Quantcast
Channel: Isesengura Archives - Umunyarwanda
Viewing all 975 articles
Browse latest View live

Ijambo rya perezida Kagame ni iryo kwitondera mbere yo kuriha amashyi

$
0
0

Urubyiruko by’umwihariko, n’abanyarwanda muri rusange, bakwiye kugira ubushishozi ku ijambo perezida Paul Kagame yavuze tariki ya 11 Nzeli 2016. Ni ijambo rikarishye, kandi ijambo nk’iri arivuze kenshi nk’uko n’ibinyamakuru musanga munsi hano bibigarukaho.

Ku mpera, inkuru yumvikana mu ijwi, ni iy’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika (VOA) witwa Eric Bagiruwubusa umwe mu bayihagarariye mu Rwanda. Uyu munyamakuru ari no mu bakurikiye umuhango usoza ingando z’urubyiruko, abasore n’inkumi 2090, intore, bise intagamburuzwa. Ni icyiciro cy’abarikuminuza amashuri makuru.

Iyo unyujije amaso mu binyamakuru byo mu Rwanda n’ibyo hanze (Igihe, Imirasire, The Rwandan, Radio Itahuka, n’ibindi, …), icyo abantu babivugaho, ni uko perezida Paul Kagame yahavugiye ijambo ridasanzwe, kandi ko uretse no kuba ari umukuru w’igihugu, ko no ku wundi muntu wese, hari imvugo n’ibikorwa byo kwitondera, cyane cyane aho avuga ibyo kwica.

Ikinyamakuru Igihe kigira kiti:

« Mu mpanuro umukuru w’igihugu yagejeje ku rubyiruko rwari ruteraniye mu nyubako ya Kigali Convention Center yagize ati: “kurwana urugamba ntawe bikwiriye gutera impungenge, umuntu arwanira ikintu cye yumva gifite agaciro, umuntu arakirwanira. Nk’ibi mujya mwumva abantu bashobora gutobanga ibyo abantu bubaka, nk’iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere y’uko ubigeraho.”‬

Naho ikinyamakuru imirasire cyibutsa ko:

« Mu minsi ishize mu Burundi habaye imyigaragambyo yamagana Urwanda n’abayobozi barwo barushinja gushaka kugirira nabi igihugu cyabo aho mu mvugo zabo humvikanye izitukana n’izisebya igihugu. Aha niho baririmbaga bavuga ngo Kagame tuzomumesa.

Paul Kagame akomeza agira ati: « igihe utaragera kuri wa murongo ndakwihorera ariko n’uwugeraho ntabwo umenya icyagukubise, rwose munyumve uko ni ko bimeze.”

Kagame ati: “mbahe n’urugero muzi, njya mbona mu binyamakuru, mu mateleviziyo, abantu begera imipaka yacu bagatukana, bakavuga ko bazatu… bagatuka perezida w’u Rwanda, njye nta gitutsi kibi wantuka ngo kimbabaze, kuntuka? Ndakwihorera nkore ibyanjye, ibyanjye bindeba biri hano mu Rwanda ariko ushatse kunkurikirana iwanjye, nibyo navugaga, kuri ibyo nta nzira ebyiri zihari.

Na ho abaza ku mipaka bagakoronga, gukoronga murabizi? bagatukanaaaa.. numvise amagambo ngo bazotumesa […] ariko na bo barabizi, bagomba kuba babizi ubwo ni wa murongo uba utararengwa.”

Abantu banyuranye bagaye kandi bagaragaza n’impungenge batewe no kubona perezida wa repubulika avuga kwica akanabwira n’urubyiruko ko na rwo rugomba kubikora ngo ku bavugwa ko baba bari mu mugambi wo guhungabanya umutekano. Hari abasanga ko no mu gihe cy’amakimbirane, imvugo z’abategetsi zakabaye zigaragaza ubushake bwo kubonera umuti ibibazo mu nzira y’amahoro aho gushyira imbere kwica. Mushobora no kumva birambuye ibitekerezo byatanzwe mu kiganiro cyateguwe n’umunyamakuru Serge Ndayizeye kuri Radio Itahuka.

Inkuru yanyuze kuri VOA:

 

Jean Claude Mulindahabi


Kuki kuvuga ko Col Ben Karenzi amaze iminsi afunze bijyana n’igisa nko guteza ubwega?

$
0
0

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru igihe.com kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda aravuga ko Col Dr Ben Karenzi wasezerewe mu ngabo amaze iminsi atawe muri yombi.

Mu nyandiko y’icyo kinyamakuru ntabwo basobanura impamvu uwo mugabo afunze bavuga gusa ko akurikiranyweho amakosa ajyanye n’imyitwarire iranga umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda cyangwa uwasezerewe, ahubwo bihutira kwamagana ibinyamakuru ngo byavuze ko afunzwe kubera impamvu za politiki ntibanavuge ibyo binyamakuru ibyo ari byo.

Igishekeje ariko kinababaje n’ibitangazwa n’umuvandimwe w’uwo ufunze byumvukanamo ubwoba no guteza ubwega ku buryo asa nk’ushinja ibyaha umuvandimwe aho agira ati: Dr Karenzi ari gukurikiranwa kubw’amakosa yakoze bityo ko ntawe ukwiye kubihuza na politiki.

Ese mama uretse ubwoba n’izindi mpamvu tutazi Col Dr Ben Karenzi yarireze yemera ibyo byaha ko yabikoze? Yarakatiwe se inkiko zimuhamya icyaha ku buryo umuvandimwe ajya mu binyamakuru kwemeza ko afungiwe amakosa yakoze? Uyu muvandimwe se ni umuntangabuhamya w’ubushinjacyaha?

Uretse kuba muri The Rwandan dufite amakuru y’uko Col Dr Ben Karenzi yari inshuti ya Lt Gen Kayumba Nyamwasa ndetse mu minsi yashize akaba yarasererejwe ku kibuga cy’indege i Kanombe ku buryo indege yakererewe  ashaka kujya mu mahanga  ariko nyuma bakaza kumureka akagenda, koko mu ntangiriro z’uku kwezi igitangazamakuru Great Lakes Voice  cyavuze ko Dr Ben Karenzi afunze

Biturutse ko nyuma yo gusezererwa mu gisirikare, Dr. Ben Karenzi yasabye akazi mu ishami rya Loni rirwanya SIDA, UN/AIDS biba ngombwa ko ajya gukora ikizamini I Nairobi muri Kenya.

Dr Ben Karenzi yasabye uruhushya akurikije amategeko agenga ingabo zavuye ku rugerero ariko ntiyarubonera igihe bituma afata icyemezo cyo gukora urugendo kugira ngo adacyererwa ibizami yagombaga gukora I Nairobi.

Dr. Karenzi yasabye uru ruhushya ku rwego rukuru rwa RDF ariko ntiyegeze abimenyesha Umugaba Mukuru w’ ingabo zavuye ku rugerero, Lt.Gen Fred Ibingira nk’uko iyi nkuru ivuga.

Nyuma y’ aho bimenyekaniye ko Dr Ben Karenzi yamaze gutambuka abashinzwe kugenzura abagenzi bagiye mu ngendo ndetse akaba yinjiye mu ndege, umwe mu bashinzwe iperereza yahise abimenyeshwa biba ngombwa ko indege icyererwaho iminota 45 ariko birangira Karenzi yemerewe kugenda kuko ibyangombwa yasabwaga byose yari abifite.

Lt.Gen Fred Ibingira  wari mu butumwa bw’ akazi i Burasirazuba n’ abandi bayobozi bakuru b’ ingabo bireba  baje guhabwa aya makuru indege yari itwaye Dr. Karenzi yafashe ikirere.

Kugenda  kwa Dr. Ben Karenzi , mu buryo butamenyeshejwe  ngo byagize ingaruka zikomeye ku bandi bayobozi bakuru ba gisirikare nk’ uwayoboraga ingabo zishinzwe kurinda Perezida wa Repubulika, Maj.Gen Alex Kagame. Yahise asimbuzwa colonel Willy Rwagasana ku nshingano yari afite bitanyuze mu byemezo by’  inama y’ abaminisitiri.

Nyuma y’ ibi byose byabaye ndetse n’ ibyavuzwe,  Dr Ben Karenzi arangije ibyamujyanye i Nairobi yagarutse i Kigali ariko ngo yakirwa n’ abashinzwe umutekano bahita bajya kumufunga.

Ese mama iyi nkuru ya igihe.com ni ubundi buryo bwo gushaka kumenyekanisha ko afunze? Ko hari inzego  zibishinzwe kuki zitabitangaje ahubwo bagahitamo kubeshya ngo hari ibinyamakuru byanditse ko azira politiki? Cyangwa ni amayeri yo kubwira abantu icyo afungiye nyacyo batiteranyije n’abamufunze?

Hari amakuru avuga ko Col Dr Ben Karenzi ngo yagiye agira ibintu bimeze nko kwijujuta kubera gukurwa ku buyobozi bw’ibitaro bya gisirikare i  Kanombe agahita anasezererwa mu ngabo ikitaraganya kandi adashaje cyangwa ngo abe arwaye indi ndwara yatuma asezererwa. Bikavugwa ko ngo yagaragarizaga uwo ari we wese ko atishimiye ibyo yakorewe.

Nk’umuntu wayoboye ibitaro bya gisirikare i Kanombe uyu muganga azi amabanga menshi y’ibihabera birimo n’ubwicanyi ku buryo wasanga hari abikanga ko ayo mabanga yayasohora cyangwa akajya mu mahanga akagenda umuti wa mperezayo!

Frank Steven Ruta

Email: therwandan@ymail.com

Kagame muri Yale University Tubyibazeho

$
0
0

Ubundi birasanzwe ko mu mashuri makuru, za Universités batumira umuntu w’umuhanga, cyangwa umuyobozi wa Politiki , kugira ngo aze atange ikiganiro imbere y’abanyeshuri , abarimu n’abandi bakozi, icyo kiganiro kigakurikirwa n’ibibazo. Ndetse mu bihugu byateye imbere bifite demokarasi, ubu butumire ni bwo bukomeza gutunga abaperezida bacyuye igihe, barangije manda zabo, bitavuze ko batanga bene ayo madisikuru ngo babeho, ahubwo babikora babisabwe kandi na bo bakabikora bashaka ko byagirira akamaro urubyiruko rw’abanyeshuri. Ubu nka Perezida Obama wayoboye Amerika manda ebyiri, mu bihe bikomeye, kandi akanaba ari we mu Perezida w’umwirabura wa mbere uyoboye kino gihugu cy’igihangange, biriteguwe ko azatumirwa kenshi muri za Universités zinyuranye. Kubera ubuhanga agaragaza mu madisikuru ye, kubera ibyemezo bya politiki afata, kubera uko ahagaze mu ruhando rw’abaperezida bayoboye isi, birumvikana ko yatumirwa kenshi. Ariko se nka Perezida Kagame uzwiho kudakozwa demokaras, nk’uko we yivugira ko atazi itandukaniro riri hagati ya demokarasi n’amajyambere; waranzwe no kwica no guhutaza uburenganzira bwa Kiremwa Muntu, ubu koko atumirwa ngo yigishe iki abanyeshuri nk’abiga muri za Universite z’Amerika? Sinzi ko hari umuntu ushyira mu gaciro washimishwa no gutumira umuntu nk’uyu ngo aze aganirize abanyeshuri be. Kandi muri ino minsi, turimo kubona n’abo banyeshuri bakora imyigaragambyo yamagana bene iyi mikorere y’izi za Universités.

Aho muri Yale ni ko byagenze, abanyeshuri bashyize ahagaragara itangazo risobanura imyigaragambyo bagombaga kugirira Kagame , kubera ko atarangwa n’ubuyobozi bwiza mu gihugu cye. Kagame akoresha lobbying nyinshi ngo atumirwe Niba Kagame azwi nk’umuntu ubangamiye uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ashobora ate gutumirwa muri za Universite z’Amerika, duhereye ku zikomeye muri zo? Igisubizo kiroroshye: Kagame mu mitekerereze ye yumva nta kintu gikomeye cyamubaho kitarimo ko yavugwa ko yagize icyo akora muri Amerika. Ni yo mpamvu aba Ambasaderi b’u Rwanda muri Amerika bashingwa mbere na mbere kumushakira aho yatumirwa ngo ahatange ibyo we yita ibiganiro. Ahantu horoshye rero ni mu mashuri kuko bene ubu buryo bwo gutumira abantu bakomeye, amashuri arabukunda, kuko bituma abanyeshuri bumva ishuri ryabo ribaha imfashanyigisho zikomeye. Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ifite budget yihariye yo guhiga ahantu aho ari ho hose Kagame yabasha gutumirwa. Ibi rero ni byo bita lobbying. Ikibazo gusa ni uko Kagame nta cyo ageza ku banyeshuri baba bamutegereje. Buri gihe araza akababeshya ibyo u Rwanda rwagezeho ku buyobozi bwe, akirinda kugira icyo asubiza kuri demokarasi no kubangamira uburenganzira bw’Ikiremwamuntu kandi abanyeshuri abwira baba baragize igihe cyo gukora ubushakashatsi buhagije ku Rwanda no kuri Kagame ubwe. Ni ko byagenze murabyibuka igihe yari muri Harvard University umunyeshuri amwibutsa ko ameze nka wa mwana uyobora Koreya ya ruguru, ni na ko byamugendekeye ejobundi muri Yale, aho ibibazo byose yabajijwe yahisemo kubeshya ,cyangwa se guhuzagurika, yerekana ngo ko micro zitavuga neza, ahubwo ari ukubera ko atumva ikibazo cyangwa ko ashaka kugihunga. Koko wasobanura ute ko muri Salle ari we wenyine utarumvaga kandi uwo bari bicaranye we yarumvaga?

Kagame arabeshya anibeshyera.

Ibibazo byose yabajijwe byari ibibazo byerekeye demokarasi, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gutera muri Kongo, kudatabara muri Somaliya, uruhare rwe mu bibazo bya Sudani y’amajyepfo. Kuri ibi bibazo byose yaranzwe no kubeshya ko mu Rwanda hari ubwinyagamuriro n’ubwisanzure muri politiki, abeshya ko hari amashyaka menshi ngo akomeye ni icyenda, ngo hari n’andi mato mato ubwo yavugaga ya yandi banze kwandika. Aritaka abeshya ko ibibazo bya Kongo nta ruhare u Rwanda rubifitemo, ko ari ibibazo byatewe n’abanyekongo ubwabo. None se M23? Arongera yemeza ko abanyarwanda bafite uburenganzira busesuye, ko ubishaka yaza akabibariza, ngo bafite ibyo barya, bariga baravuzwa, ngo u Rwanda ruri imbere mu bihugu bikoresha neza imfashanyo kubera ko rutarangwamo ruswa. Aha bazaba Madamu Immaculée Ingabire ushinzwe Transparency International-Rwanda weruye akavuga ko nibikomeza uko bimeze u Rwanda ruzisenya. Kagame arangiza abeshya ngo ntabwo azi icyo Human Rights Watch ivuga ku Rwanda, kandi nyamara ni yo ntambara arwana buri munsi avuguruza ibyo iki Kigo kivuga ku Rwanda mu rwego rwo kubangamira uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Yarangirije ku kibazo cya Singapour aho umwana ukomoka muri Singapour yamubajije ikimutera kugereranya igihugu cye na Singapour izwiho kurenganya ikiremwamuntu, igisubizo cyaramugoye ndetse akwepa urwo ruhande rwo kurenganya uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ni iki cyaca Kagame kwihuruza ajyanywe no kubeshya?

Ubundi ku muntu utekereza iyo akoze ikintu afata umwanya agatekereza ku cyakivuyemo, akareba aho yakosheje akagambirira kuzahakosora. Ubu bwo biri n’amahire ikoranabuhanga ryaraje, Kagame yari akwiye kujya yiherera akareba video baba bafashe, maze akareba uko yari ameze, bityo akazikosora ubutaha cyangwa akabireka burundu. Buriya koko ntabona ko amadisikuru avuga imbere y’abantu ayasoma, abarambira kuko asoma nabi? Ese ni ngombwa ko asoma disikuru imbere y’abanyeshuri ku muntu w’umuperezida umaze imyaka 22 ategeka igihugu? Nyamara muzamurebe imbere y’abanyarwanda abatuka, yabandagaje ntakenera gusoma. Na we arabizi ko atazi gusoma, bityo agahitamo kuvuga ibyo atekereza mu mutwe. Ni ko byari bikwiye kugenda rero niba yiyemeje guhora ajya kuvuga imbere y’amashuri, yarakwiye kwiga kuvuga, apana gusoma kandi atabizi. Bitera isoni kumwumva asoma ijambo ku rindi, ari na byo bitera abamwumva kutamukurikira, bakanibaza niba koko ari Perezida w’Igihugu. Mwitegereze kuri iyo video uko yifata. Abura uko yifata agitangira: amagura aragendagenda nk’uribwaribwa; ibiganza arabikaraba; yifata ku gahanga cyangwa mu makoti…ibintu byinshi bidakwiye umuntu uhagaze imberey’abantu ngo ababwire ibintu bifite akamaro. Aha rwose yarakwiye umu coach wamwigisha uko bifata imbere y’abantu Ndatekereza ko nyuma ya Harvard University na Yale University yari akwiye gushyiraho agapfundikizo, akareka guhora yitumira muri Amerika, nubwo nzi neza ko atasinzira hari ikintu kimubujije kuza muri Amerika. Abanyarwanda bo mu mahanga basabwe kuba abavugizi b’abandi banyarwanda, hakagira igikorwa Kagame agacika ku gutagaguza umutungo w’igihugu abeshya ngo agiye kubahahira kandi ahubwo agiye kubeshya, nk’uko umwana umwe wo muri Afurika wiga I Yale yabimwibukije ko kuza muri Yale bitwara igihugu amafaranga menshi kandi nta cyo bigeza ku baturage. Ahasigaye mwitegereje iyo videwo mushobora kuvanamo n’ibindi byinshi, nko kureba akameza n’udutebe bamuteganyirije; ibi byatumye yigondeka cyane kugira ngo abashe gusoma, binatuma nyine abantu babona ko atavana amaso ku rupapuro, kabone n’iyo yaba azunguza cyane amaboko ngo aratsindagira. Ibi nta cyo bivuze iyo utareba abo ubwira. Mwitegereze za gestes ze amaze kwicara ni ho mubona ko yari afite stress. Ngaho rero uyu muntu akwiye kongera kuyobora nyuma ya 2017?

Emmanuel Senga

Rwanda Day 2016 – Nyiramongi yihimuye kuri Kagame mu ruhame

$
0
0

Benshi babonaga ko Yohanita Nyiramongi na Pahulo Kagame bagerageje gusana ibishobora gusanwa ubwo Nyiramongi yitabiraga inama y’urubyiruko rwo mu itorero. Byaje gusa nk’ibitanze icyizere kuri uwo muryango ubwo bose bahuriraga muri America ndetse Nyiramongi akitabira inama zinyuranye zahuzaga abagore b’abakuru b’ibihugu.

Byaje noneho gutanga icyizere gisesuye ubwo yagaragaraga muri Rwanda Cultural Day i San Francisco yicaranye na Kagame aseka urumenesha bimwe bamwe bise ibirenze ibikenewe. Hari benshi bari batangiye kwibwira ko ibyo kwa Pahulo Kagame bisubiye mu buryo, ababakunda barishima, ababanga barijima.

Pahulo Kagame yaje kuba kidobya

Ku buryo butunguranye Kagame yasohotse mu nama yiruka nk’uhunga ariko byagaragaraga ko ananiwe. Mu bisanzwe byari byiza ko umugore amuherekeza akanamubikira. Si ko byagenze ahubwo Nyiramongi yasigaye mu gitaramo hamwe n’abitabiriye Rwanda Day.

Byaragaragaraga ko asa nk’ukonje dore ko n’abanyarwanda baba bamuryanira inzara ngo yarabyaye kandi na bo bahetse kandi ngo se w’umwana amenywa na nyina! Na bo wasanga bahetse abo babyaranye na babyara babo bakitirirwa abo bashakanye.

Igitaramo rero cyaje gutangizwa na Diane Teta waririmbye « Sindagira unsange dusabane nka kera utarasuhuka », ageze kuri « nkandagara nkagandurwa n’abagenzi» Nyiramongi waririmbanaga nawe agwa mu kantu, ahengeka umusaya n’agahinda kenshi, ariko ariyumanganya birakomeza.

Indirimbo ikirangira yahise ahobera Teta, barekuranye Teta atangira indi ndirimbo yahise ahagarika kuko Nyiramongi yahise amuhamagara akamubwira indi aririmba ari yo « NDAJE » atangira agira ati mwegerane mbabwire.

Yararirmbye yerekana uko abana b’u Rwanda bakurikiranye umwe akaba impamvu yo gutana. Ati « bene Kanyarwanda turi umwe nimureke kwitana rubanda ». Uwabyumvise yahise yumva ko ikibazo ari Kagame wihaye kuvangura abana nk’uwabuze ikibatunga, umwe akamuvana mu bandi akamwiruranana na nyina maze mushiki wabo akabakurikira.

By’umwihariko indirimbo ica umugani Kagame aho igira iti « data yajyaga ambwira ko umwana wariye atinda kwiba, ko urwatubyaye ntacyo rutwima, uyu mururumba ntukaturange » ati icyo dupfana kiruta icyo dupfa.

 

 

Abari aho bose bazi ibyabereye kwa Kagame bose wabonaga bakonje cyane cyane ko indirimbo yari yasabwe na Nyiramongi. Abaje muri Rwanda Day bose batashye bumvise neza ko atari Nyiramongi wikuye mu rugo ko ahubwo yirukanywe, asa n’ubwira umugabo we ati wakuye umururumba wa gitindi aho tukabaho ko umwana yavutse kandi yakuze ko nta kigihindutse ! Tubure igihugu twikondeye kubera uburangare koko ! Bishobora rero kuzagorana kuko urugendo rwo kwa Pahulo Kagame mu rugo rushobora kuba rurerure

Kassim Bugingo

Rwanda: Hazaba hari amazi meza 100/100 mu 2017?

$
0
0

Radio Ijwi ry’amerika iravuga kuri icyo kibazo

 

amazi

busanza-rubirizi

Ministre Mushikiwabo yagize uruhare mu ifatwa rya Mwarimu Léopold Munyakazi

$
0
0

Mwarimu Munyakazi Léopold yageze muri Amerika mu mwaka wa 2004 mu kwezi kwa Nyakanga, aje mu nama. Ibi ubwabyo bigaragaza ko Prof Munyakazi yavuye mu Rwanda rubizi, abifitiye uruhushya, cyane ko yari yararangije igifungo yari yarahawe ku buryo bunyuranyije n’amategeko. Yari afite impapuro zose zimuhanaguraho icyo cyaha, yari yarasizwe n’ubutegetsi bubi.

Nka buri wese utotezwa, Prof Munyakazi ageze hano muri Amerika yagerageje kuba yakwishakira ubuhungiro, ariko biratinda. Yaje kubona akazi ko kwigisha muri za Colleges zo mu gace yari atuyemo, ariko nk’umuntu uhangayikishwa n’uburenganzira bwa Kiremwamuntu, akomeza gusobanura imiterere y’ubugizi bwa nabi bw’ingoma ya Kigali. Igitonyanga cyaje gusendereza inkombe cyaje kuba ikiganiro yari yateguriye imwe muri za Kaminuza za Delaware, aho yaje kumvikanisha uko we yumva uko jenoside mu Rwanda yagenze. Muri icyo kiganiro kikaba cyari kirimo Louise Mushikiwabo (yari atari yajya kuba mu Rwanda), utarihanganye, ahita akoma akaruru ko Delaware yatewe n’umupfobyi wa jenoside. Ubwo inzira ndende yo kugorwa yari itangiye kuri Prof Munyakazi. Kigali yarahagurutse itangira kungikanya ibirego, ndetse igera n’aho yivuguruza ivuga ko Prof Munyakazi yaje atarangije igihano cye muri gereza. Buri gihe Prof. Munyakazai yerekanaga inyandiko ziyandikiwe n’ubutegetsi bwa Kigali bumufungura.

Byarakomeje rero bakomeza kumubangamira mu byo yagerageje byose ngo yibesheho, mbese ubuzima babugira inzira y’umusaraba. Uko gushaka kumubangamira ngo atabona akazi, bamushinja jenoside byagize ingaruka zikomeye ku mahirwe ye yo kubona ubuhungiro.

Ifatwa, ifungwa n’iyoherezwa mu Rwanda bijyanye n’ibikorwa byo kwimuka no gutura, no kwemererwa ubuhunzi; kurusha uko byaba kuryozwa ibikowa bya jenoside nk’uko Kigali ibyirata.

Ubu I Kigali inkuru ni kimomo guhera ejobundi tariki ya 26 Nzeli 2016, ko Leta ya Kigali yataye muri yombi umujenosideri. Ibi bintu ntabwo ari byo. Nubwo ari ko Kigali ishaka ko byumvikana ntabwo ukuri ari uko. Birababaje ko Prof Munyakazi ajyanywe kandi tuzi ko umuntu bageretseho urwo rusyo rw’ ingengabitekerezo ya jenoside na jenoside ubwayo afatwa muri kiriya gihugu, ariko uko Leta ishaka kumvikanisha ikibazo si ko kuri. Byose ni itekinika.

Ikibiri inyuma byose abantu bagomba kukimenya: ni uko Prof. Munyakazi atigeze agobwa ururimi ngo abwike, maze ahe amahoro ubutegetsi bwa Kigali. Iyo aza akisabira ubuhungiro ntagerageze kuvuga imbere y’abanyabwenge ba za University, yenda ntibari kumwitaho. Ariko rero kamere ya Prof Munyakazi Leopold yo kuvugisha ukuri no kuguharanira ntibyari kumwemerera.

Ikindi iyo Amerika bamenya uko Leta y’u Rwanda ibeshya , hanyuma igatekinika, ntiba yaritaye ku bivugwa n’ibyandikwa kuri Prof. Leopold Munyakazi. Ubusanzwe ibihugu byateye imbere bitekereza ko abashinzwe politiki y’igihugu baba bashishikajwe n’imibereho myiza y’abaturage babo, ntibaramenya ko hari za Leta zashyize imbere kwica zikamaraho abaturage bazo, cyane iyo babangamiye ibinyoma zishaka ko byigishwa, bikavugwa ku Isi yose. Aha byumvikane neza habaye impurirane y’ibibazo bibiri, Leta ya Kigali yabashije kungukiramo, bityo ibona uwo yari yarabuze, ariko amateka azabigarukaho.

Mu gihe Leta ya Kigali ivuza inzumbeti ko yazanye igifi kinini cya jenoside, muri Amerika, mu nzego z’ubutegetsi zinyuranye ntibohereje Prof Munyakazi mu Rwanda nk’umujenosideri, ahubwo yoherejwe nk’umuntu utarabonye ubuhungiro ku buryo bunyuze mu mategeko. Ibi bikaba ari ibintu bisanzwe bikitwa “deportation”. Ni ibintu bikorwa ku muntu wese ugerageza kuba ku butaka bwa Amerika atabifitiye impapuro. Birababaje ko mu Rwanda babigira intwaro ya politiki, barangaza abantu ahubwo bagamije ubugizi bwa nabi,; ariko ntaho bihuriye n’ukuri , kuko na bo bazi ko Prof. Munyakazi Leopold ntaho yijanditse muri jenoside. Yatanze abagabo mu gihe yaburanaga, atsinze arafungurwa. Nta kuntu rero umuntu yahanagurwaho icyaha maze, kubera ko atakiri mu gihugu icyaha kikongera kuvuka.

Leta y’u Rwanda ishimishijwe no kuba ifunze umuntu ugaragara wabashaga kuyivuga uko iteye kandi bikumvikana, kubera ubuhanga isi yose yari imuziho; kumufunga bamubeshyera bisa nk’aho byahindutse umuti w’iriya Leta ihotora, ikica.uwo ari we wese utavuga rumwe na yo. Ariko rero ibi tubona byari bikwiye kubera icyitegererezo ku bagaburirwa na yo kandi bakayishyigikira mu bugizi bwa nabi bwayo.

Abanyarwanda turasabwa iki iyo twitegereje aya maherere? Icya mbere dusabwa ni ugushyira hamwe, tugatsinda ya ndwara yo kumva ko bibaye kuri uriya, wowe bitakureba; kuko uyu munsi ni we; nimugoroba ni wowe. Icya kabiri bidusaba ni ukudacika intege, tugakomeza kugaragaza ububi n’ububisha bw’iriya Leta irangajwe imbere n’abicanyi n’abacurabinyoma, na bo barangajwe imbere n’uwigize Perezida, ariko udahwema kwiyambika ubusa hano muri Amerika n’ahandi hose agenzwa no kwishyira imbere. Urebye arumva na we nta gihe gihagije ashigaje, ibi bikaba bidusaba gukomeza kongera umurego tukamufasha kwihirika.

Amasengesho yacu abane na Prof. Leopold Munyakazi n’umuryango we, kandi turabizi icyiza kizatsinda ikibi.

senga-et-kagame

Emmanuel Senga.

Izi mpfu zidasanzwe muri CNLG zihatse iki?

$
0
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nzeri,2016 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Gasasira Gaspard wari Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ku Rwanda Jenoside(CNLG).

Muri icyo gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo Gasasira yiteguraga kujya ku kazi “yaje kunyerera yikubita hasi” ngo ku bw’amahirwe make ntawamenye igihe yagwiriye ahobwo bamubonye yarangije kushiramo umwuka!

None dore na Jean de Dieu Mucyo nawe wategekaga CNLG mu minsi ishize nawe apfuye amarabira kuri uyu wa 03 Ukwakira 2016 nk’uko Perezida wa Sena Bernard Turatsinze Makuza abitangaza agira ati:

“ Yaje yitwaye mu modoka nk’ibisanzwe. Amaze iminsi ari mu kazi nta kibazo kuko n’ejo bundi yari mu ntara mu Ruhango. Yaje mu gitondo nkuko bisanzwe azamuka ajya mu biro agomba kuba yanyereye akikubita hasi. Agomba kuba yatsikiye kuri escalier. Nta muntu wari umuri inyuma ahubwo hari uwari umuri imbere. Uwo w’imbere yari amaze gukata yumva hari uwituye hasi inyuma ye asubira inyuma asanga ni Mucyo niko guhita ajyanwa kwa muganga.”

Ese izi mpfu zitunguranye zo kunyerera ntakizihishe inyuma?

 

Frank Steven Ruta

Email: frankstevenruta@yahoo.com

Facebook: Frank Steven Ruta

Ni ibibazo bifite uburemere. Nyamara, aho kubisuzumana ubushishozi harashakishwa uburyo bwo kubizinzika cyangwa kubyihunza. Mwe mubibona mute?

$
0
0

Bamwe mu bari mu butegetsi bararebera gusa uko perezida Kagame arwana n’ibibazo by’insobe; iyo ababwiye ko byoroshye barikiriza gusa, aho kumufasha kwirinda kubijyana irudubi.

Byinshi mu bibazo biriho muri iki gihe, perezida Kagame arabisobanurira abanyarwanda akongeraho ko ntawe ukwiye kugira impungenge, kuko we nka perezida azi neza uko agiye kubikemura.

Bimwe mu bivuzwe cyane muri aya masaha 24 ashize, hari:

– Imyanzuro y’abadepite b’i Burayi imusaba kuvanaho ibibangamiye byose uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda
– Iperereza ryasubukuye imirimo yaryo ku gikorwa cy’iterabwoba cy’ihanurwa ry’indege yahitanye abaperezida 2 n’abo bari kumwe muri Mata 1994
– Ubukungu bw’igihugu budahagaze neza ku isoko ry’ubuhahirane ndetse n’amikoro make ya rubanda imbere y’ibiciro bihanitse. Inzara yatumye bamwe basuhuka, bajya iyo bweze…
– Ntawabura kutavuga ku rupfu rudasanzwe hato na hato mu banyarwanda. Ingero za vuba, benshi bari kwibazaho, ni nk’urw’umucuruzi Vénuste Rwabukamba w’i Rwamagana, ejo umugore we yamusanze mu nzu yapfuye, uruhande rwe hari imbunda, n’abandi … Ibura ry’abantu nka Illuminée Iragena, abafunzwe ku buryo budasobanutse nka Léonille Gasengayire, n’abandi
– Abadepite b’i Burayi basaba gusubirishamo urubanza rwa Victoire Ingabire, hagamijwe ko yahabwa ubutabera.
– Ikibazo cy’amakimbirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi
– N’ibindi bibazo

Mu muhango utangiza umwaka w’ubucamanza, ejo ku wa mbere, abafashe ijambo, barimo perezida wa repubulika Paul Kagame, Sam Rugege perezida w’urukiko rw’ikirenga, berekana ko byinshi mu bibazo biva ku banyamahanga.

Witegereje ukuntu bamwe mu bategetsi basobanura uko bagiye guhangana n’ibi bibazo, usanga bwaba ari uburyo bwiza?

Dufate nk’ikibazo cy’iperereza ku gikorwa cyo kurasa indege. Uburyo perezida Kagame avuga agiye guhangana na cyo. Cyangwa uburyo Sam Rugege, iyo akomoza kuri iriya myanzuro y’abadepite b’i Burayi, yemeza ko mu Rwanda ngo hakiri amategeko atabonwa na bose ngo yashyizweho n’abakoloni, ngo na n’ubu akigenderwaho. Ingingo zitangwa n’aba banyakubahwa zifite urufatiro?

Jean Claude Mulindahabi


Corneille Nyungura: Rutemayeze Alain Billen yikojeje isoni

$
0
0

Nyuma y’aho umuhanzi w’umunyakanada ariko ufite inkomoko mu Rwanda, Corneille Nyungura asohoreye igitabo yise “Là où le soleil disparaît” kivuga ku buzima yanyuzemo, hari abatangiye kumwijundika bamushinja kwandika ibinyoma ariko iyo usesenguye icyo bamuhora ni uko yatinyutse kuvuga ibyo benshi batinya kuvuga kugeza ubu. Ibyo ni ukwemeza ko ababyeyi be n’abavandimwe be bishwe n’ingabo za FPR muri Mata 1994.

Umwe mu bihaye kurwanya ibyanditswe mu gitabo cya Corneille Nyungura ni uwitwa Alain Billen, Umubiligi w’imyaka 63 ngo ukunze gukurikirana politiki zo mu bihugu bya Afurika, mu nyandiko yise ‘Corneille accuse et travestit sa propre histoire!’ yagaragaje impamvu nyamukuru ngo zinyomoza ibyo Corneille yanditse mu gitabo ndetse n’impamvu zaba zibimutera.

Uyu Rugigana (mureke mwite Rugigana kuko ameze nka wa windi wishwe na Rukara kubera kwivanga mu bibazo by’abanyarwanda atanabisobanukiwe neza!) mu nyandiko yanditse usanga isa nk’igenewe abanyamahanga bamwe batazi u Rwanda neza cyangwa barya bamira bunguri ibyo batamitswe n’ubutegetsi bwa FPR n’abambari babwo badashishoje.

Mu gusenya ibyanditswe na Alain Billen ntabwo ndibukoreshe ibyanjye ahubwo ndakoresha inyandiko zanditswe cyangwa ibyavuzwe n’ibitangazamakuru ndetse n’abantu bari mu butegetsi bwa FPR binyuranye n’ibi uyu Rugigana avuga. Kuko nibaza ko mbere yo kuvuga ayandongo atabanje guhuza umugambi n’abo avugira ngo bajore inyandiko ye bityo ntiyikoze isoni nk’uko yabikoze mu nyandiko ye.

Mu nyandiko isemuye yatambutse mu kinyamakuru kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda igihe.com baragira bati:

“Alain Billen asobanura impamvu Corneille abeshyera abasirikare ba RPF ashingiye ko ubwo umuryango we wicwaga “kuwa 15 Mata1994, umujyi wa Kigali wayoborwaga n’ingabo za FAR (Forces armées Rwandaises), nta ngabo za RPF zari ziwurimo keretse nkeya zabaga mu Nteko Ishinga Amategeko” na zo zitigaragazaga kubwo gutinya kwicwa.

Agira ati “Ingabo za RPF zabohoye igihugu ziyobowe na Perezida Paul Kagame zari hanze y’umujyi kereka nkeya zari mu Nteko Ishinga Amategeko. Ni mu gihe abasivili babaga bihishe ahantu hatandukanye. Kuvuga ko yabonye abasirikare babiri ba RPF bajyaga kuri buri rugo, ntabwo byumvikana “kuko ingabo za RPF zinjiye Kigali mu mpera za Kamena 1994″ hashize amezi arenga abiri Jenoside ibaye.”

Akomeza ashingira ku kuba Se wa Corneille yari umunyapolitiki (Perezida wa PSD), ishyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho, akavuga ko ibi byagombaga gutuma agira ubwoba bw’uko azicwa nkuko byagendekeye abandi batavugaga rumwe n’ubutegetsi mu gihe cya Hutu Power.

Bigahamya neza ko bishoboka ko kwica umuryango wa Corneille byaba byarakozwe n’abasirikare bo muri FAR mu rwego rwo kwikiza abayobozi batavuga rumwe.

Billen asanga ibyo kuvuga ko abasirikare ba RPF baba barishe ababyeyi ba Corneille aribyo kwibazaho ku mpamvu nyinshi, mbere na mbere ahera ku kuba Se atarafatwaga nk’umuntu udasanzwe ndetse akaba atari ari mu butegetsi bwa Hutu Power.

Indi mpamvu ashingiraho yemeza ko bishwe na FAR ni uko mu ntambwe ebyiri yari aturanye na Mathieu Ngirumpatse wari Perezida wa MRND (ishyaka rya Juvenal Habyarimana), wateguye mu buryo busesuye umugambi wo gutsemba Abatutsi n’abo batavugaga rumwe bose kuva mu 1990. Bikaba byarashobokaga kumwoherezaho abasirikare ngo bamwice.”

Mbere na mbere aho Alain Billen yahubutse atabanje kubaza ba nyirubwite yavugiraga ni aho yavuze ko mu bihe umuryango wa Corneille Nyungura wicwaga tariki ya 15 Mata 1994 ngo nta ngabo za FPR zari mu mujyi wa Kigali uretse mu nzu y’inteko ishingamategeko (CND). Ntabwo ndibushake kwerekana ahantu hose ingabo za FPR zari muri ayo matariki muri Kigali zaba izari zambaye nk’inkotanyi cyangwa izari zihishe mu Nterahamwe cyangwa abandi bakoraga ubwicanyi, ahubwo nderekana inyandiko zasohowe n’ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta y’u Rwanda zerekana ko muri ayo matariki ingabo za FPR zari ku musozi wa Rebero uri hejuru ya Kicukiro aho iwabo wa Corneille Nyungura bari batuye ndetse ko n’inzira zakoreshaga ziva mu duce twa Kimihirura na Remera zigana ku i Rebero yacaga hafi y’iwabo wa Corneille Nyungura, izo ngabo kandi ni nazo zarashe murumuna wa Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, witwaga Janvier wiciwe n’abasirikare ba FPR ku Kicukiro umunsi umwe (15/04/1994) n’uwo umuryango wa Corneille Nyungura wiciweho.

Dore Inyandiko zigaragara mu binyamakuru bya Leta ya Kigali bivuga ko ingabo za FPR zari mu duce twa Kicukiro na Rebero mu matariki ya 15 Mata 1994 igihe umuryango wa Corneille Nyungura wicwaga:

  • Mu nyandiko yiswe: Ntibyari byoroheye ingabo 600 za FPR Inkotanyi ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga baragira bati:Ku itariki ya 11 Mata 1994 nibwo aba basirikare babashije kubona ubutabazi ubwo batayo ya Alpha yabaga mu karere ka Gicumbi yasesekaraga i Kigali maze ibongerera ingufu babasha gufata uduce dutandukanye mu mujyi. Koloneli wavuye ku rugerero Nyamurangwa Fred wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel waje gufasha ingabo 600 zari muri CND, ni we wayoboye ingabo zafashe uduce dutandukanye kuva ku Gisimenti, Kicukiro kugeza ku i Rebero.  Nyamurangwa yagize ati “Byadutwaye umunsi umwe gusa kugira ngo tugere ku i Rebero aho twahuraga n’interahamwe n’izi ngabo.”
  • Mu nyandiko yiswe: Akazi Inkotanyi 600 zari muri CND zahuye nako baragira bati:“Batayo ya Alpha yari I Miyove ubu ni mu Karere ka Gicumbi ngo niyo yaje ku wa 11 Mata 1994, maze umubare w’abasirikare uriyongera bityo bashobora guhangana n’umwanzi mu buryo bukaze.Fred Nyamurangwa wari ufite ipeti rya Lt Colonel mu 1994, akaba yari ayoboye ingabo za RPA zari ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali.Nyamurangwa yavuze ko bavuye i Miyove baza gutera inkunga ingabo 600 zari muri CND. Yavuze ko kuva kuri CND kugera Rebero, byabatwaye umunsi umwe ariko ko bahuye n’igitero gikomeye cy’umwanzi ku Gisimenti, banyura ku Kicukiro n’i Rebero.”

Ikindi umuntu yavugaho ni uko uyu Rugigana ashaka gushinja Bwana Mathieu Ngirumpatse wari Perezida wa MRNDD kuba ngo yakwicisha umuryango wa Corneille Nyungura kubera impamvu za politiki, ariko aho yibeshyeye atanakoze amaperereza yitonze ni uko Corneille Nyungura nyuma y’aho umuryango we wiciwe yahungiye kwa Bwana Mathieu Ngirumpatse nibo bamuhungishije ashobora kugera hanze y’u Rwanda.

Mu gusoza iyi nyandiko twakwibaza impamvu nyamukuru yateye uyu Rugigana kwita mu mata nk’isazi adashishoje. Ese mama yashakaga kumenyekana nka Corneille Nyungura? Ese yashakaga ko ubutegetsi bwa FPR bwagira icyo bumupfumbatiza?

Naragenze ndabona

Jean Damascène Kamanzi

Umusomyi wa The Rwandan

 

Kigeli V Ndahindurwa yavuze uzamusimbura mu 2006

$
0
0

Mu kiganiro na Radio Ijwi ry’Amerika, Claude Francois Rukeba, umwe mu bari abajyanama ba hafi b’umwami Kigeli V Ndahindurwa ndetse akaba

n’umuhungu wa Francois Rukeba wagize uruhare runini mu iyimikwa ry’umwami Kigeli V Ndahindurwa i Mwima, Nyanza mu 1959 yaganiriye n’umunyamakuru Thomas Kamilindi asobanura uko umwami azasimburwa.

-Umwami yabwiye abantu babiri cyangwa 3 uzamusimbura mu 2006

-Umwami yari afite umwana

-Umwami afite abakomoka ku bavandimwe be bashobora kumusimbura

-Uzasimbura Umwami agomba gutangazwa mbere y’uko Umwami atabarizwa

Mushobora kumva ikiganiro cyose hano hasi:

igice-cya-mbere igice-cya-kabiri

 

 

Ikibazo cy’aho Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa kimaze kuba agatereranzamba!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan ava muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aravuga ko hari ikibazo gikomeye cyo kutumvikana hagati y’abagize umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, ku ruhande rumwe hari abiganjemo abaturutse mu Rwanda barangajwe imbere na Spéciose Mukabayojo,

(mushiki w’Umwami), Christine Mukabayojo, (Umwami amubereye sewabo), Pasiteri Ezra Mpyisi n’abandi. Abaturutse mu Rwanda bo biragaragara ko bafite intego idakuka yo kujyana umugogo w’Umwami kuwutabariza mu Rwanda kubera impamvu bigaragara ko zishobora kuba zihishe politiki, twavuga ko ari igitutu cyashyizwe kuri bamwe na Leta y’i Kigali. Mbese muri make abo bantu barireba bakareba ubuzima bwabo bafite mu Rwanda cyangwa indi mibanire basanzwe bafitanye na bamwe mu bari muri Leta i Kigali. Bisa nk’aho babwiwe ko nibadatahukana Umugogo w’Umwami nabo bagomba kwihamira ishyanga!

Ku rundi ruhande hari abasanzwe baba mu mahanga nk’impunzi bavugirwa cyane n’uwahoze ari umukarani n’umuvugizi w’Umwami, Boniface Benzinge. Ukurikije uko bigaragara mu badashyigikiye ko umugogo w’umwami ujyanwa mu Rwanda harimo n’umuryango wa Rwigemera nawo watangije igikorwa cyo gushaka inkunga yo kwishyura umunyamategeko watambamira icyo cyemezo. Nabibutsa ko Rwigemera yari mwene Yuhi V Musinga akaba mwene se wa KIgeli V Ndahindurwa.

Aba mu mahanga biganjemo impunzi ndetse badakozwa itabarizwa mu Rwanda ry’umugogo w’Umwami, benshi muri bo bafite impamvu zibibatera zivanze n’umujinya w’uko Umwami yarinze atanga adashoboye gutaha mu Rwanda mu byubahiro bye nk’Umwami cyangwa nk’undi munyacyubahiro wo mu rwego nk’urwo Umwami yarimo.

Abenshi muri bo harimo abarwanye intambara, abafashije cyane bibwira ko FPR nifata ubutegetsi izasubizaho ubwami hakaba n’abahunze mu minsi yashize bahunze itotezwa bakorewe mu myaka y’intangiriro ya 2000 ubwo mu Rwanda hari itotezwa ry’abakekwaga gukunda Umwami.

Kuri bamwe ni nk’aho intambara yo ku Rucunshu yubuye ku buryo ngo hari abavuga ko biyemeje kurwana ku mugogo w’Umwami ntujyanwe mu Rwanda mu maboko y’umwega w’Umwakagara (Perezida Paul Kagame).

Hari n’abavuga ko Kigeli ari izina ry’Umwami w’Intambara ko kugwa ishyanga bishobora gutera ibyago n’amakuba igihugu bamwe bakavuga ko kumutabariza mu Rwanda byatuma ayo makuba ataba!

Igisobanutse kandi kigaragagarira amaso ni uko Umwami natabarizwa mu Rwanda bizaca intege abashyigikiye ubwami ariko bihe ingufu Leta iriho mu Rwanda, ibyo bikaba byanatuma uwakwimikwa nk’Umwami atagira ingufu n’abamwemera benshi cyane cyane ko atakwimikirwa mu Rwanda ngo bishoboke.

Ariko mu gihe umugogo w’Umwami watabarizwa mu mahanga byatuma habaho ubwisanzure ku bashyigikiye ubwami ubusanzwe batajya imbizi na Leta ya Kigali, ni ukuvuga ko n’uwakwimikwa nk’Umwami azima mu gihe cy’itabarizwa rya Kigeli azaba ari hagati y’ingabo ze kandi yisanzuye ku buryo n’abayobokaga Kigeli V nawe bamuyoboka nta shiti.

Ibi bikiyongeraho ko na Kigeli V ataratanga yari yarananiwe kumvikana na Leta ya Kigali ngo abe yatahuka, ku buryo nta gitangaza cyaba kirimo ibyavuzwe n’umukarani we Boniface Benzinge bibaye ari byo aho yagiraga ati:” Umugogo w’Umwami uzatabarizwa hano muri Amerika uzatahukanwa mu Rwanda igihe hazaba hari umutekano kandi utahukane n’impunzi zose igihe zizaba zitashye! Ngo nicyo cyari icyifuzo cy’Umwami”.

Ukurikije umwuka uri mu banyarwanda cyane cyane hanze y’igihugu urabona ko abashyigikiye Leta ya Kigali bari ku ruhande rw’icyifuzo cy’uko Umwami yatabarizwa mu Rwanda ariko atari urukundo ahubwo ari ukugira ngo bazabone uko baririmba imyato Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe.

Ku rundi ruhande abatavugarumwe na Leta nabo ntabwo bashaka ko Perezida Kagame yitwaza itabarizwa ry’Umwami mu Rwanda ngo abikuremo ingufu za politiki, mbese barabirwanya nk’uko barwanya gahunda zose za Leta y’u Rwanda zaba inziza cyangwa imbi dore ko kuri benshi muri bo nta cyiza babona cyava muri buriya butegetsi.

Abakurikiranira hafi ibya politiki y’u Rwanda bakaba bemeza ko Umwami kuba yaraguye ishyanga ari nk’ikosa ryashyizwe ku butegetsi bwa FPR, kutamutabariza mu Rwanda byaba ari ikindi gitego FPR yaba itsinzwe mu izamu ryayo kuko iki kibazo cy’itanga ry’Umwami Kigeli kigiye kongera gucamo ibice abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi n’ubundi bari basanzwe baracitsemo ibice byinshi.

Ku ruhande rw’abahutu cyane cyane abahunze igihugu bo barasa nk’abareba ibirimo kuba nk’ikinamico badasobanukiwe neza ibyo bibazo byo muri iyo miryango y’ibwami, ariko kuri benshi gushyira umugogo w’Umwami ubutegetsi bwa FPR bumva byaba ari ukubutiza ingufu dore ko bamwe muri bo ubwo butegetsi babuzinutswe n’ibyabwo byose.

Marc Matabaro

Email: therwandan@ymail.com

Boniface Benzinge yahaye ikiganiro Radio Itahuka ya RNC

$
0
0

Kuri uyu wa gatanu Bwana Boniface Benzinge wahoze ari umuvugizi akaba n’umukarani w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa yaganiriye na Radio Itahuka aho yasubuje ibibazo by’umunyamakuru w’iyo Radio, Serge Ndayizeye.

Bimwe mu byaganiriweho:

-Claude Francois Rukeba afatwa nk’uwapfuye ashobora kuvuga ate ni umuzimu?

-Pasteur Ezra Mpyisi ntabwo wamurenganya nawe uri mu Rwanda nta kundi wabigenza

-Umwami si uw’umuryango we ahubwo ni uw’abanyarwanda bose

-Abifuza gucyura umugogo w’Umwami barakoreshwa na Leta ya Kigali

-Abifuza gucyura umugogo w’Umwami mu Rwanda nabo ubwabo bananiwe gutahuka baracyaba ishyanga

-Hashyizweho umunyamategeko ugomba kuburana ngo umugogo w’umwami utajyanwa mu Rwanda.

 

The Rwandan

Abahanga basesenguye intsinzi ya Donald Trump

Ese Donald Trump hari icyo azamarira abanyarwanda?

$
0
0

Mbere yo gusubiza iki kibazo umuntu yabanza akitegereza imigenderanire iri hagati ya Perezida Kagame n’umuryango wa Clinton, ibi bituma umuntu ahita yumva impamvu ubu abayobozi b’u Rwanda bari mu kiriyo

abazi gutekinika ubu barimo gushaka kumenya abazaba bashinzwe iby’akarere kacu mu butegetsi bwa Trump ndetse n’uzahagararira Amerika muri ONU kugira ngo barebe niba ari abantu bazashobora gutera ibipindi cyangwa kubashyira mu kwaha kwabo.

Nabibutsa ko ubutegetsi bwa Bill Clinton bwafashije FPR ku buryo bukomeye mu gufata ubutegetsi mu 1994 harimo no gukoresha ingufu muri ONU ngo hatagira utabara ahubwo hakoherezwa abamarines i Bujumbura basaga nk’abarekereje ngo babe bafasha FPR mu gihe babona ko irimo gutsindwa ku rugamba.

Na none nabibitsa ko mu gihe inkambi z’impunzi zaterwaga muri Congo ubutegetsi bwa Clinton bwatanze ubufasha bukomeye bunahuma n’amaso abashakaga kugira icyo bakora ngo batabare impunzi z’abanyarwanda kugeza n’aho habaho kuburizamo ibyemezo bimwe na bimwe bya ONU byashoboraga kugira ingaruka ku butegetsi bwa FPR.

Habayehokwibasira abo babonaga bashobora kubangamira inyungu za FPR babita abajenosideri ruharwa bagashyiraho akayabo kazahabwa abazatanga amakuru yabafatisha n’ibindi

Iyo mikoranire yarakomeje ku butegetsi bwa Perezida George Bush ndetse no ku butegetsi bwa Obama aho kenshi abahagarariye Amerika muri ONU nka Samantha Power cyangwa Susan Rice baburizagamo ibyemezo bimwe byabaga bigiye gufatirwa u Rwanda cyangwa bakabibangamira. Urugero ni Mapping report, imyanzuro ya ONU ku kibazo cya M23, kwirengagiza uruhare rw’u Rwanda mu bibazo by’u Burundi n’ibindi

Kwishimira ko Hillary Clinton atabaye Perezida ni ikintu cyiza ku bashaka impinduka mu Rwanda kuko n’ubwo Obama atarwanije Kagame ntabwo yigeze amuha karibu ngo bakururane ahubwo abademocrates bakoranye na Bill Clinton kera bari mu butegetsi bwa Obama nibo bakomeje gukingira ikibaba ubutegtsi bwa FPR na Kagame. Mbese uretse ko Obama yirinze kwiyegereza Kagame naho ubundi politiki y’Amerika ku Rwanda ntabwo yigeze ihinduka ku butegetsibwa Clinton, Bush na Obama.

Ubu igisigaye ni ukumenya abazaba bashinzwe aka karere dutuyemo mu butegetsi bwa Trump kuko bigaragara ko ku giti cye ntabwo yitaye kuri aka karere by’umwihariko, ubwo rero uzaba ashinzwe aka karere niwe ushobora gutuma hagira igihinduka cyangwa ibintu bigakomeza kuba uko bisanzwe bimeze.

Ibyo nabihamya no kuzaba ahagarariye Amerika muri ONU nawe nakomeza kugendera kuri politiki yo gukingira ikibaba FPR kazaba kabaye, Kagame azakomeza gukora ibyo yishakiye mu Rwanda no mu karere.

Umwanzuro ni uko ikintu cya mbere abanyarwanda bakwizera kuri Trump ni uko yashyiraho ikipi nshya ku bijyanye n’aka karere dutuyemo k’ibiyaga bigari by’Afrika ndetse hakabaho na politiki yo kudakingira ikibaba FPR na Kagame muri ONU bityo imyanzuro yajyafatirwa Kagame n’ubutegetsi bwe ikajya itambuka nta nkomyi mu kanama gashinzwe umutekano kw’isi.

Perezida Kagame yashimiye Trump ko yatsinze amatora ariko bigaragara ko iryinyo yari yarishinze ku rindi dore ko Trump mu kwiyamamaza yavuze ko atazihanganira abanyagitugu bo muri Africa.

Ikibazo gishobora kubaho ni uko ubu abatekinisiye ba FPR barekereje ngo bamenye abagiye guhabwa iyo myanya maze barebe uko babigarurura byaba hakoreshejwe ibipindi, ifaranga cyangwa utunyogwe kandi sibwo bwa mbere byaba bibaye ababihakana bazarebe imyitwarire ya ba Bill Clinton, Tony Blair, Louis Michel n’abandi…

Marc Matabaro

 

Imvo n’imvano: Gérard Rwigemera, Boniface Benzinge na Faustin Twagiramungu baravuga ku itabarizwa rya Kigeli V

$
0
0

Mu kiganiro Imvo n’imvano ryo ku wa gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2016, Radio BBC Gahuza Miryango yagerageje gusesengura ibijyanye n’itabarizwa ry’umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Abatumirwa ni Igikomangoma Gérard Rwigemera, umukarani n’umuvugizi wa Kigeli V Ndahindurwa Boniface Benzinge na Faustin Twagiramungu wabaye Ministre w’intebe w’u Rwanda hagati ya 1994 na 1995.

Mushobora kumva ikiganiro cyose hano hasi:

 

 


 


Ubwenegihugu bw’u Rwanda niyo Visa yanjye ya mbere iruta izindi: Padiri Thomas Nahimana

Alice Cyusa arazira iki?

$
0
0

Mbere yo kwinjira mu kibazo cya Alice Cyusa twavuga ko umuryango wa Diaspora Nyarwanda ufite ibibazo kuva wavuka.

Umuryango wa Diaspora washinzwe cyane cyane n’abantu bari bavuye muri Africa y’Epfo, bageze mu Rwanda kuko bari bavuye mu gihugu kigendera kuri Demokarasi bari bafite gahunda yo gushyiraho inzego zishyigikiye FPR ariko ziciye mu mucyo no muri Demokarasi.

Kuva umuryango wa Diaspora wabaho nta na rimwe FPR itigeze yivanga mu mikorere yawo, cyane cyane mu matora y’abagomba kuyobora Diaspora mu rwego rw’ibihugu n’isi, ku buryo bigaragarira buri wese ko FPR iba ifite impungenge z’uko ubuyobozi bwa Diaspora bwafatwa n’umuntu cyangwa abantu batayikunda.

Tugarutse kuri Alice Kayigire Cyusa niwe muhutu wa mbere washoboye guca mu rihimye abacurabwenge ba FPR agashobora gutegeka uriya muryango twakongeraho ko baramuhaye uriya mwanya cyane cyane kubera ko yari umugore bumva ko azaborohera kumugira igikoresho. Rero bisamye basandaye kuko uretse kuba n’umuhutukazi basanze azi ubwenge kandi yihagazeho.

Mu by’ukuri kuva ku bitwa ba Karara n’abandi babanje gutegeka Diaspora habayeho buri gihe cyose amatiku kandi nta handi amatiku aturuka uretse mu nzego z’iperereza z’u Rwanda zishinzwe ibyo hanze y’igihugu (External intelligence), kuko muri buri Ambasade y’u Rwanda haba harimo umumaneko wa External Intelligence wumva ko agomba gutegeka cyangwa kuvugiramo ndetse no guhindura igikoresho umuyobozi wa Diaspora muri icyo gihugu iyo ambasade irimo cyangwa mu bindi bihugu iyi ambasade ishinzwe.

Ahaturuka ikibazo ni uko abantu benshi baba mu bihugu by’i Burayi bacengewe na Demokarasi n’ubwo baba bashyigikiye FPR gute bibagora guhuza imyumvire yabo n’ibyo inzego z’iperereza z’u Rwanda zibicishije muri za ambasade ziba zibasaba gukora.

Urugero: bashobora kugusaba kugira uruhare mu kwica umuntu, kumubeshyera, kumugambanira, kumuneka…. Bashobora kugusaba gutegura imyigaragambyo cyangwa gutegura abantu bajya kwigaragambya barwanya indi myigaragambyo (contre-Manifestation) muri make umuntu akisanga bamwinjije mu mafuti atandukanye n’uko ateye n’imyumvire ye.

Hari benshi bajya muri Diaspora kubera gukunda igihugu n’urukumbuzi baba bafite rwo guhura n’abandi banyarwanda ndetse twongeyeho ko hari benshi baba bashishikajwe no kumva igihugu cyabo cyazamuka kigatera imbere ndetse n’ubwiyunge n’ubwumvikane mu banyarwanda baba hanze ariko ibyo biba bihushanye n’imigambi FPR yo iba ifite yo gutandukanya no guteranya abanyarwanda aha rero niho hagaragarira umutego uyu mudamu Alice Cyusa yaguyemo. Bishatse kuvuga ko intego ze zari zihabanye n’intego za FPR.

Nk’ubu natanga urugero rwa za gahunda zagiye zinaho nka Bye Bye Nyakatsi cyangwa One Dollar campaign ariko mu by’ukuri zose zari ibitekerezo byiza ariko zose zarangiye ari abayobozi bari bashinzwe kuziyobora kongeraho n’abantu bo muri FPR n’abo muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga amafaranga bayanyereje biza gutera amatiku cyane biteranya komite irasenyuka! Uwitwa Rwamucyo byabaye ngombwa ko ahungira muri Canada kuko bamwirukanye atangiye kugaragaza ubwo bujura.

Ikindi ni uko muri 2009 hashatswe gushingwa ikigega kitwa Rwanda Diaspora mutual fund cyari mu by’ukuri ikigega bazakusanyirizamo amafaranga y’abantu bashakaga gushora imali mu Rwanda ariko byaranze kubera ko gahunda zose zabanje mbere zaje zirimo ubusambo bwinshi.

Mu by’ukuri umuryango wa Diaspora ntushobora kubaho itavugirwamo na FPR ngo yishyirireho abantu yishakiye ku buryo uyu mudamu yabyinjiyemo atabisobanukiwe neza atazi amafuti arimo (naive) afite imigambi myiza yumvaga yakoresha igateza imbere uwo muryango kandi bidashoboka.

Kumukuraho habura ibyumweru 2 ngo amatora abe kandi muri ayo matora ataragombaga kwiyamamaza ndetse ari we wayateguye agashyiraho n’amategeko ayagenga none baramwirukanye aho kumushima imyaka ibiri amaze yitanga kuko basanze ari umuntu utavugirwamo kandi wihagazeho bigaragare ko hari ikintu cyangwa ibintu yaba yarasabwe gukora arabyanga kuko byari bitandukanye n’imyumvire ye byumvikane ko hari ikindi kintu kibyihishe inyuma.

Unarebye neza abantu bose bayoboye uno muryango wa Diaspora uyu mudamu Alice Cyusa niwe wakoze akazi kenshi cyane yitabiraga ibikorwa byose bibaye mu Rwanda no kw’isi hafi hose mu gihe hari benshi mu bantu bayoboye diaspora mbere batajyaga banitabira amanama ya diaspora ubwayo.

Uyu mudamu yaba ari hose asobanura avugira ubutegetsi bwa FPR kugeza n’ejo bundi bamushuka ngo ajye guhangana n’ubushakashatsi bwakorewe mu Bubiligi na Dr Claudine Kuradusenge, akabuha inyito igira iti: “Denied Victimhood and Contested Narratives: The Case of Hutu Diaspora”, ngo avuge ko nta bahutu babaho ngo ko nta diaspora y’abahutu ibaho, ko nta bahutu barenganye baba hanze badafite ijambo, arangije abyikubitamo ariko mu by’ukuri bagira ngo kuko bari bamaze kugira ikigarasha bashakaga no kugira ngo bangize isura ye imbere y’abahutu bene wabo ndetse n’amabanga make ya Diaspora afite ntazashobore kugira uwo yegera ngo ayamumenere.

Ubundi uyu mudamu yari abanye neza na ambasaderi Kimonyo, nyuma haje Ambasaderi Mukantabana bitangira kutagenda neza kugeza ubwo Muka Perezida, Jeannette Kagame yagombaga kuza muri Amerika i Washington aho yari kuyobora igikorwa abayobozi ba Diaspora batari kuburamo ariko Alice Cyusa barabimuhisha ku buryo yafashe urugendo ajya muri Norvège atazi uwo mutego bamuteze wo kumuteranya n’i Bukuru ngo byitwe agasuzuguro cyangwa gupinga..Gaetan Gatete utegeka Diaspora muri Amerika akaba ariwe uvugwa mu gutega uwo mushibuka.

Arangije bamwirukanye atangira gushyira mu majwi agatsiko nk’aho ayobewe ko udutsiko ari two dutegeka u Rwanda ubu, mbese yagiye kuri uriya mwanya bibwira ko agiye kuyobora ahubwo ako gatsiko avuga ko kumva ko ari umuntu uje kukabera umugaragu bivuze ko ikintu yazize ari ikintu gikomeye cy’ibanga buri wese dashobora gupfa kumenya aka kanya.

Ukekwa kuvangira Alice Cyusa ni uwitwa Marie Grâce Ruzingana wari ushinzwe ibintu by’ubukangurambaga muri Diaspora, bivugwa ari umuntu uri hafi ya FPR cyane ndetse wabaye umusirikare cyangwa umukada, tutibagiwe Gaetan Gatete utegeka Diaspora muri Amerika bafitanye amasinde amaze imyaka n’imyaniko mbese hari abafataga Alice Cyusa nk’umuja nawe akabasuzugura kuko yabonaga ko abarusha ubwenge.

Bashatse kumuvangira banamubuza kurangiza gahunda yari yiyemeje ariko Alice Cyusa we aranga arakomeza kugira ngo batazamurega ko ntacyo yakoze kugeza ubwo yandikiye Jack Tutuba ushinzwe Diaspora muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga amubwira ko nta burenganzira amufiteho ko yigenga ko Rwanda Global Diaspora Community (RGDC) atari imwe mu mashami ya Ministeri y’ububanyi n’amahanga arangije amukura mu bantu babona ubutumwa bwa diaspora.

Ibi byababaje benshi cyane cyane inkomamashyi, rero umuntu nka Jack Tutuba wigerera kwa Ministre Mushikiwabo byagaragaye ko Alice Cyusa yasuzuguye Ministeri y’ububanyi n’amahanga yose na Ministre Mushikiwabo arimo, muri make yasuzuguye ubutegetsi bwose bwa FPR ku murongo!

Aha niho haherewe bamwe bamwita ikigarasha, ariko byumvikane neza ko kugirango umuyobozi cyangwa komite baveho bigomba guca mu nteko rusange ya Rwanda Global Diaspora Community (RGDC). Ntabwo byumvikana ukuntu komite yakurwaho hagahita hashyirwaho indi bidaciye mu nteko rusange ndetse hanabura n’ibyumweru 2 ngo amatora abe!

Umuntu akibaza icyateye abantu gushyuhaguzwa ngo bananirwe kwihanganira ibyumweru bibiri byari bisigaye, hakaba hakekwa ko hari abikanze ko mu gihe amatora yakorwa ateguwe na Alice Cyusa hashobora gutorwa undi muntu umeze nkawe utari neza neza mukwaha kwabo cyangwa bashobora gukoresha ibyo bashatse byose.

FPR biragaragara ko ishaka gukoresha ingufu zose ngo Rwanda Global Diaspora Community (RGDC) ibe ishami rya FPR ryuzuye mu mahanga kandi ibyo bidashoboka mu gihe hari benshi bishoboye badafite icyo bakeneye kuri FPR ngo bijandike mu mafuti yayo yose ku murongo. Byumvikane neza ko benshi mu bari muri Diaspora batuye mu bihugu bituje, bifite umutekano kandi byacengewe n’amahame ya demokarasi. Rero kuri FPR kugira ibikoresho aba bantu ni ibintu bigoye uretse ko igerageza ifatiye benshi ku bipindi, icyizere n’amarangamutima.

Jules Murenzi

BANYARWANDA NITUREKE GUHUZAGIRIKA TUMENYE AHO DUSHYIRA INGUFU ZACU

$
0
0

Amasomo akomeye avuye murugendo rwa Padiri Thomasi Nahimana na bagenzi be bo mushyaka Ishema

Hashize iminsi mike abayobozi bishyaka ishema bayobowe na Padiri Thomas Nahimana bagerageje kujya gufungura ishyaka rya politike mu Rwanda ndetse bakaba bari biyemeje ko numuyobozi waryo Padiri Thomasi Nahimana

yari Kuzahiganwa na President Paul Kagame kumwanya w’umukuru wigihugu.Ibi ntabwo byabashije gushoboka kuko abategetsi b’u Rwanda bangiye Padiri Thomasi Nahimana nabo yari ahagarariye kwinjira murwanda.

Mbese nkatwe abanyarwanda twakurikiranye urugendo rwabo kuva I Buraya kugeza aho bababurije kugomeza urugendo rujya mu Rwanda bageze muri Kenya twaba twarabashije kugira amasomo dukuramo? Ngiye kwerekana kuburyo burambuye amasomo ahagije avuye muri runo rugendo rutoroshye rwa Padiri Thomas Nahimana

ISOMO RYA MBERE

Padiri Thomasi Nahimana na ekipe ye mbere yo guhaguruka yarabitangaje amenyesha abanyarwanda ko yiteguye kujya gukorera politike mu Rwanda we nishyaka rye Ishema , icyakurukiye nuko amwe mu mashyaka ya opposition ari hanze yavuzeko padiri adashobora gutinyuka kujya gukorera politique mu Rwanda bavuga ko abeshya ahubwo ari gushaka publicité aha umuntu akibaza impamvu aya mashyaka atigeze ashaka kumugira inama cyangwa ngo ashyigikire iki gikorwa cy’ubwitange cyagaragajwe niyi Ntwali Thomasi Nahimana n’ishyaka Ishema ahagarariye, aha umuntu akongera akaba yakwibaza nimba amashyaka ya opposition ari hanze ashimishwa gusa n’urugendo arimo ategura ariko adashimishwa n’ubwitange ishyaka Ishema na Padiri Thomasi Nahimana berekanye, abanyarwanda bakwiye kureka kuguma guhuzagirika bakamenya aho bashyira ingufu zabo kuko ntamwanya uriho wo gukomeza gupfusha ingufu ubusa no kwiruka inyuma y’umuyaga

ISOMO RYA KABIRI

Padiri Thomas Nahimana akimara gutangaza ko ahagurutse yakurikijwe imijugujugu akiri mu kirere ataragera na Kenya, iyo mijugujugu yayikurikijwe na bamwe mu bategetsi b’amashyaka ya opposition yitwa ko ngo ariyo akomeye bavuga ko Padiri Thomasi Nahimana ngo agiye gukorana na President Paul Kagame bakongera bakavuga ko Padiri Thomasi ari umugambanyi.

Igitangaje nuko naho bigaragariye ko Padiri thomasi Nahimana Na ekipe ye batari abagambanyi koko igihe bari bamaze kubahagarikira Kenya bakababuza gukomeza urugendo , aba bayobozi ba opposition navuze nta n’ubwo bigeze bagaragaza kuba bakwisubiraho bakaba basohora itangazo rishyigikira ubwitange n’ubutwari Padiri Thomasi Nahimana na ekipe ye barikumwe bagaragaje. Aha umuntu yakuramo isomo rikomeye ko niba umunyapolike arwanyijwe na Kigali hanyuma bamwe mu bayobozi ba opposition nabo bakamurwanya bamuziza ubwitange bwe aho harimo icyigwa gikomeye ko ayo mashyaka ahubwo afite izindi agenda ahisha abanyarwanda ko atababajwe n’akarengane barimo ahubwo ko yo ababajwe n’imyanya y’ubutegetsi akaba yari ababajwe nuko Padiri Thomasi Nahimana we n’ishyaka rye Ishema bari bagiye kubibatanga.

Aha ndongera mvuge nti abanyarwanda bakwiye kureka kuguma guhuzagirika bakamenya aho bashyira ingufu zabo kuko ntamwanya uriho wo gukomeza gupfusha ingufu ubusa no kwiruka inyuma y’umuyaga

ISOMO RYA GATATU

Padiri Thomasi Nahimana na ekipe ye Kigali imaze kubabuza kwinjira murwanda aho bari bageze Kenya , izi mpirimbanyi ziyemeje kuguma kukibuga cyindege kugeza Kigali yemeye kwisubiraho ikareka bakinjira mu rwababyaye dore ko umwana utashye iwabo ntawumubuza gutaha. Icyakurikiye nuko batangiye kurara hasi kukibuga cyindege muri Kenya aho umuntu yakwita muri Transit. Sosiyete sivile ziri mubuhungiro zaje kubabazwa nuko umwana muto wari kumwe nabo nawe yaryamaga hasi hanyuma sosiyete sivile ziri mubuhungiro ziyemeza gufasha zikangurira abanyarwanda kwegeranya ubufasha kandi ibyo byarakozwe, igitangaje kandi kibabaje nukuntu amashyaka ya opposisiyo ari hanze yari yitezweho kuba yakwitabira iki gikorwa yaruciye akarumira na benshi mubategetsi bayo bakicecekera mugihe sosiyete sivile zarimo zirakora iki gikorwa cyiza cyo gutabariza ariko aya mashyaka ya opposition avunira ibiti mumatwi. Aha umuntu yakwongera akibaza ikibazo ko nimba aya mashyaka ya opposition koko yifuza kuba yakorera hamwe agacyura abanyarwanda cyangwa yaba yarababajwe akagira nishyari ko umuntu umwe Padiri Thomasi Nahimana hamwe na ekipe ye yabantu babiri bari kumwe harimo nuruhinja ko babarushije ubutwari bakaba barakoze ibyo byo batanatinyuka kugerageza gukora. Aha ndongera mvuge nti abanyarwanda bakwiye kureka kuguma guhuzagirika bakamenya aho bashyira ingufu zabo kuko ntamwanya uriho wo gukomeza gupfusha ingufu ubusa no kwiruka inyuma y’umuyaga

ISOMO RYA KANE

Padiri Thomasi Nahimana na bagenzi bayoboye ishyak ISHEMA, bemeye kuva kukibuga cy’indege cya Kenya cyitwa Jommo Kenyatta bagasubira iburayi nyuma yuko abategetsi b’icyo gihugu bababwiye gukomeza kuba kuri icyo kibuga kandi barwanya leta y’u Rwanda bishobora guhungabanya umubano w’ibyo bihugu.

Aha umuntu yakuramo isomo ko Padiri Thomasi akojeje isoni leta y’urwanda ndetse akojeje isoni nabamwe mubahagarariye amashyaka ya opposition yamurwanyije amwita umugambanyi kandi akongera agakoza isoni amashyaka ya opposition atigeze asohora amatangazo ya gushyigikira ubu butwari yagaragaje.

Aha ndongera mvuge nti abanyarwanda bakwiye kureka kuguma guhuzagirika bakamenya aho bashyira ingufu zabo kuko ntamwanya uriho wo gukomeza gupfusha ingufu ubusa no kwiruka inyuma y’umuyaga

Straton Nahimana

Ese koko Abasilikari b’Abafaransa bagize uruhare muri jenoside mu Rwanda?

Evode Uwizeyimana ashobora gukurwa muri Guverinoma ikitaraganya!

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Evode Uwizeyimana, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutabera ashobora kwirukanwa muri Guverinoma cyangwa agasabwa kwegura nyuma yo kwibasira Musenyeri Seriveriyani Nzakamwita wa Diyosezi ya Byumba mu nama y’umushyikirano 2016.

Abantu batandukanye bakurikiranira hafi bibera mu butegetsi bw’i Kigali baganiriye na The Rwandan barahamya badashidikanya ko iki gikorwa cya Evode Uwizeyimana cy’agasuzuguro cyababaje benshi ndetse cyasize bumiwe.

Evode Uwizeyimana yahubutse atazi intambara arwana iyo ari yo

Evode Uwizeyimana nk’umuntu winjiye mu butegetsi bwa FPR vuba aha hari byinshi atazi ku bijyanye n’ihangana rya Kiliziya Gaturika na Leta iyobowe na FPR.

N’ubwo Evode yize amategeko tukaba tutanashidikanya ko azi no kuyasobanura ariko ntabwo twananirwa kugaya imivugire yamuranze igihe cyose aho akunze kugaragaza agasuzuguro, ikinyabupfura gike, amagambo atameshe n’izindi mvugo zikarishye.

Intambara Kiliziya irimo na FPR ni intambara igamije gutera ubwoba Kiliziya byaba na ngombwa bikayishobokera ikayigira akarima kayo. Iyo ntambara ntabwo ari intambara yeruye ni intambara ikoreshwamo ubwenge n’amayeri menshi atandukanye kandi ikerura ku bibazo bimwe na bimwe gusa nka Genocide. Icyo Evode atasobanukiwe ni uko FPR ihanganye na Kiliziya idahanganye na Musenyeri Nzakamwita nk’umuntu, ikindi ni uko mu byo FPR ikora byose byaba no kwica abihaye Imana n’ibindi ntabwo ibishyiramo agasuzuguro kandi biba binateguwe neza.

Evode yumvise abandi basaba Kiliziya Gusaba imbabazi nawe aba abyijugunyemo n’agasuzuguro kenshi kandi mu kibazo cyari gitangiwe na Musenyeri nzakamwita nta makimbirane Leta na Kiliziya bigifitanyeho byari umuganda yatangaga nk’umuntu mukuru w’inararibonye wubashywe kandi wari ubabajwe n’ibibazo biri mu ngo n’imiryango y’abanyarwanda bigira ingaruka ku buzima bw’igihugu.

Musenyeri Nzakamwita ni muntu ki?

Musenyeri Nzakamwita wa Diyosezi ya Byumba avuka mu cyahoze ari Komini ya Kiyombe ni umuntu wubashye cyane n’abantu bose baba ari abahutu n’abatutsi kubera uburyo yitwara, yitwaye ndetse n’imibanire yagiye agirana n’abantu mu bihe bitandukanye. Hari n’amakuru avuga ko Musenyeri Nzakamwita yabujije bamwe mu bantu bo mu muryango we kwishora mu bikorwa by’urugomo bagamije ngo kwihorera FPR ikimara gufata ubutegetsi.

Aho Musenyeri Nzakamwita yabaye n’aho yakoze hose ari abo yakoranye nabo, ari abana yareze mu mashuri yagiye abamo umuyobozi nk’amaseminari ndetse n’abakristu ni umuntu benshi babona Evode atari akwiye kogeraho uburimiro yitwaje ibibazo Leta y’u Rwanda ifitanye na Kiliziya.

Icyo Evode wenda atamenye ni uko uburyo yasuzuguye Musenyeri Nzakamwita na Perezida Kagame ubwe atabitinyuka kubera uburyo azi Musenyeri Nzakamwita kuva kera. Ku batabizi nabamenyesha ko Nyina wa Perezida Kagame ari we Asteriya Bisinda avuka mu gace kamwe na Musenyeri Nzakamwita n’ubwo ntahamya neza niba hari amasano bafitanye ya hafi icyo navuga ni uko baziranye kuva kera ndetse basuranaga.

Evode rero guhaguruka agahubuka agatuka inshuti ya hafi y’umuryango wa Perezida Kagame, agatuka umuntu wubashye n’abanyarwanda benshi batandukanye kugeza no mu bari mu buhungiro mu mahanga ni ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye kuri Evode cyane cyane ko yabikoreye mu ruhame.

Byibura iyo Evode atinyuka undi Musenyeri utari umututsi, utari hafi y’umuryango wa Perezida Kagame ndetse wenda akamwibasira yamushumurijwe nk’uko FPR isanzwe ibigenza byari kumvikana ariko aha ho yarengereye.

Hashobora gukurikiraho iki?

Abashoboye kureba amashusho yafashwe nk’uko agaragara ku mushumi twashyize kuri iyi nyandiko ahagana haruguru, abandi bayobozi bari hafi ya Evode bari bumiwe, ku buryo nka Ministre w’ubuzima Diane Gashumba we yari yabuze aho akwirwa akagerageza gusa n’ushaka kugira icyo abwira Evode nko ntarengere ariko bikaba iby’ubusa.

Byabaye ngombwa Perezida wa Sena, Bernard Makuza ahagoboka akagerageza gukomakoma ngo arebe ko yasana ibyo Evode yari amaze kwangiza. Ndetse byagaragajwe n’amashyi menshi Makuza yahawe n’abari mu cyumba cy’inama.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona aravuga ko hari benshi mu bayobozi bamaze gusaba Evode Uwizeyimana gusaba imbabazi Perezida Kagame kuko yasebeje Leta ndetse akanazisaba Musenyeri Nzakamwita ku giti cye. Ariko hari amajwi menshi ahamya ko Evode ashobora guhita yirukanwa muri Guverinoma.

Marc Matabaro

Viewing all 975 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>