Quantcast
Channel: Isesengura Archives - Umunyarwanda
Viewing all 973 articles
Browse latest View live

Icyo amategeko y’U Rwanda ateganya ku byerekeye Imbabazi zitangwa Perezida wa Repubulika n’ingaruka zazo kuwazihawe.

$
0
0

Isesengura dukesha Valentin Akayezu

Ikiganiro mpaka cyabaye hagati ya Mme Ingabire Umuhoza Victoire na Dr Buchnan cyazamuye ikibazo cyo kumenya niba uwahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, bimuhanaguraho ubusembwa bw’ibyaha yari yarahamijwe n’inkiko.

Uko amategeko y’u Rwanda ateye. usanga ko umuntu wakatiwe igihano kirengeje amezi atandatu, hari uburenganzira bwemerewe umunyagihugu atakaza bikomotse ku cyaha yahamijwe kandi akagihanirwa ni inkiko. Byongeye kuri ibyo, usanga hari ibyaha amategeko yemera ko uwakatiwe, yongererwaho ibindi bihano by’inyongera (peines accessoires).

Urugero ni igihano cyo kwamburwa uburenganzira mboneragihugu (Deprivation of civic rights ou dégradation civique). Ibyo biteganyijwe mu gitabo cy’amategeko ahana(code penal:CP) kuva ku ngingo ya 42-46.

Ingingo ya 67 iteganya ibirebana n’ubuzime bw’Ibihano(Extenction des peines). Nk’uko iyo ngingo ibivuga, zimwe mu mpamvu zishobora gutuma igihano kizima, harimo n’imbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 70 isobanura neza ko Imbabazi zitangwa na Perezida wa
Repubulika zitangwa mu bushishozi bwe. Zishobora guhabwa umuntu umwe cyangwa benshi kandi ku nyungu rusange z’Igihugu.

Ibi byuzuzwa neza n’ibiteganywa n’ingingo ya 227 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha(Code de Procedure Panela: CPP) yerekeye ububasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi.

Iyo ngingo ya 227 igaragaza ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi ku muntu wakatiwe burundu n’urukiko, abisabwe kandi amaze kugisha inama Urukikorw’Ikirenga. Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu.

Imbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.

Ingingo ya 231 yerekana uburyo imbabazi zatanzwe na Perezida wa Repubulika zubahirizwa.

Kubw’iyo ngingo imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika zishobora gutangwa nta mabwiriza agomba kubahirizwa cyangwa hari amabwiriza uwagiriwe imbabazi agomba kubahiriza avuzwe mu cyemezo cyazo. Iyo ayo mabwiriza adakurikijwe, imbabazi ziherako zivanwaho kandi igihano kikarangizwa.

Iyo urebye ITEKA RYA PEREZIDA Nº 131/01 RYO KU WA 14/09/2018 RITANGA IMBABAZI nk’uko ryatangajwe mu igazeti ya Leta no. Special yo kuwa14/09/2018, mu ngingo ya 1 igira iti: Madamu INGABIRE Victoire Umuhoza ahawe imbabazi ku gihano cy’igifungo yari asigaje ku gihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) yari yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza N0 RPA 0255/12/CS.

Ingingo ya 2 y’iryo Teka igateganya ibyo uwahawe imbabazi agomba kubahiriza muri ubu buryo: Uwahawe imbabazi uvugwa mu ngingo ya mbere y’iri Teka agomba kubahiriza ibi bikurikira:

1 º kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya
Repubulika y’u Rwanda;

2 º kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi (1) ku munsi wagenwe n’umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze. Iyo bidashoboka kwitaba ku munsi wagenwe, asaba kutitaba mu nyandiko igenewe umushinjacyaha mbere y’uko uwo munsi ugera. Umushinjacyaha asubiza mu minsi itatu (3). Iyoadasubije bifatwa nkaho ubusabe bwemewe;

3 º gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga. Ingingo ya 3 y’iryo teka iteganya ibirebana no kwamburwa imbabazi. Iyo ngingo igira iti: Imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira:

-akatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka;
-atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.

Iteka rya Perezida ryambura imbabazi rigaragaza impamvu imbabazi zambuwe.

Ibi bivuzwe hejuru bisobanuye iki? Bisobanuye ko imbabazi zitanzwe na Perezida zihagarika gusa igihano, ariko zitavanaho ingaruka zacyo.

Iyo usomye ingingo ya 226 ya code de procedure penale ubona neza ko imbabazi zitanzwe na Perezida, zibarirwa mu kiciro cy ‘impamvu zihagarika gusa irangizwa ry’igihano (suspension of the execution of penalty/Causes de suspension de l’exécution de la peine).

Nta na hamwe mu mategeko y’u Rwanda, umuntu yasangako, imbabazi zitangwa na Perezida wa Republika zikuraho ubusebwa bwakomotse ku guhamwa n’icyaha umuntu yemejwe n’inkiko.

Nyamara ingingo ya 242 ya CPP yo yerekana noneho impamvu zikuraho igihano(Grounds for removal of a penalty/Causes de disparition de la condamnation). Kubw’iyo ngingo, hari impamvu imwe yonyine: Imbabazi zitanzwe n’Itegeko(Amnesty ou Amnistie)

Nibutse ko impamvu zihagarika igihano, zitakivanaho kuko mpamvu yateganyijwe n’itegeko, izo mpamvu zihagarika igihano zishobora gukurwaho, maze uwari warekuwe agasubira kurangiza igihano cye. Mu gihe impamvu zo zikuraho igihano, zo ingaruka yazo nuko uwarekuwe biba birangiye aba adashobora na gato kongera gufungwa ngo arangize igihano yari yakatiwe, byiyongera kandi ko n’ingaruka z’igihano nazo zirangirana no gukurwaho kw’igihano.

Gukuraho ubusembwa umuntu yatewe n’icyaha yahaniwe bibaho gusa mu bihe bikurikira:
Guhabwa Imbabazi zitangwa n’itegeko(amnesty ou amnistie). Ingingo ya 68 ya code penal y u Rwanda iteganya ko Imbabazi zitangwa n’itegeko ni imbabazi zitangwa mu nyungu rusange zihabwa abantu ku bihano bari barakatiwe. Ingingo ya 69 yo iteganya ibirebana n’Inkurikizi z’imbabazi zitangwa n’itegeko. Nk’uko iyo ngingo ibyerekana, imbabazi zitangwa n’itegeko zivanaho:

1)igihano cyatanzwe hamwe

2) ingaruka zose z’icyaha (penalty pronounced as well as consequences of the offence/peine prononcée en même temps que toutes les conséquences de l’infraction).

Ingingo ya 243 ya Code de procedure Penale ivuga ko imbabazi zitanzwe n’itegeko zisibanganya icyaha. Iyo igihano cyaciwe, zikivanaho hamwe n’ingaruka zose z’icyaha.

Ingingo ya 242 yo ikerekana neza ufite ububasha bwo gutanga imbabazi zitanzwe n’itegeko. Iyo ngingo ibivuga itya: Imbabazi zitangwa n’itegeko, zisabwa na Guverinoma zikemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Ubundi buryo bushobora gutuma umuntu akurwaho ubusembwa ni icyo amategeko yita ihanagurabusembwa(Rehabilitation): Ingingo ya 245 ya CPP ivuga ko uwakatiwe wese igihano ashobora guhanagurwaho ubusembwa. Ingingo ya 246 yo igasobanura ko ihanagurabusembwa rishobora gutangwa iyo hashize imyaka itanu (5) kandi niba muri icyo gihe uwakatiwe yarakomeje kugaragaraho ibimenyetso nyakuri by’imyifatire myiza. Ingingo ya 250 yo yerekana urwego rufite ububasha bwo kwemeza ihanagurabusembwa. Kubw’iyo ngingo, uwakatiwe asaba ihanagurabusembwa abyandikiye Urukiko Rukuru cyangwa Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku manza zaciwe n’inkiko za Gisirikare.

Ubundi buryo bwifashishwa mu gukuraho ubusembwa umuntu yatewe no guhamywa icyaha n’inkiko, ni ukwifashisha inzira z’ijurira(voies de recours) ziteganywa n’amategeko: ibyo bishobora kuba kujurira(appeal or Appel) cg gusubirishamo urubanza ingingo nshya( case review or revision). Iyo umuntu yaburanye, agatsindwa ku rwego rwa mbere, ashobora kujuririra urubanza rwe, bikaba bishoboka ko ku rwego rw’ubujurire yatsinda. Iyo uwajuriye atsinze, urubanza rwajuririwe rukurwaho rwose. Ni ukuvuga ibihano n’ingaruka zose zari zakomotse kuri icyo gihano. ninako bigenda mu gihe umuntu asubirishijemo urubanza ingingo nshya.

Ubu buryo bwose busobanuwe hejuru, buradufasha kubona neza ko imbabazi za Perezida zahawe Ingabire U. Victoire zidashobora kumuvanaho ubusembwa yatewe n’ibyo yahamijwe n’inkiko z’u Rwanda hamwe n’ibihano yagenewe.

Nyamara, nk’uko byasobanuwe ko Ubujurire ari impamvu ikomeye ishobora gutuma umuntu akurwaho ubusembwa yatewe n’imanza zajuririwe zari zaramuhamije icyaha, kuba Mme Ingabire yari yarajuririye Urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa Muntu n’ubw’Abaturage (urubanza ruboneka hano>>), ibyo ni impamvu ihagije ituma ibyemezo byafashwe n’inkiko z’u Rwanda nta gaciro bigira kuko Ingabire yemejwe ko ari umwere n’urwo Rukiko Nyafurika mu rubanza yatsinzemo Leta y ‘U Rwanda.

Ntabwo Mme ingabire akeneye na gato kwirirwa asobanura ibyo guhabwa Imbabazi za Perezida wa Repubulika, kuko ku bw’amategeko, yaratsinze mu rubanza rugomba kubahirizwa na Leta y’u Rwanda.

Kuba Dr Buchnan yaravuze ko Leta y’u Rwanda nta nshingano yo kubahiriza icyemezo cya ruriya rukiko nyafurika, ni ukutamenya no kudasobanukirwa imikorere ya Ruriya rukiko.
Ruriya rukiko nyafurika rufite ubushobozi bw’uburyo bubiri: fonction judiciaire na fonction consultative. Iyo urukiko nyafurika ruri mu mwambaro wa fonction judiciaire nk’uko byari bimeze mu rubanza rwa Ingabire, ibyemezo byarwo biba ari itegeko kandi bigomba kubahirizwa na buri wese. Iyo ruri mu murimo wo gutanga inama( birumvikana ko ruba rutanga ibisobanuro ku kibazo runaka.

Kubirebana no kuba Leta y’U Rwanda yarivanye mu masezerano yemereraga abanyarwanda kuregera urukiko batagombye kubanza kubisabira uruhusa Leta y’u Rwanda, ntacyo bihindura na gito ku byemezo urwo rukiko rufata bireba abanyarwanda.

Kuba Leta y’U Rwanda itubahiriza ibyemezo bya ruriya rukiko, ni ukwica nkana amasezerano mpuzamahanga igihugu cyashyizeho umukono ndetse no kurenga kuri masezerano ashyiraho ruriya Rukiko, u Rwanda rwashyizeho umukono. Ingabire U. Victoire aramutse abishatse, yashyikiriza ikirego urukiko rw’ikirenga arusaba ko rusobanura inshingano Leta y’U Rwanda ifite mu kubahiriza ibyemezo byafashwe n’Urukiko Nyafurika mu rubanza rwamugize umwere.


Irangiza ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina: Ubushinjacyaha bwaryakiriye bute? Abanyamategeko babivugaho iki?

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ku itariki ya 20 Nzeri 2021,  Urukiko rw’u Rwanda rwakatiye Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25. Imikirize y’urwo rubanza ntivugwaho rumwe haba ku ruhande rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ndetse haba no ku ruhande rw’abanyamategeko. Ese ukuri guherereye he? Muri iyi nkuru, turabagezaho uko impande zombi zibibona.

Imboni y’ubushinjacyaha bw’u Rwanda

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo “Ijwi ry’Amerika“, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda Faustin Nkusi, yatangarije iyo Radiyo ko ubushinjacyaha nibumara kubona impapuro z’imyanzuro y’urubanza buzicara bukayikorera ubusesenguzi, bukareba ibyashingiweho kuri buri muntu kugirango ahabwe igihano yagenewe n’urukiko. Yavuze ko ibihano byatanzwe biri hasi y’ibyo ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa, maze atangaza ko yumva ubushinjacyaha buzajuririra imyanzuro y’urukiko.

Abajijwe ku bijyanye n’abavuga ko Paul Rusesabagina atahawe ubutabera barimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na “Lantos Foundation” yamuhaye umudari, Faustin Nkusi yavuze ko atazi abakemanga imikirize y’urubanza aho bahera. Ngo rwabaye ku mugaragaro, binyuzwa no ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze kandi ko mpande zarebwaga n’urubanza zirimo Paul Rusesabagina, abamwunganira mu rwego rw’amategeko ndetse n’ubushinjacyaha zahawe umwanya uhagije. Bityo kuri we ngo ibyo ni ibinyoma. Yongeyeho ko ibihugu bitishimiye imyanzuro y’urukiko ku rubanza rwa Paul Rusesabagina, birimo Amerika, Canada, Ubudage, Ubuholandi n’Ububiligi byohereje abantu babyo gukurikirana iby’urwo rubanza. Muri icyo kiganiro, yagarutse ku ngingo igira iti “Urukiko rurigenga, rwafashe umwanya uhagije wo gusesengura ibirego by’abari mu rubanza“. Nyamara aha dusanga nawe arimo yivuguruza kuko bibaye ari uko biri, ubushinjacyaha nta mpamvu bwaba buvuga ko bwiteguye kujuririra imyanzuro y’urukiko.  Ikindi kandi, ubwigenge bw’ubucamanza bw’u Rwanda bwagiye bukemangwa na benshi.

Ku kibazo kijyanye n’uko Paul Rusesabagina yivanye mu rubanza avuga ko abamuburanisha babogamye, ko bamubujije uburenganzira bwo kubona dosiye ye kandi akaba yarahawe abamuburanira atihitiyemo niba bitatera impungenge ku mikirize y’urubanza, Faustin Nkusi yasubije ko Paul Rusesabagina ariwe wihitiyemo abamuburanira kandi ko aribo bivanye mu rubanza. Yongeyeho ko kuva mu rubanza ari uburenganzira bwe. 

Ku kibazo kijyanye n’uko Paul Rusesabagina yajyanwa kurangiriza igihano cye mu Bubiligi nk’uko byabaye ku Mubiligi Padiri Guy Tenis nawe wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda, Faustin Nkusi yasubije ko n’ubwo Paul Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’Ububiligi ngo ariko ni umunyarwanda. Kuri we, ngo igikwiye ni uko yarangiriza igihano cye mu Rwanda. 

Abanyamategeko bavuga iki ku mikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina?

Nyuma y’isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be, abanyamategeko batandukanye barimo n’abunganizi mu mategeko ba Paul Rusesabagina bagize icyo batangaza ku mikirize y’urubanza. Dore ibitekerezo bya bamwe:

Itsinda ry’abanyamategeko rya Paul Rusesabagina ntiryigeze ritungurwa n’imikirize y’urubanza. Umunyamategeko w’Umunyamerika Peter Choharis yavuze ko mu by’ukuri, imikirize y’urubanza yari yaragenwe kera kuko urubanza rutanyuze mu mucyo kandi rutakurikije ibisabwa. Yongeyeho ko ikibabaje ari uko ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ibimenyetso by’uko Paul Rusesabagina yagize uruhare mu bitero aregwa. 

Kate Gibson umunyamategeko w’Umunya Australia we avuga ko iby’imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina ku birego aregwa byari byarandiswe na mbere y’uko ashimutwa muri 2020. Avuga ko icyagaragaye muri uru rubanza ari gusa kureba ukuntu ubuyobozi bw’u Rwanda bwashishikajwe no kwica amategeko agenderwaho mu manza. Indorerezi zigenga z’Ishyirahamwe ry’Abavoka b’Abanyamerika (ABA) ryakurikiraniye hafi urwo rubanza naryo ribibona nka Ginson. Ritagira riti “iyi ngirwa rubanza ntiyubahirije ibisabwa: ni ibisanzwe ko ibyo Leta yifuza ntacyo bihindurwaho.  Icyaza kibinyomoza ntigihabwa agaciro.” Bityo Gibson abona ko ari imyanzuro y’urukiko ififitse, nta kirimo kubera ko ibyagombaga kugenderwaho bitubahirijwe. Kuri we ngo uburenganzira bw’ibanze, uburenganzira bwo guhabwa igihe n’ubushobozi bwo kwitegura n’uburenganzira bwo kugirwa umwere kugera uhamijwe icyaha byose ntibyitaweho. Asoza agira ati “Mu minsi mike nyuma y’uko Paul Rusesabagina afatwa, bamwe mu bayobozi bo hejuru b’u Rwanda barimo na perezida Paul Kagame, bemeje ko Paul Rusesabagina ahamwa n’ibyaha.” Ibi bikaba bigaragaza ko imyanzuro y’urukiko yari yarateguwe kuva kera.

Umunyamategeko w’Umunya Canada Philippe Larochelle nawe yagarutse ku mikirize y’urubanza, aho yagaragaje ko imyanzuro y’urukiko yabanjirijwe n’ishimutwa, ihohoterwa n’iyicarubozo no kubuzwa uburenganzira bwo kunganirwa mu mategeko. Ngo abunganizi b’Abanyarwanda bashyizweho nta gihe bahawe cyo gutegura urubanza. Ahubwo bamwe bagaragaye bashinja Paul Risasabagina. Ngo ibyabaye mu rubanza rwa Paul Rusesabagina ni nabyo byagaragaye mu rubanza rwa Victoire Ingabire. Uyu mujyamategeko aribaza impamvu yo gushimuta, gukorerwa iyicarubozo no kwanga gukurikiza ibiteganywa n’amategeko mu rubanza, niba koko Leta y’u Rwanda yari ifite ibimenyetso bifatika ku birego yashinjaga Rusesabagina. Abona ko kuba nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwari bufite aribyo byabateye kutubahiriza amateheko no gufata imyanzuro ififitse kandi irenganya. 

Umunyamategeko Bob Hilliard we aragira ati “inkiko z’ibinyugunyugu nizo zifata imyanzuro y’ibinyugunyugu“. Yavuze ko ubutwari bwa Paul Rusesabagina mu Rwanda ntawabuhakana. Nyamara umutegetsi mubi dore ibyo amukoreye. Utazi ukuri niwe utazi ibibera mu Rwanda. Ikiriho ni uko Paul Rusesabagina yahita arekurwa kuko arengana. Arasaba Isi yose kwamagana inkiko z’u Rwanda.

Umwunganizi mu mategeko wa Paul Rusesabagina w’Umubiligi, Vincent Lurquin wagerageje kuza mu Rwanda mu minsi mike ishize kugirango akurikirana urubanza rw’umukiriya we, nyamara akirukanwa shishitabona, aragira ati “ni urubanza rw’abacamanza bagendera ku mabwiriza.” Bityo, arashimangira ko umukiriya we Paul Rusesabagina yakoherezwa mu Bubiligi kuko afite ubwenegihugu bw’Ububiligi. 

Umwanzuro

Ubu urubanza rwa Paul Rusesabagina rurangijwe n’inkiko z’u Rwanda. Haribazwa icyo isi igiye gukorera u Rwanda kugirango rubazwe ihohoterwa n’ihonyora ry’uburenganzira bw’abanyarwamda. Muri 1994, Paul Rusesabagina  yatabaje umuryango Mpuzamahanga ngo ugire uruhare mu guhagarika jenoside, nyamara uraruca urarumira. Ese nanone iby’akarengane ke uwo muryango urabirebesha amaso gusa cyangwa urahaguruka ngo urengere uburenganzira bwa muntu n’ubutabera nyabwo?

Twaganiriye na JAMBO Asbl; kuki badataha? Ese kuba Impunzi ni Ishema cyangwa ni Ipfunwe?

Ikiganiro mpaka hagati ya Rachid na Rucagu

Abagize JAMBO ASBL bavuze icyo bazafasha u Rwanda Ngo rutere imbere

Ibinyoma bya Tito Rutaremara ku ivanguramoko mu Rwanda byanyomojwe n’abiganjemo Abatutsi

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye mu Rwanda, Tito Rutaremara, yanditse amagambo yuzuye ibinyoma, amacakubiri no kubiba urwango hagati y’abahutu n’abatutsi yifashishije urubuga rwa Twitter, ahabwa urw’amenyo ndetse anyomozwa n’abiganjemo Abatutsi barokotse jenoside.

Uyu mugabo utaramara ukwezi atangiye gukoresha urubuga rwa Twitter, tariki 7/10/2021 yifashishije uru rubuga yandika ubutumwa bugera kuri 14  bwuzuyemo amagambo abiba urwango n’amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi.

Ni ubutumwa burebure ariko turibanda aho yagize ati “ Amateka: Byagenze bite ngo Abahutu bagere ku rwego rwo kwica abatutsi barenga Miriyoni mu 1994 ? Mu 1965 nibwo ishyaka rya PARMEHUTU ryashyizeho methodologie ya mobilizations yo kwigisha urubyiruko uhereye ku ishyiga kwanga no kubereka ko abatutsi ari Abagome

Uburyo bwakoreshejwe : Habayeho kwigisha mu magambo na Pratique hibandwa cyane ku rubyiruko. Mu rubyiruko abana ku ishyiga bakorerwaga ibintu bibi bakabwirwa ko ari abatutsi babikoze, reka dutange ingero 2

Urugero rwa mbere : Kenshi iyo abana babaga bari kurya kubera ko habaga ari mu kizima kandi abana bariraga ku nkoko umuntu yarazaga akayikurura abana bajya kurya bagakora hasi, bakiyamira bati ibyo kurya byacu byagiye hehe….uwo muntu mukuru akababwira ati ahhhaaaa !!!! Ubwo ni za ngegera z’abatutsi zabitwaye

Urugero rwa kabiri : Iyo abana baba baryamye ni njoro umuntu mukuru yarazaga akaborosora ikirago babaga biyoroshe, abana bakagakangurwa n’imbeho bagataka wa Wundi wabaga yabihishe akaza ababwira ko byari byatwawe n’ingegera z’abatutsi

Ibindi bibi ku batutsi babyigishirizwaga mu migani n’ibiganiro ku ishyiga Mu gihe abana bageze mu mashuri abanze ( primary ya 1,2,3) bigishwaga ko abatutsi ari babi …..habaga harashatswe ingero z’impimbano zigaragaza ubugome bw’abatutsi , bagatangira guhagurutsa abana babahutu ukwabo n’abatutsi ukwabo mwarimu akavuga ko abana b’abatutsi ababyeyi babo ari abagome .

Mu gihe abana babaga bageze muri primary 4,5 na 6 batangiraga kubigisha ubugome bw’abatutsi bakabaha ingero zituma bumva neza ko abatutsi ari babi, urugero kubabwira ko abatutsi bikorezaga inkono ishyushye abahutu ikabotsa ku mutwe …nabwo barahagurutswaga mu ishuri ndetse abana babahutu bagakwena Abana babatutsi Muri za secondary abana batangiraga kwigishwa amateka ajyanye n’uko abatutsi ari babi ku rwego rwo Hejuru

Urugero : ko Kanjogera yahagurukiraga ni nkota ku bana b’abahutu , ko umwami yashahuraga abahutu agashyira ibishahu ku ngoma, abahutu bahingiraga abatutsi kubera ko abatutsi ari abanebwe…. iri cengezamatwara ryatumye abana babahutu batangira kugirira nabi abatusti nko kubatuka , kubamenera amazi mu buriri , kubajomba ibikwasi ndetse kubica Urugero ni ibyabaye mu 1973 12/17 Muri za kaminuza higishwaga uko ubwami n’ubuhake byari bibi Kandi abatutsi bayoboje inkoni y’icyuma abahutu ndetse bikigwa mu mashuri bigakorwamo za debates naza memoire.

….zigatangwa mu mashuri zigaragaza ko abatutsi bayoboye u Rwanda imyaka irenga 500 bakoroneje abahutu . Ibi byatanze umusaruro wuko uwarangiza kaminuza yababaga afite ideologie ya Genocide

Utaragize amahirwe yo kugera mu mashuri ya za kaminuza yabaga yarabyigishirijwe muri za association, mu nama , mu muryango , mu Madini. Mu binyamakuru aho bigishwaga ko umututsi ari inyaryenge kandi ari umugome ko kuri we atabasha kubana n’umuhutu atamutegetse bakabwirwaga ko kugirango umuhutu ababeho neza ari ukwikiza umututsi

Ibi byose byashyizwemo imbaraga na leta ya PARMEHUTU na MRND Kuva 1990 kugeza mu 1994 hakomeje kwigishwa ububi bw’abatutsi bihabwa imbaraga hashyirwaho ideology, politic, inzego na methodologies byo gukomeza Genocide no gutegura Genocide rurangiza Mission mbi yahawe izi generation yari iyo kurimbura abatutsi.”

Yakomereje ku gice kivuga ko Generation z’u Rwanda guhera mu gihe cy’ubukoroni buri generation yose igira mission, agaragaza ko muri generation zose zabayeho mu Rwanda, iyagize akamaro ari irangajwe imbere na FPR.

Ati “Kuva 1995 -2021 ni ‘generation’ yagize amahirwe ibona abayobozi bazima bayiha umurongo muzima , mission yoyo kwari ukubaka igihugu no kurinda ubusugire bwacyoKuva 2020 -2050 ni ‘generation’ ifite ‘mission’ yo kubaka ubudahangarwa bw’u Rwanda. Iyi generation ifite abayobozi bayiha byose byangombwa muri politics na ideology n’umurongo ngenderwaho …mu rwego rwo kubaka u Rwanda rufite Ubukungu na development bingana cyangwa bisumbye abadukoronoje na mpatsibihugu ,ibyo nibabigeraho nibwo u Rwanda n’abanyarwanda bazagira agaciro gasesuye.”

Bamwe mu Batutsi bacitse ku icumu bamwamaganiye kure

Tariki 09 Ukwakira 2021, Nkubito Jean Claude, yanditse kuri Facebook amagambo afite umutwe ugira uti ‘Mzee Tito Rutaremara ntiyavuze ukuri’

Yarakomeje ati “N’ubwo nshyize izina ry’umuntu mu mutwe w’ibyo nanditse singamije kumuvugaho kuko jye ntabikunda. Ndagira icyo mvuga ku byo yatangaje ku ngingo nibura eshatu ku birebana n’ibyo yise inyigisho z’ivanguramoko mu ngo no mu mashuri.

“Abana bigishirizwaga kwanga abatutsi ku ishyiga, bakabakuraho ikirago baryamye bakabyitirira abatutsi, bakabambura inkooko bariraho mu mwijima ( mu kizima) bakabyitirira ingegera z’abatutsi.”

Aha ndatekereza ko Mzee Tito atari akwiye kubyandika kuko atari ibintu yahagazeho.

Narebye imyaka avuga byabereyemo nsanga atari ari mu Rwanda, nsanga yari akwiriye gushidikanya ku wamuhaye aya makuru mbere yo kuyatangaza kuko arimo ubumara bwica kandi kwica ni bibi.

Ikindi natekereje nti n’iyo aba mu Rwanda ntiyari kubimenya kuko avuga ko byakorwaga n’abantu bo mu bwoko atabarurwamo, kandi ntiyavuze niba yarigeze ahakwa muri ubwo bwoko ngo abimenye nk’umuntu uba muri urwo rugo, ntiyanavuze niba yarahabyawe muri batisimu ngo bibe yaraye kwa se wa batisimu, kubera iyo mpamvu nsanga Mzee Tito yarahemutse kwandika ibintu nk’ibi adashobora kubonera gihamya.

Yari akwiye nibura kwigengesera nk’umuntu warenganijwe kubera ubwoko mu bihe bye ibi byose avuga bitagombye kuba, akibaza icyo byatanga noneho yageretseho ibi yanditse.

Abana bigishirizwaga kwanga abatutsi mu mashuri abanza bagahagurutsa abatutsi abahutu bakabaseka. Ibi na byo nsanga uwabibwiye Mzee Tito yaramubeshye kubera impamvu ntanga. Ayo mashuri nayizemo hagati ya 1976 na 1984. Inyandiko zose zo mu butegetsi zabaga ziriho ubwoko ndetse n’amafishi y’ishuri yariho ubwoko.  

Buri mwaka bakoraga ibaruramibare(statistiques) ry’abanyeshuri hashingiwe ku bwoko n’igitsina bikoherezwa muri ministere. Mwarimu yabaga afite igipapuro kiriho umwaka w’ishuri n’utuzu turiho ibisobanuro yuzuzamo imibare: abakobwa, abahungu hanyuma hakabaho abahutu abatutsi abatwa. Mwarimu yahagurutsaga abana akurikije ubwoko, hutu, tutsi, twa.”

Mu gihe cyanjye hari amashuri yarimo abatwa bane babiri bavaga inda imwe. Umwe muri abo yanarangije abanza aza no gutsindira kujya mu mashuri yisumbuye.

Ntabwo byakorwaga n’umwarimu ugamije gukoza isoni abatutsi, oya. Kuko mu barimu banyigishije harimo abatutsi batatu barimo n’uwayoboye ikigo ndi mu wa karindwi n’uwa munani. Yari na data wa batisimu. Abo barimu na bo bahagurutsaga abana bakababarura nk’ibintu bisanzwe.

Ushobora kumbaza uko abanyeshuri babyakiraga. Birumvikana abatutsi byabateraga ipfunwe kuko babaga ari bake. Byari mu bihe bibi kuko « TURUBULE» zo muri 1973 zari zikiri mu mitwe y’abantu, bamwe mu banyeshuri bazirukanywemo bakicaye iwabo mu ngo basa n’abafite ikimwaro kandi nta cyaha bafite aha ndavuga abatutsi, birumvikana ko nko ku ishuri ryacu ako kababaro kari kagihari.

Hari abaseminari babiri bari bakicaye iwabo bagenzi babo b’abahutu barasubijwe mu ishuri.Umwe yanatwigishaga asimbura mu wa gatatu kandi barirukanywe mu nkundura yo kwirukana abatutsi mri 1973. Yewe na we yaraduhagurutsaga rwose. Ubu baramwishe muri 1994.

Aha rero kuvuga ko yari gahunda yo gukoza isoni abatutsi, ukirengagiza ko abanyeshuri b’abatwa bane bahagurukaga bonyine, ndavuga ku kigo cy’i Nyakibingo aho nize, byaba ari ukuvuga ibitari byo. Aha uwahaye Mzee Tito amakuru yamubeshye nkana na we akora ikosa ryo kubyemera atabanje gusobanuza.

“Muri secondaire abana b’abahutu bigishwaga kwanga abatutsi.”

Ibi si byo. Jye nize mu iseminari ku Nyundo kuva ku itariki ya 08/09/1984 kugeza ku irariki ya 26/06/1990. Nahasanze nyakwigendera padiri Nyiribakwe ari we Recteur umwaka urangiye asimburwa na padiri Edouard Nturiye. Abo bombi umwe yiciwe i Kabgayi muri génocide undi afungiye génocide i Gisenyi. Sinahize jyenyine hari benshi bari busome ibi nanditse.

Mu myaka yose nahamaze nta kibazo hutu tutsi nigeze mpabona. Ni byo benshi mu barimu bari abatutsi baranabishe muri 1994. Benshi ndetse bari barabaye impunzi muri Congo/ Zaire mbere yo kugaruka bakigisha mu iseminari.

Muri iyo myaka yose nta kibazo hutu tutsi nahasanze nta n’icyari cyarahabaye mu myaka nka 10 yari ishize. Ikibazo cy’amoko cyari cyarabaye muri 1973 Habyarimana akuraho Kayibanda maze Kanyarengwe akayobora iseminari bakirukana abanyeshuri b’abatutsi.

Ikibazo cy’amoko cyongeye kugarurwa n’intambara ya 1990. Twahavuye muri Kamena 1990, Ukwakira 1990 haba intambara, radio Rwanda na Kangura yandikirwaga i Gisenyi ni byo byashyuhije imitwe. Abanyeshuri bavuye muri vacances za Noheli uw’umuhutu yiyumvise nk’umuhutu, umututsi yiyumvise nk’umututsi.

Umwana w’umututsi hari ubwo se yabaga afunze mu byitso, umwana w’umuhutu na we akumva ko ufunze ari umwanzi w’igihugu ushaka kugishyira mu icuraburindi akikeka mugenzi we. Pentekosti ya 1992 najyiye ku Nyundo nsanga umwuka ari mubi, ba barimu bose barara mu kigo badatinyuka gutaha mu ngo zabo kubera gutinya kwicwa.

Nyakwigendera Mugengano we yari yarahisemo kwimukira mu mujyi wa Gisenyi  kuko ho byari byoroshye kuhabana n’abandi baturage banyuranye barimo n’aba zairois kurusha kuba mu Bagoyi utabavukamo. Kuri jye, umwuka mubi uturutse ku ntambara ni wo wari wakongeje ikibazo cy’amoko.

Abanyeshuri b’abaseminari nabonyemo nka batatu bari basimbuje ibirangashuri byo ku ishati ( insigne) umudari wa Habyarimana. Nyamara nabonye padiri Nturiye ahamagara babiri muri bo yari arabutswe abambura iyo midari. Nkumva rero kuvuga ko hari hariho gahunda yo gukongeza inzangano z’amoko mu gihe cy’amahoro atari byo.

Reka ngire icyo nibutsa abo dusangiye amateka : Mwaba mwibuka ko iyo umwana bamwirukaniraga umusatsi kuko atogoshe umubyeyi wa mbere bahuye yamwogoshaga atitaye ku bwoko bwe agahita asubira ku ishuri akaza gutaha iwabo yogoshe kandi ntibibatungure kuko bumvaga umwana wese ari uw’ababyeyi bose? mwaba mwibuka ko iyo umubyeyi yakubonaga mu ikosa yafataga umunyafu akagutsibagura kandi ababyeyi bawe bakabimushimira? None se na byo byakorwaga hashigiwe ku bwoko?

Hari ibindi mwese muzi neza.

Iyo umwana w’umututsi cyangwa umuhutu yagiraga amahirwe akemererwa kujya mu mashuri yisumbuye, mwibuka ko abarimu bateranyaga udufaranga bakamufasha bumva ari ishema ry’ikigo? None se ubwo abarimu b’abahutu ko ari na bo bari benshi, bateraga umututsi iyo nkunga ngo azamuke bagira ngo mu myaka runaka bazamuteme? Kuki abantu baza kuduhatira kwemera ko twabanaga nabi mbere ya génocide cyane cyane mbere y’intambara ya 1990 kandi atari byo?

Nirinze kugaruka ku byo Mzee Tito yavuze kuri Kanjogera n’inkota ye ngo yitwaga Ruhuga, kuko nzi ko iki atari ikibazo cy’abahutu n’abatutsi kuko atari na bo bamburanye ubutegetsi Ku Rucuncu. Ibibazo bya coup d’Etat y’i Rucuncu ntaho mbona bihurira n’amoko hutu tutsi. Kubizana mu mibereho y’abahutu n’abatutsi ba mbere ya 1990 ni ukuzura izindi nzika zisanga izisanzwe na zo zigoye gukemura.

Kugeza ubu umwami Rutarindwa mwene Rwabugiri nta na hamwe numvise ko ari umuhutu, n’abicanywe na we nta muhutu numvisemo ngo bibe intandaro y’uko abahutu babikira Kanjogera inzika. Birakwiye ko abantu bumva ko kubaho ari ukubana ntibahore bashakisha icyahanganisha abantu byanze bikunze.

Guhora hashakishwa icyakwibutsa abantu ko bafitanye inzika nta n’umwe bifitiye akamaro. Nasozereza ku magambo umufaransa Lionel Jospin yavuze yiyamamaza agira ati ” l’insécurité, c’est quelque chose qu’il faut combattre, ce n’est pas quelque chose qu’on peut exploiter”.

Nanjye nti” Les dérives et les mensonges qui ont entaché notre passé, c’est quelque chose qu’il faut combattre par la vérité et l’honnêteté, ce n’est pas quelque chose qu’on peut malhonnêtement exploiter”.

Nifuzaga ko n’utagira ubutwari bwo kunenga bene ibi yajya agira ubwo kwinumira aho kubishyigikira kuko biratujyana habi. Kubaho ni ukubana.

Imana irinde u Rwanda n’abanyarwanda.”

Monsieur, ibi bintu mwabikuye hehe?

Uwitwa Mukundente Ariane nawe yakubitiye ikinyoma ku mugaragaro, agaragaza ko umusaza Rutaremara ibyo yavuze nta kuri kurimo, amubaza aho yakuye ibyo yanditse.

Yatangiye ati “Monsieur, mu buzima hari ibintu abantu dushyiramo amakabyankuru, ariko mu bintu bijyanye n’urwango rw’amoko ni ahantu udashobora na rimwe kuvuga ibintu utumvise, utahagazeho kuko akajambo kamwe konyine kicisha imbaga.

Nasomye izi Tweets 2-5, noneho nibaza izi scène mu ngo z’i Rwanda (je visualise la scène) : abana barira mu kizima?!?! bivuga ko barira ahantu hatabona na gato.  Aha hantu mu Rwanda abana bariraga mu kizima ni hehe? Ese nta nkwi zabaga mu Rwanda ngo bacane? niba ntazo se babaga batekesheje iki? hanyuma muri icyo kizima, umubyeyi agatwara ibiryo by’abana ngo akunde abigishe ko ari ‘’ingegera z’abatutsi babitwaye’’ ?!?!?

Monsieur, ibi bintu mwabikuye hehe? Ko niba hari mu kizima, habaga ari ninjoro, none ninde wabyukaga avuga ibi bintu ku buryo bimenyekana bikambuka n’imipaka? ubwo turajya no ku by’ikirago. Umubyeyi yararaga abuza abana gusinzira aborosora ngo abahe isomo ryo kwanga abatutsi, noneho mu gitondo akabyuka abivuga? Ibi bintu mwabibonye hehe? Mwabyumvise hehe?

Mr. Rutaremara, mumbabarire, mugerageze gufunga amaso, maze mwibaze kuri izi ngero mwaduhaye, muri intiti ndabizi. Munsubize biriya bibazo nababajije, mubwire niba namwe mubona hari umuntu wakwemera ibi bintu. None ibi bintu mwabihimbiye iki rero? Murashaka kugera kuki, ngo bigende gute?

Mr. Rutaremara, aha ho ntakubeshye nakanuye amaso, kuko muriho muravuga uko byagendaga muri système éducatif nizemo. Nibyo baraduhagurutsaga mu mashuri abanza gusa bakabaza abatutsi abo aribo n’abahutu abo aribo. Umwarimu akabara, ubundi akohereza iyi mibare muri Ministère bakurikiza politique y’iringaniza. Iyi politique yabujije abatutsi benshi babaga bazi ubwenge amashuri ku buryo hari n’abahinduzaga ubwoko ngo bazabashe kwiga. Monsieur, iyo muvuga ibi kuko ariko kuri, kuko ubwabyo ni bibi ntabwo bikenewe kwongerwaho ibibeshyo.

Aha mvuze ko mwabeshye kuko ibyo nabihagazeho. Muti gute? muravuga ngo guhera ku myaka 1, 2, 3 y’amashuri abanza, bahagurutsa abatutsi, maze bakababwira ko ‘ABABYEYI BABO ARI ABAGOME’. Monsieur, mubeshye ku manywa izuba riva. Mubikoreye iki, Monsieur? Nta na rimwe ibi bintu byabaye.

Mubigize nka programme ya cycle inférieur ya école primaire. Ariko murabona ibi bintu? Niba ibyo muvuga aribyo, mwaduha ishuri cyangwa amashuri ibi bintu byabagaho, aho abana b’imyaka 6,7,8 b’abahutu bigishwaga ko ababyeyi ba bagenzi babo b’abatutsi ari abagome? mutubabarire muduhe aho mwakuye ibi bintu, kuko c’est grave.

Nageze kuri programme yo muri secondaire nibaza niba muzi uko yari iteye muri secondaire. Amashuri ya secondaire yari par section spécialisée : Biochimie, Sociale, Economique, Math-Physique…ibi byatumaga amasomo yigwa ajyanye na buri section.

None, ndababaza, Monsieur, ni murihe somo rya SECONDAIRE abahutu bigishwaga ko ‘’Kanjogera yahagurukiraga ni nkota ku bana b’abahutu , ko umwami yashahuraga abahutu agashyira ibishahu ku ngoma, abahutu bahingiraga abatutsi kubera ko abatutsi ari abanebwe…’’? Ni gute ibi bintu byavugwaga mu nkuru zo hanze n’abahezanguni, mubishyira muri programme éducatif ya secondaire y’u Rwanda?

Na none, Monsieur, mutange référence y’ibyo muvuga, ni ku rihe shuri cyangwa amashuri ya secondaire ibi bintu byigishwagamo, muduhe amazina.

Murangiza muvuga ko muzi za Universités habaga debates z’ukuntu abatutsi bari babi. Muyihe faculté, Monsieur? mushobora kumpa référence ya za mémoires zanditswe ku bugome bw’abatutsi? Des titres, des auteurs et des directeurs qui les ont dirigés. Vous ne pouvez pas le dire, sans avoir les références, n’est-ce pas? hanyuma ngo utarageze muri Kaminuza yabyigaga mu madini, associations…..Ibi ni ibiki koko?

Mr. Rutaremara, mwaduha amazina y’amadini naza associations byigishwagamo kwanga abatutsi? muduhe amazina kuko ntabwo mushobora kuvuga ibintu nk’ibi ayo madini twarayabagamo, assocations zo sinzi izo muvuga.

Monsieur Rutaremara, nous sommes en 2021, ça fait 27 ans que le génocide a eu lieu. Nous ne sommes pas en guerre. Dîtes–moi, pourquoi vous emmenez ces faux messages, maintenant, qui attisent la haine ethnique? En 1992-1993, Ngeze Hassan publiait les articles mensongers qui parlaient de la haine des Tutsis envers les Hutus.

Les gens n’ont pas pris ses délires au sérieux et ne l’ont pas dénoncé vigoureusement et cela nous a emmené au génocide. Presque 30 ans plus tard, en 2021, vous publiez 17 Tweets la plupart mensongers qui parlent de la haine des Hutus contre les Tutsis.

Ngeze mentait pour galvaniser les Hutus afin d’attise la haine envers les Tutsis. Et vous, Monsieur, par vos Tweets mensongers que cherchez-vous?

Vous savez? Il y a une compatriote qui a écrit un livre avec le titre ‘’Left to tell’’.

To tell what ? The TRUTH, sir! La vérité! C’est ce qui a manqué à notre pays et qui nous a conduit au génocide : la désinformation qui alimente la haine.

En tant que société meurtrie, nous ne pouvons plus la permettre. Nous n’avons plus ce luxe. Nous avons tout perdu à cause de la haine ethnique. Est-ce que vous comprenez, Monsieur? Nous avons tout perdu! Toute parole en rapport avec les ethnies qui sort de la bouche d’un homme de votre calibre avec votre influence a intérêt à être vraie.

Si non, nous avons la responsabilité en tant que citoyen de la dénoncer et de vous poser des questions. Monsieur, vous avez le devoir moral d’informer la jeunesse avec des histoires vraies, pas avec des histoires fausses et qui éveillent les vieilles rancunes des adultes pour une jeunesse qui n’ont pas connu ces histoires.

Il y a eu un génocide, le plus rapide et atroce du siècle chez nous.

 Il s’est déroulé devant le monde entier. Les actes et mots déshumanisants d’avant et de pendant le génocide sont assez connus et documentés.

Pourquoi en inventer d’autres, alors que même ce qu’on connait est assez abominable et innommable? C’est pour cela que je reviens à ma question de départ . Pourquoi, avez-vous fait ça, Monsieur?”

Uko mbibona

 Ishyaka rya FPR Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda, imwe mu ntwaro rikoresha ni ukugoreka nkana amateka, guhoza abahutu mu gihirahiro babumvisha ko ba se na ba sekuru ari abagome bishe kandi bagatoteza abatutsi imyaka myinshi, guhatira abakiri bato gusaba imbabazi z’ibyaha bivugwa ko ababyeyi babo bakoze ntawakwibagirwa indi turufu yo guhora bumvikanisha ko bahagaritse jenoside ntibatinya no kuvuga ko u Rwanda rwabonye ubuyobozi aho inkotanyi zifatiye ubutegetsi.

Ibi icyo biba bigamije si ikindi ni ugutuma urubyiruko rw’abahutu rukura ruhungetwa mu ntekerezo kandi rugakurana umuco wo gucinya inkoro ku batutsi ngo rubibagize ibyo abasekuruza babo bakoze. Ibintu abareba kure bagereranya no kwica umuntu ahagaze cyangwa se kwica intekerezo za muntu.

Ibi bikaba bikorwa n’itsinda ry’abitwa inararibonye barimo Tito Rutaremara, Polisi Denis, Jean Damascène Bizimana, Ingabire Marie Immaculée, n’abandi batandukanye bo mu ishyaka ririri ku butegetsi.

ABANTU BOSE BABAYE BA MANEKO|TWIBEREYEHO MU BWOBA

TITO RUTAREMARA YATEYE IBIPINDI BYA FPR KURI “TWITTER” NK’UTANGA AMASOMO MU NGANDO!

$
0
0

Yanditswe na Albert Mushabizi

Nsogongera bwa mbere ku bipindi bya FPR, biba byuzuye bya binyoma biteye isoni, birya wumva maze ukarusha ipfunwe ubitongerana ishema n’isheja! Hari mu manama y’abaturage mu magambo yabaga afashwe n’abasirikali! Kubera gutinya Inkotanyi no kuba nari narazibwiweho byinshi, sinabitindagaho cyane, nabaga nifitiye igishyika cyo kurangira kw’inama; kubera inkuru z’”Abitabye inama bakitaba Imana,” nazo nari narumviseho igihushuka! 

Rimwe umusirikali w’Inkotanyi w’ipeti rya kapiteni, yatanze urugero rwo mu buhinzi bwa kijyambere, maze ararikocora ati :”Mu bihugu byateye imbere nka Uganda… si nk’uko kwa hano mu Rwanda mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere…” Aha ho naraturitse ndaseka kubera ko nari nibwiye ko avuze ko Uganda ari igihugu cyateye imbere, mu gihe u Rwanda rwo rukiri mu nzira y’amajyambere; bitewe n’uko wenda ibihugu byombi aribyo yakandagiyemo ntabone ubundi bumenyi bumurungurukira n’iyo atigereye n’amaguru ye! Yambajije icyo nsetse asa n’urakaye, musubiza ko kera abalimu batubeshyaga ko u Rwanda ari rwo ruteye imbere kurusha Uganda –narabeshyaga byo kwitabara-; afande yahise ampagurutsa andatira abari mu nama ko ndi umusore usobanukiwe, ukwiye kujya yisungwa mu bumenyi! 

Ibyo bipindi twabibayemo, ariko nza guhura n’agahomamunwa kabyo mu Ingando z’Abanyeshuri bitegura kujya kwiga muri Kaminuza! N’ubwo Inkotanyi zabeshyaga mu bipindi by’ibinyoma biteye isoni, zakundaga kubikorera nko mu manama; bakirinda nk’ibitangazamakuru –aho bazanyomozwa n’ibindi bitangazamakuru- na cyane ko abahanga mu “ibipindi” bakundaga kwifashishwa mu manama! Ngeze mu ngando nibajije niba abatera ibipindi bya “FPR”, atari abantu baba babana n’uburwayi bwo mu mutwe, ndashoberwa! Hari ubwo umutezi w’ibipindi yabaga amaze kutuganiriza, maze ugasanga hanze twiremye amatsinda twibaza niba “ibipindi” nk’ibyo bidatera isoni FPR ubwayo, cyangwa se kuzana abo batezi b’ibipindi, imbere y’abantu barangije amashuri yisumbuye, bitegura kujya muri kaminuza, banaziho ku mateka y’igihugu ya mbere y’umwaduko w’Inkotanyi; batibaza ko harimo ukwibeshya no kwiyononera gukabije tukayoberwa!

Tito RUTAREMARA nawe ni imwe mu mpuguke zidatinya kugambanira ubujijuke bwayo yaduteye ku bipindi mu ngando!

Ikiganiro cya Honorable Tito RUTAREMARA cyari gifite insanganyamatsiko yo « Gukunda igihugu » ;muri iyi nsanganyamatsiko atatinzeho cyane, yatubwiye amateka y’urugamba rw’Inkotanyi ko bafashe igihugu kubera gukunda igihugu ! Muri uko gukunda igihugu yatanze urugero rw’izindi ntwari za Afrika zabereye urumuli FPR-Inkotanyi mu gukunda igihugu! Avuga ku ntwari za Afrika nka ba Lumumba, Nkrumah, Mandera, Sankara… anatubwira ko ari we ukuriye umuryango w’”Abapanafricanists” mu gihugu cy’u Rwanda; ko azadusura muri za kaminuza tuzajya kwigamo akadufasha gukangukira iyo miryango!

RUTAREMANA yaje kugera ku moko y’abanyarwanda adakwiriye kuduteramo umwiryane, asobanura uko umuhutu n’umututsi bari bamwe; ndetse amasura ashingiye cyane ku “amazuru” yabo, “umuzungu” yahereyeho abavangura, bayakomora ku ihame nyabumenyi ry’ihindagurika ry’imiterere y’umubiri bitewe n’imirimo umuntu akora… yaravangavanze nk’uko mu bipindi ari ukuvangavanga byo kurimanganya maze ararikocora ati :

 “Impamvu abahutu bafite amazuru abwase ni uko ba nyina bahingaga babahetse, maze uko bakubita amazuru mu migongo ya ba nyina akabwatirako. Abatutsi nta mazuru abwase bafite kubera ko ba nyina batigeze babahingana ku migongo. Impamvu abahutu bafite inzasaya zibwase n’amajigo ni ukubera guhekenya ibiryo birimo n’imvungure. Nta mututsi wagira amajigo kandi bo barinyweraga amata, ntaho bahuriye n’ibiryo bituma inzasaya zikacanga zigakora cyane! Abazungu baratubeshye umuhutu n’umututsi turi umwe, amazuru ntakwiye kudutandukanya…”

Kumva umusaza wari waturatiye amashuri yose yanyuzemo, kandi yari amaze no kutuganiriza nk’umuntu w’injijuke, yifashisha urugero nk’uru rwuzuye “ubujiji”, ngo abashe gusobanura isano y’abahutu n’abatutsi; byaduteye ipfunwe abari mu ngando twese! Hahandi umuntu akora igiteye isoni wabona nta soni bimuteye, ukaba ari wowe ukorwa nazo; aka wa mugani ngo umugayo uvuna uwugaya, uwugawa yigaramiye! Kuva uwo munsi twakumva umwalimu uje kutwigisha mu ngando ari “umunyabipindi” –dore ko hazagamo n’abavuga ibintu bizima, wenda birimo icengezamatwara rya FPR-Inkotanyi, ariko ritarimo ibipindi biteye icyo ni iki-; tukavuga ko aje “kuturemaza –mu mutwe-”, kubera ko RUTAREMARA yari yaturemaje mu bipindi biteye isoni, kandi ari umugabo usobanukiwe mu bumenyi bwo mu ishuri!

Ni izihe mpamvu  zaba zaratumye Honorable RUTAREMANA atinyuka kwihanukira kuri TWITTER “ibipindi” byahise byamaganwa n’abanyarwanda benshi barimo n’abacikacumu!?

Ibipindi Honorable RUTAREMANA yateye ku rukuta rwe “Twitter” ashobora kuba atari azi ko, bizamaganwa n’abamuha ingero zifatika zinyomoza ibinyoma bya semuhanuka yihanukiriye! Yibwiraga ko wenda bazamutuka, noneho izindi ntore zikajya gutukana n’abamututse ikiganiro kikaryoha… Aha RUTAREMANA yari kunezererwa cyane kubera ko ateje impaka, maze akaba akoze icyo bita: “kuvugabigaragaza ko uhari kandi ukiyobotse neza muri FPR-Inkotanyi!

Mu muco wa FPR-Inkotanyi iyo utavuga, ni uko uba wiyubikije ikintu, wenda warahindutse, utakiyoboka neza, n’utavugira mu ruhame; agomba kuvuga kenshi atanga za raporo aho bikwiriye, mu ibyo bita buri wese kuba maneko w’undi! Nk’umuntu utarigeze aba umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, sinzi niba iri hame ryo “kuvuga” ari ibwiriza; ariko ibyo nihagarariyeho na none ndi mu Ingando z’Abarimu b’amashuri abanza n’ayisumbuye, ni uko “kuvuga” byaba ari nk’ibwiriza mu muryango wa FPR-Inkotanyi, ibwiriza-tegeko (bahabwa nk’itegeko) cyangwa ibwiriza-nyamuco (bose bisanganaho kubera umuco wo gukeza, kuyoboka no kunekana).

Na none mu gihe twari mu ngando y’Abarimu b’Amashuri abanza n’ayisumbuye, abarimu b’ikigo nigishagaho twigeze kwingingwa n’umuyobozi wacu wari wadushyize ku ruhande; ahangayitse ko “tutavuga” ngo impunzandengo z’abakurikirana ingando (bandika ababajije ibibazo n’ibigo bavaho), zari zakozwe basanga abarezi tuva ku kigo cyacu tutavuga. Uku kutavuga ngo kwari gusobanuye kudatanga ibitekerezo bishimangira ibyigishijwe mu ngando, kutabaza ibibazo nabyo bigamije kwerekana ko wacengewe, kudakora ibiganiro bishyushye mu matsinda; ngo kandi bikerekana ko ikigo cyacu gishobora kuba cyakekerwaho “ingengabitekerezo ya Jenoside”!

Kugira inshingano zo kuvuga nk’igihamya ko ukiyobotse neza ni umuco ugaragara no mu bikomerezwa bya FPR-Inkotanyi, ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ya none! Iki gitutu kikaba cyatuma umuntu avuga n’amahomvu; ngo ariko biboneke ko yavuze! Ntekereza ko ariwo mutego Honorable RUTAREMARA yaguyemo kuri Tweeter, urubuga rwisanzuye, udashobora kududubizaho ibipindi nk’ibidudubizwa mu ngando n’izindi nama za FPR-Inkotanyi, ahatemerewe kunenga irivuzwe na mukuru!

Honorable RUTAREMARA yaba yarakuyehe ibinyoma yashyize ku rukuta rwe rwa Tweeter !?

Mu nkuru yatambutse kuri The Rwandan ; herekanwe ibyo RUTAREMARA yatangaje, kandi hanatangazwa icyo abacitse ku icumu rya Jenoside, bahoze batuye mu Rwanda, Rutaremara yigirijeho nkana babitekerezaho! Icyo twakibutsa ni uko RUTAREMARA ari umwe mu bacurabwenge ba FPR-Inkotanyi; bivuze ko ari umuhimbyi w’ibinyoma byo kubakiraho! Muri uku guhimba FPR ikunze kugereranya ibibazo by’Abatutsi bo mu Rwanda n’iby’Abayahudi. Ni kenshi uzumva ngo nk’uko inshuti n’abavandimwe bacu b’Abayahundi babigenza, natwe tuzabigenza dutya… Bati uko bahiga abanzi babo, bakabahungeta, bajya no kubicira iyo bari, natwe tuzabikora uko…

Iki kibazo cy’uburezi n’uburere RUTAREMARA yanyometse gutya, cyenda gusa n’uko biteye hagati y’Abayisiraheli n’Abanyapalestina; kandi kiri ku mpande zombi! Buri ruhande rushinjwa n’amahanga guha uburere abana bato, bugamije kwangisha abo bana bugenzi bwabwo bw’abaturanyi! Inyandiko ni nyinshi kuri murandasi zivuga kuri iki kibazo, mu ngero zenda gusa n’izatanzwe na RUTAREMARA. Naho ibindi ni ibiparu, imisoto ishingiye ku moko, nka “social groups” batabura ibyo bacyurirana, cyangwa bashyira mu migani n’imvugo nyandagazi!


ESE THEO WA UMUBAVU TV YAZIZE INGABIRE VICTOIRE? IMYIGARAGAMBYO YATEGUWE AHURIYE HE NAYO?

Abayoboke ba DALFA-Umurinzi bazize igitabo kitwa: “Uko Bakuraho Ubutegetsi bw’Igitugu Hadakoreshejwe Intwaro”

$
0
0

Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda Ingabire Umuhoza Victoire aravuga ko ibyo inzego z’iperereza mu Rwanda zirega abayoboke b’ishyaka rye DALFA- Umurinzi ritaremerwa n’amategeko bidashoboka.

Kuri uyu wa Kane, urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatumije uyu munyapolitike gutanga ibisobanuro bifitanye isano n’ifungwa rya bamwe mu bayoboke be, bafatanywe n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana uyobora ikinyamakuru Umubavu TV gikorera kuri Murandasi.

Ingabire Victoire yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ibyaha yabajijwe na RIB, byo kuba abayoboke be barafatiwe mu bikorwa bigamije guhirika ubutegetsi buriho batabishobora avuga ko nta ntwaro bagira.

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda ruvuga ko abafashwe baba barakoze amahugurwa ashingiye ku gitabo cyitwa ‘Uko Bakuraho Ubutegetsi bw’Igitugu Hadakoreshejwe Intwaro’, nkuko Ingabire Victoire yabitangarije ijwi ry’Amerika.

Ingabire yasobanuye ko abafashwe bose uko ari 6 bafashwe mbere y’umunsi umwe ngo bizihizwe umunsi witiriwe Ingabire Day. Uyu munsi washyizweho n’abamushyigikiye mu 2016 ugamije kugira ngo bajye bamuzirikana. Avuga ko uyu munsi usanzwe wizihizwa, kandi ntawe ubangamira.

Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, ruherutse kubwira Ijwi ry’Amerika ko abo batawe muri yombi taliki ya 13 uku kwezi uko ari 6 bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha agamijwe gukurura inzangano no guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Ingabire Victoire we yarabajijwe asubira iwe, azongera kwitaba ubugenzacyaha ku wa mbere.

Kurikira inkuru irambuye mu majwi hano hepfo.

RIB yaranzwe no gupapira ubwo yabazaga Ingabire Victoire: Ese we ashijwa iki?

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nk’uko bitangazwa na Radiyo “Ijwi ry’Amerika“, Ingabire Victoire washinze Ishyaka Dalfa- Umurinzi ritaremerwa na Leta y’u Rwanda yitabye Urwego rw’Ubushinjacyaha RIB kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukwakira 2021. Ese ni iki cyatumye Ingabire Victoire ahamagazwa na RIB? Yaba nawe yaba hari ibyaha akurikiranweho?

Mu makuru ya Radiyo “Ijwi ry’Amerika” yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021, Ingabire Victoire Umuhoza yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye ahamagarwa n’Urwego rw’Ubushinjacyaha RIB. Ingabire Victoire Umuhoza yatangarije iyo radiyo ko yitabye RIB kubera ibyaha by’abayoboke be baherutse gutabwa muri yombi ku ya 13 Ukwakira 2021 n’igipolisi cy’u Rwanda hamwe n’umunyamakuru wa Umubavu TV Theoneste Nsengimana, ubu bakaba bafunzwe. 

Mu byo Ingabire Victoire yabajijwe na RIB harimo ko haba bari amahugurwa abayoboke be bafashwe bagafungwa bakoze ashingiye ku gitabo cyitwa “Uko bakuraho ubutegetsi bw’igitugu hadakoreshejwe intwaro” ndetse n’ibijyanye n’umunsi wiswe “Ingabire Day” (Umunsi wa Ingabire). Aha twakwibaza impamvu kuba abo bayoboke bahabwa ayo mahugurwa, niba Koko yaranabaye, byafatwa nk’icyaha niba Leta ya Kigali idakoresha igitugu nk’uko ikunda kubivuga? Uretse ko n’ubundi kuba bahabwa ayo mahugurwa nta kosa ririmo cyane ko ibyo binigishwa mu mashuri atandukanye.

Ingabire Victoire Umuhoza avuga ko Urwego rw’Ubushinjacyaha RIB rwashatse guhuza ayo mahugurwa abayoboke be baba barakoze, n’ubwo atemeza neza ko yabaye, n’uriya munsi wa “Ingabire Day“, rwemeza ko kuri uwo munsi hari gahunda yo kubyutsa imidugararo mu gihugu hagamijwe gukuraho ubutegetsi. 

Ingabire Victoire Umuhoza atangaza ko ibyaha yabwiwe na RIB biremereye cyane. Avuga ko yibaza uko abantu barindwi badafite n’ibuye bagerageza gukuraho ubutegetsi kuri uriya munsi wa “Ingabire Day“. We ariko yagerageje kwereka RIB ko yahuje ibidahura kuko atemeza ko ayo mahugurwa yabayeho. Ikindi yibaza ni ukuntu abantu barindwi bagira gahunda yo gukuraho ubutegetsi badakoresheje intwaro, mu gihugu nk’u Rwanda gifite imbaraga za gisirikare buri wese azi.  Yemeza rwose ko ibyo RIB yamubajije ari ugupapira, ari ibintu bidafatika na gato. 

Hagati aho, umuvuguzu wa RIB Murangira Thierry yasobanuye ibyaha abantu batanu b’Ishyaka Dalfa-Umurunzi n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana batawe muri yombi bakurikiranyweho. Ibyo byaha harimo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo no gukurura inzangano muri rubanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga zitandukanye. Umuvugizi wa RIB avuga ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu igito gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu igikuru kigahanishwa hagati y’imyaka icumi (10) na cumi n’itanu (15). Aha naho harimo urujijo rw’uko abayoboke ba Dalfa-Umurunzi baba barakoresheje imbuga nkoranyambaga. 

Ingabire Victoire Umuhoza yasobanuye ko abafashwe bose uko ari batandatu batawe muri yombi habura umunsi umwe gusa ngo hizihizwe umunsi witiriwe “Ingabire Day“. Ibi bikaba bisanzwe bikorwa n’ubutegetsi bwa Paul Kagame kuko budashaka ko hagira abahura ngo baganire. Buba bukeka ko barimo gutegura kubukuraho, ubwoba buterwa b’ibibi bukora. Nyamara ariko siko byari biri kuko Ingabire Victoire  yasobanuye ko uyu munsi washyizweho mu mwaka wa 2016 ubwo yari afunzwe, hagamijwe kujya hazirikanwa buri mwaka abanyapolitiki bafungwa bazira ibitekerezo byabo. Yongeyeho ko uyu munsi usanzwe wizihizwa kandi ko ntawe ubangamira.

Ingabire Victoire asobanura iby’umunsi wa “Ingabire Day” kandi yavuze ko ari umunsi wo gutekereza, aho avuga ko kugeza ubu hari abarwanashyaka be bafunzwe n’abando banyapolitiki barimo Déo Mushaidi, bikaba ari ngombwa ko bagomba kwibukwa no gukomeza kwibutsa ko bafungiwe ibitekerezo byabo byo guharanira kubaka igihugu kigendera kuri demokarasi, kandi nawe akaba aricyo yafungiwe.

Urwego rw’Ubushinjacyaja RIB rwamubwiye ko amashusho yagombaga gukoreshwa ngo yari ayo guteza imvururu mu gihugu. Nyamara ariko Ingabire Victoire yababwiye ko atari byo, ahubwo avuga ko hari abanyarwanda benshi baraswa nta mpamvu kandi ko bitanakwiye, dore ko n’igihano cy’urupfu cyakuwe mu bihano bitangwa mu Rwanda. Ingabire ati “Birababaje kubona turi mu gihugu umuyobozi yumva ko umuturage agomba kuyobozwa inkoni“. Akaba yemeza ko ibyo bintu bigomba gucika, ko we n’abayoboke be aribyo baharanira.

Ingabire Victoire yasubiye iwe nyuma yo guhatwa ibibazo by’uruhuri n’Urwego rw’Ubushinjacyaha RIB. Ibi ngo bikaba byamuhaye icyizere ko n’abafunzwe nabo bazafungurwa. Ese mama aho ntiyibeshya? Ingabire Victoire Umuhoza arangiza asaba ko urwikekwe rutagombye kubaho mu Rwanda. Aribaza ukuntu gusoma igitabo byavamo icyaha. Nyamara ariko ngo dosiye y’abatawe muri yombi yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry.

RIB urwego rwa Leta rukoreshwa n’Intore zo kuri Twitter rwongeye guhamagaza Rashid

$
0
0

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta ya Kigali, Hakuzimana Abdou Rashid yongeye guhamazwa na RIB nyuma y’ubusabe bw’intore zo kuri twitter zimaze iminsi zisizora zisaba ko atabwa muri yombi.  

Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’ rwahamagaje Umunyapolitike Hakuzimana Abdou Rashid, kuzitaba ku biro bikuru by’uru rwego tariki ya 27/10/2021.

Uyu mugabo ahagamagajwe nyuma y’induru yavugijwe n’intore zo kuri twitter zirangajwe imbere na kabuhariwe mu kubiba ivangura n’amacakubiri mu Banyarwanda, Tom Ndahiro.

Guhera hagati muri uku kwezi kwa 10, kuri twitter hatangijwe icyo bise ‘Arrest Rashid’ basaba RIB ubutitsa guta muri yombi Hakuzimana Rashid bakamushinja ibyaha bitandukanye.

Tom hari aho yanditse ati “Inyigisho za PARMEHUTU zagarutse mu kanwa ka Rashid. Ni umuzimu wa Barayagwiza, Bikindi, Gitera n’abandi. Inyigisho ni uko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha.”

Yarongeye arandika ngo “Rashid n’inyigisho ze ni ibinyoma n’ubugome byunganirwa n’ubugoryi. Abamuha agaciro bakwiye kwireba bakisubiraho kuko ni ukwisuzugura.”

“Ibi birababaje kandi birareba Abanyarwanda bose batari mu murongo wa MRND/CDR/Hutu-power n’ibyayikomotseho nka FDLR, FDU INKINGI, Dalfa Umurinzi na YouTube channel zabo. Dutabaje: 

@UrugwiroVillage @SenateofRwanda @Rwanda_Justice @ProsecutionRw @RwandaRemembers @RIB_Rw.”

Intore kabombo, Bamporiki Edouard wigeze kuba umudepite kuri ubu akaba ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Sport

Nawe ati “Biraza kutunanira kurera abarogwa, niba ababaroga bigaramiye. Uyu Rashid niyihane cg ahanwe! Setu. Urwanda rwemye.”

Kimwe mu binyamakuru bizwiho kuba umuzindaro wa Leta ya Kigali tariki 24 Ukwakira 2021 cyanditse inkuru igira iti RIB yanenzwe kudakurikirana Hakuzimana ushinjwa gupfobya Jenoside, bamwe bati “ikwiye kuregwa” umwe mu basesenguzi mu bya politike yo mu Karere k’Ibiyaga bigari, utifuje ko dutangaza amazina ye yavuze ko iyi nyandiko imeze nk’impuruza yuzuyemo urwango ndengakamere yari ifite ikindi ihatse.

Yagize ati “Iriya si inkuru inenga ahubwo ni inyandiko ishinja hagamijwe gucisha Rashid umutwe. Bariya bose birirwa bavuza induru banenga RIB bayisaba guta muri yombi Rashid njye sinjya mbatandukanya na babandi bajyaga bavuza induru ngo nguriya kanaka aho yihishe, abandi bagashinja abandi ibinyoma muri gacaca.”

Tariki ya Gatatu Nzeri 2021, Abdul Rashid Hakuzimana yitabye urwego RIB, nyuma yo kumutumaho inshuro enye, rimwe bamuhamagaye kuri telephone yanga kwitaba, hari n’ubwo bamuhaye ubutumire bwuzuyemo amakosa nabwo yanga kubitaba.

Kera kabaye ariko yaje kwitaba, amara amasaha arenga ane ‘aganirizwa’. Icyo gihe, uyu munyapolitike yabwiye Umunyamakuru ko yaganirijwe neza. Ati “Ntabwo bambujije kwisanzura ahubwo banganirije neza kuva saa tatu kugera hafi saa munani. Ubu ndananiwe ariko nimara kuruhuka nzakora ikiganiro kigufi kuri Rashid Tv mbashimire.” Icyo gihe ngo RIB yamubujijwe gukora ibiganiro bivuga kuri jenoside.

Ushingiye ku byabaye kuri Karasira Aimable ndetse na Idamange Iryamugwiza Yvonne, basabiwe n’intore zo kuri twitter gutabwa muri yombi kandi bikaba, hari impungenge ko Hakuzimana Abdou Rashid nawe ashobora gutabwa muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 27/10/2021 ubwo azaba yitabye RIB.

NI KOKO SE MU RWANDA AMATEGEKO AGOREKWA NGO ABATURAGE BAVUTSWE UBURENGANZIRA BW’IBANZE!?

$
0
0

Yanditswe Albert MUSHABIZI

Hariho inkuru z’Ingoma z’igitugu zo mu minsi ya vuba aha, udashobora kwemera ko ibyo zivugwaho byabayeho mu kuri kwamye! Ibyo biterwa n’uko ibikorwa izo ngoma zagiriye abaturage bazo, biba birenze ukwemera; noneho ukarengwa no kwibaza uko abaturage babyitwaragamo icyo gihe? Iyo utibajije ku baturage, wibaza na none, aho isi y’abantu yari iri; mu kurebera ibintu nk’ibyo, igahumiriza nk’aho nta kidasanzwe kiri kubaho mu gace runaka kitwa igihugu, gihurira n’ibindi mu miryango itunganyije nk’Uwabibumbye (ONU/UN) cyangwa se uw’Ubumwe bw’Afrika. Bikongera bigashobera ukuntu igihugu nk’icyo gitoteza Abanyagihugu bacyo, ku rugero rurenze urwo kubara inkuru, kibana n’ibindi bihugu byo bifite ubuyobozi bushyira mu gaciro, kandi bukabungabunga Abanyagihugu.

 Mu gihugu cya Uganda, igituranyi cy’u Rwanda, habayeho ingoma y’umugabo w’umunyagitugu udasanzwe witwaga Idi AMINI, mu myaka ya za 70! Ubu rwose ababaye kuri iyo ngoma bamwe ni ibikwerere n’amajigija, abandi ni abakambwe. Iyo abo bataramye bibukiranya iby’iyo ngoma, ukeka ko ahari bari guca umugani ku manywa y’ihangu. Kubera ko uba wumva ibyakorwaga n’ubuyobozi bw’igihugu, bubikorera Abanyagihugu, biri ku rugero rubi rushoboka; rubisunikira ku makabyankuru! N’abo ubwabo ba nyir’inkuru, biba byabarenze; bati ni gute ibintu nka birya byashobokaga mu gihugu, kitari ikirwa, ahubwo kiri mu rusobe rw’ibindi ku isi!? Mbese iby’u Rwanda rwa none byo bizagira kibara?

Ubwo nasomaga imyanzuro y’ubushinjacyaha ku Abarwanashyaka ba DALFA-UMURINZI, Umunyamakuru, ndetse n’inshuti y’umunyapolitiki Victoire Ingabire UMUHOZA, baherutse gutabwa muri yombi, ubu bakaba bagaraguzwa agati, mu nkiko z’ubutabera macuri za Kigali; byatumye nibuka ibya Uganda ku ngoma ya Idi Amini! Nibajije niba u Rwanda ari ikirwa gituye mu nyanja ngari, aho kitagira amahuriro n’urusobe rw’ibindi bihugu; niburira igisubizo. Iyo myanzuro y’ubushinjacyaha, ni isaba ko abatawe muri yombi ku wa 14 Ukwakira 2021, bazira mu kuri kwamye imyiteguro ya “Ingabire Day”; bafungwa by’agateganyo iminsi 30, mu gihe bagitegereje kuburana urubanza mu mizi. Urwo rubanza rwo kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ry’iminsi 30, rukaba rwarasubitswe kuri uyu 28 Ukwakira 2021.

Amavu n’amavuko y’umunsi mukuru wa “Ingabire DAY”, n’impamvu Leta ya Kigali yawuhungese ibuza abayoboke ba DALFA-U, n’abandi banyarwanda babyifuza kuwizihiza, ndetse ikaba ishaka ko wakibagirana ukagenda nk’ifuni iheze.

Iri fungwa ry’aba barwanashyaka, umunyamakuru n’inshuti ya Victoire Ingabire Umuhoza ryari umuteguro, cyangwa se umutego wateguwe witondewe, utezwe ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru usanzwe uzwi neza. Nyamara uyu munsi mukuru wagombaga; kurimburwa kubera ko utera umusonga umukuru w’igihugu Paul KAGAME. Uyu akaba asanzwe azira umunyarwanda wese, wagira akayihoyiho ko kumenyekana mu ruhando rwagutse, ku mpamvu z’ibikorwa by’ubutwari, impano idasanzwe, ubuhanga cyangwa se ubushobozi. U Rwanda rukaba rumaze kugwiza inzirakarengane zitabarika, zishingiye kuri iyi mico y’ubudasa kuri Prezida w’u Rwanda; umuhanzi Kizito MIHIGO yabyamburiwe ubuzima, Paul RUSESABAGINA arabigaragurizwa agati, urutonde ni rurerure…

Hari hagamijwe kuburizamo ibikorwa byo kwizihiza uwo munsi mukuru uzwi nka “Ingabire Day,” -umunsi usanzwe wizihizwa buri wa 14 Ukwakira-. Igikorwa kikaba cyarateguwe n’inzego z’ibanga za Kigali, ku bufatanye n’aba “agents” b’izo nzego bakwirakwijwe mu nzego z’umutekano n’iz’ubutabera. Izi nzego zikaba zari zaramaze no kohereza intasi, yari yarashoboye kwiyoberanya ikaba umwe mu Abanyamuryango b’iryo shyaka rishya, ubarizwa muri imwe mu Intara 5, Intara y’u Burasirazuba. Uyu yagombaga gufasha ubugenzacyaha (RIB), n’ubushinjacyaha gutekenika urusyo rwo kwikoreza inzirakarengane, zari zateguye ibikorwa byo kwizihiza umunsi zibonamo, mu burenganzira busesuye bw’umuturage, butagize aho bugongana n’amategeko yanditse!

“Ingabire Day” ni umunsi utanizihizwa mu Rwanda gusa, umuntu yavuga ko ari umunsi mpuzamahanga; n’ubwo rwose utizihizwa mu bihugu byose. Gusa iminsi mpuzamahanga yose ni uko itangira ari iy’imiryango, ibihugu bikayizihiza, nyuma ikazaba iminsi mikuru mpuzamahanga; bitewe n’ubukangurambaga bwakorewe iyo minsi mikuru. Iyi minsi bitangiria gahoro gahoro, ikazaba mpuzamahanga iyo bimaze gusesengurwa n’imiryango mpuzamahanga, ikemeza impamvu zifatika kuwuzirikana no kuwizihiza, hari icyo byakubakaho umuryango w’Abantu, bitewe n’impamvu zose zishingiye kuri uwo munsi. Iminsi mikuru ishingiye ku ngingo runaka, ni myinshi yuzuye kuri Kalendari, ku buryo imwe ihurira no ku itariki imwe; icyakora siko itangwaho ibiruhuko n’amategeko agenga ibihugu byose. Aho idatangwaho ibiruhuko iratangazwa, ikizihizwa n’inzego z’igihugu, n’imiryango ifite aho ihuriye n’ingingo zizirikanwa kuri uwo munsi.

 “Ingabire Day” ni umunsi ngarukamwaka imiryango iri hanze y’u Rwanda yashyizeho ngo ijye yibuka abanyepolitiki bafungwa bazize ibitekerezo byabo. Si uwa Ingabire gusa rero, n’ubwo washyizweho ku itariki ya 14 Ukwakira; kuko ari wo munsi yafunzweho mu mwaka wa 2010. Ngo uyu munsi ntiwashyiriweho Ingabire wenyine; n’ikimenyimenyi afunguwe warakomeje urizihizwa! Abawikanga bibwira ko ugamije kugira “Ingabire” igihangange kubasumba; baribeshya kandi bahangayikishijwe n’ubusa!

Nta gitangaza ko “Ingabire Day”, nk’umunsi wizihizwaga mu Rwanda, no mu bindi bihugu birimo ibyo ku migabane itandukanye, cyane cyane uw’u Burayi, umunsi ushyigikiwe n’imiryango mpuzamahanga; byashobokaga ko wazageraho ukaba umunsi mpuzamahanga wizihizwa mu bihugu byinshi! Ngiyo intangiriro y’uko “Ingabire Day” yabaye intandaro, yo gufatwa kw’inzirakarengane, zigahimbirwa ibyaha byo kuwuzika, ngo uzahere nk’amahembe y’imbwa!? Birashoboka se!? Igisubizo ni “oya”, mu gihe cyose waba udashobora gufunga abawizihiza bakwiragiye ku isi, ngo ufunge n’imiryango itagengwa na Leta, ariko yemewe na Leta z’ibyo bihugu iwutegura kandi ikawuha agaciro ukwiye!

Usomye neza iyo myanzuro y’ubushinjacyaha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, kandi umenyereye iby’imitekenikire y’ibyaha y’inzego z’umutekano n’iz’ubutabera za Kigali; uhita utahura uko  uburenganzira bw’abaturage bwakenetswemo ibyaha by’amaherere!

Ntibyagusaba kuba umunyamategeko, ngo witahurire ibinyoma byuzuye mu inyandiko y’imyanzuro y’ubushinjacyaha ku ifunga n’ifungurwa ry’abayoboke barindwi ba DALFA-Umurinzi, umunyamakuru umwe, ndetse n’inshuti imwe y’Umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza. Agatego kakoreshejwe konyine ko kubashoramo intasi yabanje kubabera umuyoboke mu Intara y’u Burasirazuba, ikurikirana ibikorwa byabo bya buri munsi, karasanzwe mu mikenekere y’ubutabera bw’u Rwanda. Kubera kugwiza intasi ahantu hose, uzasanga imanza zose zidashinga, zo kubuza uburenganzira bw’ubwisanzure bwa politiki n’ubw’ibitekerezo; zitajya ziburamo abashinja bahoze bakorana n’abakoze ibyaha, rimwe na rimwe ndetse ugasanga banafunganye! Kuba amategeko yo mu Rwanda, agenda ahindurwa kugira ngo afashe Leta y’igitugu gucecekesha uwahirahira kuyinenga; itegeko ryo kwemerera uwakoranye ibyaha, gutanga ubuhamya bushingirwaho urubanza ni iryo mu myaka ya vuba; ubundi hambere yabaga ashobora gutanga amakuru gusa adashingirwaho nk’ibihamya. Iri riri mu ngingo ya 48 y’igitabo cy’amategeko ku manza z’inshinjabyaha.

Ushinja bagenzi be nawe, usanga avuga ko ibyo bakoraga yari amahugurwa mu buryo busobanutse; ngo noneho hanyuma aza kugira amakenga atangira gukusanya ibimenyetso, abona ko ibikorwa bizavamo ibyaha. Ibi nabyo ni itekenika, kubera ko ibyaha ubwabyo nabyo ntibisobanutse. Amahugurwa yakorwaga, yigisha abantu ibigendanye n’uburyo ingoma z’igitugu zigamburuzwa, mu buryo buzira urugomo na ruke. Ibi bikaba bisobanuye ko nta kugirira nabi ubutegetsi, kubera ko imyigaragambyo yo mu mahoro yemewe n’amategeko; ikaba inasanzwe itegurwa na Leta, imiryango itagengwa na Leta… 

Ikindi ibyatangwaga ni ubumenyi, nta mugambi wo guhirika ubutegetsi wigeze ucurirwa hariya; kubera ko nta n’uwatinyuka kuwucura mu buryo nka buriya, n’iyo yaba ari umunyabwenge buke ku rugero rungana rute. Iyo umugambi ari uwo guhirika ubutegetsi, bake bawuziranyeho kandi ba nyambere, bakoresha abandi ibikorwa bazi iyo byerekera; mu gihe ababishowemo bo babona ikigamijwe, bamaze kugera mu gikorwa nyirizina ndetse cyafashe umurego kitagisubiye inyuma. Nta mugambi wo guhirika ubutegetsi utumirwamo n’abanyamakuru, ndetse ukanakorwa n’abantu bo ku rwego nk’urwo abakoranaga amahugurwa barimo, ku bantu badafite ubwizerane bwo ku rugero ruhebuje bafitanye, nka kuriya n’iriya ntasi yabashije kwinjira muri uwo mugambi. Umugambi wo guhirika ubutegetsi si uw’abantu bari ku rwego ruciriritse, badafite ubunararibonye mu ngeri zimwe na zimwe nk’ubutasi, gusesengura amakuru, ubuhanga muri mobilization, ubushobozi buhagije bwo gukora igikorwa, igikorwa kinyarutse kitari amahugurwa y’ubumenyi busanzwe bwo hasi, yamaze ukwezi kurenga akoreshwa abantu nabo bo ku rwego ruciriritse, badafite ubunariribonye mu ngeri runaka ya bumwe mu bumenyi bwakenerwa, ngo icyo gikorwa kigende neza!

Ibyinshi biri muri iyi dosiye, bisa n’ibitangaje ku muntu waba atamenyereye iby’ubutabera bwo mu Rwanda; uretse ko ari n’ibisanzwe ku muntu umenyereye ibyibera mu nkiko z’u Rwanda. Ni birya bya ntawe uburana n’umuhamba; kubera ko amategeko ubwayo yibasira abaharanira uburenganzira bwabo bwo kwisanzura mu bitekerezo, n’ubwa politiki, bahora bagongwa n’amategeko amwe, asa n’ayashyizweho ku mugambi mubisha nk’uwo wa Leta ku baturage bayo. Abanyamategeko bakorera mu bwigenge bwabo ntibahwema kuyanenga, ko aburamo ingingo za ngombwa, kugira ngo akunde abe yabasha guhuza ibintu bitatu biba bigize icyaha aribyo: ubushake bwo kugikora (intention), ibihamya bifatika (faits materiels) no kuba icyo cyaha giteganywa n’itegeko. 

Nko ku cyaha cy’ibihuha hakunze kwibazwa ukuntu, umuntu yagambirira kubiba ibihuha, noneho agafungwa mbere y’uko abitangaza; byagera no ku itegeko rivuga kuri ibyo bihuha, hagasangwa riri mu gihirahiro, kubera ko ridasobanura neza ikiri ibihuha n’ikitari ibihuha. Iri tegeko rigiye kuzatagangaza Abanyarwanda, rigafunga Abanyamakuru nk’ufunga inzugi; riri mu ngingo ya 39 mu gitabo cy’amategeko y’imanza nshinjabyaha. Iki cyaha cyo gukwirakwiza ibihuha, kivugwamo gukoresha mudasobwa, cyangwa urusobe rwa za mudasobwa (Internet); nicyo bahora bagongesha abisanzura mu bitekerezo ku mbuga nkoranyambaga. Nyamara na none, ikibazo kikaguma ko itegeko ubwaryo ridasobanura neza ibihuha ibyo ari byo, n’ibitari ibihuha ibyo ari byo. Iyo ikaba inenge ikomeye abanyamategeko bigenga bakomeje kurega iryo tegeko ngo ribe ryavugururwa, ariko Leta ikavunira ibiti mu matwi!

Mu gusoza iyi nkuru nakibutsa abasomyi ibyigeze kuba ku umufilosofe w’umunyarwanda witwa Laurien NTEZIMANA, wari warashinje Ikigo “Association Modeste et Innocent” (AMI), cyakoreraga i Butare hafi y’inyubako za Kaminuza y’u Rwanda i Ruhande. Uyu mufilozofe yatawe muri yombi kuwa 26 Mutarama 2002, na Polisi y’u Rwanda idafite impapuro zo kumuhagarika. Yaziraga inkuru yari yatambutse mu Ikinyamakuru cy’irya AMI, cyasohokaga buri mezi atatu cyitwaga “Ubuntu.” Muri iyo nkuru yatondetse ibiranga ingoma y’igitugu, ndetse arongera atondeka n’ibiranga ingoma iyobora muri Demokarasi! Arangije yanzurira ku gika kigira kiti :”Ngaho namwe mwiboneye ibiranga ingoma zombi bihabanye, ese iyoboye igihugu cyacu muri iki gihe mwayishyira ku ruhe ruhande?”

 Ibi ubwabyo byatumye bamuta muri gereza, ariko biyongereraho ko uretse no gusebya Leta y’Inkotanyi –nyamara atigeze afatira umwanzuro ku gice iherereyemo, ahubwo yarabirekeye abasomyi- ko itegekana igitugu, Asosiyasiyo ye AMI nayo ari “igipinga”. Ubwo bongeyeho ko muri filozofiya ye y’”Amaboko Mahire” harangwamo igice kitwa “Ubuyanja”, maze ngo ibyo bikaba byamuhuza n’ishyaka rya Pasteur BIZIMUNGU ryitwaga gutyo, kandi ridacirwa akari urutega na Leta. Ibyo gushinja Leta igitugu byaje gufata ubusa, icyakora arekurwa yemeye ko azakura inyito y’”ubuyanja” mu bice bitatu bigize filozofiya ye y’”Amaboko Mahire!” Ni koko aho afunguriwe rya jambo “Ubuyanja” yarisimbuje “Agasani”! Nuko amahoro arahinda da! None abantu bigishijwe ku gitabo kirimo uburyo bw’amahoro, ingoma y’umujenosideri Slobadan MILOSEVIC, yahiritswe n’impirimbanyi Srda POPOVIC, wigishaga uko wahangana n’ubutegetsi bw’igitugu, mu mahoro azira urugomo na ruke; maze ingoma y’Inkotanyi iti: twagambaniwe! Tuvuge se ko i Kigali haba hari umutegetsi ufite amateka n’amatwara nk’aya Slobodan MILOSOVIC; n’inzego z’umutekano n’iz’ubutabera zikaba ariko zibibona!? Twifurije inzirakarengane zirebwa n’iyi dosiye, ndetse n’izindi zose zigaraguzwa agati mu butabera macuri bw’u Rwanda, amahirwe nk’aya Laurien NTEZIMANA nawe waziraga akarengane gasa n’akazo muw’2002!   

SENATERI EVODE UWIZEYIMANA YARARONGOYE RUBANDA BARAVUGA: UWANZE URUVUGO YAHEZE MU NDA YA NYINA!

$
0
0

Yanditswe na Albert Mushabizi

Mu muco nyarwanda birasanzwe guhururira abageni! Imihango y’ubukwe mu muco nyarwanda mu busanzwe iha umugeni (uwarongowe) n’umukwe (uwarongoye) icyubahiro n’agaciro gahebuje; bigatuma abo bombi batera ubwuzu, bagahururirwa mu birori. Abanyarwanda bo mu bihe bya none baracyakomeye ku muco wo gukunda ubugeni mu buryo buhebuje; ibyo babigaragaje umwaka ushize ubwo bavumiraga Leta y’Inkotanyi ubusanzwe itajya igira ibinya mu gukorera amahano abatuumugeni,cyo gihe ikaba yari yakoreye ubugeni ibya mfura mbi, iburaza ibufungiranye muri Stade, buzira kurenga ku mabwiriza ya covid19. Nyamara n’ubwo ubukwe bwo kurongora buba ari ibyishimo by’imiryango yahuje amarembo, abaturanyi, inshuti na rubanda; ntihaburamo n’abanyeshyari babukurikiza amagambo yo kunegurana, ibizwi nk’amazimwe mu Kinyarwanda. Amazimwe ni kamwe mu turango tw’umuco w’ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda; kandi aya aboneka mu mico ya hafi mu ndimi zose, zivugwa hirya no hino ku isi! Senateri Evode UWIZEYIMANA nawe yararongoye; maze rubanda si ukuvuga bamwe bashaka kurasa n’amagambo kurusha Evode ubwe, ubundi usanzwe uzwiho kugororokerwa no kurasa amagambo! 

Rubanda rwaravuze koko rurinigura, abenshi bagakemanga ubwo bukwe, nk’ubwihishwe inyuma n’inyungu za politiki; kurusha ko byaba ari ugushinga urugo bisanzwe kw’umugeni n’umukwe, bahujwe n’urukundo rusanzwe, rw’abiyemeza gushinga ingo. Ni ubukwe bw’igihangange mu buzima bwa politiki y’igihugu, wigeze kumvikana anenga Leta y’Inkotanyi ku maradiyo mpuzamahanga mu mvugo ikakaye, nyuma aza kuyikorera imirimo muri politiki n’amategeko. Bityo ubukwe bwe ntibwabuze no gutangazwa mu binyamakuru bitandukanye byo mu gihugu no hanze yacyo. Uko gutangazwa mu binyamakuru, niko kwatumye butahwa n’abiyo gihera mu mpande z’isi, basanzwe bazi Evode.

 Ni no kuri iyo mpamvu bwakurikijwe amagambo y’impande zose. Icyakora igitangaje ni uko abashatse kugira icyo babuvugaho bose, basa n’abari bahuriye ku ngingo imwe yo kubunegura. Ibi byo kunegura ubugeni nk’uko twabikomojeho mu gika twanzikiyeho, bikaba bikorwa n’abanyeshyari bake, nabo batinya kubivugira ahabona bakabyongorerana. Iyo bigeze ko ubugeni bunegurirwa mu magambo yatuye, abantu batarya iminwa; umukwe, umugeni cyangwa se bombi baba banzwe na rubanda. Aha ukwangwa k’umwe hagati y’umukwe n’umugeni bishumuriza mugenzi we nawe kumukurikiza amagambo; kubera ko n’ubundi baba babaye umwe, icyeyi cyambikwa umwe ntigisiga na mugenzi we!

 Bityo rero bikaba bitaba ari ukwibeshya, kwemeza ko uruvugo rwambitswe umugeni, rwuririye ku mukwe, kuko ari we kizwinabose; kandi imico ye yo kurasa amagambo asesereza, ikaba idakunzwe na rubanda. Iyi mico kudakundwa na rubanda ntibibujije ko hari abamwiyumvagamo agikoresha amagambo ye mu kwibasira ingoma y’Inkotanyi; ndetse uretse ishyari ryokamye abarushanwa gukeza ingoma y’Inkotanyi, akaba atabuze n’abamukundira uko arasisha amagambo mu buryo ubwo ari bwo bwose, bwo gusigasira ingoma y’Inkotanyi imukamira. Evode yakundwa atakundwa, uko byagenda kose imvugo ze nyandagazi zuzuye ubupfura buke, zirangwa mu mbwirwaruhame ze, cyangwa ibiganiro bitangarizwa rubanda; nta ndangagaciro zishingiyeho mu muco w’ubupfura w’Abanyarwanda. Ibi bikaba bishimangira ko n’uwaba ahengamiye ku ruhande asegasira, ndetse ananga uruhande yibasira; atabura no guterwa ishozi n’amagambo atameshe amuva mu kanwa!

N’ubwo ntagamije gutagatifuza Evode no kumuhundagazaho ibisingizo, ntesha agaciro amagambo yakurikijwe ubukwe bwe; sinabura no kuvuga ku ngingo zimwe na zimwe zibanzweho n’abamuneguye, njye mbona ko banamwibeshyeho, mu buryo ubu cyangwa ubundi.

Evode si umuhutu wisumbukuruje arongora igishongore cy’umututsikazi!

Abagize icyo bandika ku nkuru zatangaje ubukwe bwa Evode batandukanye, bakunze gutangazwa n’ubushongore bw’umugeni; ndetse ntibabure no kwiyamirira ko icyo gishongore cy’umututsikazi, kitari gikwiriye umuhutu udashinguye mu gihagararo nka Evode. Ku bwanjye sinemeranywa n’ababibonye uko! Iyi myumvire yagaragajwe n’abatishimiye Evode, kubera umurongo we w’ibitekerezo ubogamiye kuri FPR-Inkotanyi; maze akibasira abatumva ibintu kimwe n’Inkotanyi, adasiba kuvunderezaho inganzo ye, y’amagambo y’ubupfura buke! Bamwe muri aba, ntibabuze no gusasiza ibi byo kwisumbukurutsa ibitutsi, byo kumwandagaza, ahari kubera ko bari mu mirongo itandukanye y’ibyerekezo bya politiki.

Hari n’abandi wumvaga bacira Evode akari urutega, bari bahanganye n’abamutukaga mu bitekerezo bwite, basangizaga ku nkuru zitangaza ubukwe bwe, ahari kubera ko bamwiyumvamo mu bitekerezo bya politiki. Aba ni barya dukunze kwita “Intore”, kubera ko barangwa n’amatwara yo gushyigikira buhumyi imigirire yose ya FPR-Inkotanyi, bakomatinyirije hamwe ibikwiye n’ibidakwiye. Aba kandi ntibihanganira na busa abatumva ibintu mu murongo umwe nabo. Aba kandi bagiye banasangiza ibitekerezo byifuriza ihirwe urugo rushya; ariko ukumva bajombyemo agahato ko kuningura, basa n’abamugira inama ngo nyamuneka ntazamuhutaze, nk’uko yabigiriye umugore ushinzwe umutekano wo kurinda amazu, mu nkuru y’urukozasoni yabaye kimomo, ikeguza Evode ku mwanya w’ubuministiri. Aba nabo, mu buryo buteruye babaga bafashe Evode nk’umunyamusozi, udakwiriye kurongora kiriya gishongore cy’umugore. Muri make bakaba basonze, mu mayeri menshi, mu abumva ko Evode ari umuhutu wisumbukuruje. Hari n’abandi bamushyigikiraga banamwifuriza ubukwe bwiza, icyakora ntibabure kuningura ko kiriya gishongore cy’umugore cyakurikiye imali kwa Senateri, ndetse bakaba banakongeraho no kwibutsa umugeni, kuzihanganira amagambo y’ibitutsi umukwe ashobora kuzajya amuvunderezaho, kubera ko ariyo kamere ye, kandi zikaba ari uko zubakwa! Aba nabo mu mayeri menshi babaga baninguye ko uriya mugeni, adakwiriye Evode w’umunyamusozi. Gusa nta murozi wabuze umukarabya, hari n’abashyigikiye Evode nta ningura na rike basasije, n’ubwo ari bake cyane; bashobora kuba ari bamwe mu “intore” cyangwa abatumva ibintu kimwe n’intore, barangwa no kuvuga baziga iyo batanga ibitekerezo!

Icyo ibyo bice byombi by’abatanze ibitekerezo bisa n’ibihabanye ku bukwe bwa Evode, ariko na none bidatandukanye cyane, ku ngingo y'”umuhutu wisumbukuruje akarongora igishongore cy’umututsikazi” biyibagije, ni uko umugore wa mbere watandukanye na Evode, nawe yari umututsikazi, yatoranyije mu batahukanye mu gihugu n’intsinzi ya FPR-Inkotanyi, yo muw’1994. Iby’urugo rwe rwa mbere, sinabikomozaho ibirenze ibyo, kubera ko ari ubuzima bwite naba ndengereyeho cyane; n’ubwo Evode ari “umuntu wa rubanda/public figure”, hari ingingo zimwe nk’iyo nazigaho, nk’uko n’ubundi ingingo zatanzwemo ibitekerezo ku nkuru y’ubukwe bwe, zirimo kwinjira cyane mu buzima bwite bwe, nirinze kuzikomozaho. 

Abibwira ko Evode yisumbukuruje, nabo bibagiwe ibintu bibiri by’ingenzi. Icya mbere ni uko gushyingirana hagati y’amoko y’abahutu n’abatutsi byahozeho, kuva mu mateka ya kera ku ngoma z’abami, kwambukiranya amateka ya vuba muri za Repubulika, ndetse na magingo aya ku ngoma y’Inkotanyi. Ingingo yo gushyingirana hagati y’amoko itangiye kugibwaho impaka, ku ngoma ya FPR-Inkotanyi, ifite mu matwara yayo gufata “abahutu” nk’ubwoko bucagase! Icya kabiri cy’ingenzi abibwira ko Evode yisumbukuruje birengagije, ni uko mu moko yombi habonekamo ibishongore by’abagore, ku rugero rw’umugeni wa Evode, na ndetse n’ibirenze urwo rugero! Ahubwo se ni iki gihamiriza abahagaze ku kwisumbukurutsa, ko umugeni wa Evode ari umututsikazi? Nta cyaba gitangaje ko yaba ari n’umuhutukazi !? 

Cyangwa se Evode muri rusange nk’umugabo urangwa n’imico y’ubunyamusozi mu gutukana no guhutaza abagore ahuye nabo, byamuhaye igihagararo gisuzuguritse mu maso ya rubanda; ku rugero rwo kuba atakigondera igishongore cy’umugore nk’urya ibinyamakuru byasangije amafoto mu nkuru zabyo!? Iyi ngingo ya nyuma irakomeye cyane, kandi yaba inafite ishingiro, ikabumbatira n’isomo rikomeye: ko icyo waba cyo cyose -bibe Ministiri, bibe Senateri…-, iyo imico n’imigirire yawe iciriritse ku rugero rw’ubunyamusozi, bigutera igisuzuguriro mu maso ya rubanda rwo mu muryango nyarwanda! Mu magambo make, iyi ngingo tukaba twagenekereza kuyanzuraho ko, abiyumvisha ko Evode yisumbukuruje arongora umugore w’igishongore utamukwiriye, babitewe n’uko Evode ari umugabo usuzuguritse mu maso ya rubanda rwo mu muryango nyarwanda; ku mpamvu imwe gusa y’imico aranganwa y’ubunyamusozi burimo gutukana, no guhohotera abagore ahuye nabo bitunganyiriza imirimo yabo, yabamo no gucunga umutekano w’amazu akomeye aganwa na benshi!

Evode yihebeye Inkotanyi kandi zimufite mu nzara, ku rugero rwo kuba zidakeneye kumushyingira umugeni wo kumuneka; kubera ko uwo mugeni atamurusha kuba umwambari w’ingoma!

Abagize icyo bandika ku nkuru zatangaje ubukwe bwa Evode na none, ntibaretse no gukomoza ku ngingo y’uko kiriya gishongore cy’umugeni, cyaba ari icyo FPR-Inkotanyi zateguye, hagamijwe kuneka ibyo Evode abamo umunsi ku wundi; muri ya mayeri menshi yazo, wenda hakazamo n’igitutu cyangwa igitugu nacyo nk’umuco mu iy’ibanze mu iyubakiyeho FPR, ngo buriya bukwe bube bwarashobotse! Ababyumva batya nabo babisangije mu bitekerezo ku nkuru z’ubukwe bwa Evode. Aba bo abenshi bakaba barigaragaje nk’abahabanya cyangwa se batajya imbizi n’umurongo wa politiki wa Evode. Aba nabo sinemeranywa nabo, nshingiye kuburyo FPR-Inkotanyi, ibasha kandi igakorera iyozabwonko abayigarukira bari barayiteye umugongo kandi bahanganye nayo! Si n’abo yigarurira barahoze bahanganye nayo, ahubwo “Abahutu” barangwa no kugirwa ibikoresho na FPR-Inkotanyi, ku rugero rwo kugambanira ubushobozi bwabo bwo gutekereza no gushyira mu gaciro; baba barayihebeye kandi umunsi ku wundi bakora ibishoboka byose ngo bucye kabiri, imbehe itubama, ku rugero rwo kuba batarota banyuranya n’umurongo w’ishyaka, cyangwa se barigambanira!

Aba bahutu ba “Evode” nibo batekererwa amagambo yo kwibasira ba Rusesabagina, basiragizwa n’ubutabera macuri bw’Inkotanyi. Aba kandi bari mu gatebo kamwe na ba Bamporiki batumwa na FPR mu rugo kwa Idamange kumucecekesha, cyangwa gucira urubanza rwo guhotorwa ba Kizito MIHIGO na Innocent BAHATI… Evode ari mu gatebo kamwe na ba Dr Pierre Damien HABUMUREMYI, ufungwa ku kagambane ko gushyira hasi kaminuza ye, yikanzwe guhangana ku isoko na za kaminuza zigenga z’abo mu nda y’ingoma; maze yamara kwangiririzwa umutungo we wose, agahabwa imbabazi z’impitagihe za nyirarureshwa, yagera hanze akaza aririmba FPR, agambanira abafungwa bari bagenzi be, ngo barenzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside! Evode nk’uyu koko FPR-Inkotanyi ikeneye kumushyingira maneko wa muhango ki!? Biranavugwa ko rwose biyemeje gutangira iby’ubukwe bamaranye imyaka itandatu babana nk’umugore n’umugabo; FPR yari gutegereza iyo myaka yose ngo ibakomatanye mu mihango y’ubukwe!? Abibwira ko Evode umugabo uzi kwikoraho ngo agaragare neza mu bandi, haba mu myambarire, no mu mishyikirano, yajyaga kwandurura umugeni abonye wese baramwibeshyaho! Evode ni “smart” ku mubiri no mu guseruka, akaba umunyamwanda ku rurimi no mu rugomo agirira abagore asanze ku mirimo yabo.

Abantu nk’aba ba Evode bareshywa na FPR, kuza kuba ibikoresho byo kwijandika mu bikorwa bibi, byo kwibasira bagenzi babo bahuje ubwenegihugu. Aba baba barashishojweho, FPR ibazi intege nke zabo, maze yarangiza ikabakorera iyozabwonko rihagije. Inabatoza kandi ikabashyiriraho za nyirantarengwa zituma mu mutima-nama wabo, badahabanya ko bazabeshwaho no guhakwa, kandi bahabanya n’imirongo bashyiriweho bakisanga mu kangaratete, amakuba akomeye ashobora no gushyira iherezo ku buzima bwabo n’ubw’ababo! Aba babaho nk’imfungwa zicungwa mu bundi buryo bukenetse neza kandi bukaniye; budakeneye gushyingirwa intasi! Ahubwo ndetse bibaye ngombwa, ni nka bene aba, batumwa nk’intasi ku bandi banyarwanda basa n’abaranganwa ubwinyagamburiro mu bitekerezo! 

Twifurije urugo rw’ishya n’ihirwe urugo rushya rw’umuvandimwe Senateri Evode UWIZEYIMANA! Bazashyire ingobyi i mugongo, babyare hungu na kobwa; kandi ntibishinge ayo rubanda babavuga, kubera ko uwanze uruvugo yaheze mu nda ya nyina!

MU MUSANGO W’IGIFURA PREZIDA KAGAME, YONONNYE IGITARAMO CY’IMFURA!

$
0
0

Yanditswe na Albert Mushabizi

Ubu bugeni Prezida KAGAME yononnye, mu igisa n’imbwirwaruhame y’urukozasoni, ahakavugiwe imisango; bwari ubwa TETA na MARVIN, bari bambikanye impeta yo kuzabana akaramata, kuri uyu wa Gatandatu, taliki ya 06 Ugushyingo 2021! TETA uyu akaba ari umukobwa w’uburiza wa Nyakwigendera General Fred GISA RWIGEMA. 

Imbwirwaruhame y’umukuru w’igihugu [ahakavugiwe gusa imisango y’ubugeni] uzonzwe n’umujagararo [stress], itateguwe nk’uko byakagombye; ibyari birori by’imfura bigahinduka gutanga imikoro idashoboka, no kwandarika igihugu gituranyi!

Niba abatabarutse bakurikiranira hafi ibyo abakiri ku isi tubamo, nk’uko abantu benshi babitekereza; nta shiti ko Nyakwigendera Generali RWIGEMA yumijwe n’amagambo adakwiye yavugiwe mu bugeni bw’umukobwa we, n’umugabo w’umusangirangendo wakagombye kuba yamubereye mu kigwi, abera umugeni umubyeyi. Icyakora koko ibijujurwa na benshi mu abatangiye urugamba rw’iya mbere Ukwakira, barimo nka ba Major Michael MUPENDE n’abandi, byashoboka ko ari ukuri kwamye, nk’uko imyitwarire ya Prezida KAGAME muri buriya bugeni yabishimangiye. Byumvikane ko ari abatabarutse n’abitabiriye buriya bugeni imbonankubone, cyangwa se iyakure (online); bababajwe ariko ntibatungurwe n’ibyabaye, n’ubwo rwose ari urukozasoni.

Prezida KAGAME yahawe ikaze mu ijambo na Madamu Jeannette RWIGEMA ubwe. Nyuma yo gushima Imana, umukwe n’umugeni ndetse n’umuryango wa KAMANZI [Bamwana we], yanashimye KAGAME ko yabaye hafi akanafasha urugo rwa RWIGEMA; mu buryo bumwe n’ubwo umubyeyi wa Kalisa MUPENDE yashimyemo umukuru w’igihugu na none, mu birori byo gusezera bwa nyuma, kuri uwo muhungu we wari wahitanwe n’Ingoma iyoboye igihugu, ku mabwiriza y’umukuru w’igihugu ubwe. Impamvu aya mashimwe yombi yahwanishwa, n’ubwo rwose ari ibirori bihabanye; ni uko muri ya migirire isanzwe iranga imfura, zitateshuka ku “ugushinjagira zishira”, nk’umwe mu migenzo mu iy’ibanze.

Mu byicaro bye, aho yari yicaranye na madamu we, Jeannette KAGAME, mu ntera hagati y’uwo muryango n’uwa RWIGEMA -intera nayo itarabuze kwibazwaho n’abakurikiranye ibirori-; maze imfura ziteraniye aho zitega yombi, uwo Jeannette RWIGEMA yari ahaye kuvuga, nk’umunywanyi ubimburira abandi w’umubyeyi watabarutse w’umugeni !

KAGAME yanzitse imbwirwaruhame ye, avuga ko ashimishijwe no kuba mu bukwe bwa Teta ku mpamvu z’uko ari umwe muri bo, kandi bikaba bifite n’amateka maremare. Yibukije ko Teta ari nk’umwana we, nk’uko afite abandi; kubw’uko ari umwana wa Jeannette na Gisa (RWIGEMA), ndetse akaba umwuzukuru wa KIMONYO. Yerekanye ko igihango hagati ye na Gisa mu miryango ya bombi ari icy’amateka ya kera na kare. Batahuriye gutyo mu buhungiro cyangwa mu ngamba zitandukanye batabaranyeho; ahamya ko na mama wa RWIGEMA wari aho atashidikanya ko ibirori by’umunsi, ari umusaruro mwiza w’intsinzi yo guhura kw’imiryango yahoze itataniye mu buhunzi, ikaba yarongeye kugira igihugu. 

Yibukije mama wa RWIGEMA n’abandi bari aho ko umuryango we wakunze kubana n’uwa KIMONYO (se wa RWIGEMA), mu gihe KAGAME na RWIGEMA bo bari bato cyane, ndetse ko uko yagendaga yimuka mu nkambi zitandukanye za Uganda itatanaga, yagenderaga hamwe kubw’umubano mwiza… Yibukije iby’imiryango yabo ya kera, abaza niba bamwe bo muriyo baba bari aho… Yibukije uko we na RWIGEMA, bakundaga kujya kumva inkuru z’ibitero by’inyenzi kwa “Mariko” wari warazirwanyemo, anaca amarenga ko ariho baba barakuye umurage, wo kuzatabarira igihugu mu Inkotanyi…

KAGAME wari umaze kuvuga amateka y’ubwana bwe na RWIGEMA, wumva ari ibintu bitagize icyo bitwaye; yamenyesheje ko agiye gusubikira aho, amateka y’imiryango, maze akinjira mu mateka ya politiki y’igihugu! Ubanza ku abazi neza icyo ubugeni busobanuye mu muco nyarwanda, bacyumva ko KAGAME agiye kuvuga imisango ya politiki, batabuze gucurwa n’ibicuro bibi; ko yaba agiye kubatobera, akonona igitaramo cy’imfura, zakoranijwe no gushengerera ubugeni! Nyakibi ntirara bushyitsi!

KAGAME acyanzura igice cya kabiri cy’umusango we wa politiki, yonona nkana ubugeni bw’umwana afata nk’uwe bwite; yazinze umunya ahindurira ijwi rye mu rya Afande w’inyeshyamba utonganya ba kadogo! Abibasirwaga ubwo nk’uko yabanje yabarondora, bakaba umugeni Teta, mama we Jeannette na Nyirakuru ubyara se! Bibasirwaga bazira iki? Ukutaboneka mu bukwe kw’umuhungu w’imfura ya RWIGEMA. KAGAME ugira ibinyoma nk’ibya SEMUHANUKA, imitego y’ibyo yari yanzikiyeho abeshya ko ari mu kigwi cy’umubyeyi imbere ya TETA; yari itangiye gushibuka akihibereye! Agatsinda amahano nk’aya ntiyigeze ayatinyuka mu bugeni bw’umukobwa we bwite, Ange KAGAME, bwatashye umwaka ushize! Nguko uko yasubukuriye mu ruhame, intambara atigeze ahaho agahenge umuryango wa RWIGEMA. Ibya vuba byasashwe muri rubanda, bikaba urupfu rw’amayobera n’itabarizwa rya JOY mushiki wa RWIGEMA, umwaka ushize; byagaragayemo  imigambi y’ubugome ndengakamere, yatunganyirijwe kukwibutsa umuryango wa RWIGEMA, ko uretse no kuwutoteza, no kubakuramo bamwe bagacurwa inkumbi, KAGAME atabigirira inkomanga ku mutima!

KAGAME wumvaga ntahandi azabonera umuryango wa RWIGEMA, yamaze kwicaho awihaho intera ihagije, akaba ahora awicira ku rwara nk’inda, byamwanze mu nda asanga aho mu bugeni, ariho ho kwaturira umujinya n’inzika nshya awufitiye; ngo aha nibatabyitwararika bakabona ibyago bishya bibagwa hejuru, ntibazamubeshyere ko atababuriye ubugeni buhangaje! Nuko aba arakomeje ati: “ndabatumye ngo umuhungu wa RWIGEMA yakagombye kuba ari mu gihugu, igihugu se natwe twese twaraharaniye!” Udushyi duke twa bamwe mu mbaga yari iguye mu gihirahiro ngo kaci kaci!! Ngizo za politiki z’urwiyerurutso zisigaye zitaha ubugeni mu rwa Gasabo! KAGAME asa n’ugabanyije umunya mu ijwi ati: “ibi sindibubitindeho ariko ndabatumye -barya batatu yarondoye- …. Umuhungu wa Fred ntiyashoboye gutaha ubu bukwe.. Mumumbwirire ngo… ko yagakwiye kuba ari hano… yagakwiye kuba ari mu gihugu… igihugu se n’abandi twese twaharaniye…” Wa musango wa politiki se uzabe ubaye ihumure ra!? Cyangwa izabe inkeke nshya igiye gutunarikwa ku mugeni, umubyeyi n’umukambwe (kazi), bahawe inshingano nshya zo gucyura uwahunze igihugu, azi neza ikimwirukansa!? 

Ko umuhungu wa Fred atasuhutse aguye isari se, aho iki si ikimenyetso ndakuka ko amakenga yamwomokeje, yari afite ishingiro!? Umunsi yasubije abamutumweho ko, “inyamaswa y’amakenga make yishwe n’umututizi”; aho aba babyeyi bazishingikiriza ko intumwa iticwa, maze basohoze ubutumwa kwa Nyakubahwa!? Aho umutindi yanitse ntiriva, ababyeyi bari bambariye isango; ibyari ibirori by’ibyishimo byabahindukiyemo umukoro w’injyanamuntu, wa wundi uguhiga ukawuhiguza amagara!

Prezida KAGAME akimara gutanga ihumure ryo gucyura impunzi mu misango; yanashimiye TETA ko we ari intwari, kubera ko nk’igitsina gore, ajya hanze akagaruka, ntabe yakaka ubuhungiro! Ni koko se KAGAME yaba ahangayikishijwe n’ihunga ridasiba ry’abanyagihugu, barimo na muhungu wa Fred RWIGEMA? None kuki aho kwica ba Gitera atica ikibibatera!?  Akiva kuri iyi ngingo rero, Prezida KAGAME usigaye ukorera imirimo ye y’umukuru w’igihugu mu misango y’ubukwe; yibutse ko ubwo bugeni bwa Teta na Marvin, yanabwuririraho akisanira umubano n’ibihugu bituranyi, ugenda urushaho kumuzambana! Ni ugusana cyangwa ni ukurushaho kuzambya!?

Abazi gusesengura imvugo y’umwana w’umwega; ubwo yari yamaze kurivumera! 

-Iriki!? 

-Ijambo! 

-Ijambo nyabaki!? 

-Igira hino nkongorere, ibihuru by’iki gihugu bisigaye byumva nk’Abantu! Urumva rero, kuva umuhungu wa RWIGEMA asigaye aza kunogereza imigambi mu gihugu… igihugu Nyakubahwa adasiba kwita igihugu cy’umwanzi… Buriya yahaga abo yatumye ubutumwa ko umuhungu wa RWIGEMA nawe yabaye umwanzi…Kandi ubwo abaye umwanzi nabo bizabandurukaho…Buriya kandi yibagiwe kubongereraho interuro abwira abo yakise abanzi be bwite, akabahwanisha nkana n’abanzi b’igihugu, ati: “itsemata-rovu-tayimu [It is a matter of time]!!”

Mu gisa n’impuhwe z’igisagirane, nyamara zitabuze gutera impumu, Prezida KAGAME yakomeje kwifatira ku gahanga igihugu gituranyi kivanga mu buzima bwite bw’Abanyarwanda, bibanze kuri we na Nyakwigendera RWIGEMA! Aha umuntu akaba atabura kwibaza kuri izi mpuhwe nk’iza bihehe, KAGAME yagaragarije Nyakwigendera, amushakashakishiriza abanzi bo gusangira ku ngufu; nk’aho yaba yarabimuhayeho umurage mbere yo gutabaruka! Abari bakoraniye muri ubwo bugeni kandi, wabonaga ku maso, bari bamaze gufatwa n’ihahamuka, bakimara kumva Prezida KAGAME araga urubanza rwananiye Leta ayoboye rwo gucyura impunzi, umugeni, umubyeyi we na nyirakuru! Buri wese wari witabiriye ubugeni, wabonaga ibimenyetso ku mashusho asa n’uwibazaga uko bizagendekera abo bagore, umunsi KAGAME yaje kubishyuza impunzi ye, na cyane ko benshi batahamyaga ko, nyaguhunga azemera kwishora mu menyo ya rubamba, kandi rwaracitse yambutse!

Mu gihunga cyinshi, Prezida KAGAME nk’ufite icyo yishinja, yakikiye ibyo yise “ibivugwa”   -ahari ni za nkuru z’uruhare rwe rusesuye mu rupfu rwa RWIGEMA zihwihwiswa-, ko ari intambara bagabwaho n’igihugu gituranyi, kidahwema no kwigamba ko cyabaremeye, kibeshya ko ibyo bagezeho -gufata igihugu- babikesha umusanzu wacyo ntagereranywa! Yiyamye icyo gihugu kigize umuremyi “wacu”, kubyikuramo kubera ko “twaremwe” n’Imana. 

Mu buryo bushobora kuba ari inshuro ya mbere, yashinje iki gihugu, kuba aricyo gituma abanyarwanda bahunga igihugu cyabo; anahamya ko imihate abo bayoborana igihugu bashyiraho ngo abaturage boye guhunga ingobyi yakabahetse, iki gihugu kiyiburizamo! Uyu mukino wo gushinja igihugu gituranyi, kuba impamvu ituma ubutegetsi bwa Kigali butagera ku mihigo bwiyemeje;  ukaba ari umukino mushya cyane muri politiki y’ubudasa bw’Inkotanyi! Twizere ko mu guhigura imihigo, ku bayobozi b’ibanze, batazatera mu ndirimo y’umuyobozi wa “gavumenti”; ko ibyo bagambiriye kugeraho byose, bikomwa mu nkokora n’igihugu gituranyi! Abatavuga rumwe na Leta ya  Kigali, amahanga n’imiryango mpuzamahanga, bari bakomeje kurega iyi Leta urugomo n’imiyoborere mibi; bave ku giti dore umuntu! Igihugu gituranyi nicyo cyo kubazwa byose!! Uwapfuye yarihuse, adataramiwe n’intore izirusha intambwe! 

Prezida KAGAME kandi ntiyaciriye aho! Yagize atya anenga abavuga ko ku Imana ari heza, nyamara bababwira kuyisanga bagaseta ibirenge -ntumbaze abafite inshingano zo kwihutishiriza abandi urugendo rw’ubuzima bwo ku isi-!! Mu kugaragaza itandukaniro rye n’abo; ngo ni uko we nataha ku muremyi we azashinjagira, kubera ko nta mwenda we (Rurema) azaba atahanye -udushyi duke tw’abumijwe n’iyo ngingo ngo kaci kaci-!! Prezida kagame yageze aho avuga n’akari imurori, acyurira umuhungu wa Rwigema, ko abamushuka bamubeshya kuzamugira umuntu runaka mu Rwanda -ahari umukuru w’igihugu- nyamara ko batazabigeraho… Yavuze kugeza n’aho ahishuye ko yagiranye nawe ikiganiro kirekire akirangiza amashuri yisumbuye; yarangiza akamuha n’ubutumwa -ubufasha bw’amafaranga ahari- amushyikiririza TETA na mama  we… Yashoje ahishura ko hagati ye n’umuryango wa RWIGEMA, harimo ikibazo cy’amatiku maremare, ndetse n’amagambo maremare; nk’uko bisanzwe iteka icyo kibazo nacyo agikoreza ugomba kwikorezwa ibibazo byose biremereye u Rwanda n’abanyarwanda: umuturanyi mubi! KAGAME yakuriye inzira ku murima, abafite ibyo bamubeshyera -ni ku rupfu rwa RWIGEMA yaciraga amarenga-, ko izo ntambara atazazirwana, kubera ko afite izindi ntambara zimushishikaje kurwana -ahari wenda yishishikarijwe n’izo arwana Mozambike, CAR na DRC aho yisahurira umutungo kamere-!

Prezida KAGAME akaba yashoje kwinigura muri iyi politiki ye guterana amagambo, kwandarika igihugu gituranyi, no gukoreza bamwe imikoro yamubereye ingorabahizi, harimo nk’uwo gucyura impunzi; yihohora ko nawe azi neza ko ibyo yavugiye aho bitari bikwiye! Mu buryo bwo kwihagararaho asobanura ko ari umunyapolitiki, bityo aho ari hose n’ahadakwiriye akaba agomba konona gahunda zisanzwe, azivangamo politiki! Mugusa n’uwica icyiru cyo konona ubugeni bwa TETA na MARVIN; yabemereye kuzabagabanyiriza ku mikoro y’umurengera, yibitseho -nk’umukuru w’igihugu ugisahura-! Ntiyaretse kandi no gucikwa ngo yishyire hanze ko, hari hashize igihe kirekire cyane atabonana na TETA, habe n’umubyeyi we, habe na nyirakuru! Niyo mpamvu ahari yaba yiniguye cyane, abahera umukoro w’injyanamuntu ubugeni buhangaje; ahari kuko ntahandi yari kuzabakura ngo awubahe, nk’uwubatse uruzitiro rukomeye hagati y’imiryango yombi! 

Mu kurangiza iyi nkuru kandi nk’umwanditsi, twihishuriye ko kuba Prezida KAGAME yaritabiriye ubu bugeni, akabwitiranya n'”inama ya CHAMA” cyangwa se “inama ya  Leta” cyangwa se “causerie morale”; bizagora ubu bugeni kuzagira urwibutso rw’amashusho. Ibi bikaba bishingiye ko abari bacyuje ubugeni, bisanze mu kindi giterane cya politiki, nayo iciriritse, – yubakiye ku matiku, amazimwe, isebanya n’iyandarika- bagahinduka amasura kubera ubwoba n’ihahamuka… N’ikimenyimenyi videwo y’ubugeni yari yasangijwe ku mbuga-nkoranyambaga, byaje kuba ngombwa ko ku bushishozi bwiza ikurwaho! Bishoboke ko iyi videwo yakuweho, hagamijwe kwirinda kwifashisha ubugeni bw’inzirakarengane, mu gutoteza amahanga, abanyagihugu… ;no kuyobya abanyarwanda gushakira ibisubizo by’ibibazo bibugarije ku gihugu gituranyi, aho kubaza abayobora igihugu ku nshingano bakomeje konona nkana!

Ijambo bwite Prezida KAGAME yavugiye mu bugeni bwa Teta na Marvin, waryiyumvira mu nkuru y’amajwi ya Therwandan.com ahakurikira!


Kagame yemeje n’ishema ryinshi ko izina Inyenzi ritazanywe n’abahutu

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nk’umwe mu babanye na nyakwigendera Fred gisa Rwigema, Paul Kagame na Madamu we batumiwe mu bukwe bwa Teta Gisa, umukobwa wa Fred Rwigema bwabaye ku itariki ya 6 ugushyingo 2021. Akaba ari ubukwe bwabayemo udushya twinshi. Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko agombaga kubera ubukwe hahinduwe Perezida Kagame amaze kwemeza ko azitabira ubwo bukwe, abashinzwe umutekano we akaba ari bo bihitiyemo aho buzabera.

Madamu Jeannette Rwigema nyina wa Teta Gisa, wakiriye Paul Kagame ngo agire icyo avuga mu bukwe bw’umukobwa we yatangiye ashimira Imana ko ibirori byabereye mu Rwanda, bigaragara ko cyabaye igitangaza kuko batari bizeye ko byahabera cyangwa benshi batari banabyiteze.

Amagambo make yavuzwe na Madamu wa Nyakwigendera Gisa Rwigema yagaragaje byinshi byari byihishe inyuma yayo: gutuza yigengesera ngo atavaho agira icyo avuga cyamukoraho, akaba yakanga rutenderi. Ati “Ndashimira nyakubahwa perezida wa Repubulika na madamu we ku ruhare bagize ku muryango wacu, bikomeye cyane“. Aya magambo uyarebeye hafi wagirango ni ayo gushima nyamara ariko kandi ahishe byinshi. 

Muri ibyo birori, hari amagambo yateye urujijo, Kagame Paul ati “Teta ni nk’umwana wacu kubera ko ari umwana wa Gisa na Jeannette. Ndetse akaba ari umwuzukuru wa Kimonyo“. Paul Kagame yaciye amarenga avuga ko atari ibyo bahuriye aha n’aha, ngo bafitanye amateka maremare. 

Mu gihe Paul Kagame yavugaga ijambo, nateye akajisho ku ndoro ya Teta nyisomamo agahinda kenshi gakomeye karimo kamushengura umutima, bishobora kuba byaramwibukije byinshi, cyane cyane kubura umubyeyi we kandi Paul Kagame wavugaga ako kanya yaba yarabigzemo uruhare.

Paul Kagame akaba yaritiranyije umuryango we n’uwa Gisa Rwigema n’igihugu, aho avuga ko bafite umuryango bakagira n’igihugu. Aha aremeza neza rwose ko igihugu ari icye, dutekereza ko ntawe uzongera kubishidikanyaho, nk’uko bamwe bajyaga babigenza, babyibeshyaho.

Paul Kagame mu magambo yavuze yagarutse ku ijambo Inyenzi mu by’ukuri risobanura “Ingangurarugo ziyemeje kuba Ingenzi” ukaba ari umutwe warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda mu myaka ya za 1960 ariko nyamara kuri ubu ibyigishwa mu Rwanda no mu mahanga abakora propaganda bo bemeza ko ari izina ryazanywe n’abahutu bagamije kwambura ubumuntu abatutsi ngo babone uko babakorera Genocide. Mu gukoresha iryo jambo abaza umwe mu bari bitabiriye ubukwe yagize “uri inyenzi nkuru” ndetse ahabwa amashyi y’urufaya!

 

Ntibyabaye ibirori by’ubukwe gusa rero, ahubwo byabaye n’umwanya wa politiki. Impamvu nyamukuru ikaba ari uko, umuhungu wa Fred Rwigema, Eric Gisa atatashye ubukwe bwa mushiki we. Paul Kagame akaba yaratangaje ko ubundi Eric Gisa yagombye kuba ari mu Rwanda. Aha turibaza icyamuteye kugira igishyika kuko umuntu yemerewe kuba aho yifuza. Nyamara ariko ku rundi ruhande, turanibaza nyine impamvu Eric Gisa ataje kwizihiza ibirori bya mushiki we. Ese ntabwo Paul Kagame yaba ariwe nyirabayazana maze akaba yashatse kwisobanura ngo ayobye uburari, nk’uko asanzwe abigenza? 

Icyagaragaye ni uko Paul Kagame atewe impungenge n’uko Éric Gisa aba hanze. Atari izindi mpuhwe, ahubwo agomba kuba hari ibyo yikeka maze nawe agakeka. Mu nyandiko twasohoye muri 2015, Eric Gisa yatangarije ku rubuga rwa Kent State University, ko aho bigeze abona nta kindi yakora kitari ugukurikira intambwe za se zo kubaka u Rwanda rurangwa n’amahoro, nta mwiryane n’urwicyekwe. Ese aho aya magambo ntiyaba yarateye Paul Kagame ubwoba maze agakeka ko Eric Gisa yaba ategura gutera u Rwanda?

Paul Kagame yavuze ko Eric Gisa yagombye kuba mu Rwanda cyangwa se akagira uburenganzira bwo kuza mu Rwanda. Ibi bigaragaza nyine ko ubwo burenganzira atabufite. N’ikimenyimenyi iyo aza kuba abufite aba yitabiriye ukwe bwa mushiki we. Ese ninde wamwambuye ubwo burenganzira? Twavuga se ko ariwe ku giti cye wabwiyambuye cyangwa Paul Kagame yabazaga ibyo azi nka mwarimu?

Marvin Manzi na Teta Gisa bari bamaze minsi basezeranye imbere y’Imana mu muhango utaritabiriwe n’abantu benshi kubera ngo kwirinda “icyorezo cya Covid-19”

Ikindi kidasanzwe, kidakunze kumvikana mu magambo ya Paul Kagame ni ijambo “Imana”. Muri ibi birori bya Teta na Mervin, yavuze ko yemera ko Imana ariyo irema. Bitangaje, Paul Kagame ngo aho Imana izamuhamagarira ngo azagenda yishimye, ngo kuko nta mwenda w’Imana azaba afite, ngo ndetse nta n’uw’umuntu afite. Bizi Imana n’abanyarwanda! Paul Kagame yiyemeye, avuga ko akazi ashinzwe akuzuza neza. 

Paul Kagame yagarutse ku ijambo ryateye urujijo, aho yavuze ko umuryango nyarwanda n’uba utameze neza, igihugu kizagira ibibazo. Aha twakwibaza itandukaniro riri hagati y’umuryango nyarwanda n’igihugu cyangwa ahari hari ikindi yashakaga kumenyesha. Buri wese yabishyira mu nyurabwenge ye.  

Paul Kagame yongeye guhamya ko ari umuherwe yemerera abageni ko azabashyigikira. Ati “Tuzashaka icyo twakora mu mikoro yacu atari make“. Ngo ntibashobora kubiterura ngo babishyire ku meza. 

Asa n’ububaye cyane, Paul Kagame yavuze ko Eric Gisa atagombye kuza ngo agarukire mu baturanyi. Aha yavugaga mu gihugu cya Uganda. Wakwibaza izi mpuhwe izo arizo.

Agashya kandi kadasanzwe kabaye muri ubu bukwe ni uko Paul Kagame avuga ijambo rye rigeze ku minota 10 n’amasogonda 10 hagaragaye umudamu wakomye amashyi menshi cyane yungikanya, wenyine mu ijambo hagati kandi nta kidasanzwe kivuzwe, abandi bose banumye. Yewe, ihahamuka ryishe abanyarwanda!

Nyuma y’igihe kirekire Fred Rwigema yaribaguranye mu madisikuru politiki yo mu Rwanda, Paul Kagame, yiyererutsa, yongeye kumurata avuga uko babanye mu buto. Ahari wenda uyu munsi waba imbarutso yo kongera kugarurira agaciro Fred Rwigema yagize mu rugamba rw’inkotanyi!

Ibirori by’ubukwe bwa Teta na Mervin byabaye nk’aho ari inama ya politiki. Ababwitabiriye bari bakonje cyane ubona rwose batagaragara nk’abari mu bukwe. Ese ntabwo byaba byatewe n’ukuhaboneka kwa Paul Kagame?

ZIMWE MU NTAMBARA FPR-INKOTANYI YIGABAHO NK’ISHYAKA RIYOBOYE U RWANDA

$
0
0

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Kubuza Abaturage ubwisanzure bakesha gusa iterambere ry’ikoranabuhanga!

Mperutse gukurikira ikiganiro “ISHUSHO Y’ICYUMWERU” cyo kuwa 07 Ugushyingo 2021, gitambuka kuri Television y’u Rwanda buri munsi w’icyumweru. Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko ibumbatiye mu kibazo gikurikira: “ese koko imbuga-nkoranyambaga zishobora kongera kuba isoko, yo guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside; intambwe igihugu kimaze gutera, nyuma y’imyaka hafi 28, Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, ikaba yasubira inyuma?”  Umunyamakuru Divin UWAYO akaba yari kumwe n’abatumirwa bakurikira: Dr Thierry MURANGIRA nk’umuvugizi wa RIB, Innocent NIZEYIMANA nk’umunyamateka akaba n’umwanditsi, Eric MAHORO nk’umuyobozi wungirije w’umuryango NEVER AGAIN-Rwanda, Scovia MUTESI nk’umunyamakuru uzwiho gutanga ibitekerezo birashe.

Iki kiganiro gisa n’icyahaga RIB umwanya wo gusisibiranya abanyarwanda, ku ihohotera imazemo iminsi ikorera Abanyarwanda batanga ibitekerezo byabo ku mbuga nkoranya-mbaga; cyane cyane ku rubuga rwa YOUTUBE! Iri hohotera ryamaganywe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, amahanga, Impirimbanyi, Abanyapolitiki n’imiryango ya sosiyete sivile. Iri hohotera rikaba rikubiyemo iterabwoba RIB ishyira ku Abanyamakuru n’abandi banyarwanda batangariza ku muyoboro wa  Youtube, ihamagara ubutitsa, mu ibyo icyo kigo cy’ubugenzacyaha cyita kugira inama, nyamara ari ishyira ku nkeke mu buryo bwamye. Hari kandi no guhamagaza ku mabazwa, aviramo no gufungwa iyo akozwe inshuro runaka, ku byaha bidashinga; hagamijwe gucecekesha abavuga ukuri Leta yubakiye ku kinyoma idashaka kumva! Bamwe mubamaze gufungirwa ayo maherere twavuga nk’impirimbanyi Yvone Iryamugwiza IDAMANGE, Aimable KARASIRA, Abdul Rashid HAKUZIMANA, abanyamakuru Theoneste NSENGIMANA na Hassan CYUMA wafunguwe ariko akaba ahora agerwa amajanja….

Inzirakarengane zifungiye amaherere kuri ubu bugambanyi, butegurwa n’inzego z’ibanga za Leta ya Kigali, zigashumuriza ikigo cya RIB ngo gitangire umugambi mubisha. Iki kigo nacyo kikazashyikiriza Ubushinjacyaha, hanyuma inkiko zigatangira imanza mu kimeze nk’ikinamico. Iyi kinamico ikaba ishingiye ku mpamvu y’ingenzi y’uko, abagira aho bahurira n’uyu mugambi w’ihohotera, baba abo mu nzego z’umutekano, iz’ubutabera, icyitwa Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, bose baba ari “agents” b’inzego z’ibanga bagabwe muri izo nzego zindi zisigaye! Muri iki kiganiro cyavuzwemo byinshi bijejeta propaganda za politiki y’ikinyoma, nk’umusingi w’ishyaka FPR-Inkotanyi riyoboye igihugu. Ntituriburondore ibinyoma byapfundikiwe mu kiganiro; ahubwo turibaza niba koko iyi ntambara FPR-Inkotanyi yibwira ko igaba ku Abanyarwanda banyotewe kwisanzura mu bitekerezo, itaba mu iby’ukuri iyigabaho nk’ishyaka riyoboye igihugu,  bityo rikaba ritemba rirushaho kwirundurira muri “muteremuko”!

FPR-Inkotanyi ifite ibihamya ko iyi ntambara irwana n’abaturage, banyotewe no kwisanzura mu bitekerezo binyuze mu iterambere ry’ikoranabuhanga, ari intambara idashoboka; kuki ikomeza kuyivurugutamo yirasaho!?

Umunyarwanda yaciye umugani ati: “Amatwi arimo urupfu ntiyumva!” FPR-I yakunze kwigamba ko impinduka zibirindura ubutegetsi bw’igitugu mu yandi mahugu, zidashoboka mu Rwanda! Nyamara bazi neza ko izo ari imvugo zo gutera ubwoba, zitahagarara imbere ya muyaga cyangwa ihirikwa ry’ubutegetsi bw’igitugu, umunsi uri izina! Barabizi bakirya icyara by’amarenzamunsi, kubera ko bazi ko ingoma yabo y’igitugu ari akana gato cyane, ugereranyije n’ingoma z’igitugu z’ibihangange zahirimye zikagenda nk’amahembe y’imbwa, mu kanya nk’ako guhumbya. Ubutsiko bwahoze kuri izi ngoma bwaratunguwe, kandi bunanirwa uburyo bwinshi bwo gucubya abaturage bariye karungu, badatinya no kuba ibitambo!

 Iyi ngingo yo kudatinya kuba ibitambo, yaratangiye mu Rwanda kandi irakura umunsi ku wundi! Abanyarwanda baraharanira uburenganzira bwabo bwo kwisanzura mu bitekerezo, bazi neza ko ibyabo bishobora kurangira bahohotewe, bafunzwe cyangwa bishwe, n’ubutegetsi bw’igitugu! Ba Idamange, Karasira, Theoneste… baraborera mu munyururu w’akamama, nyuma y’uko bahozwagaho iterabwoba ririmo no kuba bakamburwa ubuzima. Ntibabikerensheje nk’abayobewe ko ingoma iyoboye igihugu ari icyago; ahubwo ni uko bigenda mu bihugu byose iyo impinduramatwara igeze ku bise! Barafunga impirimbanyi izindi zikavuka ubwo, zikazifatira mu ngata, kandi ntibizahagarara; kuko ibyo FPR-I ikora, ari nko kuzimisha amazi umuriro watewe n’ibikomoka kuri petiroli!

FPR-I bazi neza ukuntu kubuza abaturage kumva Radio Muhabura, ku ngoma ya General HABYARIMANA, byatumye ikundwa cyane, abanyarwanda bakayumva bihishe! Kuyamagana no gufunga abafashwe bayumva, byaviriyemo ko n’abatari bayitayeho bayitabiriye, bayumvira icyo bashishikajwe no kwiyumvira icyo Leta ishaka kubahisha nkana! Ni uko bigenda igihe cyose, kubuza umuntu kumva ikintu cyangwa umuntu runaka, uba umuteyemo amatsiko yo kumukurikira cyane! Aba banyarwanda bitabiriye kumva Radiyo Muhabura batari basanzwe bayishishikariye, baje kuza kuvamo abashoboye kugotwa n’ibitekerezo byayitambukagaho! Bamwe muribo bavamo abayobotse Inkotanyi bikazifasha kuganza, baziha imisanzu, bazoherereza abasore, banazishakira abayoboke banyanyagiye mu gihugu.

FPR-I izi neza kandi ukuntu kuva mu myaka yo muw’1996, ubwo bambukaga gusenya inkambi mu icyahoze ari Zayire, inkambi zigasenywa no mu Burundi na Tanzaniya, inyinshi mu ngabo z’igihugu zitakiba ku butaka bw’u Rwanda, zihugiye mu gukora amahano hakurya y’umupaka w’u Burengerazuba; Abanyarwanda bashyizwe ku nkeke babuzwa kumva amashami ya gahunda z’Ikinyarwanda ya za radiyo VOA mu gitondo, na BBC ku mugoroba. Radiyo imwe rukumbi y’igihugu yirirwaga mu icengezamatwara rya FPR-I, n’ibinyoma ko nta musirikari n’umwe w’u Rwanda urangwa ku butaka bw’icyahoze ari Zayire! Uku kubuzwa kumva VOA na BBC byakururiye Abanyarwanda benshi kuzitabira, uturadiyo duto twa FM tugurwa ku bwinshi; abasanganwe izitagira FM bakumvira ku mirongo migufi ya SW… Abantu baragiye bayoboka gahunda z’Ikinyarwanda z’ayo maradiyo yombi, cyane cyane BBC yatangazaga bakitse imirimo; batitaye ko harimo benshi mu banyarwanda byaviragamo gufungwa nk’ibipinga! N’abiyumvagamo FPR byarenze urugero barihengekaga, bakiyumvira ukuri kw’ibiri mu gihugu cyabo, bisunze iyo miyoboro yombi. Abataragiraga amaradiyo yabo bwite, cyangwa batinya kwiyumvana, bakajya kuzivumba, abandi bakazumvira mu matsinda mu bikari, basize abana ku marembo ngo babacungire uwabavegeta.

FPR-I kandi izi ukuntu gufunga imiyoboro FM ya BBC ku butaka bw’u Rwanda, mu myaka ishize, ngo aha irayihima ngo itumvwa n’Abanyarwanda; byatumye yitabirwa bikubye inshuro nyinshi ku miyoboro ya SW, abandi bagahanahana “audios” z’ibiganiro bya BBC ku matelefoni, nk’uko bahana uturirimbo! Kuburyo gahunda y’Ikinyarwanda ya BBC yitabiriwe ku iterambere ry’ikoranabuhanga, bamwe bakayumvira ku nkuta zayo ku mbuga nkoranya-mbaga, abandi bakayumvira ku miyoboro ya Youtube y’Abanyarwanda bateruye ibiganiro byazo! Na n’ubu BBC ikaba yumvwa cyane kurusha na VOA, kubera gusa ko yamaganywe na Leta y’Inkotanyi, nyamara yari isanzwe ikunzwe cyane! Kuri uru rugero rwa gatatu ari narwo rwa nyuma, niho FPR-I igomba kuzirikana byimazeyo! FPR-I izi neza na none ukuntu ibitangazamakuru byafunzwe na Leta y’u Burundi bikorera mu Rwanda, gahunda zabyo zigashyirwaho kandi zigasakazwa ku mbuga nkoranyambaga! Abarundi benshi n’abadashyigikiye ibitekerezo bitambukira kuri ibyo bitangazamakuru, bakurikira buri munsi Abanyamakuru bari baramaze gukundwa, kabone n’aho ubutumwa bwabo bwaba budashimishije ababatega amatwi!

Umuti umwe nawo utarambye FPR-Inkotanyi yacubyaho abanyarwanda banyotewe ubwisanzure, bakesha gusa iterambere ry’ikoranabuhanga, ni uguca itumanaho rya Telefoni zigendanwa na Internet bikavaho burundu mu nzego zose z’igihugu; naho kuniga no kugenzura iyo miyoboro yombi nta musaruro! Birashoboka!?

Telefoni zigendanwa zidafite itumanaho rya Internet, zifite uburyo bwo kohererezanya ubutumwa bwanditse ndetse n’ubutumwa bw’amajwi yafashwe! Ubu buryo ubwabwo bushobora kwifashishwa n’abashaka gusangiza ibitekerezo byabo! Ibyo kuzibira imbuga za internet zimwe na zimwe ntacyo bigifasha Leta z’ibitugu; kubera ko hariho uburyo bwinshi bwo kunyura inkeramucyamo urubuga rwafunzwe na Leta, rugashyikwaho n’abaturage bitabaje ibizwi nka za VPN n’ubundi buryo butabarika… Imbuga z’ibitangazamakuru zafunzwe na Leta ya Kigali, ihima abazicishaho ibitekerezo biganjemo abanyarwanda b’impunzi hanze y’igihugu; abanyarwanda bamwe baca iyo nkeramucyamo bakazigeraho, abandi bajya kuzishakira ku nkuta zazo ku mbuga nkoranyambaga, abandi gahunda zabo zikabasanga mu matsinda ya za Whatsapp! Imbuga zaciwe cyangwa se zihora zamaganwa, nizo zarushijeho gukurikirwa; kubera ko nk’uko twabibonye haruguru, igituma Leta z’ibitugu zamagana ibitangazamakuru, nicyo gikururira abaturage amatsiko yo kubikurikira cyane, n’abatemeranywa n’imyumvire y’ibyo bitangazamakuru bakabikurikira, bakazibona babishidukiye ndetse biyumvamo imyumvire yabyo.

Kuba imiyoboro ya Telefone zigendanwa na Internet byafungwa burundu mu Rwanda byo; birasa n’ibidashoboka, si no gusa ahubwo ntibishoboka, kandi impamvu zirasobanutse. None se FPR-I irarwana intambara bwoko ki!? FPR-I irimo kwirasaho kandi iraje yihashye!  

“Icengezamatwara ry’amacakubiri, guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside no gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha Leta Abaturage…” urusyo rugerekwaho uwisanzuye mu bitekerezo wese, niyo ntambara yeruye FPR-I yigabaho yibeshya ko irindagiza Abaturage; bwarakeye!

Bwarakeye, Abanyarwanda baciye mu bihe bikomeye byabahumuye amaso, ingoma ya FPR-I yarabakaranze barakubitika, ubu hariho “ibipindi” n'”itekenika” FPR-I ikwiye kuzibukira; amase ya kera ntagihoma urutaro! Inkiko za FPR-I -si iz’igihugu kubera ko zitigenga- zikorerwa ubuhuzabikorwa n’inzego z’ibanga, ari nazo zitanga amabwiriza y’abagomba guhagarikwa, n’ikinamico ry’imanza rigomba kubakinirwaho, kugeza bibonye mu munyururu w’akamama. Mu Rwanda hashyizweho amategeko yo guhonyora uburenganzira bw’abaturage; icyakora amenshi muriyo arakocamye, bikayagonganisha n’amahame-shingiro yubakiyeho amategeko y’imanza nshinjabyaha! Abanyamategeko bigenga ntibahwemye kurega ayo mategeko ngo avugururwe; ariko Leta y’Inkotanyi ntibikozwa. Icyo iyi Leta yiyibagiza nkana, ni uko kurushaho kugaraguza agati inzirakarengane mu nkiko zizira uburenganzira bwazo bwo kwisanzura; aribyo bituma impirimbanyi n’abanyamakuru banyotewe ubwisanzure, bavuka umunsi ku wundi!

“Ibipindi n’itekenika” bya FPR-I byacitse amazi, aka ya mvugo y’abubu! Kuva ku mpunzi z’Abarundi n’iz’Abanyekongo FPR-I yashutse ikabakangurira guhungira ku bwinshi mu Rwanda, ngo izabahirikira ubutegetsi buyoboye ibihugu byabo, maze ibashyirireho ubutegetsi bibonamo! Ubu impunzi z’Abarundi zavumbuye ikinyoma cya FPR-I, zirimo zirisubirira mu gihugu, kubakana n’abandi! Abanyamulenge bashyamiranye na FPR-I, yahoze ibatwara mu kinyoma cyo kugambanira igihugu cyabo cya DRC; n’izindi mpunzi zo muri Kivu y’Amajyaruguru zitindijwe n’umutekano ngo zisubirire iwabo. Ubwo zari zirambiwe u Rwanda zishoye mu masasu avugira iwabo; habaye ibibazo maze FPR-I ibacuramo inkumbi, kujya itagira ibinya byo kumena amaraso! Niba abaturanyi baravumbuye ikinyoma cyubakiyeho FPR-I; Abanyarwanda ikaranga umunsi ku wundi nibo bakiri mu bitotsi?

Magingo aya FPR-I irarwana na diplomasiya yayo yazambye, kubera ko amahanga n’imiryango mpuzamahanga bamenye ukuri; bakaba batagihwema kunyomoza ibinyoma by’inkotanyi muri za raporo zitandukanye ziyihaniza! Abanyamakuru n’abashakashatsi bahinduye imyumvire, baravuga FPR-I ibigwi byayo bibi, ku bitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye byahoze bisingiza ikinyoma! None se Abanyarwanda FPR-I ikaranga umunsi ku wundi nibo bakiri mu bitotsi; mu gihe n’ab’i kantarange batari ku musonga wayo bakangutse!?

Intwaro imwe rukumbi FPR-I ifite yo gucubya iyi mpinduramatwara iri ku bise byayo, ni uguhindura ikaba ishyaka riyobora Leta igendera ku mategeko n’inyungu z’abenegihugu; naho iterabwoba, guhohotera, gufunga no guhotora barasera mu mazi! Birashoboka se, cyangwa ni birya by’akabaye icwende!? Ibihe bya vuba biri imbere bizambere umugabo!

CYUMA – Urupfu cyangwa Gereza, Nitangiye abo nakoreraga ubuvugizi

ESE IBYAHA TEWONISITI NSENGIMANA (UMUBAVU) NA BAGENZI BAKURIKIRANYWEHO, BIGIZWE N’IBIKORWA BYABAYEHO KOKO?

$
0
0
Yanditswe na Valentin Akayezu Muhumuza
Iri sesengura rishingiye ku biteganywa n’ Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryatangajwe muri Gazette ya Leta N0 idasanzwe yo kuwa 27/09/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (ibyo twita code pénal).
Amategeko y’u Rwanda ateganya ko kugirango icyaha kibeho kandi gikurikiranywehagomba kuba hari ibintu bitatu by’ingenzi bigomba kuba bigaragara: 1)Ubushake bwo gukora icyaha(intention ou élément moral), 2) Igikorwa cyakozwe aricyo kitwa icyaha(élément matériel), no 3) hari itegeko ryateganyije ko icyo gikorwa kitwa icyaha kigomba guhanwa(élément légal). Iyo ibyo bintu uko ari bitatu bibuze cyangwa kimwe muri byo kibuze, igikorwa cy’ikurikinacyaha(action de poursuite) nta gaciro kiba gifite ndetse n’impamvu ifatika ituma urukiko rwaregewe rwose rutagomba kwemera kwakira ikirego cy’ubushinjacyaha.
Turebye igikorwa cy’ubushinjacyaha cyo gukurikirana no gusaba ko Tewonisiti Nsengimana na bagenzi be icyenda bakurikiranywa bafunze by’agateganyo, byabaye ngombwa ko hagaragazwa ko muri za mpamvu eshatu zisabwa ngo igikorwa kibe cyujuje ibyangombwa biteganywa n’itegeko kugira ngo kibashe gukurikiranwa no kurengerwa, reka turebere hamwe ko ibikorwa bakurikiranweho byabayeho koko bityo bikaba bikwiye ko bakurikiranwa nk’ababikoze koko? Mbanze nibutse hano ko tureba ku bikorwa gusa (faits), tutari burebe ku bakurikiranywe (qualité de personnes poursuivies : nka Tewonisiti ni Umunyamakuru ugomba kubanza gukurikiranwa hateganyijwe ibyo amategeko agenga umwuga w’Itangazamakuru ateganya).
Duhereye ku gikorwa kiswe gucura umugambi wo gukora icyaha (Conspirancy to commit an offence/conspiration de commettre une infraction), ingingo ya 20 ya code penali ivuga ko gucura umugambi wo gukora icyaha ni ubwumvikane hagati y’abantu babiri (2) cyangwa benshi bugamije gukora icyaha cyakorwa n’umwe cyangwa benshi muri bo. Gucura umugambi wo gukora icyaha bihanishwa igihano giteganyirijwe icyaha cyacuriwe umugambi. Ubundi igikorwa gihanwa, itegeko rigomba kuba rigaragaza cyangwa ryarateganyije ubwaryo ko mu mikorere yacyo, hagomba kugaragaramo umugambi. Reka dufate urugero mu biteganyijwe mu ngingo ya 91 ihana icyaha cya genocide noneho by’umwihariko ingingo ya 93 yo igateganya ibindi bikorwa bihanwa n’icyaha cya genoside bigera kuri bitanu birimo no gucura umugambi wa genoside. Ntabwo rero bishoboka ko umushinjacyaha ashobora kuvuga ko habaye gucura umugambi wo gukora icyaha ku gikorwa runaka, mu gihe cyose itegeko ritigeze rigaragaza ko mu ikorwa ry’icyo cyaha, gucura umugambi wo kugikora bigomba kugaragara mu bigomba kwitabwaho.
Ikindi gikomeye kigaragaramo gukurikirana aba bantu icyenda by’agatsi, ni uko ubushinjacyaha bwivugira ko bakoze amahugurwa. Kwiga uburyo abaturage bakoresha mu guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu, ni amasomo atangwa muri za Kaminuza hirya no hino kw’isi, ndetse kuriza mudasobwa hatangirwa mwene izo nyigisho kuburyo mu iterambere ry’ikoranabuhanga, ni abanyarwanda bemnshi babasha kubona mwene izo nyigisho. Ariko rero ikibazo gikomeye, ni ukuba ubushinjacyaha buvuga ko bakoze amahugurwa bagamije kwiga uburyo bazakoresha. Mu mategeko iyo ukoresheje imvugo ngo “ugamije” uba werekana icyo bita “le mobile de commettre une infraction”. Iyo rero mobile itigeze ikurikirwa n’ibikorwa bigaragara, ubwayo ntihanwa. Ityo ni ihame rusange rikoreshwa mu mategeko mpanabyaha. Ubushinjacyaha rero bigaragara ko bukurikiranye abantu ku bikorwa bitigeze bibaho, ibyo bikaba ari agahomamunwa kubona urukiko rwemera kwakira ubusabe bwo gufunga abantu by’agateganyo ngo hakorwe iperereza ku bikorwa bitigeze bibaho.
Reka turebe nyirizina, ibyo bikorwa bitabayeho Tewonisiti na bagenzi bakurikiranyweho, uburyo bisobanurwa mu mategeko.
Ingingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo kwa 22/08/20218 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga irebana no guhana ibyiotwa Gutangaza amakuru y’ibihuha. Iyo ngingo igira iti: Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha. Iyo ngingo ihura neza n’ibivugwa mu ngingo ya 194: Gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga Umuntu wese ukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha rubanda Leta y’u Rwanda cyangwa ayo makuru cyangwa icengezamatwara byatera cyangwa bishobora gutera rubanda cyangwa amahanga kwanga Leta y’u Rwanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamije n’urukiko, ahanishwa, mu gihe cy’intambara, igifungo cya burundu. Mu gihe cy’amahoro, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10).
Kubirebana n’izi ngingo, ubushinjacyaha hari aho bwagiye buvuga ko hari ibyatangajwe nko kubirebana n’urupfu rwa Kizito Mihigo ngo kandi kuba haragaragajwe ko Kizito Mihigo atiyahuye ubwo ababivuga baba bakwiza ibihuha. Ibindi nibirebana na Cassiyani Ntamuhanga ngo kuba yarafatiwe muri Mozambike ababyitirira u Rwanda bakwiza ibihuha. Uretse ko izi ngingo zihana ibyitwa ibihuha, nta kindi gihugu kizima bigaragaramo, uretse ibihugu bikorera mu bwiru gusa, ariko ni ibyitwa ibihuha ubwabyo sibyo kuko hakozwe raporo nyinshi ndetse mpuzamahaganga zivuga kuri abo bantu babiri ndetse hanasabwa ko Leta y’U Rwanda yemera ko habaho amaperereza yigenga ariko irabyanga. Aha bikaba bigaragara neza ko utera ikibazo ari Leta y’u Rwanda ubwayo ikomeza kuzitira ko umucyo ubaho kuri ibyo bibazo, bityo abafite impungenge ko ibivugwa na Leta atari ukuri, ntibashobora kuba aribo bafatwa nk’ikibazo. Ikindi giteye inkeke ihanwa ry’ibi byaha ni uko hakoreshwamo amagambo agira ati “….byatera cyangwa bishobora gutera rubanda cyangwa amahanga kwanga Leta y’u Rwanda….”. Imvugo probabilité ubwayo irerekana ko Leta ihana ibikorwa ubwayo idashobora gusobanura ingaruka nyakuri byateye. Ikindi ni uko izi ngingo rwose zidakenewe, kuko mu nta muntu watera leta kwanga na rubanda cg amahanga, ahubwo imigirire ya Leta ubwayo niyo iyitera kurebwa nabi. Guhana ibyitwa ibihuha, akaba ari ibintu by’urukozasoni ku gihugu.
Ingingo ya 204 ihana ibirebana no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, aho igira iti: Umuntu wese, mu ruhame, ukoresha imvugo, inyandiko z’ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bitangajwe mu bundi buryo bwose, uwangisha rubanda ubutegetsi buriho, utera imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo cyangwa utera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda, aba akoze icyaha.
Harebwe ibiteganywa n’iyi ngingo, umuntu wese yakwibaza igikorwa ubushinjacyaha bukurikiranye kuri Tewonisti na bagenzi be icyo aricyo?!! Ubushinjacyaha, burivugira neza ko abantu bakoze amahugurwa. Hanyuma buhindukira bute bukavuga ko ayo mahugurwa yari imyigaragambyo? Niba se icyari kigamijwe kwari ugukora imyigaragambyo, ibyo bikorwa bikaba bitarabaye, impamvu yo gukurikirana abantu ku bikorwa bitabaye ni iyihe? Biteye isoni kuba urukiko rwaremeye, ubusabe bw’ubushinjacyaha, bugafunga by’agacinyizo abantu bazira ubusa kuko ibikorwa bakekwaho ntabyo bakoze.
Ingingo ya 224 ihana ibirebana no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo. Iyo ngingo igira iti: Umuntu wese urema umutwe ugamije kugirira nabi abantu cyangwa ibyabo, hatitawe ku mubare w’abawugize cyangwa igihe uzamara, ufasha kuwushyiraho, uwuyobora, uwutunganya, uwujyamo, uwoshya abandi kuwujyamo, uwushyiramo abantu ku gahato, aba akoze icyaha. Nanone imikorere y’agahomamunwa y’ubushinjacyaha, iragaragaza ko abantu bari mu mahugurwa, akaba aribyo byahindutse kwitwa kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Noneho iyi ngingo ubwayo igaragaza ko mu kurema umutwe w’abagizi ba nabi haba hagamijwe kugirira nabi abantu cyangwa ibyabo.
Ubushinjacyaha hano ntibushobora kugaragaza ibi bintu kuko abakurikiranywe ntawe bigeze bagambirira kugirira nabi. Ikindi ni uko ubushinjacyaha butanashobora kwitiranya ubutegetsi n’abantu. Bityo iyi ngingo ikaba nta naho ihuriye n’ibikekwa kuri Tewonisti na bagenzi be. Biteye isoni kuba ubushinjacyaha ndetse n’urukiko batumva neza icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi bisobanuye, kugera aho babyitiranya n’igikorwa cyo kwihugura abantu bagamije kurwanira uburenganzira bwabo.
Ingingo ya 225 ihana icyaha cyo kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko Umuntu wese wigaragambya cyangwa ukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa wigaragambya mu nzira nyabagendwa atabiherewe uburenganzira, aba akoze icyaha. Mu gihe ibikorwa bivugwa byahungabanyije umutekano, ituze cyangwa ubuzima, igihano kiba igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Kwigaragambya bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ni igikorwa cy’agatsiko k’abantu bateraniye ahantu hahurirwa n’abantu benshi, kugirango berekane ikibari ku mutima cyangwa icyo batekereza, bavuga, bagira icyo bakora cyangwa basakuza. Naho Inama ikoreshejwe ku mugaragaro ni inama yose rubanda rwemerewe kuzamo cyangwa rwatumiwemo. Iyi ngingo ya 225 ivuga yeruye imyigaragambyo kandi igasobanura ko imyigaragamyo ari ibikorwa byabereye ahahurirwa n’abantu benshi. Inama nazo zikaba izo rubanda rwemerewe kuzamo. None igikorwa cyo kwihugura, ahantu hateraniye itsinda rito kandi hatagaragara ko rubanda rwahamagariwe kwitabira uko kwihugura, bihindurwamo ibikorwa byo kwigaragambya gute cg gukoresha inama zitemewe? Gukurikirana Tewonisti na bagenzi be kuri iki gikorwa ni ukwabika isoni, urwego rw’ubucamanza mu Rwanda.
Mu Gusoza, ibyaha byose uko byakabaye Tewonesti na bagenzi be bakurikiranyweho, ni ibikorwa bitabayeho, wenda ubushinjacyaha bwehengekereza ku cyaha cyo gukwirakwiza ibyitwa ibihuha bitewe n’imiterere y’uburyo icyo cyaha gisobanuwe mu mategeko, ariko hibutswa ko nta gihugu kiyubashye cyagira ingingo zihana ibyitwa ibihuha mu mategeko yacyo. Dosiye y’ubushinjacyaha, no kuba urukiko rwarakiriwe ubusabe bw’ubushinjacyaha bugafunga Tewonisti na bagenzi be, birashimangira igisebo kiri ku rwego rw’ubucamanza kandi bigashimangira kurushaho, ko ari urwego rutagira ubwinyagamburiro mu mikorere yarwo.

Uko “UMURYANGO”/FPR-Inkotanyi wagiye wubakanwa n’inkingi yawo yo”KUNEKANA BYA BURI UMWE KU WUNDI”, none bikaba bigenda birindimukana byombi uko iminsi itashye!

$
0
0

Yanditswe na Albert Mushabizi

FPR-Inkotanyi yateguye urugamba, iyarwanye urugamba rwayigejeje ku butegetsi, iyahanganye n’ibibazo by’imihini mishya, ndetse n’iriho irindimuka mu minsi ya none; zitandukanye uko zakabaye! Aho ibyabanje bitandukaniye n’ibiheruka, n’uko habanje izamuka rigera ku mpinga y’umusozi; naho mu guheruka hakaba haratangiye “muteremuko”! Uko kuzamuka kugera ku mpinga y’umusozi, niko n’ubutasi no kunekana byagendaga birushaho kuba ibya benshi, kuneka bimeze nk’aho ari iby’igice kinini cy’abanyamuryango! uko umuryango ugenda ucuncumuka umusozi wiyurije, za maneko zo zirushaho gukura no gukwirakwizwa muri benshi kurushaho, ariko umusaruro wazo ukaba cyane gusesa hanze amabanga, yagashyikirijwe inzego zibigenewe, ngo yifashishwe mu miyoborere y’igitugu!

Maneko z’abiyumva “gikomangoma” no kunekana hagati y’”ibikomangoma”

FPR-I mu gutegurira urugamba muri Uganda, Abanyamuryango bayo b’imena n’abagiye bayitabira buhoro buhoro bagwiriyemo impunzi; biteguraga guhirika Leta ifite ubutasi bw’imbere mu gihugu no hanze yacyo. Kugira ngo imyiteguro y’urugamba izagende neza, “gukorera mu ibanga no kwishunguramo intasi za Leta y’u Rwanda”, byari mu by’ibanze byo kwitonderwa! Ibiri amahire, Abanyarwanda bari muri Uganda, bo bari bavuye mu ntambara bagizemo uruhare runini yo kwimika MUSEVENI; bamenyereye bene iyo mikorere y’”ibanga no kwishunguramo intasi!” Nyamara abanyamuryango bagwiriyemo abo mu bindi bihugu bikikije u Rwanda, n’abari mu Rwanda, ntibari bamenyereye iyo mikorere. Ibi rero byabagizeho ingaruka zo guhungetwa, kwibasirwa no kwicirwa abana cyane cyane abitabiriye urugamba rurimbanyije!

Abanyamuryango bari Uganda barimo n’Ingabo zari ku rugamba, biyumvagamo urugamba mu buryo bubasumbanya n’abanyarwanda basigaye bo mu bindi bihugu, no mu gihugu rwagati. Nta mugayo nibo bari mu gihugu cyari inkingi ya mwamba mu gutera inkunga urugamba, kandi bari bamaze gutsinda urugamba rwimitse MUSEVENI. Ikindi kandi bari bafite imyumvire y’ibikomangoma, kubera ko ku ngoma ya MUSEVENI, bari ibikomangoma bakora ibyo bishakiye. Iki ni nacyo cyaviriyemo MUSEVENI kwanguha kubafasha gutaha iwabo –ngo byari amasezerano yo kumufasha urugamba-; kubera ko yabonaga ko bateza umwuka mubi mu Abanyayuganda, mu kwigira ibyo bashatse no kugwira mu nzego z’ubutegetsi kandi ari Abanyamahanga!

Iyi myumvure ya “gikomangoma” y’abavuye Uganda yakurikiranye FPR-I kuva mu mabyiruka; kandi n’ubu iracyayibereye ikibazo gikomeye kigenda kiyicuncumura umusozi, mu minsi ya none. Byahumiye ku murari aho mu “Ibikomangoma” hagati yabyo naho, zitangiye kubyara amahari ku mugaragaro; dore ko n’ubundi ayo mahari yariho kuva mu ivuka rya  FPR-I, icyakora uko agenda akura, akarushaho kureka kuba ibanga rizwi na bake, agasesekera rubanda! Iyi myumvire ya “gikomangoma” y’abavuye Uganda, n’amakimbirane y’ibanga nyamara akomeye hagati y’ibikomangoma byo mu nzego zo hejuru; niyo yakururiye FPR-I kuba “umuryango” wubakiye ku butasi no kunekana -byo ku rugero rukabije kurenga kure cyane urwagakenewe- nk’inkingi ya mwamba. Ubutasi busabagiye, buri wese nk’ijisho n’ugutwi kwa mugenzi we, ubutasi burema ubwiko (kwikora mu nda), ubutasi bumena amaraso y’inzirakarengane, ubutasi burema inzika, ubutasi buzaba imwe mu mpamvu nyamukuru, zizacuncumura FPR-I ku musozi yari yaruriye nk’ishyaka cyangwa “umuryango” w’ubukombe!

Urupfu rwa Generali RWIGEMA wari uyoboye urugamba, ku munsi warwo wa kabiri, ni umusaruro w’ubutasi mu bundi ku rugamba. Ubu “butasi mu bundi” bukaba bwari bushyigikiwe n’ubw’igihugu, cyabonaga ko bikwiriye ko RWIGEMA yikizwa. Uku kwikizwa kwari gushingiye ku ntege nke z’imyumvire ye yo kurwana urugamba, n’uko bizagenda urugamba rurangiye. Iyi myumvire yabonwaga n’abaterankunga b’ibihugu nk’izakoma mu nkokora, imigambi karundura ya rwihishwa, yari ipfundikiye mu rugamba rw’iya mbere ukwakira! 

Majoro wahise ugirwa Generali KAGAME, nk’uwari usanzwe ari intasi mu ngabo za Uganda, ari nabyo yakoze mu rugamba rwimitse MUSEVENI, yaje gukura Nyakwigendera Generali RWIGEMA ku buyobozi, azanye amatwara y’ubutasi ku rugamba bujagata, kandi bumena amaraso y’abasangirangendo, bapfaga imfu zidasobanutse ku zindi ngabo zisanzwe zari ku rugamba! Aba bapfaga barimo abayobozi mu ngabo, KAGAME yikangaga ko bazamubuza kwisanzura gutwarira FPR-I mu kwaha nk’ishyaka, no kugira ingabo nk’ize ku giti cye. Abicwaga barimo kandi n’abasore n’inkumi, bitabiraga urugamba bakomoka mu bihugu bitari Uganda, harimo n’u Rwanda, bapfuye ku bwinshi, bitwa intasi cyangwa se intashobotse!

 Uko ubu butasi bwajagataga ku rugamba, ni nako byari mu gihugu rwagati, ibyabyinishije Leta ya Generali HABYARIMANA muzunga, hagati mu gihugu bikadogera, ku mukino w’ubutasi n’intambara ya Diplomasiya Inkotanyi zamurushaga ku rugero ruhagije; maze igitutu cy’imbere mu gihugu (amashyaka) gihura n’icy’amahanga (ku mivuno ya diplomasiya)! Nguko uko amarenga y’intsinzi y’inkotanyi, yagiye akura bwangu mu minsi ya nyuma y’urugamba, nk’igihumyo cyangwa se igihaza kibishye!

Za maneko ku “Ibipinga”, abajenosideri n’abashyigikiye “abacengezi”

Inkotanyi zimaze gufata igihugu, zari zirukanye Leta, kandi zisanze abaturage benshi mu gihugu bazifitiye ubwoba kandi batazibonamo. Ibi byaterwaga n’amateka bari barazibwiweho, mu icengezamatwara ry’ingoma yari itsinzwe. Ariko kandi n’impunzi zahuye n’izo nkotanyi, zigakorerwa amabi  mu duce tw’imirwano, zari zarazivuzeho ibigwi bibi byinshi! Ibyo bigwi bibi birimo nk’ubwicanyi bw’ubugome ndengakamere: akandoyi, agafuni, gufungwa ishashi mu mutwe ugahera umwuka kugeza upfuye, guhambwa ubona, gufata abagore n’abkobwa ku ngufu, gufomoza abagore batwite. Aya mabi izi mpunzi z’abahutu zihagarariyeho akaba asesengurwa neza mu buhamya bwa Lieutenant Abdoul RUZIBIZA (https://www.rwandanet.tripod.com/abdulruzibiza.html) n’ubwa JP MUGABE (http:///mdrwi.org/rapports%20et%20doc/guerre%20octobre%201990/ubuhamyakurasaa%20indege.htm), bahoze mu Inyeshyamba z’Inkotanyi bakahibera bitangwamo amategeko kandi bishyirwa mu bikorwa. Inyinshi muri izi mpunzi zari zinyanyagiye mu duce tw’igihugu tutari mu ntambara, izindi zikambitse Nyakyonga ya Kigali, naho izindi zikagenda zitanga ubuhamya mu mayira zigana iy’ubuhungiro mu bihugu bituranyi, zihungana na Leta yari itsinzwe!

Inkotanyi zikigera mu gihugu zakoze ibikorwa byinshi byo guhungeta abo mu bwoko bw’abahutu, zitaga “ibipinga” cyangwa se “abajenosideri!” Hari koko abafungwaga barakoze ubwicanyi, ariko umubare munini ni abaziraga amaherere, no kwigiza nkana ku kuntu ibihe bya Jenoside byari bimeze. Ibi ni nko gufungira umuntu ko yakoze irondo, yabonetse kuri bariyeri, atatabaye (wenda atari abifitiye ubushobozi cyangwa nawe yari mu abatizewe)… Za maneko zarakoze cyane zisakara mu giturage; ndetse n’ingabo zikagira “positions” mu biturage hose. Aha niho haranzwe no kwigarurira ingo z’abari bafungiwe Jenoside, maze abagore bafite ababo bafungiye Jenoside babyarana n’Abasirikali b’Inkotanyi ;ari nako bakora ako kuneka ku gitutu cyo kwigura ibyaha by’abafasha cyangwa basaza babo. Nyuma aba bagabo barekuwe mu batagira amadosiye, no muri gacaca ;ingo zabo zajemo ibibazo, birimo no gutana burundu, kubwo gusanga abana babyawe n’Inkotanyi mu mago yabo.

Mu busanzwe ntibyari bimenyerewe n’Abanyarwanda, kubona ingabo zinyanyagiye mu giturage zitari mu bigo byazo. Za maneko zabanje kuba iz’abakorerabushake b’Abacikacumu b’Abatutsi, bari bafite umujinya w’ibyo bakorewe, n’Interahamwe zari zarishe abo mu miryango yabo. Ziyongereyemo n’iz’abahutu bahise bayoboka inkotanyi, akenshi bakaba ari abari mu mashyaka atari yisanzuye mu gihe cya Jenoside, kuko yavugwagaho gucudika n’Inkotanyi –ibi ntibisobanuye ko mu bakoze Jenoside hatarimo abari muri aya mashyaka bahise bacudika kandi biyunga n’Interahamwe-. Izi ntasi z’abaturage zikaba zarakoranaga n’iza gisisirakari zakoreraga kuri ya ma “positions” y’Inkotanyi, yari anyanyagiye mu gihugu.

Muw’1996 hatangiye intambara y’Abacengezi, ndetse na mbere y’aho, hakaba udutero shuma tw’abacengeraga bavuye mu bihugu bituranyi, bakaza guhungabanya umutekano mu gihugu! Aba barangwaga no gufunguza abanyururu ku makomini, gutwika ibiro bya za Komini, kuritura ibiraro n’inkingi z’insinga z’amashanyarazi, no kwica abayobozi b’ibanze b’abahutu cyangwa abatutsi, bari barayogoje rubanda rw’abahutu, babaneka babatangaho raporo akenshi zibogamye! Aha abaturage bari mu duce tw’abacengezi barishwe bitavugwa, ibyitwaga “gutera itabi”! Icyakora n’abacengezi nabo bagiye bica abayobozi b’inzego z’ibanze na za maneko bari barazengereje abaturage! Hamwe ndetse bakarimbura ingo, abana n’abagore b’inzirakarengane, bakabigenderamo!

Za maneko z’Aba “cadres” bashya  ba FPR-I (b’ibanga kubera ko amashyaka atari yemerewe gukorera mu biturage) n’inyonjo zabo zahigaga amakuru mu baturage.

Aha noneho kuneka byarasizoye, ndetse hatangira n’imirimo yo gushaka aba “cadres” b’ishyaka FPR-I ryari ryatangiye gukora, kandi andi yose yemerewe gukora gusa ku rwego rw’igihugu, atahirahira kumanuka muri za prefegitura n’amakomini! “Kurahira muri FPR-I” biba biratangiye, hakarahizwa bake, bahitaga banabera ijisho n’ugutwi Leta. Kubera ko abarahizwaga batoranywaga mu bantu bifashije, bafite igihagararo n’igitinyiro mu byaro n’imijyi; byatumaga mu kunekera Leta bagira abandi nabo batuma babaga bababereye inyonjo. Aba babizezaga ko bazababera amaboko mu bihe by’amahina, babavuganira ku Inkotanyi zicaga zigakiza uwo zishatse mu gihugu, bakabahuza nazo mu busabane bagashyikirana, bityo bakumva bari ku kivi gifite ahazaza heza. Kuva icyo gihe umunyarwanda wese yavugaga aziga, azi ko ibihuru n’inkuta bisigaye bigira amaso n’amatwi; byari gake gupfa kumva umuntu yavuga icyo atekereza atari kumwe n’umuntu yizeye neza. 

Za maneko ku abakurikirana gahunda z’ikinyarwanda za radiyo VOA na BBC zidasingiza Leta.

Muri  iki gihe ndetse kumva gahunda z’Ikinyarwanda z’Ijwi ry’Amerika mu gitondo, na BBC ku mugoroba, amaradiyo yashoboraga kunenga Leta y’Inkotanyi icyo gihe; byabaye icyaha umuntu akayumva yihishe mu bihuru ari kumwe n’umunywanyi w’umwizerwa. Ibihe byahise byisubiramo neza, kuko Abanyarwanda bahise bibuka uko banekwaga kandi bahorwa kumva Radio Muhabura, yari ijwi ry’Inyeshyamba zari ku rugamba! Icyo gihe hariho intambara y’Inkotanyi zari zarateye mu icyahoze ari Zayire, ibiganiro bishyushye kuri arya maradiyo! Mu gihe kuri radiyo imwe rukumbi mu gihugu n’ibinyamakuru batangazaga ibihabanye, ko nta n’umusirikali umwe rukumbi w’Inkotanyi ubarizwa ku butaka bwa Zayire! 

Icyo gihe kandi hari mu isenywa ry’inkambi z’abahutu mu bihugu bituranyi, abahutu bari mu gihugu bahangayikiye kumenya amakuru y’amakuba bene wabo bari guhura nayo. Nta handi bashoboraga gukura amakuru y’imvaho atari kuri VOA na BBC, muri gahunda z’ayo maradiyo z’Ikinyarwanda, yagiraga na gahunda y’amatangazo yo gushakisha no guhuza imiryango yaburanye. Maze kumva ayo maradiyo bihinduka icyaha gifungirwa, ukaba wanakubitwa izikwica, abandi bagafungwa bakajya kuborera mu magereza batagira amadosiye, bafatiwe gukorana n’imitwe irwanya Leta, kandi mu kuri kwamye ari ukwiyumvira radiyo mpuzamahanga gusa!

Za maneko ku abaturage bibeshye kugaruka kwa Demokarasi y’amashyaka menshi;batazi ko ari FPR-I yarangije kuba ishyaka rimwe rukumbi ku rwego rw’igihugu, ije no kuba rukumbi mu byaro byose by’igihugu!

Muw’2001 habaye amavugurura y’inzego z’ibanze, ibyari Prefegitura byitwa Intara, Komini byibura ebyiri cyangwa eshatu zivamo Akarere, ibyahoze ari za Segiteri bikorwamo Imirenge, naho ibyari za Selire bihinduka Akagari. Ibi byazanye n’ubutegetsi bwa Komite ziyobora buri rwego rw’ibanze, hakabaho n’indi Komite y’Abajyanama yafatwa nk’Inteko y’Abadepite y’urwo rwego, ikanarusha ingufu iyo Komite Nyobozi, kubera ko ariyo iyitoramo; ikaba ishobora no kuyeguza cyangwa kuyikuraho. Iki gihe iyi Komite Njyanama nta ngufu zifatika yari ifite, ahubwo byari nk’umushinga w’inyingo, yo kuzakora ivugurura rya rurangiza muw’2006 ryaje kuzagira Uturere duke (30), imirimo yahose ishinzwe Akarere, ikazamanurwa ku Umurenge.

Iri gerageza rya FPR-I kwigarurira ibyaro ikabihindura iby’ishyaka rimwe rukumbi; ryikanzwe n’Abaturage bahoze mu Inkundura y’Amashyaka menshi; ko Demokrasi yongeye guhabwa rugari. Maze si ukwica imivuno y’amatora ya FPR-I yashakaga gushyiraho abayoboke bayo nk’abayobozi n’abajyanama, rubura gica. Abasirikari n’aba”cadres” bakarara mu mago babwira abajyanama batowe bagoma kujya kwitoramo abayobozi abo bagomba gutorwa –abo nabo babaga ari abajyanama wenda batanazwi mu gace bazanywe ku ngufu n’Abasirikari n’Abapolisi-. 

Ibi by’abajyanamo batazi cyangwa batibonamo, bemereraga guhatirwa kubajya inyuma, mu matora y’abaturage. Byagera mu ay’Abajyanama batoreraga ku mpapuro z’ibanga, bakitoramo abayobozi bibonamo; FPR-I ikazambya amatora iyita ko yagenze nabi! Abajyanama batowe n’abaturage bagombaga gutora abayobozi, bakajyanwa mu ngando gutotezwa no gutukwa; bavayo bagatora uko bategetswe, bakabikorera ubwoba babaga bavanye mu myiherere cyangwa ingando. Abayobozi bamwe bakananizwa n’abaturage, FPR-I ikazana abasirikari bo kuyobora Uturere dukomeje kutumva neza amatwara ya gikotanyi, bakabatoresha ku ngufu nk’abajyanama, ubundi nk’abayobozi; maze nabo si ugukanda abaturage no kubajujubya, agahu kakaba gahuye n’umunyutsi!

Muri aya mavugurura y’inzego z’ibanze y’ikubitiro, niho FPR-I yateguraga amatora yo muw’2003 ya Prezida wa Repubulika; yaboneye ko ishyaka MDR ari ikibazo, itazarishobora mu matora y’umukuru w’igihugu maze yigira inama yo kurisesa. Izi mvururu zo gusesa ishyaka rya MDR zabanjirijwe n’urugomo rukabije rw’ibyiswe “inama zo mu buvumo” i Cyangugu, iwabo wa Twagiramungu, umweyo mu nteko wakubuyemo abakomoka mu ishyaka rya MDR, abafungiwe akamama bazira kuba mu ishyirahamwe “Itara” baringa yari yarahimbwe n’inzego z’ibanga…

Amavugurura y’inzego z’ibanze yatangiye iya mbere Mutarama 2006, yazanye ubutegetsi bw’abasirikari na za maneko zihishe mu gisivili, abaturage bose bahinduka ba maneko, ijisho n’ugutwi kwa buri umwe kuri mugenzi we!

FPR-I yamaze kubona ibibazo yagize mu baturage, batari bakakiriye kuyoborwa buhumyi n’abaturage batihitiyemo, babatojwe ku ngufu; ifata ingamba zo guhugura ba maneko benshi! Izi maneko nizo zari ziri gutegurwamo abayobozi b’inzego z’ibanze zo mu mavugurura yo muw’2006. Bamwe bahugurirwaga i Nasho, bakavamo bitwa aba”cadres” ba  FPR; ariko mu iby’ukuri amasomo bigiragamo yari ayo kuneka no gutatira ingoma ya RPF-I. Ayandi yaberaga mu mashuri makuru na za kaminuza; muri gahunda zabaga ziyobowe n’abayobozi b’ingabo, aba polisi ba mayors n’inzego z’ayo mashuri makuru na za kaminuza. Nko muri Kaminuza Nkuru ya Butare, ayo mahugurwa yamaze amezi agera kuri atandatu abera mu kigo cyahoze ari ESSO; kandi byibura 3/4 by’abahuzabikorwa b’imirenge, babaye ab’ikubitiro, ni abakoze ayo mahugurwa yo muri ESSO. Abandi bagiye bategurirwa ingando zihariye, mu Intara; na none bikitwa amahugurwa y’aba”cadres”, ariko mu iby’ukuri ari za maneko.

Mu buryo bwo kugira ngo umugambi uzanozwe neza, Abahuzabikorwa b’imirenge ahagombaga kuba ishingiro ry’icyaro, nk’uko Komini yahoze imeze, ntibagombaga gutorwa; ngo bitazonona kuhashyira za maneko zizewe zizakorana n’iza polisi n’iza gisirikari! Izo maneko zayoboraga imirenge nizo zari izingiro ry’abajyanama b’uturere, nazo zigashyiraho intasi zimenyerewe nk’aba”cadres” zizavamo abajyanama b’uturere; nabo bazakora amatora mu myumvire ya FPR-I. Mu turere n’intara maneko nkuru zikaba na none Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere n’Intara, bashyirwaho na FPR-I, bagakunda kuba abahoze mu gisirikari, cyangwa bakikirimo. Aha mu mirenge niwo musingi wa FPR-I, ishyaka ubundi ryakiswe rimwe mu gihugu; kubera ko n’abiyitirira andi mashyaka akenshi baba ari abayoboke barahiye muri FPR-I mu ibanga, bakajya kurangaza igihugu n’amahanga ko mu Rwanda hari demokrasi, y’amashyaka menshi ahererwa amabwiriza mu icyitwa “Ihuriro ry’imitwe ya politiki”, iryo batiyumvamo ryenda kuvuka bakarimenera mu igi ntirizigere ryiyandikisha ngo rigire uburenganzira.

Maneko zabaye nyinshi buri muturage aba yo; noneho batangira kumena amabanga yagatanzwemo raporo mu inzego z’iperereza, itangazamakuru ryanigwaga ryisunga ikoranabuhanga mu kwiha ubwisanzure, ubayoboke ba FPR-I badashyizwe ku ibere baradohoka, impinduka irakomanga mu gihugu!

Nta zindi ngaruka zagombaga gukurikira iki gitugu kirenze urugero cya FPR-I; uretse ibyo tubona mu minsi ya none, bitari kure y’imyitwarire y’abaturage bamaze kurambirwa gufatira ku munwa nk’ubwangati. Kera FPR-I yahoze irimo bake igashobora kugira icyo ibakamira; none ubu abayoboke bayo buzuyemo abashomeri, abihebuye, ab’imirimo iciye bugufi, abahungetwa, abari ku gatebe, abashyizwe ku ruhande, imfungwa n’abarangije ibifungo by’akamama… Amavugurura yo muw’2006 yajyanye no kwirukana abatari bafite impamyabushobozi zikwiranye n’imirimo bakoraga. Abo bamwe FPR-I yabarihiye amashuri, none barayarangije ibaburira imyanya. Ubu hagezweho kuzamura abana bato bashya, bo bumvira kandi bagashyira amabwiriza akakaye mu bikorwa batabanje kubaza imitima. Hagezweho abacinya inkoro ikenda kurimbuka, bagahakwa basa n’abagaba ibyo bakamye kuri FPR-I byose ku bifi binini, ngo bibashe kubavugira! Mu gihe abandi bavumira FPR-I kubaka imisanzu y’”umuryango” ku ngufu, Ikigega kitagira indiba Agaciro-DF ntiwarora!

Ibyo byose nibyo byabyaye impirimbanyi zidasiba kuvuka umunsi ku wundi! Ibinyamakuru biratangaza za nkuru zo mu mbere, n’izitarageraga hanze zuzuyemo akarengane ku baturage. Abandi batangiye kwirwanaho ku kibi n’icyiza nka ba Safari, Francine… FPR-I ubu ihanganye n’abo yita ko bayigeze ku buce ku mbuga nkoranyambaga. Ihangayikishijwe kandi n’imikorere isesuye hagati y’impirimbanyi zo mu gihugu n’abatavuga rumwe na Leta bari hanze. Aba bari hanze batangiye n’umuco mwiza wo kuremera, gutabariza no kuvugira abarenganganywa mu gihugu! Umuyaga w’impinduka uragaragara kandi urakataje birenze ibya kera!

Harakemangwa ingufu zitiza umurindi uyu muyaga w’impinduka, kuba ziganje mu gihugu; mu abo ingoma yabihiye kandi ikabakorera ibya mfura mbi nk’agatebe, gufunga, kumenesha ababo, kandi barahoze mu nzego zo hejuru ziyobora igihugu za gisiviri na gisirikali… Niba koko no muri FPR-I muri yo harimo abanyotewe impinduka, bakora bayizambiriza, bakora mu ibanga ibiharurira inzira abari ku kivi cy’impinduramatwara, ni ya mpinduka iva mu mbere (revolution from within)! Iby’umuturage kuba ijisho ry’undi n’ugutwi k’undi, ntawe bigihabura, abenshi baravugira ku mugaragaro nta gutinya, ibyahoraga ari amabanga bikarara ku miyoboro ya Youtube bigikorwa! Kuvuga ko FPR-I icuncumuka umusozi igana kukuba amateka, ntizikiri inzozi zo kudakabywa; ufite amaso yerekwa bike, ufite amatwi akabwirwa bike!

Viewing all 973 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>