Dusobanukirwe: Virusi ni iki? Urukingo rwayo rukorwa kandi rukageragezwa gute? Nadine C. Kasinge.
Mata 2020, dusobanukirwe uko JAMBO Asbl ibona icyunamo cya jenoside yakorewe abatutsi
Gustave MBONYUMUTWA aravuga kw’iyirukanwa rya NDUHUNGIREHE Olivier
Ese Leta y’u Rwanda ntiyaba igize Covid 19 umugozi inigisha abanyamakuru
Kuva icyorezo cya Corona virus cyatangira, Leta y’u Rwanda imaze gushyira muli gereza abanyamakuru batandatu.
Icyita rusange ni amakuru bajyaga bakora avuga akarengane k’abaturage n’uko bahaga ijambo abatagendera mu murongo umwe na FPR, ishyaka rifite ubutegetsi
Byimana: uko abahutu n’abatutsi bishwe mu 1994
Rwanda: Isesengura ku ifungwa ry’abanyamakuru.
Covid-19: umubare w’abayandura n’abo yica ukomeje kwiyongera.
Kuki ubutegetsi bwa Kagame bufunze abanyamakuru umusubirizo muri iyi minsi?
Abanyamakuru bafunzwe barazira iki?
-Turumva impuguke mu mategeko, turumva uhagariye ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ),
– Harabazwa umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC),
-Harumvwa icyo Urwego rushinzwe ubugenzacyaha n’iperereza, RIB ruvuga kuri iki kibazo.
-Harabazwa n’uhagariye umuryango mpuzamahanga w’abanyamakuru IFJ (FIJ)
Ni izihe ngaruka zizaba ku Rwanda nyuma ya covid-19? Leta y’u Rwanda yarahubutse ku byemezo yafashe
Charles Ndereyehe: Amashyaka na Société Civile 29 bandikiye Kagame bamugira inama kuri Covid-19
Amashyaka ya politiki n’imiryango idaharanira inyungu ya Société Civile 29, bandikiye Prezida Kagame bamugira inama ku ngamba zikwiye zo kurwanya ingaruka zitewe n’icyorezo cya Covid 19-Bwana Charles Ndereyehe aradusobanurira icyo gikorwa
René Claude Mugenzi arasobanura iby’igitabo cya Kizito Mihigo cyasohotse.
Kizito Mihigo: ni iki yanditse mu gitabo cye?
“FPR, umutwe wa politiki w’intagondwa kandi uteje akaga… ”
Ku itariki ya 17 Mata 2020, nyuma y’amezi abiri yuzuye akurikira iyicwa rya Kizito Mihigo, igitabo cye cyasohotse. Iki gitabo cyari gitegerejwe na benshi kigizwe n’inyandiko zose Kizito yakoze igihe yari afungiye muri gereza nkuru ya Kigali (1930) yaje kwimurirwa i Mageragere (Nyarugenge). Izina ry’igitabo ni : “Rwanda: Kwakira Ubwiyunge ngo ubashe Kubaho mu mahoro no gupfa byishimo”. Uyu muhanzi atunyuriramo ibyamubayeho, mu bihe bibabaje n’uburyo yarokotse itsembabwoko ryakorewe abatutsi mu 1994, uburakari bwe n’icyifuzo cyo kwihorera ku bahutu, akanatubwira uko yakirirye impano y’Imana yo kubabarira abamuhemukiye.
Atubwira ku bikorwa bye bya muzika muri Korali ya Kigali, umushinga w’indirimbo yubahiriza igihugu yitabiriye ndetse na bourse ya leta yo kwiga i Burayi. Aratubwira iby’imyaka itatu yamaze afite icyubahiro n’igitinyiro muri Kigali, umubano we n’ishyaka riri ku butegetsi (FPR), n’uburyo yaje gushwana na FPR kandi ibi akaba atabyicuza.
Iki gitabo yagituye Kizito Mihigo Peace Foundation (KMP) ndetse n’imfungwa zose za politiki zo mu Rwanda. Ni igitabo cy’ubuhamya kandi, cyane cyane ku byamubayeho ku ishimutwa rye no gushaka kumwica, ku bantu bose bagize uruhare mu bibazo yagize. Mu buryo burambuye kandi busobanutse neza, Kizito avuga ku biganiro na Inès MPAMBARA, na Bernard MAKUZA, akanatubwira amagambo akakaye n’iterabwoba by’umunyamabanga mukuru wa FPR, François NGARAMBE. Aduhishurira imishinga ye FPR yamwibye, uburenganzira bw’ibihangano bye yambuwe, urukundo rwe, n’umutuzo yaboneye muri gereza.
Umuhanzi w’umukristu, atewe ishema no kugira ubwigenge bwe bwo mu kuganira no gutanga ibitekerezo ku kibazo icyo ari cyo cyose cyaganirwaho, cyaba icy’idini, politiki, cyangwa ubuhanzi. Yatugejejeho ibyo atekereza kuri FPR, ubwiyunge hagati y’Abahutu n’Abatutsi, abatavuga rumwe na FPR n’ibindi.
Bimwe mu byo avuga
- Kuri FPR
FPR (Rwanda Patriotic Front), ni umutwe wa politiki w’intagondwa kandi uteje akaga gakomeye, ukaba ufite intego yo kuba ishyaka rimwe rukumbi. (Igice cya 14).
- Ku bwiyunge hagati y’Abahutu n’Abatutsi
Ndatangara cyane kubona kuva jenoside yarangira, abatutsi baturutse hanze y’igihugu (ni ukuvuga abavuye mu Burundi, Kongo, Tanzaniya cyangwa Uganda bagarukanye na FPR) bibagora kwihanganira Abahutu, mu gihe twe twari duhari, twiboneye aya mahano kandi tukarokoka imipanga, tukicirwa abacu tubireba, twiga kubana n’abantu bose, harimo n’abicanyi, kugirango tubabarire kandi twiyunge. Binyibutsa wa mugani w’ikinyarwanda nzaririmba vuba aha: “Hataka nyirubukozwemo, nyirubuteruranwenakebo akinumira” (Igice cya 6) .
Indangagaciro z’amahoro n’ubwiyunge mu gukumira no gukemura amakimbirane mu buryo bw’amahoro, zigomba gusimbura urugomo, gukandamiza, ubushotoranyi, intambara n’iterabwoba byimitswe na FPR Inkotanyi. (…)
Naho ubwiyunge u Rwanda rukeneye muri iki gihe, ntabwo ari hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Kuri ubu, ubutegetsi bwa FPR buyobowe na Perezida Kagame, bugomba kwiyunga n’abatavuga rumwe na bwo baba mu buhungiro, cyane cyane RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDU Inkingi ya Victoire Ingabire, RDI Rwanda Nziza ya Faustin Twagiramungu, Ishyaka Ishema rya Padiri Thomas Nahimana, n’indi mitwe ya politiki yo mu Rwanda ikorera mu mahanga, mu rwego rwo gukumira no gukemura amakimbirane ashobora kuvuka. (Igice cya 34)
- Kuri gahunda ya “Ndi Umunyanyarwanda”
“Ndi umunyarwanda”, ni gahunda mbi cyane ya politiki yo kubangamira ubwiyunge bw’igihugu, ishyira Abahutu bose mu gatebo kamwe k’abicanyi kandi FPR ikigisha ku mugaragaro urwango mu bisekuruza byose. ” Igice cya 14
Ni igitabo cyiza cyane gikwiye gusomwa na buri wese ubishoboye, cyane cyane abanyarwanda batarahumuka bakaba bakomeje kwigumira mu kinyoma cya FPR. Kugeza ubu kiracyari mu rurimi rumwe rw’igifaransa, gishobora kugurwa unyuze aha.
Ribara uwariraye: Twagiramungu Faustin ati “FPR Inkotanyi ni abicanyi kabombo”. Twese twabuze abantu
Muri iki kiganiro Ribara uwariraye, Faustin Twagiramungu, asubiza kuri raporo ya CNLG ku bwicanyi bwabaye muri Cyangugu, aravuga ko ubwicanye bwabaye mu Rwanda mu 1994 budakwiye guharirwa abahutu gusa kuko na FPR inkotanyi yishe abahutu benshi. Abanyarwanda mu moko yabo yose bakwiye kwibuka ababo.
Ijwi ry’Amerika: isesengura ku gitabo cya Kizito Mihigo.
Nyuma y’aho igitabo cya Kizito Mihigo gisohokeye abantu batandukanye bakivuzeho, Radio Ijwi ry’Amerika mu iwi ry’umunyamakuru Vénuste Nshimiyimana mu kiganiro “Dusangire Ijambo” yatumiye bamwe mu basomye iki gitabo bagira icyo bavuga.
Abatumiwe ni:
-Clarisse Kayisire
-Gallican Gasana
– Jean Claude Mulindahabi
-René Claudel Mugenzi
Icyo gitabo cyaboneka hano:
Mwakumva ikiganiro cyose hano:
Akarengane muri Covid19|Tugereranye ibyemezo byo mu Rwanda n’ibyo muri Congo Brazza na South Africa
“Indege ya HABYARIMANA, ndi mu bapakiye ibikoresho byayihanuye “: Major RUTAYOMBA
Turi kumwe na none n’impunzi Major Rutayomba Théogène. Twababwiye ko twagiranye ikiganiro kirambuye, kuko nk’uko mudahwema kudutuma, mwifuza kumenya ukuri ku byabaye aho mutari muri, no kuganira ku nzira ndende y’uwo ariwe wese ushaka kuyisangiza abandi.
Turabashimira ibitekerezo mwatugejejeho bijyanye n’ikiganiro cya mbere twagiranye n’uyu Rutayomba Théogène, kandi turabizeza ko ubutumwa mwatugejejeho, tuzabusangiza abandi mu biganiro by’ubutaha.
Major Rutayomba wayoboraga ingabo zishinzwe kurinda Kayumba Nyamwasa, avuga ko guhanura indege ya Habyarimana bitari ibanga kuri we, dore ko ngo ari mu bapakiye ibikoresho byayihanuye.
Ese ko wumva byari byarizwe neza, batekerezaga ko nyuma y’iryo hanurwa n’iyicwa ry’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Juvenali Habyarimana n’abandi bayobozi bari kumwe, bumvaga amaherezo y’igihugu n’abanyarwanda bakirimo azaba ayahe ?
Uyu Ruratayomba akomeza guhakana yivuye inyuma ko we nta ruhare na ruto yagize mu bwicanyi bwakorerwaga abaturage, cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu mu turere banyuragamo mu ntambara bashoje guhera tariki ya 01/10/1990.
Naho ku birebana n’inkotanyi zivangaga mu nterahamwe, igisubizo cye kirajimije, uretse ko avuga ko ibyo Rutaremara yavuze ngo nta gitangaje, kuko ngo mu nzego zose inkotanyi zari zaracengeye.
Uyu Rutayomba kandi akaba agaya imyitwarire ya Tito Rutaremara, adatinya kwita amazina agayitse, ngo kuko yemeye kuguma muri FPR itakiriho.
Ibindi ni muri iki kiganiro mwateguriwe na Agnès Mukarugomwa na Vestina Umugwaneza.
Ikondera libre, 03/05/2020.
Claude Gatebuke na Jean Paul Samputu baravuga ku byo kwibuka bose.
Mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Radio Ijwi ry’Amerika, umunyamakuru wayo Geoffrey Mutagoma araganira na Claude Gatebuke na Jean Paul Samputu ku bijyanye n’ibikorwa byo kwibuka bose byateguwe n’urubyiruko rw’abanyarwanda.
Jean Damascène Bizimana wa CNLG yasubije ibibazo bya The Rwandan
Mu kiganiro Murisanga cya Radio Ijwi ry’Amerika cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020, umunyamakuru Vénuste Nshimiyimana yaganiriye n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Genocide (CNLG), Jean Damascène Bizimana.
Muri icyo kiganiro abantu batandukanye babajije ibibazo muri iki kiganiro barimo n’umunyamakuru wa The Rwandan, Marc Matabaro.
Mwakumva ikiganiro byose hano: