Uwatwaye ibisasu byarashe indege ya Habyarimana ntaba mu Bwongereza: Noble Marara
Rwanda: “amahirwe asigaye si ayo gupfusha ubusa” Nkubito, Mbonigaba na Gasana batumiwe na LECP
Jeune Afrique iri guhishura uko abunganizi bazaburanira abakekwa mu kurasa indege ya Habyalimana
RWANDA : UMURYANGO WA RWIGARA URAZIRA IKI? DORE UKO SISI EVARISTE ABIVUGA.
Affaire Judith, Safi n’Umuzungu
Amakuru amaze iminsi avugwa cyane hano mu Rwanda n’inkuru y’umukobwa Judith uherutse gukorana ubukwe n’umuhanzi Safi bikavugwa ko uwo mugore yibaniraga buraya n’umuzungu muri Canada. Iyi nkuru ikavuga ko uyu muzungu yareze uyu mugore mu nzego za Canada kuba yarashatse 2 akamurya n’amafranga atari make ngo miliyoni 10.
Mu itohoza twakoze twasanze ubusanzwe ibi nta nkuru yaririmo ahubwo benshi mubo twavuganye basanga iyi ngirwa-nkuru yaba yaragizwe inkuru na zimwe mu nzego zo mu Rwanda hagamijwe kuburizwamo ivugwa ry’inkuru y’ifatwa n’ifungwa rigayitse ry’umuryango wa Rwigara.
Umwe mubo navuganye nawe utaranyemereye gutangaza amazina ye uba muri Canada mu mugi umwe naho Judithe n’uwo muzungu bahuriye; yadutangarije ko akimara kubona ko uwo muzungu yiyemerera ko bahuriye kurubuga rwa Ashley yahise yumva ko nta nkuru irimo. Yagize ati:” Urubuga rwa Ashley n’urubuga rw’abantu bafite abagore cyangwa abagabo ariko bakeneye gusambana ku ruhande; ruhuza abantu batuye mumugi umwe baba bagambiriye gusa guhura bagasambana.
Yakomeje ambwira ko uwo muzungu nawe abizi neza ko Ashley idahuza abantu ngo bazabane birebire. Bityo ntiyiyumvisha icyasunikiye uwo muzungu kwandika avuza iyabahanda.
Undi twavuganye nawe yagize ati:”Yego gusambana n’inkuru ishyushye mu Rwanda ariko se Judith ni muntu ki mu Rwanda ku buryo gusambana kwe haruwo byashishikaza mu Rwanda? Iriya nkuru yakuririjwe na DMI igamije kurangaza abanyarwanda ntibite kubirimo kuba kumuryango wa Rwigara.”
Uwo muntu nawe utaranyemereye gutangaza amazina ye yansabye kureba timing y’igihe iyo nkuru yasohokeye nukuntu yagiye itangazwa mumaseries.
Nanjye nagerageje gusuzuma amafoto uwo muzungu yashyize hanze nsanga ari amafoto asanzwe wabona kenshi kuri za piscine mu Rwanda.
Banyarwanda, banyarwandakazi namwe nshuti z”uRwanda nimutekereze munashyire umutima wanyu wose kubirimo kuba kumuryango wa Nyakwigendera Rwigara. Mwirangazwa n’ukuru twamafuti imfubyi n’abapfakazi barimo kugaraguzwa agati.
Albert Rudatsimburwa mu gusesengurana ubuswa yagaragaje ko umuryango wa Rwigara urengana
Isomwa ry’urubanza rw’abo kwa Rwigara: abashinzwe umutekano bari baryamiye amajanja!
Byibura igihe kibarirwa mu isaha n’igice ni cyo inteko iburanisha yakoresheje yakuranwa umucamanza ku wundi mu isomwa ry’urubanza ubushinjacyaha buregamo abagize umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara ibyaha byo guteza imvururu muri Rubanda.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko uko ari batatu, Mukangemanyi Adeline Rwigara, Diane Rwigara umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda na Anne Rwigara baba bafunzwe by’agateganyo igihe bukibakoraho iperereza.
Umucamanza yasuzumye imiburanire y’ababuranyi bombi. Ahereye kuri Adeline Rwigara ubushinjacyaha buramurega ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda no gukurura amacakubiri. Ni ibyaha bishingiye ku magambo yemera ko yohererezanyaga kuri telephone n’abavandimwe batandukanye bari hanze y’u Rwanda.
Icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda ubushinjacyaha buvuga ko hari amagambo agize iki cyaha nk’aho yavugaga ko u Rwanda ari igihugu cy’abasazi abantu bihebye. Ubwunganizi buvuga ko ayo magambo uregwa yayohererezanyaga n’abavandimwe bityo ko ntaho bihuriye na rubanda. Bukavuga ko ubugenzacyaha bwinjiye mu mabanga yabo bihabanye n’amategeko, bugasanga nta mpamvu zikomeye zo gutuma yaba afunzwe by’agateganyo.
Ibyo byose urukiko rwarabisesenguye rusanga bigize impamvu zikomeye kuko ngo ayo magambo ashobora guteza imvururu yangisha rubanda ubutegetsi buriho.
Urukiko ruvuga ko kuba Ubwunganizi buvuga ko uregwa yohererezanyaga amajwi y’ibiganiro n’abavandimwe rusanga byararenze kujya mu bavandimwe ahubwo bifata ku bantu batandukanye kandi abahamagarira imyigaragambyo.

Ku cyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri na bwo ubushinjacyaha buragishingira ku biganiro by’amajwi kuri telephone. Aho Adeline Rwigara ngo yavugaga ko abatutsi ari bantu babi, bamaze abarokotse jenoside yakorewe abatutsi babica, abakangurira kwanga abavuye I Burundi n’abagogwe kuko ngo ari bo ubutegetsi bukoresha mu kwica.
Ibi na byo umucamanza yarabisesenguye asanga bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha. Yavuze ko izo mvugo zishobora gucamo abanyarwanda ibice bishingiye ku moko cyangwa se inkomoko.
Ku munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho Diane Shima Rwigara na we ubushinjacyaha buramuregera ku magambo yagiye abwira abanyamakuru mu bihe bitandukanye.
Nk’aho ngo yavuze ko abanyarwanda bahagurukira icyarimwe bagiye kwica gusa. Uregwa n’ubwunganizi bavuga ko ibi yabivuze ashaka gusobanura amateka yaranze u Rwanda kuva mu 1959-1994.
Umucamamza ariko aravuga ko kuba Diane Rwigara avuga ayo magambo mu 2017 kandi nta bwicanyi buhari agamije guteza imvururu muri rubanda. Ni na cyo kimwe aho yagiye avuga ko ubukungu bw’igihugu buri mu maboko ya bake bari hafi y’ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi, abo avuga ko bicwa barimo Se Assinapol Rwigara abandi bakanyerezwa ntihagire icyo ubutegetsi bubikoraho, umucamanza yanzuye ko bigize impamvu zikomeye zituma ubutabera bumukekaho ibyaha kuko nta bimenyetso abitangira.
Ku cyaha aregwa cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano kirakomoka ku mikono yakusanyaga uyu mwaka ubwo yashakaga kwiyamamariza gutegeka u Rwanda.

Ni icyaha uregwa yamaganira kure akavuga ko cyahimbwe n’ubutegetsi mu rwego rwo kumucecekesha no kumukura mu kibuga cya politiki.
Umucamanza yaragisuzumye asanga hariho bamwe mu basinyiwe batari imbere mu gihugu ndetse n’abapfuye bivugwa ko imikono yabo yagaragaye imushyigikira.
Hari kandi bamwe mu batangabuhamya bamwihakana ko batigeze bamuha imikono yabo ndetse n’amakarite atanu ya telefone yafatiriwe aho Diane yabaga bivugwa ko yari yanditse ku batangabuhamya. Hari kandi raporo y’abahanga ubugenzacyaha bwakoresheje igaragaza ko imikono y’abatangabuhamya idahura n’iyo Diane Rwigara yashyikirije Komisiyo y’amatora. Ni Komisiyo uregwa ashinja ko yamukoreye ubugambanyi.
Naho kuri Uwamahoro Anne Rwigara we amagambo yoherereje Mukuru we Diane Rwigara amagira inama yo kuva mu gihugu kuko ngo abona leta ari iya mafia, agatsiko k’abagizi ba nabi, ibiganiro yashyize muri gurupe ya Whatsapp n’ibaruwa ubushinjacyaha buvuga ko yandikiye ikinyamakuru Jeune Afrique avuga ko urupfu Rwa Se Assinapol Rwigara muri 2015 rwaryozwa ubutegetsi, umucamanza aravuga ko u bushinjacyaha butabashije kugaragaza bidasubirwaho impamvu zikomeye zatuma akomeza gufungwa.
Yisunze ingingo z’amategeko umucamanza yavuze ko kubera ibyaha baregwa bihanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri abaregwa Adeline Rwigara na Diane Rwigara bagomba kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu. Yavuze ko kubafunga ari bwo buryo bwonyine bwo kuboneka igihe ubutabera bubashakiye kuko hari impungenge zishingiye ku biganiro byabo ko batoroka igihugu.
Umucamanza kandi yahise ategeka ko Umwali Uwamahoro Anne Rwigara ahita arekurwa by’agateganyo urubanza rukimara gusomwa.
Abaregwa Adeline Rwigara na Diane Rwigara bahise baka Ijambo bajuririra ibyemezo by’umucamanza bavuga ko batanyuzwe n’imikirize ye.

Urubanza rurangiye, igipolisi cyahise cyuriza mu modoka abaregwa. Haba Kwinjira mu Rukiko ndetse no gusohokamo umutekano wakajijwe ku buryo bugaragarira amaso. Nta muntu n’umwe udashinzwe umutekano wari yemerewe kuba mu ntambwe ijana z’aho imodoka itwara abaregwa yari iaparitse.
Abavandimwe bongeyeye kuboneka baperepera abregwa bavuga ko mu Ijuru hari Imana. Abandi bagendaga bimyoza bazunguza imitwe imihanda yose bati “ Nta mvura idahita n’ibihe bitari ibi byarashize”
Uru rubanza nk’ibisanzwe rwagaragayemo abadipolmate batandukanye, rwakurikiranywe kandi n’abanyapolitiki nka Bwana Philippe Mpayimana wahatanaga na Prezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu Kwa munani uyu mwaka, hari Bwana Frank Habineza w’ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda na we wari kandida Prezida mu matora, Me Bernard Ntaganda washakaga kwiyamamariza gutegeka U Rwanda mu 2010 ntabigereho agakomereza muri gereza na Bwana Jean Marie Vianey Kayumva Visi Prezida wa Mbere w’ishyaka PDP Imanzi ritemewe gukorera mu Rwanda.
Itariki y’ubujurire ku baregwa ntiramenyekana
Eric Bagiruwubusa
VOA
Rwanda: ibibazo by’igihugu si gatumwa. Kubikemura birashoboka. Abatumirwa baratanga ibitekerezo.
KOKO SE, AMBASSADE Y’U RWANDA I PARIS IRAFUNZE? : AMBASSADEUR JMV NDAGIJIMANA
– ESE KOKO IGIHUGU CY’U RWANDA N’UBUFARANSA BYABA BIGIYE KUBYARANA ABO ?
– Nibyo se koko, umubano w’u Rwanda n’ubufaransa waba ugiye kugana muri « kera habayeho …..»
– Ko u Rwanda n’ubufaransa bicana umubano, ni nde ubyungukiramo ?
Bwana Ndagijimana Yohani Mariya Vianney afite uko abibona.
Uyu Ndagijimana Yohani Mariya Vianney tumumenyereye mu miryango iharanira demokarasi n’uburanganzira bwa muntu nka IBUKA BOSE-RENGERABOSE.
Ndagijimana yabaye Ambassaderi w’u Rwanda i Paris mu Bufaransa kuva muri 1990 kugeza mu kwa kane 1994.
Uyu Ndagijimana Jean Marie Vianney , yagizwe Ministri w’Ububanyi n’amahanga muri gouvernement ya mbere ya FPR/Inkotanyi, umwanya yamazeho amezi atatu gusa, kuva mu kwa kalindwi 1994 kugeza mu kwa cumi 1994. Tubibutse ko FPR/Inkotanyi iyoboye u Rwanda muri iki gihe, yafashe ubutegetsi nyuma y’intambara yateye ku banyarwanda guhera ku itariki ya mbere z’ukwa cumi mu mwaka w’1990, intambara yahitanye imbaga itabarika y’abenegihugu n’abanyamahanga, maze ubwicanyi bukomereza ku impunzi z’abanyarwanda zari imbere mu gihugu nka kibeho, no mu mahanga, ahavgwa cyane akaba ari muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Uyu Ndagijimana Jean marie Vianney , yaje guhunga u Rwanda, ubu akaba aba mu gihugu cy’ubufaransa.
Bwana Ndagijimana Jean Marie Vianney yatangiye atubwira niba koko ambassade y’uRwanda mu bufaransa yarafunze ?
Ndagijimana aremeza ko impamvu ikibazo cy’urupfu rwa Prezida Habyarimana ku ya 06 mata 1994 gikomeza gutokoza umubano w’u Rwanda n’u bufaransa, ngo ni uko FPR iyoboye igihugu muri iki gihe, ngo ariyo yaba yarahanuye iyo ndege. Kuri we akavuga ko u Rwanda ari nk’aho rwagize ruti « Reka abazungu tubatere ubwoba », kandi ko ngo Perezida Kagame yaba nawe ngo hari aho yiyemereye ko ari we warashe iyo ndege.
Bwana Ndagijimana aravuga no ku isano hagati y’iriya ndege yahanuwe n’iyicwa rya Perezida Ndandaye Melchior w’U Burundi.
Bwana Ndagijimana twanamubajije icyo avuga ku mashusho amaze iminsi ahererekanywa ku mbuga nkoranya mbaga, ariya ariho ababyeyi bahetse abana basabiriza, n’umugabo ubirukana ndetse abita ibiterahamwe.
None se Bwana Ndagijimana aravuga iki kuri iriya mvugo ngo NDA NDAMBARA YANDERA UBWOBA ?
Bwana Ndagijimana Yohani Mariya Viane yagize n’icyo avuga ku nfungwa z’abanyarwanda, ari abo mu gihugu imbere, ari na bariya ba Arusha barangije imanza ubu bakaba baraheze mu kirere.
Bwana Ndagijimana akaba asaba abantu bose kudakomeza kurebera ibyo byose, kuko ku banyarwanda hakenewe ubwiyunge, kunvikana, kutabeshyana no kudacuranwa.
Ikondera libre, 29/10/2017.
Louise MUSHIKIWABO ati: ibiyagano byanjye narangije kubirya!
Yanditswe na Robertson Mutijima
Mu Kiganiro Ministre w’u Rwanda w’ububanyi n’amahanga, Louise mushikiwabo yagiranye n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bikoresha ururimi rw’igifaransa, RFI na TV5 ndetse na Le Monde ku cyumweru ku wa 29 Ukwakira 2017, yavuze ko ubutegetsi bw’i Rwanda we bumunyuze kuko ibintu bigenda neza ndetse ahubwo ababunenga ari abatumva u Rwanda icyo ari cyo.
Icyo Mushikiwabo atavuze ni ibyo yakomeje kubwira inshuti ze zimubaza icyo afatanya n’abicanyi. Igihe kimwe ubwo Mushikiwabo yasuraga incuti ze zo mu Bubiligi ari kumwe na mukuru we Anne Marie akiri ministre w’itangazamakuru bamubajije uburyo atinyuka kuyoboka leta yica abantu ndetse ikaba yica n’aba réscapes ibaziza ko bavuze ibidasa n’ibyo ishaka, Mushikiwabo yahise arakara arababwira ngo “Twumvikane, niba murakajwe n’uko mutabonye indishyi z’akababaro jye narazihawe, ndazifite, ndakora kandi nishimiye ibyo nkora. Uwo birakaje muri mwe na we azajye gushaka ibye biyagano”.
Anne Marie wabonaga ko murumuna we yahaze Chivas (inzoga) yamukandagiye ku kirenge, maze Mushikiwabo ahita amubwira ngo: “Anne Marie, ndakwiyamye undeke. Sinyobewe ko bavuga ko Lando yishwe na FPR. Yenda ni byo cyangwa si byo n’iyo FPR itamwica abahutu bari kumwica cyangwa FPR ikazamwica idashatse gukorana na we. Nsubiyemo rero ko jyewe leta yampaye ibiyagano, akazi nkora ni yo mpozamarira yanjye namwe muzashake iyanyu. Naho kuba ari abicanyi se ni nde utabizi? Ubu uri aha utazi ko FPR ari abicanyi? Mu gihe bataranyica reka mbe nikorera akazi mumveho.”
Mushikiwabo rero kimwe n’abandi banyarwanda abahutu n’abatutsi babaga mu Rwanda ni umucakara nk’abandi, ni umuhutu wa leta ya FPR kimwe n’abandi. Mushikiwabo arabizi ko FPR ari abicanyi, azi ko bashobora kumwica igihe cyose, arakuramo aye nk’abandi basahuzi bose ibindi biribazwa.
MUSHIKIWABO IDOSIYE YO KWA RWIGARA IRAMUBANGAMIYE
Kuba Mushikiwabo yarakomeje guceceka kuri dossier y’abo kwa Rwigara si iyindi mpamvu. Bariya bakobwa bo kwa Assinapol Rwigara, ari bo Anne na Diane bahuriraga kenshi na Mushikiwabo kwa Kimenyi Alexandre muri California dore ko bose Kimenyi yabafashije.
Kimwe na Mushikiwabo, bariya bakobwa na bo batarabona amacumbi ku mashuri bacumbitse kwa Kimenyi mu rugo mbere yo gutangira amashuri. Benshi banavuga ko ari we wafashije umupfakazi wa Kimenyi, ari we Mathilda Mukantabana kuba ambassadeur w’u Rwanda i Washington uretse ko hari n’abavuga ko ngo yaherewe umwanya ko yaba ari we wipfakaje.
Ibyo ari byo byose, Mushikiwabo kwitandukanya n’abo kwa Rwigara biramugoye cyane kuko baziranye imbere n’inyuma Ku bazi Mushikiwabo rero, bazi ko ari umuhanga mu kwihakana inshuti n’abavandimwe mu gihe cyose abungabunga Ibyapfa cyangwa ibiyagano n’impozamarira yahawe na FPR.
Abavugana na Mushikiwabo ababwira ko Diane yahubutse, ngo aba yarabanje kumushaka bakavugana kuko FPR ari abicanyi babigize umwuga atari abo kwisukira. Mushikiwabo mu kwikura mu isoni yanahamagaye bamwe mu bo mu muryango wa Diane ababwira kumubuza kwiyamamaza, ati : “mwamubwiye akoroshya ko atari we wa mbere n’uwa nyuma FPR yiciye cyangwa isenyeye?” Ndetse yabaye nk’uwemeza ko na Ndasingwa yishwe na FPR kuko yavuze ati “twebwe ntiduhoze se?” Gusa abo yabibwiraga bamubwiye ko Diane akuze bihagije atari uwo guhatirwa kureka ibitekerezo bye.
Kwa Mushikiwabo na bo FPR iteganya kubasenyera

Kuba Mushikiwabo abwira abo kwa Diane ko ntawe uburana n’umuhamba, ko atari bo ba mbere n’aba nyuma FPR yiciye cyangwa isenyeye bifite inkomoko. Mu gihe Mushikiwabo asa n’uwemeza ko FPR ari yo yamwiciye musaza we, ku rundi ruhande Hotel ya Mukuru we Anne Marie yitwa Ninzi hotel iri ku Kacyiru na yo biteganijwe ko isenywa vuba aha ngaha. Iyo hotel iri hakurya y’imwe ya Ndamage Top Tower iheruka gusenywa iri kuri boulevard de l’Umuganda ijya no kuri Presidence kwa Kagame. Leta iherutse kuvuga ko itujuje ibya ngombwa n’ubuziranenge kandi ikaba itabereye ikibanza irimo. Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka rero bamenyeshejwe ko bagomba kuvugurura babaha na plan bagomba gukurikiza.
Bamwe babanje gukeka ko ari ukwibasira umugabo wa Anne Marie, umuhutu w’i Nyamasheke wahoze muri MDR. Nyuma ariko amakuru dukesha abegereye ibukuru avuga ko hari abantu bari hafi ya Kagame batishimiye Mushikiwabo bifuza kumubabaza kubera agasuzuguro abagiraho n’ubwishongozi. Ngo basanze gusenya Chez Lando byagaragara nabi kuko ifite amateka agifite agaciro, bahitamo kubabaza uriya muryango basenya Ninzi Hotel iri hafi y’iyahoze ari Meridien Umubano, bityo bakabababaza cyangwa se nibura bakabatera ubwoba.
Bishobora kuba rero ari byo bitera Mushikiwabo kwita Diane Umupfumu n’andi mazina yose adashobotse ngo yerekane ko ntaho ahuriye na we. Gusa uko bigaragara uyu munsi, Kagame ashobora kuvugurura guverinoma agakuramo bamwe mu baministre batashyigikiye ifungwa rya Diane cyangwa se abatagaragaje imbaraga mu kwamagana abafaransa.
Ikiganiro cyose cya Minister Louise Mushikiwabo n’abanyamakuru ba RFI, TV5 na Le Monde mu rurimi rw’igifaransa mwagisanga hano hasi:
Rwanda: Tumenye ikizakurikira Raporo ku burenganzira bwa muntu. Ingaruka cg inyungu ni ryari?
RWANDA : KURI MINISTRI MUSHIKIWABO, NGO MU RWANDA HARI ABAROZI (KAZI) N’ ABAMIKAZI.
Abatumirwa:
1. Marie Claire Mukamugema
2. Valentine Uwera
3. Eugène Shimamungu
4. Padri Thomas Nahimana.
Hirya hino ngo mwameze urumeza mwumvise amagambo Ministri Mushikiwabo yavuze ku banyarwandakazi : Abamikazi,abarozi.
Uyu mubyeyi Mushikiwabo Louise, ni Ministri w’ ububanyi n’amahanga, ngo akaba n’umuvugizi wa gouvernement y’u Rwanda. Nyuma y’ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo hanze TV5, RFI na le Monde, ikiganiro cyabereye i Kigali mu Rwanda kuya 29/10/2017, dore ibyo mwatujejeho : Ngo ni nde watumye Ministri Mushikiwabo gutuka abanyarwandakazi ?
Muti ese Ministri Mushikiwabo yaba afite uburenganzira n’ububasha bwo gutuka abanyarwandakazi ? Ubundi ngo hari umwamikazi utukana ?
Ngo nyuma y’ibigarasha,haje abarozi cg abarozikazi ? Ngo bibaye aka wa mugani w’umunyarwanda ko ukwanga akwita umurozi ?
Ngo koko se Ministri Mushikiwabo aremeza ko mu bagore bo m u Rwanda harimo n’abarozikazi?
Ngo ni uko nyine ministri adatorwa n’abaturage, ngo hagombaga ibitebo byinshi by’amabaruwa ashyigikira nk’uko byagenze kuri Prezida Kagame. Bamwe muti wenda iyo mvugo irasanzwe muri diplomatie, abandi muti dukeneye ibisobanuro, benshi muti nasabe imbabazi. Mbega nimwiyumvire namwe aba babyeyi, barimo n’uri mu kigero kimwe na Diane Rwigara .
Twagerageje kubaza impuguke mu ndimi, ngo adusobanurire iby’ayo magambo mu kinyarwanda no mu muco nyarwanda ; twabahamagariye Bwana Shimamugu Eugène,inzobere mu rulimi rw’igifaransa n’ikinyarwanda. Twanabatumirije Padiri Nahimana Thomas, umupadiri n’umunyapolitiki, ngo atubwire niba iryo ari iterambere muri politiki, aho umunyapolitiki akoresha ijambo sorcière, umurozikazi, avuga abaturage arangaje imbere.
Ikondera libre, 03/11/2017.
“Kuki ubutegetsi bw’abahutu butarengeje imyaka 32”: Ibisobanuro bya Madeleine BICAMUMPAKA
Nyuma yo gukurikira ikiganiro Bwana Eugene Ndahayo yagiriye kuri Radio ISHAKWE cyiswe : “Kuki ubutegetsi bw’abahutu butarengeje imyaka 32”, Madame Marie-Madeleine BICAMUMPAKA yagize icyo avuga ku bisobanuro byagitanzwemo kubyerekeranye nicyiswe “Guta umurongo” kwa bamwe mubayoboke bimena ba MDR PARMEHUTU, kimwe n’icyo Bwana Ndahayo Eugene yise “ubuhake” bw’abahutu (Abakonde) ku bandi bahutu (Abagererwa) ngo bwari bwiganje mu majyaruguru yu Rwanda nkuko mu majyepfo yu Rwanda no mu tundi duce tw’igihugu ubuhake bwingoma y’abatutsi ku bahutu yari yarahashinze imizi miremire.

Hano hasi mushobora kuhasanga Document isobanura neza iby’Ubukonde n’Ubugererwa
Gabiro: Kagame yari agamije gukanga nde?
Yanditswe na Marc Matabaro
Leta y’u Rwanda yaguze imbunda z’imizinga zitwa SH3 122 mm self-propelled artillery systems mu gihugu cy’u Bushinwa ikaba yarazigaragaje mu myitozo yakozwe na RDF I Gabiro.
Hagaragaye imbunda nini yo mu bwoko bwa Norinco SH3 tariki ya 10 Ugushyingo 2017 mu myitozo ya gisirikare yiswe Hard Punch II nk’iko bigaragazwa n’amafoto yashyizwe hanze n’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda.

Harakekwa ko iyi mbunda nini ya Norinco SH3 ari imwe mu mbunda nini z’imizinga 6 zaguzwe mu bushinwa mu 2007 nk’uko byatangajwe n’ikigo UN Register of Conventional Arms.
Mu myitozo y’i Gabiro RDF yakoresheje kandi za howitzer 122 mm D-30 zijya gusa cyane n’izo ingabo za FAR zarashishije inzu ya CND n’umusozi wa Rebero mu ntambara yo mu 1994.

Hagaragaye kandi imbunda nini yo mu bwoko bwa RM70 multiple rocket launcher, na kajugujugu yo mu bwoko bwa Mi-24 yarasaga ibisasu.
RDF ifite kandi izindi ziremereye zo mu bwoko bwa 2S1 self-propelled howitzers ziriho imbunda zo mu bwoko bwa 122 mm D-30
Nabibutsa ko mu myitozo yo mu Gushyingo 2016 yiswe Hard Punch I yabereye I Gabiro na none hagaragaye imbunda nini yo mu bwoko bwa ATMOS 2000 155 mm self-propelled howitzer yakorewe mu gihugu cya Isiraheli.
Iyo umuntu yitegereje izi mbunda z’amoko yose zigurwa nk’amasuka yibaza byinshi birimo icyo ziteganyirizwa gukoreshwa dore ko hari abanyagitugu benshi bari batunze iziruta izi ndetse banazikorera bagahirima ibyo bitwaro byose nta gisasu na kimwe zirashe!
Vepelex na LECP Info babajije abanyapolitiki na société civile indi nzira bagiye kunyura ngo impinduka nziza igerweho
RIPRODHOR yamaganye iciririkanwa ku bimukira ryakozwe n’abategetsi b’u Rwanda, Israel na Uganda
Muri iyi minsi Minisitiri w’intebe wa Israeli yatangaje ko abimukira b’ababirabura bari mu gihugu cye yumvikanye n’abategetsi b’u Rwanda kuzabohereza mu rwagasabo, basnyina amsezerano ko bizakorwa ku ngurane y’amadorali ibihumbi 5000 azahabwa ubutegetsi bw’u Rwanda kuri buri mwimukira uzoherezwa mu Rwanda.
Buri mwimukira uzemera kuva muri israeli akajyanwa mu Rwanda zahabwa 3500$. Ibi tangazwa n’ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel, ndetse n’ikinyamakuru Igihe cya hafi y’ubutegetsi buri mu Rwnda kikabisubiramo.
Ibi ariko nk’uko si by’uyu munsi gusa kuko, nk’uko tunabisoma mu kinyamakuru jeune afrique cyo ku itariki ya 06 mai 2015.
Jeune afrique ivuga ko Israeli ishaka kwivanaho abo bimukira b’abirabura ikabigizayo ibohereza mu Rwanda, ndetse iki kinyamakuru cyandikirwa mu Bufaransa ariko kikaba gikunze kubona amakuru yo mu Rugwiro ku buryo bworoshye kivuga Jenerali Paul Kagame yacyemereye koko ko abategetsi ba Israeli n’ab’u Rwanda babiganiriyeho.
Jeune Afrique ikavuga ko icyo gikorwa kiromo amafaranga menshi azahabwa ubutegetsi bw’u Rwnada.
Abimukira b’abirabura bagera 40000 ni bo bategenyijwe koherezwa mu Rwanda.Uretse u Rwnda, n’u Bugande buri muri iki gikorwa.
Perezida wa RIPRODHOR, Théobald Rutihunza yatangaje ko uyu muryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wamaganiye kure biriya bintu.
Dr Charles Kambanda na Jean Claude Nkubito basanga abategetsi b’u Rwanda bizeza abimukira ibyo badashoboye
”Umunsi w’igihugu wo kurwanya ikinyoma”, Matata Joseph
Gen Emmanuel Habyalimana aremeza ko Gen Kabarebe ari umunyabinyoma!
Prof Charles Kambanda agaya uburyo Ministre Evode Uwizeyimana ashingiraho mu guhana icyaha cya gusebanya
Ahobwo justification atanga to make defamation a crime iteye isoni, niba ibyo nasomye mukanya niwe wabivuze
” Ngo impamvu ituma defamation iba a crime n’ukwo abanyamakuru n’ibinyamakuru ntabwo bafite amafaranga y’ugutangaho indishyi ku bayobozi baba bandagaje iyo babajanye munkiko mbonezamubano”. Absurd!
1. Ese defamation ikorwa n’abanyamakuru gusa kandi igakorwa ku bayobozi gusa? Iyi narrow understanding ya defamation is terrible cyane cyane iyo bivuzwe na Minister muzima.
Cyangwa Minister yavuze ukuri; guhindura defamation a crime byakozwe kugirango abayobozi bagire ” amahoro” mubyo bakora byose batikanga itanganzamakuru. Clearly, Leta ntabwo yitaye kuri defamation ubwayo, ahobwo ishaka “kumvisha” umunyamakuru wese watuma abayobozi bikanga kuzashyirwa ku karubanda.
Cyangwa se, defamation ikorwa n’umunyamakuru ku muyobozi yo ni crime mu gihe defamation ikozwe n’abandi bantu ku bantu batari abayobozi Leta ntabwo iyitayeho cyangwa iyo defarmation yo izaba civil?
2. Niba ubukene bw’abanyamakuru niyo reason y’uguhindura defamation icyaha kubera ko abanyamakuru badafite impozamarira bataga iyo batsinzwe, kuki ubukene buba mu banyarwanda bidatuma Leta ivanaho burundu inkiko mbonezamubano dore ko imaza hafi ya zose mu nkiko mbonezamubano ziba zigamije kubona indishi z’akababaro – compensation?
3. Ese minister ” guhana” mu mategeko ( i) yumva ari ugufunga gusa? Kuki batavanaho za fine zose? (ii) “n’ukumvisha” cyangwa ” kuniga” ukoze amakosa? Niba akunda gufunga cyane, kuki Minister atavuga about what we call civil imprisonment ?
Hari akandi yongeyeho! Ngo iyo umunyamakuru yanditse piece atesha agakiro umuyobozi, iyo bamujanye mu rukiko akenshi bajana ikinyamakuru bityo umunyamakuru bikaba bitamugiraho ingaruka. Ibyi biteye isoni cyane cyane iyo bivuzwe n’umuntu wize amategeko. Bigaragaza :
( a) to ignore or lack of appreciation of the rationale of Torts muri rusange
(b) to ignore or lack of knowledge of distribution of liability in intentional , unintentional or strict liability torts.
(c) kereka niba Minister atazi ingaruka z’ukunanirwa kwishyura ideni ry’urubanza, harimo civil imprisonment, bankruptcy , etc.
(d) Ese Minister ntabwo azi amategeko n’amabwiriza y’URwanda areba enforcement of judgements z’ibyemezo by’inkiko mbonezamubano? Izindi civil case judgments ko zishyirwa mu bikorwa, kuki judgements za defamation zitashyirwa mu bikorwa ku buryo solution yaba to make defamation a crime ? Very poor legal reasoning, indeed
Akandi ” gakoryo” numvishe ngo iyo abanyamakuru bumvishe ko defamation yamutwara e.g 1 million to compensate a person, kandi act ya defamation yayungukiramo a million, ngo ahitamo gukora defamation ariko akunguka: iyi argument iteye isoni:
icya mbere, bigaragaza ikosa rikomeye mu gutekereza ukwo nabivuze haruguru muri ( 1)
Icya kabiri, bifite implication ko wenda Minister atazi ko abanyarwanda ubwabo bazi neza gutandukanya umunyamakuru/ikinyamakuri ubeshya/kibeshya bityo bakaba bagiha akato IF kwandagaza abantu nibyo ikinyamakuru “cyungukiramo”. Kereka niba abanyarwanda badafite moral sense, ikinyamakuru gisebanya cyakunguka gute kandi kikungukira mugusebanya? Maybe Leta y’URwanda ntabwo itandukanya truth n’ugusebanya
Icya gatatu, statement ya minister presupposes that abanyamakuru nta professional ethics bagira ku buryo abanyamakuru babeshwaho n’uguharabika kandi bakunguka … Ese nta regulatory bodies zishobora gufatira abanyamakuru baharabika – babihinduye “umwuga” – ibyemezo harimo n’uguhagarikwa by’agateganyo cyangwa burundu , bikaba byanajya mu nkiko, bibaye ingobwa?
I wish I had the material time to go through the Minister’s garbage. He’s lucky you guys don’t seem to have critical members of Parliament. That kind of reasoning would have triggered very serious issues for the Minister.
Of course, the Rwandan media is practically dead. Who would dare the minister? Who wants to be beheaded for asking tough questions?
Well well, reasoning ya Minister wanyu , niba ariko yabivuze, iteye ubwoba!
Source: Prof Charles Kambanda (Facebook)