Yanditswe na Marc Matabaro
Tariki ya 17 Gashyantare 2020 ubwo inkuru y’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo yabaga kimomo umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yatangaje ko Nyakwigendera Kizito Mihigo yavugaga make ndetse yanze no gusubiza ibintu bimwe na bimwe bityo dosiye ye ngo Akaba yaritabye Imana itararangira! Ibi bigaragazwa n’ikiganiro yahaye Flash Tv musanga hano hasi:
Ibi ntabwo abantu benshi bari gukomeza kubyibazaho iyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2020 Me Antoinette Mukamusoni ataganira n’umunyamakuru Yosefu Dukuzumuremyi, wa Umuryango TV aho yemeje ko ibazwa rya Nyakwigendera Kizito Mihigo ryarangiye maze ngo we ubwe nk’umunyamategeko we (Me Mukamusoni) ndetse na Nyakwigendera Kizito bashyize umukono ku nyandiko-mvugo y’ibazwa ndetse ngo na dosiye ngo bwari gucya ijyanwa mu bushinjacyaha!
Mushobora kwiyumvira Me Mukamusoni abivuga hano hasi mu kiganiro na Umuryango TV:
Ntabwo yagarukiye aho kuko uretse kwica amategeko y’ibanga agenga ababuranira abandi Me Antoinette yongeye gushimangira kuri micro ya Ukwezi Tv ko rwose ibazwa rya Nyakwigendera Kizito ryari ryarangiye kuko yabivuze byose uko byagenze yemera icyaha ashaka gusaba n’imbabazi ndetse ngo yanashyize umukono ku nyandiko-mvugo! Aha Me Mukamusoni akaba avuguruza ku nshuro ya kabiri Marie Michelle Umuhoza, umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha (RIB) watangaje ko Kizito atashakaga kuvuga bityo bigatinza dosiye ye akitaba Imana itararangira! Ibyo murabisanga mu kiganiro musanga hano hasi:
Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko ku ikubitiro Nyakwigendera Kizito akimara kwitaba Imana, Me Antoinette Mukamusoni yahakaniye miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu avuga ko atigeze abonana na Nyakwigendera Kizito mbere y’uko yitaba Imana!
Mu gusoza iyi nyandiko umuntu yakwibaza niba Me Antoinette Mukamusoni yarafashe icyemezo ku giti cye cyo kugana ibitangazamakuru ntawe ubimusabye ufite inyungu mu kuyobya uburari ku bijyanye n’urupfu rwa Kizito Mihigo.