Quantcast
Channel: Isesengura Archives - Umunyarwanda
Viewing all 973 articles
Browse latest View live

Alain Mukuralinda mu kiganiro-mpaka ku gitabo aherutse gusohora ku rubanza rwa Victoire Ingabire

$
0
0

Abatumirwa: – Alain Mukuralinda – Joseph Mushyandi – Didas Gasana

Ikiganiro gikubiyemo impaka ku gitabo Alain Mukuralinda aherutse gushyira ku isoko, cyanditswe mu gifaransa gihabwa umutwe cyangwa intero igiri iti »Qui manipule qui » Procès rwandais, Victoire Ingabire Umuhoza Des Pays bas au Pays des mille Collines » giherutse gushyirwa ku isoko n’uwahoze ari umushinjacyaha mu Rwanda; Alain Mukuralinda umurimo yakoze imyaka 13. Mu myaka itanu yanyuma muri ako akazi yanabaye umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu abifatanya no kuba umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

Alain Mukuralinda yize Amategeko mu gihugu cy’u Bubiligi, muri 94 mu gihe cya jenoside wari ukiri mu Bubiligi, waje kuhava mu w’2002 aribwo wageze mu Rwanda uhatangira kariya kazi. Mu mpera z’umwaka w’2015 wasabaye kandi uhabwa uburenganzira bwo guhagarika akazi kugira ngo usange abana n’umufasha wawe mu gihugu cy’ubuholandi aho yarasigaye akora. Wavuye mu Rwanda mu w’2016. Muri iki gihe ufite cabinet aho mu Buholandi ikaba yunganira abantu mu bijyanye n’amategeko, ndetse n’ubu ujya mu Rwanda muri urwo rwego rw’ako kazi gashya. Reka nongereho kuri uri n’umuhanzi w’indirimbo cyane cyane iza kinyarwanda. Ni nde uyobya uburari ?

Alain Mukuralinda ni umutumirwa wa mbere muri iki kiganiro.

Umutumirwa wa kabiri ni Yozefu Mushyandi, ni impuguke mu mategeko abimaze igihe, muri iki gihe ni umukoranabushake mu miryango inyuranye nka Mongo-Caux, Secours Populaire Français, SPF na AVP. Nk’impuguke mu mategeko yitabajwe mu mirimo y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda TPIR, mu bushakashatsi n’amaperereza, ubu ari muri Haute-Normandie,  mu gihugu cy’Ubufaransa.

Umutumirwa wa gatatu ni Didas Gasana, yize Amategeko mu gihugu cya Suède, muri iki gihe yunganira abantu muri urwo rwego. Mbere yize itangazamakuru ndetse akora muri kimwe mu binyamakuru byamenyekanye cyane mu Rwanda, icyo nta kindi ni ikinyamakuru Umuseso, ndetse na Rwanda Newsline.

 

Source: Jean Claude Mulindahabi – LECP Info


BBC Gahuza-Miryango yavuganye na Judi Rever wanditse ku bwicanyi bwa FPR

$
0
0

Umunyamakuru Judi Rever, wo muri Canada, yasohoye igitabo yise:

IN PRAISE OF BLOOD- THE CRIMES COMMITTED BY THE RWANDAN PATRIOTIC FRONT- Bivuga Gushimagiza AMARASO- IBYAHA BYAKOZWE NA FPR INKOTANYI.

Judi Rever avuga ko igitabo cye gikubiyemo iperereza amaze imyaka 20 akora ku byaha byakozwe na FPR Inkotanyi.

Avuga ko FPR yatangije jenoside yakorewe Abatutsi ikanakora jenoside y’abahutu.

Aho bamwe mu babiligi ntibagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana?

$
0
0

Byanditswe na Marc Matabaro

Mu minsi ishize umufaransa Guillaume Ancel yanditse igitabo gishinja abayobozi b’u Bufaransa kuba baragize uruhare muri Genocide ndetse ngo n’abasirikare b’abafaransa bari muri Opération Turquoise bafashije abahoze ari abasirikare mu Rwanda guhunga bakanabaha intwaro.

Ariko uyu musirikare mu kwandika igitabo cye yivuyemo nk’inopfu aho yemeza ko we ubwe n’abandi basirikare b’abafaransa bishe abagabo b’abanyarwanda kubera gusa ko umwe muri abo banyarwanda yari yambaye ikoti ririnda amasasu ry’umusirikare w’umubirigi Patrick Van Moyden wiciwe muri Camp Kigali wari mu barindaga Agatha Uwilingiyimana. Uwo musirikare akaba yari inshuti ya Guillaume Ancel.

Ku rupapuro rwa 81 na 82 rw’igitabo cye yise “Rwanda la fin du silence, Témoignage d’un soldat français”, Guillaume Ancel asobanura neza ko uwo musirikare w’umubirigi w’umufulama (Flamand) yita Patrick Van Moyden bakoranye imyitozo yo kurasa za missiles zihanura indege mu Budage mu gace kitwa Wittlich.

Guillaume Ancel ku rupapuro rwa 82 rw’igitabo cye yiyemerera ko yishe abantu nta rubanza atabanje ngo akore n’iperereza ngo amenye aho uwari wambaye ikoti ry’uwo yita Patrick Van Moyden aho yarikuye dore ko ngo abo barashwe ngo yivugira ko batari abasirikare b’u Rwanda ahubwo bari abasivile bitwara gisirikare kandi bikaba bizwi ko abasirikare b’ababiligi bishwe n’abasirikare b’ibimuga by’intambara muri Camp Kigali.

Tugarutse ku musirikare w’umubiligi yise Patrick Van Moyden uri mu biciwe muri Camp Kigali wari mu barindaga Ministre w’intebe Agatha Uwilingiyimana, umuntu yakwibaza impamvu umusirikare kabuhariwe mu kurasa za missiles yari muri abo basirikare, dore ko abo basirikare bari bayobowe na Lieutenant Thierry Lottin bari muri section yitwa Mortier mbere yo kujya kurinda MInistre w’intebe Agatha Uwilingiyimana ku munsi w’itariki 6 Mata 1994, umunsi indege yahanuriweho bakoze urugendo muri Parc y’Akagera bari kumwe na bamwe mu bayobozi ba FPR barimo Deus Kagiraneza baca inshuro nyinshi mu gace ka Kanombe na Masaka.

Kandi hari amakuru yagiye avugwa n’abantu bamwe atarahawe agaciro avuga ko babonye abasirikare b’ababiligi hafi y’aho indege ya Perezida Habyalimana yarasiwe.

Mu buhamya bwe Col Luc Marshal wayoboraga abasirikare b’ababiligi bari muri MINUAR mu 1994 yavuze ko abasirikare ba section Mortier ya Lieutenant Lottin bahabwaga amategeko na Général Roméo Dallaire rimwe na rimwe bidaciye kuri we ku buryo n’ibyo abo basirikare bari bayobowe na Lieutenant Lottin bakoze umunsi wose wa tariki ya 6 Mata 1994 no kujyanwa kurinda Ministre w’intebe Agathe Uwilingiyimana ategeze abimenyeshwa.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko izina rya Patrick Van Moyden ritagaragara mu basirikare b’ababiligi baguye mu Rwanda, Guillaume Ancel avuga ko ari izina yahimbye iyo nshuti ye kugira ngo atavuga izina nyaryo akababaza umuryango wayo. Ariko guhisha iryo zina byaba ari no guhishira uwagize uruhare mu guhanura indege ya Perezida Habyalimana.

Guilaume Ancel avuga ko iyo nshuti ye yari umuflamand kandi bikaba bizwi ko mu basirikare b’ababiligi biciwe mu Rwanda nta muflamand warimo n’umwe, keretse niba yaramwise umuflamand atari we mu rwego rwo kuyobya uburari.

Uretse ko mu makuru yagiye avugwa havuzwe abasirikare b’ababiligi baguye mu Rwanda mu 1994 barengaga 10 bavuzwe ku mugaragaro ndetse  bikanavugwa ko hari abazungu bambaye imyenda y’ababiligi bagaragaye hafi y’aho indege yarasiwe. Bikaba byatuma umuntu akeka ko Hari abasirikare bandi bambaraga imyenda y’abasirikare b’ababiligi babaga muri MINUAR ntaho banditse.

Icyo twakwibaza cya mbere ni ukumenya uruhare rw’uyu musirikare cyangwa aba basirikare b’ababiligi mu guhanura indege ya Perezida Habyalimana. Babikoze bonyine cyangwa bafatanije n’abasirikare ba FPR mu buryo butandukanye nko kubakingira ikibaba, kubaha amakuru, gukora inyigo z’uko indege izaraswa n’aho izarasirwa n’ibindi? Ese bafatanije na Paul Muvunyi (Perezida wa Rayon Sport) ko hari amakuru avuga ko ari mu bagejeje missiles aho zarasiwe akoresheje itoyota yari yiyandikiyeho “Komini Kanombe”?

Ese amagambo ya Willy Claes wari Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi yabwiye Perezida Habyalimana muri Werurwe 1994 ngo “Il est minuit moins cinq” yaba afite aho ahuriye n’iraswa ry’indege?

Ese ubuhamya bwa Colonel Luc Marshal buvuga ko Hari indege y’ababiligi yagombaga kugwa ku kibuga i Kanombe mu masaha awe n’indege ya Perezida Habyalimana ariko ku munota wa nyuma ikabuzwa kuza ngo kuko hari amakuru yavugaga ko indege ya Perezida Habyalimana ishobora kuraswa umuntu nabyo ntiyabyibazaho?

Ese aho Guillaume Ancel ntiyaba arimo kurimanganya uwo mubirigi biganye kurasa missiles akaba atarabayeho?

Mu gutangiza icyunamo Jean Damascène Bizimana wa CNLG yavuze diskuru yuzuye ibinyoma

Mata 2018, dusobanukirwe ibikorwa JAMBO Asbl yagennye mu cyunamo no kwibuka inzirakarengane zishwe

Urujijo ku cyateye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali kwegura

Impamvu nyakuri James Musoni yavanywe ku kazi

Giti: Mata-Kanama 1994, Faustin Kabanza na Emmanuel Senga baravuguruza ibyavuzwe na Major Rutayomba


Ubwicanyi bwo muri Giti: Ari Gen Kayumba na Major Rutayomba ni inde uvugisha ukuri?

Rwanda: Ivuguruzanya ry’imibare y’abahitanywe na Genocide rihatse iki?

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Iriburiro

Mbere na mbere mu gutegura inyandiko mbanje kwisegura kubo izababaza kuko nzi neza ko bahari, ariko nabasaba kwibaza neza niba babajwe n’ibikubiye muri iyi nyandiko cyangwa babajwe n’icyeragati bashirwamo n’itekinika rikorwa na Leta y’u Rwanda ikoresheje inzego zayo MINALOC, Komisiyo ishinzwe kurwanya Genocide (CNLG) n’izindi…

Imibare n’ibindi ndibwifashishe ntabwo mbikura mu mutwe wanjye cyangwa ahandi, ahubwo ndabikura mu mibare yitangirwa na MINALOC ubwayo, CNLG, MINISPOC n’ itangwa n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’ibinyamakuru bikorana hafi na Leta y’u Rwanda.

Iyo uhuje iyo mibare usanga ari akumiro! Ikibazo cya mbere umuntu yibaza ni iki: Ese abatekinika ibi bafata abanyarwanda bose nk’ibicucu?

Ese kongera no gutekinika imibare n’ubwo bikoranwa ubuswa bigamije iki?

-Gutera ishavu n’uburakari abarokotse Genocide n’abandi bantu babona iyo mibare

-Gutera ipfunwe abaturage bo mu bwoko bw’abahutu

-Guhisha imibare y’abahutu bishwe na FPR hatuburwa imibare y’abatutsi bishwe.

-Kuyikoresha muri Propaganda mu mahanga mu kwaka imfashanyo no mu nyungu za politiki.

Uburyo twakoresheje 

Mbere na mbere nitabaje imibare itangwa na MINALOC y’abaguye muri Genocide, n’ubwo iyo mibare nayo ntayemera ariko nayikoresheje ngo nyigonganishe n’igaragara yanditswe ku nzibutso zitandukanye mu gihugu.

Ibi byose nabikoze nzirikana ko hari ibikunze kuvugwa ko hari benshi mu bacitse kw’icumu mu mpande hafi ya zose z’igihugu batazi aho benewabo bishwe bajugunywe.  No mu mahanga (mu gihugu cya Uganda hari inzibutso z’abazize Genocide bakuwe mu kiyaga cya Victoria aho bajyanywe n’umugezi w’Akagera).

Twitegereje cyane igiteranyo rusange kuko byagiye bigaragara ko hari abatutsi benshi bataguye aho bari batuye ahubwo baguye mu maperefegitura yandi.

Umujyi wa Kigali

Urwibutso rwa Gisozi: 250.000 (Reba aho iyo imibare yavuye)

Urwibutso rwa Rebero: 14.000 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro: 11.000 (Reba aho imibare yaturutse)

Igiteranyo cy’agateganyo cy’imibiri iri mu nzibutso zimwe mu mujyi wa Kigali: 275.000 (Ntabwo twashoboye kubona imibare y’inzibutso zose zo mu mujyi wa Kigali)

Imibare ya MINALOC y’abatutsi bishwe mu mujyi wa Kigali: 130.249 (Reba aho imibare yavuye)

Kigali ngali

Urwibutso rwa Nyamata: 45.308. (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Ntarama: 5.000 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Gashora: 5.000 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Gahanga: 6.711 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Ruhanga:32.257 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Jali : 26.000 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Kibagabaga: 24.000 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Ndera: 20.000 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Mwulire: 25.000 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Rusiga:6.390 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Mvuzo/Rulindo: 6673 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Musha:19,724 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Muyumbu:14,093 (Reba aho imibare yavuye)

Igiteranyo cy’agateganyo cy’imibiri iri mu nzibutso zimwe muri Kigali-Ngali: 233.439 (Ntabwo twashoboye kubona imibare y’inzibutso zose zo muri Kigali-Ngali

Imibare ya MINALOC y’abatutsi bishwe muri Kigali-Ngali: 165.480 (Reba aho imibare yavuye) 

Gikongoro

Urwibutso rwa Kaduha :47.311 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Kibeho: 28.000 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Murambi: 50.000 (Reba aho imibare yaturutse)   Reba ahandi

Urwibutso rwa Cyanika: 25.000 (Reba aho imibare yaturutse)

Urwibutso rwa Musange: 26.000 (Reba aho imibare ituruka)

Urwibutso rwa Munini : 5.500 (Reba aho imibare ituruka)

Igiteranyo cy’agateganyo cy’imibiri iri mu nzibutso zimwe muri Gikongoro: 181.811 (Ntabwo twashoboye kubona imibare y’inzibutso zose zo muri Gikongoro)

Imibare ya MINALOC y’abatutsi bishwe muri Gikongoro: 106.761 (Reba aho imibare yavuye) 

Kibungo

Urwibutso rwa Nyarubuye: 51.000 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Nyabitare: 4.564 (Reba aho imibare yaturutse)

Urwibutso rwa Nyakarambi:9,686 (Reba aho imibare yaturutse)

Urwibutso rwa Kibungo:18,382 (Reba aho imibare yaturutse)

Urwibutso rwa Rukumberi: 37,063 (Reba aho imibare yaturutse)

Urwibutso rwa Zaza:11,990 (Reba aho imibare yaturutse)

Urwibutso rwa Muhazi:8,410 (Reba aho imibare yaturutse)

Urwibutso rwa Ruhunda: hagati ya 9000 na 10000 (Reba aho imibare yaturutse)

Urwibutso rwa Mukarange/Kayonza:8685 (Reba aho imibare yaturutse)

Urwibutso rwa Kabarondo: 3000 (Reba aho imibare yaturutse)

Igiteranyo cy’agateganyo cy’imibiri iri mu nzibutso zimwe muri Kibungo: hagati ya 161.780  na 162.780 (Ntabwo twashoboye kubona imibare y’inzibutso zose zo muri Kibungo)

Imibare ya MINALOC y’abatutsi bishwe muri Kibungo: 88.612 (Reba aho imibare yavuye) 

Umutara

Urwibutso rwa Rwinkwavu: 4000 (Reba aho imibare yaturutse)

Urwibutso rwa Rukara:8,032 (Reba aho imibare yaturutse)

Urwibutso rwa Kiziguro:14,334 (Reba aho imibare yaturutse)

Igiteranyo cy’agateganyo cy’imibiri iri mu nzibutso zimwe mu Mutara: 26.366 (Ntabwo twashoboye kubona imibare y’inzibutso zose zo mu Mutara)

Imibare ya MINALOC y’abatutsi bishwe Mutara:  26.690  (Reba aho imibare yavuye) 

Byumba

Urwibutso rwa Mutete: 1064. (Reba aho imibare yavuye) 
Urwibutso rwa Rutare: 264.(Reba aho imibare yavuye) 

 

Igiteranyo cy’agateganyo cy’imibiri iri mu nzibutso zimwe muri Byumba: 1328 (Ntabwo twashoboye kubona imibare y’inzibutso zose zo muri Byumba)

Imibare ya MINALOC y’abatutsi bishwe muri Byumba:  7473 (Reba aho imibare yavuye) 

Gisenyi

(Reba aho imibare yavuye)

Imibare itangwa n’icyegeranyo cya CNLG kiswe “Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Genocide yakorewe abatutsi mu yahoos ari Perefegitura ya Gisenyi” havugwamo ko muri Gisenyi hamaze gushyingurwa (2015) imibiri igera hafi ku 70.000

Imibare ya MINALOC y’abatutsi bishwe muri Gisenyi: 38.434 (Reba aho iyo mibare yavuye)

Gitarama

Urwibutso rwa Mugina: 40.000 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Kinazi: 60.108 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Kabgayi: 10.000 (Reba aho iyo mibare yaturutse)

Urwibutso rwa Kamonyi:47,342 (Reba aho iyo mibare yavuye)

Urwibutso rwa Ruhango: 20.000 (Reba aho imibare ivuye)

Urwibutso rwa Gitwe: 6000 (Reba aho imibare ivuye)

Urwibutso rwa Bunyonga/Kamonyi: hagati 9.000 na 10.000 (Reba aho imibare ivuye)

Igiteranyo cy’agateganyo cy’imibiri iri mu nzibutso zimwe muri Gitarama: 192.450 na 193.450 (Ntabwo twashoboye kubona imibare y’inzibutso zose zo muri Gitarama)

Imibare ya MINALOC y’abatutsi bishwe muri Gitarama:  129.181 (Reba aho imibare yavuye) 

Cyangugu

Urwibutso rwa Shangi : 10.000 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Mibilizi: 8.350 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Nyamasheke: 45.000 (Reba aho imibare ivuye)

Urwibutso rwa Gashirabwoba:13.577 (Reba aho imibare ivuye)

Urwibutso rwa Hanika: 23.000 (Reba aho imibare yavuye)

Igiteranyo cy’agateganyo cy’imibiri iri mu nzibutso zimwe muri Cyangugu: 99.927 (Ntabwo twashoboye kubona imibare y’inzibutso zose zo muri Cyangugu)

Imibare ya MINALOC y’abatutsi bishwe muri Cyangugu:  59.786 (Reba aho imibare yavuye) 

Kibuye

Urwibutso rwa Bisesero: 50.000-60.000 (Reba aho imibare yavuye)  Ahandi wareba

Urwibutso rwa Nyange : 7720 (Reba aho imibare yavuye) 

Urwibutso rwa Gatwaro: 12.000 (Reba aho imibare ivuye)

Urwibutso rwa Rwamatamu: 49.000 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Birambo: 6.900 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Congo-Nil: 4.430 (Rena aho imibare ivuye)

Igiteranyo cy’agateganyo cy’imibiri iri mu nzibutso zimwe muri Kibuye: hagati ya 130.050 na 129.050 (Ntabwo twashoboye kubona imibare y’inzibutso zose zo muri Kibuye)

Imibare ya MINALOC y’abatutsi bishwe muri Kibuye:  84.341 (Reba aho imibare yavuye) 

Butare

Urwibutso rwa Nyanza: 20.000 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Muganza:4,497 (Reba aho imibare iturutse)

Urwibutso rwa Musha/Gisagara: 2.548 (Reba aho imibare ivuye)

Urwibutso rwa Gikonko/Gisagara:27.324 (Reba aho imibare ivuye)

Urwibutso rwa Mugombwa: 34.505 (Reba aho imibare ivuye)

Urwibutso rwa Kansi: 10.087:(Reba aho imibare ivuye)

Urwibutso rwa Nyumba:58,895 (Reba aho imibare ivuye)

Urwibutso rwa Karama:68,216.(Reba aho imibare ivuye)

Urwibutso rwa Ruhashya:45,020 (Reba aho imibare ivuye)

Igiteranyo cy’agateganyo cy’imibiri iri mu nzibutso zimwe muri Butare: 271.092 (Ntabwo twashoboye kubona imibare y’inzibutso zose zo muri Butare)

Imibare ya MINALOC y’abatutsi bishwe muri Kibuye:  220.996 (Reba aho imibare yavuye) 

Ruhengeri

Urwibutso rwa Kinigi: 165

Urwibutso rwa Muhoza: 800 (Reba aho imibare yavuye)

Urwibutso rwa Mukamira: 2076 (Reba aho imibare ivuye)

Urwibutso rwa Busogo: 2500 (Reba aho imibare ivuye)

Igiteranyo cy’agateganyo cy’imibiri iri mu nzibutso zimwe muri Ruhengeri: 5541 (Ntabwo twashoboye kubona imibare y’inzibutso zose zo muri Ruhengeri)

Imibare ya MINALOC y’abatutsi bishwe muri Ruhengeri: 16.014  (Reba aho imibare yavuye) 

Umwanzuro

Imibare itangwa n’ibarura ryakozwe na MINALOC igasohora icyegeranyo mu 2004, ivuga ko hapfuye abatutsi: 1.074.017 mu gihugu hose. (Reba aho imibare yavuye)

Igiteranyo cy’imibiri ivugwa ko iri mu nzibutso (hari inzibutso nyinshi tutashoboye kubonera imibare): 1.650.784

Imibare twegeranyije ivugwa na CNLG, MINISPOC, Uturere, Ibinyamakuru biri hafi ya Leta y’u Rwanda… iyo mibare ikunze gukoreshwa mu mbwirwaruhame ndetse inakoreshwa mu nyandiko zifashishwa, igiteranyo cyayo kirenze kure imibare itangwa na MINALOC kadi nayo igaragara ko yatekinitswe.

Mu gusoza twa kwibaza ikibura ngo ababishinzwe baba MINISPOC, CNLG, MINALOC n’abandi bahuze imibare bareke gukomeza kwikoza isoni.

Ibarura rya MINALOC naryo riratekinitse ariko iyo bigeze ku mibare y’imibiri bavugwa ko iri mu nzibutso, ntawabura kwibaza niba koko iyo mibiri yo iri muri izo nzibutso cyangwa bapfa kuvuga imibare uko bishakiye.

 

Ibitekerezo byatanzwe n’abumvise Imvo n’Imvano ku gitabo cya Noble Marara.

Urupfu rwa Me Donat Mutunzi: Me Innocent Twagiramungu asanga ibisobanuro bya polisi birimo urujijo

$
0
0

Kuva tariki ya 13 Mata 2018, umuryango wa Maitre Donat Mutunzi watakiye inzego zinyuranye mu gihugu ko yaburiwe irengero.

Kuri uyu wa 23 Mata Polisi ibwira umuryango we ko ngo yaba yiyahuye ari muri kasho ya polisi. Nyamara Polisi ntacyo yari yarabwiye umuryango.

Maître Innocent Twagiramungu arasanga iby’urwo rupfu bidasobanutse ndetse akavuga ko bitumvikana ukuntu polisi itari yaramenyesheje mbere umuryango wa nyakwigendera ko ari yo yari imufite.

Icyitonderwa: nyuma y’iki kiganiro twamenye ko Me Jean-Claude Muhikira we ngo yaba yabonetse, ndetse ngo yatashye iwe. Ni amakuru ya ODHR.

Ukuri k’Ukuri: Kalisa Mubarak na Spéciose Mujawayezu mu ndorerwamo y’ubu DMI!

Ubuhamya bwa Didier Niyibizi, warokotse ubwicanyi ndengakamere rwakorewe abahutu

Ni iki kihishe inyuma y’ifungwa rya Radio Amazing Grace (Ubuntu Butangaje)?

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwafashe umwanzuro wo kwambura Radio Amazing Grace icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’isakazamakuru mu Rwanda.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 24 Mata 2018 nyuma y’aho iyi radio ngo inaniwe kubahiriza umwanzuro wa RURA wakurikiraga ibihano yafatiwe muri Mutarama 2018 kubera ikiganiro cyanyujijweho cyanenzwe kutubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Mu rwego rwo kumenya neza ibya Radio Amazing Grace twegereye Bwana Cassien Ntamuhanga wabaye umunyamakuru kuri iyi Radio

The Rwandan: Bwana Cassien Ntamuhanga, mu gutangira iki kiganiro wabanza kutubwira icyo wakoraga muri Radio Amazing Grace, n’igihe watangiriye gukora kuri iyo Radio?

Cassien Ntamuhanga: Murakoze! Natangiye gukora kuri iyi Radio Amazing Grace mu mwaka wa 2009. Natangiye nkora mu ishami ry’ibiganiro no kuri technique ya radio kuko narinyifitiye amahugurwa. Nyuma y’igihe gito naje kuba umuyobozi ba wa program (Program manager) mbifatanya na technique ya radio. Mu wa 2012 nabaye umuyobozi wa radio (General manager). Ariko ntibyambuzaga gukora ibiganiro bibiri by’ingezi. Ikiganiro cya mu gitondo twitaga Ityazo cyangwa Morning Show, n’ikiganiro cy’abana (Kid’s time). Urumva ko nakoraga ibintu byinshi cyane naruhukaga amasaha make cyane!

The Rwandan: Muri Make watubwira amavu n’amavuko ya Radio Amazing Grace? Yashinzwe na bande? Yari ifite uwuhe murongo?

Cassien Ntamuhanga: Radiyo Amazing Grace (Ubuntu butangaje) yashinzwe n’umumisiyoneri w’Umunyamerika witwa Gregg Brian Schoof. Radiyo ishingwa yari iya gikristo itabogamiye Ku idini na rimwe. Ariko ikaba Radiyo igendera ku buryo bugendeye kuri Bibiliya ku buryo bitashobokaga kuyitambutsaho ikiganiro kinyuranya n’umurongo umwe wa Bibiliya. Urugero ntibyashobokaga ko hagira umuntu uvugira bimwe abarokore bita indimi z’umwuka! Kuko Bibiliya mu byakozwe n’intumwa ibice 2, ivuga ko bavuze indimi zahano Ku isi…

Radio Amazing Grace rero ikaba yari ifite umurongo mugari cyane yagenderagaho (Editorial Line) ugabanyijemo ibice bibiri:

-icya 1: kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bw’agakiza gashingiye ku buntu,

-Icya 2: Gufasha abayumva mu buzima busanzwe bwa politiki, Uburezi, Ubukungu, Ubuzima n’Imibereho myiza y’abaturage. Yari mu maradiyo atabasha kwimirwa ahantu na hamwe cyangwa mu buzima ubwo aribwo bwose bw’igihugu kubera uwo murongo wari wagutse gutyo.

Umuryango wa Pastor Gregg Brian schoof i Kigali mu Rwanda.

The Rwandan: Watubwira muri make ibyo wibuka byaranze umurimo wawe igihe wari umunyamakuru kuri iriya Radio, ibyagushimishije, ibyakubabaje ndetse n’ibindi waba wibuka?

Cassien Ntamuhanga: Ibyaranze umurimo wanjye kuri Radiyo Amazing Grace ni byinshi cyane. Nari umuntu ukora cyane. Namaze imyaka ibiri nkora kuri technique kandi ngenzura gahunda zose za radio. Ndi muri studio amasaha menshi. Nka radio yatambutsaga ibibwirizwa byinshi kandi by’abapasiteri b’intoranywa nahumviye Bibiliya cyane. Ku buryo ubundi nanjye nakagombye kuba narabaye pastori. Kugira ngo wemererwe gutambutsa ikiganiro cy’ivugabutumwa kuri Amazing Grace, wabanzaga gukora ikizamini cya Bibiliya… Abapasiteri amajana menshi yatsinzwe icyo kizamini. Kuko harimo ikibazo kimwe wananirwaga, niyo watsinda ibindi byose ukigendera, kabone n’ubwo wari umwanya wishyuzwa amafaranga na Radio. Icyo kibazo cyarabazaga kiti:” uri umukristo, ukagira ibyago ugakora icyaha gikomeye, ugapfa utarabona uburyo bwo kukihana, wanjyahe? Mu muriro cyangwa mu ijuru?” Ngaho namwe nimugitekerezeho mugisubize.

Nyuma nayoboye ibiganiro mpaka bikomeye byahuzaga abapasitori bakomeye…kimwe kitwaga “Sobanikirwa”, ikindi kikitwa “Ku musozi Karumel” Aha niho wumvaga impaka nyampaka kandi zishyushye cyane. Byari mu biganiro byakunzwe cyane, kuko abantu bazaga gusaba ama CD yabyo ari benshi cyane.

Ibyanshimishije byo ni byinshi cyane…ndibuka ukuntu abantu bazaga bava imihanda yose, baje kureba ko ndi umusaza kubera ikiganiro cy’abana nakoraga, n’uburyo ababyeyi benshi bansabiraga umugisha kuko ngo abana batari bakirenza saa kumi n’ebyiri n’igice bataragera mu rugo ngo ikiganiro kitabacika. Nkeka ko n’aya mahirwe yose yo kubasha kuva muri gereza amahoro ari ayo masengesho y’abanyarwanda. Ikindi cyanshimishije n’amakorari akomeye yadufashije gukusanya inkunga zo kubaka umunara wa kabiri wa radio i Karongi. Harimo chorales zo mu itorero ry’Abadivantiste, Abagenzi yo Ku Muhima na chorale Dukumbuyijuru yo mu nkambi y’impunzi z’abanyekongo iri i Gihembe muri Byumba, Chorale Hoziana, Kinyinya, Penuel na Ebenezer zo muri ADEPR, n’abandi bahanzi ndetse n’abitabiriye ibyo biterane byamaze amezi abiri byaranshimishije.

Ikintu cyambabaje nibuka umunsi umwe bamwe mu bakozi bakoranaga n’umuzungu bamwumvishije ukuntu Gerald Niyomugabo Nyamihirwa yanditse igitabo bitaga icya gipagani cyitwa “Umusogongero kw’Ijambo ry’Imana y’i Rwanda” akaba akora ndetse akanacyamamariza kuri Radiyo ya gikiristu. Umuzungu afata ubushungu, araza aramwirukana atambajije kuko yari azi ko namwemeraga mu bakozi twari dufite icyo gihe. Mbimenye nanjye nahise negura ako kanya narakaye bikomeye. Kumva amabwire y’abakozi bato akirukana umuntu w’ingirakamaro bene aka kageni atanambwiye. Ubwo naba ndi manager nyabaki? Kugira ngo ngaruke mu kazi habayeho imishyikirano ikomeye cyane!

The Rwandan: Ese igihe mwatabwaga muri yombi wowe na bagenzi bawe barimo Niyomugabo Gérard na Kizito Mihigo hari aho byari bihuriye n’akazi kawe k’ubunyamakuru cyangwa ibiganiro byacaga kuri iyi Radio?

Cassien Ntamuhanga: Byari bihahuriye cyane ndetse bikabije! Ahubwo natangajwe n’ukuntu ubushinjacyaha bwabibaradinze wa mugani w’abacanga amakarita, bukemeza ko urubanza rwacu nta hantu ruhuriye n’itangazamakuru, nza gutangazwa no kubona n’abanyamakuru yemwe na RMC ( Rwanda Media Commission) umuryango w’abanyamakuru bigenzura nawo uruca ukarumira… nsigara mvugirwa n’abanyamakuru batagira umupaka gusa (Reporters Without Borders). Aho bihuriye rero N’uko ari njye, Ari Gerard ndetse na Kizito, ibintu byababaje Leta ni ibyo twatambutsaga mu biganiro. Ikindi njye by’umwihariko nashinjwaga ko nagomba kujya ntangaza kuri Radiyo ntabariza abasore ba RNC cyangwa Aba FDRL bashoboraga gufatirwa mu bikorwa mu Rwanda ngo ntibicwe….!

Ikindi ntabura kukubwira n’uko kuya 5 Mata 2014, inzego zishinzwe iperereza zihereranye umwe mu bakozi nayoboraga, banyuze muri Media High Council, bamuhata ibibazo bamubaza uburyo radio Amazing Grace ikora, impamvu itagira ubwoba, ngo mbese yishingikirije iki, ngo mbese si iya “Hadui”? Icyo gihe bamubaza cyane kuri njye, umuzungu nyiri Radiyo n’abanyamakuru bakoraga mu kiganiro cy’Ityazo… Abatabizi rero bicwa no kutabimenya, ifungwa ryacu, akazi twakoraga n’inzira y’umusaraba iriya Radiyo yanyuzemo ntiwabitandukanya… ubwo ni ukuri waba ugusiza inyuma!

The Rwandan: Mu gusoza watubwira iki ku ifungwa ry’iyi Radio? N’ubwo utari mu Rwanda iyo ukoze isesengura nk’umuntu wakoze kuri iriya Radio ubona impamvu yatumye ifungwa ari iyihe? Ese ibyo tubwirwa ko yafunzwe kubera ikiganiro cyandagaza igitsina-gore cyatanzwe n’umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora byaba bifite ishingiro?

Cassien Ntamuhanga: Ikibazo cy’ifungwa ry’iyi radio n’urwitwazo bashingiyeho n’ibikarito bakinze abantu mu maso byarantangaje cyane! Nk’uko nigeze kubivuga Radio Amazing Grace ntibyashobokaga ko ibwirizwaho n’umupasiteri wa Kenyege cyangwa se upapira kuri Bibiliya cyangwa atekateka indi mitwe! Yari Radiyo izwi ho kutarya indimi mu bintu byose! Igihe ibintu ari ukuri.

Reka mvuge gato kuri Pastor Niyibikora Nicolas. Kubera uburyo yigisha adakebereza, adasigiriza cyangwa ngo abeshyabeshye kuri Radiyo twari twaramuhimbye “Umusirikare wa Katonda” bivuze umusirikare w’Imana. Ni umuntu rero usobanutse kuko yari n’umurezi ubimazemo igihe. Yari Préfet des Etudes muri APARUDI ngire ngo, mu Ruhango. Akaba azwiho kugendera Ku myizerere ikaze y’abadiventiste b’umunsi wa 7. Akaba ari umuntu ukunda kwigisha ubuhanuzi. Muri kiriya kiganiro mu kugitangira yaravuze ati “…aho mvuga umugore hose, wumve itorero, kuko umugore ashushanya itorero muri Bibiliya…” Ibyo aho kugira ngo byumvwe gutyo reka da! Abantu biyumviye ibyabo. Ariko na Bibiliya Niko ivuga da ngo mu minsi ya nyuma abantu ntibazihanganira inyigisho nzima! Abadive bose bigisha ko idini rivanga ukuri n’ibinyoma ari malaya! Ari nayo mpamvu haboneka Malaya mu byahishuwe, Nicolas yashakaga kuvuga ibibi by’amadini y’iki gihe maze akoresha ishusho Bibiliya ikoresha ariyo mugore.

Ntihagire unyumva nabi ushidikanya ashake icyo kiganiro, yongere acyumve. Mu Rwanda kandi by’umwihariko, amadini yibereyemo ibisamo, abagambanirana, abatekamutwe, abahanurabinyoma,… twamaze igihe kinini tubyamagana nka radio ya gikristo ku buryo idini twumvagamo amafuti akomeye kandi akorwa Ku mugaragaro twaryitaga “itorero ry’Inzirangari”. None nabonye RURA yanditse ngo Amazing Grace inenga imyizerere y’andi madini. Icya mbere ako si akazi ka RURA, icya kabiri Radio Amazing Grace si idini ngo ifite imyizerere yayo, icya gatatu nta dini ryemera imyizerere y’irindi buri ryose rinenga iyi irindi! Niyo mpamvu buriya Papa avuye mu bakaturika akajya mu Abadivantiste ku bijyanye na Bibiliya no kwemera ni nk’aho bamutangiza mu kiburamwaka kandi bakamubatiza. Kandi na Pasiteri w’umudive cyangwa uw’umuporoso agiye muri Katorika, bamwita umugarukiramana kandi bakamubatiza n’indi mihango myinsi n’amasakaramentu rugeretse.

Mu by’ukuri rero ntabwo Radio Amazing Grace ihagaritswe kubera ikiganiro Niyibikora yakoze. Kuvuga ngo Radiyo Amazing Grace yishe umuco nyarwanda ukirengagiza ibiganiro by’urukozasoni aho bavuga amabanga yo mu buriri mu mazina yayo ibyo binyura Ku maradiyo no Ku matelevisiyo mu Rwanda, kandi binyuranye n’umuco nyarwanda! None ngo uwatanze urugero akoresheje abagore ngo yaciye inka amabere?

Yesu yaravuze ati: mugende mubwire uwo mwana w’impiri (avuga Herodi) …yita abantu abana b’inzoka, ubundi ati bafite amatwi y’ibihurihuri…ubwose iyo mirongo ntigasomwe!

Icyo Radiyo yazize mu by’ukuri, uriya muzungu ntibamushaka mugihugu. Mu madini aherutse gufungwa n’irye ryitwaga Cornerstone Baptist Church ryafunzwemo. Uriya muzungu yaguze ubutaka buruta hegitali i Nyarutarama ashaka kuhubaka urusengero bati ashwi, ni mu gishanga, uriya muzungu twigeze gukora ikiganiro kuri Rick Warren bati uwo ntavugwaho hano mu Rwanda ni umujyanama wa Prezida Kagame, ubwo nabwo njye n’umunyamakuru witwa Rama bari batwirengeje umuzungu aritambika ati uwo mugabo ni umunyamerika nanjye nkaba undi ndamuzi amakoro ye n’amarorerwa ye ndayazi… biracogora ariko basera igahanga! Uriya muzungu amaraso ye ntiyahuye n’aya bariya bagabo bari ku butegetsi. Aho kumubona nk’abandi bashoramari, bakunze kumwikangamo maneko wa CIA. Biriya rero ni ukumwitoratozaho ngo babone uko bamwirukana mu gihugu!

Ndibuka umunsi umwe avuye muri America yifuje kubonana na Kagame baramwangira, icyakora impano ya Bibiliya iriho izina Paul Kagame mu nyuguti zibengerana z’izahabu yaramuzaniye yo abo bashinzwe protocole barayimushyiriye. Ikindi yaturanye urupangu ku rundi n’ibiro bikuru bya FPR bikiri Ku Kimihurura. Kumwikanga rero byatangiye kera. Usibye kandi kuba radio itararyaga umunwa, hari n’ibintu iriya Leta yishyuza by’amahugu twari twarayitsembeye… njyewe ubwanjye natsembeye akarere ka Nyarugenge kishyuzaga amafaranga y’irondo radio! Mutekereze namwe hariya hejuru muri etage kwa Ndamage! Dufite abasekirite, iruhande hari Amasezerano Community Bank, nayo ifite abasecurite.. Inyubako yose ifite abazamu…ngo turihe irondo…nabakuriye inzira Ku murima!

Ikindi kandi si radio Amazing gusa ikinyamakuru cyose kivugisha ukuri mu Rwanda kirafungwa. Radiyo BBC Gahuza-miryango, Umuseso n’ibindi uko byabigendekeye ni nako bigendekeye Radio Amazing Grace. Nkiyiyobora ndahamya ko ariyo radio ya gikristo yakundwaga n’abantu benshi.


Ubuhamya bwa Tharcisse Semana wavutse hamwe na Me Donat Mutunzi akaba yari n’inshuti ye

Gustave Mbonyumutwa arasobanura gahunda yo kwibuka yo kuri uyu wa 28/04/2018 i Buruseli

Ubuhamya bwa Patrick Horanimpundu, warokotse ubwicanyi ndengakamere rwakorewe abahutu

Nyakwigendera Me Donat Mutunzi: icyitegererezo cy’umuntu nyamuntu mu nzira y’ubutabera butabera…

$
0
0

Ikinyamakuru UMUNYAMAKURU mu ruhando rw’amakuru y’Ubutabera:

Mu buhamya butanduknye twakiriye ku iyicwa rya Me Donat Mutunzi, abaduhaye ubuhamya bwabo n’abandi batandukanye badusabye gukurikiranira hafi no gukora icukumbura (enquête/investigation) ku iyicwa ry’uyu munyamategeko, bose bemeza ko nyakwigendera Me Donat Mutunzi ari icyitegererezo cy’umuntu nyamuntu mu nzira y’ubutabera butabera…

Major Augustin Gatarayiha apfana iki na Semuhanuka?

$
0
0

Nyuma yo gusoma inyandiko yasohotse mu gitangazamakuru Igihe.com yanditswe na Cyprien Niyomwungeri yiswe : “Inzira y’inzitane n’ubutwari bwa Maj. Gatarayiha wanzwe urunuka na Habyarimana azira gushaka Umututsikazi” njye nk’umuntu uzi neza Major Augustin Gatarayiha mu gihe kitari munsi y’imyaka 40 niyemeje kugira icyo mvuga ngo nyomoze ibyatangajwe na Major Gatarayiha bihushanye n’ukuri ntatinya kwita ibinyoma.

Ikinyoma cya mbere: kwigira nk’umuntu Perezida Habyalimana yatinyaga

Major Gatarayiha mubyo abwira aba bana b’abanyamakuru nkeka ko batazi byinshi ku byabaye mu myaka yashize hari aho yigaragaza nk’umuntu wari igitangaza Perezida Habyalimana yajyaga gushaka ngo baganire ndetse ngo akamwingingira ibintu runaka. Uyu Major Gatarayiha yari umuntu wo hasi cyane ku buryo kubera n’amafuti yagiraga atari gutinyuka kugera imbere ya Perezida Habyalimana

Icyo twavuga cy’ukuri ni uko igihe cyose yarwanyweho na Colonel Pierre Céléstin Rwagafirita bavaga mu karere kamwe i Kibungo wamufataga nk’umuhungu we ndetse akamukingira ikibaba cyatumaga ahabwa imyanya myiza yo kuyobora ibigo bya gisirikare kandi hari benshi atarushaga ubushobozi.

Ikinyoma cya 2: kubeshya ko yatotezwaga

Major Gatarayiha ntabwo yigeze atotezwa ahubwo yari ameze nk’umwana uvuna umuheha agahabwa undi kuko yigereraga kwa Colonel Rwagafirita cyangwa akoherezayo umugore we Sylvia.

Nta muntu wabaye i Gitarama mu myaka ya 1985 kugeza 1989 utazi ivatiri ya Audi y’umuhondo ya Major Gatarayiha yakoreshaga mu gukanga no kwambura abaturage cyane cyane abakoraga magendu bajya Dubai dore ko Major Gatarayiha amaze kubona ko harimo agafargnga yatangiye gukora magendu nawe.

Ntawe uyobewe muri Gitarama ko Major Gatarayiha yakubise Depite Piyo Kayibanda, umuhungu wa Perezida Kayibanda bapfuye ibibazo by’abagore ntavugira aha.

Uretse ibi hari andi mafuti menshi ajyanye na Discipline Major Gatarayiha yabaga arimo, ariko buri gihe Colonel Rwagafirita akamukingira ikibaba kwa Colonel Laurent Serubuga wari umugaba wungirije w’ingabo icyo gihe.

Major Gatarayiha avuga ko ngo yabujijwe kwegera imbere mu ntera za gisirikare ngo abandi bakabazamurwa we agasigara none se yifuzaga ko bamuzamura kandi yari umunyamafuti akanarenga abandi? Uretse ko anabeshya kuko yabaye Major nta mugenzi we n’umwe biganye urarenga iryo Peti. Mu gihe yabaga Major abandi basirikare bo muri Promotion ya 11 ya EO nkawe nabo bari ba Major baje kuba ba Lt Colonel mu 1992 mu gihe Major Gatarayiha yavaga mu gisirikare akurikiye  Colonel Rwagafirita wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse yigiriye mu bucuruzi dore ko igihe cyose yaranzwe n’induruburi z’ubucuruzi zivanze no kunyereza umutungo.

Mu 1989 abasirikare bo muri Promotion ya 11, bari Commandant Gatarayiha,  Major Anastase Ntirurashira, Major Alphonse Nzungize, Commandant Godefroid Butare, Commandant Pierre Ayirwanda, Major BEM Innocent Kamanzi na Major Joseph Ndamiyinka (wari waritabye Imana muri 1988).

Ikinyoma cya 3: uburyo yabanye n’umugore we Sylvia witwaga Amina kera

Ababaye i Butare bazi neza uburyo yabanye n’umugore we Sylvia wavukaga i Ngoma i Butare, ntawe uyobewe ko yamuteye inda maze Major Gatarayiha agashaka kumukwepa ariko umukobwa akamubera ibamba akishyingira (iyo nda yaje kuvamo umukobwa we w’imfura Fifi).

Icyo twakongera kuri ibi ni uko Major Gatarayiha atari urugero rwiza rw’abagabo babanye n’abagore babo neza koko niba Hari umugore wakubiswe kenshi gashoboka cyangwa wasambaniweho abarusha Sylvia ni bake cyane mu Rwanda.

Ikinyoma cya 4: Urupfu rw’umuhungu we Pélé

Pélé yitabye Imana koko agonzwe n’imodoka ya MRND yari itwaye Frédéric Nzamurambaho waje kuba Ministre akanicwa mu 1994. None se ubu Major Gatarayiha yaduhamiriza ko Perezida Habyalimana yatumye Frédéric Nzamurambaho kujya kwica umwana wa Major Gatarayiha?

Urupfu rwa Pélé rwababaje abantu benshi, ariko Se yagombye kuvugisha ukuri. Pélé yakinaga n’abandi bana ajya kw’ishuri aho bitaga URG bakundaga kwita Karafage i Gitarama mu mujyi maze mu kwambuka umuhanda atarebye nibwo imodoka ya Peugeot 505 y’umweru yari ifite plaque za Leta (z’umuhondo) yavaga mu cyerekezo cy’i Butare yamugonze ahita yitaba Imana.

Haciyeho imodoka ihita imujyana byihuse i Kabgayi kwa muganga ariko yari yamaze gushiramo umwuka, Major Gatarayiha yahise agera aho kwa muganga mu ijipe ya Nissan ya gisirikare iriho ihema yakundaga kugendamo amaze kumenya ko umwana we yapfuye yahise abaza aho uwamugoze ari ariko barahamuhisha kuko Nzamurambaho n’umushoferi wari umutwaye bagiye kwihisha kwa Préfét wa Gitarama w’icyo gihe witwaga Emmanuel Bagambiki.

Major Gatarayiha yahise ajya mu rugo gushaka imbunda ngo ajye kurasa abo bagonze umwana we, maze arayibura kuko bari bamaze kubimenya umugore n’abandi bagore barayihisha bayijyana mu kigo cya gisirikare i Gitarama bidatinze na Colonel Rwagafirita yahise ahagera agerageza kuguyaguya Major Gatarayiha aracururuka. Mu mihango yo guhamba Pélé ni Cololnel Rwagafirita wari umushyitsi mukuru.

None se Major Gatarayiha yashakaga ko Nzamurambaho aza mu gushyingura kandi. yarimo amuhiga hose ngo amurase?

Ikinyoma cya 5: Bugesera na Cyangugu mu 1990

Major Gatarayiha mu byo avuga harimo ibinyoma bivanze no kuyobya abantu, kuko igihe yari mu Bugesera abasirikare bose bari yo abenshi boherejwe ku rugamba bayobowe ba Colonel BEM Déogratias Nsabimana na Major BEM Vénant Musonera na Major Francois Niyonsaba, kuba yarasigaye mu kigo I Gako ni uko yari azwi nk’umusirikare ukingiwe ikibaba i bukuru kandi w’umusongarere wibera muri business byagaragaraga ko ntacyo yamara ku rugamba. Uretse kubivuga kw’izina gusa ngo yabaga mu Bugesera ubundi akenshi yabaga yibereye i Kigali. Kuko n’umuryango we nyuma yo kwimuka i Gitarama wahise utura i Kigali nta handi wigeze wimukira.

Aho ikinyoma cye gikabirije n’uko yemeza ko yavuye mu Bugesera tariki ya 8 cyangwa ya 9 Ukwakira 1990 agana i Cyangugu mu ndege yari itwawe na Commandant Pilote Ruterana na Capitaine Pilote Habiyambere, nyuma arongera avuga ko iyo ndege ari yo yamukuye I Cyangugu na none igihe yimurirwaga I Byumba! Aha yibagirwa ikintu cy’ingenzi ni uko Commandant Pilote Ruterana yapfuye tariki ya 7 Ukwakira 1990 ahanuwe n’inkotanyi mu Mutara mu ndege yari atwaye. Ubwo se bahuriyehe ko yari yapfuye?

Ikinyoma cya 6: Ubwicanyi I Byumba

Major Gatarayiha ntabwo yahakana ko atishe umwana w’umusore wari wasaze agatera amabuye, uwo mwana yari umuhungu w’umusirikare w’umuréserviste witwaga Kimawumawu.

Major Gatarayiha ahakana ko atazi icyo Major Pierre Ngira yazize igihe yafungwaga? Ariko uretse kujijiksha ayobewe ko Major Ngira na Commandant Bagambiki bazize ko boherereje abasirikare bari ku rugamba za Gatuna na Kaniga amasasu n’ibindi bikoresho maze bakagwa mu mutego bagashinjwa uburangare no gukorana n’umwanzi?

Umusomyi wa The Rwandan

Nimwiyumvire ibinyoma bya Major Gatarayiha hano hasi:

Viewing all 973 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>