Yanditswe na Marc Matabaro
Nyuma y’inkuru zacicikanye mu binyamakuru byo mu Rwanda zivuga ku musore w’umunyekongo ngo wacuruzaga abakobwa ndetse ngo akaza kuraswa n’abashinzwe umutekano nyuma yo gushaka gutoroka aho yari afungiye, The Rwandan yagerageje gukora ubucukumbuzi kuri iki kibazo dore ko harimo urujijo rwinshi kuko mu gihe RIB yita Nyakwigendera, David Shukuru Mbuyi w’imyaka 25, ababyeyi be bo berekana ibikmenyetso ko umwana wabo yitwa Isaac Mbula wari ugiye kuzuza imaka 22!

Se wa Nyakwigendera ahakana yivuye inyuma ibivugwa ku mwana we
Se wa nyakwigendera Isaac Mbula wabatijwe n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) akitwa David Shukuru Mbuyi asobaura ibyabaye ku mwana we n’impamvu yari i Kigali agira ati:
“Umwana wanjye afite inshuti mu Rwanda kuko yavukiye i Kigali. Yashakaga kujya kuzisura mbere yo gutangira amashuri ya kaminuza muri Canada aho yari asanzwe aba kuva muri Nzeri 2015.”
Nk’uko Se abyemeza ngo Isaac Mbula yahagurutse i Toronto muri Canada tariki ya 30 Ukuboza 2019 agana i Kigali. Muri Gashyantare 2020 yaje kurwarira i Kigali, muri Werurwe 2020 hahita hazamo ibya “Guma mu rugo” ntiyashobora gutaha muri Canada.
Se akomeza agira ati: “Ntibishoboka ko umuhungu wanjye yari kujya mu bucuruzi bw’abakobwa mu gihe ibibuga by’indege mu Rwanda no kw’isi hose byari bifunze, kandi mu Rwanda ntabwo abayobozi bajenjekaga muri gahunda ya “Guma mu rugo” , ibyabaye ni ubwicanyi bashatse gusisibiranya.”
Uyu mugabo avuga ko yaguye mu kantu amaze kumva ibyabaye ku muhungu we. Yemeza ko umuhungu we yishwe ku wa gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020 akurikije amakuru yahawe, rero ibyo kwerekana abakobwa ku wa gatanu tariki ya 31Nyakanga 2020 no kuvuga ko yapfuye atoroka ku wa gatandatu tariki ya 01 Kanama 2020 ni ikinamico.
Yemeza adashidikanya ko umwana we yitwa ISAAC MBULA. Ni umwana we wa gatanu ngo akaba yaravutse tariki ya 17 Ugushyingo 1998 avukira i Kigali mu bitaro Roi Fayçal.
Yongeraho kandi ko umuhungu we atari azi igihugu cya Congo kuko yavukiye mu Rwanda kuko se yari impunzi y’umunyekongo yahungiye mu Rwanda kuva mu 1996 aho yari umwarimu n’umukuru w’impunzi z’abanyekongo zabaga mu mujyi wa Kigali.
Nyina wa nyakwigendera akababaro ni kose
Nyuma yo kumva ubuhamya bwa Se wa Isaac Mbula, ku bufatanye n’umunyamakuru Rubens Mukunzi wa Radio Urumuri twakoze isesengura ndetse tunumva n’ubuhamya bwa nyina wa Isaac Mbula mushobora kumva hano hasi: