Quantcast
Channel: Isesengura Archives - Umunyarwanda
Viewing all 974 articles
Browse latest View live

Ingingo 101; Uruhushya rwo kwica rw’Akamasa. “101 Licence to kill”

$
0
0

Nkuko mubizi muri iki cyumweru nibwo intumwa za rubanda zatoye ihindurwa ry’ingingo y’i 101 y’itegeko nshinga, bityo bigaha uburenganzira perezida kagame kwongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ubuziraherezo.

Ubwo burenganzira buhawe Kagame akaba aribwo nise uruhushya rwo kwica; aka ya movie cyangwa filim y’abongereza izwi kw’izina nka 007 hakaba harimo imwe yiswe “007 Licence to kill” na Kagame intumwa za rubanda zimuhaye “101 licence to kill”

Aha mushobora kugira muti kwicana birasanzwe kuri Kagame. Ariko noneho ahawe urwo ruhushya rwo kwica ubuziraherezo kandi abuhawe n’abanyarwanda ubwabo kubera gutinya no kutamagana ibikorwa bibi bikorerwa abanyarwanda.

Ikibabaje kandi gitangaje, ni uko umunyarwanda uwo ariwe wese muganiriye mwiherereye ndetse nizo ntumwa za rubanda; bose bakubwira ko ibibi bikorwa kandi babibona ariko kandi bagakomeza kubishyigikira.

Abo wisangaho bo bagera naho bakuburira bakubwira ngo waretse ibyo bikorwa byawe byo kwamagana bariya bantu batazakwica! Nta kindi mbasubiza usibye kubabwira aka Yezu nti “ni wowe ubyivugiye” bamubajije niba ari umwana w’Imana. Nanjye mbabwira nti; niba mwemera ko koko bazanyica kuko nanenze ibyo bakora ubwo namwe ntimuvuga ibitandukanye n’ibyanjye kuko mwemeye ko bica uwariwe wese utavuga rumwe nabo.

Uru ruhushya rw’101 ruhawe Kagame ngo akomeze yice abanyarwanda ubuziraherezo ni agahomamunwa ku ntumwa za rubanda, ku banyarwanda twese muri rusange turebera tukaruca tukarumira.

-Rwigema yarishwe turaceceka ngo kuko bitarurebaga.

-Kayitare yarishwe turaceceka ngo kuko Atari mwene wacu.

-Nduguteye aricwa turaruca turarumira ngo ntituziranye.

-Sendashonga bamurasa ku manwa y’ihangu turyumaho ngo ntaho duhuriye.

-Lizinde aramukurikira abenshi bati arizize twicecekere.

-Kabera bamurasa urufaya dushya ubwoba turicecekera.

-Wilson Rutayisire aricwa dukora nkaho ntacyabaye.

-Colonel Cyiza ararigiswa turabyemera turicecekera

-Kimenyi arapfa twese twigira ba ntibindeba turikomereza.

-Karegeya baramuhotora baduhamagarira no gukomeza kubikorera abandi.

-Gasakure wabungabungaga ubuzima we barabumwambura tubyemera dutyo.

-Dieudone Kayitare aricwa no kumuhamba biba ikibazo turabyemera.

-Rwigara Assinapol yicwa urwagashinyaguro nibyo yasize barabisenya turebera.

Abo nabo twashoboye kumenya, hari benshi batazwi batavugwa, barigiswa bakaburirwa irengero.

None nyuma yibyo byose Akamasa kazamara inka kakazivukamo mukongereye uruhushya n’uburenganzira buzira iherezo bwo gukomeza kwica ababyeyi abana n’abene wanyu koko?

Mujye mwibuka ko abo bose bishwe baticiwe rimwe; bahereye kuri umwe duceceka twibaza ko twe bitazatugeraho ariko biragaragara ko byageze n’ikambere.

Twirindira ko bikomanga iwacu ngo tubone guteza ubwega.

Muhaguruke twese twamagane
“101 Licence to kill”

Gallican Gasana


IBIBAZO KURI KAGAME KURI PEREZIDA KAGAME

$
0
0

Ibibàzo Mwalimu yabajije Perezida Paul kagame .

Nyakubahwa Bwana Perezida, ngushimiye kuba umpaye ijambo, ngo nkugezeho ibibazo benshi mu banyarwanda uyobora bifuza kumva ibisubizo ubitangaho.

Ibi bibazo bizaza mu byiciro bine , kugira ngo ubone umwanya uhagije wo kubitegurira ibisubizo byabyo.

Mbere yuko nkubaza ibibazo nakugeneye uyu munsi, ndifuza kubanza kukugezaho ibibazo 10 nzakubaza mu cyiciro cyubutaha aribyo ;

Amateka yu Rwanda kuri wowe wumva twajya tuyahera he ? mu gihe cyingoma ya cyami ? ni ukuvuga ahagana muri 1800 kubwa Rwabugiri, Rutarindwa mu 1895 , Musinga mu 1931, Rudahigwa mu 1959 na Kigeri Ndahindurwa wa 5. Amakosa yakorewe abanyarwanda akozwe nubuyobozi bwabategekaga harimo nubwami wifuza ko ayo mateka tuyatangira ryari kugira ngo tuvanemo amasomo ?

Nzakubaza ku butegetsi bwa FPR nimitegekere yayo muri iyi myaka 20 ishize

Nzakubaza kuri manda ya 3 nivugururwa ryitegeko nshinga mu ngingo ya101.

Nzakubaza ku masaziro yawe nigihe wifuriza kuzajya kuruhuka ukarekera abandi ibyubuyobozi bwigihugu nuburyo wifuza kuzabaho nyuma yaka kazi kubuperezida.

Nzakubaza ku mitungo no ku butunzi bwabantu bamwe bakize kurusha leta , ndetse babika imitungo yabo mu mabanki yo mu mahanga aho kubitsa mu Rwanda.

Ubutabera kuri bose .

Ubwiyunge bwabanyarwanda nikibazo cyabahutu nabatutsi .

Uko wasanze umubano wu Rwanda nibihugu duturanye mbere yuko FPR igera ku butegetsi nuko ubu uwo mubano uhagaze , hagati yu Rwanda nu Burundi, Tanzania na Congo (RDC).

Nzakubaza ku majyambere ishyaka FPR uhagarariye ryagejeje ku banyarwanda miri iyi myaka 20.

Nzakubaza ku kibazo cya ruswa yeze mu Rwanda harimo na ruswa yigitsina isabwa abagore nabakobwa mu nzego nyinshi zigihugu harimo no mu mashuri .

Nzaboneraho no kukubaza ku kibazo cyuburezi bwazambye, ntibagiwe ubukene buteye ubwoba bugaragara mu byaro byo mu Rwanda.

Nzaboneraho kandi no kukubaza ku cyo waba utekereza ku rubanza rwa Hissein Habre wigeze gutegeka igihugu cya TChad ubu akaba aburanira muri Senegal bitegetswe numuryango wubumwe bwAfurika.

Ifungwa rya Charles Tailor wigeze gutegeka Liberia ubu urimo asaba kuza gufungirwa mu Rwanda na cyo nzakikubazaho.

Ngibyo bimwe mu bibazo nzakubaza ubutaha. Reka rero umwanya wacu tuwuhe ibibazo byo mu cyiciro cyuyu munsi.

Uyu munsi nkugejejeho icyiciro cya mbere kigizwe nibibazo 10:

Duhere ku kibazo cyimpunzi, Bwana Perezida u Rwanda rwagize impunzi mu byiciro bine, ndifuza yuko wagira icyo ubivugabo;

Ikibazo cya mbere :

Mu mwaka wa 1865 u Rwanda rwagize impunzi nyinshi za mbere zikomotse ku mvururu zabaye hagati yabitwa abega nabanyiginya, ndavuga abatutsi babega nabandi batutsi babanyiginya.

1865 ku ngoma ya Rwabugili, igihe Rwabugili yatsembaga abatutsi bene wabo wa nyina abaziza ko babeshyeye nyina Murorunkwere. muri ubwo bwicanyi Rwabugiri yishemo na se umubyara witwa Nkorongo, nabandi benshi cyane, abacitse kwicumu bahungiye Tanzania ni Burundi, kuki izo mpunzi zicyo gihe zitavugwa ? kuki zidatataha ? kuki zidacyurwa ?

Reka mfate ubwicayi bwabaye hariya ku Rucunshu muri Gitarama hakurya ya Shyogwe muri 1895 butejwe na Kanjongera nyina wa Musinga ari we mugore wa Rwabugiri. Rwabugili yari amaze gupfa, maze basaza ba Kanjogera (Kabare na Ruhinankiko), mu gushaka kwimika Musinga bakica bene wabo ba Rutarindwa, bose bakabatsemba, abasigaye bagahungira Congo ari bo bitwa Abanyamurenge ; mbese aba batutsi bitwa abanyamurenge bazatahuka ryari ? kuki badatahuka ?

Mbese ubwiyunge hagati yabatutsi ubwabo , abega nabanyiginya ubona bwarabayeho, bwagezweho? Aha mpakeneye ibisobanuro byawe.

Ikibazo cya kabiri :

Impunzi zo muri 1959 , ubwo mu Rwanda habaga impinduka bamwe bise révolution yo muri 1959, abandi bakabyita ko ari umwaka mubi mu mateka yabo, habaye impunzi nyinshi ndetse haba nubwicanyi bwinshi bukomoka kuri izo mpinduka, mbese impunzi zoze zicyo gihe zaratashye ?

Umwaka wa 1959 watumye ubwami buvaho mu Rwanda hashingwa Repubulika; iyo Repubulika ni yo nubu nawe utegekeramo, kuko uyobora Repubulika yu Rwanda.

Ngarutse ku mpunzi zahunze hagati yumwaka wa 1959 kugeza 1972, mbese imyaka 20 umaze ku butegesti waba warabashije gucyura izo mpunzi zose zabatutsi zahunze muri iyo myaka ?

Ikibazo cya gatatu :

Ndifuza ko ubwira abanyarwanda amakosa yose wowe wumva ko leta ya Kayibanda yakoreye abanyarwanda nayo yakoreye abatutsi byumwihariko. Nibutse ko leta ya Kayibanda yatangiye muri 1962 ikavaho muri 1973 .

Ikibazo cya kane :

Ndifuza na none ko wowe ubwawe wabwira abanyarwanda amakosa yose wasanze ubutegesti bwa Habyarimana bwakoreye abanyarwanda nandi bwakoreye abatutsi byumwihariko. Nibutse ko ubutegetsi bwa Habyarimana buhera muri 1973 bugahagarara tariki ya 6 ukwezi kwa 4 umwaka 1994 akimara kwicwa .

Ikibazo cya gatanu :

Mbese muri ayo makosa yose wasanze yarakozwe nubutegesti bwa Kayibanda andi agakorwa nubutegetsi bwa Habyarimana, wowe, ku ngoma yawe ubishaka cyangwa utabishaka, ubizi cyangwa utabizi, ntabwo waba warasanze amwe muri ayo makoza nawe ubutegesti bwawe bwarayakoze ? Niba hari aho byabaye wabikosoye ute ?

Ikibazo cya gatadutadu:

Ubwo mwatangiraga intambara mwise iyo kubohoza u Rwanda muri 1990 ; jye Mwalimu ndi umwe mu bantu mwahuye kenshi nkaba narakunze kukubaza icyo mwanengaga ubutegetsi bwariho; yaba wowe, yaba abandi bayobozi bakuru bo muri FPR barimo ba Tito Rutaremara, ba Dr. Charles Muligande , ba Jeacque BIhozagara, Patric Mazimpaka , mwese icyo mwahurizagaho cyatumye FPR itera harimo

Ikibazo cyimpunzi , kuba Leta zariho zari zarangiye impunzi gutaha mu gihugu cyabo.

Uburenganzira bwa muntu butubahirizwaga mu Rwanda

Kutagira demokarasi isesuye mu Rwanda

Kuba hari irondakoko ryatumaga hari imyanya imwe nimwe abatutsi batahabwaga , nko mu buyobzi bwo hejuru bwingabo

Gucunga nabi umutungo wa leta no kwigwizaho ubukungu bwigihugu kwa bamwe , ugasanga hari abantu batunze imitungo batasobanura aho bayivanye .

Ikibazo cyabatutsi batisanzuraga mu gihugu cyabo.

Kuri iyi ngingo, nyuma yimishyikirano myinshi yabaye, ubutegtsi bwa Habyarimana bwemeye ko uwo ari we wese yemerewe gutaha, ariko mugataha mumanitse amaboko, intwaro mwazishyize hasi .

Ibi mwarabyanze, mwifuza ko ugutaha kwanyu kwaherekezwa namasezerano, kugabana ubutegetsi no kubizeza umutekano .

Ikibazo mbaza hano ni iki:

Niba mwibuka ibyo mwasabaga ubutegetsi bwa Habyarimana maze kurondora hejuru kugira ngo mutahe, Habyarimana akabibima , kuki mwe impunzi ziri hanze zibasaba nka byo, mukazibyangira ?

Ubu impunzi zibasaba gushyikirana nazo mukanga. Ibi mubiterwa niki ? mwabisobanura mute ?

Impunzi zabahutu nabatutsi ubu zikomeje kwiyongera mu bihugu bitandukanye, ko zose zitangiye guhuza ingufu mu kukurwanya no kurwanya ubutegetsi bwawe, iki kibazo ucyumva ute ? Uzagikemura ute ?

Ikibazo cya karindwi :

ikibazo cyubutabera, mwasomye amaraporo menshi yakozwe nimiryango myinshi harimo na raporo za lONU, byose bishinja ubwicanyi ingabo za FPR mwari muhagarariye. Ibyo birego murabizi ; muteganya mute guhangana na byo ?

Mbese ntimwaba muteganya kuzemerera bamwe mu baregwa muri zirya raporo kwishyikiriza ubutabera kugira ngo bajye kwisobanura no kugaragaza ko ari abere ?

Gukomeza guceceka se , byo mubona ko ari wo muti wicyo kibazo niba mwiyemeje kutazagira umuntu numwe mutanga ngo nibura ajye kwisobanura ?

Reka tuvuge ko biriya birego byose ari ibinyoma, ko bitabayeho; Ni kuki ababiregwamo batajya kubigaragaza imbere yubutabera?

Ikibazo cya munani :

Ibyaha bya genocide

Ubutabera mpuzamahanga bwakorewe abo mwasimbuye, ndavuga ruriya rukiko rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR); kugeza ubu habuze ibimenyetso byitegura

mugambi wa genocide (plan de génocide), ndetse benshi mu bahaburaniye bagafungurwa kubera yuko nta genocide bakoze , nta numugambi wayo bigeze bamenya.

Aha ngaba ndatanga ingero zabantu batsinze kubera yuko ubutegetsi muyoboye mu myaka 20 ishyka FPR na leta yuRwanda bitigeze byerekana ibimenyetso byuko habayeho umugambi witegurwa rya genocide yakorewe abatutsi .

Dore abagizwe abere :

Ministre Ntagerura ukomoka muri MRND

Ministre Casimir Bizimungu ukomoka muri MRND

Ministre Prosper Mugiraneza ukomoka muri MRND

Ministre Justin Mugenzi ukomoka muri PL

Minsitre Jérôme Bicamumpaka ukomoka muri MDR

Ministre Rwamakuba André ukomoka muri MDR.

Nyuma yaba ba ministre, hiyongeraho abayobozi bakuru bingabo mwatsinze nyuma mukabashinja iteguramugambi rya genocide no kuyishyira mu bikorwa.

Dore abasilikae batsinze bakagirwa abere :

Général Ndindiliyimana Augustin

Général Gratien Kabirigi

Majoro Nzuwonemeye François.

N.B: Nibutse ko uwitwa Protais Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana nawe yagizwe umwere kuri ibyo byaha kuko basanze nta teguramugambi rya genocide ryabayeho, nta

nubwicanyi bubarangwaho .

Aba bose bakiyongera uwari Préfet wa Cyangugu wari ukuriye abaperefe bose bariho, ariwe Bagambiki Emmanuel

Hari na ba Bourgmestre bagizwe abere :

Mpambara Jean wo muri Kibungo komini Rukara

Bagirishema Ignace wo ku Kibuye muri komini Mabanza

Nyuma yuru rutonde rwose mbagejejeho, hiyongeraho Colonel Theoneste Bagosora wari waravuzwe ko ari we serivo (cerveau) ya genocide; urukiko rwamubuzeho ibimenyetso byiteguramugambi wa genocide ; mu rubanza rwe basanze nta mugambi wabayeho, nta na genocide yakoze .

Ikibazo cyanjye aka ari iki ?

Ibyo bintu mu bisobanura mute ? Kuba mumaze imyaka 20 ku butegetsi ishyaka ryanyu ari ryo riyobora igihugu; mufite byose ariko mukaba mutarabashije kwegeranya ibimenyetso bituma urukiko mpuza mahanga rwerekana kandi rukemeza yuko habayeho umugambi wa genocide yakorewe abatutsi ? Kuba bariya bantu bose baragizwe abere mwavuga ko noneho ari nde wateguye genocide ? Ni nde wayishyize mu bikorwa ? Ndavuga genocide yakorewe abatutsi. None se twavuga ko ari abaturage bo hasi bayiteguye bakayishyira mu bikorwa? Nkeneye igisubizo cyanyu kuri iki kibazo .
Ikibazo cya cyenda :

Nyuma yuko ishyaka FPR rifata ubutegetei, benshi mu barishinze barahunze, ndavuga abatutsi bari bakomeye bo mu buyobozi bwo hejuru bahunze , hiyongeraho abasirikare benshi ubu umubare wabo ukaba urenze 524 bibera mu bihugu bitandukanye by I Burayi; kandi bahungishwa na bimwe muri ibyo bihugu byibihangange dore ko ari na byo binaba cumbikira . Aba bose ni bo biyemeje gutanga ubuhamya bushinja ingabo za FPR kuba zarakoze ibyaha byinshi bitandukanye birimo nubwicanyi ndengakamere, haba mu Rwanda baha no muri Congo (RDC).

Ikibazo mfite ni iki :

Mwakira mute kumva yuko abarega kandi bagashinja ingabo za FPR bose ari abasilikare barwanye , bose babatutsi, ari bo babaye abambere mu gutanga ubuhamya bushinja FPR muri ziriya raporo zose ?

Abatutsi batashimishijwe nimitegekere yanyu, nibo bitabiriye kujya gushinja igisilikare barwaniye nishyaka bakoresheje mu gufata ubutegetsi mu Rwanda. Aha nkeneye ibisobanuro byanyu byukuntu mwe mubibona. Twibutse ko nabakozi bakuru mwakoranye mu biro bimwe batorotse bakajya kubashinja, aha navuga nka ba Dr.Theogene Rudasingwa wababereye umuyobzi wibiro numunyamabanga mukuru wa FPR, nkavuga David Himbara nawe mwakoranye mu biro bimwe imyaka myinshi. Nkavuga nabasirikare benshi mwakoranye hafi harimo nababarindaga .

Ikibazo cya cumi :

Ikibazo cya matsiko:

Ni kuki mu myaka 20 mumaze ku butegetsi na nubu mugituye mu nzu yubatswe na Habyarimana Juvenal, inzu Habyarimana yatuyemo hariya mu Kiyovu ?

Kuki mugikorera mu biro Habyarimana yakoreragamo, ndavuga hariya mu rugwiro, kuki mu tubatse inzu yanyu izajya icumbikamo abazaba ba perezida ba repubulika y u Rwanda ?

Kuki mutubatse indi nzu nshya yajya ikorerwamo inama yigihugu ihananira amajyambere

(abadepite) kimwe ninzu yajya ikorerwamo na senat? Mbese byo mwasanze Habyarimana yarabikoze neza mu byo yasize yubatse ?

Kuki mwahisemo gukomeza gukorera mu mazu yubatswe na Habyarimana ? Ni uko mwayakunze, cyangwa ni uko mwashimye ubwiza bwayo ?

Ubutaha nzabagezaho ibindi bibazo 10 na none mu cyiciro cya kabiri cyibibazo nzagenda nkomeza kubagezaho nkuko nabirondoye hejuru ntangira .

Ndabashimiye

Mwalimu.

Kuki bombi babitswe ari bazima?

$
0
0

Kirazira ntawubika abazima. Umwaka ushize wa 2014 mu kwezi kwa mbere hakwijwe impuha ko perezida Paul Kagame yitabye Imana. None mu ntangiriro z’iki cyumweru hasakajwe ikindi gihuha ko Agatha Kanziga Habyalimana yatabarutse. Aba bantu bombi bavuzwe ko bitabye Imana nyamara nta n’umwe muri bo wari urwaye habe n’ibicurane. Izi mpuha ziva ahantu hamwe?  Zicurwa nande? Ziterwa n’iki? Aba agamije iki? Ese hari itandukaniro z’icyateye kubabika uko ari babiri.  Imiryango yabo ibivugaho iki? Muri iyi nkuru turanabagezaho uko abantu banyuranye babibona.

Ubusanzwe ntawutazapfa. Ni inzira ya buri wese. Ibi ubwabyo birahagije ngo hoye kugira ujya mu bushinyaguzi mu mvugo cyangwa mu bikorwa by’imburagihe n’imburaburyo. Rimwe na rimwe, abantu bashobora kwiyumvisha uburemere bw’ikintu bishyize mu mwanya w’abandi. Uretse n’abavugwaho inkuru mbi ku giti cyabo, banafite n’imiryango. Aha ho haniyongeraho kuba umwe ari umukuru w’igihugu (Paul Kagame), undi (Agatha Kanziga) akaba ari umufasha w’uwahoze ari umukuru w’igihugu (Yuvenali Habyalimana). Ntabwo ari ibintu bisanzwe. Uretse kandi no kuba bigayitse ko byabakorewe ariko nta n’undi uwo ari we wese washinyagurirwa ako kageni. Na byo byakabaye biziririzwa.

Ku itariki ya 10 Mutarama 2014 (hashize iminsi icumi gusa Patrick Karegeya ahotowe) ni haje igihuha kivuga ko Paul Kagame yapfuye, abanyarwanda birinze kubifata nk’impamo, burinda no kugaragaza uko bakwifata bibaye ari byo. Abakongomani bo ntibihaye akabanga bamanutse mu mihanda bavuga ko kuri bo ari inkuru ibashimishije.

Biragoye kumenya iyo icyo gihuha cyari cyavuye n’icyo cyari kigamije. Umuntu ntiyabura kwibaza impamvu inzego zo hejuru zitahise zitangariza abanyagihugu ukuri kugira ngo bahite bava mu rujijo, uretse ko ngo ku rubuga rwe rwa Twitter umwe mu bashinzwe itumanaho mu biro by’ umukuru w’ igihugu yavuze ko ari ibintu bidafite ishingiro. Ikinyamakuru « Imirasire » ni kimwe mu binyamakuru byatangaje uwo munsi ko cyari igihuha.

Hari abavuze ko abakwije icyo gihuha ngo Hari bagamije kureba inyufato y’ abantu buraliste ari impamo. Abandi bakavuga ko ngo byari bigamije kurangaza no kwibagiza gato amahano yari amaze gukorerwa umuryango wa Karegeya wari umaze iminsi mike yiciwe muri Afurika y’Epfo aho yari yarahungiye. Indi mpamvu yavuzwe y’icyo gihuha ngo abagikoze bari bagamije kwerekana uburyo hari abarakariye jenerali Paul Kagame. Abakongomani barabyerekanye.

Ku itariki ya 13 Ukwakira 2015, hakwiye umpuha ko umufasha w’uwahoze ari perezida yapfuye. Abantu banyuranye bavuze icyo batekereza kuri iyo migirire igayitse ndetse bongeraho ko bigaragara ko byagambiriwe, ngo iyo bitaba ibyo, cyaba ikinyamakuru yaba inzego nkuru bireba, zari kubyamagana zikimara kumenya ko atari ukuri.

Abasomyi banyuranye bavuga ko babanje kubona inkuru ibika Agatha Kanziga mu kinyamakuru « Rushyashya ». Ku mbuga zinyuranye byahise bihererekanwa ku buryo hari abari babifashe nk’impamo. Cyakora, nyuma iki kinyamakuru cyanditse ko cyamenye ko atitabye Imana, ko ngo ahubwo amaze iminsi ari muri koma. Nyamara, abo mu muryango wa Agatha bakagira bati: » biriya bintu ni ibinyoma gusa gusa araho arakomeye, arasenga cyane kandi ameze neza…birababaje kubona abantu batangaza ibintu nka biriya ».

Icyo bimwe mu binyamakuru  byatangaje bimaze kumenya ko iyo nkuru nta kuri kwarimo.

Ku rubuga « La tribune Franco-Rwandaise », bagaye cyane kubona ibintu nk’ibyo bitangazwa. Bongeyeho ko basanga ari igikorwa cyakozwe bigambiriwe, bityo bo bagasanga ari agakozasoni ku gihugu.

Ikinyamakuru « Ikaze Iwacu » na cyo cyunzemo kivuga ko kuba byatangajwe kuriya ngo ari umugambi uba watekerejweho ndetse bakanongeraho ko  hari ibikomerezwa mu butegetsi biri inyuma y’icyo gikorwa ngo bikanagaragaza ko nta kintu kizima bifuriza uwo babitse ari muzima.

Mu kiganiro cyo ku wa kabiri kuri « Radiyo Itahuka » Serge Ndayizeye ati: »nyuma y’iyo nkuru y’urukozasoni no gushinyagura, ntibyumvikana ukuntu abayobozi bakuru bareberera itangazamakuru, baryumaho kandi amafuti akozwe bagahumuriza, bivuga ko bibanogeye. Ati: »birabagayisha kandi binabasiga isura y’ikibi batihishira. Ati bakabaye baragaye iby’ibyo bihuha.

Uyu munyamakuru umaze imyaka irenga itatu acukumbura, asobanuza anatangaza nta marangamutima amakuru ku Rwanda ati: kujujubya abasigaye bo muri uriya muryango, bababuza amajyo, iyo bahungiye bakubiseho kwerekanana icyo babifuriza.

Serge Ndayizeye yibutsa ko n’ubwo abategetsi b’Urwanda barega Mme Agatha Kanziga ibyaha bya jenoside, ko banabikora biyibagiza ko uyu mutegarugori ari mu bantu bategereje ubutabera kubera iyicwa ry’umugabo we. Yibutsa ko nyuma y’igikorwa cy’iterabwoba cyo kurasa indege ya gisivili yahise ihitana uwari umukuru w’Urwanda n’abo bari kumwe bose barimo na Cyprien Ntaryamira wari Perezida w’Uburundi, amasosiyeti y’ubwishingizi yatanze amafaranga y’impozamarira ku baguye muri iyo ndege ariko ngo akigira mu mifuka y’ibikomerezwa hejuru iyo mu bakomeye mu butegetsi ku buryo nta faranga na rimwe ryageze ku mfubyi n’abapfakazi. Uyu munyamakuru akagira ati: »baribeshya ibyo bakora byose bazabona ko bibeshye, bagahemuka, batiretse.

Mwabyumva ahagana 1h38’30 » : kanda hano

Jean-Claude Mulindahabi ni umunyamakuru w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bufaransa. Izindi nyandiko ze mwazisanga ku rubuga rwe EJCM INFO

Faustin Twagiramungu yagize icyo avuga ku ruzinduko rwa Stromae mu Rwanda

$
0
0

Urubyiruko mu Rwanda rwishimiye kubona mwene Pierre Rutare bita STROMAE, akaba umubirigi wabyiyemeje afatanije na maman we, akitwa izina bwite rya Paul Van Haver. Igitaramo yatanze i Kigali ejobundi cyashimishije abasore n’inkumi bo mu Rwanda bari bagitegereje, bashaka kumva PAPAOUTAI, FORMIDABLE na ON DANSE. Abaje bose, uretse gushyugumbwa mu mamaguru, basa n’abashaka gucinya akadiho, barambura amaboko bayerekeza mu kirere, ibivugwa mu ndirmbo za Paul Van Haver abenshi ntibabyumvise kubera igifaransa gisa n’icyaciwe mu Rwanda. Kumva amagambo ntibyari ngombwa no muri Amarika aho yagize akarusho ntibumva igifaransa. Ariko kandi na STROMAE ibyo ntabyitayeho. Ibye ni SHOW. Iyo irangiye aritahira. Icyari cyazanye abenshi si ukumva amagambo, ahubwo byari ukureba umuburigi w’umunyarwanda utavuga ikinyarwanda, uburyo aririmba.

AKARUSHO NI MIHIGO

Uko byagenda kose muri iki gihe ntawaririmba mu RWANDA, kabone niyo yaza avuye mu ijuru, uretse no mu Buburigi, ngo azahige KIZITO MIHIGO. Uyu mu bihe turimo ni RUDAHIGWA mu mihigo no mu mibanire y’Abanyarwanda. Yanze kugira imihigo mibisha, ngo agambanire ibitekerezo bye n’ubumuntu bwe, ahitamo kuvuga ukuri. Yitandukanya na za nkwakuzi z’abahemu, ubu zigize Inyarurembo zirirwa zivuga amahamba, yatumye bitwa MACOYINDA. Kizito Mihigo yabaye imfura yanga guhemukira rubanda n’igihugu. Nubundi imfura byitwa uwo ariwe wese wanga guhemuka, akba ni Inyangamugayo. Bityo rero Kizito tumugira INTWALI ya rubanda. Nubu aho bamubitse, kure y’amaso si kure y’umutima, tuzamurambaho, tumwita indatwa, akaba intare y’amahoro mu Rwanda. Twamuragije Uwiteka ngo amudukomereze, amuramburireho ibiganza bye bigari, amuhe imigisha. Natwe turamusabira, akomeze kuba umutima w’urubyiriko ni Intangarugero. Twese dukomeze kwizera ko ibihe byiza biri imbere, kugira ngo tuzabonereho umwnya wo gushimangira umurage w’amahoro “n’umubano mu bantu” turi kumwe na Kizito Mihigo. Kuzira ukuri birasanzwe na Galileo yaciwe umutwe azira kuvuga ko isi izenguruka. Yezu yazize kuvuga ko ari umwana w’Imana. Kizito yazize gushaka gusana imitima yashenguwe n’amaganya n’agahinda no gushaka kuyisizamo ikibanza cy’ubumwe n’urukundo. Ntiyzize ubusa yazize ukuri n’ubutwari, azira urukundo rw’igihugu n’Abanyarwanda, kurusha abagombye kubyigisha no kubigira umugambi w’ubuyobozi bw’igihugu. Kubizira bisa n’integuza yo kugira ngo twihane, dutegura imitima yacu, kugira ngo twakire agakiza, bityo twigobotore “Bakazarusenya”, bityo tugakizwa amahano y’ababisha bagendera ku nshinngano zo gukomeza amahano n’imigambi “ngengabwoba”. Imana iturinde ayo mahano n’amahane, kandi igorore imitima y’abafunze Kizito Mihigo. Ubundi gufungwa nk’ibi, kera byari byo mu gikoloni. Kubera kwanga ubumwe bw’Abanyarwanda bwafatwaga nka “DANGER”. Gufunga Kizito Mihigo kandi ashaka mahoro ntabwo twabifata nk’ubutwari bwo kurengera igihugu, tubifata nk’ikimenyetso cy’ubwoba. KIZITO MIHIGO ntazira ubugome, ntibwamurangwaho, kubera ko atariko yarezwe. Kizito yabyirutse abwirizwa gukunda JAMBO, nawe wazize ababisha yigishaga ukwizera Imana, bamuhindura ruvumwa bamubamba ku musaraba. Arapfa, arahambwa, arazuka ajya kwa se mu ijuru agira ati: “uko mubonye ngenda niko nzagaruka”. Na Kizito Mihigo IMANA izamugirira ubuntu imugarure muri rubanda.

“IGISOBANURO CY’URUPFU” NI NTA NGERE.

Kizito ubwo yaririmbaga “IGISUBIZO CY’URUPFU” nibwo yasize umura akuye ku MANA yamwhorereje umwuka wera ngo avuge amagambo meza akubiye muri iyi ndirimbo. Urubyiruko ruzakunde KIZITO MIHIGO. Natwe abakuze turamukunda. Kmwibagirwa ntibikabe. Kuberako UWITEKA AMURINZE KANDI AZAMUDUHA NTAKABUZA.

Abahanzi b’amahanga ntibakabacire ishati. Nimujye mwumva na za KARAHANYUZE mwumve RODRIGUE abwira UBARIJORO ko nta gihugu cyaruta uRwnada mwumve na NKURUNZIZA aririmba “Umubano mu bantu”. Mujye mwumva n’izigezweho, maze mwumve indirimbo yitwa ngo: ” NDARIRIMBA” by KIGALI Z ILLEST, iririmbwa na Claude KAYIJAHO. MUKUNDE ABIWANYU, MUKUNDE IWANYU, MUKUNDE UMUJEUNE KIZITO MIHIGO. NIMUTERA UBUREZI MUBWIBANZE. Ntimugahinde gusa nk’inkuba zesa. Mujye mumenya akatsi n’ururo. Muririmbe ibiriho, bitanga amasomo, amasomo yo kwizera ibihe bizaza, musaba ko ibihe bihinduka bigana inzira nziza yo gukorera igihugu mwikorera. Nka Babajeune bo muri “NDARIRIMBA” bagira bati: “IMANA IZATWOHEREREZE YESU W’UMWIRABURA TWE NTIDUTEZE KUMUBAMBA.” Nibyo NTITUKABAMBE, TUZABANE AKARAMATA.

Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza
Twagiramungu Faustin

Stromae ntabwo yakoze ibyo Leta ya FPR yari imwitezeho!

$
0
0

Mu ruzinduko Paul Van Haver uzwi kw’izina ry’ubuhanzi rya Stromae yagiriye mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru hagaragaye byinshi bitari byitezwe n’abayobozi b’u Rwanda bashakaga gukoresha uyu muhanzi muri propaganda yabo ya politiki ndetse no gushaka kumubyaza inyungu bashyize ubututsi imbere ndetse na Genocide.

Mbere y’uko Stromae agera mu Rwanda ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta ya Kigali byari bayatangiye gutanga amakuru ye cyane ariko uburyo byayatangaga wasangaga uruhande rujyanye n’imyidagaduro ruza inyuma ahubwo hagashyirwa imbere ubwoko bwa se ko yari umututsi n’andi marangamutima ajyanye na politiki ya Leta ya FPR iri ku butegetsi i Kigali.

Mu gushaka kwinjiza Stromae muri politiki ku ngufu byageze n’aho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015, abanyamakuru bashaka kumujyana mu bibazo bimusaba kuvuga neza Perezida Kagame n’ubwo ntaho byari bihuriye n’urugendo rwe. Ku buryo abasomye inyandiko zanditswe ku kiganiro cya Stromae n’abanyamakuru bibajije niba ari Perezida Kagame uzacuranga cyangwa ari Stromae!

Uku gushaka gushyira imbere politiki n’izina rya Perezida Kagame hitwajwe igitaramo cya Stromae mu Rwanda ntabwo byahagarariye mu kiganiro n’abanyamakuru gusa ahubwo no mu gitaramo cyabereye kuri Stade ya ULK ku Gisozi abanyamakuru bataye amakuru kuri iki gitaramo bivugiye cyane kuri Madame Jeannette Kagame wari witabiriye icyo gitaramo nk’aho ari we iyo mbaga y’abantu yari ihari yari yaje kureba. Kuri Twitter naho byari byacitse aho abayobozi bagaragazaga ko bishimiye uyu muhanzi.

N’ubwo abikundira umuziki bo bari banyuzwe abari bategereje inyungu zindi bo agahinda kari kose, hari abumvaga agomba kwifotoranya n’abayobozi ba IBUKA akanasura inzibutso za Genocide ndetse akavuga uburyo abo akeka ko bishe se bagomba gukurikiranwa cyane cyane mu mahanga. Hari n’abumvaga agomba kuvuga uburyo Perezida Kagame yateje u Rwanda imbere ndetse agomba gutegeka ubuziraherezo! Ariko uko byagaragaye ntabwo Stromae yanaramukanyije cyangwa ngo yifotoranye na Madame Jeannette Kagame wari witabiriye igitaramo cye ahubwo Jeannette Kagame nawe yashatse guhindura igitaramo cya Stromae urubuga rwo kwifotorezaho ngo ahangane na Stromae mu bustar!

Umuhanzi Stromae n’ubwo mu myaka yashize yari yaratangaje ko atigeze ababazwa n’urupfu rwa se (hera ku munota wa 12) kuko ise atigeze amwemera ariko mu gitaramo cyo ku Gisozi yavuze ko amushimiye!  Ntawamenya niba yari abikuye ku mutima cyangwa byari uburyo bwo gushimisha abafana. Ibi byishimo Stromae yagaragaje bishobora kuba binaturuka ku kuba yarasanze umuryango munini mu Rwanda umwishimiye bikibagiza uko yibukaga u Rwanda kera akiri umwana ubwo yaharwariraga malariya agataha ikitaraganya.

Abakurikiranye uru rugendo rwa Stromae mu Rwanda bahamya ko uyu muhanzi n’ubwo umuntu atamenya icyerekezo cye cya politiki ku bibazo by’u Rwanda yagiriwe inama yo kwirinda kubogamira ku butegetsi buriho mu Rwanda ngo abigaragaze cyane kubera impamvu zitandukanye.

Zimwe muri izo mpamvu ni izi:

-Umuco w’abanyafrika Stromae yamenye cyane ni uw’abakongomani kuko ngo mu  minsi mikuru myinshi y’abanyafurika yabaga yitabiriye kuva akiri umwana yabaga ari iy’abanyekongo. Abafana b’umuziki wa Stromae benshi baba mu bubiligi bafite inkomoko muri Congo, ikindi indirimbo ze nyinshi zikunzwe cyane mu bihugu bivuga igifaransa, rero gushyigikira Perezida Kagame ku mugaragaro bisa nko kwikuraho abo bafana kandi Perezida Kagame ntacyo yamukorera cyasimbura abo bakunzi be. Cyane cyane ko n’Umuryango wa Stromae utuye mu bubiligi ahiganje abatajya imbizi na Perezida Kagame benshi biganjemo abakongomani bikaba byabangamira umutekano wawo.

-Nk’umwana wavukiye mu Bubiligi akarerwa na nyina gusa ndetse bigasa nk’aho se atigeze amwemera, gufata uruhande mu bibazo by’u Rwanda bishobora kutamushishikaza cyane cyane kuko n’ubwo Leta y’u Rwanda ivuga ko yageze ku bwiyunge nyabwo uyu muhanzi we aracyarizwa n’uko abona inzira ikiri ndende abantu batarashobora kubana neza mu bwumvikane.

-Ibyo Stromae yakunze kuvuga mu biganiro ni uko yiyumva nk’umunyaburayi kurusha umunyafrika kuri we ngo n’ubwo hari abamusabye ngo gukora indirimbo kuri Genocide ngo abona atazayikora kuko ibyabaye atigeze abibamo ngo abimenye, ngo rero ntabwo yakwitwaza urupfu rwa se wapfuye muri Genocide atigeze anabana nawe ngo amumenye neza ngo urwo rupfu arushyire imbere nk’iturufu.

Mu gusoza iyi nyandiko umuntu yakwemeza adashidikanya ko abayobozi b’u Rwanda batashimishijwe n’imyitwarire ya Stromae mu Rwanda dore ko ibyo bari bamutegerejeho batabibonye ahubwo byabaye ngombwa ko ako uyu muhanzi avuze kose bahita bashaka kukajyana mu nzira bifuza bakoresheje itangazamakuru dore ko n’iryo tangazamakuru rishyigikiye Leta uretse kuvuga uko igitaramo cyagenze ibijyanye na Stromae bisa nk’ibyagabanyije umurego.

Marc Matabaro

Email: therwandan@ymail.com

Aho Augustin Iyamuremye ntabwo arimo guhorera Sebukwe Prezida Sindikubwabo mu mayeri?

$
0
0

Mu iyi minsi ibiri ishize ku wa gatatu tariki ya 28 Ukwakira na 29 Ukwakira 2015 abanyarwanda n’abanyamahanga bakurikiranye ikinamico gisekeje ariko kinababaje aho abadepite baremekanyaga umushinga w’itegeko nshinga ku buryo bwateye benshi kwibaza.

Benshi bibajije niba abadepite ibi barimo kubiterwa no kuramira imbehe zabo cyangwa ari ubwoba bwo kugererwa mu kebo kamaze kugererwamo abanyarwanda batari bake bagaragaje cyangwa baketswe kumva ibintu mu buryo butandukanye n’agatsiko kayoboye u Rwanda ubu. Hari n’amategeko arimo kugirwaho impaka ukayabonamo ubwoba no kudashaka kwiteranya n’ubwo bigaragara ko atazapfa ashyizwe mungiro!

Izi nkuru ziva mu nteko nshingamategeko aho gusubiza ibibazo abantu benshi bibaza usanga ahubwo bishyira abantu mu gihirahiro, hari abatumva ukuntu Ijambo “Imana isumba byose” rikurwa mu itegekonshinga aho ntibashaka kuvuga ko ari Kagame usumba byose ko numva bamwita Rudasumbwa !

Hari n’abibaza niba nta ngufu z’ibinyabubasha by’ikuzimu zibyihishe inyuma! Kiliziya Gatorika yo yumiwe ihitamo kuvuga ko n’ubwo ijambo Imana ryakuwe mu Itegeko nshinga ntacyo bivuze kuko n’ubundi ntakizahinduka ngo Imana izakomeza isumbe byose!

Ariko icyo abantu benshi badashidikanyaho n’uko abahawe gutegura umushinga w’iri tegeko bashobora kuba barakoze umushinga uroha ndetse unakoza isoni Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe byaba mu banyarwanda no mu mahanga. None se aho kuremekanya amategeko bakagera aho bashyiramo n’inzibacyuho byari bibananiye kuvuga ko hashyizweho manda za Perezida zifunguye ku buryo Kagame yakomeza kwiyamamaza agatekinika amatora kugeza igihe hazagira abamukuraho cyangwa agakurwaho n’urupfu?

Iyo urebye abarimo gukora uyu mushinga w’amategeko duhereye kuri Augustin Iyamuremye wakwibaza niba atarimo guhorera sebukwe mu mayeri ashora Kagame ngo azicwe nk’uwo sebukwe yapfuye, wajya kuri Evode Uwizeyimana n’ubwo yashize ubwenge bwe mu gifu ukibaza ukuntu umuntu nkawe w’umunyamategeko ashobora gutegurira abadepite umushinga w’itegeko nshinga umeze kuriya dore ko abadepite bo ntawabarenganya abenshi bashobora kuba bibereye mu nteko kubera ruswa y’igitsina nk’uko Leta y’u Rwanda ibyivugira ubwayo.

Urwitwazo ngo hari byinshi batarageraho ngo bashaka kubanza kugeraho! Mwo kabyara mwe hari aho mwigeze mwumva kw’isi aho umuyobozi w’igihugu yongererwa za manda zitemewe n’amategeko ndetse bagashyiramo n’inzibacyuho ngo arangize ibyo atarangije? Ikintu Kagame ashaka kurangiza kitarangizwa n’undi n’iki? Kereka wenda niba ari ukwica abantu no guteza imvururu mu karere babona atararangiza?

Ikigaragara n’uko na bamwe mu bashigikiye Perezida Kagame bumiwe ndetse bagize n’isoni zo kugira icyo bavuga bararuca bararumira kuko ibyakozwe n’abadepite nta muntu ufite mu mutwe hazima bitatera isoni

Marc Matabaro

Email: therwandan@ymail.com

Itegekonshinga: Komisiyo n’abadepite bagaragaje ubushobozi bwabo; abasenateri babarusha iki?

$
0
0

Ntibitangaje ko abantu bakomeza kugira icyo bavuga ku mushinga w’Itegekobshinga. Ahubwo icyatangaza ni ukutawuvugaho, cyane cyane ko abantu banyuranye bari kwerekana impungenge zikomeye bitewe n’inenge babona ziwurimo. Abantu barerekana ingaruka byagira ntagikosowe. Abadepite bamaze kuwemeza, ubu abantu baribaza niba Sena izabarusha ubushobozi n’ubushishozi.

Mu ikubitro, Komisiyo yashyizweho na perezida Kagame ngo itegure umushinga w’ivugururwa ry’Itegekonshinga, ntiyatinze mu makoni, byabaye nk’ibyo guhumbya, ivuga ko irangije kuwutegura. Mu bayigize harimo impuguke mu mategeko nka John Milenge, Me Evode Uwizeyimana, … hakabamo n’abantu b’inararibonye nka Dr Augustin Iyamuremye wayiyoboye n’abandi. Ikibazo ariko ni ukumenya niba barakoze umushinga bashingiye ku mahame remezo agena Itegekonshinga cyangwa niba barashyize mu nyandiko ibyifuzo by’abanyabubasha mu gihugu.

Uwo mushinga wagejejwe mu nteko kugira ngo abadepite bawusuzume. Ababikurikiraniye hafi bemeza ko nta kintu cy’ingirakamaro abadepite bakosoyemo. Ahubwo abantu bagaye ko igihe kinini bagitaye bajya impaka zo kuvanamo ijambo Imana. Bamaze kwemeza kurivanamo, abanyarwanda, na benshi mu banyamadini barumiwe. Nyamara hari ibindi bifite uburemere bari gusuzuma. Ku isonga y’ibyo bamwe bagaya harimo guha perezida uriho muri iki gihe uburyo bwo kuba yakomeza kwiyamamaza no kuba yatorerwa kuyobora kugeza mu w’2034 abishatse. Mu banyarwanda hari abasanga bidasanzwe ndetse ngo bishobora kugira ingaruka umuntu ushyira mu gaciro atakwifuriza igihugu.

Abadepite bahaye perezida Kagame kuba yayobora manda 5?!

Mu w’2017 perezida Kagame azaba arangije manda ebyiri. Itegekonshinga Urwanda rugenderaho, rivuga ko nta na rimwe perezida wa Repubulika arenza manda ebyiri. N’ubwo mu mushinga mushya bongera kubyemeza ndetse bakagabanya umubare w’imyaka manda imara, ikaba itanu aho kuba irindwi (ingingo y’101), abakurikiranira hafi basanga ikintu kidasanzwe cyakozwe, ni ukongeramo ingingo (y’172), iha uburyo uzatorwa mu w’2017 kuzayobora indi imyaka irindwi nyuma akagira uburenganzira bwo gutorerwa manda nshya y’imyaka itanu yayirangiza akanemerwa gutorerwa manda ya kabiri y’indi myaka itanu, ubwo akaba ari bwo hazaba hatangiye kubahirizwa manda zitarenga ebyiri z’imyaka itanu.

Abantu basanga inenge ari izihe?

Inenge ya mbere igaragarira mu kibazo gukurikira:

Niba byaramaze kumvikana neza ko bifite ishingiro ko ntawukwiye kurenza manda ebyiri, mu w’2017 perezida Kagame azaba arangije manda ebyiri, bigenze bite ngo yongererwe manda ya gatatu y’imyaka irindwi? Kubyita ko bikomotse ku gisa n’inzibacyuho, abantu baribaza niba atari ugushakisha uko bahuma amaso abanyarwanda. Uretse n’ibyo kandi na nyuma y’iyo manda yaba ari iya gatatu ayitorewe, anemerewe iya kane yaba ari imyaka itanu aramutse ayitorewe mu w’2024, ndetse akanemererwa kuba yatorerwa indi manda y’imyaka itanu mu w’2029, kuri we ikaba mu by’ukuri yaba ibaye manda ya gatanu. Mbese ni ukuvuga ko byashoboka ko yayobora kugeza mu w’2034! Ikibazo nyine rero abantu bibaza: ni gute wavuga ko wumvise neza ko bifite ireme kutarenza manda ebyiri, nyamara ako kanya ugahita ugira uwo ubihera uburyo bwo kuzirenza. Ni nde utabona ko harimo kwivuguruza? Ninde utibaza niba ihame rivuga ko abantu bareshya imbere y’amategeko ryubahirijwe? Mu w’2017, nyuma y’imyaka 14 azaba amaze ari perezida, ashobora kuziyamamaza akaba yanategeka indi myaka 17, yose hamwe ikaba imyaka 31! Ari ya Komisiyo yateguye umushinga, ari n’abadepite bose basanga ibyo bintu bifite ireme!

Ibyo byose bikubitiraho ko iyo abantu bitegereje imigendekere y’amatora mu gihugu nk’Urwanda, basanga ntagushidikanya ko uwatsinda muri iki gihe ari uwifuzwa mu banyabubasha bari ku butegetsi. Ngiki igitera bamwe impungenge iyo batekereje ku ngaruka zaterwa no kubona ko abifuza guhatanira imyaka ya politiki badahabwa amahirwe angana. Ngiki igitera impungenge abifuza ko Urwanda rwagira ituze ndetse buri munyarwanda akagira uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we imbere y’amategeko.

Sena irareba kure kurusha abadepite? Izagira ubutwari bwo gukosora ibyo bamwe mu banyabubasha bifuza ko byaguma uko biri. Sena yakora ikitifujwe na perezida Kagame? Sena yakora icyo FPR idahaye umugisha?

Perezida Paul Kagame hari icyo yabikoraho?

Perezida Kagame ashobora kugira ubutwari agakomera ku magambo meza yavuze mu kwezi k’Ukwakira 2010 aho yavuze amaze gutorerwa manda ya kabiri nyuma kandi y’indahiro ko azubahiriza Itegekonshinga, muri uko kwezi yashimangiye ko perezida atakwitwaza ko yakoze neza cyangwa ko hari ibyo atararangiza, ngo bimubere urwitwazo rwo kurenza manda ebyiri. Yongeyeho ko ntacyo yaba yarakoze habuze ukomereza aho yari ageze nyuma ya manda ebyiri kandi ko na bwo bitaba urwitwazo rwo kuguma kuri uwo mwanya. Yarabishimangiye kandi abiha uburemere bukomeye, abiherwa amashyi menshi kuko bifite ireme. Akomeye ku ijambo yavuze, ingingo y’172, ishobora kuvanwamo. Mu gihe nta cyaba gihindutse, hari abasanga ko muri uriya mushinga hashyizwemo ingingo zizitira inzira irinda amakimbirane.

Ku munsi wa none, uriya mushinga uteye bamwe kwibaza. Nyamara iyo uza utivuguruza, cyari igihe ko yaba abari ku butegetsi, yaba abari muri Opozisiyo bagira icyo bavuga kandi bakabwira abaturage imishinga myiza bafitiye igihugu bahereye nko ku bintu bitatu:

1. Ni ibihe byiza perezida Kagame yakoze, ku buryo uwamusimbura yabikomerezaho?
2. Ni ibihe yakoze nabi? Byakosorwa bite?
3. Ni ibihe atigeze akora bikwiye gukorwa? Byagerwaho bite?

Uriya mushinga uratanga ayahe mahirwe yageza abanyarwanda ku muti w’ibibazo biriho? N’ubwo hari izindi ngingo zifite inenge, umuntu yagarukaho ikindi gihe ariko iyo ingingo y’101 y’uwo mushinga ibasha guhita itangirana n’uw’2017, mbese ntise n’ivuguruzwa n’iy’172 (ari yo ya yindi iha uwatorwa ubutaha uburyo bwo kwiyamamaza no kuba yatorwa imyaka 17 yose hamwe (7+5+5), iyo hataba iyo nenge uriya mushinga wari kuba uteye intambwe. Ese ku munsi wa none hari igaruriro? Igisubizo ni icy’abafata ibyemezo. Sena niyemeza uriya mushinga w’Itegekonshinga, uzajyanwa muri « référendum » kugira ngo abanyarwanda bawutore cyangwa bawange. Nibawemera, perezida wa Repubulika ashobora kuwusinya, ugasohoka mu igazeti ya Leta noneho ugatangira gushyirwa mu bikorwa no kubahirizwa.

Jean Claude Mulindahabi

Ni umunyamakuru w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bufaransa, inkuru ze zindi mwazisanga kuri EJCM INFO

Nyuma yo guhindura itegekonshinga benshi muri opposition barasanga ahasihaye ari ahi intambara!

$
0
0

Nyuma y’uko inteko nshingamategeko y’u Rwanda yemeje umushinga w’ivugurura ry’itegeko nshinga ikavugurura ingingo zimwe na zimwe abanyarwanda benshi bari bateze amaso hakongerwamo n’izindi.

Ingingo y’101 n’ubwo yavuguruwe ntabwo yigeze ikorwaho ahubwo habaye nko kuyinoza ku buryo benshi mu baharanira demokarasi bishimiye uburyo iyo ngingo itanyeganyejwe ahobwo ikanozwa. Iyo ngingo ikaba ivuga ko nta na rimwe Perezida wa Republika ashobora gutorerwa manda zirenze 2 ndetse manda yari imyaka 7 yagizwe imyaka 5 ariko abadepite bahise bashyiraho indi ngingo ari yo ya 172 imeze nk’igenewe Perezida Kagame, aho imuha uburenganzir bwo gukomeza gutegeka kugeza manda ye irangiye mu 2017, ikamwemerera kwiyamamaza indi manda y’imyaaka 7 ngo y’inzibacyuho ngo no kumushimira, maze noneho ingingo ya 101 ngo ikabona igakurikizwa! Dukurikije uko tuzi amatora yo mu Rwanda ni ukuvuga ko Perezida Kagame niba Imana ikomeje kumutiza ubuzima cyangwa ntihagire ikindi kiba azategeka kugeza mu 2034 afite imyaka 77 nabwo ariko ibintu nibikomeza nk’uko biri ntacyemeza ko azavaho ahubwo abadepite b’icyo gihe nabo bazamudodera irindi tegeko nshinga rizaba rijyanye n’ibyifuzo we n’abamushyigiiye bazaba bafite icyo gihe.

Ikindi cyatangaje benshi kikanavugwaho cyane n’interuro ko IMANA ISHORA BYOSE yakuwe mu itegeko nshinga.

Mu gushaka kumenya uko ibyakozwe n’abadepite abanyapolitiki n’abanyarwanda bandi babifashe ubwanditsi bwa The Rwandan bwegereye bamwe mu banyapolitiki bari muri opposition ndetse n’abandi banyarwanda bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda maze bagira icyo badutangariza.

Twababajije ikibazo kimwe gusa kigira kiti:

Nyuma y’aho inteko nshinga mategeko itoreye umushinga w’itegeko nshinga igashyiramo ingingo y’172 iha Perezida Kagame kuba yategeka kugeza mu 2034, mwe ku ruhande rwanyu mubibona gute? Mubona hakorwa iki?

Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana: (Yahoze ari Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, ubu ni umukuru w’umuryango IBUKA BOSE RENGERA BOSE) :

Ndagijimana_JMV

Yagiranye Ikiganiro na Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC ku wa kane tariki ya 29 Ukwakira 2015 uvuga uko abona iki kibazo.

Ikiganiro cyose mwacyumva hano>>>

Sixbert Musangamfura: (umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkubiri):

sixbert (2)“Bimaze kugaragarira buri wese ko Prezida Paul Kagame n’akazu ke batazarekura ubutegetsi mu nzira z’amategeko. Uko igihe yiha kizajya kirangira azajya abona amayeri yo kongererwa igihe mpaka apfuye. Si we munyagitugu wa mbere ku isi ukinisha urupfu! Ndahamya ko yiyemeje gutera ikirenge mu cya bakuru be Khadafi, Saddam Hussein, Nicolae Ceauşescu n’abandi. Niba ari rwo we n’akazu ke bahisemo, uwiyishe ntariririrwa!

Ku ruhande rwacu, twemera isimburana ry’ubutegetsi mu mahoro! Uti ese utemera amahoro muzamugenza gute? Muzamureka ategeke kugeza apfuye? Oya, tuzabona uburyo bwo kubimwemeza. Nta musozi utagira agasharu. Ni ukuvuga ko gutanga abagabo mu mahanga no kuvuza induru bidahagije. Tugomba kuvuguta umuti ukarishye, tukamushaka tukawumuha, akawunywa, akabona kurekura ingoma. Yenda icyo atinya ni uko abana b’abasore bazamukanyaga amaboko, akabona kurekura. N’abo amaherezo bazahaguruka nibabona umuti utamuvuye. Uko biri kose benshi barabizi ko igihugu ugisasira imigozi kikayiguhambiriza. Abakuru barabizi ko umwami iyo ageze aho igihugu agihindura akarima ke, cyangwa agatobero; akanga kwumva, imfura ziramufata akanywa akijuta, agatuza. Buriya amahitamo yonyine asigiye igihugu ni ukubara iminsi, kikamuruka. Turahari tuzacyomora.

Ikindi cyantangaje ni uko mw’itegeko nshinga bariho bamwandikira, noneho bakuyemo n’izina ry’Imana! Ibijya gucika bica amarenga. Biriya ni ibihe bya nyuma.”

PDR-IHUMURE:

PDR

“Kuba amashyaka ya politiki atishyira hamwe yaba afite intwaro n’atazifite bagakora batatanye biha Perezida Kagame ingufu agakora ibyo yishakiye ku buryo agiye kwiyimika nk’umwami w’u Rwanda kandi tuzi ko u Rwanda ari Repubulika. Icya mbere ni ukureba inyungu z’abanyarwanda n’igihugu mbere yo kureba itegekonshinga gusa. Nihatagira igikorwa ngo abantu batahirize umugozi umwe na nyuma ya 2034 Perezida Kagame azongera yiyongeze indi myaka turebera.”

Benedict Michael Rwarinda: (umwe mu bayobozi b’ihuriro nyarwanda RNC muri Afrika y’Epfo):

rwalinda1Uretse ko n’ubundi ntemeraga itegekonshinga FPR ubwayo yishyiriyeho, kuba naryo ihindukiye ikarivuyanga nta gitangaza kirimo kuko uko ryakozwe ntabwo ryari iryo guhuza no kwimakaza ubutegetsi bugendeye ku mahame ya demukarasi n’ ubutegetsi bushingiye mu baturage! Ahubwo ryari ryarakorewe Kagame ku buryo ryamuhaye kuba hejuru y’ubutegetsi nshingamategeko, ubucamanaza, ndetse na nyubahiriza tegeko! Kurivuyanga rero ni ikimenyetso simusiga ko n’ubundi ryakorewe Kagame nk’umuntu ku giti cye aho gukorerwa abanyarwanda!

Ibyakorwa ni byinshi kubera ko FPR/ Kagame( kuko jye kugeza ubu kubitandukanya byanyobeye) ni gukomeza gukangurira abanyarda benshi bahisemo kwifata mapfubyi kubera iterabwoba n’ubwicanyi bwa leta yi Kigali ko u Rwanda nirurunduka bazarundukana narwo, bityo buri wese mu bushobozi bwe agaharanira ko igihugu cyacu cyajya ku murongo ubereye abana bacyo bose ari nawo murage mwiza wo gusigira abadukomokaho! Ibi ntibigomba kugarukira ku banyarwanda gusa ahubwo n’abatera leta ya Kigali inkunga bagomba gusobanurirwa ku buryo bunonosoye! Ikindi ni uko urubyiruko rugomba guhaguruka rugaharanira ko ejo harwo hazaza hataburizwamo barebera! 

Ikindi ni uko n’iyo itegeko nshinga ririho ubu Kagame atari kurihindura akemera kuva ku butegetsi, ibibazo bya politike, amategeko, uburenganzira bwa muntu,ubutabera, ikibazo cy’impunzi n’ibindi byugarije abanyarwanda leta iriho ubu idakozwa bitari kuba bibonewe umuti kubera ko Kagame yemeye kubahiriza itegekonshinga ryamwandikiwe ngo kuko avuye ku butegetsi gusa! Bityo nkaba mbona benshi turimo kurwana urugamba rudafite icyo rumaze aho kuguma ku murongo usanzwe mugari wa opposition ubu turi kwiruka inyuma yumuyaga wo gutobatoba ingirwategekonshinga!

Jeanne Mukamurenzi: (umwe mu bayobozi b’Ishyaka ISHEMA muri Norway):

mukamurenziMu by’ukuri biragaragara ko iri tegeko nshinga ryashyiriweho umuntu umwe gusa ariwe Paul Kagame. Ubu rero banyarwanda twese na barya bari bagishidikanya ku gitugu cya FPR, biboneye ko ntaho FPR na Kagame wayo ibahishe. Kudeta y’itegeko nshinga yamaze gukorwa, abadepite ba Kagame bari kwisonga hasigaye Senat gukubitaho cashet kamarampaka yo ni ugutakaza amafaranga y’ubusa no kurushya abaturage bahatirwa gutora yego. Ubu rero ahasigaye ni ahacu abanyarwanda muri rusange tugomba guhaguruka tugasigasira ubusugire bw’igihugu cyacu uwitwa ko ashinzwe kurengera itegeko nshinga niwe urihiritse ku manywa y’ihangu. Niba koko u Rwanda rufite ingabo, nizihaguruke zirengere itegekonshinga. Aha rero niho abanyarwanda bagakwiye gufungura amaso bakareba ziriya ngabo niba ari izi igihugu cyangwa iza Kagame. Uko byagenda kose, itegekonshinga rigomba gusigasirwa umuntu mwe ntiyagirwa intakoreka hejuru y’abanyarwanda barenga miliyoni 12. Abarimo bakora biriya bagakwiye no kumenya ingaruka yibyo barimo. Nguku uko mbona ibyo kwa mwami Kagame uhawe ubushobozi bw’ikirenga burenze ubw’abandi banyarwanda.

Amiel Nkuliza (umunyamakuru w’umunyarwanda uba muri Suède)

Amiel Nkuliza

Ubundi Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ni ntavogerwa, kuba abarishyizeho bavuga ko umukuru w’igihugu atazajya arenza manda ebyiri, uyu warishyizeho akaba ari we urimo kurisiribanga, ni agahomamunwa. Ariko kandi ntibyagombye no kugira uwo bitungura kuko abayobozi b’u Rwanda uko bakabaye, baranzwe no gukatakata iri tegeko kugirango babone uko batsimbarara ku butegetsi. Uruba rubategereje bose rero ni urwo twagiye tubona, kuko izo mandats bagenda bahindagura uko bashatse nk’amakariso bambara, ntibajya bazirangiza amahoro. Uti ubibona ute? Uko mbibona maze kubivuga, Kagame wahinduye iri tegeko kugirango azayobore u Rwanda kugeza apfuye, ntibizamuhira kuko abanyarwanda uko tumeze ntitwigeze duhinduka ku bijyanye n’inkundura yo kurwanira ubutegetsi no kwirukana uwari ubufite. Ikibazo cyawe cya kabiri uti hakorwa iki? Icyakorwa ni uko abanyarwanda twese twagombye guhaguruka, tugatahiriza umugozi umwe, ibyitwa amashyaka ameze nk’ibikenyeri bigurumana, bikaba bigiye ku ruhande, abarwanya ubutegetsi bakaba bamwe, bagasaba ibiganiro n’abashaka kubwiharira, byananirana hagakoreshwa za nzira twese tuzi zirukana ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda. Urugamba rwo kwibohoza ntirukorwa n’umuntu umwe cyangwa ishyaka runaka, rukorwa n’abantu bashyize hamwe, batahiriza umugozi umwe, badacengana. Ibindi ni amagambo ashingiye ku marangamutima n’ukwibona kwacu!

Frank Habineza (umukuru w’ishyaka riharanira demokarasi n’ibikdukikije mu Rwanda Green Party):

habineza frankTwarabyamaganye kandi twasabye Senat ko yabinononsora. Nyuma y’umwanzuro wa nyuma wa Senat, nibwo tuzagira ibindi dutangaza.

 

 

 

Abdallah Akishuli (umukuru w’urukatsa amacumu acanye)

akishuliNjye uko mbibona ntikwigeze guhinduka kuko nabibonye mbere y’abandi ari bwo nahise ntangaza inyandiko nise TUVE MUMAGAMBO TUJYE MUBIKORWA aha nkaba narasobanuraga ko FPR itafashe igihugu kubw’amagambo bityo ntizarekura ingoma ku bw’amagambo. Hari benshi bagiye batangaza ko badashyigikiye ibikorwa bya gisirikari mukuzana impinduka kuko bibwiraga ko inzira ya Demokarasi ishoboka ariko ngirango bamaze kubona ko Kagame akora ibishoboka byose kugirango ashyire inzitizi mubyo baba batekereza byose. Ejobundi ubwo aheruka muri za nama ze zo gusesagura umutungo w’igihugu, gutera ubwoba no gukora imyiyereko ye rukumbi (one man show) i La Haye mu buhorande yivugiye ko nta biganiro (débat) ateze kugirana n’abo yita abanzi b’igihugu. Ubu gisigaye rero ni uko dutinyuka tukiyemeza ko tugomba kumurasa nk’uko nawe ahora aduhigira kutumara kandi ntatinye kubyigamba kumugaragaro. Mwanabonye ko umwera waturutse ibukuru wakwiriye hose ubu ijambo kurasa risigaye ribangukira abagaragu b’abidishyi kurusha ayandi yose. Mu Kinyarwanda iyo bavuze ngo na mukeba abyara umuhungu ntibisobanura abavukana amabya gusa ahubwo bivuga abashobora kwiyemeza guha igihugu amaraso kugirango abazasigara bazatekane. Muri make rero njye niteguye gufata umuheto ni uko isaha yo kwambara itaragera.

Carine Gasarasi (umwe mu baharanira uburenganzira bw’abana n’abagore b’impunzi bari mu mashyamba ya Congo)

GasarasiNjyewe mpita mbona akandi kaga ku mpunzi z’abanyarwanda muri Congo….mbese ni ukubona ko aho kugirango ikibazo cyazo gikemurwe nonehoooo cyajya cyajya irudubi n’amaraso noneho agiye kumeneka sinzi ni ugukomeza kuzitura Imana yonyine niyo izifitiye impuhwe.

Sylver Mwizerwa (umunyamabanga mukuru wa PS Imberakuri):

sylver mwizerwaMu Ishyaka PS Imberakuri twerekanye rugikubita aho duhagaze,tweretse Abanyarwanda ndetse n’isi yose amayeri yose FPR iri gukoresha igamije gukorera itegeko nshinga coup d’état,nyuma y’ibyabaye rero ntaho bitaniye nibyo twerekanye bigamijwe nayo nkuko byashyizwe mubikorwa! Ntibitangaje ahubwo biteye agahinda ndetse ntano kubifata nk’umukino ahubwo usibye nkatwe nk’Ishyaka rikomeye kandi rikunzwe n’Abanyarwanda bose bakwiye kugera ikirenge mucyacu tugatahiriza umugozi umwe,murwego rwo kwamagana munzira zose ziciye mu kuri no mu mategeko kiriya cyemezo.Birakwiye ko Abanyarwanda aho bari hose bava mu nyungu za mpemuke ndamuke barimo,inyungu zo gushaka ibyubahiro no kwigira beza,inyugu zo kugambanirana baharanira kwicara kumyanya batarageraho,bakibuka ko ibyo bakora ari ugukina ku mubyima imbabare zidafite aho zinyagamburira,abanyadutaro n’abashomeri buzuye u Rwanda,impunzi n’abafungiye akamama…….Bavandimwe rero abantu bamwe ntibakwiye kumva amabondo abakirigita ngo bibagirwe ibyo maze kuvuga kuko byanze bikunze uzarebera wange gufasha abatunenzwe, bazabigeraho kandi nawe amateka azabikubaza. Birakwiye ko Abanyarwanda twese dushirika ubwoba bityo tukabyaza umusaruro ririya tekinika kandi tunasaba Imana isumba byose ikabidufashamo kandi ndabyizeye bizashyika.

Faustin Kabanza (umunyarwanda ukurikiranira hafi politiki y’u Rwanda)

Faustin Kabanza

Ku giti cyanjye ni ukwirengagiza amategeko nkana ndetse no gutesha agaciro U Rwanda n’abategetsi barwo mu ruhando rw’amahanga nk’uko ibinyamakuru mpuzamahanga birimo bibyandika. Igikorwa cyo guhindura itegeko nshinga rero cyateguwe n’ubutegetsi buriho kandi hashize iminsi nk’uko byagaragaye hirya no hino. Perezida Kagame arashaka byanze bikunze kuguma ku butegetsi ni ubwo byitwa ko ari abaturage babishaka. Ni mpamvu ki adasezera ngo abwire abanyarwanda ko manda ye yarangiye bityo bashake undi muntu wo kumusimbura kuko nta muntu kamara ubaho? Abadepite rero barimo kwemeza umugambi wafashwe cyera kandi kimwe n’abanyarwanda benshi na bo bafite ubwoba ari cyo gituma bihitiramo kuba inkomamashyi kabone ni ubwo wenda abenshi batemera ibyo batora. Icyakorwa ni uko abanyarwanda benshi batinyuka, bakavuga rwose ko itegekeko nshinga rigomba kubahirizwa, ntirihindurwe na buri wese uko yishakiye. Kuko niba ari uko bimeze, kutubahiriza amategeko bishobora kuzasubiza u Rwanda mu icuraburindi nk’iryo twanyuzemo.

Martin Ntiyamira (umunyarwanda wifuza ubwami bugendera ku itegekonshinga mu Rwanda)

ntiyamiraNi ugusenga cyane kuko ntakabuza amaraso y’Abanyarwanda agiye kongera kumeneka; kuvaho byo agomba kuva kuri iriya ntebe y’ubugizi bwa nabi kandi ntayindi nzira isigaye yo kuyimuvanaho usibye iyindi ntambara. Uburundi nibwo bwahawe inshingano yo gutabara tubwisunge budufashe kwigobotora ingoma mpotozi.

Leah Karegeya (umupfakazi wa Col Patrick Karegeya)

Leah KaregeyaTubibona nk’ibyago bikomeye bigomba gukumirwa ntibibeho. Mw’ijuru hari Imana izabidufashamo

Emmanuel Mwiseneza (umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi)

mwisenezaTwe tuzakomeza kubyamagana mu matangazo ndetse n’ibindi bikorwa nk’imyigaragambyo, tutibagiwe kuguma kubisobanurira abatera inkunga buriya butegetsi.

Dr Charles Kambanda (impuguke mu by’amategeko n’umwarimu muri Kaminuza)

Dr Charles Kambanda

Nta kindi kereka gutegura intambara y’amasasu ishingiye ku politique nziza

Me Innocent Twagiramungu (umunyamategeko akaba n’umukuru w’urubuga DHR)

innocent Twagiramungu“Ntidushobora kwemera na gato ko umwicanyi Paul Kagame yongera kwihisha ubutabera muri Village Urugwiro no gukomeza kwica abanyarwanda indi myaka 17″. Mushobora kumva ikiganiro yagiranye na Radio Inyabutatu kuri iyi ngingo hano>>>

 

 

Saleh Karuranga (umunyarwanda ukurikinaira politiki y’u Rwanda hafi akaba n’umwe mu bayobozi b’ishyaka UDR)

salehNk’uko Dr Jean Damascene Ntuwukuriryayo yavuze ko akorera company yitwa Rwanda & CEO Perezida wayo akitwa Paul Kagame niyo mpamvu abadepite bu Rwanda ntacyo bakora nta accountability bagira imbere y’abanyarwanda. They took advantage upon Rwandans and imposed themselves…no guhindura itegeko nshimga bakaritobanga kuburyo bugaragarira buri wese nta soni bibatera. Naho ingaruka nirimara gutorwa nyuma ya referendum rigashyirwa mu bikorwa Igihugu kizaba gisubiye inyuma kuko icyizere abanyarwanda bari bafite cy’ubusimburane mu mahoro kizaba kirangiye. Umuntu wese uzaba afite ambitions zo gukorera abanyarwanda kuri uriya mwanya azakoresha imbaraga kuko Kagame we ntateze kurekura mu mahoro. Ubundi se ko mu ndahiro y’itegeko nshinga ko yarahiriye kwubaha no KURENGERA iryo tegeko, niba adafitemo uruhare mubyo abadepite be bakora yabyanze ko abifitiye ububasha n’ubushobozi. Icyo abaturage bashaka ntabwo ariko burigihe gikurikizwa niyo mpamvu leadership ibaho, aha natanga urugero nki gihugu cya Grece minisitiri w’intebe yakoresheje referendum yo kuguma muri Europe cyangwa kuyivamo, abaturage batoye kuyivamo ariko minisitiri w’intebe yafashe icyemezo gitandukanye nibyavuye muri referendum kuberako we nka leader yabonaga ko kuguma muri Union europeenne aribyo bifitiye Grece akamaro, aha nakwibutsa ko abaturage ba Grece bafite political analysis iruta kure iy’abanyarwanda. Paul Kagame n’agatsiko ke intego yabo niyo gukomeza gufata abanyarwanda bugwate naho ibindi byose n’ikinyoma cyambaye ubusa.

Nsabimana Sankara Callixte  (umwe mu bayoboke b’ihuriro nyarwanda RNC muri Afrika y’Epfo)

CallixteNi agahomamunnywa, n’igisebo kuri ziriya ngirwa badepute n’inzira kandi yerekeza igihugu mu kuzimu!! Kuruhande rwanjye mbona ntamahitamo yandi abanyarwanda basigaranye uretse gukoresha ingufu zose zishoboka tukigobotora kagame n’agatsiko ke!! Inzira zose zo gukora impinduka inyuze mu mahoro Kagame yarazifunze. Inzira yonyine yafunguye n’intambara!! Mubyukuri amahoro ni meza ariko niba ikiguzi cyayo ari ukubaho mu bucakara bwa FPR ayo mahoro ntacyo amaze arutwa n’intambara yeruye yo kwibohoza no kwirwanaho kandi self defense n’uburenganzira ntakuka ahantu hose no mu bihe byose!! 

Thomas Sankara Habyalimana (umuhanzi wahoze mu ngabo za FPR)

habyarimana Thomas SankaraKagame erega yararangiye buriya arirwanaho gusa ngo arebe ko kubw’amahirwe wenda byacamo. Ariko ntibizamushobokera kuko igihe cye kiri kurangira. Buriya agiye gushaka abo ahitana mubo yibwirako bamubangamiye, ariko byose bizamubera ubusa. Abamurwanya nabo usanga aho kumurwanya birwanya, bakaba bamuhereje ibitugu ngo yikubitire. Rero nta cyo gukora kindi, nugutegereza ko Kagame abanza akabahukamo abasigaye bazashyira ubwenge ku gihe baze dutahe. Nta n’ubwo bizatinda, cya Nkurunziza nikimara kuvaho, n’uriya aramukurikira biriya bipapuro yirirwa ahindagura tubyotse. Na kiriya gisirikari cye bavuga ko gikomeye, gikomejwe na opposition y’abanyamafuti, ntigishobora kuva mu mafuti ari kubutegetsi kijya muyandi mafuti ari inyuma yigihugu, kandi afite n’imiryango yabo bareberera..

René Claudel Mugenzi (Impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu)

claude MugenziTubona ko ari ikindi gikorwa cyo gushimangira ikandamizwa ry’abanyarwanda, ni ukwiba ubuyobozi, byose bishingiye ku bwoba bwo kuba Perezida Kagame yava ku butegetsi akabazwa amarorerwa ashinjwa kuba yarakoze. Tubona abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahaguruka bose bakabirwanya

Kayumba Rugema (Umwe mu bayobozi b’ihuriro nyarwanda RNC muri Norway)

Kayumba RugemaNta kizira kikibaho imbere y’intore n’umutoza wazo Paul Kagame. Nta soni bakigira. Perezida Kagame ejobundi  yakangaga abanyamakuru ababwira ko nta manda ya 3 ashaka none arashaka ubuziraherezo? Ibuka avuga ngo niba atarabonye umusimbura yakoze ubusa none koko agaragaje ko yakoze ubusa mukubaka inzego z’igihugu zigendera kuri demokarasi. Ubu se wavuga ko agaya iki Nkurunziza ateza rubanda akanamutobera? Ibi byose intore zikora njye navutse mbona ubutegetsi bubi mu buhungiro navukiyemo icyo gihe ingoma y’umwicanyi w’umugande bita Idi Amii Dada abantu baramushyigikiye batukaga abamurwanya birenze uko intore n’umutoza wazo batuka abatavugarumwe n’ubutegetsi, uwo mugabo yenderanyaga ku kagero kangana na ka Prezida Kagame! Amin yarwanye na Zaïre, arwana na Tanzania, yohereje ingabo ze kurwanya aba Israel ishyigikiye Palestina, yafashe indege irimo abagenzi ba Israel. Dore ibyo byose Kagame yarabigerageje Kagame yafatiriye umwana w’umukobwa muto wa nyakwigendera Col. Patrick Karegeya, Kagame ingabo ze aya magingo ziri Congo batayo zitari hasi y’eshatu zimaze imyaka zitajya zitaha zabuze uko zigaruka, si aho gusa dufite abasore b’intarumikwa yatoje kwica, kwitandukanya n’ubwenge, iterabwoba ubu bibasiye akarere ngo bakongeze umuriro wake abone uko ajya ku butegetsi ubuziraherezo ngo nk’umuntu ukuzwe n’abaturage,kandi wica abaturage,ukandamiza abaturage,unyunyuza imitsi abaturage! Bibiriya iravuga ngo ubwibone bukurikirwa no kurimbuka! Guhindura itegekonshinga ni ugutegura no guhamagaza intambara yo kumuhirika nta kindi. Banyarwanda muri mu buhungiro kubera ingoma mpotozi yabatesheje umurage wanyu, banyarwanda muri mbere mu gihugu ku gahato,iyicwarubozo,kunyunyuzwa,guhezwa,kwicwa,kutagira ijambo iki nicyo gihe cyo gutanga ikiguzi usabwa ku bwigenge bwawe,bwanjye,bw’igihugu cyacu. Muhaguruke twange ubu bugome n’agasuzuguro kadatinya itegekonshinga n’undi tuzashyiraho azibuke ibyabaye. Ndasaba abato mwese kwitangira igihugu niyo byadusaba ubuto bwacu. Ndabasaba ngo dufate umuheto turengere urwatubyaye nicyo dusabwa, wima igihugu amaraso inbwa zikayajaba! Umuntu atanga icyo afite. Ntabwo Kagame azaduha amahoro atayagira, ntabwo Kagame azumvikana n’abatavuga rumwe nawe abica? Ntawuzamubwiza ukuri kuko kumutera igifu. Inzira ni imwe ubu ni uguhangara ibibunda yaguze,ndetse n’ibindi azazana. Amaraso yacu,ubuto bwacu,ubumenyi bwacu bukazaba imvura,n’ifumbire n’urumuri byuhira,bigaburira amahoro ahoraho ya gakondo twarazwe n’abasogokuru nabo babonye biyushye akuya ndetse kavanze n’amaraso.

Darius Murinzi (umwe mu bayoboke ba FDLR)

Darius MurinziRiriya tegekonshinga n’ubundi ryari ryarashyiriweho Kagame. Ntibintangaje rero kuba inteko we ubwe yishyiriraho, yongeye kumukorera ibyo ashaka ikamugira umwami . Ikigomba gukorwa ni uko Rubanda igomba kwisubiza uburenganzira bwayo bwo kugena no kwemera abayiyobora ikoresheje uburyo bwose bushoboka.

 

The Rwandan, 03.11.2015

Email: therwandan@ymail.com


Aho kubahiga, kuki badahana ikiganza cy’amahoro?

$
0
0

Nk’uko tugiye kubibona, Major Robert Higiro si we wenyine amahanga n’imiryango mpuzamahanga ivuga ko ahigwa n’abo yahunze. Cyakora muri iyi minsi hari impamvu zidasanzwe zituma avuzwe by’umwihariko. Biravugwa ko ahigishwa uruhindu azira amabanga y’ubwicanyi yabwiwe. Hagati aho, abanyapolitiki n’abandi batinyuka kuvuga icyo batekereza bitari mu murongo w’abanyabubasha bari ku butegetsi, na bo ntibashira amakenga aho ari ho hose bakandagije ikirenge. Ariko igitangaje na none, ni uko no mu bagendera kure politiki, ndetse no mu birinda kugira abo bahura na bo uretse umuryango wabo,  si ko buri gihe bibabera urukingo rw’ibyo abandi bakenga. Urugero turarubona ku mpera z’iyi nyandiko ku byabaye kuri nyakwigendera Jérôme Mutabazi.

Aho ikibazo giherereye ni hehe?

Ni nde utarumva havugwa imigambi yo kuvutsa ubuzima abatavugarumwe n’abategetsi bakuru bo mu Rwanda? Ni nde utekereza ko, ubwo ari bwo buryo bwiza buzageza Urwanda ku mahoro nyayo? Nyamara se turi bangahe baryumaho, nk’aho ibikorerwa bamwe mu bo dusangiye igihugu bitatureba? Nibura, tunanirwe no kuvuga ko abantu bakwiye guhana ikiganza aho kudacana uwaka kugeza n’aho ba nyirububasha bajya guhiga abababishirije mu birometero bisaga 10000 (10.000kms)?

Ni nde utakwishimira kubona abanyarwanda babanye neza, nta karengane, ntawumva ko gukorera mu kwaha k’undi ari yo makiriro ye, maze n’abahatanira imyanya y’ubutegetsi, bakayihatanira hadakoreshwejwe umurya ugira abo unangura, ahubwo bigashingira ku bitekerezo bizamura igihugu ntawe ubindikiranyijwe.

Higiro 10

Ikinyamakuru “The Globe and Mail” gitangaza ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziherutse kuburira Major Robert Higiro ko ahigwa bikomeye. Iki kinyamakuru kivuga ko ibyo bitatunguye Major Higiro kuko na we yari asanzwe azi ko ahigwa ndetse ngo byageze n’aho bashakisha ibyihebe by’abanyamahanga ngo byifashishwe muri icyo gikorwa cyo kumucuza ubuzima. Iryo higwa ngo riterwa n’amakuru ku migambi y’ubwicanyi izwi n’uyu musirikire w’umwofisiye wahoze muri RDF (Rwandan Defence Forces) ubu akaba ari mu buhungiro mu Bubiligi. Nyamara na we ari mu batanze amaraso ye muri ya ntambara kuva mu w’1990.

Ni ayahe mabanga akomeye azira?

Uretse n’amabanga, ntawutazi ko kuva mu gisirikare udasezerewe, ukava muri FPR (Front Patriotique Rwandais, ubusanzwe ngo uyirimo asezerana akaramata), warangiza ugashinga ishyaka cyangwa ukajya mu rindi rifite indi myumvire, bifatwa nko gutatira igihango. Major Robert Higiro ari muri RNC (Rwanda National Congress), ishyaka ryatangijwe ahanini n’abahoze muri FPR ariko ubu rikaba ririmo abanyarwanda b’imihanda yose, imyaka ishize ari itanu, rivuga ku mugaragaro ko Paul Kagame na FPR bayoboye nabi igihugu.

Mu bivugwa uyu mugabo azi yaba azizwa, igikomeye kuruta ibindi, nk’uko yabitangarije ikinyamakuru « Globe and Mail » ndetse akaba yaratanze n’ubuhamya imbere ya bamwe mu bagize intekonshingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Congrès américain), ngo yari yarahawe ubutumwa bwarimo no guhitana abasirikare bakuru bahunze barimo Jenerali Kayumba Nyamwasa na Koloneli Patrick Karegeya, cyakora Major Higiro akomera ku bupfura ntiyashyira mu bikorwa iyo migambi mibisha ahubwo ayihishurira abagerwaga amajanja. Avuga ko bamutegeye miliyoni y’amadorali ariko ntiyashyira mu bikorwa ibyo yasabwaga ahubwo ngo yamaze amezi arindwi afata amajwi abayobozi b’inzego z’umutekano barimo Dan Munyuza, bashakaga kumushora muri ubwo bugizi bwa nabi. Aho bavumburiye ko atakibikoze, yahigiwe hasi kubura hejuru. Nyuma Koloneli Karegeya yishwe n’abandi.

procès kayumba 4

Jenerali Kayumba Nyamwasa na we yagezwe amajanja inshuro zigera kuri eshatu n’abantu bitwaje imbunda. Abantu baribuka ko yigeze kuraswa akajya mu bitaro. Inkiko zo muri Afurika y’Epfo (aho ari mu buhungiro), zaciriye imanza abo zabashije gufafa, bane muri bo bahamwa n’icyaha, ndetse umucamanza yemeza ko basanze abafashwe bari mu mugambi bashowemo na bamwe mu bategetsi b’Urwanda. Iyo nkuru mwayisoma hano.

Undi uherutse kuvugwa ko ari guhigwa, ni uwahoze ari Minisisitiri w’Intebe Fawusitini Twagiramungu uba mu Bubiligi. Ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu kitwa RTBF cyatangaje ko amakuru gikesha inzego z’umutekano aho mu Bubiligi yemeza ko hari ibimenyetso by’iyo migambi. Ese Fawusitini Twagiramungu yazira iki ? Nyuma ya jenoside, uyu mugabo w’inararibonye yabaye Minisitiri w’Intebe, we na nyakwigendera Seth Sendashonga wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, ntibari biteze ko abayobozi bakuru bagwa mu makosa nk’ay’abababanjirije. Ntibariye iminwa, basabye kenshi ko hatagira uwongera kwicwa. Bombi baje kwegura barahunga, Sendashonga yicirwa muri Kenya.

Uyu mugabo Fawusitini Twagiramungu, icyo yemera, aba akemera, icyo atemera, ntiwamubindikiranya. Twagiramungu na we ntiyari yorohewe muri jenoside kuko ntiyavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho. Ni umugabo utanyura ku ruhande iyo avuga amarorerwa yabaye mu Rwanda. Ibyo ubwabyo si ikintu cyoroshye, ariko nta n’uyobewe ko kuva mu w’1990 Twagiramungu ni umwopoza w’intyoza mu ruhando rw’ibitekerezo. Iyo nkuru ivuga kumutekano we wototewe mu Bubiligi iri hano mu rurimi rw’igifaransa.

twagiramungu F

Tugarutse kuri Major Robert Higiro, ikinyamakuru « Globe and Mail » kivuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamubwiye ko yava mu Bubiligi aho yototerwaga muri iki gihe, akajya mu kindi gihugu kandi agakomeza kurindwa. Iki kinyamakuru kivuga ko hari n’abanyamahanga bototewe kubera kunenga imiyoborere y’ubutegetsi buriho muri iki gihe mu Rwanda. Batanga urugero rw’umunyamakuru w’umunyakanada witwa Judi Rever wahawe abamurinda ubwo yari mu kazi ngo polisi y’ububiligi imenya ko hari umugambi mubi wamucuriwe muri ambasade y’Urwanda mu Bubiligi.

Imiryango mpuzamahanga itagengwa na Leta yibukije kenshi imiterere y’iki kibazo cy’abahigwa, abatotezwa cyangwa abahohoterwa ndetse itanga ingero mu ma raporo yashyize ahagaragara.

Ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza na byo byagiye bigaragaza ko bifite impungenge ku mutekano w’abanyarwanda batavugarumwe n’abategeka Urwanda muri iki gihe.

Hari uwakwibaza ati: « aho kubahiga kuki batabahereza ikiganza cy’amahoro » ? Mu by’ukuri iyi ni yo nzira y’abakunda koko igihugu. Ni yo nzira ya kigabo. Ni bwo bumuntu. Ni ko kubaho. Ni wo murage wagasigiwe abato. Ntawutabigiramo inyungu. Inzira y’ihangana yifuriza bamwe gukenyuka nta n’umwe uyifitemo inyungu. Nyamara guhitamo neza, nta kindi bisaba uretse ubushake.

Ipfundo ry’ikibazo ni ukutumvikana ku miyoborere.

Abo muri opozisiyo banenga ko abategetsi b’ubu ntacyo bakosoye mu byakozwe n’abababanjirije. Abari mu butegetsi bo, ntibahwema kwivuga imyato. Nyamara inararibonye nka Nelson Mandela zakunze kuvuga kenshi ko kureba kure, ari  no gutega amatwi abo mutabona ibintu kimwe. Abandi bakongeraho ko bidakwiye kwiyibagiza ko kabone n’aho haba hari ibyo abantu batumvikanaho, bitabuza abavukarwanda bose kumva ko bagomba kugira uburenganzira bungana imbere y’amategeko no mu gihugu.

N’abatari muri politiki bashobora guhohoterwa

« Urupfu rw’umunyarwanda witwa Mutabazi Jérôme wari Comptable wa Université ya Cergy Pontoise mu Bufaransa rwavuzweho byinshi. Ngo yaba yaragiye i Bugande agiye kubonana n’abavandimwe be baturutse mu Rwanda. Mu ijoro ryo ku wa gatandatu, tariki ya 14/11/2015, abagizi ba nabi baraje bamuteragura ibyuma, umurambo bawurambika mu muhanda. Nta kintu na kimwe bamwambuye yemwe n’amafaranga ntayo batwaye.

Ku bijyanye n’urwo rupfu rero, hari abatekereza ko rwaba rwarakozwe n’abanyarwanda babitumwe. Abatekereza batyo, babishingira ku mpamvu z’uko uwo mugabo yahunze ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse hari n’abavuga ko yigeze gufungirwa muri kontineri mbere yo guhunga, ibyo bikaba bivuze ko yari yaranyuze mu bihe bibi, ubu akaba yari afite akazi keza mu gihugu cy’Ubufaransa. Gusa nanone umuntu yakwibaza impamvu Jérôme Mutabazi yaba yahigwaga ku buryo bukabije nka buriya kandi nta bikorwa bya politiki yakoraga ku mugaragaro. Yari azwi n’abantu mbarwa mu Bufaransa, bamwe twamumenye ari uko abamuzi bari kumubika.

Kugeza ubu ngo iperereza riracyakorwa, ariko ikigaragara ni uko abanyarwanda bakwiye kurushaho kwitonda cyane igihe bagiye no mu bihugu bikikije u Rwanda.

Source: Jean-Claude Mulindahabi afatanyije na Faustin Kabanza

Kagame yanze kumvira nyina none yishwe n’agahinda?

$
0
0

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2015 nibwo muri Bazirika ntoya y’i Kabgayi habaye umuhango wo guherekeza umukecuru Asteria Bisinda, nyina wa Perezida Kagame. Iki gitambo cya Misa cyayobowe na Mgr Filipo Rukamba umushumba wa Diyoseze ya Butare.  Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Mgr Mbonyintege ukunze kuba hafi y’ubutegetsi bw’i Kigali ntiyari ahari yari yagiye muri Kenya kwakira Papa Francis wari wasuye icyo gihugu. Gushyingura byabereye ku musozi wa Buhoro, mu mudugudu wa Nyagatovu, Akagali ka Buhoro, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango. Aha ni naho hahambye Deogratias Rutagambwa na mukuru wa Perezida Kagame witwa Joseph bo bahambwe mu ibanga rikomeye!

Uyu muhango ubwawo kuba wabereye muri Bazilka ihambyemo abasenyeri bangiwe na Leta guhambwa muri za Katederali zabo nabyo byerekana ko FPR yasuzuguye Kiliziya kugeza aho Perezida Kagame aterura akabeshya mu muhango wo gushyingura nyina avuga ko atigeze yihorera kuko ngo nyina yari yarabimubujije!

Mu gihe abandi bapfusha ba nyina hagashyirwaho itegeko ribuza abashaka gutabara kubikora nyina wa Kagame we yaherekejwe bishoboka byose: abagize Guverinoma hafi ya bosebari bahari, abayobozi b’ingabo na Police, abayobozi b’ibigo bya Leta, abayobozi b’Intara ndetse n’ab’uturere twinshi, hari kandi bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abantu bavuye mu mahanga baje gutabara.

Uyu mukecuru ashaje afite imyaka 84 asize abana 5, abuzukuru 13 n’abuzukuruza 7 n’ubwo aherekejwe na benshi agiye yishwe n’agahinda kuko ibyo yasabye muhungu we nta na kimwe yubahirije (kereka niba amagambo Perezida Kagame yavuze ko umubyeyi we yamutoje ‘kubabarira, kutitura inabi abayimugiriye ahubwo agahora ari umunyembabazi yamubeshyeye)

Kuva Perezida Kagame yatangira kuyobora, nyina ngo yakunze kumubwira ko akwiye kwita ku bibazo by’abo ayobora mbere y’ibindi byose. None se yarabikoze?

Uwo mukecuru yasabye Kagame ngo kuba umukristu nkawe! Sinzi niba iki cyifuzo yaracyubahirije kuko izina rya Pirato yiswe ntabwo ari izina ryamuhawe kubera ibikorwa bya gikristu. Agahomamunwa kabaye kwica abasenyeri batatu n’abandi bihaye Imana batabarika nabyo se ni ibikorwa bya gikristu?

Perezida Kagame yavuze ko mu buzima bwa nyina yaranzwe no kunyurwa no gusangira ibyo afite byose. Ndetse n’ubu ngo ibyo yamugeneraga byinshi yabyangaga akamubwira ati ‘bihe abandi banyarwanda ibyo mfite birampagije.’ Uyu mubyeyi sinamumenye cyane ariko ikizwi n’uko aho yacururizaga amata we n’abo mu muryango we haba kwa Rubangura cyangwa mujyi hafi ya Radio Rwanda byavugwaga ko kujya kugurayo amata ufite amazuru manini (ukekwaho ubuhutu) byabaga bigoye kuyahanywera keretse uguze ayo kujyana cyangwa rimwe na rimwe bakakwihorera ukibwiriza ukagenda.

Sinzi niba uyu nyakwigendera ataramenye ko mubyo Col Charles Ngoga yazize harimo n’uko nawe yacuruzaga amata, ndetse mugihe hari harateye indwara y’uburenge amata y’inka za Col Ngoga yamenwaga buri munsi kuri za bariyeri kugira ngo adatwara icyashara nyina wa Kagame ndetse na mushiki we bacuruzaga amata!

Perezida Kagame yavuze ko ngo kuba yarihanganiye abagiriye nabi umuryango we, bakawumenesha, bakawicira abantu akaba atumva impamvu bavuga ngo ntiyihanganira abo batavuga rumwe. Sinzi niba Perezida Kagame avuga abantu runaka bazwi bagize uruhare muri ibi bikorwa avuga byamukorewe we n’umuryango we akaba yarababariye batuye batuje cyangwa ashaka kuvuga abaturage b’abahutu muri rusange.

Mu gusoza niba uyu mukecuru uko bamutatse ko yari umugiraneza kandi akaba ntako atagize ngo ahe uburere bwiza abana be, ashobora kuba yarapfanye agahinda kuko umuhungu we ntabwo yabyubahirije ahubwo yakoze ibitandukanye n’izo mpanuro:

-None se ubukristu ni ukwica abihayimana no kubafunga? Ni ukujya kwigamba ko yishe Col Karegeya mu gihe cy’amasengesho? Ni ukubeshya uri mu Kiliziya gihambyemo abasenyeri babiri mu imva imwe kuko wanze ko bahambwa mu cyubahiro muri za katederali zabo?

-Gusangira n’abandi byose no kwita ku banyarwanda ni ukurara muri Hotel y’amadorari ibihumbi 20 nyuma ugafungira aba b’abanyeshuri Bourse, ndetse no gukenesha abaturage ku buryo benshi bagiye gutsembwa n’inzara?

-Kutihorera yigishijwe ni ugukurikira abanyarwanda b’impunzi z’abahutu kuva Kiyombe kugeza i Mbandaka ku birometero 3000?

-Kutihorera ni ugutaburuza umurambo wa Perezida Dominiko Mbonyumutwa wakubiswe bigateza imvururu zatumye Kagame ahunga we n’umuruango we?

Asteria

Asteria1

Asteria2

Asteria3

Email: therwandan@ymail.com

 

Ni iki cyateye Major Arthur Mitima kwibasira Major Robert Higiro?

$
0
0

Nyuma y’inyandiko yasohotse mu binyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda ndetse no mu mahanga, bivugwa ko yanditswe na Major Arthur Mitima yibasira Major Robert Higiro, ubwanditsi bwa The Rwandan bwagerageje gukora iperereza ngo bumenye neza icyo Major Mitima yaba apfa na Major Higiro ndetse n’impamvu yamuteye kwandika cyangwa gutegekwa kwandika iriya nyandiko.

Major Arthur Mitima urebye ntacyo apfa na Major Higiro cyihariye ahubwo ni umuntu babanye ku buryo abashatse kujomba Major Higiro ibikwasi bakoreshe Major Mitima biturutse ku bibazo Major Mitima nawe arimo bigatuma ashaka nko kwigura cyangwa Major Mitima yaratanguranywe arandika ngo ashake ubutoni.

Nabibutsa ko mu minsi ishize Major Higiro yaburiwe ko ashobora kwicwa n’inzego z’iperereza z’u Rwanda, ibyo bikaba byarabaye nyuma y’aho Major Higiro agiye mu  nteko nshingamateka y’Amerika agasobanura uburyo ubutegetsi bwa Kigali bwica n’uburyo yatumwe kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa akabyanga.

Major Mitima afite ubwoba bw’uko yashyirwa mu gatebo kamwe na nyirarume Gen Frank Rusagara ubu ufunze ashinjwa ibyaha ngo byo kwangisha abaturage ubutegetsi no gutunga imbunda ku buryo butemewe n’amategeko.

Nabibutsa ko Major Mitima ari n’umugabo wa Anne Gahongayire umwe mu bagore bari mu gaco ka Lt Col Rose Kabuye bavuzwe mu minsi yashize ko basebeje Madame Jeannette Kagame bavuga ko yaroze Aloysia Inyumba ndetse bigakurikirwa no gutegekwa gusaba imbabazi ku mugaragaro mu nama ya FPR, abo bagore bivugwa ko bavuze nabi Jeannette Kagame igihe bari mu birori by’isabukuru y’amavuko ya Lt Col Rose Kabuye, maze Connie Bwiza nawe wari uhari ajya kubarega kwa Kagame, nyuma ariko nawe yahuye n’uruva gusanya ubwo yashakaga guhungira muri Amerika bikamupfubana, agatabarwa na Tito Rutaremara bafitanye amasano.

Bivugwa ariko ko Anne Gahongayire yatandukanye na Major Mitima dore ko mu minsi ishize bakibana Major Mitima gukubita umugore we yari yarabigize nka Sport, mbese yari yaramuhinduye nka ya mifuka abateramakofe bigiraho gutera ibipfunsi (punch bag) byageze aho Anne Gahongayire abona ko agiye kumugazwa n’inkoni atakira Nyakwigendera inyumba wamutabarije kwa Gen Kabarebe maze Major Mitima arihanangirizwa ndetse ngo icyo gihe yarafunzwe ndetse akubitwa izakabwana.

Iyo umuntu akoze isesengura akareba uburyo Major Mitima yibasiye Major Higiro kandi Major Mitima atakiri no mu gisirikare ahubwo asigaye ari umucuruzi nk’uko abyivugira mu nyandiko ye, umuntu ahita abona ko Major Mitima yategetswe kwandika cyangwa yandikiwe iriya nyandiko iramwitirirwa, ariko na none birashoboka ko Major Mitima yitanguranwe akandika ngo yerekane ko atari ikigarasha ndetse agasebya Major Higiro babanye agamije kudashyirwa mu gatebo kamwe na Gen Rusagara ndetse n’uwigeze kuba umugore we Anne Gahongayire.

Ntibizabatangaze nihagira abandi bandika cyangwa tukumva Major Mitima yagiye gushinja Gen Rusagara nyirarume kuko bisa nk’aho ari wo muderi ugezweho mu Rwanda ruyobowe na FPR.

Iki gikorwa kimeze nk’iterabwoba kiza gisanga ibindi birimo gukorwa muri iyi minsi ngo bihe Kagame gukoresha Kamaramapaka ntacyo yikanga dore ko yagerageje kugusha neza abasirikare n’abapolisi abasukaho amapeti kugeza no kuri bamwe bari baribagiranye.

Ibi byakozwe na Major Mitima birajya kumera neza neza n’ibyakozwe na Gen Richard Rutatina igihe Lt Gen Kayumba yari amaze guhunga, Gen Rutatina byabaye ngombwa ko asa nk’usaba imbabazi z’uko afite icyo apfana n’umugore wa Lt Gen Kayumba! Na Col Jill Rutaremara byabaye ngombwa ko yisobanura kubera isano afitanye na Lt Col Rose Kabuye!

Email: therwandan@ymail.com

Rwanda:Miliyari zirenga ebyiri muri « référendum » ku mushinga wavuzweho kubindikiranya?

$
0
0

Ubusanzwe, gushyiraho, guhindura cyangwa kuvugurura Itegekonshinga nta ho bitaba, kandi bishobora no guterwa n’impamvu zifite ireme, ndetse haba n’ubwo biba ngombwa ko binyura no muri « référendum » kugira ngo abaturage bose bavuge niba bashyigikiye icyo gikorwa. Ibyo bishobora guhenda ariko bikumvikana neza kuko nk’Itegekonshinga rikozwe neza ni intango y’imibereho n’imiyoborere myiza ku gihugu.

Hari ibibazo bibiri byakwibazwaho ku bireba Urwanda:

  1. Uriya mushinga w’Itegekonshinga wateguwe ku buryo nta na hamwe hirengagijwe amahame agenga imiterere y’ itegeko iryo ari ryo ryose? Ihame rivuga ko itegeko ritagiraho ryangwa ngo rihindurwe bikorewe umuntu runaka ( mu gifaransa ni icyo bita « le caractère impersonnel et général de la loi »), iryo hame ryarubahirijwe?
  2. Ihindurwa ry’Itegekonshinga ryakozwe hazirikanwa uburyo bwo gushyiraho ubutegetsi bushimangira inzira y’amahoro arambye? Mu yandi magambo, hazirikanywe uburyo burinda igihugu kugira isura y’igundira ry’ubutegetsi?

Niba ibyo byose byaritaweho, ikiguzi cy’itora  n’aho cyaba kinini cyaba gifite ishingiro, n’ubwo hari ibibazo by’ingutu by’ ubukene mu banyarwanda, byakumvikana ko icyo gikorwa gihabwa rugari kuko cyaba gushimangira inzego nyazo zo kubikemura.

Ukuri ni ukuhe?

Abategetsi bakuru b’Urwanda bemeza ko ari abaturage basabye iryo hindurwa. Nyamara hari n’abivugira ko basinyishijwe ibyo batitekerereje. Ku itariki ya 30/11/2015 muri Dixit no.5 twabagejejeho icyo abantu banyuranye bavuga kuri uyu mushinga. Ku itariki ya 7/12/2015 muri Dixit no.6 tubagezaho n’icyo n’abandi batangaje nyuma yo kwitegereza ibiwukubiyemo n’uko wateguwe.

Harimo abasanga igikorwa cyarateguwe mu itekinika (kubindikiranya). Bivugwa n’abanyarwanda, bikanavugwa n’abanyamahanga. Abategetsi b’Urwanda ntibigeze baha agaciro ibitekerezo by’aberekanye impamvu basanga bidakwiye guhindagura Itegekonshinga muri buriya buryo.

Byararangiye abategetsi b’Urwanda bamaze kwemeza « référendum », aho abanyarwanda bazatora niba bemeye cyangwa batemeye umushinga w’Itegekonshinga ukubiyemo ihindurwa rya zimwe mu ngingo. Abanyarwanda bari hanze bazatora ku itariki ya 17 Ukuboza 2015, abo mu gihugu batore bukeye bwaho. Muri iki gihe abanyarwanda basaga miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana ane ni bo bagejeje ku myaka yo gutora (6.400.000). Ni igikorwa kizagendaho akayabo ka miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri (2.200.000.000Frws) nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Igihe.

Mu gihe abategetsi bishimira ko babasha gukora igikorwa nk’icyo gihenze ku cyemezo gifashwe habura gusa ibyumweru bitagera kuri bibiri, hari n’abanyarwanda bumvikaniye kuri radiyo « Ijwi ry’Amerika » bibaza niba ako kayabo atari impfabusa mu gihe hari ibibazo by’ingutu by’ubukene, ubushomeri, n’ibindi, …

Impinduka y’ibanze kuri uwo mushinga w’Itegekonshinga, ari na cyo kintu mu by’ukuri kigamijwe, nk’uko kandi n’abategetsi banyuranye b’Urwanda bagiye babyivugira, ni ukugena ingingo ziha perezida Paul Kagame kurenza manda ebyiri zari zisanzwe.

Umushinga uraha uburenganzira perezida Kagame uri gusoza manda ye ya kabiri, kuba yakwiyamamaza manda y’indi y’ imyaka irindwi ndetse nyuma uwo mushinga ukamuha uburyo bwo kwiyamamaza izindi manda ebyiri z’imyaka itanu (7+5+5). Bivuze ko hejuru ya manda ebyiri ari gusoza, yategeka izindi eshatu, zose zikaba eshanu. Hejuru y’ imyaka 14 yategeka indi 17; yose hamwe ikaba 31. Ubutegetsi bwe bushobora kuzageza mu w’2034.

Hari n’abavuga ko batangajwe n’uko iryo hinduka ryagenwe muri uwo mushinga mu gihe nyirubwite yavuze inshuro zirenga eshatu ko hari impamvu we ashingiraho avuga ko adakwiye kurenza manda ebyiri.

Aha rero ni ho abaturage bamwe bibajije, niba akayabo ka miliyari zirenga ebyiri, atari amafaranga agiye arira (impfabusa), nyuma yo kubona ko hari abemeza ko imyiteguro yakozwe mu buryo bw’ikinamico. Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bindi cyane cyane ibyo muri Afurika haranzwe umuco wo gushaka kugundira ubutegetsi. Ibyo byagiye bituma kubusimburanaho bidaca mu nzira y’amahoro. Kuva Repubulika yajyaho mu Rwanda, nta na rimwe abayobozi bakuru bahererekanye ubutegetsi mu mwuka mwiza. Uriya mushinga w’Itegekonshinga, wakabaye utanga iyo nzira. Ni ko bimeze? Abanyarwanda n’abanyamahanga batari bake babifiteho impungenge. Amatora yo se azanyura mu mu cyo? Na cyo ni ikibazo kibazwa n’abazi uko amatora asanzwe agenda mu gihugu. Impaka mu banyarwanda zirahari. Bamwe bagera n’ubwo babwira abo bavugana ko bigiza nkana. Uko byagenda kose hari aho kwigiza nkana bidashoboka. Aho ni imbere y’umugabo witwa « EJO HAZAZA ».

Jean-Claude Mulindahabi 

Ni umunyamakuru w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’ubufaransa, inzindi nyandiko ze mwazisanga kuri  EJCM

Capt David Kabuye yemeye gushinja Brig Gen Rusagara kugira ngo ababarirwe?

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu bantu bari hafi y’ubutegetsi bwa Kigali aravuga ko Lt Col Rose Kanyange Kabuye yatakambye agasabira imbabazi umugabo we Capt David Kabuye ngo ababarirwe arekurwe.

Ayo makuru akomeza avuga ko Capt Kabuye yasabwe gusaba imbabazi no kwandika ubuhamya bigashyirwa mu nyandiko mvugo ishinja Brig Gen Frank Rusagara.

N’ikimenyimenyi ni uko nk’uko byatangajwe mu rubanza rwa Brig Gen Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba ku itariki ya 11 Ukuboza 2015 mu nyandiko mvugo zakoreshejwe mu gushinja harimo iza Col Jules Rutaremara wabaye Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda ndetse akanayobora Ishuri rikuru rya Gisirikare, Capt. George Kayitare, Col Kamile Karege, Brig Gen Geofrey Byegeka, Col John Bosco Mulisa na Capt. David Kabuye! Aba bose mu buhamya bwabo bahaye ubushinjacyaha, bashinja Brig Gen Frank Rusagara kuba yaravugaga amagambo anenga Leta y’u Rwanda anayisebya.

Nyuma y’ibi ntibyatinze nk’uko byatangajwe mu Kinyamakuru umuseke,  Urukiko Rukuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2015 ahagana saa cyenda ruba rurekuye Capt David Kabuye ariko mu mayeri rubanje kumuhamya icyaha cyo gutukana mu ruhame ariko rumuhanaguraho icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda. Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’amezi atanu no gusonerwa igarama ry’urubanza kuko yaburanye afunze! Urukiko rwahise ariko rutegeka ko arekurwa kuko igihe gishize afunze kiruta amezi atanu yakatiwe uyu munsi. Umugore we Lt Col Rose Kabuye ari mu batihanganye kuko yahise akoma amashyi uyu mwanzuro umaze gusomwa.

Ngo Bushingiye ku buhamya bwatanzwe n’Abatangabuhamya batandukanye barimo Abacungagereza; Ubushinjacyaha bwavugaga ko uwitwa Kabera Eraste yumvise Capt David Kabuye atuka ishyaka rya RPF avuga ko ryikuye ku batangiranye na ryo urugamba rwo kubohora igihugu abandi rikabima akazi.

Ubushinjacyaha bwavugaga kandi ko aba batangabuhamya babuhamirije ko bumvise Capt David Kabuye avuga ko yemeranya n’ibikubiye muri Film ‘Rwanda’s Untold Story’ yakozwe na BBC, ndetse akavuga ko imirambo yigeze kujya irohorwa mu kiyaga cya Rweru ari iy’Abanyarwanda babaga barashimuswe.

Ubushinjacyaha bwavugaga kandi ko umutangabuhamya witwa Nzabamwita Viateur yavuze ko Kabuye yamubwiye ko Leta yamufungiye kuba yaranze gushinja Col Tom Byabagamba na Brig Gen Frank Rusagara.

Iki kinamico cy’urubanza cyarushijeho kuryoha aho ngo umucamanza yifashishije imyanzuro yafashwe mu rukiko rw’Arusha mu gihe rwaburanishaga Jean Paul Akayezu  mu 1998 kugira ngo ahanagureho icyaha Capt David Kabuye.

Igisekeje kurushaho ni uko Capt Kabuye yemeye icyaha ngo cyo gutuka umucungagereza maza umucamanza amukatira amezi 5 nyuma ahita ategeka ko arekurwa kubera ko yari amaze igihe kirenze icyo afunze!

Benshi mu bakurikiye urubanza rwa Capt David Kabuye rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2015 bose bahise babona ko habaye itekinika kugira ngo Capt David Kabuye arekurwe amaze kwemera gushinja Brig Gen Rusagara.

Impamvu itangwa mu rukiko ngo n’uko amagambo bivugwa ko Capt Kabuye yavuze ngo atari amagambo yo mu ruhame  yavuzwe mu buryo buranguruye kandi akavugirwa ku karubanda! Ngo yifashishije inyandiko y’umuhanga mu by’amategeko umucamanza yavuze ko uyu munyamategeko yasobanuye ko umuntu uteza imvururu n’imidugararo muri rubanda atavugisha umuntu ku giti cye nk’ibyakozwe na Capt Kabuye ahubwo ko uwakoze iki cyaha aba yabwiye rubanda!

Ibi bikaba biteye kwibaza kuko bizwi ko mu Rwanda hari benshi banafungwa bazira ko banongoreye runaka mu ibanga!

Ese mama buriya ko ibyaha Capt Kabuye yaregwaga bijya gusa n’ibiregwa ba Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara nabo bazagira amahirwe yo guhanagurwaho ibyaha. Ko byinshi mu byo bashinjwa ngo babibwiraga cyangwa bakabyandikirana n’umuntu umwe bataranguruye kandi batabivugiye ku karubanda?

Mu rubanza rwa Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara twitege ko haziyambazwa imyanzuro y’uruhe rubanza rw’Arusha rwaciwe? Ese ko duheruka urukiko rw’Arusha Leta y’u Rwanda irwamagana iyo rurekuye bamwe mu baburanishwa, ubucamanza bw’u Rwanda bukoresha imyanzuro y’urwo rukiko gute aho si ukwivuguruza?

Mwumve uko Radio Ijwi ry’Amerika uko ibivuga

Marc Matabaro

 

 

Facebook: Marc Matabaro - Facebook page:  The Rwandan Amakuru

Twitter: @therwandaeditor - Email:therwandan@ymail.com

 

 

Frank Habineza na Green Party babangamiye cyangwa batiza FPR umurindi?

$
0
0

Nyuma yo gusesengura neza no kwitegereza neza imikorere y’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda) hari byinshi bidasobanutse ndetse benshi mu batavuga rumwe na Leta badashira amakenga ku buryo bibaza iki kibazo: Ese Green Party ihanganye na FPR cyangwa ifatanyije na FPR?

Iyo uhereye mu mavuko ya Green Party mu 2009 ukareba uko iryo shyaka ryakoraga n’ubukana ryashyiraga mu kwamagana ibitagenda mu Rwanda ukagereranya n’ubu mu 2015 ushobora kwibaza niba Green Party yo 2009 ari yo Green Party yo mu 2015.

Green Party n’ubwo igaragara nk’ishyaka ridafite abayoboke benshi ntabwo FPR mu kuyikubita yayibabariye ahubwo yarihanukiriye! Abatari bake bibuka iyicwa rya Bwana André Kagwa Rwisereka (wari Visi Prezida wa Green Party), ndetse akanacibwa umutwe! Mbere yaho abayoboke ba Green Party bakubitiwe mu nama muri Saint Paul n’abantu ba FPR bari babacengeyemo!

Nyuma haje kubaho uguhunga kwa Bwana Frank Habineza yerekeza mu gihugu cya Sweden (amakuru dufite n’uko abana n’umugore basigaye muri icyo gihugu) yakirijwe yombi n’ishyaka rirengera ibidukikije ryaho ndetse mu gihe yari yahungiye muri icyo gihugu ntabwo byamubuzaga kuzenguruka isi yose ari mu manama ajyanye n’ibidukikije yabaga yatumiwemo.

Ariko nyuma benshi batunguwe no kumva ko Bwana Frank Habineza yatahutse mu Rwanda uretse ko yasize umuryango we mu gihugu cya Sweden.

Mu itahuka rya Bwana Habineza hari byinshi bitasobanutse ariko ikidashidikanywaho n’uko habaye ibiganiro hagati ya Bwana Habineza na Leta y’u Rwanda n’ubwo ibyo biganiro bitabaye ku mugaragaro.

Mu byo Bwana Habineza yemerewe harimo ko :

-Ishyaka rye ryakwemerwa gukorera mu Rwanda ku mugaragaro (uretse ko habanje kubaho kwijijisha gato bigasa nk’aho barishyizeho amananiza)

-Gukomeza kujya mu manama y’amashyaka n’amashyirahamwe  aharanira ibidukikije aho ashaka kw’isi yose, no gukoresha umutungo akura muri ibyo bikorwa uko ashaka (mu gihe bizwi ko mu mategeko y’u Rwanda amashyaka ya Politiki atemerewe guhabwa impano zivuye mu mahanga)

-Kureka Bwana Habineza akubaka izina mu rwego mpuzamahanga.

Bwana Habineza yaba yaremereye Leta ya FPR iki?

- Icya mbere kutavuga ibibi iyo Leta ikora bijyanye n’ubwicanyi, kurenganya abaturage n’ibindi. Abashidikanya muzabaze ku mugaragaro Bwana Habineza uwishe Nyakwigendera Rwisereka, azabasubiza ko atabizi ko ategereje iperereza rya Polisi! Umubajije ibya Jean Damascène Munyeshyaka, umunymabanga mukuru wa Green Party waburiwe irengero muri 2014 nabwo yakubwira ko ategereje iperereza rya Polisi!

-Kudashyira imbaraga mu gushaka abayoboke,

-Umurongo ntarengwa w’ibyo agomba kuvuga cyangwa kuganiraho

Bwana Habineza yahawe rugari ibindi byose abishyira ku ruhande ahagurukira ikinamico yise kurwanya manda ya gatatu ya Perezida Kagame, iyo urebye iki kinamico usanga cyari kigenewe abazungu n’imiryango mpuzamahanga kuko nta munyarwanda wakwirirwa ata umwanya we n’iyo ryaba isegonda rimwe yibaza niba urukiko runaka mu Rwanda ruzanga ko itegeko nshinga rivugururwa ngo Perezida Kagame akomeze.

Abahakana ko ari ikinamico niba bari mu Rwanda bazibeshye bigane Bwana Habineza bavuge ko badashaka ko Perezida Kagame akomeza ku mugaragaro barebe! Hagire uzajya ku maradiyo na Televiziyo yigane umunyamakuru Robert Mugabe ibyo ajya avuga arebe!

Icyo Frank Habineza na Robert Mugabe bahuriyeho bavuga ko barwanya ko Perezida Kagame akomeza kuko binyuranyije n’amategeko kandi ngo ari umuco mubi wakwangiza izina rya Perezida Kagame ariko nta na rimwe bavuga ibibi akora ahubwo bashimangira ko akora ibyiza, ko yagejeje u Rwanda ku majyambere y’igitangaza! Mbese barikirigita barangiza bagaseka.

Ingaruka z’ibyo Frank Habineza na Bob Mugabe bavuga n’uko ku giti cyabo abanyamahanga badasobanukiye babafata nk’abantu b’ibitangaza baharanira Demokarasi bataniganwa ijambo bityo ibyiza bavuze ku butegetsi bwa FPR bigafatwa nk’ivanjiri. Mbese icyo Frank Habineza arimo gukora ni ukubaka izina mu ruhando mpuzamahanga uretse ko atubaka irye gusa yubaka n’irya Kagame nk’umuntu wihanganiye abarwanyaga Manda ze ntabafunge kandi babivugira ku mugaragaro!

Ibyo Habineza yakoze byahaye agaciro ikinamico cya Referandumu cyabaye ku wa 17 na 18 Ukuboza 2015, kuko yakanguriye abantu ngo gutora OYA, ngo icyamubabaje gusa ngo n’uko atahawe igihe gihagije cyo kwigisha abaturage gutora oya! Ese ayobewe uko amatora yo mu Rwanda agenda? Ayobewe ko ibivamo bipangwa n’amatora ataraba?

Ibyo Habineza yavuze ku matora ko yateguwe huti huti ni bimwe n’ibyavuzwe n’abanyamahanga bamwe b’inshuti za Kagame! Ese n’iyo abanyarwanda bahabwa n’imyaka 10 yo gusobanurirwa gutora OYA, byari kumara iki mu gihe uko amatora ategurwa ubwabyo bidashobora gutuma ibyo abaturage batinyutse gutora bitambuka mu gihe bitandukanye n’ibyo FPR ishaka ? (hari benshi batora FPR kubera ubwoba cyangwa kuko baba bazi ko ibyo batoye bitari bushyirwe ahagaragara ahubwo bishobora kubakururira ingorane)

Habineza mu byo yavuze byatumye YEGO igira 98% ntabwo yigeze avuga uburyo amatora atekinikwa ndetse n’uburyo abaturage baterwa ubwoba ahubwo yivugiye ko atabonye uburyo bwo kwamamaza OYA

Ese ubundi ririya tekinika mbere yo kurijyana muri Referandumu nayo itekinitse ryari ryemewe n’amategeko?

Bwana Frank Habineza arangije ikivi cya Referandumu no kwamagana manda ya gatatu (uretse ko yitwa ko yamaganye 3 none zikaba zarabaye 5) harakurikiraho iki?

Ntawashidikanya ko Bwana Habineza atazaherekeza Perezida Kagame mu kindi kinamico cyo mu 2017, nta gushidikanya ko azahaba amajwi ari hagati ya 1 na 5% maze ibinyamakuru by’isi yose bikamamaza ko mu Rwanda habaye amatora akitabirwa na opozisiyo ikagira amajwi make, mubyo Habineza azavuga nta tekinika azavuga ahubwo azivugira ko yagize amajwi make kubera amikoro make atabonye uburyo bwo kwiyamamaza buhagije nagira amahirwe bazamuha umwanya muri Sena cyangwa mu nteko y’abadepite, maze amahanga yishimire iryo fungurwa ry’urubuga rwa politiki bikorewe opozisiyo mu Rwanda! Ibi bizakurikirwa n’amafaranga amashyirahamwe n’amashyaka aharanira ibidukikije azasuka kuri Bwana Habineza no kuri Leta ya FPR dore ko ayo mashyaka aharanira ibidukikije adasiba kugenda atera intambwe mu bihugu byinshi by’i Burayi.

Umwanzuro

Iyo usesenguye ibyakozwe byose na Bwana Frank Habineza mu nzira yitiriwe kwamagana ihindurwa ry’itegeko nshinga  usanga uwabyungukiyemo wa mbere ari FPR na Kagame kuko byeretse amahanga isura y’u Rwanda Kagame na Leta ye bashakaga kwerekana (kubeshya ko mu Rwanda umuntu ashobora gutanga igitekerezo kinyuranye n’icya Leta ntagire icyo aba) ni ukuvuga ko benshi mu banyamahanga badasobanukiwe cyangwa bashyigikiye Kagame bashobora gutangira guhinda opozisiyo nyarwanda iri mu mahanga ngo ijye mu Rwanda kuko Green Party na Habineza ntacyo babaye.

Undi wabyungukiyemo ni Bwana Habineza ku giti cye, iwe haba imodoka zitari munsi y’eshatu, ajya mu mahanga uko yitsamuye, mu mahanga bamufata nk’umunyapolitiki udatinya aho azaka amafaranga hose bazamuha batitangiriye itama. None wambwira abayobozi b’u Rwanda bari muri Leta barusha Bwana Habineza kubaho neza ari bangahe?

Mu gihe ba Padiri Thomas Nahimana bangirwaga gutora mu Bufaransa, Bwana Habineza we yatoreraga muri Ambasade y’u Rwanda muri Sweden nta mususu kuko amategeko yo kumuha icyubahiro yari yaturutse hejuru!

Niba mugira ngo ndabeshya hazagire umuyobozi wa rimwe mu mashyaka ya opozisiyo uzashaka kubonana na Bwana Habineza igihe aba ari mu ngendo i Burayi murebe niba amwemerera ko babonana.

Marc Matabaro

 

Facebook : Marc Matabaro   Facebook page: The Rwandan Amakuru 

Twitter: @therwandaeditor   Email:therwandan@ymail.com

 

FPR ya kera yaba igiye gupfana n’urubanza rwa Rusagara na Byabagamba?

$
0
0

Muri iyi minsi hari urubanza rurimo kubera i Kanombe aho urukiko rukuru rwa gisirikare ruburanisha ba Général de Brigade Frank Rusagara, Colonel Tom Byabagamba na Sergent Kabayiza wari umushoferi wa Gen Rusagara.

Gen Frank Rusagara akurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo kwamamaza ibihuha no kugomesha rubanda agamije kurwangisha ubutegetsi buriho, ibikorwa bigamije gusebya leta n’ ubuyobozi buriho hamwe n’icyaha cyo gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Col Tom Byabagamba we akurikiranyweho ibyaha bine aribyo icyaha cyo kwamamaza ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho,gukora igikorwa kigamije gusebya Leta n’ubuyobozi buriho guhisha nkana ibintu byakwiye gufasha mu guhana icyaha gikomeye, gutahura ibimenyetso no guhana ibyaha hamwe no gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Kabayiza Francois we akurikiranyweho ibyaha bibiri aribyo gutunga intwaro binyuranije n’amategeko no guhisha nkana ibintu byakwiye gufasha mu guhana icyaha gikomeye, gutahura ibimenyetso no guhana ibyaha.

Kabayiza Francois we ntabwo tumugarukaho kenshi kuko uko bigaragara ukurikije urwego ariho yashyizwe muri uru rubanza kugira ngo azashinje ba Gen Rusagara na Col Byabagamba. Kugeza ubu ntabwo arabigaragaza ariko twategereza tukareba ibyo azavuga natangira kuburana mu mizi dore ko mu minsi ishize yavugiye mu rukiko ko arwaye kubera gukorerwa iyicwa rubozo aho afungiye.

Kagame arashaka kwikiza umuzi wese akituma mu bihuru!

Urubanza rwa Rusagara na Byabagamba iyo umuntu arusesenguye asanga rumeze nko guha gasopo, gukoza isoni, no gutera ubwoba abasirikare bakuru bo muri RDF baba abari mu rukiko bafunzwe cyangwa abarimo gutanga ubuhamya bubashinja. Tutibagiwe na RDF yose muri rusange.

Iyo witegereje abasirikare bakuru barimo gushinja ba Gen Rusagara na Col Byabagamba usanga ari abasirikare n’ubundi ba kera bazi Kagame neza, benshi muri bo barize baraminuza, kandi muri iyi minsi bari ku gatebe cyangwa ntabwo barebwa neza ibukuru.

Muri aba basirikare bavugwa mu rubanza batanze ubuhamya bushinja nka ba Gen Karyango, Gen Rutatina, Gen Byegeka, Col Karege, Col Jill Rutaremara, Capt Kabuye n’abandi bose icyo bahuriyeho ni abantu n’ubwo byakwitwa ngo barimo gushinja ariko urebye neza usanga barahatiwe gutanga buriya buhamya ndetse bigakorwa mu rwego rwo kubakoza isoni (humiliation) ngo bagaragare nk’injajwa imbere y’abandi basirikare tutibagiwe ko harimo no kubibutsa ko ubutaha nabo bashobora kuba bari muri uriya mwanya ba Gen Rusagara na Col Byabagamba barimo.

Abazi neza aba basirikare bavugwa muri uru rubanza bavuga ko ari abantu batari injiji batandukanye na ba Lt Gen Ibingira, ba Gen Turagara n’abandi b’injiji, ni ukuvuga ko niba hari n’ibyo baganiriye na Gen Rusagara na Col Byabagamba byari nko kungurana ibitekerezo hagati y’abantu bajijutse (intellectual discussion) nakongeraho ko abazi neza Gen Rusagara bemeza ko ari umuntu utarya umunwa uvuga ibitekerezo bye kandi akabisobanura neza uko abyumva cyane cyane iyo yumva afite ukuri.

Umwe mu bantu basobanukiwe neza n’igisirikare cya RDF yabwiye The Rwandan ko ubu ibirimo kuba harimo n’urubanza rwa Gen Rusagara na Col Byabagamba ari nko gucisha umweyo muri RDF ngo hasigaremo icyo yise “Kagame generation” ni ukuvuga abantu batazi Kagame yituma mu bihuru (ayo ni amagambo yakoreshejwe n’uwo mugabo wahoze muri RDF wari no mu ngabo za Uganda mbere ya 1990) ngo hasigaremo abafite icyo bagomba Kagame maze abasigaye bose babeho mu bwoba bari mu buroko butagira inkuta zigaragarira amaso (prison à ciel ouvert).

Ngo ibi byatangiye gukorwa mu rwego rwo kugira ngo hatazagira uhirahira ngo atangire kurwanya ko Perezida Kagame yategeka ubuziraherezo. Byatangiriye mu guha gasopo abantu bari bakomeye muri FPR ya kera ngo batazamura igitekerezo cy’uko FPR yatanga undi mukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kuko hari amajwi yari atangiye kuzamuka bucece avuga icyo kintu.

Ikihutirwaga ku bambari ba Kagame cyari ukwibasira abantu ubundi basanzwe bavuga ibyo bashatse byose (badatinya Kagame kandi bamuzi neza) kugira ngo icyo kintu cyo kuvuga mu bwisanzure kitanduza abandi. Kandi nabibutsa ko abo bantu bavugaga rikijyana bashoboraga kuba n’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika iyo FPR itabohozwa na Kagame. Kuri Kagame hagomba gusigara mu butegetsi abantu bamukesha byose iyo batamugira baba batageze aho bari ubu. Baba ari abatutsi cyangwa abahutu nka ba Bampoliki bahoze bacukura imisarani! Rero ntabwo hakenewe babandi bafashije FPR gufata ubutegetsi babandi Kagame yabwiye ko FPR nta deni ibabereyemo, Kagame akeneye abamubereyemo ideni gusa!

Ese amagambo Gen Rusagara na Col Byabagamba baregwa barayavuze koko cyangwa?

Mu gutangira umuntu yabanza kwibaza niba icyaha baregwa cyo gukwirakwiza ibihuha byangisha ubutegetsi gifite ishingiro.

Nabanza nkibaza niba abantu bo mu butegetsi bw’i Kigali iyo bagiye gutekinika babanza kwicara bagatekereza cyangwa bakajya inama, muti kuki? None se amakuru n’amagambo amaze kujya hanze muri uru rubanza yari kumenywa n’abaturage iyo uru rubanza rutaba ku mugaragaro? Mbere y’uko uru rubanza ruba abanyarwanda bari bazi ko mu gisirikare cy’u Rwanda hari ababona Kagame yararangiye cyangwa RNC irimo kuzamukana ingufu? Abaturage bari bazi ko abasirikare bakuru bafite inyenyeri zuzuye intugu bashobora gushinjanya utugambo tw’ubujajwa kugera no mu nkiko? Uwavuga ko ahubwo ubuyobozi buriho ari bwo bukora uko bushoboye ngo butambikize abaturage baburunguruke yaba yibeshye?

Hari ibibazo umuntu yakwibaza uretse ko byasubizwa gusa n’abatekinitse uru rubanza. Ese kuki uru rubanza rutashyizwe mu muhezo ko amagambo aruvugirwamo ahubwo atuma RDF yiyambika ubusa imbere y’abaturage? Ese kuki aba basirikare bakuru batanze ubuhamya mu nyandiko ntibazanwe mu rukiko ngo bashinje ba Gen Rusagara na Col Byabagamba imbona nkubone?

Kuba Gen Rusagara azwi nk’umuntu utarya umunwa byo ntawabishidikanyaho, ntabwo twakwemeza ko ariya magambo aregwa yayavuze koko nk’uko bivugwa n’ubushinjacyaha ariko twakongera tukibaza tuti abaye yarayavuze ubwabyo ni icyaha mu mategeko?

Ese hashobora gukurikiraho iki?

Iyo umuntu ashishoje akareba ba Gen Rusagara na Col Byabagamba abo baribo, imiryango bafite yaba iyabo cyangwa iy’abagore babo, inshuti, abo bakoranye n’ibindi abona amaherezo uru rubanza ruzarangira  barekuwe bagakatirwa ibihano bito bingana n’igihe bamaze muri gereza (Byabagamba we ashobora kwirukanwa mu gisirikare). Ibyo byaba atari uko Leta ya Kagame ibababariye ahubwo ari uburyo bw’amayeri bwo kubafungisha ijisho bari hanze kuko n’ubundi nta muntu uzongera gutinyuka kuvugana nabo, bazaba barakojejwe isoni, badashobora gushoka mu gihugu, abo mu miryango yabo ndetse n’abandi banyarwanda bazabona Kagame nk’umunyembabazi cyane cyane ko ba Rusagara na Byabagamba bazamwandikira bamusaba imbabazi (Rusagara yabikomojeho mu rukiko), ariko cyane cyane igikomeye n’uko nta muntu wese yaba umusirikare cyangwa umusivire uzongera gupfa kuganira uko abonye ibintu bidasingiza ubutegetsi.

Gufatirwa ibihano biremereye birashoboka ariko kuba abatekinika baribanze gusa ku byaha byoroshye ntibabarege nko gufatanya na RNC cyangwa FDLR cyangwa gushaka kwica Kagame n’ibindi biragaragaza ko icyari kigamijwe gusa kwari ukubakoza isoni no kubaha gasopo abandi bakaboneraho.

Muri uru rubanza hagaragayemo byinshi byateye ubwoba abatari bake mu bikomerezwa byo muri FPR ku buryo hari benshi rwose bahahamutse batagitinyuka no guhura n’inshuti n’abavandimwe ngo hato hatagira ubabeshyera ko hari icyo bavuze cyangwa bapangaga. Kubona abantu nka Rusagara, Byabagamba, Mary Baine, David Kabuye, Rose Kabuye mu rukiko kuri iyi ngoma ni ibintu birenze ukwemera kuri bamwe.

Umuntu avuze ko izi manza ari nk’ikimenyetso simusiga cy’urupfu rwa ya FPR ya kera yatangiye 1987 ntabwo yaba abeshye. Ikigaragara n’uko amaherezo Perezida Kagame azasesa FPR agashinga irindi shyaka rye ku giti cye rishingiye kuri we cyangwa FPR igahindurirwa izina kugira ngo izina rya FPR risibangane hasigare irya Kagame gusa.

N’ubwo ntawabihagararaho 100 ku 100 biragaragara ko Leta ya Kagame yikanze Gen Rusagara nk’umuntu ushobora guteza amahinduka muri FPR imbere ku buryo byabangamira Kagame guhindura itegeko nshinga no kwigira umwami w’u Rwanda. Kuba Rusagara yaravuye mu Bwongereza agasiga aguze inzu ndetse n’umuryango we ugasigarayo ni ibintu bidasanzwe ku bakozi ba Leta y’u Rwanda bo mu rwego nk’urwa Rusagara, umuntu akaba yakeka ko mu gutaha mu Rwanda, Gen Rusagara atari yizeye umutekano we. Ntawashidikanya ko kuvuga nta mususu kwa Gen Rusagara kwari kubangamiye cyane Kagame dore ko uwo muco yashoboraga kuwanduza abandi iyo hatabaho iki gikorwa cyo kumufunga. Ntawabura kongeraho ko urebye ibivugirwa mu rukiko ukareba n’abafunze abo aribo usanga ibyo baregwa atari byo bafungiwe ahubwo ibyo bafungiye Leta idashobora gutinyuka kubivugira mu rukiko ni nayo mpamvu usanga ibyitwa ibyaha byose bijya gusa n’amabwire n’ubujajwa gusa!

Mu gusoza twavuga ko Gen Rusagara na Col Byabagamba bafunzwe mu rwego rwo kubumvisha ku giti cyabo, kubatangaho urugero mu gutera ubwoba abandi basirikare cyangwa abandi bo muri FPR n’abanyarwanda muri rusange ngo birinde kuvuga ibyo bashatse, kwihimura kwa politiki (Dr David Himbara) no kurangaza abanyarwanda ngo bahuge bibagirwe ibyo guhindura itegeko nshinga, ibibazo by’ubukungu n’ubuzima bwa buri munsi bugenda burushaho kuba ingume.

Sindagura ariko ntibibatangaze mu minsi iri imbere mwumvise n’abandi basirikare bakuru nka ba Lt Gen Karenzi Karake nabo barimo kuburana ubujajwa n’amazimwe.

Marc Matabaro

 

Facebook: Marc Matabaro - Facebook page:  The Rwandan Amakuru  

Twitter: @therwandaeditor - Email:therwandan@ymail.com


Ninde uyobora u Rwanda iyo Umwami Paul adahari dore ko wagira ngo yibera mu mahanga?

$
0
0

 

Hari uwaba azi aho Paul Kagame ari nyuma y’umukino wahuje abakinnyi bakomeye kandi bazwi cyane muri NBA yabereye i Toronto muri Canada taliki ya 14 Gashyantare 2016 mbere yuko asesekara i Houston aho azaba agiye mu nama yerekeranye n’ibyamashanyarazi izaba kuva ku ya 22 kugeza ku ya 26 Gashyantare? Umwami Paul ntajya yicara mu Rwanda. Yibera mu ndege ze, aho ageze agacumbika mu byumba by’amahoteli bihenze abaperizida bararamo cyangwa se akararano no muyandi mazu ahenze hirya no hino mu bihugu byo hanze. None ninde koko uyobora u Rwanda iyo adahari?

Iki n’ikibazo nakomeje kujya nibazaho kuva kera. Yaba se ari FPR iyobora igihugu iyo adahari? Oya Reka da, ishyaka ryasenyutse kera. Kagame, perezida wa FPR, niwe wahindutse ishyaka. N’igisirikare se? Ibi byo byibagirwe kuko ubuyobozi bw’igisirikare ni Kagame ndetse n’abasirikare ni nk’ amatungo ye. Abandi ba generali bo basimburana muri gereza cyangwa abo atagikeneye akabajugunya muri za ambasadi hanze.

Ninde rero uyobora u Rwanda iyo umwami Paul adahari?

Jeannette Queen

Dore aba bagore batatu nibo bica bagakiza bakaba aribo bayobora u Rwanda:

* Umufasha wa Kagame ari we Jeannette Nyiramongi Kagame
* Pitchette Kampeta Sayinzoga
* Ines Mpambara.

UMUFASHA WA KAGAME JEANNETTE NYIRAMONGI KAGAME

Umufasha wa Kagame ariwe Jeannette Nyiramongi Kagame niwe uza kwisonga. Mu byukuri niwe ufite ububasha bukomeye mu gihugu nyuma y’umugabo we Kagame akaba ari nkaho ariwe uyoboye ibiro by’umugabo we Umwami Paul. Umufasha wa Kagame Jeannette Nyiramongi yashoboye kubona inshuti n’abamufasha bo hanze batanga amafaranga menshi mu karima ke Imbuto Foundation. Kubera izo nshuti zikomeye zo hanze, ushatse wamwita Dr Jeannette Nyiramongi Kagame kubera impamyabushobozi y’ikirenga ariko y’icyubahiro atakoreye yahawe na Kaminuza y’abakirisitu yo muri Oklahoma muri Amerika. Birazwi ko iyo Dr Jeannette Nyiramongi akoresheje inama, abitwa ko ari ibikomerezwa mu Rwanda nka Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Perezida wa Sena na Perezida w’abadepite n’abandi ba Minisitiri bose baza biruka nkaho ariwe mukuru w’igihugu. Ikindi kandi birazwi ko afite umwanya ukomeye m’ishyaka riri kubutegetsi rya FPR ndetse n’izindi nzego zose z’igihugu zifata ibyemezo bikomeye.

PITCHETTE KAMPETA SAYINZOGA

Ikitwa ifaranga cyose, uyu Sayinzoga niwe ufite ububasha bwose – haba amafaranga yinjira mu gihugu cyangwa imfashanyo zo hanze. Sayinzoga afitanye amasano n’umuryango wa Kagame – akaba ari umugore wa mwishywa wa Perezida Kagame witwa Byusa akaba ari mu bacunga imitungo ya Kagame. Ikintu gikomeye cyane nuko Pitchette Kampeta Sayinzoga ari umunyamabanga uhoraho muri MINECOFIN. Ndetse akaba ari n’umunyamabanga mu kigega cy’igihugu. Yungirije Umukuru w’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro. Akongera akaba ariwe uyobora ikigo kitwa “Rwanda Development Partners” gihuza abahagarariye za leta n’indi miryango itanga imfashanyo ku rwego rwo hejuru.

INES MPAMBARA

Mpambara niwe wungirije Dr Jeannette Nyiramongi Kagame mw’Imbuto Foundation. Yitwaje uyu mwanya Mpambara yari afite, Dr. Nyiramongi Kagame yamuhesheje akazi mu biro bya Perezida Kagame nk’umukozi usanzwe mu w’i 2007. Mugihe kitarenze umwaka, Ines Mpambara yari yamaze kugera kw’isonga mu biro bya Perezida Kagame aho ubu ariwe muyobozi mukuru w’ibiro bya Kagame. Aba minisitiri n’abajenerali ba Kagame baratitira hafi kwinyaraho iyo bari iruhande rw’uyu mukobwa Ines Mpambara. Mpambara amaze kuba icyamamare muri leta yu Rwanda nk’umuntu w’ibibi byose harimo gutekinika, guhora, kugambanira abantu n’andi mabi menshi ntarondora hano. Ahora arangajwe imbere no kuneka, amatiku, gusebanya ndetse no gushaka kwikiza abo Kagame bose abonamo nk’abanzi b’igihugu. Kuri Mpambara na Kagame, “umwanzi” n’umuntu wese ushyira mu gaciro cyane cyane umuntu uwari we wese ushatse kwerekana amafuti yabo n’uburyo igihugu kiyobowe nabi.

UBURYARYA N’AKARIMI BIRANGA ABA BAGORE

Iyo batari guhiga abo bita abanzi b’igihugu bakoresheje umutungo w’igihugu basahura, aba bagore batatu bafite akarimi n’uburyarya budasanzwe kuburyo biborohera kubeshya abo bahuye nabo bose ko u Rwanda ari nka Singapore. Ikibabaje nuko abazi cyangwa bazize ubugome n’itekinika ryabo ntacyo babikoraho ariko bakomeza guhoheterwa

Dr David Himbara

Isesengura ku kibazo cy’i Burundi na Padiri Nahimana, Ambasaderi Ndagijimana, Dr Marara

$
0
0

Muri iyi minsi, abategetsi b’Urwanda n’ab’Uburundi ntibacana uwaka. Uburundi burashinja Urwanda gutoza bamwe mu mpunzi kugira ngo bazajye guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza. Abategetsi b’Urwanda barabihakana bivuye inyuma.

Hari impuguke z’Umuryango w’abibumbye (ONU) zivuga ko ubwo zari mu karere k’ibiyaga bigari, begereye bamwe mu bashyizwe muri icyo gikorwa kigamije guhungabanya Uburundi, babatangariza ko iyo myitozo bayihawe koko n’ingabo z’Urwanda. Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) zivuga ko zifite na zo ibimenyetso ko koko ibyo bikorwa byabayeho.

Ese koko iyo ni yo mpamvu yonyine yabaye intandaro y’uwo mwuka mubi cyangwa hari n’izindi mpamvu?

Ingaruka z’uyu mubano wajemo igitotsi no kurebana nabi, ni izihe?

Ese hari irirarenga ngo ibintu bigarurirwe hafi? Umuti nyawo, igisubizo kirambye kuri iki kibazo byaboneka bite?

Muri iki kiganiro, abatumirwa baratubwira icyo babitekerezaho.

Abo ni:

- Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana
- Docteur Christian Marara
- Padiri Thomas Nahimana

Namwe kandi ibitekerezo byanyu byubaka birakenewe.

Abanyamakuru:

- Jean-Claude Mulindahabi
- Tharcisse Semana

Urubanza rwa Brig Gen Rusagara na Col Byabagamba: Leta y’u Rwanda yisamye yasandaye!

$
0
0

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2016, Urukiko rwa gisirikare rwafashe umwanzuro ko nta wundi mutangabuhamya uzongera kumvwa mu rubanza rwa ba Brig Gen Rusagara, Col Byabagamba na Sgt Kabayiza.

Urukiko rwavuze ko Brig Gen Aloys Muganga wagombaga gushinja Col Byabagamba “atabonetse kubera impamvu z’akazi kandi atazaboneka vuba!”. Nyamara uyu musirikare amaze kuza kenshi mu rukiko ntashobore gutanga ubuhamya kubera igihe gito. Ese ako kazi Brig Gen Muganga agiye gukora karuta ruriya rubanza ni akahe?

Iki cyemezo cyatunguranye kuri bamwe ariko ni icyemezo abantu benshi bari bategereje nyuma y’uko abantu benshi baba ari abashyigikiye Leta cyangwa abayinenga bari bamaze iminsi bibaza byinshi kuri uru rubanza rwashyize hanze byinshi rubanda rwa giseseka batari bazi.

Icyagaragaye muri uru rubanza ni uko bigoye kumenya nyabyo icyo Leta ya Kagame yari igamije igihe yasaga nk’iyiyambika ubusa muri uru rubanza.

Hari abahamya ko habaye kwibeshya aho Leta yashatse kwandagaza ba Brig Gen Rusagara na Col Byabagamba ahubwo ikisanga igiye kubagira intwari, ikindi Leta yashatse kigaragara ni ugukoza isoni abo yabonaga bari inshuti za hafi z’abaregwa tutibagiwe kubiba inzangano hagati y’abaregwa n’ababashinjaga tutibagiwe hagati y’imiryango yabo.

Ku muturage usanzwe w’umunyarwanda cyangwa umusirikare wo hasi uru rubanza rwamusize mu gihirahiro kuko rwatumye asigara yibaza ku gisirikare cya RDF aho abajenerali baregana ubujajwa n’umusivire atatinyuka kurega undi. Aha uwavuga ko uwakoze iri kosa ryo gushyira uru rubanza ku mugaragaro yasenye igisirikare cya RDF ku buryo bugaragara ntabwo yaba yibeshye kuko ari abasivire ari n’abasirikare ubwabo biboneye isura nyayo ya RDF abantu benshi batari barashoboye kubona mu myaka yose iki gisirikare kimaze.

Ese namwe mumbwire, umusirikare usanzwe azubaha Generali ate mu gihe yamwumvise mu rubanza ashinja mugenzi we ibimeze nk’ubujajwa?

Ku rwego rwa Politiki ihuriro nyarwanda RNC ryarahungukiye cyane kuko ryakorewe propaganda bitariruhije na gato. None se umuturage cyangwa umusirikare usanzwe azananirwa gute gushaka kumenya byinshi no gukunda ishyirahamwe rya politiki, Generali yavuze ko rikomeye? (n’iyo baba baramubeshyeye)

Umuturage cyangwa umusirikare wo hasi uzamwumvisha gute ko Leta ya Kagame atari yo yishe Col Karegeya kandi byaravuzwe na Col Byabagamba warindaga Perezida Kagame? (n’iyo baba baramubeshyeraga)

Umusirikare usanzwe uzi Brig Gen Rusagara kuva kera banabanye mu gisirikare uzamwumvisha ute ko Perezida Kagame atarangiye (finished) kandi byaravuzwe na Generali yizeraga?

Naho ku rundi ruhande agatsiko kayoboye u Rwanda kungukiye muri uru rubanza iminsi mike yo gukomeza gutegeka kuko ntawe uzongera kwizera undi ntawe uzajya apfa kuganiriza mugenzi we ibyo abonye yaba ari umusivire yaba ari umusirikare.

Niba koko Brig Gen Rusagara ndetse n’abamushinja hari aho bari bahuriye na RNC byo twavuga ko habayeho gusenya ndetse no kurema icyizere gike hagati y’abashyigikiye RNC bucece bari mu Rwanda imbere ariko kandi iki gikorwa gishobora gutuma hari abatera intambwe mu rwego rwo gukiza ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo bakikiza umwanda (Kagame n’agatsiko ke ka hafi) kuko uko bigaragara buri wese mu Rwanda ni umukandida wo kujya mu buroko cyangwa kujya gushinja ibinyoma igihe icyo ari cyo cyose n’iyo yaba arengana.

Mu gusoza ntawabura kuvuga ko Leta nyuma yo kwibwira ko izungukira mu gushyira ruriya rubanza ku mugaragaro yaje gusanga yaribeshye ahubwo uko urubanza rwagendaga rwegera imbere niko Leta cyane cyane RDF yarushagaho kwiyambika ubusa. Nimutekereze namwe iyo nka Maj Gen Rutatina cyangwa Cpt David Kabuye batanga ubuhamya mu rukiko uko byari kuba bimeze?

Ikigaragara ni uko aba baregwa bazarekurwa nyuma yo guhabwa ibihano bito biri munsi cyangwa bijya kungana n’igihe bamaze mu buroko, kuko nta kuntu Leta yari kunanirwa kubahimbira ibirego bikomeye nko gutera za grenade, gushaka guhungabanya umutekano, gushaka kwica Kagame n’ibindi.. Kuba itarabahimbiye ibi byaha igahitamo kubarega ibisa n’ubujanjwa gusa ni nk’amabura kindi kubera ingufu zigaragara abaregwa n’imiryango yabo bafite mu buryo ubuyobozi bwubatse mu Rwanda.

Bigaragare ko hahiswemo kubaha gasopo gusa, uretse ko nibanarekurwa bazaba bameze nk’abafungishijwe ijisho dore ko nta n’umuntu uzajya utinyuka kwicarana nabo mu kabari cyangwa kubasura mu ngo zabo tutibagiwe ko no kubasuhuza mu nzira nabyo bizajya bitinyukwa n’abihanduzacumu.

Hano hasi hari inkuru ya Radio Ijwi ry’amerika isobanura uburyo urukiko rwafashe icyemezo cyo kutazongera kumva abatangabuhamya.

 

 

Marc Matabaro

Umwiherero Gabiro 2016:Ese President Kagame yashatse kuvuga iki mu by’ukuri?

$
0
0

Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuba abayobozi bakuru muri Leta bahora mu ngendo zidashira mu mahanga, yanzura ko nta muyobozi uzajya apfa gusohoka igihugu atagaragaje impamvu zifatika.

“Hari umuturanyi wandushije ubutwari, Perezida wa Tanzania Magufuli, ndemeranya na we, we yarabihagaritse, wagira ngo abaminisitiri bacu bafite ibiraka bakora mu mahanga! We yandushije ubugabo, ndimo ndamwigiraho (Magufuli)”

Nsesenguye uko mbishoboye nsanze ari urujijo, ahubwo hari ikindi yaragamije:

1. Nta Ministri kuri ubu utunze passport nyarwanda, ndetse ntibemerewe gusohoka badafite Ordre de Mission iturutse muri Presidence. Ikindi nuko bagendera kuri Passport de service babona igihe bagiye gusohoka. Ninde utanga uruhusa rwo kujya mu manama hanze? Ninde ubaha amafranga ya mission, ese n’abahe ba Ministri bakunze kugenda cyane?

2. Ati ndimo kwigira kuri Dr Magufuli: ibi biratangaje cyane. Nubwambere numva President Kagame yigira ku muntu, ahubwo noneho akaba President wa Tanzania. Ese byaba ari ikimwaro ko ubu impinduka zirimo gukorwa muri Tanzania zirimo gushimwa n’amahanga, noneho we bikaba byaramunaniye.

Icyo mbona muri iyi mvugo, nuko President Kagame ashobora kuba yakoresheje imvugo ya Dr Magufuli kugira ahume amaso abayobozi yambuye passports. Niba nabwo ari muri gahunda yo kugabanya amafranga akoreshwa mu ngendo, ntiyibagirwe ko Dr Magufuli atari yajya mu rugendo na rumwe hanze y’Igihugu kuberako afite imirimo myinshi y’abaturage ba Tanzania agomba gukora, ahubwo akoherezayo Ministre w’Ububanyi n’Amahanga cg Vice President.

Ikindi gitangaje nuko yavuze ko iyo akoresha Inama y’aba ministre harubwo haba haburamo 5 bari hanze. Nkaba nibaza niba igihe adahari Inama y’abaministre iterana, ese iyoborwa nande, ese bo ntibabaza bati CEO wa Rwanda arihe?

Uko bimeze kose, iyi mvugo yakoresheje irimo ibintu bibiri by’ingenzi: Icya mbere nuko Leta nta mafranga ifite, igomba kwigoma bimwe na bimwe. Icya kabiri nuko hari abayobozi benshi bambuwe passports, noneho bakaba barimo kubahuma amaso kumpamvu zabiteye.

Biracyaza.

Caritas Kanyana

Ange Kagame abishatse yaba amakiriro y’umuryango we?

$
0
0

Ange Kagame ni umukobwa wa Perezida Kagame uyoboye u Rwanda mu buryo bw’igitugu kidashobora kubonerwa izina cyangwa ikindi wakigereranya nacyo. Uretse kuba umukobwa wa Perezida Kagame gusa ni nawe mukobwa afite rukumbi.

Benshi mu bazi neza iby’umuryango wa Perezida Kagame bahamya badashidikanya ko Ange Kagame ari umwe mu bantu bake ku isi bashobora kuvuguruza Se (wenda bitari mu ruhame) cyangwa akamuha igitekerezo uko abyumva adaciye ku ruhande cyangwa ngo atinye ko ari bwicwe, ari bukubitwe, ari bufungwe cyangwa ari bwirukanwe ku mwanya runaka afite, kuko kugira inama Kagame hari benshi bamutinya badatinyuka kumubwiza ukuri ahubwo ikiba ni uko Kagame avuga abitwa ngo baramusubije bakamera nka za nyiramubande zisubiramo gusa ibyo yavuze!

Amakuru The Rwandan ubu ifite ni uko Ange Kagame ubu yahawe umwanya mu biro bya Se akaba ashinzwe ibijyanye n’itumanaho cyane cyane ibijyanye n’imbuga nkoranyambaga  nka Twitter na Facebook.

Abakurikira Perezida Kagame kuri twitter bajye bamenya gutandukanya igihe Perezida Kagame yanditse ubwe (haba harimo agasuzuguro, ibitutsi no kwishongora) mu gihe iyo ari Ange wanditse mu izina rya se cyangwa ari Yolande Makoro wanditse akenshi buri wese ashobora kubona itandukaniro. Ikindi umuntu atakwirengagiza ni uko Perezida Kagame agira za twitter nyinshi ku buryo rimwe na rimwe yibaza akanisubiza cyangwa akiyogeza, akitaka n’ibindi!

Benshi bahamya ko kuri ubu Ange Kagame afite ijambo rikomeye mu Rwanda ndetse kurusha musaza we Ivan Cyomoro udakunze kugaragara. Hari abemeza ko Perezida Kagame afitiye icyizere umukobwa we Ange kurusha ndetse na nyina Jeannette. Ibi bigaragazwa n’ingendo z’urudaca uyu mwangavu akorana na se mu gihe nyina Jeannette aba yasigaye mu rwa Gasabo.

Hari benshi mu busesenguzi bibaza impamvu Jeannette Kagame asa nk’uwakomanyirijwe n’umugabo we mu rwego rwo kujyana nawe mu ngendo zo mu mahanga cyane cyane muri Amerika.

Bamwe bahamya ko bitameze neza mu rugo ndetse ko Perezida Kagame yaba afite ihabara muri Amerika dore ko nta kwezi gushira adakandagiye muri icyo gihugu, hari abandi basanga ariko hashobora kuba hari ikindi kihishe inyuma y’izo ngendo gishobora kuba ari nko kujya kureba umuganga w’indwara runaka idapfa kuvurwa n’ubonetse wese cyangwa guterwa imiti yongera imbaraga (dore ko Dr Gasakure wari ushinzwe ako kazi bamucishije mu ryoya).

Abakabya bo bavuga ko mu byo yategetswe harimo kwitabira kenshi imihango y’imiryango igengwa n’ibinyabubasha by’ikuzimu nka Illuminati iyo hakurya y’amazi.

Abahanga mu by’umutekano bo bemeza ko Perezida Kagame atinya mu Rwanda agahitamo kwibera mu kirere nk’inyoni (mu ndege) cyangwa mu mahanga aho aba yizeye umutekano kurusha mu Rwanda dore ko ntacyo ahomba kuko uko indege ye ihagurutse imujyanye cyangwa imutegereje ku kibuga aba yinjiza amadolari atagira ingano.

Tugarutse kuri Ange Kagame twavuga ko kwinjizwa mu biro cya Se bisa nk’ibica amarenga ko ashobora guhabwa umwanya ukomeye mu minsi iri imbere mu gihe yaba amaze kumenyera itekinika no kugira ubunararibonye muri politiki byaba y”imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga. Abanyarwanda bamwe babona Ange ahise aho agenda hose mu Rwanda bahamya ko arinzwe cyane kurusha nyina!

Ikidashidikanywaho ni uko Perezida Kagame arimo gusa nk’ushaka kumenyereza abanyarwanda n’abanyamahanga kubona umukobwa we kenshi ku buryo igihe azaba ahawe umwanya runaka w’ubuyobozi nta gitangaza kizaba kirimo.

Tugarutse kuri Jeannette Nyiramongi bigaragare ko uretse kutagirirwa ikizere ijana kw’ijana n’umugabo we, icyaba gituma adashyirwa imbere cyane nk’uko birimo gukorerwa umukobwa we bishobora kuba byaba biterwa n’ubuzima bwa Jeannette bwo mu myaka yashize yaba ari iya vuba aha cya iya kera aho yaba yararungurutswe na benshi cyangwa akishora mu bikorwa bibi byatumye yangwa urunuka na benshi ndetse harimo n’abari ibikomerezwa muri FPR cyangwa mu butegetsi bw’umugabo we ku buryo bishobora kumubera inzitizi ikomeye mu gushaka gushyirwa imbere muri politiki y’u Rwanda ku mugaragaro.

Ariko ntawabura no kuvuga ko Jeannette aba anahugiye mu bikorwa bitandukanye birimo Imbuto Fondation, ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli n’inganda z’icyayi yaragije umusumba Egide Gatera tutibagiwe itekinika ribera muri Ministeri y’ubuzima aho Jeannette na Agnès Binagwaho babonye aho bakura agatubutse bitwaje imishinga yo kurwanya SIDA tutibagiwe no kurwanya Malariya bya nyirarureshwa bagura inzitiramibu zitarimo umuti ubu abanyarwandwa bakaba bagiye gutsembwa na Malaria.

Tugarutse ku mutwe w’iyi nkuru ugira uti: Ange Kagame abishatse yaba amakiriro y’abanyarwanda? Ese koko uyu mwangavu abishyizemo ubushake ntacyo yamarira abanyarwanda nawe atiretse?

Nta maraso arivurugutamo nka Se na Nyina dore ko hari amafuti menshi akorwa mu rwego rwo kwirinda kuzaryozwa ayo maraso,  ndetse Ange ntabwo yaciye mu buzima bubi ngo acuruza amagi cyangwa acuruze mu kabari mbese yavukiye anakurira mu bintu,  yashoboye kwiga mu mashuri meza hari na benshi bemeza ko azi ubwenge, ikibiruta byose ni umwe mu bantu bake bashobora kubwiza Kagame ukuri ntabizire.

Ese ni iki kimubuza guhanura se ngo amurinde kuzapfa nk’urwa Saddam Hussein, Kadhafi n’abandi?

Ese uyu mwana w’umukobwa ntabwo yabonye akaga abana ba Kadhafi na Saddam babayemo ndetse n’ubu bakirimo?

Byagiye bigaragara kenshi mu mateka y’isi ko abana cyangwa abandi bantu bizewe n’abanyagitugu bafasha kuba abo banyagitugu bava ku izima bakagana inzira yo koroshya ingoyi no kugerageza gushyira mu gaciro dore ko benshi mu baba iruhande rw’abanyagitugu baba babatinya batabakunze bakoreshwa n’inda zabo cyangwa ubwoba.

Urugero ntabwo ruri kure benshi mwiboneye ukuntu abitwa ngo n’abayobozi bari bameze nk’inkoko zanyagiwe babuze aho bakwirwa igihe Kagame yababazaga impamvu bakora ingendo nyinshi hano hirya Arusha hakabura umusubiza cyangwa umubaza nawe icyo aba agiye gukora iyo bigwa iyo za Amerika. Ariko burya Ange we yashoboraga (wenda bitari mu ruhame) kubimubaza kuko Se ntacyo yamutwara.

Uwavuga ko Perezida Kagame afite abamugira inama bamuroha cyangwa bikiriza ibyo avuze gusa ntabwo yaba yibeshye, none se nk’uwamugiriye inama yo gushyira urubanza rwa Rusagara na Byabagamba mu ruhame hari aho yamuhishe? Uwamugiriye inama yo gutuka abaministre ngo bajya mu ngendo nyinshi mu mahanga kandi ntawamuhiga aho ntiyari agamije gutuma Kagame yikoza isoni ? Uwamugiriye inama yo kujya i Burundi we yaramuhamije!

Amakosa ubutegetsi bwa Kagame burimo gukora iyo umuntu ayitegereje asanga bisa nk’aho mu butegetsi bwe imbere harimo abantu basa nk’abafite umugambi wo kwihutisha ihirima ry’ubutegetsi bwe aho bamugira inama mbi cyangwa bakamureka agahuzagurika ameze nk’umusinzi urimo kudandabirana.

Wagira ngo Kagame guhuzagurika no kudandabirana mu magambo ni ibintu bye! Umuntu yakumva gute ukuntu i Boston, Perezida Kagame yavuze uko ahora mu mahanga ngo yagiye guhahira abanyarwanda haba hatarashira ukwezi mu mwiherero wa 13 i Gabiro  agatuka abaministre ngo bahora hanze. Ese yagaye ko bo badahaha ngo baronke? We se iyo yagiye kureba umukino wa Basketball i Toronto inyungu y’abanyarwanda irimo ni iyihe? Aho Ministre Busingye ntiyaba azira urubanza rwa Madame Victoire Ingabire rwatumye Leta y’u Rwanda iyabangira ingata ikikura mu Rukiko Nyafurika kibuno mpa amaguru?

Rero Perezida Kagame akeneye abamugira inama bamukunda, bamubwira babikuye ku mutima badafite ubwoba kwo gupfa, gufungwa cyangwa kubikirwa imbehe..

Uyu mwana w’umukobwa yagombye kwirinda kuzaba igikoresho cya Se mu karangaza abashaka kurangarira itoto rye ahubwo agahaguruka agatabara Se na Nyina n’umuryango we bakareba ko bakwikura mu rwobo barimo dore ko aho bigeze ari Se ari na Nyina aho kurira bashaka kuva muri urwo rwobo ahubwo bakomeje gucukura bagana hasi ku buryo uko iminsi igenda kuzava muri urwo rwobo bicukuriye bizaba bitagishoboka.

Marc Matabaro

Viewing all 974 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>