation y`abanyarwanda muri rusange.

Uyu munsi ibitekerezo byange biragusha ku ngingo yo gukora ibikwiye ngo ejo ejo bundi, abanyarwanda twese, abatutsi, abahutu n`abatwa, abayobozi n`abayobowe, tugire imibonere imwe n`imyumvire imwe y`amateka y`uRwanda, by`umwihariko ku ruhande rumwe génocide yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande, amateka y`intambara n`ingaruka zayo mu Rwanda kuva 1990 kugeza abagenosideri batsinzwe, na nyuma gato bagerageza kongera gutera uRwanda.

Maze iminsi ntanga ibitekerezo mu gikorwa gikwiye kuzashoboka, cyo kuzibuka ubuziraherezo, de generation en génération, genocide yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande hakanabaho kuzahora twibuka ubuzirahezo intambara y`uRwanda ya 1990-1994, mbese ibyacu bikaba nk`ibya genocide yakorewe abajuifs hamwe n`intambara y`Isi ya 1940-1945.

Gutekereza kuri iyi ngingo ikomeye yo kureba icyatuma abanyarwanda tugira lecture imwe ku mateka yacu abanyarwanda, umuyobozi wa CNLG abyita kugira ingengabiyekerezo ya genocide, kuriwe kubona ko uRwanda rukwiye kuzibuka ubuziraherezo izi tragédies zombi, abyita ingengabitekerezo ya génocide cyangwa double génocide.

Kwibuka iyi ntambara, umuyobozi wa CNLG Bizimana, sinzi niba hari icyo bimubangamiyeho; kwibuka iyi ntambara, hakubiyemo 
byinshi, kw`isonga hakabamo libération (gufata igihugu no gutsinda abagenosideri), hakabamo no kwibuka impamvu zateye iyi ntambara, kwibuka abayiguyemo (honorer la mémoire des victimes militaires des 2 armées ainsi que des victimes civiles), no kubahiriza intwari zatsinze (kuziha impeta n`ibindi), byose bigakorwa neza neza nk`uko bikorwa na Israel n`ibihugu by`uburayi n`America) igihe cya commémorations za Shoah n`igihe cya commémorations z`intambara z`Isi (iya 1914-1918 n`iya 1940-1994).

Imitekerereze nk`iyi ye, yo kutifuza izi commémorations zombi, ni ubuswa kuko gusiba ipagji ikomeye cyane y`amateka y`igihugu (gaumer une page grave constitutive de l`histoire d`un pays), ni ugusenya si ukubaka, bitihi se ni ukubaka ku musenyi.

Ntabwo millioni zigera kuri 70 bahitanwe n`intambara ya kabili y`isi, amateka avuga ko ababishe/icyabishe ari génocide, ntabwo commemorations z`iyi ntambara zivangwa na commémorations za Shoah, nyamara byombi bizahora byibukwa ubuziraherezo.

Rwanda naryo rukwiye kuzibuka ubuziraherezo amateka akomeye yarwo, by`umwihariko yubakirwaho, uRwanda rwa nyuma ya 1994. Si umuyobozi wa CNLG ukwiye kuvuga ko bidakwiye, ese bimuteye ipfunwe?

Nakomeza bene iyi mitwalize, ndizera ko ababishinzwe bazahita babona ko adafite ubwenge bwamufasha nibura gupfundura udushumi tw`inkweto z`uwo yasimbuye kuri uwo mwanya.

Kuwa 22/08/2016

Tatien Ndolimana Miheto

Président Kagame ntagikomeye! Abanyarwanda babishatse bamuvanaho nonaha!

$
0
0

Kuva Président Kagame yajya ku butegetsi, yakanze abanyarwanda, ku buryo buri wese yishyizemo ko ari ntayegayezwa!

Nyamara ariko, biyibagije kureba ko hari byinshi bibi yakoreye abanyarwanda, ku buryo byamugabanyirije imbaraga yagiyeho afite, ubu akaba asigaye na we ubwe atacyumva niba ari we koko, kuko imbaraga yari afite zamushiranye!

Muri iyi nyandiko, tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zikomeye, zatumye uyu mukuru w’u Rwanda, asigaye nawe abona ko byamurangiranye. Muri ibyo harimo:

1)Kuba yarafunze abasilikare bamushyize ku butegetsi abandi bagahunga,
2)Kuba abasivili b’inkoramutima ze baramuhunze,
3)Kuba yaratangiye kujya avuga uko ba mpatsibihugu bamufashije kwica abanyarwanda,
4) Kuba abanyarwanda baramenye uruhare rukomeye yagize mu kubatsemba,
5)Kuba asigaye yimwa amafranga n’abafashaga ubutegetsi bwe,
6)Kuba yaragiye yiba amatora muri 2003 na 2010,
7)Kuba Kagame yanga imyigaragambyo y’abatavuga rumwe nawe,
8)Kuba Abahutu n’Abatutsi basigaye bafatanya gushakisha uko Président Kagame yavannywa ku butegetsi.

1.Kuba yarafunze abasilikare bamushyize ku butegetsi abandi bakamuhunga.

Abasilikare bakuru batari bake mu bashyize Président Kagame ku butegetsi, bafashe iy’ubuhungiro, abandi ubu barafunze. Mu bahunze harimo Lieutenant Général Kayumba Nyamwasa, Nyakwigendera Colonel Patric Karegeya, Majoro Théogène Rudasingwa, Major Théogène Rutayomba, Major Robert Higiro, Major Alphonse Furuma, Major Emanuel Nkubana n’abandi.

Naho mu bafunzwee, harimo Général de Brigade Frank Rusagara, Colonel Tom Byabagamba, Capitaine David Kabuye, tutibagiwe kandi n’abo yashyize ku gatebe, bafite amapeti atandukanye. Muri aba bose, buri wese yari afite abo ayobora, kandi bamwumva neza n’uyu munsi, kabone n’ubwo bitwa ko batakiri mu gisirikare cya RPF. Bamwe bayoboraga za “brigades”, abandi bayoboraga za “bataillons”, abandi za “compagnies”, “pélotons”, na za “séctions”.

Aba basilikare bose, ni benshi cyane, kandi bose ntibashimishijwe n’uko Kagame akomeza kugaraguza agati abayobozi babo. Aba bonyine babishatse, kuvanaho Président Kagame ni nk’aho mvugiye aha. Tukivuga iby’abasilikare kandi, mwibuke ko na FDLR iba muri Kongo yamunaniye! Nayo yiminjiriyemo agafu, ikisuganya uko bikwiye, ikiyegereza Abanyapolitiki b’abasivili babifitiye impano, yamuvanaho bidatinze. Si amagambo kandi !
2.Kuba abasivili b’inkoramutima ze baramuhunze.

Inkoramutima za Président Kagame zamuhunze si abasirikare gusa. Harimo n’abasivili. Muri abo harimo uwahoze ari Président w’inteko inshinga amategeko Joseph Sebarenzi, Bwana Faustin Twagiramungu na Bwana Pièrre Célestin Rwigema bombi bababaye ba Ministre b’intebe buri wese mu gihe cye, ndetse n’abandi ba Ministres benshi barimo Protais Mitali. Hari kandi n’abanyamakuru, baba abavugiraga kuri radio cyangwa abandikaga mu binyamakuru bitandukanye bahunze. Aho bari mu mahanga, ntibacecetse. Bose bahuriza kugusobanura ububi bw’ingoma ya Président Kagame, ndetse n’uko amariye abanyarwanda ku icumu. None se, aho Président Kagame akomeye ni hehe, mu gihe abo babanye bagenda bamuvamo ubutitsa? Igisubizo ni uko nta mikomerere ye rwose. Mu myaka ya za 1990 abantu bajyaga bakeka ko Mareshal Mobutu wa Zaire yari agikomeye, ariko kubera imyaka yari amaze ku butegetsi abaturage be baramuhaze, yavuyeho mu kanya nk’ako guhumbya, kandi byatangaje abantu bose! Président Kagame rero nawe, ntagikomeye! Asigaye ku izina gusa, nk’intare ishaje!

3.Kuba yaratangiye kujya avuga uko ba mpatsibihugu bamufashije kwica abanyarwanda.

Mu bihe bishize, twagiye twumva mu magambo avugwa na Président Kagame, harimo no kwinuba cyane, wumva ko asigaye ababazwa n’uko ngo hari ba mpatsibihugu bafatanyije gukora ibyaha, none akaba ari we (Président Kagame) wenyine ngo bashaka kubiryoza! Iyo avuga ibi, aba ashaka kuvuga ya “jenoside” yakorewe Abatutsi muri 1994, ndetse na ya “jenoside” yindi yakorewe Abahutu muri Zaire guhera muri 1996, n’ibindi byaha bitandukanye yakoze, nduzi ko bimaze kuba byinshi ! Erega uretse kwigiza nkana, Président Kagame azi ibyo yakoreye abanyarwanda, kandi bimutera ikidodo gikomeye! Iriya”jenoside” yakorewe Abahutu, Président Kagame we arayemera, kuko atayemera ntiyajya aterwa ubwoba na UN Mapping Report iyemeza. Iriya nayo ni “jenocide”, n’ubwo ONU igitegereje igihe gikwiye kugira ngo izashyireho Urukiko rubifitiye uburenganzira ruzayemeza ku buryo budasubirwaho kandi rugakurikirana Kagame n’abafatanyacyaha be.

Twibuke ko na “jenoside” yakorewe Abatutsi mu by’ukuri  yemejwe na ba “experts” ba ONU Kandi na  “Mapping Report” yemeje ko muri Zaire habaye “jenoside” y’Abahutu, nayo yanditswe n’aba “experts” ba ONU !  Aha rero niho ruzingiye : Kagame baramudanangiye byararangiye, hasigaye umunsi n’isaha urugogwe rukamugwa hejuru . Ikiri ukuri ni uko abo ba  mpatsibihugu bafatanyije na Président Kagame gutsemba Abatutsi n’Abahutu batazemera na rimwe ko abavamo, ntibazemera ko abamenera amabanga. Baramwubikiriye, mu gihe bagishaka uko  bamwikiza. None  harya ubwo ngo aracyakomeye? Igisubizo ni oya.

4.Kuba abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi baramenye uruhare rukomeye yagize mu kubicisha.

Intambara ya FPR  yatangiye mu Ukwakira 1990 batubwira ko bazanye “démocratie”. Ariko ibyo bazanye birenze “dictature”, kuko na vuba aha biboneka ko bigiye kubyara ibisa n’ibyabaye mu 1994. Batubwiraga ko baje kurenganura Abatutsi, ariko nyamara ubwo bari basumbirijwe, twagiye kumva twumva ngo uwategekaga FPR icyo gihe ariwe Major Paul Kagame, aravuze ngo ikibazo kiri mu Rwanda kiri hagati y’abanyarwanda ubwabo, ngo uza gushaka kuza kuvuga ngo aratabara, barahita bamurasa! Ngaho nimumbwire, ni nde wundi wateguye kwica Abatutsi utari Major Kagame? Abonye bageze mu menyo ya rubamba, aho kugirango ashyigikire abashatse kuza kubatabara, ahubwo avuga ko nibaza abica! Ikindi kandi, burya ngo ni nako intumwa za FPR zabaga zicicikana muri ONU, zisobanura ukuntu “intervention militaire internationale” itari ngombwa, kandi nyamara ku rundi ruhande, ngo “Gouvernement” y’Ababatabazi, yo byari byayirenze ku buryo yo nta kindi yasabaga, uretse “intervention”, kugirango Abatutsi bicwaga icyo gihe batabarwe, “anarchie” yariho mu gihugu iveho, maze amasezerano ya Arusha ashyirwe mu bikorwa maze amahoro atahe mu Rwanda. Ariko Major Kagame (Président Général Kagame) yarabyanze kuko yishakiraga kwifatira ubutegetsi bwose, kabone n’iyo yategeka u Rwanda rwabaye umuyonga! Ninde wundi wanze ko Abatutsi ndetse n’abandi banyarwanda bari mu kaga batabarwa utari Major Paul Kagame? Nta wundi, ni we! Kandi ubwo ngo yari yaje kubakiza! Ese, ko Abatutsi bashyize bakamenya ko ari Président Kagame wabicishije, murumva babishatse batamuvanaho kano kanya? Igisubizo ni yego.

 5. Kuba asigaye yimwa amafranga n’abafashaga ubutegetsi bwe.

Ababikurikirira hafi, bavuga ko ingoma ya Président Paul Kagame ariyo yahawe inkunga y’amafranga menshi n’abanyamahanga, kurusha ayo bahaye ingoma ya Nyakwigendera Président Grégoire Kayibanda, ndetse n’iya Nyakwigendera Président Juvénal Habyarimana zose hamwe. Igitangaje ariko kandi kinababaje, ni uko abo banyamahanga bahaye amafranga menshi Président Paul Kagame, bagira ngo bashyigikire koko ubumwe n’ubwiyunge hagati y’Abahutu n’Abatutsi mu Rwanda, ariko Président Kagame we, akaba amaze kwerekana ko ubwo bumwe, atari bwo bwamuzanye ku butetgetsi mu Rwanda. Icyamuzanye, yabanje kugihisha n’ibinyoma byinshi, ariko abantu bose bamaze kubona ko icyamuzanye ku butegetsi ari ugusahura igihugu no kwigwizaho imitungo , ibyo kandi akabigeraho yifashishije politiki mbisha yo gutandukanya abanyarwanda burundu ashingiye ku moko, bamwe akabatsemba, abandi akabakenesha abicisha inzara, ahasigaye akabahatira kumuririmba no kumushimagiza ngo yazanye iterambere ry’agatangaza ngo kubera isuku igaragara i Kigali! Imitamenwa y’abanyamahanga n’abanyakazu b’i Kigali se niryo terambere ? None se, aba bamuhaye aya mafranga, ko bamaze gusobanukirwa ko yayanyereje yose, bakaba basigaye bayamwima, harya Président Kagame ngo aracyakomeye? Ashwi daa, murebe neza!
6. Kuba yaragiye yiba amatora muri 2003 na 2010.

Kuba Président Kagame yaragiye yiba amatora haba muri 2003 ndetse no muri 2010, bigaragaza ko nawe azi neza ko abanyarwanda batamukunda kandi batamushaka nk’umuyobozi wabo. Président Kagame azi neza ko adakwiye kandi na mbere hose atari akwiye kuyobora u Rwanda. Abanyarwanda rero baramutse babishatse, bakajya mu muhanda gato gusa, bereka amahanga ko barambiwe ingoma ye yiterabwoba kandi ko biyemeje kuyisezerera, nta kindi Président Kagame yakora, uretse kuyabangira ingata agahungisha imitungo ye. Nta n’ubwo noneho yanatinyuka no kuvuga ngo ararasa abaturage nk’uko kera yabikoraga yica abantu ikivunga. Yabikoraga kuko yari inyeshyamba, kandi akaba yari agishyigikiwe. Ubu rero yimwa amafranga yo gushyigikira ubutegetsi bwe, sibwo yatinyuka kurasa Abanyarwanda ikivunga, kuko amahanga yahita afasha Abanyarwanda kumukuraho nta yindi nteguza.

7.Kuba Kagame yanga imyigaragambyo yabatavuga rumwe nawe.

Kuva FPR yaza ku butegetsi, ibintu bibi imaze gukorera abanyarwanda ntibigira umubare. Ariko igiteye agahinda ni uko Kagame ashinyagurira abanyarwanda bicwa n’inzara mu kubahatira kujya bavuga ko ibintu byose ari byiza; Kagame yabakuye mu bukene; barya bagahaga bakaryama mu mutekano usesuye ! Ikindi, ngo nta munyarwanda ugomba kuvuga ko ingoma zabanjirije FPR hari amajyambere ndetse n’ibindi bikorwa byiza byinshi zari zaragejeje ku banyarwanda mbere yayo! Ngo bajye bemeza ko FPR ariyo yonyine yazanye ibyiza gusa, kandi ahubwo ibyo yazanye ari amahano gusa! FPR yigishije abanyarwanda kujya bita ibara ry’umukara umweru, maze iry’umweru bakaryita umukara! Mbega ikinyoma! Noneho rero, hakaba n’agahebuzo, aho babwira abantu ko nta burenganzira bafite bwo gukora imyigaragambyo berekana ko badakunze ubutegetsi. Bizwi  neza ko abanyarwanda baramutse bigaragambije gato, Président Kagame yaba yavuye ku butegetsi byarangiye! Ingufu zonyine Président Kagame asigaranye, ni uko abanyarwanda batari bigaragambya. Umunsi babikoze, azaba yagiye.

8.Kuba Abahutu n’Abatutsi basigaye bafatanya gushakisha uko Président Kagame yavannywa ku butegetsi.

Mu Rwanda, ubundi bimenyerewe ko abatavuga rumwe n’umutegetsi uri ku butegetsi, baba ari abo badahuje ubwoko. Haba ku ngoma ya cyami, haba ku ngoma za Republika zombi zayikurikiye ndetse n’iya Président Paul Kagame uriho ubu, niko byagiye bigenda. Ariko, ubu ni igitangaza cyabaye, aho ubona noneho Abahutu n’Abatutsi bagerageza kumva ko bagombye gukorera hamwe kugirango bavaneho ubutegetsi buriho bwa Président Kagame, kugirango bashyireho ubundi bose bahuriyeho. Reka dufate ingero nke: Mu Ihuriro nyarwanda RNC, mu ishyaka Ishema na Nouvelle génération, ndetse no mu yandi mashyaka niko bimeze. Mwibuke kandi ko Président Kagame we ubwe, yigeze kwivugira ko umunsi Abahutu n’Abatutsi bashyize hamwe, azahambira ibikapu, maze agasubira iyo yaje aturutse kandi ngo nta n’isasu na rimwe azarasa!

Ikigaragara ni uko abanyarwanda noneho bakangutse bakaba batangiye kwiyunga no gufatanya urugamba. Ni ukuvuga ko amaherezo ya Kagame turi kuyakozaho imitwe y’intoki kandi na we ubwe arabizi !

Igikwiye gukorwa muri Opozisiyo ni ukongera akagufu, twese tukarushaho gufatanya gusunika FPR maze murebe ukuntu ingoma ya Président Kagame ihita icuranguka!

Icyo navuga mu kwanzura, ni uko nk’uko mubyiboneye, Président Kagame asigaye ku izina gusa, bikaba bisigaye byoroheye ababigerageza bose kuba bamuvana hariya yicaye mu Rugwiro. Muribonera neza ko bitakiri inzozi, kuko nta kabaraga yisigaraniye, asigaye ameze nk’intare yakutse amenyo kubera izabukuru bityo yatontoma abantu bakibwira ko igishoboye kuruma. Byahe byo kajya ! Abanyarwanda ubwacu, nitwe twibitseho urufunguzo. Tubishatse, umunyagitugu Paul Kagame twamusezerera! Ariko niduhitamo gukomeza kwituramira Umunyagitugu azakomeza asugire, asagambe, atere imbere muri FPR ye, adahwema kwica no kwicisha abanyarwanda kuko mwese mwiboneye ko ariyo ntego ye.

Niyomugaba Jean de la Paix
Kigali – Rwanda.

DISCOURS Y’UMUKURU W’IGIHUGU Dr PAUL KAGAME NUMVISE YIVUGURUZA.

$
0
0

Kubona ubutunzi n’ubuzima bwiza ntibigomba guca mu nzira mbi, kandi ubwo butunzi ntibugomba kurindishwa intambara mu mwanya w’ibitekerezo. Kimwe n’uko umutungo w’umuntu ku giti cye utarindwa na rusange mu gihe uwo muntu we avugako atabarinda ahubwo yabamarisha.

Gutekereza/kureba kure bigomba gutangirira hasi, ntugire etape utaruka.

Ubundi ikibazo si intore, ikibazo ni ubutore cyangwa ibitekerezo, n’ingengabitekerezo bya gitore.

Ibi bikubiyemo umugambi mwiza wo gushaka ubutunzi. Intore ni nziza, zizi gushaka amaramuko n’iterambere.

They think big! The only problem is that they think big without thinking.

Ariko inzira zikoreshwa mu kubona ibyo byiza ni inzira zibivuguruza. Hari iterabwoba, inzara, genocide n’ubundi bwicanyi. Ubushotoranyi no kuvugira mu ruhame ko gupfa cyangwa guta ubwo butunzi nta cyo bitwaye. Wabushakiye iki? Cyangwa kuko wabubonye mu nzira zitari nziza nawe urabizi ko ubutijwe? Erega n’umusirikare ni umuntu kandi ukeneye kubaho. Kandi n’umuntu uguhangira imirimo yo gupfa hari indi myinshi yagahanze ntaba agukunze. Ngo ”turinde ibyagezweho ducika amaguru, baturasa, turwana n’abanyarwanda bagenzi bacu. Mubyumve kimwe nanjye”

KWA GUTEKEREZA KU BIRENZE KW’INTORE(THINKING BIG) RERO KUBURIZWAMO NO GUHUBUKA ZIGATEKEREZA KU BINTU BININI ZITATEKEREJE KU TUNTU DUTO.

Ni nk’uko wajya kwiga university utarize primary na secondary. Ari byo n’intore zikora aho zica primaire zikajyana abayizemo nabi kwiga muri Amerika nkaho hari icyo byatanga.

Aho zubaka amazu nk’ayo muri Amerika zigakekako kuba yubatswe n’umunyamerika cyangwa umuja w’abanyaUS (abanyaturikiya) bigira umunyarwanda inzobere izi kubaka ayo mazu. Kuba umunyamahanga azi kuyubaka, ataradukeneye ngo tuyubake, aho yahereye ni ho tugomba guhera twiga kuyiyubakira kugirango tudataruka primaire tukajya university.

Gusa ibyo byose uko byaboneka kose tubishimira ubwiza n’akamaro bitugirira.

Iriya nzu nziza cyane kwifuza ko idasenywa ni byiza. Ushaka kuyisenya nanjye ndi hano kuri internet ngo murwanye.

Ariko uzayisenya wa mbere ni uzafatanya n’abandi kuyubakisha, agahindukira akababeshyako yayubatse akongera ati ni iyanjye mbarusha intambwe. Ibi binyura mu burezi. Aho umwana ahabwa amashuri azatuma abasha kuyibamo undi akazahabwa atazatuma yanayikorera amasuku, nyamara uwo w’amasuku yanayubaka.

Aho igikorwa nka kiriya kiba privatized kandi atari no ku muturage ahubwo ari ku mukozi usanzwe wa Leta kijya

Umuntu ukora ibyo bintu ni we usenya kurusha uwaturuka hanze. Ikindi kandi, usenya ashobora kuba atabizi, ariko yakabimenyeye aha. Abanze acunge uko ahandi bimeze, ubundi ambwire.

Hari n’aho Gitimujisho yavuzeko ibi twandika, uwihariye urubuga aba ari mu kuri. Aha ho turemeranya kuko guhimba ibinyoma biragora ugereranyije no kwandika ibyo ubona. Ntago ari we wenyine uzi ko ndi mu kuri, nanjye ndabizi ko ndi mu kuri kandi amateka aragaragaza abanyuranya nanjye ko batakunze guhirwa n’iyi si ihana.

Ahanini intore ziratekererezwa cyane kurusha uko zitekereza. Ibyo rero bikazitambamira mu kuzana udushya tutangiza.

No gutanga ibitekerezo bigasaba kuzihemba kandi bitangirwa ubuntu dore ko bitanavuna mu gihe udashakisha uhimba ibinyoma.

Muri make, nubwo Kagame yasabye abantu guhuza imyumvire nawe, sinababuza kandi turi muri democracy, ariko icyo nabwira abiyemeje gufata icyo cyemezo cyo kumwizera nk’uwizera Yesu, Kagame ntago ari kimwe na Yesu.

Ibiryo aha intore bagenzi be ni ibyo yiba ahantu hatandukanye harimo n’abaturage ashinzwe kugaburira, mu gihe Yesu we byavuye mu ijuru. Nta hantu berekana ko Yesu yabaga yabyibye.

Kwizera Yesu nta kibazo, ariko kwizera Kagame bizabagwa nabi ncuti zanjye.

Aha nibanze ku biryo kuko ari byo Kagame aha abantu ngo babe intore.

Nongera kwibanda ku nzu kuko Umukuru w’igihugu yifishishije urugero rw’inyubako ya Kigali Convention Center iherutse kuzura itwaye akayabo ka miliyari zirenga 200 z’amanyarwanda mu kugaragaza aho ahagaze mu kutihanganira uwageregeza kuvogera u Rwanda no guhugabanya umutekano warwo kandi ashimangira ko n’Abanyarwanda bakwiye kugira iyo myumvire.

GUSA ICYO NABWIRA INTORE CYANGWA KAGAME NI UKO YAREKA KWITIRANYA INZU N’IGIHUGU.

NK’UMUNYAPOLITIKE, IGIHUGU YAKAMENYEKO ARI UBUTAKA, ABATURAGE NA LETA. IBYO BINDI BY’INZU N’IMITUNGO BIZA NYUMA. KANDI BIDASARANGANYIJWE BISHOBORA KWANGIZA IGIHUGU.

“Erega n’iyo bibaye ngombwa kugiharanira, kukirwanira urabikora. Umuntu arwanira ikintu cye gifite agaciro yumva gifite agaciro .Nk’ibi mujya mwumva abantu bashobora gutobanga ibyo abantu bubaka, nk’iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi. Oya, Hari abo bitera isoni ariko jye ntabwo bintera isoni nabamererera nabi rwose…”Perezida Kagame

tugomba gutandukanya abifuza gusenya inyubako n’abagize uruhare mu iyubakwa ryayo bakaba bashaka ko inyungu ku nyubako zajya zisaranganywa.

Ni byo hari abifuza gusenya ndabyemera. Aba bagundira ubutegetsi bakica uburezi.

NUBWO IKIRAHURE CYUZUYE, KUBUGUNDIRA SI WO MUTI KANDI UBUSHOTORANYI KU BATURANYI BUZAGUTUKISHA.

Emmanuel Kavenya

Viewing all 974 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>