Imvo n’imvano ku mateka y’u Rwanda: Boniface Benzinge na JMV Ndagijimana
Victoire Ingabire akwiye kuguma mu Rwanda cyangwa kuba agiye hanze? Igisubizo mu kiganiro-mpaka
Kagame agambiriye iki mu gushaka kurekura imfungwa za politiki zose no kuzishukisha imyanya?
Yanditswe na Marc Matabaro
Muri iyi minsi harimo kuba ibintu bidasanzwe byinshi umuntu yabyitegereza neza akabona ko Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame irimo gukora ibyo twakwita udushya ariko kubera ko abenshi bazi ko iyo Leta nta cyiza cyayivaho bikabatera amakenga y’ikihishe inyuma y’ibyo bikorwa ubundi umuntu yakwita byiza.
Nimwongere mwumve neza ijambo rya Perezida Kagame yavugiye mu nteko nshingamategeko ku wa gatatu tariki ya 19 Nzeri 2018 ubwo yarahizaga abadepite, mwirengagize igice avuganamo uburakari maze mutege amatwi neza ibyo avuga maze muze kubihuza n’ibyo ngiye kubagezaho muri iyi nyandiko.
Uko bigaragara muri iyi minsi hari ikibazo gikomeye ubutegetsi bwa Perezida Kagame buhanganye nacyo (icyo kibazo cyangwa igitutu kitarajya ahagaragara neza) ku buryo kirimo gutuma Perezida Kagame n’ishyaka rye barahinduye imivuno ku buryo basa nk’abiyemeje gukorwa ibintu bamaze imyaka n’imyaniko baranze gukora ndetse bakaba bari baraninjije uwo muco ntatinya kwita ubutagondwa no kutihanganirana mu babashyigikiye akenshi buhumyi cyangwa by’amarangamutima ashingiye ku ndonke cyangwa ubwoko.
Bimwe mu bintu byabaye mu muri iyi minsi ndetse n’ibishobora kuba mu minsi iri imbere ariko bigaragara ko FPR irimo gukora nk’umurwayi urimo kumya umuti usharira cyane:
–Guha amajwi amashyaka Green Party na PS Imberakuri ya Christine Mukabunani:
N’ubwo ayo mashyaka bizwi ko ari kw’isiri na FPR ndetse irya Christine Mukabunani ryo FPR ikaba iritiza abayoboke iyo rigiye gukora amanama, ariko mu maso y’amahanga iki gikorwa hari abo cyahumye amaso bibwira ko hari icyo FPR yikuye kandi igihe yashyiraga aya mashyaka mu nteko icyo yakoze ari nko gukura ikintu mu mufuka w’ipantaro ukagishyira mu mufuka w’ishati kandi byose ubyambaye. N’ubwo FPR yari kw’isiri n’aya mashyaka ariko byayitwaye imyaka 8 yose ngo ishobore kuyashyira mu nteko.
-Gufungura Victoire Ingabire na Kizito Mihigo:
N’ubwo iki gikorwa cyiswe imbabazi za Perezida wa Repubulika ndetse kikanatera impaka ndetse bikanarakaza Perezida Kagame ntawashidikanya ko iki gikorwa cyakozwe ku zindi nyungu zitari ugutanga imbabazi gusa. Ibi FPR yabikoze izi neza ingaruka zo gushyira hanze Victoire Ingabire kuko n’ubwo bigaragara ko atazava mu Rwanda n’iyo yajya hanze ijwi rye rizakomeza kubuza amahwemo FPR mu gihe urubuga rwa Politiki ruzaba rudadiye ndetse hari n’abakirenganyirizwa ibikorwa byabo bya politiki cyangwa kuvuga ibyo batishimiye batarya umunwa.
-Kwemerera umwanya Me Bernard Ntaganda:
N’ubwo habaye igisa no kwiyama Me Bernard Ntaganda bikozwe na Christine Mukabunani wamushinjaga gukoresha izina rya PS Imberakuri mu matangazo ye, ariko amakuru The Rwandan yashoboye kubona n’ubwo Me Bernard Ntaganda atarayemeza ku giti cye, ngo Leta ya Perezida Kagame yari yiyemeje kugira umwanya yaha Me Ntaganda mu buyobozi uretse ko tutashoboye kumenya uwo ari wo. Ntabwo twashoboye kumenya kandi niba gushaka guha Me Ntaganda umwanya nyirubwite yarabimenyeshejwe mbere cyangwa nyuma y’ifungurwa rya Victoire Ingabire na Kizito Mihigo. Ayo makuru avuga ko Me Ntaganda yaba yarabiteye utwatsi avuga ko adakeneye umwanya w’ubuhendabana ahubwo yifuza ko urubuga rwa Demokarasi rwafunguka amashyaka agakora mu bwisanzure uwo mwanya akazawuhabwa n’abaturage. Me Ntaganda ngo yaba yarahawe igihe cyo gutekereza. Ibi byabaye kuri Me Ntaganda ntabwo twakwemeza ko nta wudi mu barwanya ubutegetsi babisabye.
-Kwimura Déogratias Mushayidi na Dr Théoneste Niyitegeka:
Mu minsi ishize Déogratias Mushayidi na Dr Théoneste Niyitegeka bari bafungiye muri Gereza ya Nyanza I Mpanga barimuwe maze Déogratias Mushayidi ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge I Mageragere naho Dr Théoneste Niyitegeka we ajyanwa muri Gereza ya Nyakiriba iri mu karere ka Rubavu. N’ubwo Déogratias Mushayidi we nta makuru turabona ko yahohotewe muri Gereza ya Mageragere ariko Dr Niyitegeka we yarahohotewe cyane ageze muri Gereza ya Nyakiriba. N’ubwo nta makuru dufite yaba yemeza ko Dr Niyitegeka yaba hari uwamwegereye amusaba gusaba imbabazi, ariko hari abakeka ko ihohoterwa yakorewe ryaba ryaravuye mu kwanga kwandika asaba imbabazi ngo arekurwe dore ko nawe abarwa mu mfungwa za politiki. Kuri Mushayidi we hari amakuru avuga ko ubu atumwaho abantu benshi batandukanye bamusaba gusaba imbabazi ngo arekurwe ariko kugeza n’ubu yanze kuva kw’izima avuga ko atakwemera kujya hanze ngo abe ikiragi. Kumuzana i Mageragere hari igihe bwaba ari uburyo bwo kumwegereza aho abacurabwenge bashinzwe kumutera ibipindi bari.
-Kurekura Diane Rwigara na Adeline Rwigara
N’ubwo kurekura Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi bitaraba ababikurikiranira hafi bemeza ko bitazatinda dore ko no mu rubanza rw’uyu munsi tariki ya 24 Nzeri 2018, aho kuburana mu mizi, abunganira abaregwa aribo Me Gatera Gashabana na Me Pierre Céléstin Buhuru bandikiye urukiko kuri uyu wa gatanu ushize tariki ya 21 Nzeri 2018 basaba ko baburana basaba gufungwa by’agateganyo. Uku guhindura imiburanire ku munota wa nyuma bituma umuntu yakeka ko bidatinze dushobora kujya kumva tukumva ngo abo kwa Rwigara bemerewe kuburana bari hanze. Ibi birashoboka cyane kuko mu bituma ubutegetsi bw’i Kigali buhozwaho induru harimo kuba Diane Rwigara n’umubyeyi we bafunze.
Ibi bikorwa bitandukanye maze kuvuga haruguru n’ubwo byaba bikozwe mu buryo bw’agateganyo ngo Leta ya Kagame igere ku ntego zayo ariko ikigaragara n’uko iki gitutu cyangwa icyo Leta ya FPR igamije muri ibi bikorwa ari ibintu biyiraje inshinga ku buryo yemera gukora ibikorwa byatuma ihirima kuko bitoroshye kurekura icyarimwe Victoire Ingabire, Diane Rwigara na Déo Mushayidi baza basanga Bernard Ntaganda hanze ngo wibwire ko bose bazaceceka cyangwa ngo bemere ubuhendabana bwa FPR bajye mu kwaha kwayo.
Kubarekura ukongera ukabirukana mu gihugu n’ubwo byaha agahenge FPR ariko ntabwo byaba umuti urambye kuri FPR kuko igitutu mu gihugu cyagabanuka ariko kikiyongera hanze dore ko izi mpirimbanyi mvuze haruguru mpamya ko zishobora kwanga gufata iy’ubuhungiro.
Mu gusoza ndacyakomeza kwibaza ibibazo kugeza ubu ntarabonera ibisubizo, ni iki cyabaye, ni iki kigenderewe gitumye Perezida Kagame arimo gufata ibyemezo byo kwiyegereza abanyapolitiki ba opposition yemera kubarekura no kubashukisha imyanya?
Abahezanguni nka ba Tom Ndahiro n’abandi ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bakomeje gusaza imigeri. Ese baba badasobanukiwe uko umukino umeze bakivovota batazi igihugu kirwana n’ikindi? Ese kwibasira Victoire Ingabire byaba nabyo biri mu muvuno wa FPR bigamije kumutera ubwoba ngo ahunge cyangwa ajunjame? Iryo terabwoba se rizakomereza kuri Diane na Adeline Rwigara nibarekurwa?
Tubitege amaso!
Cassien Ntamuhanga ati: Nelson Mandela ataniye hehe na Paul Kagame?
KUKI KAMARAMPAKA (25/09/1961) ITAKIZIHIZWA?: GAKOKO MANEGE Victor
01/10/2018: Imyaka 28 irashize. Intambara yakemuye iki? Ba Majors Kanyamibwa na Rutayomba barasubiza
Ku itariki ya 01 Ukwakira 1990, APR ishami rya gisirikare rya FPR Inkotanyi ryatangije intambara.
Abatumirwa baratubwira icyo iyi tariki ishushanya mu mitima yabo ku munsi wa none.
Abatumirwa baratubwira kandi uko iminsi ya mbere y’iyi ntambara yari yifashe.
Ariko se iyi ntambara hari icyo yakemuye?
Abatumirwa bacu bari mu bayirwanye rugikubita. Baradusubiza.
Hari:
-Major Jacques Kanyamibwa (yari muri ex-FAR)
-Major Théogène Rutayomba (yari muri APR, Inkotanyi)
NONE SE INZIRABWOBA ZATSINZWE URUGAMBA GUTE?: Capitaine Innocent SAGAHUTU
Emérence murumuna wa Adeline Rwigara asanga hakiri impungenge nubwo Diane na Adeline bafunguwe
Byagenda gute ngo opposition y’imbere mu gihugu n’iyo hanze bazabyine batabusanya?
FPR YAKOREYE IYICA RUBOZO ABAHUTU , Judi REVER AFITE GIHAMYA: Prof Olivier NYIRUBUGARA
Dusobanukirwe n’ikigamijwe mu kwizihiza umunsi wiswe Ingabire day kuya 14 Ukwakira 2018
Bwa mbere Ingabire day uzizihizwa Victoire I. Umuhoza atari muri gereza.
Abatumirwa baratubwira ikigamijwe mu kwizihiza tariki ya 14 Ukwakira:
Abo ni: -Dr Aimable André Dufatanye -Marcelline Nduwamungu -Léon Ruhungira
Capitaine Augustin Munyaneza araduha ubuhamya ku bisasu byahanuye indege ya Habyalimana
Cassien Ntamuhanga yemeza ko nta kuntu Boniface Twagirimana yari gutoroka
Gutumiza Ingabire kuri RIB: Iterabwoba, kurimanganya no kujijisha abanyarwanda
Yanditswe na Marc Matabaro
Ku munsi wo kuba mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018 benshi twabonye amakuru avuga ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza yahamagawe n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB).
Benshi tukimara kumenya iyi nkuru twibwiye ko iri tumizwa ryaba rifite aho rihuriye n’izimira rya Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi wari ufungiye muri Gereza ya Nyanza i Mpanga, inzego za Leta y’u Rwanda zivuga ko yatorotse gereza nyamara ari ubuyobozi bw’ishyaka rye FDU-Inkingi, ari n’abandi bazi neza iyo Gereza ya Mpanga bemeza ko badashira amakenga iryo toroka ndetse bakemeza ko Boniface Twagirimana yishwe cyangwa agashimutwa na Leta y’u Rwanda n’inzego zayo z’umutekano.
Ariko mubyatangajwe na RIB mu itangazo yashyize ahagaragara ntacyo yavuze ku izimira rya Bwana Boniface Twagirimana.
Iterabwoba
Iyo umuntu asomye itangazo rya RIB yitonze ahita akubitwa n’inkuba akibaza byinshi ku mikorere y’uru rwego. Mu gika cya kabiri harimo imvugo iteye cyane kwibaza aho bagira bati:
“By’umwihariko yibukijwe ko kwiyita cyangwa kwita abandi imfungwa za politiki, harimo ndetse n’abakiburana cyangwa abahamijwe ibyaha, ari ugukwirakwiza ibinyoma kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
Ese uretse kwigiza nkana uru rwego ruyobewe ko Madame Ingabire ndetse n’abandi bose avugira bafunzwe baregwa ibyaha bifite aho bihuriye na politiki? Aha natira imvugo ya Me Bernard Ntaganda akunze gukoresha mbaza RIB nti ese:
Ari Madame Ingabire n’abo bandi avugira hari uvuga ko akora akazi ko guhinga amateke cyangwa akaba yarafunzwe atitiriwe gukorana byibura n’umutwe wa politiki runaka? Ese amahanga n’ibinyamakuru mpuzamahanga iyo bivuga kw’ifungwa rya Madame Ingabire n’abandi bivuga ko hafunzwe umuhinzi w’amateke cyangwa hafunzwe umunyapolitiki?
Nkaba nibutsa abanyarwanda ko iyi mvugo yadukanywe yo gutera ubwoba abantu ngo ntibakavuge imfungwa za politiki yadukanywe n’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutabera, Bwana Evode Uwiringiyimana mu kiganiro yakoranye na Televiziyo y’igihugu (RBA) ku wa 18 Nzeri 2018 aho yihanukiriye akavuga ko mu Rwanda nta mfungwa za politiki zihaba ndetse nta n’umuntu n’umwe ufungwa cyangwa ngo akurikiranwe kubera kuba umunyapolitiki cyangwa gukora politiki.
Iyi mvugo yuje iterabwoba ndetse n’ubwishongozi twavuga ko imeze nko gucanira urutare byakozwe na Kamegeri mbere yo kurukarangwaho, isa nk’iyigiza nkana, none se umunyapolitiki ajya gushinga ishyaka rya politiki adasanzwe azwi? Ese ko ari amahanga n’abandi bita Madame Ingabire n’abandi ba “opposition Leaders” hari ubwo Ingabire ari we ujya gutegeka imiryango mpuzamahanga, abanyamakuru mpuzamahanga ndetse n’ibihugu ngo bamwite umunyapolitiki cyangwa nibo bamuhitiramo izina babona rimukwiriye?
Muri iyi video Bwana Evode Uwizeyimana asoza ntacyo aduhisha yerekana icyo Madame Victoire Ingabire bateganyirijwe mu gihe bataba ibiragi cyangwa ngo bahinduke abakombambehe ba Leta iyobowe na Perezida Kagame n’ishyaka rye FPR.
Kuri Bwana Evode Uwizeyimana na Leta ya FPR yayobotse gutanga ibitekerezo bitari mu murongo wa Leta ni ugushora intambara kuri Leta nayo igomba kukurwanya!
Nkaba aha nakwibaza nti: Ijambo rya Perezida Kagame, ibyakorewe Bwana Boniface Twagirimana, gutumiza Madame Ingabire muri RIB n’ibindi ni intambara Leta itangiye kuri Madame Ingabire nk’uko Bwana Evode Uwizeyimana abivuga muri iyi video?
Kurimanganya no guhonyora amategeko
Mu gika cya gatatu cy’itangazo rya RIB baragira bati:
“Yasobanuriye RIB ko ibyo yakoze ari ku bwo kutagira ubumenyi buhagije mu by’amategeko cyangwa kugirwa inama mbi. Yanemeye ko agiye gukurikiza ibisabwa n’amategeko. Yabwiye RIB ko hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zimwitirirwa cyangwa se bakajya mu bitangazamakuru bakoresheje izina rye bagamije guharabika no gusebya Leta, bikaba binasebya izina rye bwite.”
Ubwabyo ibi RIB ivuga ni irimanganya ndetse nta n’ubwo bihuye n’amategeko u Rwanda rugenderaho. Ese aha RIB yahataga ibibazo Madame Ingabire yunganiwe n’umunyamategeko? Ese yari akurikiranyweho ikihe cyaha batadusobanurira hano ingingo zigiteganya n’izigihana?
Ibi bisabwa n’amategeko batasobanuye n’ibiki? Ni ukudasura umuryango wa Rwigara babanye muri Gereza cyangwa kutajya mu rubanza rwabo? Ni ukutajya gusenga cyangwa mu isoko ngo ahure n’abanyarwanda bamwishimiye bamugaragarize urugwiro? Ni ukudasubiza ibibazo by’itangazamakuru mu gihe umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye? Ni ukutavugana se n’abo bahuje ishyaka bari mu mahanga hakoreshejwe ikoranabuhanga ngo bamusuhuze cyangwa bamuhe amakuru y’ibyabaye adahari? Ni ukutavuga ko yazize politique kimwe n’abandi asabira gufungurwa?
Gutandukira mu nshingano no gushaka guteranya Madame Ingabire n’aabanyarwanda n’impunzi
Mu gika cya kane cy’itangazo rya RIB baraglra bati:
“Yanabwiye RIB ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu kandi agendeye ku mategeko. Yanavuze ko ari gutegura urugendo rw’abana be hano mu Rwanda muri gahunda yo kuza bakirebera ibyo igihugu cyagezeho.”
Ese RIB yabaye urwego rushinzwe Diaspora muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ryari? Ese Ingabire igihe yazaga mu Rwanda bwa mbere yabanje guca muri “Come and See, Go and Tell” program? Ese uretse kurimanganya abana ba Madame Ingabire RIB ibona ikihutirwa mbere yo kubonana n’umubyeyi wabo ari ukujya kwifotoranya na ba Gen Kabarebe na Ibingira cyangwa kujya kwerekwa indaki Perezida Kagame yihishagamo za 105mm za Capitaine Bugingo? Cyangwa gusobanurirwa na Bampoliki ibyo aganira na nyina?
Iyi nteruro isoza y’iri tangazo iragaragaza ikimeze nka Propaganda yo gushaka gushora Madame Ingabire muri gahunda za FPR (atabibasabye) hagamijwe cyane cyane kwerekana ko yarangije kujya mu kwaha kw’abamufatiye inkota ku gakanu no gushyira urujijo mu banyarwanda baba hanze y’igihugu bumva ko ibya ngombwa byose bitaruzura ngo basure u Rwanda bizeye umutekano n’ubwisanzure bwabo.
Uko bigaragara barashaka kumuteranya n’ishyaka rye n’abakunzi be ngo asigare wenyine nta n’amahanga akimufata nk’umunyapolitiki ukomeye maze bamukande ari wenyine. Ndetse bamuteshe umutwe ku buryo avuga cyangwa akora ibintu atatekereje neza ngo babidodemo ibyaha byamusubiza muri Gereza mu gihe ataruciye ngo arumire.
Umwanzuro
Mu gusoza iyi nyandiko nakwibaza ibibazo bihita binitangira ibisubizo:
-Ese Ingabire niba atari umunyapolitiki akaba nta n’icyo ari cyo mu gihugu kuki RIP imutumaho ikanateza ubwega ishyira ku mbuga amatangazo mu ndimi hafi ya zose? (uretse igifaransa barimo baharanira kuyobora umuryango w’ibihugu bikivuga)
-Ese abanyarwanda bitabye kuri RIB bose hasohorwa amatangazo nk’ayasohowe Madame Ingabire yagiyeyo? Ese abahamagarwa muri RIB bose baganirizwa kuri gahunda bafitiye abana babo n’uburyo bagomba gusura u Rwanda?
-Niba RIB yagiranye imishyikirano na Ingabire hagakorwa itangazo, byari bikwiriye ko iryo tangazo rishyirwaho umukono n’impande zombi (joint statement). Ngo bamwumvishije ko ibyo yatangaje ko urubanza rwe ari urwa politiki ari icyaha ashobora guhanirwa, maze nawe ngo asubiza ko byatewe n’ubujiji mu by’amategeko kandi yagiriwe inama mbi! Ni iki kitwemeza ko Ingabire yemeye biriya bintu? Nta cyo.
-Ese Perezida Kagame ko yise Madame Ingabire umustar, yumva ari umustar mu biki niba atari muri politiki? Ko Kizito Mihigo we ari umustar mu kuririmba.
Hari amakuru mashya ahamya ko Perezida Kagame yagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana
Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru dukesha ikinyamakuru The Globe and Mail cyo mu gihugu cya Canada aravuga ko hari amakuru mashya avuga ko ingabo za FPR zari ziyobowe na Paul Kagame zagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ifatwa nk’imbarutso ya Genocide mu Rwanda.
Aya makuru mashya yaje ashimangira andi yari asanzwe avuga ko indege ya Perezida Habyalimana yahanuwe n’ingabo za FPR zari ziyobowe na Paul Kagame ndetse agatanga n’ibindi bimenyetso bishya.
Imibare yari yanditse ku bisasu bihanura indege byakorewe rimwe n’ibyakoreshejwe mu guhanura indege ya Perezida Habyalimana yasanzwe ku rutonde rw’ibisasu byari bitunzwe n’ingabo za Uganda, izo ngabo za Uganda zikaba ari zo zanahaye ibisasu bihanura indege ingabo zari ziyobowe na Paul Kagame mu ntambara hagati ya 1990 na 1994.
Uru rutonde rwashoboye kugera ku mwarimu muri Kaminuza witwa Filip Reyntjens, ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi ugiye kumara imyaka irenga 20 akora ubushakashatsi ku iyicwa rya Perezida Habyalimana. Mu bushakashatsi bwe yashoboye kubona isano rya hafi hagati y’imibare yari yanditse ku bisasu bihanura indege byari bitunzwe n’ingabo za Uganda n’imibare yari yanditse ku bisasu bibiri byahanuye indege ya Perezida Habyalimana tariki ya 6 Mata 1994. Ikagwamo ba Perezida b’u Rwanda n’u Burundi n’abari babaherekeje.
Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame mu gihe cy’imyaka irenga 20 yakomeje gushinja iryo hanurwa ry’indege abasirikare ba Leta y’u Rwanda ya kera (FAR), ndetse ikomeza no guhakana ko nta ruhare yagize muri icyo gikorwa.
Filip Reyntjens, umwarimu muri Kaminuza ya Anvers akaba yarananditse ibitabo byinshi ku Rwanda mu gihe cya Genocide, yakomeje gushakisha mu gihe cy’imyaka irenga 20, imibare yari yanditse ku bisasu bihanura indege by’ingabo za Uganda kuko yabibonagamo ikimenyetso simusiga kigaragaza ko ibisasu byahanuye indege ya Perezida Habyalimana byari mu maboko y’ingabo za Paul Kagame.
Yashoboye kumenya bidasubirwaho ko ibisasu bihanura indege byakoreshejwe mu 1994 bitari ku rutonde rw’ibyari bitunzwe n’ingabo za Uganda mu gihe ibindi bisasu bifite imibare bifitanye isano byari mu byari bitunzwe n’ingabo za Uganda. Ibi bikaba byatuma umuntu yibaza ko ibi bisasu byahanuye indege ya Perezida Habyalimana Uganda yabihaye ingabo za FPR mu ntangiriro z’imyaka ya 1990.
Abashinjacyaha b’abafaransa bakoze iperereza ku makuru ajyanye n’iyicwa rya Perezida Habyalimana mu 1994, nyuma y’amaperereza y’abacamanza b’abafaransa muri iyi myaka 10 ishize, bagiye kuzabaza byanze bikunze impapuro zigaragaza imibare yari ku bisasu bihanura indege byari bitunzwe n’ingabo za Uganda mu rwego rw’iperereza ryabo.
Filip Reyntjens avuga kandi ko umuntu wahoze mu gisirikare cya Uganda yashyize ubuzima bwe mu kaga agashobora kumubonera amafoto agaragaza imibare yari yanditse ku bisasu bihanura indege byo mu bwoko bwa (missiles SAM-16) byari mu bubiko bw’ingabo za Uganda. Ngo iki gikorwa cyari kiruhije kinateye ubwoba kuri uwo musirikare washakaga amakuru y’ibanga.
Ayo makuru yaturutse mu gisirikare cya Uganda ashimangira amakuru ava mu bantu batandukanye harimo n’icyegeranyo cyo mu 2016 cy’umuryango w’abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kivuga ko hari imbunda irasa igisasu gihanura indege yatswe inyeshyamba zari zishyigikiwe n’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo yari ifite imibare iyiranga isa n’iy’ibisasu byo mu bubiko bw’ingabo za Uganda.
Ikinyamakuru Globe and Mail mu mwaka ushize kikaba cyarashoboye kubona icyo cyegeranyo cy’ibanga cy’umuryango w’abibumbye.
Inyandiko z’igisirikare cya Uganda ni ikimenyetso simusiga mu kwerekana bidasubirwaho ko Ingabo za FPR zari ziyobowe na Perezida Kagame zagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Ibi Filip Reyntjens akaba yabihamirije ikinyamakuru The Globe mu kuganiro bagiranye kuri uyu wa kabiri tariki 9 Ukwakira 2018. Yagize ati: “Sinzi ko bizashoboka ko noneho hagira uhakana nyuma y’ibimenyetso bigana gutya.”
Mu bwicanyi bwahitanye Perezida Habyalimana n’abo bari kumwe ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa missiles sol-air byarashwe ku ndege ya Perezida Habyalimana yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 50 yiteguraga kugwa ku Kabuga cy’indege cya Kanombe i Kigali, imuvanye mu biganiro by’amahoro mu gihugu cya Tanzania. Abandi bantu 7 kongeraho n’abari batwaye iyo ndege uko ari 3 bahasize ubuzima.
Bwana Reyntjens yashoboye kubona imibare yari ku mbunda 2 (lanceurs) zirasa ibisasu byo mu bwoko bwa missiles SAM-16 byakorewe muri Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, byasanzwe i Kigali nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Iyo mibare akaba yarayishyikirije abashingamateka b’abafaransa mu myaka ya 1990.
Kuva ubwo Bwana Reyntjens yakomeje gushakisha imibare yari yanditse ku bisasu byari bitunzwe n’ingabo za Uganda kugira ngo amenye niba ibisasu 2 byarashe indege ya Perezida Habyalimana byaravuye mu byo igihugu cya Uganda cyaguze muri Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti mu mpera z’imyaka ya 1980.
Urutonde rw’ingabo za Uganda rwerekana imibare isa neza neza n’iyasanzwe ku bisigazwa byasanzwe mu Rwanda mu 1994 nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, iyasanzwe muri rapport ya ONU yo mu 2016 mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’iyasanzwe ku gisigazwa cy’igisasu mu Rwanda mu 1991 mu gace FPR yarwaniragamo.
Ibi bisasu cyangwa imbunda zibirasa uko ari 4 bifite imibare ibiranga 5 itangizwa na «048» na «049.». Ibindi biranga ibyo bisasu cyangwa imbunda zibirasa byose ni bimwe nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwatanzwe n’uwo muntu wahoze mu ngabo za Uganda, ibisasu byo mu bubiko bw’ingabo za Uganda bifite imibare imwe igizwe imibare 5 yose itangirwa na «048» na «049». Ukugereranya ibi bisasu byose n’imibare ibibaranga bigaragaza nta gushidikanya ko ibisasu byari mu bubiko bw’ingabo za Uganda n’ibyahanuye indege ya Perezida Habyalimana ari bimwe byanaguriwe hamwe n’abantu bamwe!
Icyegeranyo cy’ibanga cy’umuryango w’abibumbye cyo 2016 kivuga ku mbunda irasa igisasu cya missile yambuwe inyeshyamba zari zishyigikiwe n’u Rwanda n’abasirikare ba Congo igaragaza ko ihuje byinshi n’izindi nkayo zasanzwe i Kigali nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, cyane cyane imibare iziranga ndetse n’igihe zakorewe. Hasabwe ko ibi bimenyetso byashyikirizwa akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye cyangwa abakora iperereza b’abafaransa.
Ikinyamakuru The Globe kivuga kandi ko hari ubuhamya bugizwe impapuro 12 bwatanzwe n’uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa, buvuga ko yumvise Perezida Kagame asobanurira babiri mubo bakoranaga uburyo yapanze ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Nabibutsa ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa ari we wayoboraga inzego z’iperereza z’ingabo za FPR mu 1994.
URUPFU RWA Dr GASAKURE Emmanuel KIMWE MU BIMENYETSO BYEREKANA KO INGOMA YA FPR IRI MU MAREMBERA
Yanditswe na RUGAMBARWINTWARI
Uwari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuvuzi, akaba na muganga wihariye wa Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME, Dr GASAKURE Emmanuel (PHD) hashize imyaka yishwe n’uwo yavuraga kubera akagambane, ishyari, inda nini na munyangire biri mu biranga FPR-Inkotanyi kuva yatangiza urugamba muri za 1990.
Abari inshuti za Dr Emmanuel Gasakure bavuga ko yari umuganga mwiza akaba inzobere mu kuvura umutima akanigisha, mbere y’uko asinya amasezerano n’urupfu ngo abe muganga w’umwihariko wa Perezida, ni we wayoboraga iryo shami kandi yakoze byinshi mu kubaka iyigishwa ry’ubuvuzi mu burezi ndeste no mu buvuzi bw’igihugu muri rusange.
Inkomoko y’urupfu rwe ni uko yari afitanye ikibazo n’umuforomokazi BINAGWAHO Agnès cyakomeje kigera aho gikomera akamugambanira ku mugore wa Perezida ari we madamu Jeanette Kagame. Mu by’ukuri ikibazo yari agifitanye n’umugore wa Perezida we azi ko ari Agnès BINAGWAHO.
Nta kindi bapfuye ni amafaranga bibaga muri Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE), yari abereye umuyobozi undi akaba umukonsirita nk’impuguke mu by’ubuzima by’umwuga ntibumvikane muri byinshi, uburyo umutungo wacungwaga cyane uwavaga mu baterankuga nka Leta Zunze Ubumwe za Amarika, aho umugore wa Perezida yayibaga binyuze kuri Agnès BINAGWAHO baziranye i Bujumbura bakaba inshuti z’akadasohoka, n’uburyo ibikoresho bikenewe hagurwaga ibyapfuye cyangwa ibidakenewe ku buryo wasangaga nta miti mu bitaro bya leta.
Mu by’ukuri amakuru twakuye mu nzego z’ubuvuzi ni uko uwo mugore yatezaga akajagari muri iyo MINISITERI. Andi makuru twabashije kumenya ni uko igihe havukaga ibibazo byo kutumvikana hagati y’igihugu cy’igituranyi cya Uganda, bikaba ngombwa ko Perezida Kagame akora urugendo agasura Perezida Museveni aho yakiriwe muri Safari Lodge muri Queen Elizabeth National Park mu gace ka Kasese, noneho Ipad n’izindi mpapuro bya Perezida byibwa n’ubutasi bwa Uganda kandi Dr GASAKURE ari we wari ubifite.
Twabibutsa ko iyo Ipad yariho amabanga ya Perezida Kagame, uburwayi bwe n’imiti afata byaje gusohoka ku rubuga rumena amabanga rwa Weakliks. Urwo rugendo rwakozwe 2012.
Dr GASAKURE, wari umuganga wihariye wa Perezida yaje kugira ikibazo mu kazi ke, aho uwo yari ashinzwe kuvura yaburaga ibitotsi igihe kirekire, bitewe no kwica abantu benshi noneho akarota baza kumwica, bagahamagara muganga, bimuyobeye akazimya telefone ye noneho abashinzwe kumurinda, bakaza gutwara uwo muganga ku KIMIHURURA ngo bararane irondo mu rugo rwa Perezida ruri kuri MUHAZI.
Dr Gasakure bimaze kumurenga agisha inama abaganga bagenzi be, bahuje ubwoko bigera kuri BINAGWAHO, abibwira mucuti we ko Dr GASAKURE, yamennye amabanga y’igihugu bihumira ku mirari umugore abyibutsa umugabo ni uko yicwa atyo, nyuma yaje kumenya ko yarenganije Nyakwigendera ni bwo yakuye ku buminisitiri uwo mugore bitunguranye. Twabibutsa Dr GASAKURE Emmanuel yiciwe kuri station ya Police i REMERA ku mabwiriza ya Perezida Kagame n’umugore we, ku 20 werurwe 2015.
AKAMASA KAZACA INKA KAZIVUKAMO
Valentine Rugwabiza ashobora gusimbura Louise Mushikiwabo
Yanditswe na Ben Barugahare
Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Erevan mu gihugu cya Arménie aravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, Louise Mushikiwabo wari Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatorewe kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF).
Uwo bari bahanganye umunyakanadakazi Michaëlle Jean yashatse kwihagararaho agaya uburyo ibihugu bijya mu bwumvikane bigafata ibyemezo mu miryango mpuzamahanga byirengagije amahame ya demokarasi n’uburengenzira bw’ikiremwamuntu, ibi bigaragare ko byari nko gutunga urutoki u Rwanda.
Perezida Kagame nawe akaba yabwiye itangazamakuru ko atishimiye ukuntu Michaëlle Jean yavuze yibasira u Rwanda n’ubwo ataruvuze mu izina.
Intsinzi ya Louise Mushikiwabo akenshi yatewe n’inyungu u Bufaransa bufite muri Afrika ndetse n’inyungu Canada ishaka ku Bufaransa no ku bihugu by’Afrika kuko igihugu cya Canada cyirifuza umwanya mu kanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (UN Security Council), ku bijyanye n’amahame ya Demokrasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku miryango nk’iyi ntacyo bivuze cyane kuko hafi y’icya kabiri cy’abayobozi b’Afrika bari mu muryango w’ibihugu bivuga igifaransa ari abanyagitugu kandi batubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Perezida Emmanuel Macron akaba we yaragerageje kwerekana ko ngo u Rwanda ruri mu nzira nziza rwivugurura rugana kuri demokarasi (Ese yaba avuga ifungurwa rya Victoire Ingabire, Kizito MIhigo, Adeline Mukangemanyi na Diane Rwigara?)
@EmmanuelMacron défend la nomination de Louise Mushikiwabo à la tête de l'@OIFfrancophonie : "Le visage qu'est en train de montrer le #Rwanda
est celui du changement et de la transformation. Le pays est en train de faire une vraie transition politique" pic.twitter.com/u7QL0yd7tX
— FRANCE 24 Français (@France24_fr) October 12, 2018
Abakora isesengura basanga kuba u Bufaransa bwarahisemo Louise Mushikiwabo harimo amayeri yo kongera kugaruka muri Afrika y’ibiyaga bigari no gucungira hafi Perezida Kagame bamwigiraho inshuti kugira ngo atabangamira ubucukuzi bwa Peteroli burimo gukorwa n’isosiyete y’Abafaransa Total mu gihugu cya Uganda dore ko hashowemo n’amafaranga menshi kuko hazubakwa n’uruhombo runini ruzajyana iyo Peteroli ruyikura hafi y’ikiyaga Albert kugera ku cyambu cya Tanga muri Tanzania.

Indi mpamvu bamwe bavuga ni ishingiye ku rurimi rw’igifaransa rwafatwaga nk’ururimi rugayitse mu Rwanda ubu kigiye kongera gusa nk’igihawe agaciro kibe cyahabwa umwanya gikwiye mu mashuri no mu mirimo. Byatangiye no kugaragara kuko urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda rwatangiye kwandika mu gifaransa mu gihe mu minsi ishize byari nk’ikizira, ndetse ubufaransa buhora bushinjwa uruhare muri Genocide n’abayobozi b’u Rwanda. Ese bazaba bifashe kubera itorwa rya Louise Mushikiwabo? Uko bigaragara nyuma y’uko ubushinjacyaha bufatiye icyemezo cyo gusaba urukiko kudakurikirana abagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana nta washira amakenga ko iki cyemezo kidafite aho gihuriye n’itorwa rya Louise Mushikiwabo n’abayobozi b’u Rwanda ntabwo basibye kwibasira u Bufaransa.
Les Chefs d'État et de Gouvernement des pays membres de l'OIF ont élu par acclamation Madame Louise Mushikiwabo comme la nouvelle Sécrétaire Génerale de la Francophonie. Celle-ci a été présentée par le Président Kagame comme la candidate du Rwanda et de l'Afrique.
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 12, 2018
Le Président Kagame félicite la Ministre Louise Mushikiwabo après sa désignation par acclamation comme nouvelle Secrétaire générale de l'Organisation Internationale de la Francophonie (OIF). #SommetEVN2018 #Francophonie2018 pic.twitter.com/a9VD8prHud
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 12, 2018
Va @LMushikiwabo, jolie "Imbuto" du pays des ancêtres, va, fille d'Afrique! Continue à porter haut le flambeau "Agaciro", au cœur de la Francophonie!
-JK.— First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) October 12, 2018
Bamwe mu bayobozi b’u Rwanda basanzwe batavuga igifaransa batangiye kugikoresha ku mbuga nkoranyambaga n’ubwo bikibagora kwikanira urwo rurimi bamwe batatinyaga kwita “ururimi rw’interahamwe”. Twizere ko bitazarangirana n’uku kwishimira iyi ntsinzi.
Elle danse tres bien!!
— Clare Akamanzi (@cakamanzi) October 10, 2018
Felicitations pour la grande Victoire, Mukuruwacu @LMushikiwabo https://t.co/fJ3Qohfifj
— Clare Akamanzi (@cakamanzi) October 12, 2018
Hari n’abadashira amakenga uku gushyigikira Louise Mushikiwabo kw’abafaransa bakaba babifata nka cya gihe Ruganzu yaragizaga Nyagakecuru ihene zikarya ibitovu byose yihishagamo maze Ruganzu yamutera akabura aho yihisha.
Amakuru The Rwandan imaze iminsi ibona ava mu bantu begereye ubutegetsi bw’u Rwanda aravuga ko Ambasaderi Valentine Sendanyoye Rugwabiza, uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye i New York ari we ushobora gusimbura Louise Mushikiwabo ku mwanya wa Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda.

Ambasaderi Valentine Sendanyoye Rugwabiza avuga neza igifaransa n’icyongereza (Bilingue) yagize imyanya ikomeye kuva yagaruka mu Rwanda mu 1997 ku buryo ari inararibonye ndetse kurusha uwo ashobora gusimbura Louise Mushikiwabo. Yavukiye mu gihugu cya Congo mu 1963 akaba yarize iby’ubukungu afite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (
Dore imwe mu mirimo ikomeye yakoze mbere yo guhagararira u Rwanda mu muryango w’abibumbye New York:
- Yabaye Ministre ushinzwe umuryango w’ibihugu by’Afrika y’uburasirazuba (East African Community)
- Yabaye umuyobozi mukuru (Chief Executive Officer) wa Rwanda Development Board (RDB)
- Yabaye umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO)
- Yahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye i Genève mu Busuwisi, icyo gihe akaba yari anayoboye intumwa z’u Rwanda mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO) ndetse agahagararira u Rwanda mu gihugu cy’u Busuwisi
- Yabaye umujyanama mu by’ubukungu mu biro by’umukuru w’igihugu

Abakora isesengura basanzwe bazi Ambasaderi Rugwabiza bavuga ko agiye kugera ikirenge mu cy’uwamubanjirije mu gukomeza kwigarurira imitima y’abayobozi ibihugu cyane cyane iby’Afrika y’uburengerazuba (dore ko yahabaye) akoresheje kubareshya no kubasangiza kuri bimwe mu byo abanyarwandakazi bafitemo ubuhanga bwihariye. (Ibi bikorwa nka gahunda ya Leta ndetse hari benshi muri bashikibacu bahujwe na bamwe mu bayobozi bakomeye mu bihugu by’Afurika n’ahandi kw’isi).
Déclaration du Président de la Commission @AUC_MoussaFaki sur l'élection de la nouvelle Secrétaire Générale @LMushikiwabo de l'organisation internationale de la francophonie @OIFfrancophonie @ https://t.co/EOGZsqJGJ3 #Rwanda #Armenie pic.twitter.com/AyOagKB2DK
— African Union (@_AfricanUnion) October 12, 2018
Ambasaderi Rugwabiza abamuzi bavuga ko yakomereza aho Louise Mushikiwabo yari agejeje ndetse akarenzaho, dore ko we hari byinshi arusha Louise Mushikiwabo nko kuba atuje adakunda gukoresha amagambo akomeye arimo rimwe na rimwe ubwishongozi n’agasuzuguro.
Ku bashobora guhangana nawe Ambasaderi Rugwabiza haravugwa Ambasaderi Kimonyo ariko kuba atavuga igifaransa bikaba byamuzitira naho Ambasaderi Nduhungirehe, kuba umuhutu bikaba byatuma atizerwa ku mwanya nk’uyu ukomeye kandi uburyo yitwara ku mbuga nkoranyambaga aho ashyira imbere ihangana byatuma isura y’u Rwanda ihangirikira, twakongeraho ko u Rwanda rushobora gutakaza ubwiganze mu bihugu by’Afurika akenshi byigaruriwe kubera kureshywa (séduction), bitanga ishusho ko aba bagabo bombi batahagarara imbere ya Ambasaderi Rugwabiza.
Ambasaderi Kimonyo we hari amakuru avuga ko ashobora koherezwa i New York gusimbura Ambasaderi Rugwabiza.
Ni iki kihishe inyuma y’iyuburwa ry’umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa?
Yanditswe na Marc Matabaro
Iliburiro
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, inkuru yabaye kimomo ko Louise Mushikiwabo wari usanzwe ari Ministre w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, amaze kugenwa n’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie, OIF) kuba umunyamabanga mukuru w’uwo muryango mu myaka 4 iri imbere. Uyu mwanya ukaba wari ufitwe na Michaëlle Jean ukomoka mu gihugu cya Canada wifuzaga kwiyongeza indi manda ya kabiri, ariko ntabwo byamushobokeye ndetse yagerageje no kwihagararaho n’ubwo igihugu cye cya Canada cyari cyamutereranye aho byabaye ngombwa ko agaragaza ko atishimiye ubwo butiriganya hagati y’ibihugu buhishe inyungu z’ubukungu, politiki, n’ibindi ku buryo amahame ya Demokrasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu byirengagizwa.
Nabibutsa ko Perezida Emmanuel Macron w’ubufaransa yari yashyigikiye ko Louise Mushikiwabo yahatanira kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa muri Gicurasi 2018 ubwo Perezida Kagame yari mu rugendo i Paris mu Bufaransa.
Nabibutsa kandi ko Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’u Bufaransa yaherukaga mu Rwanda mu ruzinduko hatasobanuwe byinshi mu byamugenzaga muri Mutarama 2018. Uretse ko hatangajwe gusa ko yari kumwe n’abashoramari b’abafaransa.
Ku wa gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, mu gihe habyinwaga intsinzi y’uko Louise Mushikiwabo agiye kuba umunyamabanga mukuru wa Francophonie, haje indi nkuru y’inyandiko yo ku wa 10 Ukwakira 2018 yashyizweho umukono n’umushinjacyaha Nicolas Renucci, ivuga ko Ubushinjacyaha bw’ubufaransa busanga ibikubiye mu kirego bidahagije ku ikurikiranwa ry’abayobozi icyenda b’u Rwanda bashinjwa uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Yuvenali Habyalimana. (le réquisitoire du parquet aux fins de non-lieu dans l’instruction judiciaire sur l’attentat contre l’avion de Juvénal Habyarimana)
Inyungu za politiki n’ubukungu mu karere
Uko byagaragaye ni Perezida Emmanuel Macron watangaje bwa mbere ko bashyigikiye itorwa rya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF) impande zombi ari U Bufaransa ari u Rwanda (Kagame) zifite inyungu nyinshi mu nzego zitandukanye.
Inyungu z’u Bufaransa
U Bufaransa bufite inyungu nyinshi mu karere ku buryo kwemera igisa nko guseba imbere y’u Rwanda bipfukiranwa n’izo nyungu.
-Duhereye ku nyungu za politiki mu karere, nabibutsa ko u Bufaransa busa nk’ubwirukanywe mu karere nyuma y’uko FPR ifashe ubutegetsi mu Rwanda ndetse no muri Congo, umwanya u Bufaransa bwari bufite icyo gihe wafashwe n’ibihugu bivuga icyongereza nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza na Canada. Icyari kigenderewe si ubukungu kuko ntabwo u Rwanda rufite bwinshi ahubwo ni aho u Rwanda ruherereye biruha ubushobozi bwo kuba rwabangamira umutekano n’inyungu z’uwo ari we wese mu bihugu uko ari 5 birukikije (Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi, RD Congo). Umubano mwiza n’u Rwanda ku Bufaransa ni ugusubirana umwanya rwahoranye mu karere kandi bitabusabye kujya mu ntambara no gutakaza byinshi.
-Mu gihe Sosiyete ya Total yo mu Bufaransa irimo gufatanya n’ibihugu bya Uganda na Tanzania kubaka uruhombo runini (pipeline) rufite ibirometero hafi 1500 (1443Km) ruzakura Peteroli ya Uganda ahitwa Buseruka hafi y’ikiyaga Albert mu burengerazuba bwa Uganda rukayijyana ku cyambu cya Tanga kiri ku Nyanja y’abahinde rukikiye ikiyaga cya Victoria (ruzaca mu birometero bike by’umupaka w’u Rwanda) hakenewe umutekano usesuye ku mushinga nk’uyu washowemo Miliyalidi 3,55 z’madolari y’Amerika (US$3.55 billion). Niba u Rwanda (Kagame) rufite ubushobozi bwo kwica cyangwa gushimuta abantu ku butaka bwa Uganda, kuki byarunanira kwangiza uruhombo rutwara Peteroli rufite uburebure bw’ibirometeri hafi 1500? N’ubwo hashyirwaho umutekano ungana gute, ntabwo haboneka umusirikare uhagarara kuri buri metero 100 z’aho urwo ruhombo ruzaca. Ni ukuvuga ko U Bufaransa bugomba gukora uko bushoboye kugira ngo umubano w’u Rwanda na Uganda ugende neza ndetse bunagushe Kagame neza. Igihugu cya Uganda nacyo kimeze nk’umuntu utuye mu nzu y’ibirahure ntabwo rwakwishora mu ihangana cyatakarizamo byinshi n’umuntu w’umwiyahuzi udafite byinshi byo gutakaza nka Perezida Kagame.
-U Bufaransa buzi neza ko abategeka Congo aha ndavuga Perezida Kabila bafitweho ijambo rikomeye n’u Rwanda, ku buryo n’ubwo Perezida Kabila asa nk’ujijisha abanyekongo ari mu kwaha kwa Perezida Kagame n’amashuti ye nka ba Louis Michel… Nabibutsa ko mbere y’uko Perezida Kabila atangaza ko agiye gushyiraho uzamusimbura yabanje kohereza Ministre w’ububanyi n’amahanga ndetse n’abashinzwe iperereza i Kigali ndetse na Louise Mushikiwabo na Donald Kaberuka bajya i Kinshasa kumuhumuriza. U Bufaransa buzi neza ko kugira ngo bugire icyo bukora muri Congo bwizeye ko bizarama bugomba kuba bwizeye aho Kagame ahagaze ku buryo atakwangiza ibyo baba bamaze kugeraho. Ntawakwirengagiza kandi ko Kagame afite umupira wo guhinduranya bibaye ngombwa (Pneu de réserve/reserve tire) witwa Moïse Katumbi, bigaragare ko amukoresha mu gukanga Kabila no kwiyegereza kurushaho abayahudi dore ko Moïse Katumbi iri we ndetse umuntu akaba adakabije kuraguza umutwe yavuga ko Moïse Katumbi ashobora gusaba ubwigenge bw’intara ya Katanga ikungahaye ku mabuye y’agaciro mu gihe haba akaduruvayo gakomeye muri Congo.
-U Bufaransa ndetse na bamwe mu bayobozi babwo barambiwe induru ihoraho ishinja icyo gihugu mu kugira uruhare muri Genocide yo mu Rwanda. N’ubwo ibyo birego bitahabwa agaciro mu rwego mpuzamahanga ariko bisa nk’ibibuza amahwemo bamwe mu banyapolitiki b’abafaransa ndetse n’abahoze ari abasirikare ku buryo bishobora gutuma badatembera bisanzuye mu karere. Uyu mubano n’u Rwanda ntawashidikanya kuvuga ko uzatuma iyo nduru igabanuka ndetse ikavaho burundu.
-Ururimi rw’igifaransa rushobora kongera kugira agaciro mu Rwanda dore ko n’abayobozi bamwe b’u Rwanda kubera kwishimira itorwa rya Louise Mushikiwabo batangiye kujya bakoresha igifaransa ku mbuga nkoranyambaga mu gihe mu minsi mike ishize hakoreshwaga icyongereza gusa ndetse no mu buzima bisanzwe bw’igihugu bikaba byasaga nk’ibisuzuguritse kuvuga igifaransa dore ko no mu kazi, mu bucuruzi, mu mashuri n’ahandi igifaransa cyari gisigaye gikoreshwa gake cyane.
Inyungu z’u Rwanda (Kagame)
-Perezida Kagame nk’umuntu ukunda ibyubahiro no kugaragara (table d’honneur nk’uko yabyivugiye) kuba Ministre Mushikiwabo afashe uriya mwanya muri Francophonie ni igitego cyongerera ingufu Perezida Kagame mu ruhando rw’ibihugu by’Afrika, ndetse bikaba n’igikangisho ku banyarwanda batavuga rumwe ndetse n’ibigwi byo kuririmbwa ku bamushyigikiye.
-Louise Mushikiwabo, mu mwanya w’umunyamabanga mukuru wa Francophonie ntawashidikanya ko azakomeza kuba umuvugizi wa Perezida Kagame mu mahanga ndetse no gukoresha uwo mwanya ku nyungu za Kagame. Aho Mushikiwabo azajya i Paris nta gushidikanya ko azitwaza ikipe nini izamufasha irimo abantu bashyigikiye ubutegetsi bwa FPR bidasubirwaho bazaba bafite inshingano zitandukanye ariko bose baganisha ku nyungu za Kagame. Bamwe muri abo bantu bazajyana na Mushikiwabo muri Francophonie ariko ntibizabatangaze na Ambasade y’u Rwanda i Paris niyongererwa abakozi (Abadiplomates) bo gufasha Mushikiwabo no kongera ibikorwa mu Bufaransa birimo gucengera mu banyapolitiki b’abafaransa ndetse n’abakomoka mu bihugu bivuga igifaransa cyane cyane ibya Afrika.
-Dossier y’indege ya Perezida Habyalimana ishobora kuzahambwa burundu kuko iri mu bintu bimwe bibuza Perezida Kagame na bamwe mu bo bahoranye muri FPR amahwemo. Dore ko byigaragaje ko ibimaze kugaragara muri iyi minsi byerekana ko ari ho bishyira bigana. N’ubwo dossier itarangiye kuko icyemezo cya nyuma kigomba gufatwa n’ubucamanza kandi n’uruhande rw’ababuranira imiryango y’abaguye mu ndege rukaba rwaramaganye iki cyemezo cy’ubushinjacyaha tutibagiwe n’ibimenyetso bishya bikomeje kuza, ariko Perezida Kagame azaba abonye agahenge. Ndetse iki gitutu nikivaho bishobora gutuma n’andi madosiye ajyanye n’ubwicanyi buregwa abahoze ari abasirikare ba FPR mu Rwanda ndetse no muri Congo nayo abikwa kure!
-Gukurikirana abanyarwanda batuye mu Bufaransa bashinjwa Genocide aho byagaragaye ko ubutabera atari bwo buba bushyizwe imbere ahubwo haba hagamijwe kumvisha no kwikiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa abo bakeka kutavuga rumwe nabo
-Mu gihe Leta zunze Ubumwe z’Amerika kubera Politiki ya Perezida Donald Trump ndetse n’u Bwongereza kubera guhugira mu kuva mu muryango w’ibihugu by’u Burayi (Brexit), ibyo bihugu bisa nk’ibitagifitiye U Rwanda umwanya uhagije hari hakenewe ko u Rwanda rubona ikindi gihugu gishobora kurufasha mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi (Securuty Council)
Ikinyoma cyo gufungura infungwa n’urubuga rwa politiki
Mu kiganiro Perezida Emmanuel Macron yagiranye na France 24 yasobanuye ko impamvu birengagije ko u Rwanda rutubahiriza amahame ya Demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ari uko ngo u Rwanda abona ruri mu nzira nziza mu kwivugurura rugana mu nzira ya Demokarasi no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Iyo umuntu yumvise ibitangazwa mu mahanga usanga havugwamo ko Perezida Kagame yafunguye imfungwa za Politiki zisaga 2000 nyamara mu bantu barekuwe uretse Victoire Ingabire na Kizito Mihigo abandi bose bari bararangije 2/3 by’igihano bakatiwe kandi abenshi baregwaga ibyaha bisanzwe bidafite aho bihuriye na politiki nko gukuramo inda, kwenga kanyanga, gucuruza urumogi, kwiba…
Iki kintu cyo kurekura abantu barenga 2000 ndetse na nyuma yaho hakarekurwa Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi byabaye nk’ibyakozwe ngo bifashe Perezida Emmanuel Macron kwisobanura avuga impamvu yashyigikiye igihugu kigendera ku mahame ahushanye na demokarasi ndetse kitanubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Umwanzuro:
Ikigaragara ni uko ntacyo ubutegetsi bwa Perezida Kagame butazakora ngo bugumane ubwo butegetsi ndetse n’ibihugu by’amahanga byinshi byiteguye kwikoza isoni ndetse no kwirengagiza amahame mpuzamahanga kugira ngo inyungu zabyo zigerweho.
Isesengura ku mpinduka-Isenyuka ry’akazu kafatanga ibyemezo-abahutu bashyizwe imbere?
Impunduka muri Guverinoma y’u Rwanda: Marc Matabaro na Cassien Ntamuhanga barasesengura




