Quantcast
Channel: Isesengura Archives - Umunyarwanda
Viewing all 973 articles
Browse latest View live

UMVA NYAMUNINI, INKORANYA RUKUSANYA:Dr SHIMAMUNGU Eugène


Itandukaniro rya Air Rwanda na RwandAir

$
0
0

Yanditswe na Louis Rugambage

Air Rwanda yari ifite indege ebyiri nini harimo cargo yatwaraga imizigo, izindi zari nto zakoraga hafi mu karere ka Africa dutuyemo ndetse no mu gihugu hagati (Cyangugu na Gisenyi).

Itandukaniro ry’ingenzi hagati ya RwandAir na Air Rwanda:

– Rwandair ifite indege nini kandi nshya naho Air Rwanda yagiraga indege ziganjemo into kandi harimo izishaje.

– Indege za Rwandair zose ni amadeni akabakaba miliyari y’amadolari kandi adasiba kwiyongera naho indege za Air Rwanda zari umutungo w’igihugu.

– Rwandair ijyana abantu mu mahanga ya kure ariko Air Rwanda yakoreraga hafi mu karere.

– Rwandair igira indege zitwara abantu gusa naho Air Rwanda yagiraga na cargo nini yawaraga imizigo ari na yo yonyine yajyaga hanze ya Africa.

– Rwandair itwara igihugu miliyoni 50 z’amadolari buri mwaka ariko Air Rwanda yinjizaga cash.

Umwanzuro: Rwandair iseruka neza cyane ariko imunga umutungo w’igihugu mu gihe Air Rwanda itararabagiranaga ariko yakoraga imirimo yari ifitiye igihugu akamaro.

Intambara irongeye irarose? Ese ni yo nzira isigaye? Izindi ntizigishobotse? Turabaza abatumirwa

$
0
0

Ibitero biragabwa kandi bishobora no kuba bikomeye kurusha uko bamwe tubyibwira.

Icya mbere cyabaye tariki ya 19 Kamena, icya kabiri muya 01 Nyakanga mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru.

Mu minsi yakurikiyeho, muri iyo ntara y’Amajyepfo hanavuzwe imirwano kugeza ubu bikaba bikigoranye kumenya neza impamo kuko ari abategetsi b’u Rwanda ari n’abateye bose ntacyo batangaza.

Ibi bibaye mu gihe abanyarwanda basanzwe bafite ibibazo by’insobe. None se intambara yaba ari yo yabikemura?

Ese izindi nzira zo gukemura ibibazo zarananiranye. Ibi bibazo ni bimwe mu by’ingenzi tubaza abatumirwa bacu.

Rwanda: Mayor yazize gutsitara kuri Murefu musaza wa Jeanette Kagame

$
0
0

Yanditswe na Christophe Kanuma

-Ministri Kaboneka aturika akarira mu nama n’aba Mayor

-Kurandurana n’imizi abo kwa James Musoni

-Ubutindi, urugomo  n’ubugome mu iyeguzwa ry’aba Mayor

pastedGraphic.png
Uwimana Nehemia watsitaye kuri Murefu

Inkuru igezweho ubu mu Rwanda nubwo itagishishikaje n’iy’icyo barimo kwita “kwegura k’ubushake”; “kweguzwa” cyangwa ngo “gukurwaho icyizere” kw’Abayobozi b’Uturere mu Rwanda n’ababungirije (Vice Mayors).   

Ku banyarwanda bamaze kumenyera imikorere y’Inkotanyi, ntawugishishikazwa n’ayo makuru arebana n’abo bashumba baba banyazwe n’uwabagabiye. 

Muri iyi nyandiko turagaragaza Itohoza n’isesengura twakoze  kuricyo bita kwegura no kweguzwa kw’abo bayobozi mu Rwanda. 

Impamvu ya 1: Ubwumvikane buke

Aba bayobozi b’Uturere burya kubatabizi cyangwa babizi nabi nt’amatora abaho mu Rwanda kubihereranye no kubashyiraho. Bahitwamo na FPR Inkotanyi ikabohereza m’Uturere ariko nta nama ibaho muri Sekeretariya ya FPR Inkotanyi ngo ibemeze. Buri umwe mubikomerezwa ahitamo uwo ashaka akamusabira kwa Joseph Ngarambe kuyobora aha n’aha. Iyo byemewe bigashirwaho umukono wawundi watanze izina ryawe arakongorera ngo tanga ibyangombwa ujye kwiyamamariza mu Karere runaka ibukuru (Sekeretariya) bemeye. 

Abo ba Mayors uko ari 3 (Mayor, Umwungirije ushinzwe ubukungu, n’undi umwungirije ushinzwe Imibereho myiza) akenshi bahuriramo akenshi bataziranye buri wese agendera kumabwiriza y’uwamusabiye kuba Mayor ndetse no kuri buri kantu akajya amusaba inama. 

Bidatinze abo bantu uko ari 3 baba barize ibitandukanye baraturutse ahantu hatandukanye; ntibitangaje ko wasanga umwe yari veterineri, undi yari umwarimu wa primaire cyangwa segonderi ahantu uwagatatu yari muganga kugasanteri de santé cyangwa se yari Gitifu w’Umurenge ahantu. Akenshi hafi ya bose ubumenyi baba bafite cyane cyane muby’imiyoborere  buba ari buke cyane kandi bagiye gukurikirana ubuzima bwose mu Karere! 

Abo bantu bidateye kabili batangira kutumvikana kandi birumvikana kuko baba badahuje ubumenyi. Ubwo rero Sekeretariya itangira kubatumiza bya hato na hato bagerayo bagasanga naho umwe yimyoje n’itariki n’isaha biri muri sekeretariya ya FPR. 

Iyo batumijwe muri RPF Rusororo bahasanga ibikomerezwa byicaye muri za ntebe zizunguruka bakabacunaguza kakahava bakabasaba gusubirayo ngo bikosore bumvikane. Ariko kuko buri umwe aba yumva uwamusabiye ubu Mayor akomeye mucyama birangira batumvikanye. FPR igahitamo uwo yirukana baba babahaze bakabirukana bose. Ariko mu itangazamakuru rubanda igooka ikabwirwa ko Abayobozi babo beguye, begujwe cg ngo bakuweho icyizere!

Impamvu 2: Urugomo, ubutindi, ubugome n’igitugu cya FPR

Hari abagirwa ba Mayors cyangwa Vice Mayor bumva bagomba gukurikiza amabwiriza aturutse muri za Ministeri n’ahandi ibukuru uko abiteganya. Iyo batarebye neza basanga batsitaye kugikomerezwa, iminsi yabo k’Ubuyobozi ikaba irangiriye aho. 

Dufate urugero rwa Uwimana Nehemia wigeze kuyobora Akarere ka Rwamagana akuwe k’umwuga we w’ubuforomo kuga santeri de santé yakoragamo mugiturage cyo m’Umurenge wa Rubona. Mu itohoza twakoze twageze ku buhamya ku iyeguzwa ry’ uyu mugabo. Yabonye amabwiriza aturutse hejuru muri Ministeri y’Ibidukikije avuga ko Metero 70 zose uvuye kukiyaga ziba ari iza Leta nta muturage n’umwe wemerewe kuhatera icyaricyo cyose cyangwa kuhakorera. Yahise yihutira kugeza ayo mabwiriza mu nzego ayobora; asaba ko yubahirizwa byihutirwa, nyamara umwe mubaturage udasanzwe yari yarahingishije mu gikingi cye mu Kagari ka Mabare, Umurenge wa Rubona ageza ku mugezi neza neza.

Uwo muturage ni Murefu musaza wa Jeanette Kagame. Uyu Mayor kubwe umutimanama we wamubwiraga ko Murefu ari umuturage nk’abandi agomba kubahiriza amategeko nk’abandi. 

Yamwandikiye amusaba guhagarika ibikorwa bye byose mu nkengero z’ikiyaga metero 70 zose. Ndetse yongeyeho ko agomba kuranduza ubwe ibyo yateresheje kurizo metero 70 bitaba ibyo hagakoreshwa imbaraga za Leta. Amakuru yatugezeho yemeza ko nyuma y’ibyo no gusa naho ashaka guhangana na Murefu mu ntangiriro  z’Ukuboza 2016 Mayor yabonye telefone y’uwari Guverineri Uwamariya Odette imusaba kuzitaba Rusororo kuri Sekeretariya ya RPF 18h00’ za nimugoroba. 

Mayor warimo ukoresha imodoka ye mu igaraje kuko yari ifite ikibazo cya marishe ariyeri yashatse kubaza niba naba Vice Mayor nabo batumiwe ngo arebe uzamuha lifuti bakajyana bamusubiza ko azagenda ukwe. Uko byagenze bibara umupfu gusa yahakubitiwe n’inkuba ashirwa imbere y’ibikomerezwa bimumenyesha ko yananiwe guteza imbere Akarere n’ibindi byinshi arisobanura biba iby’ubusa amenyeshwa ko agomba kugenda agategura ibaruwa yegura bamubwira uwo azayiha kuko Perezida wa Njyanama Atari ahari kandi ariwe ubusanzwe uyishikirizwa. Ubwo yagombaga kuyitanga kuri 23 Ukuboza 2016 kandi yari yasabwe kubigira ibanga ngo ntanabibwire umugore we atararangiza gutanga urwo rwandiko. 

Arimo kuyitegura Guverineri Uwamariya Odette yaramuhamagaye amusaba ko yaba aretse gutanga iyo baruwa bidatuma abaturage barya Noeli ngo nabi ndetse akomeza gusaba Uwimana Nehemia kuba abigize ibanga akazabibwira madamu we yatanze ibaruwa. Yabwiwe ko nibamenya ko yabibwiye umugore we atararangiza gutanga ibaruwa isezera bishobora kumugiraho ingaruka. 

Nyuma ya Noheri Uwimana Nehemie yatanze urwandiko rwegura k’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana asubira iwe mucyaro cya Rubona kujya guhinga ibishimbo n’ikawa nk’abandi baturage. Ubu niba baramupfuye agasoni bamusubije mukazi ke ko kuvura muri Centre de Santé ya Rubona mu Karere ka Rwamagana ubu abamwitaga Nyakubahwa Mayor arasangira nabo akagwa n’ibigage. Ngayo nguko gusa abamuri hafi bose ababwira ko ashimira Imana kuba zitarahise zimuboha nk’uko zikora abandi!

Impamvu 3: Ubwinshi bwa Maneko mu Karere ubusambo n’ubujura 

Burya kubatabizi buri Karere, buri Murenge, buri Kagali, buri Mudugudu mu Rwanda haba hari abasirikare, polisi, NSS, DASSO, n’abanyamakuru ba RBA bose bashinzwe kurebuzwa no kuneka. Munsi yabo bayobozi bose haba harimo na Gitifu w’Akarere, uyu hejuru y’inshingano ze aba yarahawe zisanzwe hiyongeramo nizo kuneka abamukuriye ari nako anatanga raporo rwihishwa ibukuru! 

Akenshi aba bareba umushahara wa Mayor ungana na 717.000Frw hiyongeraho n’utundi bagenda bita amazina atandukanye ugasanga arakabakaba Miliyoni, bakareba imodoka bakabimirira amacandwe igikurikiraho nuko izi nzego zitangira kurushanwa gushaka amakuru kuri Mayor n’abamwungirije bagatanga raporo kugeza ubwo biba byinshi; byahurirana rero ko hari undi umaze iminsi ahakwa neza ibukuru ndetse anasimbagiza abana b’ibikomerezwa; wa Muyobozi RPF ikamukuraho icyizere, ikamwirukana. Uko yashizweho akaba ari nako akuweho ntamananiza ntanokubaza abaturage. Yewe na Njyanama ntanibyo imenya; abenshi mubajyanama babimenyera mu Itangazamakuru. 

Twakongeraho n’ubusambo n’ubujura bamwe muri abo ba Mayors baba bakora basahuranwa kuko baba basobanukiwe ko nibatagira icyo bibikaho hakiri kare FPR Inkotanyi ibasezerera ntacyo barageraho. Bamwe muri abo ba Mayors batangira gusahura abazi ubwenge bakagira igikomerezwa basangira ibukuru. Mu mitwe y’abanya Kibuye benshi ntibazibagirwa uwahoze ari Mayor Kayumba Bernard uburyo yabajujubije kugeza abasize nta kipe yarahasanze Kibuye FC yabasusurutsaga igatuma babasha kwibonera APR FC, Rayons Sport zibasanze iwabo. Sibyo gusa kuko uyu Kayumba Bernard yasize anabasenyeye Stade Gatwaro bareberagaho imikino. Ndetse iyo utembereye muri Karongi imitungo werekwa y’uyu wahoze ahayobora ngo ni Kayumba Bernard, imwanditseho n’itamwanditse usanga yarakoresheje uwo mwanya kwiteza imbere no gusubiza inyuma Akarere yari aragijwe. 

pastedGraphic_1.png
Kayumba Bernard wari Mayor wa Karongi, ubu witegura guhabwa ubudiplomate

Ubu uyu Kayumba Bernard wategetse imyaka hafi 9 yose ako Karere ntagire ikintu na kimwe yibukirwaho cyiza uretse ibibi, yirirwa akwiza propaganda mu bantu ko agiye koherezwa muri imwe muri Ambasade z’uRwanda mu mahanga. 

Impamvu 4: Gupingana kw’Abayobozi ibukuru no kwamamara

Amwe mu makuru yatugezeho yemeza ko abenshi muri aba barimo kweguzwa ubu bashizweho na James Musoni. Nyuma y’inyagwa rya James Musoni hakurikiyeho gahunda y’umweyo wo kwirukana abo yaba yarashizeho bose k’ubuyobozi nguko uko barimo kunyagwa nabo Ubuyobozi. Ikigamijwe n’ugukuramo abamuha amakuru bose kuburyo mu myaka ibili iri imbere James Musoni azajya amenya amakuru ari uko afunguye radio, TV cg azajya amenya amakuru yayandi yo mubinyamakuru. 

Abantu bose bakurikiranye imikorere ya RPF Inkotanyi bemeza ko Inkotanyi zitinya , zihora zikanga kandi zikanga urunuka undi muntu wese ushaka kwamamara mu Rwanda utari Paulo Kagame wenyine. Ntibitangaje rero ko bamwe muri aba ba Mayors na ba Vice Mayors barimo kunyagwa Ubuyobozi bitewe gusa n’uko bari bamaze kwamamara cyangwa gukundwa n’abo bayobora. Najya impaka nyinshi bambwiye ko FPR yeguje Mayor cg Vice Mayor kubera ko ajujubya abaturage. 

Reka dufate urundi rugero ruto rwa Protais Murayire wigeze kuyobora Akarere ka Kirehe. Uyu mugabo yarakunzwe cyane n’abaturage ndetse Akarere ke kari mu myanya ya mbere mu mihigo. Nyamara rimwe muri 2016 Ministri Kaboneka na Gasana Rurayi, Umuyobozi wa Polisi bakoresheje inama ba Mayors na ba Vice Mayors yabereye i Rwamagana muri Hotel Dereva. 

Kaboneka wari wanyuze mu imurikagurisha ry’Uturere ryari ryabereye Rwamagana akabona uburyo abaturage bakomera amashyi menshi Murayire Protais. 

Yabibitse ahantu, hanyuma muri iyo nama yaraturitse mu nama ararira abwira abari aho mu nama ko ari ubwa 2 arize kuva yabaho ko ubwa 1 yarize yapfushije Se bwa 2 arijijwe na Protais Murayire ngo wamubeshye ubwo yaherukaga gusura Kirehe ngo abaturage bakamwoherereza sms ko Mayor Murayire yamubeshye. Akumiro karagwira sibwo Murayire bwacyeye agasabwa kwegura! Mbere yo kwegura yasirisimbye kuri Sekeretariya ya FPR Rusororo gukubita ibipfukamiro hasi ariko byabaye iby’ubusa Protais Murayire yamburwa nabamugabiye achaho aragenda.

Impamvu 5: Kuzamurwa mu ntera cyangwa urugomo bya RPF Inkotanyi

Umwe mubaduyahe amakuru batumenyesheje ko ikinamico ry’amatora y’abadepite ryegereje bityo bamwe mubarimo kweguzwa ubu bamaze gutegurirwa kuzajyanwa muri ya Nteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite na Sena. Ibi s’igitangaza kubwanjye kubona uwo banenze beguje banakuyeho icyizere imbere y’abaturage bose azamurwa mu ntera; agahabwa umwanya m’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu.

Abanyarwanda benshi baracyibuka uburyo uwahoze ari Mayor w’Akarere ka Musanze, Musabyimana Claude yanenzwe muruhame na Ministri w’Intebe ko Akarere kamunaniye gutegeka ndetse Musanze yari iherutse kugirwa iya nyuma muri y’amakinamico bita Imihigo y’Uturere. Bucyeye kabili abanyarwanda batungurwa no kumva wamuntu Ministri w’Intebe yanenze ko adashoboye gufata ibyemezo ndetse wananiwe kuburyo Akarere akagejeje irudubi kumwanya ubanziriza uwanyuma, Perezida wa Repubulika ahubwo yari yamuzamuye amugira Guverineri ugomba gutegeka abandi ba Mayors bose. 

Kuba rero aba barimo kweguzwa ubu no guteshwa agaciro ko bananiwe bamwe bagirwa abadepite mu ngirwa matora ateganijwe ejo bundi aha ntawe byatangaza mubanyarwanda.

Sibyo gusa kuko hari n’igihe bagukuraho ahantu wari warafatishije barabuze uko bakwirukana bakaguha Akarere by’igihe gito kubyo bakweguje ubura epfo na ruguru ukisanga uri mumuhanga. Uru rugomo nirwo rutuma abenshi mubeguzwa ubasanga Rusororo kuri Sekeretariya batonda buri munsi gutakamba no gutera imbabazi kugira ngo barebe ko ibikomerezwa by’aho bimugirira impuhwe bikamugenera akandi kazi.

Urugomo kandi rugaragara cyane iyo usomye Itegeko rigena imikorere y’izo nzego z’ibanze. Iryo tegeko rigena ko Mayor cyangwa Vice Mayor urangije manda ye Leta ikomeza kumuhemba amezi 6 ikamuha nibyo yamugeneraga byose. Imibare y’ibikomerezwa byo muri RPF INkotanyi bitanga gupfa no gukira I Rwanda bikora kuburyo buri manda ishojwe abarangiza ngo bagenerwe ibyo itegeko riteganya baba mbarwa cyangwa hafi ya ntabo.

Izi ngero 2 urwa Uwimana Nehemie wayoboraga Akarere ka Rwamagana n’urwa Murayire Protais ndetse nizi mpamvu zindi twatanze hejuru biragaragaza ko gukorera FPR Inkotanyi cyane cyane uri Mayor cyangwa  Vice Mayor ari uguta igihe cyawe kuko uvaho uteshejwe agaciro. N’akazi ko kuburabuzwa gusa ibyemezo ufata ubwawe biba ari bike kandi usirisimba kuri Sekeretariya ya FPR Inkotanyi kenshi uhamagariwe gucunaguzwa.

Mayor cyangwa umwungirije iyo amaze kwegura hakurikiraho iki? Yinjira murusobe rw’ibibazo! Imodoka bazihabwa kumasezerano ko iyo utarishyura kimwe cya kabili uhita uyisubiza Leta. Iyo wari warakirengeje uhabwa igihe gito cyo kuba wayishyuye utabikoze muricyo gihe gito urayinyagwa. Bamwe muri bo baba barafashe umwenda wo kubaka inzu. Ndetse abenshi ntibegura gusa ngo babareke kuko bahita batabwa muri yombi bakajuragizwa kugeza bataye umutwe. 

Isesengura n’Itohoza ryacu ngizo impamvu twabashije kumenya ku iyeguzwa ry’Abayobozi b’Uturere mu Rwanda.

Uwagira ibindi bitekerezo yifuza kutwungura yabitugezaho akoresheje therwandan@ymail.com 

Umunyamakuru Eric Udahemuka arashinja Gen Innocent Kabandana ubwicanyi

$
0
0

Iki ni igice cy’ikiganiro Tharcisse Semana wo mu kinyamakuru (umunyamakuru.com) yagiranye n’Umunyamakuru Eric Udahemuka wahoze ari umunyamakuru wa Radio Maria akaba yaranarokotse ubwicanyi bw’i Gakurazo.

Dr Charles Kambanda ngo yiteguye kuburanira Callixte Sankara mu butabera

”Amakuru yo ku rugamba”: Amateka agenda yisubiramo!

$
0
0

Yanditswe na Kanuma Christophe

Mbere yo kugira ibyo nandika muri iyi nkuru ya mbere muruhererekane rw’inkuru nzajya mbagezaho yibyabereye ku rugamba mu Rwanda reka tubanze tujye mu mwuka.
Yesu ashimwe cyane.

Iyo witegereje neza usanga kugeza none ntakintu gishya mu birimo kubaho mu mateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda. Amateka agenda yisubiramo!

Mu myaka yaza 1959 abanyarwanda benshi bemeraga abapfumu cyane no kuraguza, ubukristo na Bibiliya nibwo byari bikigezwa mu Rwanda.

Abanyarwanda bemeraga cyane abapfumu batera inzuzi bakanemera cyane abaraguza umutwe n’uyu munsi ibyumba by’amasengesho bihora byuzuye mu Rwanda bashakisha abo twita ubu abahanuzi. Icyo gihe byari bigoye kuri benshi kugira ikintu ukora utabanje kujya kuteresha inzuzi ngo urebe ko zera. Ni muri urwo rwego amakuru atubwira ko abari batuye Nyaruguru na henshi mu Rwanda bari bararaguriwe ko nibahunga bakwiye kuzahungira ahagana mu majyaruguru y’u Rwanda. Ababyitayeho harimo n’umugabo Rutagambwa Se wa Nyakubahwa Paulo Kagame wahunze akurikiye umugore we bakerekeza Uganda bavuye Ruhango aho guhungira ahagana mu majyepfo (Burundi). Uretse ko binumvikana kubera ko U Burundi bwari mu Nabokov y’ababiligi kandi benshi mu bahunze ntabwo babiyumvagamo.

Mu wa 1959 abatutsi batangiye guhunga igihugu nyuma y’icyiswe Revolisiyo. Abatutsi icyo gihe ntibiyumvishaga ko Umuhutu wari waramaze imyaka myinshi ari umugaragu yategeka u Rwanda akanategeka Umututsi. Ndetse umwe mu banyamakuru mu Rwanda aherutse kuntangariza ko icyo gihe ndetse ku bwe na n’ubu nta Muhutu witwaga imfura ko umuhutu wamaramazaga kugira imico myiza y’indashyikirwa yitwaga inyangamugayo Ubupfura bwari ubw’abatutsi gusa. Abahungiye Burundi abenshi bageze ahitwa i Mushiha. Aho i Mushiha baje kwisuganya bumva bagomba kurwana bagasubirana ubutegetsi.

Bayobowe n’abitwa ba Mudandi, Ngurumbe, n’abandi bagabye ibitero ku Rwanda ndetse bikaze cyane banyuze Bugesera. Bafashe igice kinini cyane bagarukira kuri Nyabarongo. Ndetse hari uherutse kudutangariza ko bageze Kabgayi babohoza imodoka ariko ku bw’amahirwe make basanga nta n’umwe muri bo wari uzi gutwara imodoka. Bagerageje kuyisunika ariko barananirwa kuko ntibyabashobokeye ko bayigeza mu birindiro byabo za Kanzenze na Ngenda.

Mu gihe bisunganyaga gutera ariko haje kwaduka umusaza uraguza umutwe. Uwo musaza yatangiye kujya abaseka cyane n’uko yiha akazi ko gukangurira impunzi guhinga bagatura akajya abereka utwana bahetse ko aribo bazabacyura, ko aribo bazarwana. Ariko ntibabyiyumvishaga. Baramusuzuguye baratera baratsindwa bakwirwa imishwaro bamwe bakomereza za Congo, Tanzania, Uganda, abandi bajya kure bajya gutangira ubuzima bushya.

Mu Rwanda abahutu basigaranye ubutegetsi bwose barategeka baratunga baratunganirwa yewe ndetse batangira ubwabo kuburyaniramo Abanyenduga n’Abakiga.

Igisirikare ahanini cyari kigizwe n’abahutu, abatutsi bari bakirimo bari bake cyane kandi batari mu myanya ifatirwamo ibyemezo. Mu Rwanda rw’icyo gihe abahutu kubabwira ko abatutsi bashobora umunsi umwe kuzaza bakabakura ku butegetsi byafatwaga nko kurota ku manywa cyangwa gusara.

Mu wa 1990 abatutsi hose ku isi baje kwishyira hamwe biha inshingano yo gutera bagataha iwabo ngo bakabohora abanyarwanda bari ku ngoyi.

Icyo gihe abenshi mbere yo kwerekeza ku rugamba babanzaga kujya kuraguza.
Abanyamulenge bo basengaga (berekwaga, bahanuraga) twanabyita ko baraguzaga umutwe bo bari bareretswe ko Inkotanyi zizafata ubutegetsi ndetse ko zizamanika ibendera i Mulenge. Ibi twabyitaga nko kurota ku manywa. Havugwaga kandi ko ibirango byose bya Repubulika bizahindurwa nyuma yo gufata ubutegetsi harimo n’amazina y’ahantu.

Bigeze 1994 koko Inkotanyi zakubise inshuro ingabo z’Intarumikwa za FAR abahutu bahungira nk’umusenyi ku nyanja ahitwa Benako muri Tanzania na Kivu muri Congo.

Umugabo w’umuhutu w’Umugronome wigishaga muri Kaminuza nkuru ya Butare we yahise yegera imiryango mpuzamahanga asaba imbuto zo gutera, amasuka n’ibindi bikoresho yihutira gukangurira impunzi gutangira guhinga batazicwa n’inzara.

Abahutu n’ubwo bari bahunze igihugu ntabwo biyumvishaga uko uRwanda ruyobowe n’Umututsi rwabaho. Ni muri urwo rwego Uwari Ministre w’intebe Kambanda yaje mu nkambi zo muri Kivu akabaza impunzi uwo mugome wabahaye imbuto uwariwe abategeka kuziteka bakazirya zose kuko bagiye gutaha bagasubira ku butegetsi i Kigali. Imbuto z’imyumbati murabyumva ko zahise zishyirwa kuzuba kugira ngo zivemo inkwi zo guteka impengeri n’ibishyimbo.

Abahungiye Benako muri Tanzania bo batangaza ko ubuhanuzi bwinshi bwababwiraga ko Inkotanyi baziha akanya gato ko zizasambana zikandura Sida zose zigashira bagasubira i Kigali kwitoragurira ubutegetsi.

Nyuma y’isenywa ry’inkambi zo muri Kivu ntibyatinze abari muri Kivu barisuganya bagaba ibitero bikaze; abahutu bashaka gusubirana ubutegetsi. Bararwanye rwose bikaze nabo nk’uko byagendekeye abatutsi bari bibumbiye mucyo bise Inyenzi n’aba bahutu bari muri ALIR/PALIR bagarukiye kuri Nyabarongo. Bari bafite ibirindiro muri Ndiza na Bulinga. Abiboneye imirwano yabereye ku Ndiza bazabona amakuru babara kugeza bashaje aho mu kibaya kimwe amasasu yashiranye impande zombi bikaba ngombwa ko hiyambazwa ibyuma! Ni amateka!

Nk’uko Abahanuzi b’Abanyamulenge bari barabihanuye Inkotanyi zaje kwambuka zigera Kinshasa ndetse koko zifata Minembwe u Rwanda ruhazamura amabendera.

Inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi nazo ntizabashije kuvanga ingabo ngo zibe iz’amoko yose y’abanyarwanda. Aba batutsi biganye abahutu bagira ingabo zigizwe ahanini n’abasirikare bakuru b’abatutsi. Akarusho k’Inkotanyi zo zaje zidatinya kwica n’ubwo waba umuhana wose, gushimuta, kuroga, gukubita agafuni, kurasa ku manywa y’ihangu ku bw’inyungu zo kubungabunga ubutegetsi ntibabitinya.

Nk’uko MRND yari Muvoma, Ubwato burimo abanyarwanda bose ni nako FPR ryaje kugirwa Umuryango w’abanyarwanda bose ababishaka n’abatabishaka.

Yewe byaje kuba nka byabindi abavuye Zaïre bajya bavuga ngo ku bwa Mobutu Sese Seko abategetsi babwiraga rubanda ngo “Olinga olinga te oza membre ya MPR” bisobanuye ngo wabishaka utabishaka uri umunyamuryango wa MPR.

Nk’uko abahutu kubabwira ko bazatakaza ubutegetsi byari ukurota ku manywa niko uyu munsi kuvuga ko FPR izabutakaza bukajya wenda mu maboko y’abahutu byo i Kigali babifata ko atari ukurota ku manywa gusa ahubwo wakwitwa umusazi ndetse urebye nabi wanaburirwa irengero.

Hejuru y’ubukene bumereye nabi bamwe mu banyarwanda, hiyongeraho amafaranga atandukanye abategetsi baka abaturage rimwe na rimwe ku mbaraga.

Ubu Buruse yafashaga abana bose kwiga Juvenal Habyarimana yasize, Paulo Kagame yayikuyeho bamwe mu bana baricaye babuze uko biga Kaminuza kubera ubushobozi bucye n’ubwo bwose babonye amanota meza abemerera kwiga kaminuza.

Ubutaka Juvenal Habyarimana atigeze yishyuza abaturage ubu Paulo Kagame arasoresha ibibanza n’amazu abantu batuyemo.

Abanyarwanda baricwa, baragirwa imfubyi, baragirwa abapfakazi, kuburirwa irengero byabaye inkuru imenyerewe.

Icyitwa Mituweli (Ubwisungane mu kwivuza) cyatumye abaturage bashyirwa mu byiciro byiswe iby’Ubudehe kugira ngo bashobore gukamuramo amafaranga abaturage.

Abaturage barahatirwa gutanga amafaranga y’umutekano; ay’uburezi, ay’isuku.

FPR ryabaye ishyaka ricuruza kandi rishaka ifaranga ku neza cyangwa ku nabi. Icyitwaga gukunda igihugu muri za propaganda za FPR cyagiye nka nyomberi ubu mu gihugu buri wese arasiganwa no gusahura aho ashyikira uhereye ku mukuru w’igihugu.

Itsinda ry’abahutu ryasanze kuzagaruka gufata ubutegetsi mu izina ry’abahutu bitakibereye u Rwanda rwa none bishyira hamwe n’itsinda ry’abatutsi bacitse ku icumu biyemeza nk’uko babivuga kwirwanaho batazashirira ku icumu ry’Inkotanyi. Baje gushinga ingabo za FLN zaje kwiyereka abaturage bwa mbere imbere mu gihugu tariki 19.07.2018.

Urebye uburyo Maj Callixte Sankara yatorokesheje inshuti ye Ntamuhanga Cassien akamukura muri gereza mpuzamahanga ya Mpanga agasohoka igihugu ntawumuriye n’urwara; bigaragaza ko uyu mugabo imbere mu gihugu afitemo abantu biteguye gutanga ubuzima ho igitambo ariko bakagera ku cyo barwanira.

Umwe mubakurikiranira politike y’uRwanda hafi yandondoreye amarira ari mu Rwanda abaturage barimo guterwa n’Inkotanyi arangije arambaza ati:“Buriya Imana itumvise Callixte Sankara yaba itabaho”.

Nk’uko Inkotanyi zitera muri 1990, ingabo za Juvenal Habyarimana zavugaga ko abateye (Inkotanyi) ari utuntu dufite imirizo tugenzwa no kwiba ibiryo mu bikoni. Ubu nabwo ingabo za Paulo Kagame zumvikanye kuri radio mpuzamahanga zivuga ko abateye ari utuntu tudafite epfo na ruguru, dutambitse ibirenge,  turwaye amavunja, tugenzwa no kwiba ihene n’intama.

Ntagishya mu mateka y’uRwanda byose birimo kugenda byisubiramo!

Tugarutse ku buhanuzi ahagana 2014 mu Rwanda hadutse umugabo ukomoka i Cyangugu wasengeraga muri ADEPR; uyu mugabo yanyuze henshi cyane mu byumba by’amasengesho ababwira ubuhanuzi bwa Chorale yari igiye kuza icuranga ku buryo umwana uri mu nda azumva izo ndirimbo. Uwo “mukozi w’Imana” yavugaga ko hagiye kuba intambara ikaze cyane izahitana abantu benshi cyane. Ahanyuma yagaragaye ni Karenge na Nzige mu Karere ka Rwamagana amakuru akatubwira ko yaje gutabwa muri yombi mu Karere ka Kirehe bitewe n’uko aho yanyuraga hose abizera bene data bahitaga bazinga utwangushye bagahungira Uganda n’ahandi.

Abanyamulenge twaganiriye nabo banyemeje ko bafite ubuhanuzi bamaranye iminsi bwemeza ko mu Rwanda hagiye kuba intambara mbi cyane ariko izamara igihe gito gusa izambuka imipaka igere Burundi, Congo ndetse na Uganda.

Muri iyi nkuru y’ubuhanuzi ntabwo twakwibagirwa Ubuhanuzi bwa Nsabagasani Dominiko washimutiwe Uganda ahagana mu mwaka wa 2014 na n’ubu tukaba tutazi irengero rye. Yari yarahanuye mumakasete menshi avuga ko hagiye kuba intambara ikaze mu Rwanda.

Hakiyongeraho ubuhanuzi bw’undi mugabo w’umunyarwanda wagezweho cyane ahagana 2013-2014 aho yemezaga ko yeretswe n’Imana ko i Burundi no mu Rwanda hagiye kurota intambara ikaze cyane. Ubuhanuzi bwe bwagaragaraga kuri Youtube umwe mubo duherutse kuganira yantangarije ko ubwo buhanuzi bwatumye atabwa muri yombi mu gihugu cy’uBurundi ariko akaba yaraje kurekurwa.

Habyarimana aterwa yari yasuwe n’abaperezida b’ibikomerezwa ku isi harimo Francois Mitterand ndetse yasuwe papa Yohani Paulo II none dore Kagame atewe asuwe n’abayobozi  bakomeye kw’isi, uw’Ubuhindi n’uw’Ubushinwa.

Turimo kureba uko twatangira kubagezaho inkuru tuzita ‘Amakuru yo k’urugamba’ izo nkuru zizaba zikubiyemo udutendo twose tuzabasha kumenya y’ibyabereye ku rugamba mu Rwanda nk’uko twabikomeze mu myaka mike ishyize ubwo twakurikiranye intambara ya M23 kugeza irangiye.

Habaye hari amakuru ufite watwandikira kuri therwandan@ymail.com

Imvo n’imvano: Impaka kuri Manifeste y’abahutu yo mu 1957


Ni iki cyagenzaga Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo i Kigali?

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa twitter rwa Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri iki cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2018, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Léonard She Okitundu, ari kumwe n’Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza muri Congo (Agence nationale de renseignements (ANR), Kalev Mutond, na Gen Delphin Kahimbi ushinzwe iperereza rya gisirikare, bakiriwe i Kigali na Perezida Kagame.

Uru rugendo ruje rukurikira urugendo rwa Ministre Louise Mushikiwabo yagiriye i Kinshasa aho byatangajwe ko yabonanye na Perezida Joseph Kabila, n’ubwo ariko havuzwe ku mugaragaro ko Ministre Mushikiwabo yari mu gikorwa cyo kumama amajwi ngo azashobore kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF) ariko ababikurikiranira hafi bahamya ko urwo rugendo hari ibindi rwari ruhishe bishingiye ku mwuka mubi ukomeje gututumba mu karere k’ibiyaga bigari.

Abakora isesengura kuri izi ngendo basanga zihishe byinshi bitarajya ahagaragara dore ko ubu igihugu cya Congo gisa nk’ikicaye ku kirunga mu gihe Perezida Kabila akijiisha abantu abashyira mu cyeragati kandi azi neza ko ashaka uburyo yakongera kwiyamamaza, abandi bagabo babiri nabo bakomeye aribo Moïse Katumbi na Jean Pierre Bemba barimo kwinjira mu kibuga cya politiki muri Congo.

Uko bigaragara n’uko Perezida Kabila azagerageza gukoresha itekinika ngo abuze abo bagabo kwinjira mu gihugu cyangwa akoreshe amayeri yose ngo ntibemererwe kwiyamamaza mu matora ateganijwe mu Ukuboza 2018.

N’ubwo bigaragara ko ibihugu by’i Burayi n’Amerika bishaka ko Perezida Kabila agenda ariko biranagaragara ko ari byo byihishe inyuma yo kugirwa umwere kwa Jean Pierre Bemba ngo bimwifashishe mu gushyira igitutu kuri Perezida Kabila dore ko n’ibyo bihugu nyine by’ibihangange ari nabyo byamufungishije mu rwego rwo kugira ngo ubutegetsi bwa Kabila bukomere. N’ubwo Jean Pierre Bemba umuntu atakwirengagiza ingufu yaba afite ariko imyaka 10 yamaze muri gereza ya CPI yagabanyije ingufu ze ku buryo bugaragara.

Moïse Katumbi we bigaragara ko akina iturufu y’u Rwanda bikaba binagaragara ko yifuza kugera ku butegetsi bidaciye mu matora ndetse byaba ngombwa akaba Perezida wa Katanga yigenga, yagaragaje ko atitaye ku ijambo ry’abaturage ba Congo ubwo yakoreraga urugendo i Kigali mu gihe yari ati neza ko bishobora kumuhesha isura mbi imbere y’abaturage bityo agatakaza n’ikizere ku bakongomani benshi bari kumutora. Kubirengaho akajya i Kigali ni uko yari azi neza ko amajwi y’abaturage ba Congo atari yo yamufasha kujya ku ntebe y’ubutegetsi i Kinshasa cyangwa i Lubumbashi.

Mu gihe rero ibintu bikomeje kugenda birushaho gukomera biragaragara ko Perezida Kabila yiteguye gukora ibyo Perezida Kagame azamusaba byose ariko akamufasha kuguma ku butegetsi.

Igisigaye ni ukumenya amafuti Kagame agiye gushoramo Kabila amwizeza ko azamufasha kuguma ku butegetsi dore ko Kabila yiteguye intambara kuko hari amakuru akomeje kujya hanze avuga ko ubu hari ingabo kabuhariwe z’abahoze muri M23 ububarimo guhabwa imyitozo ikomeye, bahereye i Kisangani ubu baravugwa muri Bas-Congo. Nabibutsa ko mu minsi ishize hagiye hagaragara abahoze muri M23 banana bambitswe imyenda ya Police ya Congo barimo gufasha mu guhosha imyigaragambyo y’abarwanya Perezida Kabila.

Ibishoboka cyane Kagame yasaba Kabila ni inzira igana i Burundi mu gihe Kagame yashaka gucisha ingabo ze muri Congo atera i Burundi, guca intege burundu imitwe ya RUD, FDLR na MRCD iri muri Congo, ikindi ni uko ingabo za Kagame zahabwa rugari ngo zirare mu mpunzi z’abanyarwanda muri Congo cyangwa ngo zige gutoragura amagufwa y’impunzi ziciwe muri Congo muri 1997 dore ko za Operations Kimya zitayamazeyo. Kuba Kagame yanakoresha ubutaka bwa Congo ahungabanya umutekano wa Uganda nabyo ni ibintu umuntu atakwirengagiza mu bihe n’ibi umubano wa Uganda n’u Rwanda utifashe neza.

Uru rugendo rwiganjemo abo mu iperereza rya Kabila rugaragaza ko baje guhanahana amakuru n’abashinzwe iperereza mu Rwanda kugira ngo barebe ko hagerwaho ibyo Kabila na Kagame bifuza.

 

Bwana André SEBATWARE arasubiza Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin. 01/08/2018

Revolusiyo yo mu 1959 ngo ntabwo yagizwemo uruhare n’ubwoko bumwe gusa!

$
0
0

Twifuzaga ko abantu bumvise BBC IMVO N’IMVANO yahise kuri 30/07/2018 ivuga kuri Manifesiti y’abahutu, Aho CNLG, irimo kuyobya uburari, ihamya ko manifesiti y’abahutu yo muri 1959 ariyo ntandaro ya jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.

Iki kiganiro gikubiyemo ibisubizo bishwanyaguza ibinyoma bya CNLG ya Paul Kagame watangije jenoside akanayigiramo uruhare rugaragarira buri wese.

N’ubwo icyo kiganiro twagikoze mu mwaka wa 2016, kijyanye n’igihe tugezemo.

Tubaye tubashimiye, murakoze.

Jackson Munyeragwe.

Imvo n’imvano: impaka kuri manifeste y’abahutu 1957 (igice cya 2)

“UBUHAMYA BWANJYE BW’AGAHINDA NATEWE NA FPR/ INKOTANYI” Sylvestre NSENGIYUMVA

“UBU NI UBUHAMYA BWANJYE BW’AGAHINDA NATEWE NA FPR/INKOTANYI” Sylvestre NSENGIYUMVA ( 2/2)

Ikiganiro na Eric MANIRIHO ku cyiswe “intamara y’abacengezi” 10/08/2018

$
0
0

Mu nyaka ya 1997 – 1998, mu Rwanda habayeho icyo Leta yise “INTAMBARA Y’ABACENGEZI”.

Iyo ntambara yibasiye cyane cyane Intara y’Amajyaruguru y’igihugu ahahoze hitwa Prefegitura za Ruhengeri na Gisenyi.

Yahitanye abantu benshi cyane bataramenyekana umubare kugeza ubu, n’ibintu bitagira ingano.

Yaje ite? Yayobowe na ba nde? Mbese yari ngombwa? Ingaruka zayo ni izihe? Abanyarwanda bakeneye kuyisobanurirwa ahanini n’abayirokotse, kugira ngo bave mu rujijo Leta ya FPR yabahejejemo.

 


Impaka kuri Manifeste y’abahutu yo mu 1957 (igice cya 3)

Uruhare rwa IDPA mu gukemura amakimbirane binyuze mu mishyikirano

$
0
0

LECP INFO yanyarukiye i Buruseli kubaza IDPA uburyo ikora mu gufasha abafitanye amakimbirane kuyakemura mu nzira y’amahoro, mu nzira y’imishyikirano.

Jean Claude Mulindahabi yaganiriye n’Umunyamabanga uhoraho wa IDPA, Jean-Claude Nkubito

Faustin Twagiramungu ati: Koffi Annan yahemukiye abanyarwanda

Uko zimwe mu nararibonye zabonye ibikorwa bya Kofi Annan ku Rwanda

$
0
0

Kofi Annan yari ayoboye akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi mu gihe jenoside yabaga mu Rwanda muri 1994.

Kuva 1997 kugeza 2006 ni we wari umunyamabanga mukuru wa Loni. Hari abemeza ko yakoze inshingano ze, ngo ariko avangirwa gusa n’abandi. Ariko hari n’abemeza ko yateshutse, akagira intege nke imbere ya FPR ku buryo nta bintu by’ingirakamaro yakoreye u Rwanda. Kofi Annan yatabarutse tariki ya 18 Kanama 2018.

Uko itangazamakuru nyaryo rikwiye gukora mu bihe bidasanzwe

$
0
0

Ni mu kiganiro LECPINFO yagiranye na:

-Jean-Claude Nkubito, -Serge Ndayizeye, -Marc Matabaro na -Didas Gasana

kuri iki cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 2018.

Viewing all 973 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>