Quantcast
Channel: Isesengura Archives - Umunyarwanda
Viewing all 974 articles
Browse latest View live

“Abicanyi bashakaga Théophile NTIRUTWA wa DALFA, baribeshya bica Théoneste”: Victoire INGABIRE


Abicanyi ba FPR barazwi. Ubucamanza bwigeze kubagera amajanja. Kuki byahagaze? Bizasubukurwa bite?

Victoire Ingabire Umuhoza na Bernard Ntaganda-Umutekano w’abatavuga rumwe na FPR uragerwa ku mashyi

$
0
0

Mu itangazo bashyize ahagaragara kuwa 13 Gicurasi 2020 rifite umutwe ugira uti: “U RWANDA IGIHUGU BIVUGWA KO GIFITE UMUTEKANO USESUYE ARIKO KIKABA ARI INDIRI Y’ABAYICANYI BIBASIYE ABATAVUGARUMWE N’UBUTEGETSI BURIHO MU RWANDA”, bongeye gushimangira ibyo bahera ku gitero cyagabwe kuri boutique y’ubucuruzi ya Théophile Ntirutwa wo mu ishyaka Dalfa-Umurinzi maze cyikica Pastori Théoneste Bapfakurera kimwitiranije na Théophile Ntirutwa.

Muli iki kiganiro, abo banyapolitiki baremeza ko icyo gitero cyagabwe n’abakorera ishyaka riri ku butegetsi kubera ubwoba rihorana.

IPEREREZA RITARANGIRA KU BICWA MU RWANDA BATAVUGA RUMWE N’ UBUTEGETSI RIHATSE IKI? ICYEGERANYO.

$
0
0

Mu gihe ubutegetsi bwa Kigali budasiba kuririmba ko Umutekano ariwo musingi wa cyama cya Rupiyefu, impfu zidasobanutse z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi zikomeje kwerekana ko umutekano ntawo.

Uko utavuga rumwe n’ubutegetsi apfuye, niko leta itangaza ko iperereza ritangiye ariko bikarangira nta gikozwe.

Muri iki cyegeranyo turagaruka ku batavuga rumwe n’ubutegetsi basa n’abavangurwa mu banyarwanda iyo igihe cyo guhabwa ubutabera kigeze cyangwa bishwe.

INZIRA Y’UMUSARABA YA KIZITO MIHIGO –‘Kuva ku gisobanuro cy’urupfu kugeza kurupfu rwe’ IGICE CYA 2

$
0
0

Iki ni igice cya cya kabiri cy’inzira y’umusaraba ya Kizito Mihigo kirimo ubuzima bwa buri munsi Kizito Mihigo yagize igihe yari afunze muri gereza ya Nyarugenge no nyuma yaho muri gereza ya Mageragere mu gihe cy’iminsi 1583, kuva taliki ya 15 Mata 2014 kugeza 15 Nzeri 2018.

Kuva 1996 ingabo z’u Rwanda zavogereye Congo kugeza ubu. Inyuma y’ibyo bitero hari amabanga akomeye

KARASIRA YAGIRANYE IKIGANIRO N’IJWI RY’AMERIKA: BYAMUKURURIYE IBYAGO!

Iperereza: Uko Appolinaire w’i Muhanga yahindutse Muhire Ramadhan wo muri Zimbabwe!

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Hari inkuru yasohowe ku wa 21 Gicurasi 2020 mu kinyamakuru kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda igihe.com, iyo nkuru ikaba ifite umutwe ugira uti: Hagaragaye indi foto bivugwa ko ari iya “Muhire” uba muri Zimbabwe ushinjwa uruhare muri Jenoside, ndetse inaherekejwe n’amagambo agira ati: “Nyuma y’icyumweru kimwe IGIHE ikoze icukumbura ku ifoto y’umugabo wafotowe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi afite umuhoro bigaragara ko ari mu bikorwa byo kwica Abatutsi, hagaragaye indi ya vuba aho benshi bongeye gushimangira ko uwo muntu wafotowe mu 1994 ari Muhire Ramadhan usigaye uba muri Zimbabwe.”

The Rwandan mu iperereza yakoze yasanze ibi byanditswe n’ikinyamakuru igihe.com ari itekika rivanze n’ubugome burengeje ukwemera!

Aka karengane katangiriye ku muturage Appolinaire w’i Muhanga none karototera Muhire Ramadhan uri muri Zimbabwe.

Dore uko ukuri kumeze. Uyu musaza ugaragara afite umuhoro ni Appolinaire bita Kaguru kuko acumbagira atuye i Ruli mu mujyi wa Muhanga (Gitarama). Ni umuturage utifashije, atunzwe no guhinga no kugenda mu ngo abaririza abafite ibijerekani n’amasafuriya byatobotse akabisana, ni uko abayeho.

Ubukene ntibumubuza kuba intangarugero, indakemwa ndetse n’umukiristu, dore ko muri kiliziya gatolika yo mu Ruhina (Kiliziya ya Mutagatifu Andereya) ari mu bashinzwe umutekano, kuyobora abakirisitu, kubereka ibyicaro mu kiliziya ku cyumweru no ku minsi mikuru. Ni inshingano ihabwa umukirisitu mwiza kandi w’umukorerabushake.

Mu 1994 yasohotse iwe mu rugo agiye mu mirimo mu murima we yitwaje umuhoro nk’uko agaragara ku ifoto aho yari ageze mu Cyakabiri ku muhanda wa kaburimbo, imbere y’inzu y’ubucuruzi ubu irimo boutique na farumasi ahateganye na Bar Zenith yo kwa Muganza. Kuri iyo foto inzu igaragara ni ya Twagirumukiza Vianney mwene Gahirima.

Appolinaire yarahageze ahasanga abasirikari bahahagaze bari kumwe n’abazungu, baramuhagarika bamuganiriza neza ababwira ko ari kujya mu murima, baranamufotora dore ko ntaho yari guhera abyanga, nyuma baramureka arikomereza aragenda.

Haciye imyaka yaje gutungurwa n’uko hari abamubwiye ko babonye ifoto ye kuri televiziyo, ndetse no ku nzibutso bivugwa ko yari Interahamwe yakoze ubwicanyi muri jenoside. Yatakambiye ubuyobozi bunyuranye asaba ko ifoto ye itakomeza gukoreshwa ityo, biba iby’ubusa ahubwo aza gutumizwa n’urukiko Gacaca rwakoreraga ku biro by’umurenge wa Shyogwe.

Yisobanura imbere y’inteko y’urukiko, atanga n’abagabo benshi bari bahari babonye afotorwa, ataha yizeye ko noneho agiye guhabwa uburenganzira bwe. Kugera ubu byaranze kuko iyo foto iracyakwirakwizwa ngo yari Interahamwe ngo iyo foto yafashwe ari mu gikorwa cy’ubwicanyi.

Bamwe mu bari bagize inteko y’urukiko Gacaca yatumije Appolinaire akaburana iyo foto ni aba bakurikira:

1. Mukayisenga Aurélie wari umwarimukazi, ubu ari muri pansiyo,

2. Murererehe Médiatrice bakunze kumwita Mama Aimée, yari umwanditsi w’inteko,

3. Fideli wigeze kuba umugenzacyaha bakunze kwita Papa Nyampinga,

4. Espérance afite umugabo w’umusirikare muri RDF witwa Gaston, n’abandi abaduhaye amakuru batibuka.

Ntibyumvikana uko iyo foto ya Appolinaire w’i Muhanga igerekwa kuri Muhire Ramadhan uri muri Zimbabwe uvuka i Kibungo. Nibamushakire ibindi bimenyetso, naho iriya foto ntizamuhama, nyirayo arahari ntayihakana kandi afite ibimenyetso by’uko yafotowe.

Nyamara no kw’ifoto y’umwimerere hari amagambo agira ati: “picture dated 12 June 1994 showing an Interahamwe Hutu militiaman holding a machete in Gitarama, center Rwanda. (Photo credit should read ALEXANDER JOE/AFP/Getty Images)” ibi bikaba bihura n’inkuru ya Appolinaire w’i Muhanga kurusha inkuru ya igihe.com ivuga Muhire Ramadhan uri muri Zimbabwe uvuka i Kibungo.


Uko rwego rwa ONU rusobanura urupfu rwa Augustin Bizimana

$
0
0

Urwego rwa ONU rwasimbuye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, rwakusanyije amakuru yose rwahabwaga n’abo mu muryango wa Augustin Bizimana, maze rushobora kwemeza nta shiti, ko yapfuye. Umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Venuste Nshimiyimana yavuganye n’abayobozi ba IRMCT bamusobanurira uko bifashishije uduce tw’igishushanyo nyubako y’umuntu (ADN).

Ni mu nkuru musanga hano hasi:

Itangazamakuru mu Rwanda ryarashimuswe

Radio Inkingi yaganiriye na Théoneste Nsengimana/UmubavuTV.

$
0
0

Radio Inkingi na Théoneste Nsengimana w’Umubavu TV. Twamubajije ku ngingo nyinshi :

-Uko yafunzwe;

-Uko mu Rwanda bakiriye icyemezo cy’Abanyamerika n’Abongereza bemeje ko muri génocide yo mu Rwanda hagomba Kwibukwa bose;

-Abasenyewe mu mujyi wa Kigali bagiye he ?

-Uruhururi rw’inzego z’umutekano zose zihonyora Abaturage;

-RIB ngo niyo igezweho;

-Abanyamakuru bafunze nka Cyuma Hassan na Professeur Kayumba Christopher,

n’indi byinshi muriyumvira muri iyi vidéo.

CNLG ngo Ribara Uwariraye n’Igikorwa Gipfobya Jenoside

ISESENGURA KU NYITO YA GENOCIDE YABAYAYE MU RWANDA MU MWAKA WA 1994

$
0
0

Mbese koko ni genocide yakorewe abatutsi gusa cyangwa hagomba kongerwamo n’abahutu n’abandi bose bishwe n’urundi ruhande muri kiriya gihe?

Mbese hagomba kwibukwa abatutsi gusa cyangwa hagomba kwibukwa bose?

Hashize iminsi bimwe mu bihugu by’ibihangange kw’isi bitangiye gukemanga ku nyito yiswe genocide yakorewe abatutsi aho buri mwaka hibukwa gusa abatutsi gusa bishwe mu mwaka w’i 1994 ariko abahutu bishwe muri icyo gihe ntibibukwe, bimwe muri ibyo bihugu ni leta zunze ubumwe z’Amerika n’igihugu cy’u Bwongereza.

Leta y’u Rwanda ikomeje kuvugako iyi Genocide yo mu 1994 igomba kwitwa genocide yakorewe abatutsi gusa mu Rwanda naho leta zunze ubumwe z’Amerika hamwe n’u Bwongereza bo bashaka ko humvikanamo n’abahutu n’abandi bishwe bazira kudashyigikira genocide yakorwaga.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zigaragaza impungenge ziterwa n’uko buri mwaka havugwa gusa ngo ni genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda hirengagijwe uburemere iyi Genocide yagize ku bwoko bw’abahutu n’abandi bantu, ku bw’Amerika hishwe n’abahutu n’abandi bantu benshi baziraga kwanga kwifatanya n’abashyiraga genocide muri ibyo bikorwa ngo ku buryo kutabaha agaciro no kutabibuka byerekana kudaha isura nyayo uru rupapuro rwirabura mu mateka, Amerika ivuga ko ishyigikiye ukwibuka genocide yakorewe mu Rwanda ariko bitavugako hakwiye guhindurwa ukuri kw’uko iyi genocide yakozwemo, Amerika kandi irasaba ibindi bihugu ko byashyigikira ko amateka y’uko genocide zose zabaye kw’isi atazigera na rimwe agorekwa cyangwa ngo ahindurwe, Amerika iti habomba kwibukwa uwahitanywe n’uwarokotse ubwo bwicanyi uwo ariwe wese no kugaragaza ukuri kw’uko byagenze ngo bikaba igihamya cy’uko koko aya mahano atazasubira ukundi, Amerika kandi irasaba ibihugu byose gushyigikira inzego zasigiwe inshingano zo kurangiza imanza mpanabyaha harimo no gushakisha abanyarwanda 8 bagize uruhare muri iyi genocide ariko batarashyikirizwa imanza.

Leta zunze ubumwe bw’Amerika zikomeza kugaragaza kandi zishyizemo ingufu ko zitishimiye uko ibiganiro byo guhitamo imvugo ivugako genocide yakorewe abatutsi gusa mu mwaka w’i 1994 byagenze ziti ntabwo zumva kandi ntizishimiye uburyo ibi biganiro byakozwemo, leta zunze ubumwe z’Amerika zikomeza zivuga ko zishyigikiye ukwibuka kwa buri mwaka ariko hakibukwa bose atari abatutsi gusa, ziti kandi zizakora ibishoboka byose aya mahano ntazongere kuba.

https://usun.usmission.gov/explanation-of-position-on-the-un-general-assembly-resolution-on-the-rwandan-genocide/

Igihugu cy’Ubwongereza nacyo gisa nk’ikitajya kure y’ibyo Amerika ivuga, ariko cyo gifata umwanzuro ntasubirwaho gisaba ko inyito ya genocide yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 igomba guhindurwa ntiyitwe genocide yakorewe abatutsi gusa ahubwo hagashakishwa indi nyito yatuma abahutu n’abandi bose bishwe muri kiriya gihe bazira kutayishyigikira bose bibonamo, ubwami bw’abongereza buvuga ko n’abahutu n’abandi bose bishwe bakwiye kutibagirana, ikindi kandi ngo kibateye impungenge ngo n’uburyo n’inzira byo kwemeza inyito y’iyi genocide bikorwamo, abongereza bo ngo bagasanga ko hari icyuho mu kwumvikanisha uyu mwanzuro ku nyito ya genocide, bati cyakora ubwongereza bwibuka amakuba yabaye muri Mata mu mwaka wa 1994 buti kandi bwiyemeje ko ubugome nk’ubu butazasubira gusubira ukundi.

U Rwanda narwo ruti rusanga impungenge ubwongereza n’Amerika bigaragaza atashingiro bifite ruti ibi bihugu byifuza guhindura uko amateka yagenze bati ariko bigasaba ibihabamye n’ibyo, uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye avuga ko ibi bihugu bishaka kugoreka amateka ati bikanirengagiza imyanzuro y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano kw’isi ati n’ububasha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruti kandi ibi bihugu byombi byemera, aha u Rwanda rwongera kwibutsa ubusobanuro bwa gonecide yo mu Rwanda nk’uko byemejwe n’umuryango w’abibumbye mu mwaka wa 1946, kwica abantu b’itsinda rimwe, gukomeretsa bikabije imibiri cyangwa ibitekerezo by’abantu ubaziza ibitekerezo by’itsinda rimwe, gushyira abantu b’itsinda rimwe mu buzima bubi hagamijwe ko barimbuka bose cyangwa igice cyabo, no gushyira abo bantu mu buryo bubabuza kubyara cyangwa kwambura iryo tsinda abana babo bagahabwa irindi tsinda ridafite aho bahuriye, u Rwanda ruti ibi byose aba ari genocide, u Rwanda ruti kandi urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwemeje ko hagati y’itariki ya 6 z’ukwezi kwa kane na tariki ya 17 z’ukwezi kwa karindwi mu 1994 habaye genocide yakorewe abatutsi. U Rwanda rurongera rukavuga ko mu rwego rwo gushaka ubwiyunge nyabwo tariki 13 z’ukwezi kwa kane rwashyizeho umunsi wo kwibuka abandi bose bishwe n’ubwo batari mu bahigwaga.

Aha hari byinshi umuntu yakwibaza ku nyifato y’u Rwanda na bamwe mu bahoze muri leta ya FPR bakaza guhunga bakisanga mu mashyaka ya opposition akorera mu buhungiro.

Kimwe mu bidatuma amashyaka ya opposition y’abanyarwanda atajya hamwe ngo akorane nI uko kugeza ubu atumvikana kuri iki kibazo cya Genocide, aho benshi mu bahoze muri leta ya FPR/RPF usanga bumva ibintu kimwe na leta bahunze ku kibazo cya genocide yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Kenshi iyo ubajije abatutsi bahoze muri FPR ukababaza niba bemera ko n’abahutu baba barakorewe Genocide bagusubiza ko ibi bigomba kubanza bikemezwa n’umuryango w’abibumye, ukongera ukababaza uti mbese abanyamahanga nibo bazaza kubikwemeza cyangwa wowe ubwawe wakagombye kuba uzi ukuri kw’ibyabaye mbere y’uko ayo mahanga aza kubikwemeza. Iyi mvugo iyo urebye usanga ntaho itandukaniye n’imvugo ya FPR kuko kugeza ubu ibihugu by’ibihangange kw’isi aribyo Amerika n’Ubwongereza biri gusaba u Rwanda kwemera ko hajya hibukwa bose yaba abatutsi n’abahutu ndetse n’inyito ya Genocide igahinduka u Rwanda narwo turi oya ahubwo ONU ibyo yemeje nibyo nyine ntibihinduka aha umuntu akibaza niba koko nk’abanyarwanda bo batazi ibyabaye mu Rwanda mbere y’uko basaba abanyamahanga kubyemeza. Iyi ni ya mvugo usanga benshi mu bahoze muri leta ya RPF/FPR usanga bahuriyeho na leta bahunze aha ukibaza nibyo baba barahunze , ibi kandi bikaba ipfundo rikomeye rituma amashyaka ya opposition atabasha kwumvikana ngo abe yanakorana kuko ntibyumvikana ukuntu abantu bakorana mu gihe batumvikana ku bwicanyi bwabaye mu Rwanda muri 1994 n’uburyo bwibuka bose kandi bakibukira hamwe, iyi ni inyifato igayitse bahuriyeho na leta y’u Rwanda yo gushaka kuvangura abapfu kandi bose barishwe mu gihe kimwe kandi bose bazira ibibazo bya politike bimwe.

Mu gihe cya genocide FPR yaririmo yica abahutu ibaziza ko ari abahutu kandi igamije kubarimbura icyo gihe ku rundi ruhande naho Interahamwe nazo zicaga abatutsi zibaziza gusa ko ari abatutsi zishaka kubarimbura, aha niho Amerika n’Ubwongereza bumaze gusobanukirwa n’ubwo butadomaho agatoki neza bukaba buri gusaba ko inyito ya genocide yakorewe abatutsi igomba kwaguka hakongerwamo n’abahutu n’abandi bose bishwe muri kiriya gihe, u Rwanda narwo ruti oya ntibishoboka, mbese icyihishe inyuma y’ibi ni ikihe? Mbese si ugutinya ko abagize uruhare muri ubu bwicanyi bose cyane cyane abishe abahutu n’abandi bose nabo bazatangira guhanwa kandi ko biyizi ko bari muri FPR cyangwa bayihozemo?
Gusa icyo umuntu yashimira Imana ni uko ukuri kuri kugenda kwigaragaza kandi bidatinze ukuri nyakuri kuzatsinda.

Impirimbanyi za democracy aho ziri hose kw’isi zikwiye kwongera ingufu mu kwerekana no kuvuga neza uko ibya Genocide byagenze kandi zikerekana ko leta y’U Rwanda ihisha byinshi mu kwanga ko n’abahutu nabo bibukwa, iki gikorwa ntibagomba kukirekera abanyamahanga ahubwo ni ishingano zabo bagomba guhaguruka bakerakana ukuri kuko ingaruka zo guceceka ngo bizakorwa n’Amerika n’Ubwongereza ni mbi cyane.

Murakoze

Straton Nahimana

RUTAYOMBA aremeza ko Gen KAYUMBA atamenye umugambi wo guhanura indege ya HABYARIMANA. Kubera iki?

RIBARA UWARIRAYE – TWINIGURE


Ingabo z’uRwanda [1960-2020]|Zabayeho zite?|Zigaruriwe n’Abakiga?| Zaheje Abatutsi?|Zatsinzwe zite?

Kubeshyuza Raporo yakozwe na CNLG – JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU YAHOZE ARI PREFEGITURA YA CYANGUGU

$
0
0

Muli iki kiganiro, abatumirwa Bwana Théobal Rutihunza na Bwana Marcel Sebatware, baranenga Raporo y’iperereza ryakozwe na CNLG – JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU YAHOZE ARI PEREFEGITURA YA CYANGUGU.

Barasanga CNLG, aho kugaragaza urutonde rw’abishwe, ababishe, ibimenyetso nyakuri n’ubuhamya budahatiwe ngo bunagorekwe, ahubwo CNLG yagiye itangaza amarangamutima yayo gusa ashingiye gufasha FPR kuguma ku butegetsi, iyo raporo iyuzuzamo amazimwe n’ibinyoma, hagamijwe gusiga ibyaha ababangamiye FPR.

Jambo asbl yasubije BIZIMANA wa CNLG ku byo yavuze kuri Jenoside yakorewe ABAHUTU

$
0
0

Icyo JAMBO asbl ivuga kunyandiko ya Dr Jean-Damascène BIZIMANA, umuyobozi wa CNLG, aho yagarutse ku bwicanyi bwakorewe ABAHUTU na FPR-INKOTANYI

Ibyo mutamenye kuri dosiye ya Félicien Kabuga

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

  • Kuva ahagana byibuze muri 2008, Ubushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha (ICTR) bwari buzi aho Kabuga Félicien aherereye
  • Muri 2011, mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) habaye urubanza muri dosiye ya Kabuga rugamije kubika ibimenyetso bizakoreshwa mu rubanza ruzaza
  • Ubushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda mu by’ukuri bwasabye ko haba urwo rubanza atari ukugirango habikwe ibimenyetso ahubwo bwashakaga kumenya niba koko hari ibimenyetso bifatika byatuma Kabuga ahamwa n’ibyaha
  • Ubushinjacyaha bumaze kubona ko nta bimenyetso bifatika, bwasanze nta mpamvu ndetse nta n’inyungu byo gufata Kabuga ngo aburanishwe icyo gihe.
  • Bwahisemo kumufata ubu kuko bukeka ko kubera imyaka afite n’ubuzima bwe muri iki gihe bishobora kuzatuma urubanza rutaba.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwari rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania, n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yugosalaviya (ICTY) rwari rufite icyicaro i La Haye mu Buhorandi byashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ngo biburanishe abagize uruhare muri Genocides zakorewe muri ibyo bihugu, zasoje imirimo yazo muri  ICTR muri 2015 naho ICTY muri 2017 zisimburwa n’ Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkoko Mpanabyaha (IRMCT) rufite icyicaro gikuru i La Haye, rukaba rugizwe n’amashami abiri, irikorera i La Haye ryasigariye ICTY n’irikorera Arusha ryasigariye ICTR.

Kabuga Felisiyani, yari mu bashakishwa na ICTR, afite dosiye ICTR-98-44B. Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’ amadorali ya Amerika (US$ 5.000.000) ku muntu uzatanga amakuru yatuma Kabuga afatwa. Byakomeje kujya bivugwa rero ko aho Kabuga ari hatazwi kugeza ubwo amakuru atunguranye yasakaye mu kwezi kwa Gatanu 2020 ko Kabuga yafatiwe mu Bufaransa (France). 

Ikigaragara ni uko ibyavugwaga byose ko aho Kabuga ari hatazwi bitari ukuri, ndetse bikaba bitumvikana ukuntu igihugu cy’igihangange nka Amerika, cyashoboye gutahura, gufata cyangwa se kwivugana ibikomerezwa mu iterabwoba nka Osama Bin Laden n’abandi, cyananiwe kubona umuntu nka Kabuga, ndetse n’ibihembo icyo gihugu cyashyizeho ntibigire icyo bitanga. Ikiri ukuri ni uko Amerika yamenye ukuri kuri genocide yakorewe mu Rwanda mu myaka ya 1994 nyuma yo gusuzuma amakuru yose ifite kuri ako kaga kagwiriye u Rwanda ku buryo ubu igeze aho gusaba amahanga ko ibyabaye mu Rwanda muri 1994 “byavugwa ukuri uko byabaye”. Bityo rero Amerika ibyo gushakisha Kabuga yabishingutsemo kera.

Kuva byibuze ahagana muri za 2008, Ubushinjacyaha bwa ICTR bwari buzi aho Kabuga aherereye. Ibi bigaragazwa n’uko mu gihe ubu Bushinjacyaha byasabaga urukiko muri 2011 ko muri dosiye ya Kabuga habaho urubanza rugamije gukusanya no kubika ibimenyetso byazakoreshwa mu gihe urubanza rwe rwaba rubaye, bwemeje ko bufite amakuru y’impamo ko Kabuga yavuye muri Kenya muri 2008.

Aha umuntu akibaza ukuntu byashoboka ko bwaba butarashoboye kumenya aho yanyuze asohoka muri Kenya, aho yerekeje ndetse n’amazina yaba yarakoresheje kuko ahubwo aya makuru ariyo yibanze umuntu aheraho ashingiraho yemeza ko umuntu runaka yasohotse mu gihugu iki n’iki.

Ubushicyaha bwa ICTR ntibwigeze bubura Kabuga ahubwo bushingiye ku bimenyetso bwari bufite, bugendeye ku isura Kabuga yari yarahawe nk’umuntu watumye genocide ishoboka mu Rwanda, bwasanze kumufata akaburanishwa bishobora kuba byatuma hahinduka byinshi ku kuntu abanyarwanda n’amahanga bumva genocide ya 1994 nk’uko isobanurwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Akaba ari mu rwego rw’imikoranire ya hafi yaranze Kigali n’Ubushinjacyaha bwa ICTR, ubu bushinjacyaha bwabaye buretse gufata Kabuga ngo ikibyimbye kitameneka! 

Ubushinjacyaha bwa ICTR rero bwasabye urukiko muri 2011 ko habaho urubanza rugamije kubika ibimenyetso, bwarabyemerewe maze urwo rubanza ruba guhera kuwa mbere tariki 23 Gicurasi 2011. Aho Ubushinjacyaha bwahamagaje abatangabuhamya barimo abari bafungiwe mu Rwanda 12.

Kabuga yagenewe n’urukiko abavoka bahagararira inyungu ze muri urwo rubanza. Ibimenyetso byagaragaye muri urwo rubanza byakomeje gushimangira ko bitatuma Kabuga ahamwa n’icyaha na kimwe aregwa bituma Ubushinjacyaha bukomeza icyemezo cyo kutamufata ngo aburanishwe. 

Impamvu rero igaragara yaba yaratumye Kabuga afatwa ubu ni uko bukeka ko imyaka agezemo n’ubuzima bwe muri iki gihe bishobora kuzatuma ataburana kuko aramutse aburanye byahindura byinshi ndetse no ku murage (legacy) urukiko mpuzamahanga ruzasiga.

Urukiko rwa Arusha ntirwashoboye kwerekana uburyo génocide yateguwe. Ibisobanuro birambuye

Viewing all 974 articles
Browse latest View live