Impamvu Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ihuza Isiraheli na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika AIPAC mu gihe ari we mukuru w’igihugu wenyine uzayizamo ndetse na Ministre w’intebe wa Israheli, Benyamini Natanyahu akaba atazayizamo akazatanga ibiganiro akoresheje ikoranabuhanga (Video conference) zirumvikana cyane dore ko na Tony Blair wahoze ari Ministre w’intebe mu Bwongereza akaba na somambike we azaba ari muri iyo nama.
Impamvu nyamukuru ni uko Kagame yari inshuti y’umuryango Clinton ibyo Trump n’abafasha be ba hafi barabizi, ikindi abantu bose bari mu butegetsi bwa OBAMA na CLINTON bafashaga Perezida Kagame nka ba Susan Rice, Samantha Power (muri ONU) n’abandi ntibakirimo.
Iyi nama ni uburyo bwo kwinjirira Ubutegetsi bwa TRUMP hakoreshejwe abayahudi basanzwe baziranye na Kagame dore ko iyi nama izaba irimo Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Mike Pence na Nikki Haley Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye ONU.
Kagame akeneye kwiyegereza ubutegetsi bwa TRUMP ndetse akegera na Nikki Haley Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye ONU by’umwihariko kubera ko ubu Abarusiya bamaze kwerekana ko bashyigikiye igihugu cy’u Burundi na Perezida Pierre Nkurunziza.
Mu bibazo u Rwanda rufite ubu rukeneye umuntu uri ku ruhande rwarwo mu muryango w’abibumbye ONU cyane cyane mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi (UN Security Council) kuko dufate urugero u Rwanda ruramutse rugiranye ikibazo n’u Burundi Abarusiya bavugira U Burundi none Kagame we yavugirwa na nde mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi (UN Security Council)?
Nabibutsa ko u Rwanda rufitanye umubano ukomeye na Isiraheli kubera cyane cyane uburyo ba kabuhariwe mu gutekinika bashoboye gusanisha Genocide y’abayahudi n’iy’abatutsi mu Rwanda ndetse hakaba hari n’abakabya bagashaka kwemeza ko abatutsi n’abayahudi bafite icyo bapfana.
Ikindi ni uko abasirikare benshi b’u Rwanda baherwa imyitozo n’amasomo bya gisirikare bikomeye mu gihugu cya Isiraheli ndetse n’intwaro nyinshi zo mu rwego rugezweho u Rwanda ruzigurira muri Isiraheli.
Si ibyo gusa kuko u Rwanda ruri mu bihugu byagiranye amasezerano y’ibanga na Isiraheli ngo bijye byakira abimukira b’abanyafrika birukanwa n’igihugu cya Isiraheli.
Email: therwandan@ymail.com